Blog

  • Navuye mu bukode ndiyubakira: Mukandayisenga watejwe imbere n'ubuhinzi bw'imboga n'imbuto – #rwanda #RwOT

    Uyu muhinzi akorera umwuga we mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nzige, aho ahinga, urusenda, imiteja, concombre na poivre.

    Yavuze ko urugendo rwe rwatangiriye muri koperative, ati “Urebye igihe nari muri koperative narakoraga ariko amafaranga bampembaga yari make ku buryo ntabashaga kubona ibyo nkeneye n'umuryango wanjye mpitamo gufata umwanzuro wo gutangira kwikorera.”

    Yavuze ko yaje guhura n'umushinga ukamwigisha gukora ubuhinzi bugezweho, ari naho yahereye.

    Ati “Baraduhuguye, badukoresha n'ingendoshuri. Icyo gihe nabashije kwitabira imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi mu gihe kingana n'imyaka ibiri ndetse byamfashije kwiga gukora neza ubuhinzi kurushaho.”

    Ubu bumenyi bwatumye atangira gushyira imbaraga muri ubu buhinzi, abukora neza kugeza ubwo yiyubakiye inzu.

    Ati “Ntabwo ari ibanga kuko navuye mu bukode mbasha kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 12 Frw ndetse ubu nishyurira abana babiri amashuri kandi biga mu mashuri meza.”

    Yakomeje avuga ko kwikorera byamufashije guhumuka amaso, ati “Mbere nahembwaga ibihumbi 80 Frw ku kwezi, ariko ubu mbasha kwihemba ibihumbi 700 Frw ndetse mfite abakozi batanu bahoraho nkoresha.'

    Mukandayisenga yasoje agira inama urubyiruko, ko nta hari amahirwe menshi kurusha mu buhinzi, asaba bagenzi be gutinyuka kurugana, aho kuguma mu myumvire y'uko abarukoramo ari abakuze gusa cyangwa abatarize.

    Mukandayisenga Donathile yagaragaje ko ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bwatumye ashobora kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/navuye-mu-bukode-ndiyubakira-imbamutima-za-mukandayisenga-watejwe-imbere-n

  • Abofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 barangirije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama – #rwanda #RwOT

    Abo basirikare bari bamaze umwaka biga barimo Abanyarwanda 82 bo mu Ngabo z'u Rwanda, Polisi y'Igihugu n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe igorora (RCS), na ho abanyamahanga ni 26.

    Mu bihugu byitabiriye iki cyiciro cya 13 harimo 19 byo muri Afurika, ndetse na Jordanie.

    Abo bofisiye bamaze ibyumweru 47 bahugurwa, aho bagize umwanya wo kwiga ku bibazo by'umutekano hirya no hino ku Isi, basesengura ingaruka bigira kuri politiki y'ibihugu n'imibanire n'amahanga n'ibindi.

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yasobanuye ko bahawe amasomo yo kubongerera ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru, kuyobora ingabo ku rugamba, kunoza imikorere y'akazi kabo ko mu biro n'andi.

    Ati 'Aya masomo ntabwo yazamuye ubumenyi mu gusesengura amakuru n'imiyoborere gusa ku basirikare bacu, ahubwo yanabashyizemo umutima wo gukora kinyamwuga no kugira imitekerereze ya ngombwa muri iki gihe cy'ikoranabuhanga.'

    Yakomeje ati 'Turabasaba gukomeza gukora neza, kugira umuhate no kuba inyangamugayo mu nshingano muzajyamo ahazaza. Reka ubunararibonye n'ubumenyi mwakuye muri aya masomo bizabayobore mu gutanga umusanzu ku gushakira ibihugu byacu n'Isi muri rusange amahoro n'umutekano.'

    Muri abo basirikare barangije amasomo, 73 bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n'umutekano (Masters of Arts in security studies) itangwa na Kaminuza y'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Assoc. Prof. Muganga Didas Kayihura, yashimangiye ko umutekano ari urutirigongo rw'iterambere rirambye, asaba abarangije amasomo yabo kugira uruhare mu gukemura imbogamizi zishobora gukoma mu nkokora umutekano n'iterambere.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ibihe Isi igezemo bisaba kugira abayobozi beza babasha guhangana n'ibibazo ibihugu bihura na byo umunsi ku wundi ari na yo mpamvu hagiyeho Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

    Yasabye abarangije amasomo yabo gukomeza kurangwa n'indangagaciro n'imikorere myiza ikwiye kubaranga.

    Ati 'Ibi ntabwo ari intambwe nziza ku giti cyanyu gusa ahubwo ni igishoro gikomeye mu by'umutekano ku bihugu byacu…nk'uko mugiye kujya mu nshingano, muzahore muzirikana ko ubuyobozi budashingiye gusa ku gutegeka ahubwo ni ugutanga serivisi ku gihugu cyawe n'abagituye.'

    Yongeyeho ati 'Bisaba umurava, gukorera hamwe no kwiyemeza gukorera igihugu, ibyemezo byanyu bizahindura ibisirikare by'ibihugu byacu, umugabane wa Afurika n'Isi muri rusange.'

    Muri ibi birori kandi hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu gihe cy'amasomo aho Col Dr. Dan Gatsinzi wo muri RDF yahembwe nk'uwahize abandi.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ibihe Isi igezemo bisaba kugira abayobozi beza babasha guhangana n'ibibazo ibihugu bihura na byo

    Abofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 barangirije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ibihe Isi igezemo bisaba kugira abayobozi beza babasha guhangana n'ibibazo ibihugu bihura na byo

    Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Pacifique Kayigamba Kabanda (ibumoso) na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, bari bitabiriye uyu muhango

    Mu basoje ayo masomo 73 bahawe n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof. Didas Muganga yasabye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe

    Col Dr. Dan Gatsinzi wahize abandi mu masomo yashimiwe

    Minisitiri w’Intebe ashimira Col. Dr. Dan Gatsinzi wahize abandi

    Mu basoje amasomo harimo n’abanyamahanga 26

    Ubwo abarangije amasomo yabo bahabwaga impamyabushobozi

    Abanyarwanda 82 bari mu barangije amasomo muri iki cyiciro cya 13

    Ibihugu bigera kuri 20 ni byo byari bifitemo abanyeshuri

    Ingabo z’u Rwanda mu karasisi karyoheye amaso

    Aba basirikare bakoze n’akarasisi

    Ubwo abayobozi batandukanye basuraga ibice bitandukanye bigize iri shuri

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yari mu bitabiriye

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente mu ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

    Ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye

    Urugwiro rwari rwose ku basirikare bakuru

    Abo mu miryango yabo bitabiriye

    Abasirikare bari bazanye n’abana babo

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragarije aba basirikare ko ibihugu byabo bibitezeho umusanzu mu kubungabunga amahoro, umutekano n’iterambere

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abofisiye-bakuru-108-bo-mu-bihugu-20-barangirije-amasomo-mu-ishuri-rikuru-rya

  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025, nibwo hasojwe imikino y'agace ka gatatu k'imikino ya Beach volleyball National tour 2025.

    Ni agace gasoza imikino ya Volleyball yo kumucanga muri uyu mwaka aho kuri iyi nshuro iri rushanwa ryari ryiganjemo abakinnyi bakomoka mu bihugu umunani bitandukanye birimo n'u Rwanda.

    Munezero Valentine ukinana na Mukandayisenga Benitha nibo begukanye iri rushanwa mu cyiciro cy'abagore batsinze kumukino wa nyuma Musabyimana Penelope na Amito Sharon amaseti 2 ku busa.

    Mu cyiciro cy'abagabo, Paul Akan ukinana na Ibrahim bombi bakomoka muri Ghana, nibo begukanye iri rushanwa batsinze ku mukino wa nyuma Revis wakinanaga na Mandela Nzirimo amaseti 2-1.

    Aka gace ka gatatu ka Beach Volleyball National tour, kitabirwe n'abakinnyi 58 bose hamwe aho mu bagore yari amakipe 13 naho mu bagabo akaba amakipe 16.

    Aka gace ka gatatu niko kashyize akadomo ku ngengabihe y'amarushanwa ya volleyball yo kumucanga mu ishyirahamwe ry'umukino wa volleyball 2025.

    Iri rushanwa ryari rimaze iminsi itatu ribera muri aka karere ka Rubavu aho ryatangiye taliki ya 13 kujyeza uyu munsi taliki ya 15 Kamena ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu ahasanzwe habera imikino yo kumucanga, utundi duce tubiri duheruka twabereye King Fisher resort ku Rwesero ho mu mujyi wa kigali.

    Abandi bakinnyi bagukanye ibihembo ku mwanya wa gatatu ni, Ijeoma ukinana na Jennifer Tembo begukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cy'abagore naho David Neeke na Bure Hassan bo mugihugu cya Tanzania begukana umwanya wa gatatu mu cyiciro cy'abagabo.

    The post Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/munezero-valentine-afatanyije-na-mukandayisenga-benitha-begukanye-irushanwa-rya-beach-volleyball/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munezero-valentine-afatanyije-na-mukandayisenga-benitha-begukanye-irushanwa-rya-beach-volleyball

  • Uwihanganye washinze sosiyete y'ubucuruzi ya 'Vibaba' yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yahamirijwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry yemeje ko uyu musore yatawe muri yombi ku wa 10 Kamena 2025.

    Ati 'Nibyo koko Uwihanganye yatawe muri yombi ku wa 10 Kamena 2025, kuri ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 13 Kamena 2025.'

    Icyaha cy'ubuhemu, uyu musore akurikiranyweho giteganwa n'ingingo ya 176 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Ugihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'atari munsi y'ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw.

    Naho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, giteganwa n'ingingo ya 276 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Ugihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko kitarenze miliyoni 5Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko uru rwego batazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk'iki cy'ubuhemu akoresha iby'abandi mu nyungu ze bwite n'icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Aha yanibukije abantu ko uwo ari we wese uzabikora azafatwa agashyikirizwa ubutabera kandi ko ari ibyaha bihanwa n'amategeko.

    RIB irasaba abantu kandi kugira amakenga, kutizera umuntu uwo ari we wese ubabwira ngo acuruza imodoka, birinda kumuha amafaranga yabo.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Uwihanganye wizezaga abantu kubatumiriza imodoka i Dubai


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwihanganye-wizezaga-abantu-kubatumiriza-imodoka-i-dubai-yatawe-muri-yombi

  • Abo muri Vision City bafashije abaturage kwipimisha indwara zitandura ku buntu – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye muri Iwacu Academy iherereye muri Vision City mu Murenge wa Kinyinya, ku wa 15 Kamena 205.

    Cyari kigamije kwigisha abantu no kubaha amahirwe yo kwisuzumisha indwara zikomeye zirimo umuvuduko w'amaraso ,diyabete, kanseri y'inkondo y'umura, kanseri y'ibere, na kanseri ya prostate.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n'abaturage batandukanye barimo abatuye muri Vision City Estate 2020, abatuye mu midugudu iri mu nkengero zayo, abayobozi b'inzego z'ibanze, n'abahagarariye Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    Cyitabiriwe kandi n'abagize Inama y'Igihugu y'Abagore (CNF), urubyiruko, abo muri Groupe Taille Irahenda yo mu Murenge wa Kinyinya, ndetse n'abashinzwe umutekano muri uwo murenge.

    Uretse kwipimisha, abitabiriye na bo bahawe amahirwe yo kuganira na Dr. Edgard Alexandre Murinzi, abasobanurira akamaro ko kwisuzumisha indwara zitandura hakiri kare.

    Dr. Murinzi yagaragaje ko kwisuzumisha hakiri kare ari inkingi ikomeye yo kwirinda no guhangana n'indwara zitandura zihangayikishije Isi.

    Yaberetse uburyo abantu bakwiriye kwita ku buzima bwabo bakisuzumisha nk'inkingi ikomeye yo kwirinda no guhangana n'indwara zitandura.

    Umuyobozi wa Goodlife Access, Ida-Alexandra de Cordier, yagaragaje uburyo biyemeje guteza imbere ubuzima rusange, ndetse ko bakomeje kuba ku isonga mu kwegera abaturage, kubaha ubumenyi, no guteza imbere uburyo bwo kwirinda no gutahura hakiri kare indwara zitandura zugarije imibereho y'Abanyarwanda.

    Yashimiye Isibo Icyerekezo ku bufatanye n'ubwitange bagaragaza mu gushishikariza no gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa byo kwirinda no gutahura hakiri kare indwara zitandura.

    Umuyobozi w'Isibo Icyerekezo, Nishimwe Luce Gloria, yashimiye abitabiriye bose ndetse n'abahagarariye inzego zitandukanye zashyigikiye iki gikorwa.

    Yashimiye kandi Iwacu Academy ku ruhare rwayo rukomeye mu gushyira mu bikorwa icyo gikorwa cy'ingenzi ku buzima bw'abaturage.

    Iki gikorwa cyashimangiye akamaro ko gukangurira abantu kwita ku buzima bwabo no gufata ingamba zo kurwanya indwara zitandura, hibandwa ku kwisuzumisha hakiri kare nk'ingamba z'ingenzi mu gukumira indwara no gukemura ibibazo by'ubuzima.

    Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hafi 60% by'impfu ziterwa n'uburwayi mu gihugu ziterwa n'indwara zitandura.

    Ibi bigaragaza uburemere bw'indwara zitandura n'akamaro ko kwitabira ibikorwa byo kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo izo ndwara zikumirwe bigishoboka.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rivuga ko indwara zitandura zica 70% by'abantu bose bahitanwa n'indwara ku Isi. Indwara z'umutima ni zo ziri ku mwanya wa mbere aho zihariye 32% mu gihe kanseri iza ku mwanya wa kabiri kuko yica abarenga miliyoni 9,6 ku mwaka, igakurikirwa na diabetes n'umuvuduko w'amaraso.

    Abahagarariye inzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwipimisha indwara zitandura

    Abatuye muri Vision City no mu nkengero zayo bapimwe indwara zitandura

    Abaturage ba Vision City n’inshuti zabo bitabiriye igikorwa cyo kwipimisha indwara zitandura

    Dr. Edgard Alexandre Murinzi yasobanuriye abaturage ibijyanye n’indwara zitandura

    Umuyobozi wa Goodlife Access, Ida-Alexandra De Cordier yashimiye abo muri Vision City bakomeje gufasha mu kurwanya indwara zitandura

    Itsinda ry’ abateguye igikorwa cyo kwipimisha indwara zitandura rigizwe n’abo muri Goodlife Access n’ubuyobozi bwa Vision City


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-muri-vision-city-bafashije-abaturage-gupimwa-indwara-zitandura-ku-buntu

  • Prof Kabaji wagizwe Umuyobozi w'Icyubahiro wa Mount Kigali University ni muntu ki? – #rwanda #RwOT

    Prof. Kabaji ni we munya Kenya wenyine ufite impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'ubuvanganzo mu by'itumanaho. Yari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi, ubushakashatsi no guhanga udushya muri kaminuza ya Masinde Muliro yo muri Kenya.

    Prof. Kabaji afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi n'iy'icyiciro cya gatatu mu Bugeni, zose yazikuye muri Kenyatta University yo muri Kenya.

    Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'imiyoborere mu by'imari [Business Administration] yakuye muri Jomo Kenyatta yo muri Kenya.

    Uyu mugabo kandi Afite impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'itangazamakuru yakuye muri University of South Africa

    Prof Kabaji asanzwe azwiho kuba umuhanga mu kwandika ibitabo byinshi bitandukanye aho kugeza ubu amaze kwandika ibitabo birimo inkuru mpimbano birenga 40, igiheruka cyitwa 'Morning glory' yasohoye mu 2023, amaze no kwandika ibitabo by'abana cyangwa birimo inkuru z'abana birenga 30.

    Prof. Kabaji yabaye umuyobozi wungirije w'Ihuriro ry'Abanditsi baharanira ubumwe bw'Abanyafurika, Pan African Writers Association.

    Prof Kabaji Egara ni umwe mu banditsi b’ibitabo bakomeye muri Kenya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-kabaji-wagizwe-umuyobozi-w-icyubahiro-wa-mount-kigali-university-ni-muntu

  • RAB igiye gusohora imbuto z'ibirayi n'imyumbati zera zidatewe umuti – #rwanda #RwOT

    Ni imbuto zabonetse nyuma y'ubushakashatsi bumaze igihe bukorerwa muri RAB ishami rya Rubona mu Karere ka Huye bwakorerwaga ku mbuto z'imyumbati ndetse no muri RAB ishami rya Musanze bwakorerwaga ku z'ibirayi zongerewe ubushobozi.

    Izo mbuto zabanje guhurizwa muri laboratwari mu buryo bwa gihanga hahuzwa utanyangingo dutandandukanye, havamo ubwoko bushya ari bwo abaturage bagiye guhinga.

    Mu Karere ka Musanze hakorewe igerageza ku mbuto z'ibirayi aho bafashe za mbuto nshya batunganirije muri laborwtari zongererwa ubushobozi barazihinga ndeste bahinga n'izindi zisanzwe ariko byose ntibabitera imiti isanzwe iterwa ku birayi.

    Inkuru nziza yavuyemo ni uko za mbuto nshya zabashije kwera zidatewe umuti na rimwe mu gihe izindi zisanzwe zo zumye zitarera kuko zitashoboye kwihanganira indwara zifata ibirayi.

    Dr. Nuwumuremyi Athanase uri mu bakoze ubwo buashakashatsi yabwiye RBA uburyo igerageza ryagenze n'uburyo ryatanze icyizere.

    Yagize ati 'Twashakaga kureba imbuto zisanzwe n'imbuto zongerewe ubushobozi uburyo zihanganira uburwayi. Twazihinze hamwe twazihaye ifumbire ingana kandi nta muti twiziteye kugira ngo turebe uburyo zihangana. Imbuto zisanzwe twateye muri iryo gerageza indwara zaraziriye zarazimaze ariko izongerewe ubushobozi zihagaze neza.'

    Ubusahakshatsi nk'ubu kandi bumaze imyaka ine bugererezwa ku gihingwa cy'imyumbati mu mirima ya RAB iri Rubona mu Karere ka Huye.

    Ni imbuto y'imyumbati ishobora kwihanganira indwara izwi nka kabore yibasira imyumbati ndetse ubu icyiciro gikurikiyeho ni ukuyiha abaturage bagatangira kuyihinga.

    Dr. Nuwumuremyi ati 'Ni imbuto yihanganira indwara ya kabore n'indi yitwa Cassava Mosaic kandi ni ikintu cyo kwishimira kuko icyo twashakaga twakigezeho. Igisigaye ni ukuyigeza mu bahinzi.'

    Kugira ngo u Rwanda rubashe kubona imbuto z'ibirayi zongerewe ubushobozi habayeho ubufatanye bw'ikigo mpuzamahanga cyita ku bihingwa by'ibinyabijumba aho bafashe zimwe mu mbuto zera mu Rwanda zohererwa muri Kenya kongererwa ubwo bushobozi.

    Undi mushakashatsi wagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Umunyakenya Dr. Magembe Eric yavuze ko ibyo babashije kugeraho ari intsinzi kuri Afurika.

    Ati 'Twafashe ibirayi byera muri Amerika y'Amajyepfo dukuramo akaremangingo tugashyira mu birayi byera inaha bigira ubudahangarwa. Izi mbuto zakozwe natwe Abanyafurika tuzikoreye Abanyafurika ntizakorewe hanze y'Umugabane. Duteganya ko zizajya zera hagati ya toni 40 na 60 kuri hegitari.'

    Izo mbuto zongerewe ubushobozi zitezweho kuramira abahinzi batandukanye b'imyumbati n'ibirayi batakaga guhendwa n'imiti myinshi batera mu birayi kuko ihenda kandi ikagira ingaruka ku rusobe rw'ibinyabuzima mu gihe imyumbati na yo yibasirwaga na kabore bikabatera ibihombo.

    Ibirayi bisanzwe bihingwa mu Rwanda bikenera guterwa umuti kugira ngo byere neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-igiye-gusohora-imbuto-z-ibirayi-n-imyumbati-zera-zidatewe-umuti

  • Bintou Keita yizeye amahoro arambye muri DR Congo #rwanda #RwOT

    Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n'umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, yatangaje ko yizeye ko amahoro arambye ashoboka muri RDC.

    Ibi yabivuze ku wa 12 Kamena 2025, ubwo yari ageze mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Congo, mu ruzinduko rwari rugamije kumenya uko umutekano wifashe mu bice bigenzurwa n'ihuriro rya AFC, ririmo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho.

    Biteganyijwe ko ibyo Keita yabonye i Goma azabigeza ku kanama ka Loni gashinzwe kugarura amahoro ku Isi, mu nama iteganyijwe ku wa 27 Kamena 2025.

    Muri uru ruzinduko rw'iminsi itatu, Bintou Keita yahuye n'abayobozi batandukanye barimo Maj. Gen. Monwabisi Dyakopu uyobora ingabo za SADC ziri muri Goma, ndetse n'abasirikare bari mu butumwa bwa Loni.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'urwo ruzinduko, yagize ati: 'Kajugujugu yanzanye yaguye ku kigo cya MONUSCO. Kugwa kwayo byanteye amarangamutima menshi. Ariko ibiganiro nagiranye n'abaturage, abasirikare n'abayobozi byanyeretse icyizere. Nizeye ko ibiganiro by'amahoro bikomeje bizatanga umusaruro ufatika.'

    Ni ubwa mbere kuva mu mpera z'ukwezi kwa mbere 2025 Bintou Keita ageze i Goma, nyuma y'uko umutwe wa M23 wafashe uyu mujyi. Nubwo uruzinduko rwe rutanga icyizere, hari abavuga ko AFC/M23 ikomeje kumushinja kubogamira kuri Leta ya Perezida Félix Tshisekedi mu gihe ihanganye n'uyu mutwe.

    Bintou Keita yizeye amahoro arambye muri DR Congo

    Source : https://kasukumedia.com/bintou-keita-yizeye-amahoro-arambye-muri-dr-congo/

  • Padiri Butoti Paul yafunzwe azira gusoma Misa #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025, Padiri Butoti Paul wo muri Kiliziya Gatolika i Burundi yasomye Misa yahise imubera intandaro yo gufatwa n'inzego z'umutekano. Muri iyo Misa yayoboye muri Paruwasi iherereye muri komine Muhuta, intara ya Rumonge, yasabye Abakirisitu gukomeza ubumwe no kwamagana ibibacamo ibice.

    Yagize ati: 'Ibicanishamo Abarundi byose, ingaruka zabyo, ni umunuko nk'umwanda. Abana b'Imana bakwiye kubyamaganira kure.'

    Padiri Butoti yakomeje anenga iterabwoba n'irondabwoko ryakoreshejwe mu matora aheruka, avuga ko hari abakandida batavuga rumwe n'ubutegetsi batotejwe, ndetse akanashinja abayobozi bamwe kugira uruhare muri ibyo bikorwa.

    Kiliziya Gatolika mu Burundi nayo iherutse kunenga ibikorwa by'imitwe y'urubyiruko izwi nka Imbonerakure, bashinjwa guhohotera abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa CNDD-FDD. Yasabye Leta kunoza uburyo bwo kurinda Abanyagihugu bose no gukosora ibitagenda neza.

    Padiri Butoti Paul yafunzwe azira gusoma Misa

    Ibi byose byabaye mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko amatora yagenze neza, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye i Gitega ku wa 14 Kamena 2025.

    Komisiyo y'amatora CENI nayo yavuze ko amatora yabaye mu mutuzo, nubwo hari amakuru avuga ku buriganya bukabije burimo no gutorera abaturage ku ngufu cyangwa kubasimburira ku masite.

    Bivugwa ko ubutumwa Padiri Butoti yatangiye muri Misa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n'Imbonerakure, bukaza kwitwa icyaha gihanwa n'amategeko, ari nabwo bwamufungishije kugeza ubu.

    Source : https://kasukumedia.com/padiri-butoti-paul-yafunzwe-azira-gusoma-misa/

  • Ingabo za FARDC na AFC/M23 zongeye gukozanyaho i Kabare #rwanda #RwOT

    Ingabo za Congo(FARDC) n'abafatanyabikorwa bazo, bongeye kugaba ibitero bikomeye mu duce tubiri tugenzurwa n'ihuriro rya AFC/M23 two muri teriyaki ya Kabare ari na yo iherereyemo ikibuga cy'indege cya Bukavu mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Ku gicamunsi cy'aharejo ku wa gatandatu tariki ya 14/06/2025, ibitero bya FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo byagabwe ahitwa Kamole na Kagabi.

    Utu duce twagabwemo ibyo bitero, amakuru agaragaza ko duherereye hafi na Katana na yo imaze iminsi iberamo imirwano hagati y'impande zihanganye.

    Bizwi ko Katana iri mu ntera y'i birometero 10 uvuye ku kibuga cy'indege cya Bukavu. Mu cyumweru gishize ndetse n'icyo hirya yacyo iyi Katana yagabwemo ibitero, ariko byose uyu mutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ukabisubiza inyuma.

    Ku munsi w'ahar'ejo wo izi ngabo zo ku ruhande rwa Leta zayigabagamo ibitero zahinduyeho buke, zibigaba muri turiya duce turi mu nkengero zayo, birangira nanone uru ruhande rwabigabye rushubijwe inyuma.

    Aya makuru akomeza avuga ko iyi mirwano yabereye i Kamole na Kagabi yamaze umwanya minini, ah humvikanaga uguturika kw'intwaro ziremereye ndetse n'izoroheje.

    Abaturage batari bake nubwo kumenya umubare wabo neza bikigoye, bavuye mu byabo bahungira mu bice bitekanye.

    Kabare na Kalehe, teritware zisanzwe zihana imbibi zo muri Kivu y'Amajyepfo, zakunze kuberamo imirwano idasanzwe kuva umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho byazibohoza mbere yuko umujyi wa Bukavu ziwufata ku ya 16 Gashyantare 2025.

    Hagataho, umutekano wongeye kugaruka muri utwo duce ndetse no mu nkengero zatwo. Ni umutekano bivugwa ko watugarutsemo ku mugoroba wo ku wa gatandatu.

    Ingabo za FARDC na AFC/M23 zongeye gukozanyaho i Kabare

    Source : https://kasukumedia.com/ingabo-za-fardc-na-afc-m23-zongeye-gukozanyaho-i-kabare/