Blog

  • Abakozi ba LOLC Unguka Finance basuye Urwibutso rwa 'Commune Rouge' banaremera abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 13 Kamena 2025, aho abakozi n'abayobozi ba LOLC Unguka Finance Plc basobanuriwe umwihariko w'ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi yakomokagamo abari abayobozi bakomeye mu nzego za politiki n'igisirikari.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yibukije abakozi n'abayobozi ba LOLC Unguka Finance Plc ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n'ubuyobozi bubi bwarangwaga n'ivangura.

    Ati 'Nta kindi cyateye Jenoside yakorewe Abatutsi kitari ubuyobozi bubi burangwa n'ivangura, iri ni ryo dukwiye kurwanya. Kandi tukamenya ko na FDLR ikiri hakurya aha mu mashyamba ya Congo igifite abo yayibibyemo, ikomeje no kuyibiba mu bo yabyaye. Na none, abana bamwe na bamwe babibwemo ingengabitekerezo n'ababyeyi babo ko Umututsi ari mubi bakurana urwo rwango. Ni yo mpamvu twese dukwiye kwamagana ivangura, tukimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda.”

    Yakomeje agira ati 'Ni uruhare rwanyu nkamwe muri aha kuyirwanya kugira ngo tugire u Rwanda rwiza rutarangwamo amacakubiri.'

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya LOLC Unguka Finance Plc, Yves Sangano, yavuze ko nubwo bacuruza serivisi z'imari ariko bafite n'inshingano yo gutuma u Rwanda ruba igihugu kitarangwamo ivangura aho riva rikagera.

    Ati 'Uyu ni umwanya w'ingenzi wo guha icyubahiro abavandimwe bacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubunamira ni ukongera gushimangira ko amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo atazigera yibagirana, kandi ko tutazigera twemera ko byongera kuba ukundi.'

    'LOLC Unguka Finance Plc, nk'Ikigo gitanga serivisi z'imali zituma Abaturarwanda bateza imbere imibereho yabo, twumva dufite n'inshingano mu kugira uruhare runini mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rutarangwamo ivangura, rufite ubukungu burambye, ariko bushingiye ku ndangagaciro z'amahoro no kurengera ubuzima bwa buri wese utuye mu Rwanda, ku buryo ntawakongera kuzira uko Imana yamuremye.'

    Yakomeje ashimira ubuyobozi bwiza bw'igihugu ku ruhare bugira mu kubungabuka amateka n'ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    LOLC Unguka Finance Plc yashyikirije Akarere ka Rubavu inkunga yagennye ko yazakoreshwa mu kubungabunga amateka yo kuri uru Rwibutso rwa Commune Rouge, inatera ingabo mu bitugu bamwe mu bayirokotse aho yabahaye inkunga yo kubafasha mu bikorwa byo kwiteza imbere.

    Abanyamuryango ba Avega-Agahozo bifatanyije na Unguka muri iki gikorwa bashimiye inkunga batewe na LOLC Unguka Finance.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimiye ubuyobozi n'abakozi ba LOLC Unguka Finance Plc baje bifatanyije na bo.

    Ati 'Kuza kwifatanya na Rubavu bigaragaza ko mutari gucuruza amafaranga gusa, ahubwo ko muzirikana ko igihugu kizubakirwa ku bumwe n'ubudaheranwa, dukwiriye kwibuka ko Leta mbi yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi ikanayishyira mu bikorwa yakoresheje amafaranga yari mu gihugu mu kwica Abatutsi, yanakoranye n'abari bafite ubushobozi, ama banki n'abikorera batangaga amafaranga yo gushyigikira Interahamwe. Iki gikorwa kigaragaza ko mu gihugu cyacu aya mateka mabi atazongera.'

    Meya Mulindwa yashimiye kandi LOLC Unguka Finance Plc ku nkunga yo kubungabunga amateka ya Jenoside kuri uru Rwibutso ku buryo atazasibama na gato ndetse bizafasha urubyiruko rutayibayemo kuyamenya.

    Abakozi n’abayobozi ba LOLC Unguka Finance Plc basuye Urwibutso rwa Commune Rouge

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya LOLC Unguka Finance, Yves Sangano, yavuze ko nubwo bacuruza Serivisi z'imari ariko bafite n'inshingamo yo gutuma u Rwanda ruba igihugu kitarangwamo ivangura aho riva rikagera

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya LOLC unguka Finance, Yves Sangano, ashyikiriza Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu inkunga yo kubungabunga amateka ku Rwibutso rwa Commune Rouge

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yibukije abakozi n'abayobozi ba LOLC Unguka Finance Plc ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ubuyobozi bubi bwarangwaga n'ivangura

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya LOLC Unguka Finance, Yves Sangano, yashyikirije inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwiteza imbere

    Abakozi ba LOLC Unguka Finance bunamiye inzirakarengane zirenga 5000 ziruhukiye mu Rwibutso rwa Commune Rouge

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashyize indabo mva zishyinguyemo Abatutsi mu Rwibutso rwa Commune Rouge

    Abayobozi ba LOLC Unguka Finance PLC bashyize indabo ku mva ziri mu Rwibutso rwa Komini Rouge

    Abakozi ba LOLC Unguka Finance basobanuriwe amateka yihariye y’Urwibutso rwa Commune Rouge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-lolc-unguka-finance-basuye-urwibutso-rwa-commune-rouge-banaremera

  • COPEDU Plc yasabanye n'abakiliya bayo, ibizeza gukomeza umubano mwiza kandi urambye – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Kamena 2025, Abakiliya ba COPEDU Plc n'abayobozi bayo bungurana ibitekerezo ku hakwiye kongerwa imbaraga ngo imikoranire irusheho kuba myiza.

    Kayisinga Francine ukorana na COPEDU Plc kuva mu 2001 yavuze ko ashima imikorere yayo by'umwihariko uburyo yamufashije mu burezi bw'abana be no kubaka.

    Yagize ati 'Umugabo wanjye yitabye Imana mu 2001 mpita ngana COPEDU Plc ibanza kumpa inguzanyo yo kubaka inzu. Bamaze kumpa inguzanyo nyinshi kandi nkabasha kuzishyura ubu ngeze ku z'abanyeshuri mfite babiri biga mu mahanga yarangurije mbasha kubishyurira. Ntabwo nabona uko nyishimira mu by'ukuri.'

    Umushoramari witwa Byukusenge Elie umaze imyaka icyenda akorana na COPEDU Plc, yavuze ko yatangiye imuguriza miliyoni 5 Frw gusa abasha kwagura ubucuruzi none ubu ageze aho imuha arenga miliyoni 100 Frw kandi serivisi zaho zikihuta.

    Ati 'Iyo usabye inguzanyo ntishobora kurenza ukwezi utayihawe kandi baguha amakuru y'aho serivisi watse igeze. Guhurira hano nk'abakiliya bayo bidufasha kongera gusobanukirwa neza serivisi batanga haba harimo inshyashya tutari tuzi kandi banahakirira ibitekerezo byacu nyuma tukabona impinduka.'

    Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raissa, yavuze ko intego nyamukuru y'iki gikorwa ari ukugira ngo baganire, barusheho kumenyana, bumve ibyifuzo, ibibazo n'ibitekerezo byose bigamije kunoza serivisi zihabwa abakiliya, no kubashimira uruhare rwabo mu iterambere ryayo.

    Ati 'COPEDU igira uruhare runini mu iterambere ry'imari mu Rwanda, kuko ni twe dufite igice kinini cy'isoko, aho umwaka ushize twabashije kugira inyungu ingana na miliyari 3 Frw, byose bituruka muri mwebwe ntabwo twabura kubibashimira nk'abakiliya bacu.'

    Yakomeje ati 'Uyu munsi rero muri serivisi dutanga zirimo n'inguzanyo ariko no mu ikoranabuhanga ntabwo twasigaye inyuma kuko ubu umukiliya wacu abona serivisi zacu atavuye aho ari.'

    Muyango Raissa yavuze ko ubu COPEDU iri kugana kuri serivisi zijyanye no guhererekanya amafaranga zagiyeho mu gihe gishize kugira bamenye ubwitabire n'imbogamizi zigihari ariko bashishikajwe no kugira ngo borohereze abakiliya, basabwa kubyitabira mu rwego rukwiye.

    COPEDU Plc ni ikigo kimaze imyaka igera kuri 28 gitanga serivisi z'imari. Kugeza ubu ifite amashami agera kuri 11 harimo irya Remera, Batsinda, Icyicaro gikuru kiri ku Kicukiro, Nyabugogo, mu isoko rya Nyarugenge, Gisozi, Kimironko, Kicukiro, CHIC, Kabuga na Rwamagana.

    Umushoramari witwa Byukusenge Elie umaze imyaka icyenda akorana na COPEDU yari yitabiriye iki gikorwa

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri COPEDU Plc yibukije abakiliya serivisi itanga zirimo no gutanga inguzanyo irenga miliyoni 500 Frw

    Abakiliya ba COPEDU Plc baturutse ku mashami yayo atandukanye bitabiriye ubusabane

    Umuyobozi mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raissa yavuze ko bashyiriyeho abakiliya uburyo bw’ikoranabuhanga, aho bazajya bakoresha serivisi z’imari batavuye aho bari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yasabanye-n-abakiliya-bayo-ibizeza-gukomeza-umubano-mwiza-kandi

  • Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa we w'imyaka 14 – #rwanda #RwOT

    Abaturage baganiriye na TV1 bagaragaje ko batewe agahinda n'ibyo uwo mugabo yakoze, bagasaba ko yakanirwa urumukwiye.

    Ati “Nababajwe n'uko afashe umwana we, agahangara agafata umwana we akamusambanya, ndavuga nti buriya n'uwanjye ni ko yari kuzamugenza.'

    Undi ati 'Numvise ko yafashe umwana we w'umukobwa, byanciye intege kuva ko umuntu w'imyaka 40 ahemukira umwana w'imyaka 14 kandi afite umugore, iyo ajya gushaka n'undi aho gusambanya uwo mwana.'

    Yakomeje ati 'Njyewe ndi kumva mwamukatira burundu kuko ari nkanjye mba naramwishe akaba ari njyewe ufungwa'

    Umugore w'uwo mugabo yasobanuye ko ari we wamufatiye mu buriri ari kumwe n'umwana we, agahitamo gutabaza kuko yananiwe kwiyumanganya.

    Ati 'Ninjiye mu cyumba, numva mu buriri harimo abantu babiri. Nikanze ko ari undi mugore yazanyemo, nsanga ni umwana we. Impamvu natabaje ni ukubera ko nabonye amuri hejuru, ari kumusambanya mbona ko ntabiceceka.'

    Uwo mwana na we yasobanuriye TV1 ko se yamusambanyije ubwo yari amutumye igitambaro cyo kwihanagura amazi akamukurura, akamushyira ku buriri agahita atangira kamusambanya.

    Ubwo umunyamakuru yamubaza niba ari ubwa mbere yari asambanyijwe na se, yasubije ko byari bibaye ku nshuro ya kabiri.

    Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza mu Murenge wa Kimonyi ari na we uri kuwuyobora by'agateganyo, Dukundimana Jacqueline, yavuze ko uwo mugabo yahise atabwa muri yombi.

    Ati 'Yafashwe ari gusambanya umwana we. Ku makuru twahawe ni uko abaturage babihwishisaga ko ashobora kuba amusambanya ariko hakabura ibimenyetso.'

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rigaragaza ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo icyo cyaha cyakorewe umwana uri munsi y'imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kimwe n'iyo byaba byakorewe ufite hejuru yayo ariko bikamutera ubumuga cyangwa uburwayi budakira.

    Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa we w'imyaka 14


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umukobwa-we-w-imyaka-14

  • Nyagatare: Aba-agents ba Irembo basabwe kwirinda kwaka abaturage amafaranga y'umurengera – #rwanda #RwOT

    Babisabwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, ubwo ubuyobozi bw'Ikigo Irembo bwasuraga aba-agents bacyo bakorera mu Karere ka Nyagatare muri gahunda ya 'Ntuyarenze' yo kubashishikariza kubahiriza ibiciro byashyizweho no kurebera hamwe ibibazo baba bahura na byo mu kazi.

    Umukozi ushinzwe mituweli mu Karere ka Nyagatare, Nshimiyumuremyi Ildephonse, yeretse aba ba-agents amakosa bakunze gukora arimo no guca amafaranga y'umurengera umuturage ubagannye, abasaba kubihindura bakagendera ku biciro bizwi batangiraho serivisi.

    Ati 'Iyo umuturage aje kukureba ngo umufashe kwaka icyangombwa runaka, cyangwa umufashe kwishyura mituweli warangiza ukamwaka amafaranga y'umurengera uba umuhemukiye kandi rwose ubu tuzajya tunabashyikiriza inzego bireba zibakurikirane. Turabasaba kugendera ku biciro bizwi bidahindagurika.''

    Yamfashije Cyuzuzo Carine ukorera Irembo mu Murenge wa Rwimiyaga, yavuze ko amahugurwa yajemo yamwunguye ibintu byinshi birimo gutanga serivisi nziza, kumufasha kubanza kumenya amakuru y'ingenzi ya serivisi agiye kwaka kandi ngo ntanarenze amafaranga agenwe.

    Ati 'Batubwiye ko tutagomba kurenza amafaranga asabwa ya serivisi kandi ni byo tugiye kubyubahiriza kuko twabonye ko ubirengaho ashobora no kubifungirwa.''

    Ndagijimana Étienne usanzwe ari umu-agent w'Irembo mu Murenge wa Matimba, we yagize ati 'Hano twahungukiye ibintu byinshi bishobora kudufasha mu kazi kacu ka buri munsi harimo kubahiriza ibiciro byashyizweho. Ubu njye icyo ngomba guhindura ni ukubahiriza ibiciro nkirinda kudaca amafaranga y'umurengera kandi ungannye nkamubikira amakuru ye neza.''

    Umukozi w'Irembo ushinzwe aba-agents, John Butera, yavuze ko igikorwa cyo kubahuriza hamwe gisanzwe kibaho hagamijwe gusabana no kumva ibibazo bafite. Yavuze kuri ubu banatangiye gukangurira aba ba-agents kutarenza ibiciro biriho.

    Ati 'Icya mbere na mbere dusaba aba-agents bacu ni uko bagomba kuba inyangamugayo mu kazi bakora kugira ngo bubake icyizere mu baturage babagana basaba serivisi z'Irembo. Turabasaba kandi kubahiriza gahunda yitwa 'Ntuyarenze'. Rero ayo mafaranga ntarengwa turabasaba kutayarenza, turanibutsa abaturage kujya bashishoza bakareba koko niba umuntu ugiye kubakira ari umu-agent wa Irembo.'

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare hari aba-agents barenga 120 mu gihe mu gihugu hose barenga 5000.

    Ubuyobozi bwa Irembo buvuga ko bufite intego yo kugeza aba-agents batatu muri buri kagari kugira ngo umuturage ahabwe serivisi adakoze urugendo rurerure. Kuri ubu serivisi 240 ni zo zitangirwa ku rubuga rwa Irembo.

    Aba-agents b'Irembo basabwe kwirinda guca amafaranga y'umurengera ababagana

    Kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa aba-agents b'Irembo barenga 5000

    Ndagijimana Étienne yiyemeje gutanga serivisi nziza ku baturage bamugana

    Yamfashije yagaye bagenzi be baka abaturage amafaranga y'umurengera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-aba-agents-b-irembo-basabwe-kwirinda-kwaka-abaturage-amafaranga-y

  • Abanyeshuri ba ALX Rwanda basabwe kwisunga ikoranabuhanga mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ubwo urubyiruko ruhugurwa na ALX Rwanda rwifatanyaga n'Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse rusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Jenoside ruri ku Gisozi, mu rwego rwo kugaragarizwa amateka yaranze igihugu.

    Uru rubyiruko ruhugurwa ku bijyanye n'ikoranabuhanga muri ALX Rwanda rwasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, runasobanurirwa amateka y'u Rwanda agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe, urategurwa unashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga.

    Nyuma yo kwerekwa amateka, uru rubyiruko rwashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane z'Abatutsi basaga ibihumbi 250 bashyinguwe muri uru rwibutso.

    Abitabiriye iki gikorwa banahawe ibiganiro n'ubuhamya bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka ndetse banacana urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'ahazaza hazira amacakubiri.

    Umuyobozi Wungirije w'Umuryango w'Abaharanira Amahoro n'Urukundo (Peace and Love Proclaimers- PLP), Divin Ibambasi, yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Mukwiriye kwifashisha ubumenyi mufite mu ikoranabuhanga murwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Isi yose.'

    Yakomeje asaba urubyiruko gukoresha ubwo bumenyi rufite mu ikoranabuhanga, mu gukemura ibibazo bishaka gusubiza igihugu inyuma.

    Umuyobozi wa ALX Rwanda, Uwurugwiro Nimie Chaylone, yavuze ko ubumenyi bwose umuntu yaba afite ntacyo bwaba bumaze mu gihe nta bumuntu afite cyangwa ngo abukoreshe mu kubaka igihugu.

    Ati 'Igihe ufite ubumenyi mu ikoranabuhanga, ubucuruzi ndetse n'ubuyobozi ntacyo byaba bikumariye mu gihe nta bumuntu burimo cyangwa ngo ubukoreshe mu kubaka igihugu.'

    Yakomeje avuga ko kugira ngo bashobore guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside, ubuyobozi bwa ALX Rwanda bufata umwanzuro wo kubafasha gusura urwibutso bakarushaho kumenya ayo mateka.

    Ati 'Impamvu tuzana n'abanyeshuri bacu ni mu rwego rwo kubafasha kumenya amateka yabaye bakayasobanurirwa kubera ko hari igihe abenshi muri iki gihe basoma ibintu bigoreka amateka ku mbuga nkoranyambaga z'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ugasanga ntabwo bazi ukuri neza.'

    'Tuba tugira ngo baze babyisomere, babimenye noneho bibatere n'ishyaka ryo gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu birushijeho.'

    ALX Rwanda ni ishuri rishamikiye kuri ALX Africa rigamije guteza imbere impano mu by'ikoranabuhanga ndetse no kurema abayobozi beza b'ejo hazaza.

    Iri shuri ryigisha amasomo y'ubumenyingiro mu bijyanye n'ikoranahunga nk'isesenguramakuru (Data Analytics), Data Science, Cloud Computing, Salesforce Administrator na Software Engineering.

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, baganiriye ku ruhare rwabo mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hagenimana Antoine yatanze ubuhamya bw'ubuzima bushaririye yanyuzemo muri Jenoside ndetse anasobanurira abanyeshuri ba ALX Rwanda ibikubiye mu gitabo yanditse yise “Le Chagrin de ma mère”

    Linda Ikirezi Pacifique washinze “Her In Tech” yatanze ikiganiro

    Umuyobozi wa ALX Rwanda, Uwurugwiro Nimie Chaylone, yavuze ko ubumenyi bwose umuntu yaba afite ntacyo bwaba bumaze mu gihe nta bumuntu afite cyangwa ngo abukoreshe mu kubaka igihugu

    Umuyobozi Wungirije w'Umuryango w'Abaharanira Amahoro n'Urukundo, (Peace and Love Proclaimers- PLP), Divin Ibambasi, yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi wa ALX Rwanda, Uwurugwiro Nimie Chaylone, ashyira indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi mu Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Abagize ALX Rwanda bunamiye abarenga ibihumbi 250 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-alx-rwanda-basabwe-kwisunga-ikoranabuhanga-mu-guhangana-n

  • Imiryango yose y'uturere twa Afurika ntiyakoreshwa-Nduhungirehe kuri RDC ikomeza kwitambika u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo u Rwanda rwatangazaga ko rwahawe kuyobora Inama y'Abaminisitiri y'uyu muryango binyuze mu butumwa bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu gihugu ku mugoroba wo ku wa 13 Kamena 2025.

    Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye muri Kenya, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yahise ahishura ko RDC yashatse kongera kwitambika ko u Rwanda rwahabwa izi nshingano nk'uko yabikoze kuri CEEAC mu minsi ishize.

    Yakomeje ashimangira ko imiryango y'uturere yose itagwa mu mutego wo gukoreshwa n'ubutegetsi bwa Kinshasa budashoboye gukemura ibibazo byabwo.

    Ati 'Ni ngombwa kwibuka ko RDC yari iri kwiriza igerageza kwitambika iby'uko u Rwanda ruhabwa ubuyobozi bwa RESCA. Kubw'amahirwe, imiryango yose y'uturere twa Afurika ntishobora gukoreshwa n'ubutegetsi bwa Kinshasa budashoboye.'

    U Rwanda rwasimbuye Kenya muri izo nshingano, ruzafatanya na Tanzania, izarufasha mu nshingano zo kuyobora no gukurikirana imishinga ya RECSA mu karere.

    RECSA ni umuryango washinzwe mu 2005 ugamije guhuza gahunda zo kugenzura, kwirinda no kurwanya itangwa n'imikoreshereze y'intwaro nto mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu bihugu 15 by'Afurika birimo n'u Rwanda.

    Muri Nzeri 2024 watangazaga ko uhangayikishijwe n'intwaro zirenga miliyoni 100 zitunzwe n'abaturage ndetse n'imitwe yitwaje intwaro hirya no hino muri Afurika, aho benshi bazikoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.

    Ibihugu bigize RECSA ni u Burundi, Centrafrique, RDC, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan y'Epfo, Sudani, Uganda, Tanzania na Repubulika ya Congo.

    RDC yashatse kwitambika ko u Rwanda rwahabwa izo nshingano, ishingiye ku bibazo by'umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwayo.

    Ibikorwa nk'ibyo byaherukaga kuba ubwo u Rwanda rwari rugiye guhabwa ubuyobozi bw'umuryango wa CEEAC ariko RDC ikabyitambika, ndetse bikarangira uwo muryango ubihaye ishingiro.

    Ibyo byatumye u Rwanda rufata umwanzuro wo kuva mu muryango wa CEEAC nyuma y'aho ibihugu biwugize biwukoresheje nabi, bishaka kurukumira.

    Uretse guhabwa inshingano ku Rwanda, uwo muryango wanizihije isabukuru y'imyaka 20 umaze ushinzwe hatwikwa intwaro 6000 zakoreshwaga mu buryo butemewe.

    Izo ziganjemo izafashwe mu bikorwa bitandukanye by'uwo muryango hagati ya 2022 na 2025.

    Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe

    U Rwanda rwahawe kuyobora Inama y’Abaminisitiri ya RECSA

    Hatwitswe intwaro 6000 zakoreshwaga mu buryo butemewe n’amategeko

    Perezida wa Kenya William Ruto atangiza umuriro wo gutwika intwaro zakoreshwaga mu buryo butemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-yose-y-uturere-twa-afurika-ntiyakoreshwa-nduhungirehe-kuri-rdc

  • Bus itwara abagenzi yakoreye impanuka muri Gare i Nyabugogo – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Saba z'amanywa. Ambulance zahise zihagera kugira ngo zijyane kwa muganga abakomeretse na Polisi yihutira gutanga ubutabazi.

    Umwe mu baturage babonye iyo mpanuka iba, babwiye IGIHE ko iyo modoka yari iturutse i Muhanga, igeze i Nyabugogo igonga Coaster yari iri imbere yayo iri kugenda buhoro.

    Ati 'Kuko yo yari ifite umuvuduko mwinshi, yahise imanuka, igonga inzu. Hari uwo dukorana bamutwaye ameze nabi.'

    Uwitwa Ngarambe yagize ati 'Yakomeje ikubita inzu nta muntu yahitanye. Igikuta bishoboka ko cyaba cyagwiriye n'abantu. Impanuka ishobora kuba yatewe no kubura feri.'

    Undi witwa Ntambara Jean Bosco we yavuze ko iyo modoka yabanje kugonga iyari imbere yayo, ati 'Imwe yamaze kugonga indi, ifata umuvuduko mwinshi irenga umuhanda, igonga urukuta. Abantu bakomeretse, abandi babajyanye kwa muganga.'

    Zebra ikora ingendo zerekeza mu Ntara y'Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi.

    Uretse ibiro bya Zebra, hanagozwe inyubako y'ubucuruzi yacururizwamo telefoni ibyari birimo byose birangirika.

    Ntabwo umubare w'abakomerekeye muri iyi mpanuka n'ingano y'ibyangijwe biramenyekana.

    Iyo mpanuka yabaye nyuma gato y'uko hari indi yari imaze kubera mu marembo ya Gare ya Nyabugogo aho Coaster yagonze umuntu umwe agahita yitaba Imana.

    Ababonye iyo mpanuka bavuga ko imodoka yabanje kumukandagira ikirenge, akagwa hanyuma ikamunyura hejuru.

    Ku bw’amahirwe bivugwa ko umushoferi yakomeretse bidakanganye

    Imodoka yakoze impanuka ikagonga inyubako ya gare, nayo yangiritse cyane

    Imodoka yakoze impanuka yahise ijyanwa mu igaraje

    Nyuma y’impanuka ibinyabiziga bindi byakomeje akazi nk’uko bisanzwe

    Iyi mpanuka yatumye umuvundo w’imodoka wiyongera

    Ababonye iyo mpanuka bavuga ko yakomerekeyemo benshi

    Abaturage bashungereye ari benshi

    Igice cy’inzu yacururizwagamo telefoni zigezweho nacyo cyagonzwe

    Abakozi ba Zebra bahise batangira kwegeranya ibyaba byarokotse

    Ibyari mu nzu byose byangiritse cyane

    Imodoka yagonze urukuta rugwamo imbere

    Inzu yasenywe n’iyi mpanuka ni iyakatirwagamo amatike


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bus-itwara-abagenzi-yagonze-yakoreye-impanuka-muri-gare-i-nyabugogo

  • Bapimaga umuntu urengeje 1,65m z'uburebure akicwa -Ubuhamya bwa Mbabazi warokotse ubwicanyi i Ngororero mu 1991 – #rwanda #RwOT

    Mbabazi Norbert warokotse ubwicanyi i Ngororero mu 1991, ubwo yahanyuranaga n'ababyeyi be bagiye gusura mushiki we wigaga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Rambura bavuye i Butare, ni umutangabuhamya.

    Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP), Koleji ya Huye ryahoze ryitwa ESO Butare, yasangije abari bitabiriye uko yarokotse ubwicanyi bw'i Ngororero mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu 1991.

    Mbabazi yavuze ko mu 1991 yajyanye n'ababyeyi be i Ngororero gusura mushiki we wigaga i Rambura, banyura mu muhanda wa Muhanga-Ngororero-Mukamira wari ukiri igitaka.

    Mu nzira bagenda, ngo bageze mu Karere ka Ngororero, bahasanga bariyeri iriho abicanyi bari gutangira abantu bakabica babahora ko ari Abatutsi.

    Ati ''Twari mu modoka yacu, tugeze mu nzira, dusanga bahagaritse imodoka ya bisi basohoye abantu bose. Bafataga abantu bakabapima ku giti cya metero 1,65 maze ugisumba agashyirwa ku ruhande ngo yicwe kuko yafatwaga nk'umututsi, naho uwo gisumba akarokoka.''

    Yakomeje avuga ko n'ubwo yari kumwe n'ababyeyi n'abandi bo mu muryango we barebare, babashije kurokoka kuko abicanyi barangariye bisi yari imbere iri gukurwamo abantu, bo kuko bari mu modoka yabo bwite, babategeka kugenda ngo kuko bafunze umuhanda.

    Ati ''Niba mu 1991 abantu baricwaga bazira uko baremwe, wavuga ko baziraga iki kindi?''

    Umwarimu w'amateka muri Kaminuza, Dr. Nkaka Rafael, yagaragaje ko gahunda yo kwandika amoko mu ndangamuntu iri mu byatije umurindi Jenoside, kuko yatumaga n'umuntu utakuzi akumenya akakwica.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yibukije abanyeshuri ba RP, Koleji ya Huye, ko kwibukira ahahoze ari Ishuri rya Gisirikare rya ESO Butare, bigomba kujyana no kwamagana abakoze Jenoside, akomoza ku witwa Gakwerere wari mu nyeshyamba za FDLR, ubu wagaruwe mu Rwanda aho yasize ahekuye.

    Mbabazi Norbert warokotse ubwicanyi i Ngororero mu 1991

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abiga mu Karere ka Huye guhinyuza ababaga muri ESO muri Jenoside barimo na Jenerali Gakwerere uri mu bari abayobozi ba FDLR uherutse kuzanwa mu Rwanda

    Impuguke mu mateka, Dr. Nkaka Raphael, yagaragaje ko indangamuntu zabagamo ubwoko nka kimwe mu byatije umurindi iyicwa ry’Abatutsi muri Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wa RP Koleji ya Huye, Col Dr Twabagira Barnabé, yasabye abiga muri iri shuri kurushaho kunga ubumwe bubaka u Rwanda

    Col. Dr. Twabagira Barnabé (uri imbere ibumoso) yagaye Abajenosideri bahombeje igihugu bafata ishuri rya tekiniki nka Murambi bakaryiciramo abantu rikarinda kuba urwibutso

    Abiga muri RP Koleji ya Huye, basabwe gutanga imbaraga zabo zose mu kubaka u Rwanda rwiza binyuze mu myuga itandukanye biga

    Abahagariye abandi muri RP Koleji ya Huye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bababazwa n’ibyahabereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bapimaga-umuntu-urengeje-1-65m-z-uburebure-akicwa-ubuhamya-bwa-mbabazi

  • Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n'Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw'Akarere #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2025, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere ari kumwe n'izindi nzego, yafunguye ku mugaragaro Imurikagurisha n'Imurikabikorwa riri kubera mu Murenge wa Runda ahazwi nka Bishenyi. Abaryitabiriye basabwe kujyana n'ubuyobozi mu bikorwa bihindura ubuzima bw'abaturage bukarushaho kuba bwiza. Hari isomo nk'ubuyobozi bubona rije nk'igisubizo kizafasha abaturage gutera imbere no kwihaza mu biribwa.

    Dr Nahayo Sylvere, nyuma yo gusura ibice bitandukanye by'ahabera iri murikagurisha n'Imurikabikorwa, yaganiriye n'abaryitabiriye ababwira ko mu byo ubuyobozi bwabonye by'umwihariko ku bijyanye n'Ubuhinzi hari umukoro bibasigiye.

    Meya Dr Nahayo Sylvere.

    Ati' Ibyo twagiye tubona hariya, hari aho twabonye dufite umukoro ukomeye wo kubigeza ku baturage benshi, cyane cyane ibyo twabonye bijyanye n'Ubuhinzi bw'ibihingwa bitandukanye. Twabifashe nk'umukoro turakomeza tubiganire. Dufite ibigo by'amashuri, dufite ibigo nderabuzima, dufite abafatanyabikorwa batandukanye bafite ubutaka, tugiye kongera tuganire turebe ko ibyo twabonye hano ubutaha bizaba byarageze ku baturage bacu benshi bashoboka'.

    Yagize kandi ati' Nk'uko bigaragara hano, tubonye ibikorwa byinshi byiza, bishimishije kandi bibereye ijisho, bimwe bigaragaza ko koko iterambere rigaragara rishingiye ku musaruro uri kugenda uboneka hirya no hino. Ibi bikorwa uko tubibonye icyo twifuza ni uko bigera ku baturage benshi. Hari abaturage n'ubundi babizanye, hari amakoperative aba yabihinze hirya no hino, baba boroye. Icyo twifuza ni uko tuza kongeramo imbaraga bikagera ku baturage benshi bashoboka ndetse bikagera no ku rubyiruko rwacu bityo narwo rukagira uburyo bwihariye butuma baboneka mu bikorwa nk'ibi by'ubuhinzi n'ubworozi'.

    Uyu ni umwumbati weze mu mayaga(Nyamiyaga) kandi ku giti kimwe.

    Nk'uko Meya Dr Nahayo akomeza abivuga, kugeza ibi bikorwa mu baturage benshi bashoboka ngo bizafasha ubuyobozi bw'Akarere kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, ariko kandi by'umwihariko kongera imirire cyane cyane mu bakiri batoya babarizwa mu bigo by'amashuri n'ahandi hatandukanye ari nako bifasha abaturage kurushaho kwihaza mu biribwa, bityo banasagurire amasoko.

    Yasabye abaje kumurika ibyo bakora ati' Ndizera ko tuzakomeza kubijyanamo. Tujyanemo, ni tubahamagara, ni tubatumira tuganire turebe uko twajyanamo nk'uko dusanzwe dufatanya n'ubundi muzitabira tubashe kuganira kandi tujyanemo bize kudusigira umusanzu ukomeye hano iwacu mu karere ka Kamonyi'. Yakomeje abizeza ubufatanye bw'Akarere buzatuma barushaho gukora neza bagatera intambwe igana aheza kurusha.

    Jean Marie Munyankumburwa/PSF Kamonyi.

    Jean Marie Munyankumburwa, Perezida w'Urugaga rw'abikorera(PSF) mu karere ka Kamonyi avuga ko Imurikabikorwa n'Imurikagurisha nk'iri ari urubuga rubafasha kwerekana ubushobozi bafite nk'abikorera ariko kandi ukaba n'umwanya mwiza wo gukangurira abaturage guha agaciro ibikorerwa mu karere kabo, aho nabo ibyo babona bishoboka babikora kugira ngo bibafashe kwiteza imbere, bibabashishe guhindura ubuzima.

    Yashimiye ubufatanye bw'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'uburyo bushyigikira Abikorera, asaba abikorera gukomeza gukora cyane no guhanga udushya, kunoza Serivise batanga ariko kandi bashyira imbere gukorera mu mucyo bagamije guhesha agaciro ubucuruzi bakora ari nako baharanira kugira uruhare mu iterambere ry'Akarere.

    Iri murikabikorwa n'Imurikagurisha rimaze icyumweru, abenshi mu baryitabiriye biganjemo abacuruzi baje ku ikubitiro ariko hakaba n'abandi biganjemo abamurika gusa ibyo bakora bagiye baza gahoro gahiro. Imibare PSF itangaza y'abaryitabiriye bose ni 79 barimo Imiryango( ONG) 31, Kampani z'abikorera 36, Koperative 7 n'abantu ku giti cyabo batanu(5).

    KA-Drinks Ltd babyaza umusaruro igihingwa cya Hibiscus, aho bakuramo imitobe n'inzoga kandi iki gihingwa ubwacyo ni umuti.

    Iyo nkoko ngo ipima ibiro 8.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/06/14/kamonyi-bishenyi-imurikabikorwa-nimurikagurisha-rihaye-umukoro-ubuyobozi-bwakarere/

  • Ibyo wamenya ku mpinduka y'imyigishirize mu mashuri abanza zitezweho kuzamura ireme ry'uburezi – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu biganiro bigaragaza ishusho y'uburezi mu Rwanda mu mashuri abanza n'ay'inshuke byabaye kuri uyu wa 13 Kamena 2025.

    Kugeza ubu, 52% by'abanyeshuri biga mu myaka itatu ibanza biga mu byiciro (bamwe mu gitondo abandi nyuma ya Saa Sita) n'aho 48% bakiga ingunga imwe (umunsi wose).

    Abo 48% wasangaga biga bacucitse mu mashuri, kuko hari bamwe mu bayobozi babaga barabishyize mu mihigo bigatuma umubare w'abanyeshuri mu cyumba uba munini hari aho wasangaga bagera ku 100 kandi badakwiye kurenga 46.

    Ibyo byatumaga umwarimu atabasha gukurikirana abo yigisha bose, bityo bamwe bagasigara, umubare w'abatsindwa ukiyongera.

    Ku rundi ruhande 52% biga mu byiciro bo ntibabashaga kurangiza ibyateganyijwe mu nteganyanyigisho kubera ko yateguwe hagendewe ku biga ingunga imwe.

    Ubusanzwe kwiga ingunga imwe abana baba bafite amasaha umunani yo kwiga (isaha yo mu ishuri igizwe n'iminota 40) ariko uwize mu byiciro we agira amasaha atanu gusa.

    Byagiraga ingaruka z'uko abarimu bigisha baharanira ko barangiza integanyanyigisho batitaye ku kuba abana basigaranye ubumenyi.

    Impinduka zigiye gukorwa ni uguhuza integanyanyigisho n'igihe abana bafite ku masaha 25 aho kuba 40 nk'uko byari bimeze mbere.

    Izo mpinduka zigamije gufasha umubare munini w'abanyeshuri biga mu byiciro no kugabanya ubucucike mu mashuri y'abiga ingunga imwe.

    Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengimana yagize ati 'Mu by'ukuri hari igihe abana biga, hari n'ibyo biga, biba bigomba guhura. Nka Minisiteri dushyiraho politiki noneho REB iragenda ikareba ngo ibyigwa ni ibiki bakabishyira muri ayo masaha.'

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, Dr. Flora Mutezigaju, yavuze ko izo mpinduka zigamije gufasha abana kwiga neza no kurangiza ibyateganyijwe.

    Ati 'Integanyanyigisho dufite, iteguye ku buryo umwana wiga amasaha umunani ku munsi (isaha y'isomo igizwe n'iminota 40) ari we ubasha kurangiza ibyateganyijwe. Kubera ko hari amashuri afite abana biga mu byiciro, usanga bafite amasaha 25. Abo rero nta na rimwe bazarangiza integanyanyigisho.'

    Yongeyeho ati 'Icyo twakoze ni mu buryo bwo kugira ngo duhe abana amahirwe angana. Integanyanyigisho tuyishyira ku kigero cy'uko umwana wiga amasaha 25 ku cyumweru na we ayirangiza. Uziga amasaha 40 we azaba afite umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo cyane cyane.'

    Yerekanye ko ibyahinduwe ari ugufata integanyanyigisho n'amasomo yigwaga bigenewe umwana ufite amasaha 40 buri cyumweru, bigakorwa ku buryo uwiga amasaha 25 abasha kuyiga kandi nta masomo avanywe mu byo biga.

    Yavuze ko ibizakorwa nta kintu na kimwe bizangiza kuko igipimo cya UNESCO kigaragaza ko umwana urangije amashuri abanza agomba kuba yize nibura amasaha 4800 mu gihe cy'imyaka itandatu kandi bizajya bikorwa.

    Mu byarebweho cyane ni icyo umwana urangije amashuri atatu abanza agomba kuba azi ari byo kubara, gusoma no kwandika mu Kinyarwanda n'Icyongereza.

    Yasobanuye ko hakozwe impinduka zirimo guhuza integanyanyigisho n'igihe gihari cy'amasaha 25 mu cyumweru no gukora ku buryo ishuri rimwe ritagomba kurenza abana 46 mu cyumba.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, Dr. Flora Mutezigaju, yasobanuye ibijyanye n’impinduka nshya

    Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasobanuye ko amasomo yigwa akwiye kujyana n’igihe abanyeshuri bafite

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye mu rwego rw’uburezi

    Abitabiriye inama banyuzwe n’ibitekerezo byayitangiwemo

    Ikiganiro kigaruka ku myigishirize inoze mu myaka itatu y’amashuri abanza

    Amafoto:Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mpinduka-y-imyigishirize-mu-mashuri-abanza-zitezweho-kuzamura