Blog

  • Bugesera: Imibiri 320 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Yashyinguwe ku wa 14 Kamena 2025 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, abafite amakuru y'ahakiri imibiri itari yashyingurwa bongera gusabwa kuyatanga kuko bifasha ababo kuruhuka.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, abayobozi batandukanye n'abaturage.

    Ku wa 10 Mata 2025 ni bwo mu Mudugudu wa Gatare lll mu Kagari ka Nyamata Ville mu Murenge wa Nyamata hatangiye kuboneka imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, ibonywe ahacukurwaga umuyoboro w'amazi.

    Rwamuninge Maurice uri mu barokokeye i Ntarama watanze ubuhamya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye muri Nyamata kuri tariki 11 Mata ubwo mu gitondo imodoka nyinshi zirimo Interahamwe zanyuze ku musozi wa Kayumba zisaba abantu ngo baze muri Nyamata.

    Yakomeje avuga ko bahise batangira kugenda barasa Abatutsi bose, abasigaye batangira kujya kwihisha mu bihuru kugeza ubwo banahungiye ku nsengero benshi bakahicirwa.

    Yashimiye Inkotanyi zabohoye Igihugu anashima ko ubu ari mu gihugu cyiza kizira ivangura.

    Bitega Joseph wavuze mu izina ry'imiryango yabonye ababo ikanabashyingura mu cyubahiro, yashimiye Leta idahwema gushakira Abanyarwanda ibyiza, avuga ko abarokotse bafite icyizere cyinshi kuko bongeye kubaho kandi neza.

    Ati 'Icyizere kuri benshi cyaragarutse kuko iyo usubije amaso inyuma usanga hari aho twavuye n'aho tugeze heza mu kwiyubaka.''

    Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kwitandukanya n'urwango batojwe n'abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

    Ati 'Kuterekwa imibiri y'Abatutsi bituruka ku rwango bamwe muri bo batari bakira, batari barekura, batari bitandukanya na rwo. Abatari babohoka na bo igihe kirimo kirabarengana, ntibakomeze kwifungirana mu mwijima w'urwango rudafite aho ruzabageza na hamwe, nibave mu rwango, kubyifungiramo no gushaka kubyifungiranamo ni ukwihemukira.''

    Yakebuye bamwe mu bibwira ko igihe kizagera u Rwanda rugasubira mu bihe bya kera nk'ibyo rwahozemo avuga ko ari ukurota uhagaze, yasabye buri wese gushyira imbere ubumwe mu kubaka u Rwanda.

    Imibiri 320 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iheruka kuboneka mu Karere ka Bugesera yashyinguwe mu cyubahiro

    Rwamuninge Maurice warokokeye i Nyamata yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bitega Joseph wavuze mu izina ry'imiryango yashyinguye ababo yasabye abagifite amakuru y'ahari imibiri kuyagaragaza kuko byafasha ababo kuruhuka

    Minisitiri Dr. Bizimana yakebuye abumva ko igihugu kizasubira mu icuraburindi abasaba kwikuramo iyo myumvire mibi

    Imibiri 320 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu Bugesera yashyinguwe mu Rwibutso rwa Ntarama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-imibiri-320-y-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-yashyinguwe-mu

  • Intara y'Iburengerazuba igiye kwandika igitabo ku buzima bw'abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 13 Kamena 2025 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abari abakozi ba Perefegitura ya Cyangungu, Kibuye na Gisenyi bishwe muri Jenoside.

    Amakomine yari agize izi Perefegitura wongeyeho Komine Nkuri yo muri Perefegitura ya Ruhengeli, ni yo yahurijwe hamwe agirwa Intara y'Iburengerazuba.

    Abimana Mathias wari umwarimu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya yatanze yagaragaje uruhare rw'abari abategetsi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yahitanye umugore n'abana batanu mu bana umunani yari afite, avuga ko nubwo ibyo byose byabaye Abanyarwanda atari babi.

    Ati “Abanyarwanda ntabwo babayeho ari babi, ahubwo bagizwe babi n'inyigisho mbi bahawe bituma bamwe bahinduka ibikoraburozi bica bagenzi babo. Igihugu cyacu kiratera intambwe nziza mu kongera kwiyubaka.'

    Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw'Igihugu, Dr. Gakwenzire Philbert, wasabye Intara y'Iburengerazuba kwandika iki gitabo, yavuze ko kubona amakuru bitagoye kuko Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo n'Ikigo cy'Ubwiteganyirize baba bafite imyirondoro yose y'abakozi ba Leta.

    Ati “Kugeza ubu usanga imbaraga zimaze gukorwa hagenda hagaragara izina ry'umuntu, wanabyumvise ko bagendaga bavuga izina, ntabwo bavugaga igihe yavukiye, ntibavugaga icyo yize, ntibavugaga serivisi yakoragamo. Ibyo ntabwo twabigaya ahubwo twabifa neza nk'intangiriro.'

    Nkurunziza Jean Marie Vianney wavuze mu izina ry'abafite ababo bari abakozi b'iyi Ntara bishwe muri Jenoside, yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we kugira ngo iki gitabo cyandikwe, kuko nicyandikwa kizafasha abazavuka nyuma kumenya imibereho y'abo bakozi bishwe muri Jenoside.

    Ati “Kwibuka umuntu ntabwo bihagije kwibuka amazina gusa, ahubwo umuntu yibuka n'ibikorwa yakoze, byaba byiza abantu bakabyigiraho indangagaciro yo kwitanga no gukorera neza igihugu.'

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko bagiye kwicarana na IBUKA na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda bakarebera hamwe uko byakorwa.

    Ati “Kwandika iki gitabo ni igitekerezo cyiza, kuko bidufasha kugumana ayo mateka, ariko ntabwo ari igikorwa cyakorwa n'Intara yonyine. Tuzafatanya na IBUKA na Minubumwe kubera ko ni bo bafite mu nshingano kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Magingo aya hamaze kumenyekana amazina y'abagera ku 133 bari abakozi b'iyi Ntara bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyakora ngo hari andi mazina uturere twoherereje Intara akirimo gusuzumwa.

    Intara y’Iburengerazuba igiye kwandika igitabo ku mibereho y’abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Guverineri Ntibitura yashimye igitekerezo cyo kwandika igitabo ku mibereho y’abari abakozi b’Intara, avuga ko bagiye kugishyira mu bikorwa

    Ibuka yasabye ko handikwa igitabo kivuga ku buzima bw’abari abakozi b’Intara y’Iburengerazuba bishwe muri Jenoside

    Bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’Intara y’Iburengerazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intara-y-iburengerazuba-igiye-kwandika-igitabo-ku-buzima-bw-abari-abakozi-bayo

  • BK Foundation yatanze impamyabumenyi kuri ba rwiyemezamirimo 138 – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda igamije kuzamura ba rwiyemezamirimo bafite intego yo kwagura ibikorwa byabo, barengera ibidukikije ndetse no gukoresha neza umutungo kamere aho abafite imishinga myiza bazahabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 30 Frw yishyurwa nta nyungu.

    Umwe mu basoje ayo mahugurwa, Uwababyeyi Olive, ufite umushinga wo korora inkoko, yavuze ko aya mahugurwa yayungukiyemo byinshi mu bijyanye no gutegura umushinga cyane cyane igendanye no kurengera ibidukikije. Yongeyeho ko uretse kwiga gutegura umushinga, yize no gucunga umutungo.

    Ati 'Ubworozi bwanjye bw'inkoko bugira ifumbire, kandi iyo ngurishije ifumbire cyangwa nkayishyira mu mirima, mba ndengera ibidukikije kubera ko ibiti iyo biyibonye bikura neza nta kibazo, ni bwo buryo umushinga wanjye urengeramo ibidukikije.'

    Mugiraneze Augustin afite umushinga wo gukora ifumbire y'imborera, avuga ko bungukiye byinshi mu mahugurwa kandi nta kabuza ko bizabafasha mu bucuruzi bwabo.

    Ati 'Usanga ikirere kitugiraho ingaruka nyinshi zikomeye, tukaba tuje nk'abantu bifuza ko nyuma y'aya mahugurwa tumaze gucamo, tureba icyo twakora uko twari abantu batandukanye barenga 100. Bizatuma buri muntu mu bucuruzi bwe hiyongeramo nibura agace ko kurengera ibidukikije cyangwa kurushaho kunoza ibyo wakoraga harimo no kurinda ikirere n'ibidukikije.'

    Umukozi wa BK Foundation ushinzwe gahunda zayo, Pascal Nkurunziza, yavuze ko nyuma y'amahugurwa hakurikiraho ko ba rwiyemezamirimo bakora imishinga yabo neza, bakazagira igihe cyo kuyitanga hagatoranywamo imyiza kurusha indi, ari na yo izahabwa igishoro.

    Ati 'Turateganya hagati y'imishinga 30 na 40, bivuze ko uko umubare w'abaka amafaranga menshi uba munini ni ko umubare w'abahabwa amafaranga uba muto.'

    Umujyanama w'Umushinga mu bijyanye n'Ibikorwa byo Gukora no Gukoresha Ibidukikije muri GIZ Rwanda, Sandy Mukundente, yashimiye ubufatanye bwa BK Foundation muri uyu mushinga, avuga ko bizafasha igihugu kugera ku ntego yacyo yo kugabanya ibyangiza ikirere no kugera ku bukungu burambye.

    Ati 'Abashoramari bagaragaje ubushake bwo kumenya uburyo bategura imishinga yabo, by'umwihariko mu gucunga umutungo. Tugiye gukurikirana uko bazabishyira mu bikorwa kugira ngo bagire uruhare mu ntego z'igihugu.'

    Yongeyeho ko amafaranga azatangwa ku bashoramari binyuze mu nguzanyo yishyurwa nta nyungu akazasubira mu kigega, bityo akazabasha kugera ku bandi bazafashwa na 'Urumuri Program'.

    Ba rwiyemezamirimo bagera ku 138 bahawe impamyabumenyi

    Abashoramari bafite imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije bahawe amahugurwa

    Umukozi wa BK Foundation ushinzwe gahunda zayo, Nkurunziza Pascal, yasabye ba rwiyemezamirimo kugenda bagategura neza imishinga yabo bakurikije ubumenyi bahawe

    Hazatoranywa imishinga iri hagati ya 30 na 40 izahabwa inguzanyo

    Hazatoranywa imishinga iri hagati ya 30 na 40 izahabwa inguzanyo

    Nkurunziza yashimiye ba rwiyemezamirimo basoje amahugurwa muri “Urumuri Program”

    Abashoramari bahuguwe bavuze ko uretse kwiga gutegura imishinga bize no gucunga umutungo

    Imishinga izatsinda izahabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 30 Frw yishyurwa mu myaka itatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-foundation-yatanze-impamyabumenyi-kuri-ba-rwiyemezamirimo-138

  • Ntitugihingira imvura: Abahinzi b'Iburasirazuba barishimira umusaruro wiyongereye nyuma yo guhabwa inkunga na SAIP – #rwanda #RwOT

    Babigaragaje ubwo bari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Rwamagana, yahuje abahinzi baturutse mu turere twose tugize Intara y'Iburasirazuba.

    SAIP ni umushinga ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa, ukaba ugenzurwa n'ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu Kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB-SPIU).

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ubuhinzi muri RAB-SPIU, Rurangwa Emile, yavuze ko iyi nama yari igamije gusangizanya ibitekerezo hagati y'abahizi bafashijwe n'icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga SAIP I ndetse n'abari gufashwa mu cyiciro cya kabiri [SAIP II] kugira ngo harebwe niba hari icyakosorwa cyangwa kikongerwa.

    Rurangwa yavuze ko umushinga ukorera mu gihugu hose ariko buri Ntara ikagira umwihariko wayo aho mu Burengerazuba bibanda ku kijyanye no kuhira imyaka kuko ari igice kirangwamo ubushyuye n'izuba ryinshi.

    Yavuze ko igihe uyu mushinga umaze uhakorera, wagize uruhare mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi cyane cyane uw'imboga n'imbuto.

    Ati 'Dutangira igice cya kabiri cy'uyu mushinga (SAIP II) twari dufite intego yo gufasha abahinzi hegitare 1000 ariko twuhiye hegitare 1079 kandi twabigezeho mbere y'igihe twari twiyahe ndetse byatanze ibisubizo.'

    Yakomeje agira ati 'Urugero ku bigori nka kimwe mu bihingwa byera cyane muri iyi ntara, byongeye umusaruro kuko mbere y'uko batangira kuhira kuri hegitare havaga toni ebyiri ariko ubu nyuma yo kuhira hari ahava toni zirindwi, kandi igishimishije ni uko abahinzi bamaze kumenya agaciro ko kuhira.'

    Kayirangwa Beatha ukorera ubuhinzi bw'imboga n'imbuto mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Musha, yavuze ko kuhira byamufashije kongera umusaruro w'ibyo yezaga ugereranyije n'uwo yasaruraga mbere y'uko atangira kuhira.

    Ati 'Nari nsanzwe ndi umuhinzi w'avoka ariko kuko inaha haba izuba ryinshi inyinshi mu zo twahingaga zarumaga kuko nahinze ibiti 600 by'avoka 400 muri byo biruma, nyuma uyu mushinga untera inkunga yo kuhira nkoresheje imirasire y'izuba ndetse ibiti 100 nyuma byose byarakuze ntana kimwe cyumye ku buryo ubu buri byumweru bibiri nsarura ibilo 30 ku giti kimwe ndetse badushakiye amasoko kuko umwaka ushize nasaruye toni icyenda, eshanu nzohereza ku masoko yo hanze.'

    Byukusenge Vianney utuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyarugenge, yavuze ko nk'umuhunzi uri gutangira ibiganiro byabaye biramufasha gukora ubuhinzi kinyamwuga kuko hari ibyo yakoraga akarumbya kubera kutamenya uko bikorwa.

    Ati 'Mpinga Ibitunguru ariko hari igihe nahingaga umurama naguze ku bantu bayicuruza ugasanga bampaye uwashaje, nawuhinga ntiwere ariko batubwiye uko utunganywa neza. Ikindi ni uko ntarinzi igihe cyo kuhira imyaka ariko ubu batubwiye uko umuntu yuhira haba mu gihe cy'izuba cyangwa mu mvura.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ikigamijwe ari ugiteza umuhinzi imbere haba ku giti cye cyangwa no kuri sosiyete muri rusange binyuze mu kubahugura ndetse no kubashakira amasoko haba ay'imbere mu gihugu ndetse no hanze ku buryo nta muhinzi uzataka ko umusaruro we wapfuye ubusa kuko yabuze aho awugurisha.

    Ati 'Ikintu cya mbere n'uko Abahinzi bamenya igihingwa kidakenera imvura ahubwo gikenera amazi. Ku bw'ibyo rero bagomba kumenya uko bahinga kinyamwuga bikabagirira inyungu ku giti cyabo ndetse no ku gihugu.'

    Yakomeje agira ati 'Ubuhinzi buri mu bintu leta iri gushyiramo imbaraga cyane kandi ntabwo bwatera imbere tugitegereza imvura kugira ngo tubone gutangira ihinga ibyo byari ibya kera ibihe bitarahinduka n'ikoranabuhanga ritaraza.'

    Meya wa Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko mu buhinzi bugezweho igihingwa kidakenera imvura ahubwo gikenera amazi

    Kayirangwa Beatha uhinga avoka yavuze ko umusaruro yeza wiyongeye nyuma yo guhabwa inkunga n’umushinga wa SAIP agatangira kuhira akaba asarura toni icyenda z’avoka ku mwaka

    Abitabiriye beretswe uko ubuhinzi bukorwa kinyamwuga

    Abahinzi bo mu turere dutandukanye tugize Intara y’Iburasirazuba bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe ibibazo biri mu buhinzi n’icyakorwa ngo bikemuke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntitugihingira-imvura-abahinzi-b-iburasirazuba-barishimira-umusaruro

  • Abana 45% ni bo biga amashuri y'inshuke; isubyo mu guteza imbere uburezi bw'ibanze – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw'ibanze, bisaba ko umubare munini w'abana bageze igihe cyo kwiga amashuri abanza baba baranyuze mu y'inshuke kuko afasha mu gukangura ubwonko bw'umwana.

    Nubwo bimeze bityo ariko imibare iracyari mike y'abitabira ayo mashuri kandi bikomeje gukoma mu nkokora gahunda yo guteza imbere uburezi bw'ibanze.

    Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yagaragaje ko u Rwanda rufite intego y'uko nibura abana banyura mu mashuri y'inshuke bagera kuri 65%.

    Ati 'Ni yo mpamvu ubu ingamba nshya twafashe ari uko tuzamura iyi mibare tukagera kuri 65% banyura mu mashuri y'inshuke kugira ngo bajye batangira amashuri abanza biteguye neza.'

    Imibare igaragaza ko abana bigaga mu mashuri y'inshuke mu 2023/24 barenga ibihumbi 605.

    Uterere dufite ubwitabire buke twahwituwe

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Adia Umulisa, yagaragaje ko mu 2023/2024 hari hamaze kubakwa ibigo by'amashuri y'inshuke 4.168 n'ibyumba by'amashuri 11.734.

    Nubwo ibikorwaremezo bikomeje kubakwa, ubucucike bukomeje kuba hejuru kuko mu ishuri harimo abana 64 kandi batari bakwiye kurenga 32.

    Yerekanye ko hakiri ikibazo cy'aho uturere tumwe tugifite intege nke mu gufasha abana kwiga mu mashuri y'inshuke, asaba ko byashyirwamo imbaraga.

    Kayonza iza ku isonga mu kugira umubare munini w'abana batari mu mashuri y'inshuke ku kigero cya 63%, Gasabo ni 61%, Rubavu ni 61%, Nyamasheke 60%, Rwamagana ni 58%, Rusizi bikaba kuri 58%, Ngoma 57%, Gisagara ikagira 56% na Kicukiro ifite 56%.

    Uturere tuza ku isonga mu kugira umubare muto turangajwe imbere na Musanze, Kamonyi, Muhanga, Karongi, Nyamagabe na Burera.

    Ubu hari abarimu barenga 10.830 babifitiye ubushobozi bwo kwigisha mu mashuri y'inshuke.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, Dr. Flora Mutezigaju, yavuze ko igihugu cyashyize imbaraga mu guha abana benshi amahirwe yo kugera kuri serivisi z'uburezi, ingo mbonezamikurire y'abana bato, gushaka abarimu bafite ubushobozi no gushishikariza ababyeyi kujyana abana mu mashuri y'inshuke.

    Umukozi muri UNICEF ushizwe Uburezi bw'Ibanze, Firmin Dusengumuremyi, yagararagaje ko amashuri y'inshuke ari umusingi w'uburezi akwiye gutezwa imbere.

    Ati 'Amashuri y'inshuke ni umusingi w'uburezi, murabizi neza ko iyo abana bakiri bato ni ho baba bafite ubushobozi bwo gufata cyane kurusha iyo bakuze.'

    Abarimu bagaragaza ko iyo abana banyuze mu mashuri y'inshuke bagera mu y'abanza bafite ubumenyi bw'ibanze bikoroshya imyigire n'imitsindire ikazamuka.

    Umwarimu Nkusi yagaragaje ko abana banyuze mu mashuri y’inshuke biborohereza mu kwiga

    Hagaragajwe ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guteza imbere amashuri y’inshuke

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe uburezi bw'ibanze, Dr. Flora Mutezigaju, yavuze ko igihugu cyashyize imbaraga mu guha abana benshi amahirwe yo kugera kuri serivisi z'uburezi

    Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Adia Umulisa, yagaragaje ishusho y’amashuri y’inshuke mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-45-ni-bo-biga-amashuri-y-inshuke-isubyo-mu-guteza-imbere-uburezi-bw

  • Pizza zabaye ikimenyetso? Izamuka ry'izatumijwe hafi ya Pentagon ryateye impungenge – #rwanda #RwOT

    Abasesenguzi batangiye kwibaza niba bitari ikimenyetso cy'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zizi mbere y'igihe iby'iki gitero, nubwo zidafite uruhare mu kugitegura.

    Ku rubuga rwa X rwa Pentagon Pizza Report, rwatangaje ko guhera saa kumi n'imwe z'ijoro ahacururizwa pizza hafi y'Ibiro bikuru by'Ingabo za Amerika bagize ubusabe buri hejuru kurusha uko byari bisanzwe.

    Mu butumwa bwashyizweho bugira buti 'Byari nk'ibyabaye mu buryo butunguranye, byihuse, kandi budasanzwe. Ahacururizwa pizza hafi ya Pentagon zashakishijwe cyane kurusha ibisanzwe ku mugoroba umwe,'

    Abakurikiranira hafi ibya politiki y'Amerika babihuje n'amateka agaragaza ko mbere y'intambara zikomeye, ibikorwa nk'ibi biba byagaragaye.

    Nko muri Mata 2024, mbere y'igitero cya Israel kuri Iran, na bwo habayeho gutumiza pizza nyinshi. Ibyo byabaye kandi mu 1989 mbere y'igitero cya Amerika kuri Panama no mu 1991 mbere y'intambara ya Iraq.

    Ibintu byarushijeho kujya ahabi nyuma y'uko Perezida Donald Trump atangaje ko 'yari azi itariki y'igitero cya Israel.'

    Ibi byakurikiye itangazo rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryari ryamaze gutangaza ko irimo gukura abadipolomate bayo n'imiryango yabo mu Burasirazuba bwo Hagati, mbere gato y'igitero.

    Bamwe mu basesenguzi bavuga ko ibikorwa byoroheje nk'ibi bishobora kuba ibimenyetso by'intambara zitegurwa mu ibanga rikomeye.

    Umusesenguzi umwe yagize ati: 'Iyo Pentagon yiteguye ijoro rirerire, itumiza pizza ku bwinshi. Iyo biba inshuro nyinshi kandi bihuzwa n'ibikorwa bya gisirikare, ntitwabifata nk'impanuka.'

    Ibyo bikomeje gutuma abantu bibaza ku ruhare amerika yaba yaragize cyangwa urwego rw'amakuru yari ifite ku gitero cya Israel kuri Iran.

    Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko umugambi bari bafite bawugezeho kuko inganda nyinshi zikorerwamo intwaro za nucléaire zasenywe.

    Israel yabanje kugaba ibitero kuri Iran yica abantu 78 barimo abasirikare bakuru 20 n'abahanga mu bya nucléaire bagera ku icyenda. Mu kwihimura kuri ibi bitero, Iran na yo yarashe ibisasu birenga 100 muri Israel bikomeretsa benshi ndetse bisenya inyubako nyinshi.

    Izamuka ry’itumizwa rya pizza hafi ya Pentagon mbere y'igitero cya Israel kuri Iran ryateye impungenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pizza-zabaye-ikimenyetso-izamuka-ry-izatumijwe-hafi-ya-pentagon-mbere-y-igitero

  • Guverineri Mugabowagahunde yanenze abikoreraga bijanditse muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo mu Karere ka Musanze bibukaga abikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso ruri ku Ngoro y'Ubutabera ya Ruhengeri.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde yibukije abikorera bo mu Karere ka Musanze ko iyo bibuka baba basubiza bagenzi babo agaciro bambuwe, kuko harimo n'abishwe n'abo bakoraga umwuga umwe.

    Ati 'Mu 1994, twabuze benshi bikoreraga b'Abatutsi kuko babwisangagamo nyuma yo kuvutswa amashuri cyangwa imirimo ya Leta, ari na ho duhera tunenga bamwe mu bikorera cyane cyane abacuruzi bagize uruhare mu gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi, batanga inkunga y'amafaranga n'ibikoresho byakoreshejwe. Rero iyo tubibuka, tuba tubasubiza agaciro bambuwe, kuko harimo n'abishwe na bagenzi babo bakoraga umwuga umwe.'

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rusisiro Festo avuga ko abikoreraga bazize Jenoside ari amaboko igihugu cyabuze.

    Ati 'Abikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni amaboko igihugu cyabuze, kuko batangaga imisoro, bagahanga akazi kandi bari indashyikirwa zigamije iterambere ry'igihugu. Kuba barishwe ni igisebo kuri Leta yariho n'abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi, ariko natwe tugomba gufatanya n'abandi kubaka igihugu.'

    Yaboneyeho kwibutsa abitabiriye iyi gahunda ko bafatanyije n'urugaga rw'abikorera muri aka karere batangije gahunda y'Intango y'Ubudaheranwa igamije kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye no kugira ngo na bo bazaremere bagenzi babo.

    Abikorera bo muri aka Karere baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 20, miliyoni 13 Frw zo kubafasha kwinjira mu bucuruzi.

    Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Musanze, Habiyambere Jean, yavuze ko hari abikorera babaye ibigwari bijandika muri Jenoside.

    Ati 'Hari abikoreraga babaye ibigwari banatera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi, ni bimwe mu byayihutishije kuko bakoreshaga amafaranga n'imbaraga bari bafite, ari yo mpamvu twebwe duharanira kubaka amateka meza atarangwamo urwango, ivanguramoko n'ingengabitekerez

    Yashimiye imiyoborere y'u Rwanda rushya, avuga ko ibyo bayivomyemo bibafasha kubaho biyubaka, banubaka u Rwanda muri rusange.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yanenze abikoreraga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rusisiro Festo avuga ko abikoreraga bazize Jenoside ari amaboko igihugu cyabuze

    Abikorera bo mu Karere ka Musanze baremeye imiryango 20 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye, ihabwa miliyoni 13 Frw azayifasha kwinjira mu bucuruzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-mugabowagahunde-yanenze-abikoreraga-bijanditse-muri-jenoside

  • 'Gukanda akanyenyeri', isura nshya ya ruswa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Babibwiye bamwe mu bagize Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika baharanira kurwanya ruswa, Ishami ry'u Rwanda (APNAC-Rwanda), ku wa 13 Kamena 2025, mu bukangurambaga barimo bwo kurwanya ruswa hirya no hino mu mashuri makuru yo mu Rwanda harimo na ILPD.

    Mu kiganiro bagejejweho na Senateri Prof. Niyomugabo Cyrpien, yabasobanuriye ibigendanye na ruswa yisunze Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo ya kabiri, aho riyigaragaza nka kimwe mu bikorwa byo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke; gusaba, gusezeranya cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

    Itegeko rigaragaza ruswa kandi nko gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo; gukoresha igitinyiro; kudasobanura inkomoko y'umutungo; kunyereza umutungo; gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro; gusonera bitemewe n'amategeko; kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe; gukoresha ububasha uhabwa n'itegeko mu nyungu bwite; ndetse no kwiha inyungu zinyuranyije n'amategeko.

    Senateri Prof. Niyomugabo, yagaragaje ko kwerekeza ubu bukangurambaga mu mashuri makuru bigamije kubigisha kuko ari yo abyara abayobozi b'igihugu bakumva bahinduye imyumvire byafasha mu kurwanya ruswa.

    Ati 'Amashuri makuru ni yo abyara abayobozi, twumva tugomba kuhibanda. By'umwihariko rero mwebwe muba mu butabera, mutazibukiriye hakiri kare mwazagwa mu mutego wayo.'

    'Ubu tubakeneyeho ko mukumira ruswa, kandi gukumira kwa mbere ni ku mutima. Turabashaka ko mumanuka mu midugudu mukabwira abaturage ibibi bya ruswa.'

    Depite Uwababyeyi Jeannette, yagaragaje ko urugamba rwo kurwanya ruswa rusa n'urukiri rubisi kuko hari benshi bayakwa ariko ntibabivuge, ibituma no kuyirwanya biruhanya.

    Ati 'Ubushakashatsi bw'Umuryango Transparency International Rwanda bwagaragajwe ko gutanga amakuru kuri ruswa bikiri ku kigero cyo hasi cyane kuko 86.8% by'abantu babajijwe basabwe cyangwa batanze ruswa, ntibigeze bayitangaho amakuru. Ibi biragaragaza ko hakenewe izindi mbaraga mu guhindura imyumvire, abantu bakumva ko ibyo basabirwa ruswa ari uburenganzira bwabo busesesuye.'

    Nisingizwe Bénitha umwe mu biga muri ILPD, yagaragaje ko ubu ruswa isigaye yihishe mu mvugo yo 'gukanda akanyenyeri', aho uwaka serivisi mu nzego zitandukanye hari aho asabwa gukanda akanyenyeri.

    Ati 'Iyi mvugo isunikira abantu mu gutanga ruswa, kuko ako kanyanyeri aba ari amafaranga y'ikoranabuhanga aba ahererekanyijwe.'

    Naho Cyubaho Olivier na Izabayo Lucie, bavuze ko hari n'abarimu basaba ruswa irimo n'ishingiye ku gitsina, aho bagora abanyeshuri babaka amafaranga cyangwa igitsina babategeye ku manota.

    Izabayo ati 'Hadutse imvugo, aho wumva mugenzi wawe akubwiye ngo: uzabure kumenya ubwenge ngo wirwaneho(ibishatse kuvuga ngo uzerure utanga igitsina ubone amanota).'

    Aba banyeshuri, bagaragaza ko hakwiye kongerwa ikoranabuhanga mu gutanga serivisi kuko byafasha mu kurwanya ruswa, hatangwa urugero rwa camera zigenzura umuvuduko w'ibinyabiziga mu muhanda ifata buri muntu wese utwaye ku muvugudo munini ititaye ko ari Meya, Minisitiri cyangwa umuntu usanzwe.

    APNAC ni ihuriro ryashyizweho muri Kamena 2005, rigamije gufasha Guverinoma y'u Rwanda kurwanya ruswa n'ibindi byaha bifitanye isano nayo hagamijwe gushyira umuturage ku isonga.

    Senateri Prof. Niyomugabo Cyprien yasabye abanyamategeko bo muri ILPD kwegera abaturage hasi bakabereka ububi bwa ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu

    Depite Uwababyeyi Jeannette yagaragaje ko kuba hejuru ya 85% by’abakwa n’abatanga ruswa batabivuga ari ikibazo gikomeye

    Cyubahiro Olivier, yavuze nk’abanyeshuri baba bashaka amanota, hari abayategerwaho bakabakiraho ruswa yaba iy’amafaranga cyangwa igitsina

    Abanyeshuri bo muri ILPD batanze ibitekerezo bitandukanye by’uko babona ruswa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukanda-akanyenyeri-isura-nshya-ya-ruswa-mu-rwanda

  • Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ubwo abayobozi, abakozi n'abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali (UoK) basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bagasobanurirwa amateka agize uru rwibutso, berekwa ubugome n'ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranwe.

    Afrika yavuze ko urubyiruko ari rwo mbaraga z'ejo hazaza, gusa rufite ikibazo cy'uburyo ikoranabuhanga riri gutera imbere, bamwe bakarikoresha mu gupfobya no guhakana Jenoside, kugira ngo bayobye abantu.

    Yagize ati 'Turi mu gihe cy'ikoranabuhanga, ubwenge bw'ubukorano (AI), kandi twese bidufitiye akamaro. Gusa ibyo ni inkota y'amugi abiri kuko ni na byo bikoreshwa mu kwangiza ubumuntu, indagaciriro, n'umurongo igihugu cyacu kigenderaho wo kuvuga ngo Jenoside ntizasubire ukundi.'

    Yashimangiye ko urubyiruko arirwo rukwiye gufata iya mbere mu kurwanya abo bantu, kuko bo rwagize amahirwe yo kwiga no gusobanurirwa amateka.

    Ati 'Nk abantu bize, mufite ubumenyi mwungutse kandi mufite n'ubushobozi bwo kugenda mugahindura bariya bantu birirwa bandika ibintu bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga bafite umugambi wo kongera gusubiza igihugu cyacu inyuma.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof George Kimathi, yavuze ko bibabaje kubona hakiri abantu bagikoresha imvugo zihembera urwango, bazi aho igihugu cyavuye.

    Yagize ati 'Jenoside itegurwa hakoreshejwe icengezamatwara ririmo kwambura abantu ubumuntu, ndetse n'imvugo zihembera urwango. Ikibabaje uyu munsi turacyabona ibisa na byo ku mbuga nkoranyambaga, aho amakuru atariyo n'imvugo zihembera urwango byihuta cyane kandi bigasakara hose.'

    Akomeza avuga ko bakwiye kurwanya izi mvugo zihembera urwango kuko nta kindi zigamije uretse gusubiza igihugu mu icuraburindi.

    Yagize ati 'Tugomba kurwanya imvugo zose zihembera urwango kugira ngo imbaraga zose twakoresheje mu myaka ishize zitazaba impfabusa.'

    Nyuma y'iki gikorwa iyi kaminuza yaremeye umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yamugeneye amafaranga azamufasha gukomeza kwiteza imbere.

    Abanyeshuri n’abayobozi ba Kaminuza ya Kigali, yashyize indabo ku mva zishyinguyemo abarenga ibihumbi 250 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya UoK, Africa Philbert, yavuze ko abanyeshuri b’iyi Kaminuza bafite ubushobozi bwo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wa UoK yavuze ko bibabaje kubona hakiri abantu bakoresha imvugo zihembera urwango kandi bazi amateka mabi igihugu cyaciyemo

    Abanyeshuri ba UoK batahanye umukoro wo kurwanya abahakana, bakanapfobya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-kaminuza-ya-kigali-basabwe-kurwanya-ingengabitekerezo-ya

  • Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cyorohereza abashaka gushora imari – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ku wa 14 Kamena 2025, mu Bushinwa aho yitabiriye Imurikagurisha ry'Ubukungu n'Ubucuruzi hagati ya Afurika n'u Bushinwa rizwi nka China-Africa Economic and Trade Expo riri kubera mu mujyi wa Changsha.

    Nduhungirehe, yabwiye Televiziyo mpuzamahanga ya CGTN ko u Rwanda rwungukiye cyane muri iri murikagurisha riba buri myaka ibiri, cyane cyane mu bijyanye no kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi woherejwe mu Bushinwa.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwifuza gukomeza kumenyekanisha ibicuruzwa byarwo ku isoko ry'u Bushinwa no gushishikariza abashoramari benshi, binyuze muri gahunda ikomeye y'ubucuruzi n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Yagize ati' Twakomeje kumurika ibicuruzwa byacu, cyane cyane ikawa n'icyayi bifite ubuziranenge buhanitse ku ruhando mpuzamahanga, ariko tunagaragaza ibindi nk'urusenda, ubuki n'ibindi bikomoka ku buhinzi. Aya ni amahirwe akomeye yo gushishikariza Abashinwa kumenya ibyo bicuruzwa kugira ngo dutere imbere mu kohereza ibyo dukora mu Bushinwa, ariko kandi ni n'umwanya wo gushishikariza ishoramari riza mu Rwanda.”

    Nduhungirehe yanagarutse ku miyoborere yorohereza ishoramari mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rukomeje kuba mu myanya ya mbere muri Afurika mu korohereza abashoramari, kubera impinduka zakozwe mu mategeko agenga imisoro, ubuyobozi ndetse n'ifungurwa ry'ibigo by'ubucuruzi.

    Ati' Mu Rwanda, ushobora gufungura ikigo mu masaha atarenze atandatu. Nta mbogamizi dushyira ku bigo byashinzwe n'abanyamahanga bashobora gutunga 100% by'ikigo. Hari n'ibindi byorohereza ishoramari byashyizweho.'

    Yongeyeho ko u Rwanda rwagutse mu kwemerera abantu kwinjira no kugenderera igihugu, aho benshi bashobora kubona viza mu buryo bworoshye, ibyo bikaba byitezweho guteza imbere ubuhahirane no guhura kw'abaturage b'ibihugu byombi.

    Iri murikagurisha ry'iminsi ine ryatangijwe ku wa Kane, rikaba ryaritabiriwe n'abasaga ibihumbi 30 barimo abahagarariye ibigo by'ubucuruzi byo mu Bushinwa n'izo muri Afurika basaga 4.700.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwemerera umuntu urushoyemo imari gutunga imigabane 100%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yashimangiye-ko-u-rwanda-ari-igihugu-cyorohereza