Blog

  • Access Bank Rwanda yinjiye mu bikorwa byo kuvuza abanyamuryango ba AVEGA Agahozo – #rwanda #RwOT

    Ibyo byatangajwe ku wa 12 Kamena 2025 ubwo abayobozi muri Access Bank Rwanda basuraga icyicaro gikuru cya Avega Agahozo kiri i Kigali kinatangirwamo serivisi z'ubuvuzi.

    Ubuyobozi bwa Avega Agahozo bwabanje gusobanurira abo muri Access Bank Rwanda amavu n'amavuko y'uwo muryango n'uburyo wagiye wiyubaka kugeza ku mavuriro ufite uyu munsi no kuvuza abapfakazi 19200 bawugize barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n'abarwaye indwara zidakira.

    Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo yakozwe ku mutima cyane n'ibikorwa bya Avega Agahozo bituma yiyemeza ko iyo banki izakomeza kubatera inkunga bihoraho.

    Aho abayobozi ba AVEGA bari bamaze gusobanura uburyo abo banyamuryango bose babavuza batishuye kandi harimo n'abatuye mu bice by'icyaro ku buryo kugezayo imiti na byo bisaba andi mikoro bamwe ntibabagereho.

    Faustin R. Byishimo yavuze ko ibikorwa AVEGA ikora ari iby'indashyikirwa ku buryo ari ngombwa kuyishyigikira mu buryo burambye.

    Yagize ati 'Ntabwo dushaka ko dukorana ngo bihite birangira. Dushaka kubashyigikira mu buryo buhoraho kugira ngo mubashe kugeza serivisi z'ubuvuzi ku banyamuryango banyu bose.'

    Yashimangiye kandi ko Access Bank Rwanda isanzwe ishyigikira ibikorwa byimakaza kubungabunga ubuzima ari yo mpamvu yiyemeje gushyigikira n'icyo gikorwa.

    Visi Perezida wa Kabiri wa AVEGA, Mukarugema Alphonsine yashimye Access Bank Rwanda uburyo yumvise ubusabe bwabo kuko uwo muryango ukura inkunga mu bafatanyabikorwa batandukanye.

    Yagize ati 'Turishimye cyane kuko Access Bank Rwanda ikintu idukoreye ni ikintu gikomeye cyane. Dukomanga ahantu henshi hatandukanye cyane cyane mu gihe cyo kwibuka kugira ngo tubone uko dukomeza ibikorwa. Twishimiye ko yumva umurongo w'ibikorwa byacu kandi no kuba uyu munsi badusuye kugira ngo birebere ibikorwa dukora'.

    Mukarugema yakomeje avuga ko kuba Access Bank Rwanda yabemereye ubufasha buhoraho byabahaye icyizere cyo kubasha kugeza ubuvuzi ku banyamuryango babo bose kuko buri mu bikenewe cyane.

    Ati 'Muri iyi minsi ikintu twashyizemo imbaraga ku banyamuryango bacu ni ubuvuzi kuko abenshi bageze mu zabukuru bagenda bafatwa n'indwara z'abageze muri iyo myaka. Kugira ngo bipimishe bamenye uko bahagaze bibasaba kuza hano ariko abo mu cyaro birabagora kuza i Kigali.'

    Iyo nkunga yo gupima no kuvuza abanyamuryango ba AVEGA yatangiriye ku ivuriro rya AVEGA riri ku cyicaro gikuru ikazakomereza ahandi mu gihugu ku banyamuryango basaga 7200.

    Umuryango AVEGA Agahozo washinzwe mu 1995 ugizwe n'abapafakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

    Access Bank Rwanda yinjiye mu bikorwa byo kuvuza abanyamuryango ba AVEGA Agahozo

    Abanyamuryango ba AVEGA Agahozo bahabwa ubuvuzi ku buntu

    Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Rwanda, Faustin R. Byishimo yashimye ibikorwa bya Avega Agahozo, bituma yiyemeza ko iyo banki izakomeza kuyitera inkunga

    Visi Perezida wa Kabiri wa AVEGA, Mukarugema Alphonsine yashimye ubufasha bwa Access Bank Rwanda

    Access Bank Rwanda yemereye AVEGA Agahozo ubufasha buhoraho mu kuvuza abanyamuryango bayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/access-bank-rwanda-yinjiye-mu-bikorwa-byo-kuvuza-abanyamuryango-ba-avega

  • Karongi: Uwambuye Interahamwe imbunda eshatu yahawe inka y'ubutwari – #rwanda #RwOT

    Tariki 27 Kamena 1994, ubwo Ingabo z'Abafaransa zageraga mu Bisesero zasanze Abatutsi bo muri aka gace bamaze igihe birwanaho ndetse bafite imbunda 17 bari barambuye abasirikare, abajandarume n'aba-GP bazaga mu bitero byo kubica.

    Gakoko Aaron warokokeye mu Bisesero niwe usigaye mu basaza batatu batozaga Abatutsi bo mu Bisesero uburyo bwo kwirwanaho.

    Abasesengura intambara yo kwirwanaho Abatutsi bo mu Bisesero barwanye bavuga ko bateguraga urugamba mu buryo bwa gisirikare nubwo bakoreshaga ubumenyi gakondo kuko nta n'umwe muri bo wari warabaye umusirikare.

    Abasesenguzi babishingira ku kuba Abatutsi bo mu Bisesero bari bafite Umugaba w'Ingabo, Birara Aminadab, akagira n'abamwungirije babiri barimo Nzigira Augustin na Gakoko Aaron, bakagira ibirindiro ku Musozi wa Muyira bateguriragaho ibitero, bakagira n'uburyo bw'imirwanire burimo kwiroha no kwivanga.

    Gakoko Aaron wambuye imbunda eshatu abajandarume babiri n'umusirikare wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel akoresheje inkoni n'icumu yabwiye IGIHE ko kwirwanaho kw'Abatutsi bo mu Bisesero gukomoka ku kuba baratereranywe kuva mu 1959 bigakomeza no Leta ya Kayibanda n'iya Habyarimana.

    Avuga ko ikindi cyatumye bamenya kurwana ari inkomati y'abashumba bashoraga inka ku iriba ari benshi bigasaba ko umushumba agomba kuba azi kurwana kugira ngo inka ze zishoke mbere.

    Ubu butwari nibwo bwakoze ku mutima abagize Ihuriro ry'abafite amashuri yigisha amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabizima bituma mu nka 15 bari bateguye kugabira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Karere ka Karongi bongeraho iy'ubutwari bayiha umusaza Gakoko.

    Umuyobozi wa ANPAER, Habumugisha Jean Paul yagize ati “Twari twateguye gutanga inka 15, ariko nyuma yo kumva ubutwari bw'uyu musaza tumuhaye y'ubutwari mu rwego two kumushimira”.

    Gakoko Aaron yashimiye iri shyirahamwe, avuga ko ariyo nka ya mbere ahawe y'ubutwari. Uyu musaza avuga ko nubwo banyuze mu bikomeye ubu babanye neza n'ababiciye bagafashanya mu mirimo itandukanye.

    Ati 'Turababaye kuba badahari ngo barebe uko abarokokeye mu Bisesero twiyubatse'.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Karongi, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Ntakirutimana Julienne yavuze ko uyu mwaka bateganya koroza imiryango 470 y'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira abafatanyabikorwa bakomeje kubafasha muri iki gikorwa.

    Gakoko Aaron akunze gutanga ubuhamya iyo hari abasuye urwibutso rwa Bisesero

    Gakoko Aaron wambuye Interahamwe imbunda eshatu, yahawe inka y’ubutwari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-uwambuye-interahamwe-imbunda-eshatu-yahawe-inka-y-ubutwari

  • APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk'umutoza wayo mu gihe cy'Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyi wa kabiri, nibwo ubuyobozi bw'ikip ya APR FC, bwatangaje ku mugaragaro ko yagiranye amasezerano y'imyaka ibiri n'umutoza mushya Taleb Abderrahim, ukomoka mu gihugu cya Maroc.

    Uyu mutoza aje asimbura uwari umutoza mukuru uheruka wayo Darko Novic batandukanye umwaka w'imikino wa 2024-2025 utararangira.

    Taleb aje mu ikipe y'Ingabo z'igihugu yitegura umwaka w'imikino wa 2025—2026, aho ifite intego yo kwitwara neza haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na APR FC kuri uyu wa kabiri, ikipe yameje ko yagirange amasezerano ya Taleb yo kuyibera umutoza mukuru.

    'Tunejejwe no kwakira Bwana Taleb Abderrahim n'abungiriza be Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan mu ikipe yacu nk'umutoza mukuru mu gihe cy'imyaka ibiri ishobora kongerwa. Tumufitiye icyizere kandi twizeye ko azageza ikipe yacu ahisumbuye kurushaho.'

    Taleb Abderrahim aje ari kumwe n'abungiriza be babiri: Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan, na bo baturuka muri Maroc.

    Aba bose akaba ari ubwa mbere bagiye gukorera mu Rwanda, ariko bafite uburambe muri Afurika y'Amajyaruguru no mu mikino mpuzamahanga.

    APR FC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona, irifuza kwitwara neza cyane mu marushanwa nyafurika nka CAF Champions League, aho imaze igihe ishaka kugera kure cyane cyane mu Matsinda ariko ntibigereho.

    Taleb yavutse tariki 10 Nzeli 1963 i Casablanca, yagiye akora akazi k'ubutoza mu makipe menshi azwi muri Maroc ndetse n'ahandi ku mugabane wa Africa y'Amajyaruguru .

    Yatangiriye mu mwaka wa 2007 ubwo yatozaga Moghreb Tétouan, atoza kandi Wydad de Fès, COD Meknès, RSB Berkane, Wydad Casablanca n'andi menshi atandukanye.

    The post APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk'umutoza wayo mu gihe cy'Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatangaje-umunya-maroc-taleb-abderrahim-nkumutoza-wayo-mu-gihe-cyimyaka-2-iri-imbere-ishobora-kongerwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatangaje-umunya-maroc-taleb-abderrahim-nkumutoza-wayo-mu-gihe-cyimyaka-2-iri-imbere-ishobora-kongerwa

  • Impamvu Mukura ya Rutsiro ifite imiryango myinshi yazimye muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Babitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa imiryango 1144 yazimye mu Karere ka Rutsiro.

    Mukura ni umurenge ugizwe n'ibyari amasegiteri ane ari yo Mwendo, Gihara, Kigeyo na Mukura. Ni wo murenge ufite imiryango myinshi yazimye kuko wihariye 30% by'imiryango yose yazimye mu mirenge 13 igize Akarere ka Rutsiro.

    Mukamakuza Léonille wari ufite imyaka 20 mu bihe bya Jenoside wanatanze ubuhamya yavuze ko uyu murenge kuwurokeramo byari bigoye kubera ko umuntu atabonaga aho yishiga. Avuga ko Abatutsi bo muri uyu mu murenge babashije kurokoka ari abari baragiye mu Nkotanyi n'abawuhunze rugikubita.

    Umusaza witwa Abiyingoma Ignace uvuka muri uyu murenge avuga ko impamvu ari wo ufite imiryango myinshi yazimye ari uko ukikijwe n'imisozi yari ituyemo Interahamwe nyinshi zari zaracengejwemo ingengabitekerezo ya Jenoside bikozwe n'amashyaka arimo MDR na APROSOMA.

    Ati “Kuharokokera byari bigoye kuko ntiwashoboraga kubona aho uhungira. Wabaga ukikijwe n'abantu baguhiga wajya mu myobo wajya mu bigunda bakaguhigisha imbwa”.

    Mutuyemungu Theodore warokowe n'uko yari yaragiye mu Nkotanyi ati 'Mu 1973 umwana mwigana mu mashuri abanza yarakubwiraga ngo imihoro twayityarishije umunyu, irabitse kandi igihe nikigera tuzabatema. Mwakina umupira ku ishuri akakubwira ati 'burya uri Umututsi'

    Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Mukansoro Emelienne yagaye abatatiye igihango bakica abaturanyi babo abasaba kubwiza ukuri abana babo.

    Ati “Abana nimubabwize ukuri, umwemerere ko wabaye ikigwari, agacaca kaguteze ntikazamutege. Mwiroga abana, nta mubyeyi wirogera.'

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rutsiro, Emmanuel Uwizeyimana yavuze ko kuzima kw'imiryango bigaragaza uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima Inkotanyi zayihagaritse.

    Ati “Dufite inshingano yo kwibuka ibikorwa byabaranze, urukundo, ubupfura, umurava n'urugwiro bagiraga, tukabibuka muri byose”.

    Mu Karere ka Rutsiro habarurwa 1144 yazimye harimo irenga 350 yari ituye mu Murenge wa Mukura.

    Umurenge wa Mukura ni wo ufite imiryango byinshi yazimye mu Karere ka Rutsiro

    Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye mu Karere ka Rutsiro

    Habayeho umwanya wo gusoma amazina y’abahagariye imiryango 350 yazimye mu Murenge wa Mukura

    Mutuyemungu Theodore yagaragaje uburyo Jenoside yakoranwe ubukana mu Karere ka Rutsiro, avuga ko byatewe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yari yaracengeye mu Nterahamwe kuva mu 1973

    Abiyingoma Ignace yavuze ko Umurenge wa Mukura wari ugizwe n’imisozi ituweho n’Interahamwe ku buryo kubona aho wihisha byabaga bigoranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-mukura-ya-rutsiro-ifite-imiryango-myinshi-yazimye-muri-jenoside

  • U Rwanda rugiye kunguka indi hoteli y'inyenyeri eshanu – #rwanda #RwOT

    Iyi hoteli yahoze yitwa Umubano iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, biteganyijwe ko izatangira gukora muri Nzeri 2025.

    Ni imwe mu zimaze iminsi mu Rwanda kuko ari iya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagiye igira amazina atandukanye arimo Hôtel Novotel, Hôtel Meridien na Hoteli Umubano, mbere y'uko igurwa igatangira kwagurwa.

    Yaguzwe bwa mbere mu 2017 na Marasa Holdings Ltd, Ishami rya Sosiyete Mpuzamahanga yitwa Madhvani Group.

    Byari biteganyijwe ko yari gufungurwa mu 2019 ariko imirimo iza kugenda idindira ku mpamvu zitandukanye zirimo no kongera ikagurwa n'ibindi bigo.

    Umuyobozi Mukuru wa Mövenpick Kigali Hotel, Umulisa Médiatrice yabwiye IGIHE ko imirimo yo kwagura iyi hoteli igeze kuri 70% ku buryo muri Nzeri 2025 izaba yatangiye gukora.

    Yakomeje ati 'Izaba yitwa Mövenpick Kigali kandi twongeyemo n'icyumba kigenewe Abaperezida. Izaba iri mu maboko y'ikigo cyitwa Kasada.'

    Mövenpick ni izina ry'amahoteli y'ikigo cy'Abasuwisi cyitwa Mövenpick Hotels & Resorts kiri mu bikomeye bibarizwa mu kigo cyitwa Accor cy'Abafaransa.

    Mövenpick Kigali Hotel yaraguwe iva ku byumba 100 yari ifite, bigera kuri 124 n'ibigenewe abantu biyubashye muri ibyo birongerwa.

    Iyo hoteli kandi yavuye ku nyenyeri eshatu yari ifite ikiri Hoteli Umubano igera kuri eshanu izatangirana nifungurwa.

    Ifite ibyumba bine by'inama, ikinini cyakira abantu 360. Ifite kandi ahashobora gukorera ibiro bihoraho cyangwa iby'igihe gito n'ibindi bitandukanye byiyongeyemo.

    Umulisa Médiatrice ni we mugore wa mbere uyoboye hoteli y'inyenyeri eshanu mu Rwanda mu zigera kuri 10 ziri kuri urwo rwego kugeza ubu.

    Umulisa yavuze ko iyo hoteli izaha akazi abantu bagera kuri 100 bahoraho biganjemo Abanyarwanda ndetse abagore bazaba bagize 50% by'abazahakora mu rwego rwo kwita ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.

    Mövenpick Kigali hotel izaba ifite inyenyeri eshanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kunguka-indi-hoteli-y-inyenyeri-eshanu

  • RwandAir yegukanye igihembo cya sosiyete y'indege nziza mu ngendo zo muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo RwandAir yegukanye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025. Yagihawe n'ikigo Skytrax gisanzwe gitanga ibihembo ku bigo by'indege n'ibibuga by'indege.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo by'umwaka wa 2025 wabereye i Paris mu Bufaransa. Witabiriwe n'abayobozi ba Sosiyete z'indege zo hirya no hino ku Isi.

    RwandAir yari ihagarariwe n'Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe ibikorwa, Ernest Mushi.

    Muri ibi bihembo RwandAir yahembwe nka sosiyete nziza ikora ingendo z'indege muri Afurika mu mwaka wa 2025.

    Mu butumwa iyi sosiyete yashyize hanze, yavuze ko 'dutewe ishema no kwakira iki gihembo, ndetse turashimira abagenzi bacu ku cyizere bakomeje kutugirira. Mwarakoze gukora ingendo natwe, iki gihembo namwe ni icyanyu.'

    Umuyobozi Mukuru wa Skytrax, Edward Plaisted yavuze ko RwandAir yegukanye iki gihembo kubera imikorere myiza.

    Ati 'RwandAir ikomeje kwerekana itandukaniro binyuze mu kwita cyane mu bijyanye na serivisi, kandi turayishimira kuba yegukanye igihembo cya sosiyete y'indege nziza mu ngendo zo muri Afurika mu mwaka wa 2025 muri World Airline Awards. Iki kigo cy'indege cyashyizeho uburyo bw'imikorere bw'indashyikirwa mu cyiciro kirimo.'

    Muri ibi bihembo Qatar Airways isanganywe imikoranire na RwandAir niyo yahize ibindi bigo by'indege ku Isi. Yakurikiwe na Singapore Airlines, ku mwanya wa gatatu haza Cathay Pacific.

    Umwanya wa kane wegukanywe na Emirates, uwa gatanu utwarwa ANA All Nippon Airways, mu gihe Turkish Airlines yaje ku mwanya wa gatandatu.

    Ku mugabane wa Afurika sosiyete y'indege yahize izindi ni Ethiopian Airways, biba inshuro ya karindwi yikurikiranya iyi sosiyete yegukana iki gihembo.

    Igihembo cyegukanywe na Ethiopian Airways gitandukanye n'icyegukanywe na RwandAir, kuko yo yahembwe nk'ikigo gikomoka muri Afurika ariko gikora ingendo mpuzamahanga, mu gihe iyi sosiyete nyarwanda yo yahize izindi muri Afurika mu bijyanye n'ingendo zo kuri uyu mugabane.

    Mu 2024 RwandAir yari yaje ku mwanya wa gatatu mu bigo by'ubwikorezi bwo mu kirere byo muri Afurika bizwiho gutanga serivisi nziza no gufata abakiliya mu buryo utasanga ahandi, na cyane ko uru rwego ku mugabane wa Afurika ruri gutera imbere umunsi ku wundi.

    RwandAir ni sosiyete y'igihugu yatangiye ingendo ku wa 1 Ukuboza mu 2002 yitwa Rwandair Express. Mu 2009 yaje guhindura izina yitwa RwandAir, ari naryo ikoresha kugeza ubu.

    Kugeza ubu RwandAir ifatwa nka Sosiyete z'indege ziri gutera imbere byihuse. Ikora ingendo zijya hirya no hino muri Afurika, Aziya n'i Burayi.

    Mu ndege ikoresha harimo Boeing 737-800NG, Boeing 737-700NG, Bombardier Q-400NG na Airbus A330.

    RwandAir yegukanye igihembo cya sosiyete y'indege nziza ngendo zo muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yegukanye-igihembo-cya-sosiyete-y-indege-nziza-ngendo-zo-muri-afurika

  • Ihuriro ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu Budage rigiye kugirwa ngarukamwaka – #rwanda #RwOT

    Babitangaje nyuma yo gusoza ihuriro ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda, ryiswe 'Rwandan Youth Connect Germany' ryitabiriwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda 90 batuye mu bice bitandukanye byo mu Budage.

    Ryabaye iminsi itatu kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Kamena 2025, kibera mu Mujyi wa Munich usanzwe ari Umurwa Mukuru w'Intara ya Bavaria ndetse ukaba uwa gatatu mu minini igize u Budage nyuma ya Berlin na Hamburg.

    Abitabiriye bangana na 53% ni abakobwa mu gihe 47% basigaye ari abahungu, basangira ibitekerezo by'uburyo bakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyabo cy'inkomoko binyuze mu kunga ubumwe.

    Inzego zateguye icyo gikorwa zagaragaje ko bari gutegura uburyo cyajya kiba buri mwaka ndetse imyiteguro igeze kure, ibizafasha urubyiruko rw'Abanyarwanda kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyabo cy'inkomoko.

    Urwo rubyiruko rwaganirijwe n'abantu 10 bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye, babaganiriza ku ngingo zirimo izijyanye n'ubuyobozi, kwihangira udushya, gukomera ku muco ndetse no ku mahirwe akomeye urubyiruko rufite kugira ngo rutere imbere ndetse runateze imbere u Rwanda.

    Habaye ibiganiro bitandukanye, bakora ibikorwa bibumvisha ingingo yo gukorera hamwe, bituma biyumvanamo, banunguka uburyo bakomeza gutezanya imbere aho batuye mu Budage, ariko bakanasangira ibitekerezo n'abandi Banyarwanda baba mu bindi bihugu bijyanye n'uko bagira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyababyaye.

    Ni kenshi Abanyarwanda baba mu Budage bakunze kugaragaza inyota yo guteza imbere igihugu cyabo mu buryo butaziguye.

    Nko mu 2024 itsinda ry'abagore b'Abanyarwanda baba muri iki gihugu cyo mu Burayi bwo Hagati, ryamaze iminsi mu Rwanda, risobanurirwa amahirwe menshi y'ishoramari ari mu gihugu cyabo ndetse n'uburyo babyabyaza umusaruro.

    Byari mu murongo w'intego ya Leta yo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza gushora imari mu bikorwa bitandukanye by'iterambere ry'igihugu, bigizwemo uruhare na buri wese.

    Ni ibikorwa bitanga umusaruro kuko nko mu 2024 amafaranga yoherejwe mu gihugu n'Abanyarwanda baba mu mahanga, yageze kuri miliyoni 502$ mu 2024 avuye kuri miliyoni 505$ mu mwaka wari wabanje wa 2023.

    Ndatirwa Jeanne usanzwe ari umugore wa Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yagarutse ku mbaraga u Rwanda rukomeje gushyira kubakira urubyiruko ubushobozi ashishikariza urubyiruko kubibyaza umusaruro

    Abanyarwanda baba mu Budage basoje ihuriro ry’urubyiruko ryari rimaze iminsi ribera i Munich

    Urubyiruko rw’Abanyarwandaba ruba mu Budage rwagaragarijwe uburyo rukwiriye gubyaza umusaruro amahirwe u Rwanda rwarushyiriyeho

    Abayobozi mu nzego zitandukanye ni bo baganirije urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu Budage ku buryo rwagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ihuriro-rihuza-urubyiruko-rw-abanyarwanda-baba-mu-budage-rigiye-kugirwa

  • U Rwanda rwungutse laboratwari ipima ibikomoka ku buhinzi, yatwaye miliyari 5,6 Frw – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutaha iyi laboratwari iherereye ku Cyicaro Gikuru cya NAEB i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, wabaye ku wa 16 Kamena 2025. Yuzuye itwaye miliyoni 3,4 z'Amayero (arenga miliyari 5,6 Frw).

    Iyi laboratwari ifite umwihariko wo kugira ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gusuzuma ko ibiribwa cyangwa ibinyobwa byoherezwa mu mahanga byujuje ubuziranenge busabwa ku isoko mpuzamahanga.

    Ifite ubushobozi bwo kuzajya ipima ibintu birenze 200 harimo ubutaka, ibinyabutabire bihumanya ubuzima bw'abantu ndetse hanapimwe n'ibindi bitandukanye.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yagaragaje ko mu bikoresho biri muri iyi laboratwari harimo n'imashini ishobora gutahura hakiri kare udusimba dusangwa mu bihingwa.

    Yakomeje avuga ko kugira ngo iyo miti iboneke bidashoboka ko wabibonesha amaso ahubwo bisaba imashini zabugenewe kandi zifitemo ikoranabuhanga rihambaye.

    Ati 'Niba warateye umuti, kugira ngo wice udusimba twangiza bya bihingwa hagomba kuba nta bisigazwa by'imiti birimo birenze igipimo runaka.'

    Minisitiri Dr. Cyubahiro yavuze ko iyo umuntu yohereje ibicuruzwa mu mahanga, byagerayo bagasanga bitujuje ubuziranenge akenshi bitwikwa.

    Ati 'Iyo babitwitse, uretse kuba uwabyohoreje ahomba n'igihugu kirahomba ndetse n'izina ryacyo rikangirika.'

    Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko iyo laboratwari izajya inatanga na serivisi zirimo gutanga icyemezo cyemeza ko ibihingwa byujuje ubuziranenge bwo koherezwa mu mahanga n'ibindi.

    Yasobanuye ko iki gikorwaremezo cyavuguruwe mu gihe cy'imyaka itanu kuva mu 2018 kugeza 2023 binyuze mu bufatanye n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi kugira ngo hongerwe ubushobozi bw'ibipimirwa mu Rwanda.

    Yagize ati 'Twifuzaga kongera ubushobozi bw'ibicuruzwa dupima, kunoza uburyo dutangamo ibyemezo by'ubuziranenge no gutanga ibisubizo byizewe kandi bishingiye ku bumenyi kugira ngo twongere umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga.'

    Ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1,16 Frw) mu 2023/2024.

    Ubwo umuhanga mu gusuza icyayi cy’u Rwanda yasobanuriraga Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi na Ambasaderi wa EU mu Rwanda uburyo hapimwa ubuzirange bwacyo

    U Rwanda rwungutse laboratwari izajya yifashishwa mu gupima ibikomoka ku buhinzi

    Inzobere mu gusuzuma ikawa irigusogongera ngo yumve niba yujuje ubuziranenge

    Uhereye ibumoso ni Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU), Belén Calvo Uyarra, akurikiwe na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya EU ushinzwe ububanyi n'amahanga, Martin Seychell, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, bafungura laboratwari izajya ipima ubuziranenge bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga

    Iyi laboratwari yiteguye kuzajya itanga ibipimo by’ubuziranenge bikenerwa ku rwego mpuzamahanga

    Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Belén Calvo Uyarra yashimiye ibihugu bitandukanye bigize EU byagize uruhare mu iyubakwa ry’iyi laboratwari

    Umuyobozi wa NAEB, Claude Bizimana yavuze ko ibyoherezwa mu mahanga bigiye kuzajya byoherezwayo byujuje ubuziranenge busabwa n’isoko mpuzamahanga kubera iyo laboratwari yafunguwe

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro yagaragaje ko iyi laboratwari izajya yifashisha ikoranabuhanga rihambaye mu gutahura ibinyabutabire byaba biri mu bihingwa

    Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ushinzwe ububanyi n'amahanga, Martin Seychell yitabiriye igikorwa cyo gufungura laboratwari izajya ipima ubuziranenge bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-rwungutse-laboratwari-ipima-ibikomoka-ku-buhinzi-yuzuye-itwaye

  • Turi kugirira neza Isi – Ambasaderi wa Israel mu Rwanda ku ntambara na Iran – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Ambasaderi Weiss yavuze ko igitero cyagabwe na Israel muri Iran, cyatewe n'amakuru y'ubutasi igihugu cye cyakiriye, agaragaza umuvuduko ukabije Iran yari ifite mu rugendo rwo gukora intwaro kirimbuzi.

    Yavuze ko Iran yari igeze ku rwego ibura gato cyane ngo ikore intwaro kirimbuzi, aho ku ikubitiro yari guhita itunga intwaro icyenda.

    Ati 'Twabona ubutasi bugaragaza ko Iran yari irimo gusatira igihe cyo gukora intwaro kirimbuzi. Yari hafi kugera ku bubiko bwa 90% bya Iranium (bukenewe mu gukora intwaro kirimbuzi). Iran yari guteza ibibazo kuri Israel ikoresheje intwaro kirimbuzi…Iran yari gukora intwaro kirimbuzi zigera ku icyenda.'

    Uyu mudipolomate yavuze ko mu mezi atatu ashize, ari bwo Iran yakajije ibikorwa byo gutunganya iranium yashoboraga gukoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi.

    Ati 'Mu mezi atatu ashize, twabonye ibimenyetso by'uko bari barimo kongera umuvuduko mu gukora intwaro kirimbuzi, kandi ubwo bari mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.'

    Yakomeje avuga ko Israel itari kubona uwo muvuduko ngo ibyihanganire, ati 'Umuvuduko bagezeho [wo gukora intwaro kirimbuzi] mu mezi atatu ashize, urusha uwo bakoresheje mu myaka irenga 20 ishize.'

    Ambasaderi Weiss yagarutse ku myitwarire y'Igisirikare cya Israel muri iyi ntambara, ati 'Dushyiraho imbaraga mu kurasa ibikorwa bya gisirikare, mu gihe ibikorwa bya Iran bishyira imbaraga mu kurasa ibikorwa bya gisivile. Mu gihe cyashize twabonye igisasu cyaguye mu gace gatuwe n'abaturage.'

    Ku bijyanye n'imyitwarire ya Iran, Ambasaderi Wiess yanenze uburyo iki gihugu kiri kurasa mu baturage, ati 'Iyo Iran iri kurasa mu baturage, igira ingaruka kuko turi igihugu gito. Intego yabo ni ugusenya no kwica.'

    Ambasaderi Weiss yongeye gushimangira ibiherutse kuvugwa na Minisitiri w'Intebe w'Igihugu cye, Benjamin Netanyahu, ko Israel idafitanye ikibazo n'abaturage ba Iran.

    Ati 'Israel ntabwo iri kurasa Abanya-Iran, abaturage ba Iran ni inshuti za Israel.'

    Yanagarutse ku buzima bugoye bw'Abanya-Israel mu bitero bya Iran, asobanura ko abantu bamaze amajoro atatu bataryama kubera guhunga ibitero bya Iran.

    Adaciye ku ruhande, Ambasaderi Weiss yasobanuye ko Iran ifite intego yo kurimbura Israel ikoresheje intwaro kirimbuzi, asobanura ko nubwo Israel ari yo iri muri iyi ntambara, ariko iri kugirira neza Isi.

    Ati 'Turi kugirira neza Isi, harimo n'ibihugu by'Abarabu. Iran iramutse ibonye intwaro kirimbuzi, byaba ari ikintu gihindura ibintu. Ntabwo ari Israel yagirwaho ingaruka gusa, n'ibindi bihugu byagirwaho ingaruka.'

    Uyu muyobozi yagaragaje ko hari ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bifitanye umubano mwiza na Israel, ashimangira ko bitifuza kubona Iran itunze intwaro kirimbuzi.

    Ati 'Ibihugu by'Abarabu ntabwo byakwishimira kubona Iran ifite intwaro kirimbuzi. Ntabwo baza kubivugira mu ruhame ariko ntibabishaka.'

    Ku bijyanye n'ubufasha Amerika yaha Israel muri iyi ntambara, Ambasaderi Weiss yirinze kubuhamya, ariko ati 'Tuzi ko Amerika ari umufatanyabikorwa mwiza wa Israel kandi tuzi ko Trump yavuze ko adashyigikiye ko Iran itunga intwaro kirimbuzi.'

    Yongeyeho ko 'Intego nyamukuru y'ibi bikorwa ni ugukoraho ikibi gishobora gutera ibibazo kuri Israel.'

    Ku ngingo y'ibiganiro, uyu muyobozi yavuze ko bigoye cyane kubera ubushake buke bwa Iran, ati 'Ushobora kugira ibiganiro, [ariko] twabigirana n'umuntu ushaka kugira ibiganiro, ntabwo wagirana ibiganiro n'umuntu ushaka kukwica.'

    Yongeyeho ko intwaro kirimbuzi Iran yifuza gutunga, izishakira gusenya Israel, aho kwirinda, ati 'Kuki Iran ishaka kurimbura Israel? Kuki babona Israel nk'igihugu kibi? Icyo tuzi ko ni uko imwe mpamvu bari gukora intwaro kirimbuzi, ari uko bashaka gutera Israel, ntabwo ari uko bashaka kwirinda ibitero bituruka muri Israel.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turi-kugirira-neza-isi-ambasaderi-wa-israel-mu-rwanda-ku-ntambara-na-iran

  • Kayonza: Abahinga mu cyanya cy'imbuto bahombywa no kutagira umuhanda – #rwanda #RwOT

    Icyanya cy'imbuto ni umushinga Leta yatangije mu 2021 wo guterera abaturage ibiti by'imbuto kuri hegitari 1337. Abaterewe ibi biti ni abo mu mirenge ya Murama na Kabarondo yo mu Karere ka Kayonza ndetse n'abo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.

    Kuri ubu ibi biti baterewe byatangiye kwera aho abaturage baherutse kugurisha imyembe na Avoka bifite agaciro ka miliyoni 52 Frw.

    Aba baturage bavuga ko kutagira umuhanda mwiza ugera aho bakorera ubu buhinzi bibakoma mu nkokora kuko bituma ba rwiyemezamirimo baje kubagurira babahenda kubera umuhanda mubi.

    Hanyurwumutima Florence yashimiye Leta yabatereye ibiti by'imbuto mu mirima yabo, avuga ko byamufashije kurihirira umwana we ishuri.

    Ati ' Niba rwiyemezamirimo aje kugura avoka kubera umuhanda mubi ntabwo imodoka ihagera neza hari amafaranga agukata rero turasaba ko uyu muhanda bawudukorera.''

    Undi mugabo wateye ibiti by'imbuto 50 mu murima we yagize ati ' Ibiti byatangiye kuduha umusaruro ahubwo turasaba Leta ko umuhanda uva kuri kaburimbo ugera hano ko na wo wakorwa neza kugira ngo bidufashe kugurisha kudahenzwe, ubu usanga baduhera ku giciro gito kubera kutagira umuhanda.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ikibazo cy'umuhanda ugera kuri iki cyanya bakizi ndetse biri no muri gahunda ya Leta kuzawukora wo n'ibindi bikorwaremezo bihakenewe.

    Ati 'Hariya hantu mu buryo burambye harimo harateganywa kuzashyirwa imihanda, Minisitiri w'Intebe yaradusuye na we arabibona ubu biri muri gahunda ya Leta ko ibikorwaremezo bizahagezwa, turavuga imihanda, gukorana n'abikorera ngo haze ikusanyirizo no kongerera agaciro ziriya mbuto.''

    Meya Nyemazi yavuze ko kandi banifuza ko muri iki cyanya cy'imbuto hashyirwa amakusanyirizo aho kuri ubu bari kuganira n'abafatanyabikorwa mu kurebera hamwe uburyo izi mbuto zajya zisarurirwa mu makusanyirizo kugira ngo abaturage bagurishe neza.

    Mu gihembwe gishize muri iki cyanya cy'imbuto cya hegitari zirenga 1300 hasaruwe imyembe ibilo 24850 yinjiza miliyoni zirenga 5,2 Frw Avoka hasaruwe ibilo 209.013 byinjiza arenga miliyoni 46,7 Frw.

    Uretse izi mbuto hari n'izindi abaturage bagenda basarura mu bihe bitandukanye harimo ibinyomoro, amacunga n'izindi nyinshi, izi bakaba bazigurisha mu isoko rya Kabarondo kuko zo batari bazibonera umukiliya uhoraho.

    Abahinga mu cyanya cy’imbuto basaba ko hashyirwa umuhanda mwiza utuma badahendwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abahinga-mu-cyanya-cy-imbuto-bahombywa-no-kutagira-umuhanda