Blog

  • Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ku mavuriro ya Kiliziya adaha urubyiruko serivisi z'ubuzima bw'imyororokere – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 18 Kamena 2025 mu biganiro nyunguranabitekerezo ku buryo bwo kuboneza urubyaro no kubaka umuryango uhamye byateguwe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

    Ubusanzwe mu mavuriro ya Kiliziya Gatolika batanga serivisi z'ubuvuzi nk'ahandi ariko ku ngingo ijyanye n'ubuzima bw'imyororokere bafasha gusa abashakanye gukoresha uburyo bwa kamere.

    Ku rubyiruko na bwo icyumba kiba mu yandi mavuriro gitangirwamo amakuru ku buzima bw'imiyororokere, gukoresha agakingirizo bakanatuhatangira, ku mavuriro ya Kiliziya Gatolika ntakihaba.

    Dr. Nsanzimana yavuze ko Leta y'u Rwanda yumvikanye na Kiliziya Gatolika ku bijyanye n'imitangire ya serivisi z'ubuvuzi bitabangamiye ukwemera kwayo.

    Ati 'Hari amasezeramo dufitanye na Kiliziya Gatolika ku buryo bwo gutanga serivisi z'ubuzima kuva mu myaka nka 20 ishize. Mu kwemera kwa Kiliziya ibyinshi turabyemeranya ariko hari aho bigera ugasanga hari bike cyane tutumvikanaho ariko tubishakira uburyo bikorwamo. Ku mavuriro menshi ya Kiliziya imbere yayo hari ahatangirwa izo serivisi [z'buzima bw'imyororokere ku rubyiruko]. Tuzakomeza kandi no kubikoraho zigere n'ahandi.'

    Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko izo serivisi Kiliziya idatanga ku bw'imyemerere zishyirwaho kugira ngo haboneke amahitamo atandukanye ku bemera kuzikoresha.

    Ati 'Uzikeneye agomba kuzibona zipfa kuba zemewe, zizewe kandi zigira icyo zifasha. Ubyemera azajya azikoresha utazemera na we agire ubundi buryo yakoresha. Dutanga ayo mahitamo yose kandi tubyumvikano n'abo dufatanya cyane cyane Kiliziya Gatolika ifite amavuriro menshi dufatanya.'

    Dr. Nsanzimana kandi yavuze ku rubyiruko ruvuga ko ayo amakuru ataboneka ku mavuriro y'imiryango ishingiye ku myemerere rwajya ruyahererwa mu nsengero.

    Yagize ati 'Ibyinshi dusaba abanyamadini bijyanye n'ubuzima barabitambutsa ariko hari aho bagera bakavuga bati 'ibi twabikora ariko ibi ngibi mubyikorere cyangwa abandi babikore'. Aho tugenda tubyumvikanaho kuko Isi n'imibereho birahinduka.'

    'Ku ruhande rwa Kiliziya hari ibyo bagenda bahuza bakavugurura na twe nka Leta hari ibyo tugenda tuvugurura. Icyo tuba tugamije ni ukureba icyo sosiyete ikeneye tukagishyiramo imbaraga kandi dukorera umuntu umwe.'

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko serivisi z’ubuvuzi Kiliziya idatanga kubera imyemerere yashatse ukundi abaturage bazibona


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ubuzima-yavuze-ku-mavuriro-ya-kiliziya-adaha-urubyiruko-serivisi-z

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yaganiriye na mugenzi we wa Tunisia ku iterambere ry'ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Baganiriye ku wa 17 Kamena 2025 ku buryo bwo guhamya umubano w'ibihugu byombi binyuze mu gufatanya mu nzego zitandukanye z'iterambere.

    Bombi kandi bemeranyije ko bagomba kuzamura ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi binyuze mu buryo buhuriweho bwashyizemo nko mu Muryango w'Isoko Rusange ry'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo (COMESA), Isoko Rusange rya Afurika n'ahandi.

    Minisitiri Dr. Ngirente na Minisitiri Sarra Zaafrani Zenzri bagaragaje ko bagomba guteza imbere imishinga ihuriweho yo kuzamura ubukungu bw'ibihugu byombi, cyane cyane kubyaza amahirwe inzego ziri gutera imbere nko kwimakaza ingufu zisubira n'indi mishinga yo mu rwego rw'ingufu.

    Ibyo biganiro kandi byagarutse ku mishinga itandukanye ibihugu byombi bifatanyamo, irimo nk'ijyanye no gukwirakwiza amazi n'amashanyarazi mu Rwanda.

    Hagarutswe ku mishinga itandukanye ishyirwa mu bikorwa n'ibigo by'Abanya-Tunisia birimo ikizwi nka STEG International Services (STEG-IS) na 'National Exploitation and Distribution Utility (SONEDE).'

    Minisitiri Dr. Ngirente kandi yagaragaje uburyo u Rwanda rwifuza gukomeza uwo mubano binyuze mu gusangira ubunararibonye no kubakira ubushobozi abaturage b'ibihugu byombi, mu byo bifatanyamo bikongerwamo n'urwego rw'ubuzima.

    U Rwanda na Tunisia bifatanya mu nzego zitandukanye zirangajwe imbere n'ubwikorezi. Ambasade y'u Rwanda muri Maroc ni yo ireberera inyungu z'u Rwanda mu bihugu bya Tunisia na Mauritania na Guinée.

    Nk'ubu muri Gashyantare 2020, u Rwanda na Tunisia byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, yagombaga gutuma sosiyete z'ubwikorezi zikorera ingendo mu kirere cy'ibihugu byombi.

    Yasinyiwe mu nama ya 33 isanzwe y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yari iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.

    Minisitiri Dr. Ngirente aganiriye na mugenzi we wa Tunisia mu gihe muri Werurwe 2025 Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, ku ngingo zitandukanye zigamije guhamya umubano w'ibihugu byombi no ku mutekano w'Akarere k'Ibiyaga Bigari.

    Tunisia ni kimwe mu bihugu bikora ku Nyanja ya Méditerranée. Ifite ubuso bwa kilometero kare 163.610, ikagira abaturage barenga miliyoni 12,3. Icyarabu ni rwo rurimi ruhuza Abanya-Tunisia cyane, hagakoreshwa Idinari rya Tunisia nk'ifaranga ry'igihugu.

    Ubu iyoborwa na Kais Saied, aho aherutse kongera gutorwa mu Ukwakira 2024. Umusaruro mbumbe w'iki gihugu mu 2024 wari miliyari 54,6$, mu gihe umuturage yabarirwaga ko yinjiza 4.396$

    Bimwe mu bigira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bwa Tunisia harimo ubuhinzi bwihariye 11,6% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, inganda zihariye 25,7% na serivisi zihariye 62,8%

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yaganiriye na mugenzi we wa Tunisia, Sarra Zaafrani Zenzri

    Minisitiri w’Intebe wa Tunisia, Sarra Zaafrani Zenzri, yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard ku bijyanye no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-na-mugenzi-we-wa-tunisia-ku

  • Ingengo y'imari y'ubuhinzi yarongerewe: Ni ibiki bizibandwaho? – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godefrey, ubwo yagezaga ku badepite bagize Komisiyo y'Imari n'Umutungo bya Leta umushinga w'itegeko w'ingengo y'imari.

    Yagaragaje ko u Rwanda ruzakoresha ingengo y'imari ya miliyari 7,032.5 Frw, bivuze ko iziyongeraho 21% ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yari mu ngengo y'imari ivuguruye ya 2024/25.

    Yerekanye ko mu kuwutegura, hibanzwe cyane no ku bitekerezo by'abadepite batanze ubwo basuzumaga imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari muri Gicurasi 2025.

    Mu by'ibanze yagaragaje byongerewe ingengo y'imari ugereranyije n'uko byari bimeze mbere ni ibijyanye n'ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, aho yavuye kuri miliyari 222,3 Frw ikagera kuri miliyari 236,3 Frw bivuze ko hiyongereyeho arenga miliyari 14 Frw.

    Kabera Godefrey yavuze ko kongera imbaraga mu bikorwa by'ubuhinzi bizafasha mu kongera umusaruro.

    Ati 'Kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi n'ibikorwa bidufasha kubika neza umusaruro mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, hazibandwa ku bikorwa by'ingenzi birimo gutangira ku gihe inyongeramusaruro z'ubuhinzi harimo ifumbire mvaruganda n'imbuto z'indobanure, gushyira imbaraga muri gahunda yo gutuburira imbere mu gihugu imbuto z'ibihingwa by'ingenzi (ibigori, ingano, soya, ibirayi, umuceri, imyumbati n'ibishyimbo).”

    Yongeyeho ati “Hari kandi kongera ibihingwa byihanganira imihindagurikire y'ikirere binyuze mu kongera ubuso bukorerwaho ibikorwa byo kuhira, kubaka ibikorwaremezo bifasha kubika neza umusaruro nk'ubwanikiro ndetse no kongera ubushobozi bw'ububiko bw'ibinyampeke n'ibinyamisogwe.”

    Hazabaho no kongera umusaruro w'ibikomoka ku matungo ndetse no kubungabunga ubuzima bwayo harimo no kugura imfizi zitanga intanga z'icyororo no gukingira indwara z'ibyorezo, gutanga amatungo magufi, gusana no gutanga ibikoresho by'amakusanyirizo y'amata.

    Ibindi bizashyirwamo imbaraga mu buhinzi harimo kandi ibikorwa byo gusazura ibiti bya kawa bishaje hagamijwe kongera umusaruro ndetse no kongera ubuso buhingwaho icyayi, guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga birimo imboga, imbuto n'indabo hagamijwe kongera umusaruro wabyo, kwagura ubwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa no kwegereza serivisi z'imari abahinzi binyuze mu nguzanyo.

    Ikindi yagaragaje ni uko ku bikorwa by'inyongeramusaruro ubwabyo, hongerewe ingengo y'imari nk'uko byari byifujwe n'abadepite hatangwa miliyari 55 Frw ku turere twose.

    Muri ibyo harimo ifumbire igenewe miliyari 39 Frw, ibijyanye n'imbuto byagenewe miliyari 9 Frw ndetse n'ibijyanye n'imiti n'inkingo z'amatungo.

    Ikindi cyongerewe ingengo y'imari ni ikijyanye n'ibikorwa byo gufasha abatishoboye aho yavuye kuri miliyari 92,8Frw ikagera kuri miliyari 105 Frw.

    Hari kandi n'ingengo y'imari yagenewe gusana inzibutso zirimo urwa Mwulire, Mutete na Mukarange.

    Ibindi bari basabye ni uko uturere twari dufite ingengo y'imari nto kandi bigaragara ko turi mu bukene twongererwa kandi byitaweho.

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta, Uwamariya Odette, yashimye ko ibitekerezo by'Inteko Ishinga Amategeko byahawe agaciro, ashimangira ko imbaraga zikwiye gukomeza gushyirwa mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu.

    Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godefrey, yagaragaje ko ibitekerezo by’abadepite byitaweho mu gutegura ingengo y’imari

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta, Uwamariya Odette, yashimangiye ko ingengo y’imari y’igihugu ikwiye kwibanda mu bikorwa biteza imbere ubukungu

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Depite Nizeyimana Pie, atanga igitekerezo

    Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari

    Depite Mukandanga Speciose uri mu bagize Komisiyo yashimye ko ibitekerezo byari byatanzwe ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari byahawe agaciro

    Depite Icyitegetse Venuste yagaragaje impungenge ku ngengo y’imari igenerwa inyongeramusaruro

    Depite Mukampunga Epiphanie ubwo yatangaga igitekerezo

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingengo-y-imari-y-ubuhinzi-ibikorwa-byo-kwita-ku-batishoboye-n-uturere

  • Kayonza: Umusaza w'imyaka 62 yitabye Imana nyuma yo gusanga umugore we asambana n'abagabo babiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Kabare, Akarere ka Kayonza, haravugwa inkuru y'akababaro y'umusaza w'imyaka 62 witabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye n'abantu basanzwe bazwi muri ako gace.

    Nk'uko amakuru dukesha TV1 abivuga, uwo musaza bivugwa ko yasanze umugore we babanaga mu buryo butemewe n'amategeko, ari gusambana n'abagabo babiri mu rugo bari basanzwe babanamo. Ibi byabaye nyuma y'igihe gito uwo mugabo atangiye kubana n'uwo mugore.

    Byavugwaga ko ubwo uwo musaza yabinjiraga akabafatira mu cyuho, abo bagabo bahise bamugabaho igitero gikomeye, baramukubita bikabije. Yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kabare, ariko agezeyo abaganga bemeza ko yahise yitaba Imana.

    Source : https://yegob.rw/kayonza-umusaza-wimyaka-62-yitabye-imana-nyuma-yo-gusanga-umugore-we-asambana-nabagabo-babiri/

  • Nyamasheke hafunzwe Restaurant 40 harimo izagaburiraga abarwayi n'abanyeshuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bwafunze burundu restaurant eshatu ndetse n'izindi 37 zifungwa by'agateganyo mu rwego rwo kurwanya umwanda no kwimakaza isuku. Ibi byatangajwe mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bugamije guteza imbere isuku n'isukura mu karere hose.

     

    Mu igenzura ryakozwe, ubuyobozi bwagenzuye niba aho hantu hari ubwiherero bwujuje ibisabwa, niba abakozi baripimishije indwara zandura, bafite impuzankano y'akazi, ndetse n'isuku muri rusange aho bakirira abakiliya.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko abafunzwe bahawe icyumweru cyo kwikosora, ariko eshatu muri zo zafunzwe burundu kuko zikoraga nta byangombwa bifatika.

    Yagize ati: 'Twabagiriye inama yo gushora imari mu bindi bikorwa byubahiriza amahame y'isuku n'isukura.'

    Muri restaurant zafunzwe harimo izigaburira abarwayi ku bitaro bya Kibogora n'abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora. Kugeza ubu, zirindwi zamaze kongera gufungura nyuma yo gukosora ibitagenda. Ubuyobozi burasaba abafite aho bacumbikira abantu cyangwa batangiriramo serivisi zifitanye isano n'ibiribwa, kwimakaza isuku nk'inkingi y'iterambere n'imibereho myiza.

    Source : https://yegob.rw/nyamasheke-hafunzwe-restaurant-40-harimo-izagaburiraga-abarwayi-nabanyeshuri/

  • Wasac Group igiye gutangiza gahunda yo gukoresha amazi wishyuye mbere – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo bushya bugiye gutangizwa nyuma y'igerageza ryo gukoresha ikarita mu kwishyura amazi ryakorewe ku mavomo rusange 200 yo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Nyagatare ndetse no mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

    Umuturage ahabwa ikarita nto imeze nk'igiceri yiswe 'token', akajyana amafaranga bakayamushyiriraho nk'uko bikorwa kuri TAP&GO, ubundi akajya ayikoza ku cyuma.

    Iyo ajyanye ijerekani ya litiro 20, ku ikarita ye havaho amafaranga 20 Frw ahwanye n'amazi yuzura ijererekani ya litiro 20, iyo amazi ahwanye na ya mafaranga wakuyeho ashizemo, amazi arahagarara.

    Uwamahoro Delphine usanzwe uvomesha ku ivomo rusange rya Batsinda riherereye mu Kagari ka Kagugu, avuga ko ubu buryo bufasha abaturage kubona amazi badategereje kuyahabwa n'undi muntu.

    Ati 'Nshobora kujya mu karuhuko ngiye kurya ariko umuturage akaza akivomera akagenda, nshobora gutaha Saa Mbiri, Saa Tatu z'ijoro umuturage agakenera amazi akaza agakozaho akavoma akigendera. Igikenewe ni ukuba naramushyiriye amafaranga kuri ka gakarita.''

    Shumbusho Joel ucuruza amagi mu isantere ya Batsinda, yavuze ko ubu buryo bushya aho buziye bwamufashije kubona amazi igihe cyose ayashakiye, bituma adahangayikishwa no gusanga ku ivomo batashye.

    Ati ' Nk'ubu mba nje kwicururiza amagi yanjye, iyo ntashye nubwo byaba Saa Munani, ndagenda nkazana ijerekani nkakozaho nkabona amazi nta muntu umfunguriye, bitandukanye na mbere kuko hari nubwo wicaga akazi ngo ujye gushaka amazi.''

    Mukakigeri Josephine utuye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Kagugu we yavuze ko ubu buryo bwo kuvoma hifashishijwe ikarita bukwiriye no gukoreshwa ku bafite amazi mu ngo.

    Ati 'Ubu buryo rwose turifuza ko babumanura mu ngo zacu noneho ibyo kwishyura amafaranga mu kwezi bikavaho, umuntu akajya ahabwa amazi ahwanye n'amafaranga afite. Byaba ari byiza kandi byanakemura ikibazo cyo kutirara ngo dukoreshe nabi amazi mu ngo zacu.''

    Umuyobozi Mukuru wa Wasac Group, Prof. Omar Munyaneza, yavuze ko nyuma yo kubona ko ubu buryo bw'ikoranabuhanga mu kwishyura amazi bukora neza, bamaze guhamagara ba rwiyemezamirimo bifuza ko bakorana, kugira ngo baze babafashe mu gukwirakwiza iri koranabuhanga hirya no hino mu gihugu.

    Ati “Ubu twamaze guhamagara abantu bashaka gukorana na Wasac ngo baze dufatanye dukore igerageza, bamwe bazabibona mu ngo zabo hari abo tuza kurishyiriramo kugira ngo dutangize ubwo buryo nitubona bigenda neza mu gihe cy'amezi atandatu tubyagure tubishyire mu mavomo yose mu gihugu. Twahereye ku mavomo rusange tubona biragenda neza, ubu rero hakurikiyeho mu ngo.”

    Yakomeje agira ati “Ikintu bizadufasha cya mbere ni ukugira ngo umuturage abashe kwicungira amazi akoresha kuko hari igihe tuza kumuha inyemezabwishyu akavuga ngo ayo mazi ntiyayakoresheje, ugasanga biraduteranya. Ikindi natwe mu kubona amafaranga, bizadufasha kubera ko uzajya ubanza kwishyura ukabona gukoresha amazi. Nawe uramutse ubonye uri gukoresha amazi menshi bizatuma uyacunga.”

    Kugeza ubu abafite amazi mu ngo ni 18% mu gihe Wasac yifuza ko mu myaka iri imbere iri koranabuhanga ari ryo ryakwifashishwa ahantu hose kugira ngo riyifashe mu gukoresha amazi neza.

    Mu 2024 WASAC yinjije miliyari 46 Frw avuye kuri miliyari 42 Frw mu mwaka wari wabanje.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko WASAC yatunganyije amazi afite agaciro ka miliyari 9,7 Frw ariko ataragurishijwe ahubwo yamenetse gusa.

    Agakarita kazwi nka ‘token’ gashyirwaho amafaranga, ku buryo ugiye ku ivomero akozaho hakavaho ajyanye n’amazi ashaka

    Ukojejeho rimwe havaho 20 Frw ahwanye na litiro 20 z’amazi

    Iyo umuntu ari kuvoma aba ashobora guhagarika amazi mbere y’uko amafaranga yashyizemo arangira, akongera akayafungura ariko iyo amafaranga ashizemo amazi arifunga

    Kugeza ubu iri koranabuhanga rikoreshwa ku mavomo rusange ariko no mu ngo rizahagezwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wasac-igiye-gutangiza-gahunda-yo-gukoresha-amazi-wishyuye-mbere

  • Zimbabwe ishimira Perezida Kagame wayifashije gukurirwaho ibihano – Amb. Musoni – #rwanda #RwOT

    Mu 2000 ubwo Zimbabwe yari iyobowe na Robert Mugabe, yafashe icyemezo cyo kwisubiza ibikingi byari mu maboko y'Abazungu bari barabigabanye mu gihe cy'ubukoroni, bisubizwa abahinzi b'Abirabura.

    Ni icyemezo cyakurikiye umwuka mubi hagati ya Zimbabwe n'ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Australia, Canada n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU).

    Ibyo bihugu ntibyatinze gufatira ibihano Zimbabwe kuko mu 2001, Amerika yayifatiye ibihano by'ubukungu, bigeze mu 2002 EU ikurikiraho n'ibindi bihugu. Ibyo bihano byazahaje bikomeye ubukungu bwa Zimbabwe ndetse n'uyu munsi ibyo bihano biracyariho.

    Gusa mu 2017, ubwo Perezida Kagame yayoboraga AU na nyuma y'izo nshingano, yashyize imbaraga mu kumvikanisha ijwi rya Zimbambwe, asaba ko ibyo bihano byakurwaho.

    Ambasaderi Musoni James yabwiye RBA ko ijwi rya Perezida Kagame ryagize akamaro cyane kuko bimwe muri ibyo bihano byakuweho ndetse n'ibisigaye bishobora gukurwaho mu bihe biri imbere.

    Ati 'Bashimira Perezida Kagame ku ruhare agira mu kubavuganira muri gahunda yo kubakuriraho ibyo ibihano bagiye bafatirwa. Ijwi rye ryakomeje kumvikana cyane avuga ko ibyo bihano bashyiriyeho Zimbabwe bikwiye kuvanwaho kandi hari n'intambwe imaze guterwa, bimwe byakuweho n'ibindi biri mu nzira zo kuvaho.'

    Yakomeje ati 'Urwo ruhare yagize bararumushimira cyane. Ni ikintu wumva mu nzego za Leta, ukacyumva mu bikorera no mu baturage.'

    Umubano w'u Rwanda na Zimbabwe wateye intambwe ikomeye mu 2019 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho za ambasade ndetse bigenda bisinyana amasezerano y'imikoranire mu nzego zinyuranye.

    Kuva mu 2022, ibihugu byombi byagiranye amasezerano mu by'ubucuruzi ndetse ba rwiyemezamirimo ku mpande zombi bishimira umusaruro w'imikoranire wagiye uvamo.

    Zimbabwe kandi imaze kohereza mu Rwanda abarimu barenga 150 binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye yo guhererekanya abakozi ndetse Ambasaderi Musoni ashimangira ko muri Nzeri uyu mwaka, abandi barimu bazava muri Zimbabwe bakiyongera ku bandi bari kugira uruhare mu guteza imbere uburezi bw'u Rwanda.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James yavuze ko abaturage baho bashimira Perezida Paul Kagame uburyo abafasha gukurirwaho ibihano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-zimbabwe-bashimira-perezida-kagame-wabafashije-gukurirwaho-ibihano-amb

  • Abakozi ba leta bahize gukora ibihabanye n'iby'abababanjirije bishe abo bari bashinzwe kurinda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo kwibuka abahoze ari abakozi b'izo minisiteri n'ibigo bitandukanye bizishamikiyeho bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abayobozi bagaragaje ko bamwe mu bayobozi bayoboraga minisiteri zitandukanye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu kubiba urwango, amacakubiri n'ingengabiterezo mu Banyarwanda byatumye Abatutsi barenga miliyoni bicwa urwagashinyaguro.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko bafite inshingano zo gukosora ibyo abari abayobozi n'abakozi b'izo minisiteri bakoze.

    Yagize ati 'Kwibuka abahoze ari abakozi b'izo minisiteri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitwibutsa uruhare bamwe mu bari abakozi bazo bagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside binyuze mu gushishikariza urubyiruko n'abagore gukora ibikorwa by'urukozasoni. Ibyo bituma twese tugira inshingano zo gukora ibitandukanye n'ibyo abo bakoze turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi bishobora gutuma ibyabaye mu 1994 byongera.'

    Uwimana yakomeje asaba abayobozi bagenzi be kuba intangarugero ku buryo abakiri bato babigiraho kuko ubwo Jenoside yabaga umubare munini w'urubyiruko rwayikoze rwabishishikarijwe n'abantu bakuru kandi bari abayobozi.

    Ati 'Mureke twese tunoze imvugo, imikorere, n'imyumvire byacu kuko ibikorwa dukora twaba tubizi cyangwa tutabizi hari uruhare bigira mu kwanduza abakiri bato batwumva, batubona ndetse batwugiraho.'

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko amateka mabi igihugu cyagize byagizwemo uruhare n'ubuyobozi bwariho bwari bwuzuye urwango n'amacakubiri ndetse, ibyagize ingaruka mbi Rwanda n'abarutuye.

    Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yari yarashinze imizi muri politiki ya repubulika ya mbere n'iya kabiri ari byo byatumye Abanyarwanda bacikamo ibice kandi bari bunze ubumwe.

    Yagize ati 'Abatutsi ntibahabwaga amahirwe angana n'ay'abandi ndetse ugasanga hari abakozi bamwe bagiye bakora intonde z'abagenzi babo b'Abatutsi bakoranaga bagomba kwicwa, ariko twe tugomba gukora ibitandukanye n'ibyo bakoze.'

    Yibukije uburyo mu 1994 igihugu cyatakaje abakozi b'ingirakamaro bari bafite indangagaciro, bakaba abanyamurava bitangiraga akazi kabo, asaba bagomba kusa ikivi cyabo.

    Tito Rutaremara na we yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yitabiriye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b’iyi minisiteri

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, watanze ikiganiro yibukije abakiri bato bakora muri ibi bigo ko bakwiriye kwiga amateka kandi ko adakwiriye kubabera umutwaro

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yunamiye abarenga ibihumbi 250 bashyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Minisitiri Uwimana yavuze ko bafite inshingano zo gukosora ibyo abari abayobozi n’abakozi ba MIGEPROF bakoze

    Minisitiri Utumatwishima yerekanye uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yari yarashinze imizi muri politiki y’ubutegetsi bwa Habyarimana na Kayibanda

    Abakozi bakorera MOYA na MIGEPROF hamwe n’ibigo bitandukanye bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Munyemana Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-leta-bahize-gukora-ibihabanye-n-iby-abababanjirije-bishe-abo-bari

  • Nta buzima buri muri biriya birwa: Abasenateri basabiye abatuye ku birwa kwimurwa vuba – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 17 Kamena 2025 ubwo Abasenateri bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, bagaragazaga ibikubiye muri raporo yakozwe nyuma yo gusura ibirwa bitandukanye.

    Ni ingendo bakoreye ku birwa byo mu turere twa Bugesera, Musanze, Burera, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi hagamijwe kumenya ibibazo abahatuye bafite n'ingamba Guverinoma ifite ngo imibereho yabo igende neza.

    Senateri Cyitatire Sosthène yagaragaje ko ibibazo biri mu batuye mu birwa bishingiye ku mibereho myiza no kutagerwaho n'ibikorwaremezo, asaba ko bakwimurwa mu rwego rw'ubutabazi.

    Ati 'Minisiteri na yo yemera ko abaturage batuye ku birwa 11 bakwiye kwimurwa. Birakwiye kuko twasanze nta buzima buhari ndetse abana bato baho bameze nk'imfungwa. Abafite imbaraga bafungiwe aho ngaho kandi badashobora gukoresha imbaraga zabo. Abafite ubushobozi bwo kwiga bariga ariko ntibongera gusubirayo.'

    Visi Perezida wa Komisiyo, Senateri Niyomugabo Cyprien, yagaragaje ko abatuye mu birwa bitandukanye usanga batekereza ko ubuzima bafite ari bwiza kuko babumenyereye muri gakondo yabo.

    Ati 'Ubuzima bafite, bamwe batekereza ko bwaba ari bwiza kuko babumenyereye muri ya gakondo yabo, bakwiye gutabarwa bakahava.'

    Senateri Dusingizemungu Jean Pierre we yerekanye ko abatuye ku birwa bakwiye kwimurwa hagasigara ikirwa kimwe cya Nkombo, ahandi hakaba hategurwa nk'ibyanya by'ubukerarugendo n'ubushakashatsi.

    Yavuze ko abafite ubutaka ku birwa bakwiye kwimurwa ariko bakajya babasha kungukira ku butaka bari bahafite.

    Ati 'Hakwiye gusigara Nkombo gusa ibindi abaturage bavemo, ibyo ni ibitekerezo abantu batekerezaho bakareba. Hakwiye kubaho ubushakashatsi buhuriweho bugaragaza ibirwa runaka byasigara. Guturwaho, uretse nkombo ibindi byaba iby'ubukerarugendo cyangwa ibyakorerwaho ubushakashatsi nko ku miti ya Kinyarwanda n'ibindi.'

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko abatuye ku birwa bazimurwa ariko bizajya bikorwa hagendewe ku buryo abashoramari bagiye baboneka.

    Ati 'Abantu bagomba kwimurwa rwose turabyemeranyaho.'

    Yavuze ko mu gihe batarimurwa kuri ibyo birwa, bakwiye kuba boroherezwa kubona serivisi z'ingenzi no kuba ibikorwaremezo bitandukanye nk'amazi n'umuriro w'amashanyarazi byahagezwa.

    Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi igaragaza ko u Rwanda rufite ibirwa 60, ibituweho bikaba ari 14, rukaba kandi rufite gahunda ko ibituweho bizagabanywa bikagera kuri bitatu ku buryo abatuye ahandi bakwimurwa.

    Senateri Umuhire Adrie yerekanye ko hari ibibazo bikigaragara ku batuye mu birwa bikwiye kwitabwaho

    Senateri Cyitatire na Senateri Kanziza bitabiriye iki gikorwa

    Abasenateri basabye ko abatuye ku birwa bimurwa

    Visi Perezida wa Komisiyo, Senateri Niyomugabo Cyprien yagaragaje ko abatuye mu birwa bitandukanye usanga batekereza ko ubuzima bafite ari bwiza kuko babumenyereye

    Abayobora iyi komisiyo ni Umuhire Adrie wungirijwe na Niyomugabo Cyprien

    Senateri Twahirwa na Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre batanze ibitekerezo

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko abaturiye ku birwa bazimurwa ariko bizajya bikorwa hagendewe ku ko abashoramari bagiye baboneka

    Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-buzima-buri-muri-biriya-birwa-abasenateri-basabiye-abatuye-ku-birwa

  • Nyamasheke: Restaurant 40 zafunzwe kubera umwanda – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kwimakaza isuku mu Karere ka Nyamasheke.

    Mu bugenzuri ubuyobozi bw'Akarere bwakoze, bwarebaga niba aho hantu hari ubwiherero bwujuje ibisabwa, niba abakozi baripimishije indwara zandura, niba bafite impuzankano y'akazi, niba ahakirirwa abakiliya hafite isuku n'ibindi.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibere myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko muri ubu bugenzuzi abo bagiye basanga batujuje ibisabwa bahawe icyumweru cyo kwikosora.

    Ati “Tumaze gufunga restaurant mu karere kose 40, ni ukuvuga restaurant zakira abantu na motel zicumbikira abantu, ariko ntabwo twazifunze mu buryo bwa burundu ni mu buryo bw'agateganyo, tubasaba ibyo bakwiye gushyira mu bikorwa”.

    Visi Meya Mukankusi yavuze ko muri restaurant 40 zafunzwe by'agateganyo, zirindwi zamaze kongera gufungurirwa, eshatu zafunzwe burundu kuko zitari zifite uburenganzira bwo kwakira abazigana.

    Ati “Twabagiriye inama yo kuba bashaka ibindi bintu bashoramo imari kuko aho bari bashoye imari hatari hajyanye n'ibikorwa by'isuku n'isukura “.

    Muri restaurant zafunzwe by'agateganyo harimo igaburira abarwayi ku bitaro byo Kibogora n'igaburira abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-restaurant-40-zafunzwe-kubera-umwanda