Blog

  • Babiri batambutsa ibiganiro ku muyoboro wa YouTube batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Aba batawe batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa 'Dawa Rwanda TV' usanzwe inyuzwaho inyigisho zitandukanye z'idini rya Islam.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abo bagabo batawe muri yombi tariki ya 10 Kamena 2025.

    Ati 'Batawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB na Polisi y'Igihugu, bakekwaho ibyaha bakoze binyuze mu biganiro bacishaga kuri shene ya YouTube yabo 'Dawa Rwanda TV' bagamije gutangaza amakuru y'ibihuha no gukoresha imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.'

    Dr. Murangira yavuze ko ubu abatawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakurikiranyweho.

    RIB yibukije abantu ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gukoreshwa mu bikorwa bigamije gusenya ubumwe bw'abanyarwanda cyangwa ibikorwa bigize ibyaha, ahubwo ko zikwiriye gukoreshwa mu buryo bwubaka kandi bwubahirije amategeko.

    Babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y'ibihuha bakoresheje imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babiri-batambutsa-ibiganiro-ku-muyoboro-wa-youtube-batawe-muri-yombi

  • Kongera inguzanyo mu buhinzi n'ibigo bito n'ibiciriritse: Intego za Equity Bank Rwanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Icyakora ubuyobozi bukuru bw'iyi banki butangaza ko bufite intego ndetse hari n'ingamba zo kugira ngo iyo ntego izagerweho, cyane ko izi nzego zombi zigaragaramo umubare munini w'Abanyarwanda.

    Ariko se ni gute Equity Bank Rwanda Plc izagera kuri izi ntego? Ni gute izahangana n'ibyago by'ibihombo biri muri izi nzego zombi?

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yabisobanuye neza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kongera-inguzanyo-mu-buhinzi-n-ibigo-bito-n-ibiciriritse-intego-zikakaye-za

  • Impinduka mu mashuri y'incuke: Umwana asigaye agira uruhare mu byo yigishwa – #rwanda #RwOT

    Ubu si ko bikimeze kuko abana biga mu mashuri y'incuke basigaye biga bakina, bakora ku buryo ibyo biga baba bazi no kubikora bikaborohereza mu kwagura ubwonko bwabo.

    Ubu umwana aho kumwereka ku rupapuro ngo iyi ni imodoka, abana bafatanya na mwarimu bagakora imodoka mu bikarito, noneho wa mwana aho kuyimwereka ahubwo akagira uruhare mu kuyikora.

    Ibi bituma umwana atangira kumenya ubufatanye na bagenzi be hakiri kare, amaboko ye akamenyera gukora ku buryo bimutegura neza mu gutangira umwaka wa mbere w'amashuri abanza.

    Ntaganira Marie Rose wigisha kuri mu Ishuri ribanza rya Kavumu, riherereye mu Karere ka Bugesera, yavuze ko icyo umwana yize agikina bituma agifata vuba kandi yishimye atari bya bintu byo kuvuga gusa.

    Ati 'Ubu ibikoresho twifashisha ibyinshi turabyikorera. Iyo ngiye nko kubigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga niba mbabwiye televiziyo mfatanya n'abana tukayikora mu gikarito, niba ari radiyo na yo turayikorana ku buryo bayivuga banayikoraho.''

    Umwe mu babyeyi bafite umwana wiga mu mashuri y'incuke, Mitari Regis, avuga ko iyo agereranyije umwana we n'abandi bakuru bagiye biga mu bigo by'incuke, usanga bitandukanye cyane.

    Ati 'Abakuru wasangaga bacecetse cyane ariko umuto mfite ubu ubona ko hari icyo abasumbya. Ubona ko azi no kugabanya kandi ni muto, ubu wamuha ibintu akamenya kubigabanya abandi bana kandi yabimenye kubera ubwo buryo bushya bigamo.''

    Impuguke mu burezi akanaba umuhuzabikorwa wa Twigire mu Mikino, muri VSO Rwanda, Pontien Nizeyimana, yavuze ko bari gufatanya na Leta mu gushyiraho ingamba zihariye zinjiza imikino mu myigire.

    Yavuze ko mbere hari hariho icyuho cy'uko abarezi batari bafite ubumenyi buhagije mu kwigisha hakoreshejwe imikino ariko ubu bamaze kubahugura.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, Dr. Mutezigaju Flora, avuga ko gahunda yo kwigisha abana biri gutanga umusaruro ugereranyije na mbere.

    Ati 'Ubu iyo abana biga ntabwo biga ari ugufata mu mutwe gusa ibyo mwarimu abahaye, bagira uruhare runini mu myigire yabo kandi ibyo biga bikaba ibintu bibagaragarira, iyo abana b'incuke bakina ni bwo bafata. Byazamuye ireme ry'uburezi kuko bashishikariye kujya kwiga.''

    Gahunda yo kwigisha binyuze mu mikino yatangiye mu 2016 mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi, aho umwana ahabwa umwanya munini akerekana ibimurimo.

    Kugeza ubu amashuri y'incuke 3900 ni yo abarurwa mu Rwanda mu gihe agera ku 2500 ari yo amaze guhabwa ibikoresho.

    Abarimu b'incuke barenga 9000 ni bo bari mu Rwanda, mu gihe abarimu 3000 bangana na 35% muri bo bamaze guhugurwa ku kwigisha abana binyuze mu mikino.

    Kwiga hisunzwe imikino bituma abana bakunda ishuri

    Ntaganira Marie Rose wigisha kuri E.P Kavumu mu Bugesera ni umwe mu bahamya ko kwigisha abana hakoreshejwe imikino biri gutanga umusaruro

    Mitari Regis avuga ko umwana we wiga mu ishuri ry'incuke asigaye azi ibintu byinshi ugereranyije n'abakuru be batanyuze muri gahunda y’imyigishirize yisunga imikino


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-mashuri-y-incuke-umwana-asigaye-agira-uruhare-mu-byo-yigishwa

  • Imirimo igeze kuri 60%: Ibyo wamenya ku nyubako ya Equity Bank igiye guhindura isura ya Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Icyakora kuba igicumbi cy'imari ntabwo ari ibintu byikora kuko bikenera ibintu byinshi birimo ibikorwaremezo, ubumenyi n'ibindi. Mu cyiciro cy'ibikorwaremezo, inyubako zigezweho ni ingenzi cyane ko u Rwanda ruri mu isiganwa ryo gukurura ibigo by'imari birimo n'ibyo ku rwego mpuzamahanga, bikenera gukorera mu nyubako zigezweho.

    Aha ni ho havuye igitekerezo cyo kubaka inyubako ya 'Kigali International Financial and Business Square'. Muri rusange izaba igizwe n'inyubako ebyiri ziteye kimwe (Twin Towers).

    Inyubako imwe izakorerwamo n'ibigo by'ubucuruzi, indi ikorerwemo na hoteli ndetse n'inzu zigezweho zo guturamo (apartments).

    Mu 2022, uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse nta gihindutse, uzaba warangiye mu gihe kitarenze amezi 12.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Limited iri gukurikirana imirimo yo kubaka iyi nyubako, Hannington Namara, yavuze ko uyu mushinga waturutse ku ntego z'igihugu zo kuba igicumbi cy'ishoramari.

    Ati 'Ni inyubako twatangiye umushinga dufatanyije na Leta mu buryo bwo kudufasha kuyubaka, ariko tuyubakira Financial Center.'

    'Iyo igihugu gitangiye kugira ibitekerezo bigari gutyo, utangira no kwibaza uti 'Financial Center nibaho, izaba he? Umujyi wa Kigali wafashe uyu musozi dukoreraho, uba ari ho uhindura Financial District. Ariko wareba inyubako zirimo, ugereranyije n'ahandi financial centers, ukabona ko hakenewe ibikorwaremezo.'

    Yakomeje asobanura ko niba u Rwanda rwifuza guhinduka igicumbi cy'iterambere, rukwiriye no kubijyanisha no guteza imbere ibikorwaremezo birimo inyubako zigezweho.

    Ati 'Ni naho igitekerezo cyavuye cy'uko twafasha u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo, bikazatuma ishyirwa mu bikorwa [ryo guhindura u Rwanda financial center] yihuta kurushaho. Inyubako twayitangiye cya gihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashyiraho ibuye ry'ifatizo.'

    Miliyoni 100$ niyo yateganyirijwe uyu mushinga. Namara ati 'Inyubako iri kubakwa ku muvuduko mwiza, ndakeka uyu mwaka urangira igice cy'ingenzi cy'inyubako cyarangiye. Ubu tugeze ku igorofa rya 17 ku nyubako imwe, indi nyubako tugeze ku igorofa rya 13. Ubu navuga ko tugeze hagati ya 60% na 70% y'igice cy'ingenzi cy'inyubako (structure). Ahari hagoye hari hasi mu gutangira, ariko uko igenda izamuka bigenda byihuta.'

    Uyu muyobozi kandi yatanze icyizere cyo kurangiza iyi nyubako mu gihe gito, ati 'Turatekereza ko bitaragera muri Kamena umwaka utaha, kuko twari twihaye kuzasoza muri Nyakanga, 2026 [tuzaba twasoje imirimo yose]. Inyubako imwe izarangira muri Werurwe umwaka utaha. Indi nyubako [iri hafi na Car Free Zone] izaba irimo hoteli n'inyubako zo guturamo [apartments]. Nayo izarangira muri Kamena, 2026, kuko imiromo yo kuyisoza irangira vuba.'

    Uretse ibibazo bijyanye n'imvura byadindije imirimo yo kubaka iyi nyubako, Namara avuga ko nta kindi kibazo cyabayeho, ati 'Nta kibazo ku ngengo y'imari nubwo habayeho izamuka ry'ibiciro ku rwego rw'Isi. Turabona tuzabishobora.'

    Ikiganiro n'Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc

    Amafoto y'inyubako ya Twin Towers iri kubakwa na Equity Bank Rwanda Plc

    Imirimo yo kubaka izi nyubako igeze kuri 60%

    Iyi nyubako izahindura isura y’Umujyi wa Kigali

    Byitezwe ko izi nyubako zizagira uruhare mu mugambi w’u Rwanda wo guhinduka igicumbi cya serivisi z’imari

    Imirimo yo kubaka izi nyubako iri ku muvuduko mwiza

    Inyubako za Twin Towers zizaba zarangije kubakwa mu mezi 12 ari imbere

    Imwe muri Twin Towers igeze ku igorofa rya 17, indi igeze ku rya 13

    Inyubako za Twin Towers zizaba zihuzwa n’ibiraro

    Twin Towers nizimara kuzura, zizahindura isura y’Umujyi wa Kigali mu buryo bufatika

    Ibikoresho bigezweho birakoreshwa mu kubaka izi nyubako

    Imwe mu nyubako za Twin Towers izaba irimo hoteli na apartments

    Izi nyubako ziri kubakwa hafi ya Ecobank

    Igice cy’ingenzi cy’inyubako kiri kugana ku musozo

    Igice cy’ingenzi (structure) cyatangiye gutwikirwa

    Abakozi bari gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi nyubako izarangire vuba

    Hifashishwa ibikoresho bizamura ibintu biremereye mu kubigeza ku magorofa yo hejuru

    Igice cy’ingenzi mu nyubako (structure) kiri kubakwa ku muvuduko uri hejuru

    Igice cy’ingenzi cy’inyubako kiri kugana ku musozo

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-igeze-kuri-60-ibyo-wamenya-ku-nyubako-ya-equity-bank-igiye-guhindura

  • FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu myaka irenga 30 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe, hari ingabo zasigaye zihungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zigakomeza guharanira gusubiza ku butegetsi ingengabitekerezo ya Jenoside. Izo ngabo, zigizwe n'Interahamwe n'abasirikare ba FAR (Forces Armées Rwandaises), ni zo zaje kwiyita FDLR (Forces Démocratiques pour la Libération du Rwanda), bikaba ari bwo bwoko bushya bw'abanzi b'umutekano w'u Rwanda kugeza n'uyu munsi.

    FDLR yavutse nyuma ya Jenoside, igizwe ahanini n'abakoze Jenoside, bagahunga bagana mu nkambi z'impunzi muri Congo, Tanzania n'ahandi. Mu nkambi nka Tingi Tingi na Mugunga, bakomeje gutozwa no kongera gutegura ibikorwa byabo by'iterabwoba. Abagize FDLR bashyigikiwe n'abantu ku giti cyabo n'amashyirahamwe atandukanye ku mugabane w'u Burayi, by'umwihariko mu Bubiligi no mu Bufaransa. Bakoreshaga amashyaka nka RDR, bakagira n'imiryango nk'iya Jambo ASBL ibafasha muri dipolomasi no mu guhakana Jenoside.

    FDLR yakomeje ibikorwa by'iterabwoba mu Burasirazuba bwa Congo, aho yakoranye n'abayobozi ba FARDC (igisirikare cya Congo) kugira ngo ibone uburenganzira bwo kugenzura ibice bikomeye nk'amasoko y'ibikoresho by'ingenzi (coltan, zahabu), amashyamba n'imihanda. Aho hose yinjizaga amafaranga atagira ingano.

    Bakomeje kugaba ibitero ku Rwanda binyuze mu moko y'ibitero bita 'Muchengesi', aho bakoreshaga abaturage b'inkengero z'igihugu mu gutera inkunga ibikorwa byabo. Ibi bikorwa byagiye bica abasivile benshi, harimo abana n'abagore, nk'uko byabaye i Mudende, aho abimukira b'Abatutsi bakomoka muri Congo biciwe mu buryo bw'agahomamunwa.

    Amakuru y'iperereza agaragaza ko FDLR ikomeje kugirana ubufatanye n'ubutegetsi bwa Kinshasa, binyuze mu kuyifasha mu ntambara yo kurwanya M23. Hari n'ibimenyetso by'uko Perezida Tshisekedi yagiye ayifasha mu buryo bw'amafaranga no mu gushyigikira ibikorwa byayo, kugira ngo yereke isi ko ikibazo cy'umutekano gituruka ku Rwanda aho kuba ku burangare bwa RDC.

    By'umwihariko, abashakashatsi bamenye ko hari amafaranga yoherezwaga n'aba FDLR mu bihugu by'i Burayi nk'u Bubiligi n'u Bufaransa, agakoreshwa mu guteza imbere ibikorwa byo guhakana Jenoside no kwangisha u Rwanda amahanga.

    Nubwo FDLR ibarizwa cyane muri Congo, hari ibikorwa byayo no mu Rwanda, aho yagiye igerageza kwinjiza abantu mu bikorwa by'iterabwoba, igashaka gusubiza ingengabitekerezo yayo mu baturage biciye mu nyandiko, ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, n'ihuriro ry'imiryango ya politiki ishingiye ku nyungu za Jenoside.

    Ibi byose bikorwa bifitanye isano n'icyiswe 'double génocide', aho bagerageza kwemeza amahanga ko Jenoside yakozwe ku mpande zombi, igitekerezo gishyigikiwe n'abapfobya Jenoside n'abanzi b'u Rwanda.

    Umutekano w'u Rwanda ukomeje gushakishwa ku buryo budasubirwaho, ariko FDLR igumye kuba ikibazo gikomeye, kuko yifashishwa n'amahanga amwe ashaka gukoresha ikibazo cya Congo nka politiki y'inyungu zabo. Niyo mpamvu u Rwanda rwakomeje gutangaza ko ruzakora ibishoboka byose ngo rugume kurinda abaturage barwo, ndetse no gukumira ibikorwa byose by'iterabwoba biturutse ku mitwe nka FDLR.

    FDLR si umutwe w'inyeshyamba gusa—ni igikoresho cy'imitwe ya politiki, yihishe mu nyuguti z'ubutabera, uburenganzira bwa muntu n'ubwiyunge, nyamara iharanira gusenya ibyo u Rwanda rwubakiyeho.

    FDLR ntabwo ari igisigisigi cy'amateka ya Jenoside ni igikoresho gikomeje kwifashishwa n'abanzi b'u Rwanda mu gutoba amahoro. Iyo mitwe igamije gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho no guteza umutekano muke mu karere. Gushyira ku ruhande icyago cya FDLR, kwibeshya ko yamaze gutsindwa, cyangwa kuyifata nk'inkuru ishaje ni ukwibeshya gukomeye.

    The post FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/fdlr-iracyari-ihurizo-rikomeye-ku-mutekano-wu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=fdlr-iracyari-ihurizo-rikomeye-ku-mutekano-wu-rwanda

  • Danemark: Abanyarwanda bacanye umucyo muri 'Aalborg Carnival' – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa kizwi nka 'Aalborg Carnival' kiri mu bigize 'Festival du monde' mu Mujyi wa Aalborg uherereye mu Majyaruguru ya Danemark.

    Ni umujyi uzwi cyane ku guteza imbere inganda n'ubukerarugendo ndetse unakomokamo Minisitiri w'Intebe w'icyo Gihugu, Mette Frederiksen.

    Aalborg Carnival ni igikorwa kinini kibera mu Majyaruguru y'u Burayi (Scandinavie).

    Hakorwamo ibikorwa bitandukanye nk'imyiyereko aho abantu baba bambaye imyenda inyuranye, ijyanye n'umuco wabo n'ibindi.

    Aalborg Carnival yatangiye mu 1983, igenda ikura aho yitabirwaga n'abagera ku bihumbi 10.

    Ni igikorwa gihuza abatuye i Aalborg, binyuze mu mashyirahamwe y'abanyamahanga bakagaragaza umuco wabo n'ibyiza byose bihakomoka birimo n'ubukerarugendo.

    Umuryango w'Abanyarwanda wagaragaje Umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino, imyambaro, indyo gakondo ndetse banashishikariza abitabiriye gusura u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

    U Rwanda kandi rwagaragaje umwihariko mu bijyanye n'umuganda aho abasore barwo bahageze kare kugira ngo hatunganywe aho ibirori bizabera.

    Byatumye umwe mu bayobozi b'uwo Mujyi byabereyemo witwa Nuuradiin S. Hussein, agaragaza uburyo yakunze umwihariko w'u Rwanda, anagaragaza uburyo u Rwanda rwagaragaje ubudasa bw'ubumwe n'ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'U Rwanda ni gihugu cyiza kandi nifuza kuzasura rwose. Abantu benshi bashima aho rumaze kugera.'

    Yashimiye Abanyarwanda n'ubudasa bagarageje muri icyo gikorwa anabashishikariza kujya bacyitabira buri mwaka.

    Jacqueline Hansen uri mu bateguye iki gikorwa cy'u Rwanda muri iri serukiramuco, yavuze ko basobanuriye abitabiriye amateka y'u Rwanda bagaragaza uburyo rwavuye ahabi ariko rugatera imbere mu buryo bwatunguye abantu benshi.

    Ati 'Twagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize u Rwanda ahabi ariko kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame twerekana ko kuba turi aha ari bwa bumwe bw'Abanyarwanda.'

    Umuyobozi w'Abanyarwanda batuye i Jyllland & Fyn, Paul Nkubana, yashimiye abanyamuryango bose bitanze kugira ngo iki gikorwa kigende neza.

    Uwineza Janviere ushinzwe umuco mu Banyarwanda batuye mu gace ka Jylland & Fyn muri
    Danemark, yashimiye itorero, abakobwa n'abasore bitanze , ashimira na Pacifique Mitenawe uyobora urubyiruko n'ababyeyi bateguye ibikoresho bya kinyarwanda byakunzwe cyane.

    Abanyarwanda batuye mu gace ka Jylland & Fyn muri Danemark bagaragaje ubudasa bw’u Rwanda

    Abana bakomoka mu Rwanda na bo bari bitabiriye iserukiramuco ryabaye muri Danemark

    Abatuye muri Danemark bishimiye Umuco Nyarwanda

    Ibikoresho bigaragaza uko Abanyarwanda bo hambere babagaho byamuritswe mu iserukiramuco ryo muri Danemark

    Abo mu Burayi bari bafite inyota yo kumenya uburyo u Rwanda rwateye imbere nyuma y’amateka mabi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/danemark-abanyarwanda-bacanye-umucyo-muri-aalborg-carnival

  • Umunyarwanda yasoje amasomo ya gisirikare muri Jordanie – #rwanda #RwOT

    Amakuru yashyizwe hanze n'Ingabo z'u Rwanda agaragaza ko Major Faustin Kevin Kayumba yasoje amasomo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kamena 2025.

    Ni umwe muri ba Ofisiye bakuru 280 bashyikirijwe impamyabumenyi, nyuma y'umwaka bari bamaze mu masomo ya gisirikare.

    Abarangije amasomo barimo abasirikare ba Jordanie ndetse n'abo mu bindi bihugu by'inshuti birimo n'u Rwanda.

    Uyu muhango witabiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Jordanie, Maj Gen Yousef A. Al Hnaity.

    U Rwanda na Jordanie bisanganywe umubano ushingiye mu bya gisirikare cyane ko muri Gashyantare 2025 Maj Gen Yousef A. Al Hnaity yagiriye uruzinduko mu Rwanda yakirwa na mugenzi we, Gen Mubarakh Muganga.

    Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye mu nzego za gisirikare z'ibihugu byombi.

    Maj Gen Yousef A. Al Hnaity kandi yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, na byo byibanze ku kurebera hamwe uko barushaho gushimangira Umubano.

    Ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza mu ngeri zitandukanye.

    Mu 2024, Leta y'u Rwanda n'Ubwami bwa Jordanie byashyize umukono ku masezerano y'ubutwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukungu n'ubucuruzi ndetse n'ajyanye n'ubuzima n'ubuvuzi.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 7 Mutarama 2024, mu muhango wakurikiranywe n'Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein wa Jordanie wari mu ruzinduko mu Rwanda ndetse na Perezida Paul Kagame.

    Ayo masezerano yiyongereye ku yandi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n'ishoramari, ubukerarugendo n'ubuhinzi.

    Major Faustin Kevin Kayumba yasoje amasomo ye muri Jordanie

    Faustin Kevin Kayumba asanzwe ari 'Major' mu Ngabo z'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwanda-yasoje-amasomo-ya-gisirikare-muri-jordanie

  • Abasenateri batabarije abatuye ku birwa batagerwaho n'iterambere – #rwanda #RwOT

    Ibyo byatangajwe kuri uyu wa 16 Kamena 2025 ubwo Abasenateri bagize iyi Komisiyo bagaragazaga ibikubiye muri raporo yakozwe nyuma yo gusura ibirwa bitandukanye.

    Ni ingendo bakoreye ku birwa byo mu turere twa Bugesera, Musanze, Burera, Rutsiro, Nyamasheke no muri Rusizi hagamijwe kumenya ibibazo bahatuye bafite n'ingamba Guverinoma ifite ngo imibereho yabo igende neza.

    Abagize iyo komisiyo bagaragarije Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ko abatuye kuri ibyo birwa batoroherwa no kubona serivisi z'ibanze Abanyarwanda batuye ahandi babona.

    Muri rusange ibibazo abo Basenateri bagaragaje bishingiye ku kutagira ibikorwaremezo by'ibanze ku birwa nk'amashanyarazi, amazi meza, ubwikorezi, serivisi zitangwa n'inzego z'ibanze, n'abimuwe hagasigara abandi.

    Hari kandi abana batari ku mashuri n'abayarangije babura ibyiciro byisumbuye, kutagira amavuriro, kuba hari ibirwa bikwiye kwimurwaho abantu ariko bagihari n'ibindi.

    Gusa hari ibindi ibirwa nka Nkombo biriho ibikorwremezo aho abaturage babyo bafite imibereho nk'iy'abandi ndetse n'ibindi bibereye ubukererugendo.

    Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, Umuhire Adrie yagize ati 'Usanga hatari serivisi zose nk'uko ku batuye ahandi bimeze kuko bakikijwe n'amazi. Nka serivisi z'irangamimerere bisaba ko abayobozi bambuka bakabasangayo.'

    Senateri Kanziza Epiphanie we yavuze ko hari aho basanze hakiri ikibazo cy'abana batajya mu ishuri kandi bari mu myaka yo kwiga.

    Ati 'Twageze ku Kirwa cya Mushongo muri Nyamasheke dusanga hari ikibazo cy'abana bato bakabaye bari ku mashuri bari mu makoperative y'uburobyi. Umwe muri bo twari kumwe yahamagaye umwana umwe baraganira asiga abwiye akarere ko agomba gusubira ku ishuri. Hari kandi aho twasanze bafite ivuriro ry'ibanze ridakora n'abadafite ubwato bubahuza b'abandi bari hakurya y'amazi ngo nababashe kugenderarana.'

    Visi Perezida Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, Niyomugabo Cyprien yavuze ko hari ibirwa muri Rusizi na Nyamasheke basanze abayobozi bategera ababituye ngo babaganirize kuri gahunda za Leta ku buryo usanga barasigaye inyuma.

    Ati 'Hari abo twasanze babana batarasezeranye noneho abana ugasanga babura uburengazira bwabo. Twasabye uturere ko babegereza serivisi zo gusezerana ariko usanga na none bamwe ari Abanye-Congo abandi ari Abanyarwanda gusa hari uko amategeko ateganya.'

    Yagaragaje ko kandi kutagira amashanyarazi kuri bamwe bitera kororoka cyane.

    Ati 'Hari Ikirwa cya Kirehe kiriho n'utundi turwa dutoya usanga abaturage baho batunzwe no guhinga ariko kubera kutagira amashanyarazi baryama kare. Iyo baryama kare barabyara cyane na bo barabyivugira kandi twabahabonye abo bana babyara ubona banakeneye kugirirwa isuku.'

    Abo basenateri bavuze ko muri rusange abatuye mu birwa bakwiye kwegerezwa serivisi nk'abandi ariko hamwe bakaba bakwimurwa kuko hari nk'aho usanga hari imiryango mikeya iri munsi ya 10 ku buryo bitaba ngombwa kubakayo ibikorwa remezo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange yauze ko hari gahunda yo gukorana n'inzego z'ibanze mu kwimura abaturage bari ku birwa ariko ko bisaba kubanza gukora inyigo ishingiye ku ho batuye.

    Ati 'Bisaba kumenya igenamigambi ry'igihe kirekire nko kureba icyo basanzwe bamenyereye gukora n'aho bagiye kujya kandi bisaba ku tubikorana n'uturere. […]. Hari n'abashaka kugurisha ku bashoramari ibirwa batuyeho ariko hagomba kurebwa icyo igishushanyo mbonera giteganya. Tuzagenda dusuzuma ikibazo ku kibazo turebe imibereho bafite kuko bari abafite ubushobozi n'abandi Leta yakubakira.'

    Kayisire yongeyeho ko muri rusange ibibazo byagaragagajwe minisiteri arimo bagiye kubisuzuma mu buryo bw'umwihariko hagafatwa ibyemezo bikenewe.

    Muri rusange mu Rwanda habarurwa ibirwa 60 harimo ibigera kuri 14 bituweho n'abantu 25638 bari mu ngo 4600.

    MINALOC igaragaza ko muri ibyo birwa ibikwiye gukomeza guturwa ari icya Birwa muri Burera, Nkombo muri Rusizi na Bugarura muri Rutsiro mu gihe ibindi 11 bigomba kwimurwaho ababituyeho naho ibindi byo biracyakorerwa inyigo.

    Abasenateri bagize Komosiyo y’Imibereho Myiza n’Uburengazira bwa Muntu batabarije abatuye ku birwa batagerwaho n'ibikorwa by'iterambere

    Senateri Niyomugabo Cyprien yavuze ko hari ibirwa muri Rusizi na Nyamasheke basanze abayobozi bategera ababituye ngo babaganirize

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Marie Solange, yavuze ko hari gahunda yo gukorana n'inzego z'ibanze mu kwimura abaturage bari ku birwa

    Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, Umuhire Adrie yavuze ko usanga ku birwa hatari serivisi zose nk'uko bimeze ku batuye ahandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-batabarije-abatuye-ku-birwa-batagerwaho-n-iterambere

  • Imaze gushinga amashami arindwi mu Rwanda: Action College mu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Action College, Ingabire Cynthia, yagaragaje ko iri shuri rikomeje gushyira imbaraga mu gutanga ubumenyi ku bayigana mu rwego rwo kubafasha mu iterambere ryabo, by'umwihariko rikabafasha mu kwihangira imirimo.

    Yashimangiye ko iki kigo kiri kurushaho kwegereza abakigana serivisi zabo binyuze mu kwagura amashami hirya no hino, aho ubu cyamaze gufungura amashami mu ntara harimo Musanze, Rubavu na Kayonza.

    Yakomeje agira ati 'Turi kurushaho kwegereza abatugana serivisi zacu kuko ubu tumaze gufungura amashami arindwi mu gihugu. Mbere twigishaga indimi no gutwara ibinyabiziga gusa ariko ubu twaravuze ngo kubera iki tutakongeramo ibindi tukaba ikigo cyigisha ibintu bitandukanye'.

    Yagaragaje ko iki kigo uretse kwigisha amasomo arimo indimi nk'Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igishinwa, Icyesipagnol, Ikidage ndetse n'Ikinyarwanda, ubu noneho ryaguye rigashyiramo andi masomo y'imyuga.

    Ni amasomo yo gusuka ibisuko by'amoko yose, gutunganya inzara (pedicure na manicure), kogosha, , gusiga ibirungo by'ubwiza no guteka n'ibindi.

    Iyo umunyeshuri asoje amaso y'imyuga ahabwa impamyabumenyi itangwa n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB)

    Iri shuri kandi impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT, DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

    Action College inigisha amasomo y'ikoranabuhanga, arimo ICT, Computer Networking, na Computer Maintenance.

    Ifasha kandi abakandida bigenga mu masomo y'ubukerarugendo no kwakira abantu, ibaruramari, abize ibjyanye y'Imibare, Mudasobwa n'Ubukungu (MCE), Ubuvanganzo, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (LEG) na Networking.

    Action College inigisha ibijyanye no gusiga ibirungo by’ubwiza

    Action College imaze gushinga amashami arindwi

    Muri Action College banigisha gusuka ibisuko by’abagore

    Action College yiyemeje guha ubumenyi urubyiruko buzabafasha kwihangira imirimo

    Urubyiruko rwigishwa kudoda muri Action College


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imaze-gushinga-amashami-arindwi-mu-rwanda-action-college-mu-kwimakaza-ubukungu

  • Rwamagana: Gitifu w'Akagari ukekwaho gukubita abaturage, yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yatawe muri yombi kuwa Gatanu w'icyumweru gishize nyuma y'aho abaturage bo mu Kagari ka Kitazigurwa bari bamaze iminsi binubira ko abayoboza inkoni n'irindi terabwoba ritandukanye.

    Mu batumye atabwa muri yombi harimo umugore n'abana be babiri b'abahungu yakubise mu buryo bukomeye, abaziza ko bari bibye ibishyimbo ku rugo rw'umuturanyi na ho Mama wabo amukubita amuziza ko atigeze atanga amakuru.

    Uyu muryango ngo wahise utabaza inzego z'umutekano zijyayo zisanga koko yabagize intere zihita zimuta muri yombi hanatangira iperereza.

    Uretse uyu muryango hari n'abandi baturage benshi bo muri aka kagari bavuga ko uyu muyobozi yajyaga abakubita akanabafungira mu bwiherero bwo ku Kagari.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yabanje gusezera mu kazi mbere yo gutabwa muri yombi ku bw'ibyaha akekwaho.

    Ati 'Yarasezeye kuko yabonaga ko tugomba kumwirukana. Ubutumwa duha abayobozi ni ukuzirikana ko ibyo dukora byose tubikorera abaturage, ko kandi iyo akoze ikosa [umuturage] abihanirwa n'amategeko ariko twe ntabwo twihanira.''

    Kuri ubu uyu muyobozi ukekwaho gukubita abaturage afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha akekwaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-gitifu-w-akagari-ukekwaho-gukubita-abaturage-yatawe-muri-yombi