Blog

  • Goodrich Business Group yatashye Gym igizwe n'ibikoresho bikangura ingingo z'umubiri – #rwanda #RwOT

    Ni 'Gym' igizwe n'ibice bitanu by'ingenzi: Icya mbere cyitwa “Body Fitness Zone” kigizwe n'ibikoresho bikangura ingingo, icya kabiri kikaba igce cya “Streaching and Recovery Zone” kigizwe n'imashini zikandakanda mu ngingo zikagororoka, hakabaho n'icyitwa 'Strength Training Zone' kigizwe n'ibikoresho birambura amaboko, amaguru n'ibindi.

    Hari ikindi gice cyitwa “Aerobic Zone” gikorerwamo imyitozo ya rusange bumva n'imiziki, ndetse n'icyitwa “Cardio Zone” gihambaye mu gufasha imikorere y'umutima n'itembera ry'amaraso.

    Umuyobozi Mukuru wa Goodrich Business Group, Dr. Francis Habumugisha, yavuze ko uretse iyi 'Gym', bafite na gahunda nshya bise 'Medium Fitness Gym at workplace or home' yo gushishikariza abantu kugira Gym mu rugo cyangwa ku kazi, ababyifuza bakabagurisha ibikoresho ku giciro gito.

    Ati 'Ababyifuza tubagurisha ibyo bikoresho bya Gym bakenera mu rugo cyangwa mu kazi ku 11.500$ gusa.'

    Goodrich Group Lifecare imaze gufasha benshi bagaragaje ibibazo by'ubuzima nk'uko ubuhamya bwa bamwe bubishimangira. Umuyobozi wayo ahamya ko bababye igisubizo ku Banyarwanda no hanze yarwo.

    Ati 'Kugeza ubu tumaze gufasha abantu bagera ku 19.600 bo mu Rwanda gusa tutabariyemo n'abo twafashije tutabanditse.'

    Yavuze ko yatekereje gushinga Gym nk'igisubizo ku Banyarwanda, gusa akifuza kugira umwihariko wo gutanga ibikoresho byuzuye, imashini zishoboye n'abatoza bafasha abatabimenyereye.

    Ati 'Natekereje Gym nyuma yo kubona ko benshi bazikoresha nabi bakaba bapfirayo. Kuko usanga Gym nyinshi zidafite abatoza bafasha abantu bigatuma umuntu avangavanga imikorere yayo akaba yanakwiyangiriza. Rero twatangiye tuvuga ko tugiye kuyikora ariko ifite byose umuntu yakenera.'

    Ibikoresho bigize iyi Gym bihagaze ibihumbi 250$. Ni Gym ifite ibyuma 86, bivuze ko ishobora kwakira abantu bangana na byo mu isaha imwe, ku munsi ikaba yakwakira abarenga 300 cyangwa 400.

    Mu gihe abantu benshi bajya muri Gym batarakorewe igenzura ry'umubiri, aho ho hari imashini zagenewe gupima umubiri zikaba zakubwira ngo mu bilo uterura nturenze umubare runaka.

    Dr. Habumugisha yagize ati 'Twazanye icyo gisubizo cyo gupima abantu mbere yo kuyikoresha bakabanza kumenya uko bahagaze n'ibyo bemerewe gukora.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yigenga ya ULK, Prof. Rwigamba Balinda, na we yashimiye ubufatanye bwa Goodrich Business Group mu kumufasha kwita ku buzima.

    Yanashyigikiye ko abantu bagira Gym mu ngo cyangwa mu kazi baharanira kwita ku mubiri hakiri kare.

    Ati 'Imiti yabo narayikoresheje nubwo atari cyane, gusa ibamo vitamini zikenewe mu mubiri ugakora neza. Kugira Gym mu ngo cyangwa mu kazi byafasha benshi kwirinda. Iki gitekerezo ndagishyigikiye cyane'

    Umuhanzi Mariya Yohana ni umwe mu bafashijwe na Goodrich Business Group binyuze mu gukoresha imiti yayo, yivura indwara yo kwibagirwa ndetse afashwa no gukomeza amagufa.

    Ati 'Ugirango se nashoboraga guhagarara? Sinabashaka kunama bitewe n'imvune nigeze kugira. Maze kunywa imiti yabo y'inyunganiramirire, ubu nshobora kwikorera uturimo. Mubwire abantu baze bivure banirinde mbere yo kurwara.'

    Ibirori byo gutaha iyi Gym byitabiriwe n'abarimo Ambasaderi wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan; Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda; Umuhanzikazi Mariya Yohana; Umuyobozi Mukuru wa ULK, Prof. Rwigamba Balinda n'abandi batandukanye.

    Goodrich Business Group yasabye abayigana kwita ku buzima no gukomeza kubagana bagahabwa ubujyanama.

    Goodrich Business Group yatashye Gym iheruka gushinga

    Ambasaderi wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, ni umwe mu bitabiriye ibi birori

    Gym yashinzwe na Goodrich Business Group ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi icya rimwe

    Umuyobozi wa Goodrich Group, Dr. Francis Habumugisha, yavuze ko Gym yatashywe ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga 300 ku munsi

    Umuyobozi Mukuru wa ULK, Prof. Rwigamba Balinda, yashimye ubufatanye bwa Goodrich Business Group mu kumufasha kwita ku buzima

    Mariya Yohana na we ari mu bafashijwe na Goodrich Business Group


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/goodrich-business-group-yatashye-gym-igizwe-n-ibikoresho-bikangura-ingingo-z

  • Abasirikare 249 ba Afurika y'Epfo bavuye muri RDC bageze iwabo bacinya akadiho – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bwari bwahawe izina rya SAMIDRC, bwari bugamije gufasha ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa RDC kurwanya umutwe wa M23 wigaruriye ibice byinshi muri Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo.

    Ntabwo byatanze umusaruro Perezida Tshisekedi yari yiteze, kuko Umutwe wa M23 wakubise inshuro ihuriro ry'ingabo za Leta FARDC, FDLR, Abacanshuro b'Abanyaburayi, Ingabo z'u Burundi n'iza SADC ugafata umujyi wa Goma muri Mutarama 2025.

    Ingabo za SADC zatashye mu byiciro kuko habanje gutwara intwaro zazo na zo zahawe inzira mu Rwanda kuko ari yo mahitamo zari zisigaranye zerekeza muri Tanzania mbere yo kujya mu bihugu zaturutsemo.

    Ku mugoroba wo ku wa 13 Kamena 2025, Abasirikare bagera kuri 249 bo muri Afurika y'Epfo bakiriwe na Minisitiri w'Ingabo.

    Byari ibyishimo kuri abo basirikare ubwo bari bageze ku butaka bwa Afurika y'Epfo nyuma y'iminsi myinshi bari muri RDC mu gace kagenzurwaga na M23 bahoze bahanganye ku rugamba.

    Ubutumwa bwatangajwe ku rukuta rwa X rw'Igisirikare cya Afurika y'Epfo bukomeza bugira buti 'Minisitiri yakiriye abasirikare 249 b'ingabo za Afurika y'Epfo zivuye mu butumwa bwa SADC bwasojwe muri RDC (SAMIDRC).'

    Ubwo butumwa kandi bubanzirizwa n'ubundi bugizwe n'amashusho y'abasirikare b'icyo gihugu bari gucinya akadiho, bishimira ko bongeye kugera ku butaka bw'iwabo amahoro.

    Ubutumwa bwa SAMIDRC bwatangiye mu mpera za 2023. Muri Werurwe 2025, abakuru b'ibihugu bya SADC bafashe icyemezo cyo kubuhagarika mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by'impande zifitanye amakimbirane.

    Aba basirikare bageranyeyo n’imizigo yabo

    Bacinye akadiho ubwo bageraga ku kibuga cy’Indege

    Minisitiri w'Ingabo muri Afurika y'Epfo, Angie Motshekga, yakiriye abasirikare 249 b'icyo gihugu bari muri RDC

    Minisitiri w'Ingabo muri Afurika y'Epfo, Angie Motshekga, yishimira kwakira abasirikare b’igihugu cye

    Babanzaga kugenzura ibyangombwa byabo

    Buri wese yagenzurirwaga ibyangombwa bakigerayo

    Ubwo aba basirikare bageraga iwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-245-ba-afurika-y-epfo-bari-muri-rdc-bageze-iwabo-bacinya-akadiho

  • Bishobora guhabwa abandi babishaka -Umujyi wa Kigali wihanangirije abafite ibibanza batubaka – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu bukangurambaga Umujyi wa Kigali watangiye mu cyumweru gishize bwiswe Ubaka Wuzuze, bufite insanganyamatsiko igira iti 'Inzu zuzuye, ishema kuri twese'.

    Umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu gihe umuntu asabye uruhushya rwo kubaka ukaruhabwa aba agomba kubaka inzu yarwakiye ikuzura kandi akubaka ibihuye n'ibyo yarusabiye.

    Ibyo bigomba gukorwa mu gihe cy'imyaka ibiri uhereye igihe urwo ruhushya rwatangiwe.

    Icyakoze mu gihe iyo myaka ishize uwubaka yaratangiye ibikorwa ariko inzu ye itaruzura yemerewe kujya kongeresha uruhushya akongerwa andi mezi atandatu.

    Kubaka inzu ikuzura ni inyungu kuri nyirayo no ku mujyi muri rusange

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye IGIHE ko kubaka inzu ikuzura ari ugushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy'Umujyi wa Kigali no gukomeza gushyigikira iterambere ryawo.

    Umujyi wa Kigali uvuga ko kubaka ukuzuza bituma haboneka umutekano w'agace inyubako iherereyemo bikayirinda kuba indiri y'abajura bihishamo bagakora urundi rugomo.

    Ikindi bifasha ni ukongera isuku y'agace inyubako iherereyemo bikarinda kwangirika kw'inyubako itaruzura bityo uwubaka ntahendwe kuko igiciro cyo kuyuzuza kigenda kizamuka uko itinda.

    Ntirenganya yasobanuye ko abadakurikiza icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa bashobora kubwamburwa bugahabwa abandi bashobora kubukoresha.

    Ati 'Iyo utabyaza ubutaka umusaruro urabwamburwa kuko niba waratangiye inyubako ukaba umaze icyo gihe utayirangiza ishobora gufatirwa kuko bifatwa nk'aho iyo nzu cyangwa icyo kibanza cyatawe.'

    Yakomeje ati 'Itegeko rivuga ko iyo utabyaza ubutaka umusaruro bufatirwa. Tubuha ushoboye kububyaza umusaruro. Ni ukuvuga ko na nyirabwo yakabaye abyikorera mu gihe abona adafite ubushobozi bwo kubibyaza umusaruro hatiriwe hazamo ubuyobozi.'

    Umujyi wa Kigali ugaragaza ko mu rugendo rwo kubaka ufasha abantu kubona ibindi byangombwa mu buryo bwihuse iyo ibyo bari bafite byarangiye ndetse ukabaha inama ku mbogamizi bagira zijyanye n'imyubakire.

    Ubafasha kandi kubaha impushya zo kubaka ku mihanda minini, kubemerera gukora mu masaha y'ijoro igihe bikenewe ndetse ukubaha impushya zo gukoresha imihanda runaka mu kugeza ibikoresho aho bari kubaka.

    Mu Mujyi wa Kigali habarurwa inyubako 31 ziri ku mihanda minini zari zaratawe harimo 12 ziri mu Karere ka Kicukiro, 10 ziri mu Karere ka Nyarugenge, n'icyenda ziri mu Karere ka Gasabo.

    Kuri iyo mihanda kandi habarurwa ibibanza 112 bidakorerwa isuku harimo 101 byo muri Nyarugenge, birindwi byo muri Gasabo n'ibindi bine biri muri Kicukiro.

    Imibare y'izo nyubako n'ibibanza iri hejuru muri Kigali kuko iyo itabariyemo ahatari ku mihanda minini.

    Gusa, kuva ubukangurambaga bwa Ubaka Wuzuze bwatangira mu cyumweru gishize, inyubako zigera kuri 16 zahise zisubukura imirimo yo kubakwa ku mihanda minini.

    Umujyi wa Kigali utanga inama y'uko aho inzu yaba iri hose cyangwa ikibanza bigomba kubakwa bikuzura ariko mu gihe uwubaka akibitegura hagomba gukorerwa isuku harimo kuhatera ibiti n'ibyatsi neza bitahahinduye igihuru ku buryo haba indiri y'abajura n'abandi banyarugomo.

    Iteka rya Minisitiri w'Ibidukikije ryerekeye gufatira ubutaka by'agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka ryasohotse muri Nyakanga 2024 rivuga ko nyuma y'igihe nyiri ubutaka atabubyaza umusaruro ntanagaragaze impamvu ifatika ituma atubahiriza amasezerano yo kubutunga aseswa akabimenyeshwa mu nyandiko.

    Nyuma Umujyi wa Kigali cyangwa akarere gafite ubuzima gatozi bikoresha igenagaciro ry'ubutaka n'ibikorwa byahakorewe, ushaka kubugura ngo abubyaze umusaruro akishyura nyiri ubutaka amafaranga havanywemo ikiguzi cy'ibyakozwe; hanyuma bukandikwa k'ubuguze.

    Inzu zitubatswe ngo zirangire zituma icyo ubutaka bugenewe gukoreshwa kitagerwaho

    Ibibanza byatawe babangamira isura nziza y’umujyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bishobora-guhabwa-abandi-babishaka-umujyi-wa-kigali-wihanangirije-abafite

  • Rusizi: Umusore wiyifurizaga iruhuko ridashira yasanzwe mu giti yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Mutongo, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi ku wa 12 Kamena 2025.

    Umuvandimwe wa nyakwigendera yagiye ku bwihererero arebye mu giti abonamo mukuru we amanitsemo yapfuye.

    Uyu musore mbere y'uko agaragara mu giti yapfuye yari yabanje gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga yandikaho R.I.P bisanzwe bikoreshwa mu kwifuriza uwapfuye kuruhukira mu mahoro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James yabwiye IGIHE ko uyu musore yakoraga akazi ko kuranguza inzoga, hakaba hari Umunye-Congo wari uherutse kumwishyura amadorali 100$ abura aho yayabitse.

    Bikekwa ko aya madorali 100$ yabuze ari yo yatumye uyu musore yiyahura.

    Ati “Amakuru twayamenye ahagana saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ubwo umuvandimwe wa nyakwigendera yarebaga mu giti akamubonamo. Ntabwo umuntu ashobora kugera aho yiyahura ataragaragaza ibimenyetso. Turasaba ababyeyi kugira umuco wo kuganira n'abana babo ku buryo ufite ikibazo kimenyekana hakiri kare agafashwa”.

    Gitifu Ngirabatware yavuze ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye urupfu ashimangira ko ubuyobozi bufatanyije n'inzego z'umutekano bugiye gushishikariza imiryango kugira uruhare mu kuganiriza urubyiruko.

    Mu karere ka Rusizi umusore w’imyaka 21 yasanzwe mu mugozi yapfuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umusore-wiyifurizaga-iruhuko-ridashira-yasanzwe-mu-giti-yapfuye

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR BBC yegukanye umwanya wa gatatu muri BAL 2025 nyuma yo gutsinda Al Ittihad yo mu Misiri amanota 123-90, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze muri iri rushanwa.

    APR BBC yatangiye umukino neza cyane, aho Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n'amanota 38 kuri 19 ya Al Ittihad.

    Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n'amanota 40 kuko yari ifite 74 kuri 34 ya Al Ittihad.

    Mu gace ka gatatu, iyi kipe yo mu misiri yagerageje kugabanya ikinyuranyo abarimo Ibrahim Mohamed na Ahmed Aly bayitsindira cyane.

    Ku rundi ruhande, Ikipe y'Ingabo yari yahinduye ikipe, abarimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson, Dylan Schommer, Uwitonze Justin babona umwanya wo gukina.

    Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n'amanota 91 kuri 56 ya Al Ittihad.

    Agace ka nyuma Ikipe y'Ingabo yari yagabanyije imbaraga bityo kiharirwa n'iyo muri Misiri.

    Umukino warangiye APR BBC yatsinze Al Ittihad amanota 123-90 yegukana umwanya wa gatatu muri BAL 2025, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze muri iri rushanwa.

    Uyu mukino wasize amateka menshi kuri iyi kipe wabaye uwa mbere ikipe itsinze ku manota menshi mu mateka y'irushanwa.

    Axel Mpoyo kandi yabaye umukinnyi wa mbere watsinze amanota atatu inshuro nyinshi mu mukino umwe (10), ni na wo mukino kandi watsinzwemo amanota atatu menshi.

    Umukino wa nyuma uzahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, ku Cyumweru saa 16:00.

    The post APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-bbc-yabaye-ikipe-ya-mbere-mu-rwanda-igeze-ku-mwanya-wa-gatatu-mu-irushanwa-rya-basketball-africa-league-bal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-bbc-yabaye-ikipe-ya-mbere-mu-rwanda-igeze-ku-mwanya-wa-gatatu-mu-irushanwa-rya-basketball-africa-league-bal

  • Kugira uruhare mu ishyirwaho ry'ibiciro by'umuceri byabaye igisubizo ku umusaruro waburaga isoko – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byo batangaje ku wa 12 Kamena 2025, ubwo inzego zitandukanye zaganiraga ku bibazo byagaragaye mu bushakakashatsi bwakozwe n'Ihuriro Nyarwanda rishyigikira Ibikorwa by'Amajyambere y'Ibanze (CCOAIB).

    Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bahinzi b'umuceri, ibigori n'ibirayi hagamijwe kureba ibibazo bahura na byo, bituma batabasha gutungwa n'umurimo bakora w'ubuhinzi.

    Mu byagaragaye mu bushakashatsi harimo ko umusaruro w'ubuhinzi utakibura abaguzi, byashimangiwe na Perezida wa Federation y'abahinga umuceri mu Rwanda (FICORIRWA), Rwamwaga Jean Damascene.

    Ati 'Mbere twagiraga umuceri uhera mu bubiko kuko wabuze abaguze. Twajyaga kubona tukabona ibiciro bigiye hanze, ariko ubu ntabwo ariko bigenda kuko twicarana n'inganda tukagena igiciro cy'umuceri.'

    'Ibyo rero bituma inganda zitugurira, zidahenzwe natwe tudahenzwe. Ibyo biragaragara kuko ubu nta muceri twejeje mu gihe cy'ihinga gishize ukibitse, wose waraguzwe.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CCOAIB, Ngendandumwe Jean Claude, avuga ko n'izindi mbogamizi abahinzi bafite zigomba kurangira zirimo n'iz'ifumbire.

    Ati 'Mu masoko haracyarimo ibibazo nubwo bigenda bikemuka. Ariko icyo turi kureba kugeza ubu ni inyongeramusaruro zirimo n'ifumbire. Bamwe baracyabona ifumbire igihe cy'ihinga kiri kurangira. Ikindi kikibagora ni ugukura umusaruro mu murima bawujyana ku isoko.'

    Ngendandumwe yongeyeho ko abahinzi bakeneye ubumenyi cyane cyane abahinga ibirayi ndetse n'ibigori, kuko biri mu bituma batabona umusaruro uhagije.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari amakoperative y'abahinzi b'umuceri agera ku 120, muri yo 75 abarizwa mu Ihuriro ry'Amakoperative y'Abahinzi b'Umuceri mu Rwanda.

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko igiye gukuba gatatu umusaruro w'igihingwa cy'umuceri, ku buryo bitarenze mu 2030, buri mwaka hazajya hahingwa hegitari 60.000 mu gihugu, zitange umusaruro wa toni 390.000 buri mwaka.

    Hagaragajwe raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi ku bibazo abahinzi b’umuceri, ibirayi n’ibigori bahura na byo

    Umusaruro w’umuceri ntabwo ukiburirwa abaguzi

    Abahinzi bazafashwa gukemura ibibazo bagifite binyuze mu byagaragajwe n’ubushakashatsi

    Ihuriro Nyarwanda rishyigikira Ibikorwa by'Amajyambere y'Ibanze (CCOAIB) rivuga ko hari ibibazo bikiri mu buhinzi bigomba gukemuka

    Ihuriro Nyarwanda rishyigikira Ibikorwa by'Amajyambere y'Ibanze (CCOAIB) ryakoze ubushakashatsi ku bahinzi

    Umukozi wa MINAGRI, Mutabazi Egide, yari yitabiriye uyu muhango

    MINAGRI na MINICOM bikorana bya hafi ngo abahinzi babone uko bageza umusaruro wabo ku isoko

    Inzego zitandukanye ziri gukorana ngo ikibazo cy’inyongeramusaruro kibonerwe umuti

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-bagira-uruhare-mu-ishyirwaho-ry-ibiciro-igisubizo-ku-muceri-waburaga

  • Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bagiye gutangira kwiga inshuro imwe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, mu nama yari igamije kurebera hamwe ishusho y'uburezi mu Rwanda by'umwihariko ku mashuri abanza n'ay'inshuke.

    Nsengimana yavuze ko muri gahunda yo guteza imbere uburezi, Guverinoma ifite gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri bihagije mu rwego rwo gukuraho gahunda yo kwiga mu byiciro ku banyeshuri bo mu mashuri abanza.

    Ati 'Ibi ni ikibazo cy'imibare. Leta ikomeje kubaka amashuri kugeza igihe iki kibazo kizakemuka ariko hari urugendo hagati ya none no kugeza igihe iki kibazo kizakemukira.'

    Yavuze ko mu gihe ibyo bitaragerwaho, harebwa uko abana bakiga mu byiciro na bo bagomba kwiga kandi bakamenya.

    Ati 'Tugomba kureba uburyo abana biga kandi bakamenya mu buryo dufite. Ni nayo mpamvu n'ibyemezo byafashwe byo kugira ngo turebe ibyo twigisha muri iki gice dukurikije n'umwanya uhari wo kwiga, tubihuze. Abana biga mu buryo bw'ibyiciro, n'abiga ingunga imwe bose barangize ibiteganywa muri iki cyiciro.'

    Yavuze nk'abana bo mu mashuri atatu abanza, abana baba bakwiye kubanza kwiga gusoma no kwandika no kumenya ururimi rukoreshwa mu kwigisha.

    Yavuze ko ingaruka zo kwiga mu byiciro, usanga abarimu bigisha abana baharanira kurangiza ibiteganyijwe ariko abana ntibabone umwanya uhagije neza wo gusobanuza ibyo biga.

    Ati 'Umwarimu uba usanga adafite igihe cyo kwita ku mwana uko abikenewe, ni cyo gituma abana basibira mu mwaka wa mbere kandi bitakabaye biba byo. Kimwe mu ngamba zafashwe zo kugira ngo ibyigwa bihuzwe n'igihe cyo kwigisha bizatuma abana batsinda kurushaho kandi turizera ko ibi bintu byo gusibira bizagabanuka cyane kandi byihuse.'

    Umwarimu kuri GS Kimironko I, Nkusi Marie Jeannette, yavuze ko umubare munini w'abanyeshuri mu mashuri ugira uruhare mu kuba hari abatsindwa kuko usanga abarimu batabasha kubakurikirana uko bikwiye.

    Ati 'Ntabwo ubona igihe gihagije cyo gukurikirana wa mwana kubera ko uba urwana no kurangiza ibiteganyijwe mu nteganyanyigisho. Gukurikirana abana bose mu minota 40 kandi ugomba kugendera ku biteganyijwe ntabwo byakunda.'

    Yavuze ko umwarimu ababazwa no kuba yakigisha abana ariko ugasanga hari abasigaye inyuma kuko atabashije kubona umwanya uhagije.

    Imibare igaragaza ko mu mashuri abanza usanga abana basibira cyane nko mu wa Mbere biri ku kigero cya 35%, mu wa Kabiri biri kuri 27% naho mu wa gatatu bikaba 23%.

    Icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye naho harimo ikibazo cyo gusibira ku kigero cyo hejuru, kuko mu mwaka wa Kane biri kuri 28% no mu mwaka wa Gatanu bikaba biri kuri 35%.

    Inzego z'uburezi mu Rwanda zigiye gusasa inzobe ku bibazo biburimo

    Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasobanuye ko iyi nama igamije kurebera hamwe ibyakorwa

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro

    Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Adia Umulisa, yagaragaje ishusho y'uko uburezi mu mashuri y'inshuke buhagaze

    Abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye ibiganiro

    Umuyobozi wa Radio za RBA, Divin Uwayo yayoboye ibi biganiro

    Hitabiriye abantu benshi

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzego-z-uburezi-mu-rwanda-zigiye-gusasa-inzobe-ku-bibazo-biburimo

  • CHANCEN International na Nziza Training Academy batangiye ubufatanye mu gufasha abarangije kaminuza kongera ubumenyi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2025, aho abayobozi b'impande zombi bahuriye ku biro bikuru bya CHANCEN International, bagashyira umukono kuri aya masezerano.

    Aya masezerano agamije gufasha abantu batandukanye barangije kaminuza gukomeza gukarishya ubumenyi mu myuga itandukanye binyuze mu mahugurwa atangwa na Nziza Training Academy.

    Ubusanzwe Nziza Training Academy ni ikigo gitanga amahugurwa ahanitse yibanda cyane ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu guhindura uburyo bw'imyubakire no kongera ubumenyi mu mwuga.

    Ubumenyi buyatangirwamo burimo gukora imbata z'inzu (Architecture Design), gusesengura inyubako ndende n'imitingito (structural and earthquakes engineering), gusuzuma ubukomere no gukora inyigo z'ibiraro (Bridge design and analysis), gukora ibaruramari ry'imishinga y'ubwubatsi (Quantity surveying) no kuyobora imishinga migari y'ubwubatsi (construction project management).

    CHANCEN International izafasha abashaka kwiga iyi myuga ariko babuze ubushobozi, maze ikabafasha kwishyura amafaranga yo kwiga muri Nziza Training Academy nk'uko amasezerano basinyanye abivuga.

    Abazajya bishyurirwa, bazajya bongera kwishyura CHANCEN International nyuma barangije amahugurwa ndetse barabonye n'akazi kabahemba kuva bihumbi 80 Frw kuzamura.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ariane Niyonsaba, ushinzwe Ibikorwa n'Abafatanyabikorwa muri CHANCEN International, yagize ati “Amasezerano dusinyanye na Nziza Training Academy ni ayo gufasha abanyeshuri mu buryo bw'amafaranga, bazajya bahiga. Twabonye ko hari abanyeshuri benshi bifuza kongera ubumenyi bakabura ubushobozi. Amasezerano twasinye yemeza ubufatanyabikorwa hagati yacu kandi agamije kwishyurira abanyeshuri, barangiza kwiga bakazatwishyura barabonye akazi.”

    Yongeyeho ati “CHANCEN International izaha ubushobozi abanyeshuri noneho Nziza Training Academy ibahe ubumenyi.”

    Eng. Gorki Charite ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri Nziza Training Academy, yashimangiye ko aya masezerano bagiranye na CHANCEN International azagira ingaruka nziza ku isoko ry'umurimo kuko abahabwa amahugurwa bongera ubumenyi bakuye muri kaminuza.

    Yakomeje ati “Aya masezerano azafasha abo bose bifuza kongera ubumenyi bahuye n'imbogamozi z'amikoro make. Twese turajwe ishinga no gufasha leta kuzamura uburezi.”

    Kugeza ubu CHANCEN International imaze kwishyurira abarenga 5.300 kwiga ndetse abangana na 2.000 muri bo batangiye kwishyura. Ni mu gihe Nziza Training Academy imaze kongerera ubumenyi abarenga 800.

    CHANCEN International, n'ikigo gitanga amahugurwa, Nziza Training Academy, batangiye ubufatanye bugamije gufasha abarangije kaminuza kongera ubumenyi mu myuga

    Aya masezerano azafasha abarangije kaminuza kubona ubumenyi bwatuma bahangana ku isoko ry’umurimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chancen-international-na-nziza-training-academy-batangiye-ubufatanye-mu-gufasha

  • Amerika yatangiye kubura abakozi nyuma yo kwirukana abimukira – #rwanda #RwOT

    Ibyemezo bya Trump byagize ingaruka ku bakora imirimo iciriritse bagahembwa make, barimo abakora mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi, abakora mu mahoteli, abakora mu nganda nto, abakora mu bwubatsi nk'abayede n'abafundi n'abandi bakora muri izo nzego.

    Perezida Trump ubwe yemeye ko iki cyemezo cyagize ingaruka ku buhinzi n'ibikorwa by'amahoteli. Ati “Abahinzi bacu bari kugirwaho ingaruka n'iki cyemezo, bari bafite abakozi beza, babakoreye mu myaka irenga 20. Ntabwo ari abaturage ba Amerika ariko ni abakozi beza, tuzagira icyo tubikoraho.”

    Uyu mugabo kandi yasezeranyije ko “impinduka zigiye kuza.” Ibi bije nyuma y'uko Minisitiri w'Ubuhinzi muri Amerika, Brooke Rollins, atanze umuburo, akavuga ko urwego rw'ubuhinzi ruri kubura abakozi.

    Ati “Ntekereza ko Perezida Trump abyumva neza ko tudashobora kugaburira igihugu cyacu tudafite abakozi, kandi ndabizi ko ari kumva ibitekerezo by'abahinzi bacu, kandi ndabimushimira.”

    Ingamba zo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa zateje impagarara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane mu mijyi nka Los Angeles, ahamaze iminsi hari ibikorwa by'imyigaragambyo.

    Trump ashobora gushyiraho ingamba zigamije gufasha abimukira bakenewe mu nzego zirimo ubuhinzi n’amahoteli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingamba-zo-kwirukana-abimukira-ziri-kugira-ingaruka-ku-buhinzi-bwa-amerika

  • Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, nibwo inkuru ibabaje yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ko umubyeyi wa Chriss Eazy, umwe mu bahanzi b'abahanga kandi bakunzwe cyane mu Rwanda, yitabye Imana.

    Aya makuru yemejwe na Junior Giti, usanzwe ari umujyanama (manager) wa Chriss Eazy, ndetse unareberera inyungu ze mu bya muzika. Yatangaje ko uyu mubyeyi yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali aho yari arwariye iminsi mike ishize.

    Junior Giti yavuze ati: 'Nibwo, twabuze umubyeyi wa Chriss Eazy. Turasaba abantu bose gukomeza kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye byo kubabara no gushengurwa n'iyi nkuru.'

    Nubwo impamvu nyayo y'urupfu rwe itaratangazwa ku mugaragaro, amakuru yizewe avuga ko yari amaze iminsi arwaye.

    Umuryango wa nyakwigendera nturagira icyo utangaza ku bijyanye n'itariki n'ahazabera umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma, ariko harateganywa ko uzatangazwa mu masaha ari imbere.

    Chriss Eazy, ubusanzwe witwa Chris Hatagekimana, ni umwe mu bahanzi bazamukiye mu njyana ya Afrobeat na Kinyatrap, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka 'Inana', 'Amashu', 'Fasta', n'izindi. Inkuru y'urupfu rw'umubyeyi we ibaye igihombo gikomeye ku buzima bwe bwite n'umwuga we wa muzika.

    Abakunzi ba muzika Nyarwanda, inshuti, ndetse na bagenzi be mu ruganda rw'imyidagaduro, bakomeje kugaragaza akababaro kabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho bandika amagambo y'ihumure n'inkunga y'amasengesho kuri we n'umuryango we.

    Biteganyijwe ko Chriss Eazy azatangaza ubutumwa bwe bwihariye ku mbuga nkoranyambaga mu gihe yumva abishoboye, nyuma yo kwihangana no kwakira iyi nkuru ikomeye.

    Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu
    Aya makuru yemejwe na Junior Giti, usanzwe ari umujyanama (manager) wa Chriss Eazy, ndetse unareberera inyungu ze mu bya muzika

    Source : https://kasukumedia.com/umubyeyi-wa-chriss-eazy-yitabye-imana-mu-gitondo-cyo-kuri-uyu-wa-gatanu/