Blog

  • Prof Kabaji wagizwe Umuyobozi w'Icyubahiro wa Mount Kigali University ni muntu ki? – #rwanda #RwOT

    Prof. Kabaji ni we munya Kenya wenyine ufite impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'ubuvanganzo mu by'itumanaho. Yari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi, ubushakashatsi no guhanga udushya muri kaminuza ya Masinde Muliro yo muri Kenya.

    Prof. Kabaji afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi n'iy'icyiciro cya gatatu mu Bugeni, zose yazikuye muri Kenyatta University yo muri Kenya.

    Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'imiyoborere mu by'imari [Business Administration] yakuye muri Jomo Kenyatta yo muri Kenya.

    Uyu mugabo kandi Afite impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'itangazamakuru yakuye muri University of South Africa

    Prof Kabaji asanzwe azwiho kuba umuhanga mu kwandika ibitabo byinshi bitandukanye aho kugeza ubu amaze kwandika ibitabo birimo inkuru mpimbano birenga 40, igiheruka cyitwa 'Morning glory' yasohoye mu 2023, amaze no kwandika ibitabo by'abana cyangwa birimo inkuru z'abana birenga 30.

    Prof. Kabaji yabaye umuyobozi wungirije w'Ihuriro ry'Abanditsi baharanira ubumwe bw'Abanyafurika, Pan African Writers Association.

    Prof Kabaji Egara ni umwe mu banditsi b’ibitabo bakomeye muri Kenya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-kabaji-wagizwe-umuyobozi-w-icyubahiro-wa-mount-kigali-university-ni-muntu

  • RAB igiye gusohora imbuto z'ibirayi n'imyumbati zera zidatewe umuti – #rwanda #RwOT

    Ni imbuto zabonetse nyuma y'ubushakashatsi bumaze igihe bukorerwa muri RAB ishami rya Rubona mu Karere ka Huye bwakorerwaga ku mbuto z'imyumbati ndetse no muri RAB ishami rya Musanze bwakorerwaga ku z'ibirayi zongerewe ubushobozi.

    Izo mbuto zabanje guhurizwa muri laboratwari mu buryo bwa gihanga hahuzwa utanyangingo dutandandukanye, havamo ubwoko bushya ari bwo abaturage bagiye guhinga.

    Mu Karere ka Musanze hakorewe igerageza ku mbuto z'ibirayi aho bafashe za mbuto nshya batunganirije muri laborwtari zongererwa ubushobozi barazihinga ndeste bahinga n'izindi zisanzwe ariko byose ntibabitera imiti isanzwe iterwa ku birayi.

    Inkuru nziza yavuyemo ni uko za mbuto nshya zabashije kwera zidatewe umuti na rimwe mu gihe izindi zisanzwe zo zumye zitarera kuko zitashoboye kwihanganira indwara zifata ibirayi.

    Dr. Nuwumuremyi Athanase uri mu bakoze ubwo buashakashatsi yabwiye RBA uburyo igerageza ryagenze n'uburyo ryatanze icyizere.

    Yagize ati 'Twashakaga kureba imbuto zisanzwe n'imbuto zongerewe ubushobozi uburyo zihanganira uburwayi. Twazihinze hamwe twazihaye ifumbire ingana kandi nta muti twiziteye kugira ngo turebe uburyo zihangana. Imbuto zisanzwe twateye muri iryo gerageza indwara zaraziriye zarazimaze ariko izongerewe ubushobozi zihagaze neza.'

    Ubusahakshatsi nk'ubu kandi bumaze imyaka ine bugererezwa ku gihingwa cy'imyumbati mu mirima ya RAB iri Rubona mu Karere ka Huye.

    Ni imbuto y'imyumbati ishobora kwihanganira indwara izwi nka kabore yibasira imyumbati ndetse ubu icyiciro gikurikiyeho ni ukuyiha abaturage bagatangira kuyihinga.

    Dr. Nuwumuremyi ati 'Ni imbuto yihanganira indwara ya kabore n'indi yitwa Cassava Mosaic kandi ni ikintu cyo kwishimira kuko icyo twashakaga twakigezeho. Igisigaye ni ukuyigeza mu bahinzi.'

    Kugira ngo u Rwanda rubashe kubona imbuto z'ibirayi zongerewe ubushobozi habayeho ubufatanye bw'ikigo mpuzamahanga cyita ku bihingwa by'ibinyabijumba aho bafashe zimwe mu mbuto zera mu Rwanda zohererwa muri Kenya kongererwa ubwo bushobozi.

    Undi mushakashatsi wagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Umunyakenya Dr. Magembe Eric yavuze ko ibyo babashije kugeraho ari intsinzi kuri Afurika.

    Ati 'Twafashe ibirayi byera muri Amerika y'Amajyepfo dukuramo akaremangingo tugashyira mu birayi byera inaha bigira ubudahangarwa. Izi mbuto zakozwe natwe Abanyafurika tuzikoreye Abanyafurika ntizakorewe hanze y'Umugabane. Duteganya ko zizajya zera hagati ya toni 40 na 60 kuri hegitari.'

    Izo mbuto zongerewe ubushobozi zitezweho kuramira abahinzi batandukanye b'imyumbati n'ibirayi batakaga guhendwa n'imiti myinshi batera mu birayi kuko ihenda kandi ikagira ingaruka ku rusobe rw'ibinyabuzima mu gihe imyumbati na yo yibasirwaga na kabore bikabatera ibihombo.

    Ibirayi bisanzwe bihingwa mu Rwanda bikenera guterwa umuti kugira ngo byere neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-igiye-gusohora-imbuto-z-ibirayi-n-imyumbati-zera-zidatewe-umuti

  • Bintou Keita yizeye amahoro arambye muri DR Congo #rwanda #RwOT

    Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n'umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, yatangaje ko yizeye ko amahoro arambye ashoboka muri RDC.

    Ibi yabivuze ku wa 12 Kamena 2025, ubwo yari ageze mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Congo, mu ruzinduko rwari rugamije kumenya uko umutekano wifashe mu bice bigenzurwa n'ihuriro rya AFC, ririmo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho.

    Biteganyijwe ko ibyo Keita yabonye i Goma azabigeza ku kanama ka Loni gashinzwe kugarura amahoro ku Isi, mu nama iteganyijwe ku wa 27 Kamena 2025.

    Muri uru ruzinduko rw'iminsi itatu, Bintou Keita yahuye n'abayobozi batandukanye barimo Maj. Gen. Monwabisi Dyakopu uyobora ingabo za SADC ziri muri Goma, ndetse n'abasirikare bari mu butumwa bwa Loni.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'urwo ruzinduko, yagize ati: 'Kajugujugu yanzanye yaguye ku kigo cya MONUSCO. Kugwa kwayo byanteye amarangamutima menshi. Ariko ibiganiro nagiranye n'abaturage, abasirikare n'abayobozi byanyeretse icyizere. Nizeye ko ibiganiro by'amahoro bikomeje bizatanga umusaruro ufatika.'

    Ni ubwa mbere kuva mu mpera z'ukwezi kwa mbere 2025 Bintou Keita ageze i Goma, nyuma y'uko umutwe wa M23 wafashe uyu mujyi. Nubwo uruzinduko rwe rutanga icyizere, hari abavuga ko AFC/M23 ikomeje kumushinja kubogamira kuri Leta ya Perezida Félix Tshisekedi mu gihe ihanganye n'uyu mutwe.

    Bintou Keita yizeye amahoro arambye muri DR Congo

    Source : https://kasukumedia.com/bintou-keita-yizeye-amahoro-arambye-muri-dr-congo/

  • Padiri Butoti Paul yafunzwe azira gusoma Misa #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025, Padiri Butoti Paul wo muri Kiliziya Gatolika i Burundi yasomye Misa yahise imubera intandaro yo gufatwa n'inzego z'umutekano. Muri iyo Misa yayoboye muri Paruwasi iherereye muri komine Muhuta, intara ya Rumonge, yasabye Abakirisitu gukomeza ubumwe no kwamagana ibibacamo ibice.

    Yagize ati: 'Ibicanishamo Abarundi byose, ingaruka zabyo, ni umunuko nk'umwanda. Abana b'Imana bakwiye kubyamaganira kure.'

    Padiri Butoti yakomeje anenga iterabwoba n'irondabwoko ryakoreshejwe mu matora aheruka, avuga ko hari abakandida batavuga rumwe n'ubutegetsi batotejwe, ndetse akanashinja abayobozi bamwe kugira uruhare muri ibyo bikorwa.

    Kiliziya Gatolika mu Burundi nayo iherutse kunenga ibikorwa by'imitwe y'urubyiruko izwi nka Imbonerakure, bashinjwa guhohotera abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa CNDD-FDD. Yasabye Leta kunoza uburyo bwo kurinda Abanyagihugu bose no gukosora ibitagenda neza.

    Padiri Butoti Paul yafunzwe azira gusoma Misa

    Ibi byose byabaye mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko amatora yagenze neza, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye i Gitega ku wa 14 Kamena 2025.

    Komisiyo y'amatora CENI nayo yavuze ko amatora yabaye mu mutuzo, nubwo hari amakuru avuga ku buriganya bukabije burimo no gutorera abaturage ku ngufu cyangwa kubasimburira ku masite.

    Bivugwa ko ubutumwa Padiri Butoti yatangiye muri Misa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n'Imbonerakure, bukaza kwitwa icyaha gihanwa n'amategeko, ari nabwo bwamufungishije kugeza ubu.

    Source : https://kasukumedia.com/padiri-butoti-paul-yafunzwe-azira-gusoma-misa/

  • Ingabo za FARDC na AFC/M23 zongeye gukozanyaho i Kabare #rwanda #RwOT

    Ingabo za Congo(FARDC) n'abafatanyabikorwa bazo, bongeye kugaba ibitero bikomeye mu duce tubiri tugenzurwa n'ihuriro rya AFC/M23 two muri teriyaki ya Kabare ari na yo iherereyemo ikibuga cy'indege cya Bukavu mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Ku gicamunsi cy'aharejo ku wa gatandatu tariki ya 14/06/2025, ibitero bya FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo byagabwe ahitwa Kamole na Kagabi.

    Utu duce twagabwemo ibyo bitero, amakuru agaragaza ko duherereye hafi na Katana na yo imaze iminsi iberamo imirwano hagati y'impande zihanganye.

    Bizwi ko Katana iri mu ntera y'i birometero 10 uvuye ku kibuga cy'indege cya Bukavu. Mu cyumweru gishize ndetse n'icyo hirya yacyo iyi Katana yagabwemo ibitero, ariko byose uyu mutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ukabisubiza inyuma.

    Ku munsi w'ahar'ejo wo izi ngabo zo ku ruhande rwa Leta zayigabagamo ibitero zahinduyeho buke, zibigaba muri turiya duce turi mu nkengero zayo, birangira nanone uru ruhande rwabigabye rushubijwe inyuma.

    Aya makuru akomeza avuga ko iyi mirwano yabereye i Kamole na Kagabi yamaze umwanya minini, ah humvikanaga uguturika kw'intwaro ziremereye ndetse n'izoroheje.

    Abaturage batari bake nubwo kumenya umubare wabo neza bikigoye, bavuye mu byabo bahungira mu bice bitekanye.

    Kabare na Kalehe, teritware zisanzwe zihana imbibi zo muri Kivu y'Amajyepfo, zakunze kuberamo imirwano idasanzwe kuva umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho byazibohoza mbere yuko umujyi wa Bukavu ziwufata ku ya 16 Gashyantare 2025.

    Hagataho, umutekano wongeye kugaruka muri utwo duce ndetse no mu nkengero zatwo. Ni umutekano bivugwa ko watugarutsemo ku mugoroba wo ku wa gatandatu.

    Ingabo za FARDC na AFC/M23 zongeye gukozanyaho i Kabare

    Source : https://kasukumedia.com/ingabo-za-fardc-na-afc-m23-zongeye-gukozanyaho-i-kabare/

  • Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire #rwanda #RwOT

    Kiliziya Gatolika yashyize mu Bahire Floribert Bwana Chui Bin Kositi ukomoka i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Uyu yishwe azira kwanga kurya ruswa. Iyi ntambwe, iramwerekeza ku kugirwa Umutagatifu.

    Karidinali Marcello Semeraro ukuriye urwego rwa Vatikani rushinzwe kugira abantu abatagatifu, ni we wayoboye umuhango wo kumugira umuhire. Ni umuhango wabaye kuri iki cyumweru muri bazilika y'i Roma yitwa 'Basilique Saint-Paul-hors-les-Mur'. Abaye umuhire wa kane w'Umunye-Congo.

    Floribert Bwana Chui washyizwe mu Bahire, nk'uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yari komiseri mukuru kuri gasutamo wagenzuraga ibicuruzwa ku mupaka wa Goma. Yarashimuswe, akorerwa iyicarubozo ndetse aricwa mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 8 Nyakanga (7) muri 2007 muri uwo mujyi yavukiyemo. Yari afite imyaka 26.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2025/06/16/umukongomani-wishwe-azira-kwanga-ruswa-yagizwe-umuhire/

  • Zion Films yiyemeje kwigisha urubyiruko amateka binyuze mu buhanzi – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda izakorerwa mu turere twose tw'igihugu uko ari 30, hasurwa amashuri yisumbuye na za kaminuza.

    Ibi bigo bizasurwa bizerekwa filme mbarankuru y'isaha n'iminota 15, yitwa 'Beyond the Genocide' igaruka ku mateka yo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n'urugendo rwo kwiyubaka.

    Umuyobozi mukuru wa Zion Films Company, Zion Sulaiman Mukasa Matovu, yavuze ko urubyiruko rworoherwa no kwigira ku bintu bareba cyangwa bumva nk'indirimbo, filme n'ibindi nkabyo, ariyo mpamvu nabo bashyizeho iyi gahunda.

    Yagize ati 'Urubyiruko rwinshi mu Rwanda, bakunda ubuhanzi, bakunda filme indirimbo n'ibindi nk'ibyo, rero kubigisha ukoresheje ibintu nka byo ni byo bituma biga vuba, kandi bakabyishimira kurenza kubaha ikiganiro cyangwa kubigisha mu buryo busanzwe.'

    Yakomeje avuga ko ubuhanzi buri mu byakoreshejwe igihugu kijya mu icuraburundi, ari yo mpamvu bukwiye no gukoreshwa mu kubaka igihugu ndetse no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane higishwa urubyiruko.

    Ati 'Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhanzi bwakoreshejwe mu kuyobya no kubiba urwango mu bantu, ariko uyu munsi twe turi kubukoresha mu kwigisha no komora ibikomere by'abarokotse.'

    Iyi gahunda yatangiye ku wa 7 Kamena 2025, aho kugeza ubu hamaze gusurwa ibigo 5 biri mu karere ka Musanze na Rubavu.

    Umuyobozi wa Zion Films yavuze ko uko ubuhanzi bwakoreshejwe mu gushyira igihugu mu kaga ubu bukwiye gukorehswa mu kucyubaka

    Film Beyond the Genocide ni yo ikoreshwa mu kwigisha urubyiruko kuko ikubiyemo amateka yaranze igihe cya Jenoside na nyuma yayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zion-films-yiyemeje-kwigisha-urubyiruko-amateka-binyuze-mu-buhanzi

  • Prof. Egara Kabaji yagizwe Umuyobozi w'Icyubahiro wa Mount Kigali University – #rwanda #RwOT

    Kwemeza Prof. Egara Kabaji byanyuze mu itangazo ryatanzwe na Prof. Simon Gicharu, Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Ubutegetsi ya Kaminuza akaba ari nawe washinze Mount Kenya University.

    Nyuma yo kuzamurwa ikaba kaminuza yigenga mu Rwanda, Prof. Gicharu yavuze ko Mount Kigali University igiye kwagura amasomo n'ubushakashatsi bwayo hagamijwe gufasha mu iterambere ry'igihugu n'akarere.

    Iyi mpinduka zashyigikiwe n'Inama Nkuru y'Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru (HEC), ivuga ko ari intambwe iganisha ku gushimangira ubushobozi bw'u Rwanda mu gutanga uburezi bugezweho no kureshya abanyeshuri baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

    Prof Kabaji afite impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'itumanaho yakuye muri University of South Africa.

    Prof. Egara Kabaji yagizwe Umuyobozi w’Icyubahiro wa Mount Kigali University. Azatangira inshingano nshya ku wa 1 Kanama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-egara-kabaji-yagizwe-umuyobozi-w-icyubahiro-wa-mount-kigali-university

  • Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Mbati, Akagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi, Mwarimukazi avuga ko Imbwa ya Pasitori yamuririye umwana akaba amaze iminsi amuvuza wenyine ku bitaro bya Remera Rukoma mu gihe nyiri imbwa yamubwiye ngo ni agende amuvuze cyangwa abireke. Pasitori, yabwiye intyoza.com ko imbwa ye nta mwana yariye, ko kandi abo babivuga atabazi.

    Aganira n'umunyamakuru wa intyoza.com, mwarimukazi Niryoryiza Ildegarde wigisha ku rwunge rw'amashuri rwa Mugina A, avuga ko imbwa ya Pasitori Vincent Niyongira wa Glory Church yamuririye umwana ubwo muri uru rugo bari baherekeje abashyitsi babo hasigaye abana, bakazana imbwa ariko kuko ngo barimo bakina n'abo itamenyereye, ihageze irabirukankana, bamwe birukira mu gipangu, uwo yariye yiruka ahunga, iramukurikira agwa hasi imuruma mu mu gongo.

    Avuga ko yahamagaye Pasitori ngo baganire ku kibazo cy'imbwa ye yamuririye umwana, Pasitori ngo amubwira ko agiye ku muhuza n'umugore we kuko yavugaga ko we adahari, ariko ngo mu kanya gatoya atungurwa no kwisubiraho kwe, amubwira ko imbwa ye nta mwana yariye ko kandi itajya irekurwa, ko icyaba cyiza ari uko yajya kumwivuriza cyangwa akabireka.

    Uyu mwarimukazi, yabwiye umunyamakuru ko atishimiye uburyo umuntu nka Pasitori yitwaye mu kibazo cyari kivutse gitewe n'imbwa ye, byongeye bakaba ari n'abaturanyi. Avuga ko atari akwiriye kumutererana, ko nta n'ubushake na buke yagaragaje bwo kuganira ngo amwumve harebwe uko umwana yavuzwa.

    Kuri iki kibazo, Pasitori Vincent Niyongira yabwiye intyoza.com ko imbwa ye nta mwana yariye. Ati' Ntabwo ari iyanjye. Imbwa y'iwanjye iyo itari ku munyururu iba iri mu nzu yayo'. Akomeza avuga ko umunsi mwarimukazi avuga ko imbwa ye yamuririye umwana ataribyo kuko ngo ubwe yiriwe mu rugo kuva saa saba kugera mu gitondo cy'undi munsi, ko ndetse yari afite abashyitsi bamusuye bagataha saa mbiri z'ijoro.

    Pasitori Vincent Niyongira abajijwe icyo yaba apfa na mwarimukazi kugera ubwo ariwe ashyira mu majwi ko imbwa ye yamuririye umwana, yasubije umunyamakuru ati' Si nanabazi. Ntekereza ko kuko baziko iwanjye hari imbwa aricyo bakwitwaza, ariko ntabwo wavuga ngo imbwa y'iwanjye yariye umwana'.

    Mudugudu wa Mbati aho iyi mbwa ya Pasitori bivugwa ko yariye umwana wa mwarimukazi, yabwiye umunyamakuru ko ikibazo bakibwiwe, ndetse ubwe akivuganira na Pasitori ariko ngo mu mvugo ye ntabwo bisobanutse.

    Ati' Ntabwo abyemera ariko ikigaragara, naramubajije nti ese haramutse habonetse abantu bemeza ko ari iyawe? Ubwo icyo yakoze yarambwiye ngo yayiguze hafi aho, ampa ibimenyetso ariko numva ntacyo numva. Mubajije niba yarayikingije asa n'umpakanira. Namubwiye ko ikizava mu baturage baturiye aho aricyo kizakurikizwa'.

    Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina ku murongo wa terefone ye ngendanwa yabwiye intyoza.com ko ikibazo bakimenye nk'ubuyobozi, ko barimo kugikurikirana ngo bamenye neza ibyacyo.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/06/16/kamonyi-mugina-pasitori-yahakaniye-mwarimukazi-umushinja-ko-imbwa-ye-yamuririye-umwana/

  • No kuduhisha imibiri ni urwango rubitera – Minisitiri Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 14 Kamena 2024, ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 320 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yaragaragaye ubwo hacukurwaga umuyoboro w'amazi tariki ya 10 Mata 2025. Ni igikorwa cyabereye Rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

    Mu kiganiro cyagarutse ku ruhare rw'amadini n'amatorero muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Dr. Bizimana yagarutse ku icengezamatwara ryakozwe mu gihe cy'imyaka 38, Abahutu bigishwa ko umwanzi wabo wa mbere ari Umututsi, agaragaza ko byageze n'aho abana bica ba nyina.

    Yagaragaje ko hari n'abagabo bishe abagore babo b'Abatutsikazi mu gutanga ingero ku Nterahamwe ko nta Mututsi n'umwe ugomba gusigara mu gihugu.

    Yagize ati 'Ubukana n'ubugome bwageze aho abana bica ba nyina b'Abatutsikazi ngo baratanga urugero rw'uburyo Umututsi atagomba kubabarirwa. No kuduhisha imibiri ni urwango rubitera, ngenda henshi mu gihugu rero ni ikibazo dusanga hose.''

    'Bene uru rwango ntabwo rupfa gushira ni yo mpamvu ababishe bakomeje kwanga kwerekana iyi mibiri, kubahendahenda mujye mubyihorera aho izajya ibonekera izajya ishyingurwa, iyo mubahendahenze bibatera imbaraga.''

    Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje avuga ko mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Mubuga hari umwicanyi witwaga Munyangabe Michel, akaba yari Perezida wa MDR Power muri Komini yitwaga Gishyita.

    Ati 'We n'abahungu be bakoze ibintu by'agahomamunwa. Bagiye kwica bahera kuri nyina w'Umututsikazi undi na we ahera ku mugore we w'Umututsikazi barabica mu buryo bwo gutanga urugero ko nta Mututsi ugomba gusigara mu Rwanda. Uwo mubyeyi wazize urushako n'urubyaro rubi yitwa Nyirabayuru Margarethe.''

    Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje yavuze ko undi mwicanyi wakoze amahano nk'ayo ari uwitwa Eduard Niyitegeka uvuka i Cyangugu mu Karere ka Rusizi.

    Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Niyitegeka akora mu ruganda rw'ibibiriti i Butare. Yavuze ko na we yabanje kwica umugore we w'Umututsikazi mu buryo bwo gutanga urugero ku Nterahamwe ko nta Mututsi uwo ari we wese ugomba gusigara mu Rwanda.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko kandi hari Abatutsi bari barahinduje Indangamuntu bigira Abahutu biranabahira harimo Kabalisa wabaye Perefe wa Butare, uyu kimwe n'abandi benshi barishwe kuko bari bazwi ko bahinduje ibyangombwa ariko ari Abatutsi.

    Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje uburyo abana bishe ba nyina babaziza ko ari Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bishe-ba-nyina-kuko-ari-abatutsikazi-minisitiri-dr-bizimana-ku-bukana-bwa