Ku wa 18 Kamena ni bwo Ibiro bishinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Amerika byatangaje ko impande zombi zemeranyije ibikubiye mu masezerano agomba kuzashyirwaho umukono n'Abaminisitiri ku wa 27 Kamena 2025, imbere y'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio.
Umujyanama wa Perezida Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko yishimiye kuyobora 'ibiganiro by'iminsi itatu byavuyemo amasezerano y'ibanze bikozwe n'itsinda rya RDC n'u Rwanda. Mu Cyumweru gitaha, twiteguye kwakira ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga mu isinywa ry'amasezerano ku wa 27 Kamena imbere ya Marco Rubio. Twese hamwe tugamije kugera ku mahoro arambye n'ituze mu karere.'
Itsinda rya tekininiki ryigaga kuri aya masezerano y'impande zombi ryari rihagarariwe n'Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Politiki ya Afurika, Allison Hooker.
Ibiganiro by'iri tsinda byamaze iminsi itatu bibera i Washington, byakorwaga hashingiwe ku masezerano agena amahame aganisha akarere ku mahoro yashyizweho umukono tariki ya 25 Mata 2025 na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Therese Kayikwamba Wagner wa RDC.
Mu byemejwe harimo kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira ibikorwa biganisha ku makimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro, Kwakira imitwe yitwara gisirikare itari iya leta, Gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kugenzura umutekano, gufasha mu gucyura impunzi n'abavuye mu byabo imbere mu gihugu.
Amerika yavuze ko leta ya Qatar yitabiriye ibiganiro byagejeje kuri aya masezerano y'ibanze yagezweho kugira ngo bijyane n'ubushake bw'ibihugu byombi [Qatar na Amerika] bw'ibiganiro bigamije kugera ku mahoro.
Ibiro bishinzwe ububanyi n'amahanga bwa Amerika byavuze ko uruhande rwa RDC n'u Rwanda byishimiye umusanzu n'uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar nk'abafatanyabikorwa mu kubona igisubizo mu mahoro.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, ni we wasinye ku masezerano agena ingingo ngari zigomba kuzasinywa na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu cyumweru gitaha
Ibiganiro byaganishije ku ngingo ngari zigize amasezerano byamaze iminsi itatu bibera muri Amerika
Byitezwe ko ku wa 27 Kamena, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bazasinya kuri aya masezerano mbere y’uko ashyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu
Florian Wirtz yagarutse mu biruhuko kandi ategerejwe i Liverpool mu gihe kitarenze amasaha 48 ngo akore ibizamini by'ubuzima. Ni amakuru yihariye yatangajwe hemeza ko uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko yamaze kumvikana n'ikipe ya Liverpool ku byerekeye kwerekeza muri Premier League, aho azaba aje kongera imbaraga mu kibuga hagati.
Hashize iminsi 8 bivugwa ko Liverpool yifuza Wirtz, ariko kuri ubu birasa n'ibyamaze gufata isura ya nyuma. Inkuru zivugwa mu binyamakuru byegereye Liverpool, zirimo The Athletic na Sky Sports, zemeza ko Wirtz ashobora kugera mu Bwongereza bitarenze amasaha abiri kugira ngo ashyire umukono ku masezerano y'imyaka itanu.
Amakuru avuga ko impande zombi, Bayer Leverkusen n'iyi kipe yo mu mujyi wa Liverpool, zamaze kumvikana ku bintu byose bikenewe kugira ngo uyu mukinnyi w'Ubudage yerekeze muri Premier League.
Ibyangombwa byose by'amasezerano birimo imyirondoro, imishahara, n'uburenganzira bw'amashusho (image rights) byamaze gutegurwa. Icyari gisigaye ni ibizamini by'ubuzima ndetse no gushyira umukono ku masezerano.
Florian Wirtz yiteguye gusinyira Liverpool vuba bidatinze
Florian Wirtz ni umwe mu bakinnyi beza bavukiye mu Budage bitezweho byinshi. Yigaragaje cyane muri Bundesliga mu myaka ishize, aho yabaye umutima w'ikipe ya Bayer Leverkusen ndetse agafasha ikipe kugera ku ntego zitandukanye zirimo no kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2024.
Umutoza mushya wa Liverpool, Arne Slot, ngo yamaze kugaragaza Wirtz nk'umukinnyi wa mbere wifuzwa mu kibuga hagati.
Biteganyijwe ko azahabwa umwambaro ufite nimero 10, ikaba ari nimero isanzwe ihabwa abakinnyi bafite ubuhanga n'uruhare rugaragara mu mikino ya buri munsi.
Nubwo nta rugero rw'amafaranga ruratangazwa ku mugaragaro, amakuru yegereye isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi agaragaza ko Liverpool izatanga miliyoni zirenga 85 z'amayero kugira ngo ibone Wirtz. Iyo ni imwe mu masezerano ahambaye iyi kipe yakoze kuva yava ku buyobozi bwa Jurgen Klopp.
Niba ntakihindutse, Wirtz azatangira imyitozo ye ya mbere hamwe na Liverpool mu cyumweru gitaha, aho azahita yinjizwa mu ikipe izitabira irushanwa rya pre-season rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byemeza ko uyu mukinnyi ari mu mugambi muremure w'iyi kipe yo ku mucyeba wa Manchester United.
Florian Wirtz yagarutse mu biruhuko kandi ategerejwe i Liverpool mu gihe kitarenze amasaha 48 ngo akore ibizamini by'ubuzima
Amakipe ku mugabane w'u Burayi akomeje kwifuza abakinnyi beza, aho Bayern Munich iri gushaka rutahizamu w'Umuholandi ukinira Liverpool.
Ikinyamakuru Sky Sports cyandikira mu Budage cyatangaje ko Bayern Munich, mu gihe yaba itabashije gusinyisha Nico Williams w'imyaka 22 ukinira Athletic Bilbao.
Ndetse n'Ikipe y'Igihugu ya Espagne, irateganya kwerekeza amaso kuri Kaoru Mitoma w'imyaka 28 ukinira Brighton n'Ikipe y'Igihugu y'Ubuyapani, ndetse na Cody Gakpo, rutahizamu w'imyaka 26 wa Liverpool n'Ikipe y'Igihugu y'u Buholandi.
Ikinyamakuru Talk Sports nacyo cyatangaje ko amakipe atatu akomeye yo muri Saudi Pro League arimo Al-Ahli, Al-Nassr na Al-Qadsiah, yagaragaje ubushake bwo gusinyisha rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu ya Koreya y'Epfo na Tottenham Hotspur, Son Heung-min w'imyaka 32. Izo kipe ziteguye gutanga miliyoni £34 kugira ngo zimwegukane.
Amakipe akomeye akomeje guhanganira abakinnyi bezaAmakipe yo ku mugabane w'u Burayi akomeje kwifuza abakinnyi beza
Dr. Nduwayezu yavuze ko hari imbuto zizavugururwa bitewe n'uko abaturage basabye ko zitakurwa ku isoko ahubwo zakongererwa imbaraga zigakomeza zigahingwa.
Yagize ati 'Dutubura imbuto bitewe n'uburyo abaturage babisabye kuko hari igihe imbuto iba ifite ibibazo bitandukanye birimo uburwayi cyangwa idatanga umusaruro uhagije. Abahinzi bagasaba ko tutayikura ku isoko ahubwo twayongerera ubushobozi. Mu zizavugururwa harimo Kinigi, Kirundo na Gikungu.'
Yavuze ko ku ikubitiro mu zigomba kuvugururwa harimo, Kinigi ikunzwe n'abenshi kubera ukuntu iryoha, bakazavugurura n'izindi nka Gikungu na Kirundo.
Yakomeje avuga ko hari imbuto z'ibirayi RAB iri gutubura zarakorewe mu Rwanda ku buryo mu myaka mike iri imbere abahinzi bazajya bahinga imbuto zakorewe imbere mu gihugu bidasabye ko zitumizwa mu mahanga.
Ubusanzwe imbuto nyinshi z'ibirayi zihingwa mu Rwanda zituruka muri Peru.
RAB kandi iri gushishikariza abahinzi guhinga imbuto zigezweho bakareka gukomeza kwibanda ku mbuto zidatanga umusaruro kandi hari izitanga umusaruro mwinshi mu gihe gito ndetse zikihanganira imihindagurikire y'ibihe.
Dr. Nduwayezu yavuze ko hari imbuto byagaragaye ko zera cyane mu bice bitandukanye by'igihugu abahinzi bakwiye guhinga zirimo Ndamira, Cyerekezo na Kazeneza aho zishobora gutanga umusaruro uri hagati ya toni 25 na 30 kuri hegitari.
Ibirayi biri mu bihingwa biribwa cyane mu Rwanda kuko imibare igaragaza ko umuntu umwe arya ibiro 100 by'ibirayi ku mwaka.
Ni mu gihe umusaruro na wo wiyongereye kuko raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) y'igihembwe cy'ihinga cya 2025 A yagaragaje ko umusaruro w'ibirayi wiyongereyeho 3%.
Dr. Nduwayezu Anastase yavuze ko bagiye kuvugurura imbuto z’ibirayi zirimo Kinigi, Kirundo na Gikungu
Yagize ati 'Dushingiye ku ihame rya demokarasi rishingiye ku gutandukanya imirimo y'inzego z'ubutegetsi, ububasha bwo gufunga ambasade ya Israel buri mu maboko ya Guverinoma. Turateganya ko mbere y'uko uyu mwaka urangira, iki kibazo kizaba cyamaze gufatwaho umwanzuro.'
Minisitiri Lamola yagaragaje ko Ambasade ya Israel muri Afurika y'Epfo isanzwe yaragabanyirijwe imikorere ku buryo idakora ibikorwa bya dipolomasi, politiki n'ubukungu nk'uko bisanzwe, ahubwo ikora gusa imirimo isanzwe ijyanye n'ingendo n'ibyangombwa (visa).
Yongeyeho ko kugeza ubu nta gihugu cy'amahanga cyangwa igitutu icyo ari cyo cyose kiri gushyirwa kuri Guverinoma ya Afurika y'Epfo ngo igire icyo ikora binyuranyije n'ubusugire bwayo.
Ku bijyanye n'ibihano by'ubukungu, Lamola yavuze ko hakiri ibiganiro muri Guverinoma byaba ibigamije gushyiraho ibihano by'ubukungu ku gihugu cya Israel, ariko ko hakenewe ubufatanye bw'ibindi bihugu.
Yasoje yibutsa ko Afurika y'Epfo ikomeje gushyigikira igisubizo cya leta ebyiri hagati ya Israel na Palestine, ashimangira ko bifuza ihagarikwa ry'intambara, ko imfashanyo z'ubutabazi zigera ku baturage ba Gaza n'Uburengerazuba bwa Yorodani, ndetse no gutangira ibiganiro bigamije amahoro arambye.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubufatanye Mpuzamahanga wa Afurika y'Epfo, Ronald Lamola yavuze ko hagiye gufatwa icyemezo cya nyuma ku ifungwa rya burundu rya Ambasade ya Israel
Ni inama yatangiye kuri uyu wa 18 Kamena 2025, bikaba biteganyijwe ko izarangira ku wa 20 Kamena.
Uruhande rw'u Rwanda ruhagarariwe n'Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu muri RDF, Brig Gen Pascal Muhizi, mu gihe Uganda ihagarariwe n'Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri, Maj Gen Paul Muhanguzi.
Iyi nama yitabiriwe kandi n'umuyobozi ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda muri Uganda, Col Emmanuel Ruzindana, ndetse na Brig Gen Emmanuel Shilling, ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda.
Ni ku nshuro ya gatanu ingabo z'ibihugu byombi zihurira muri iyi nama izwi nka 'Proximity commanders Meeting'. Igamije gusuzuma uko umutekano w'ibi bihugu uhagaze, gukemura ibibazo by'abaturage no gukomeza umutekano ku mupaka uhuza ibi bihugu.
Muri iyi nama, impande zombi zagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yafashwe mu nama iheruka, cyane cyane kurwanya ibikorwa binyuranyije n'amategeko ku mupaka no gukumira ibibazo bishya bishobora guhungabanya umutekano.
Brig Gen Pascal Muhizi yashimiye intumwa z'igisirikare cya Uganda, avuga ko kwitabira iyi nama ari ikimenyetso gikomeye cy'ubufatanye bw'impande zombi.
Brig Gen Muhizi yagaragaje ko ubwitange bw'abayobozi b'ingabo zegereye ku mupaka bugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano w'akarere no guteza imbere ubufatanye.
Yavuze ko umutekano ku mupaka n'akarere muri rusange ari inshingano rusange isaba ubufatanye buhoraho, atari ibikorwa by'uruhande rumwe. Yongeyeho ko RDF na UPDF berekanye ko guhuriza hamwe amakuru n'imikoranire y'ingabo bitanga umusaruro ushingiye ku kwizerana.
Maj Gen Paul Muhanguzi uharariye UPDF yashimiye RDF, by'umwihariko Brig Gen Muhizi n'itsinda rye, ku bwo gushyigikira imikoranire. Agaragaza ko izi nama zagiye zitanga umusaruro mu gusangira amakuru y'ubutasi, gutegura ibikorwa bya gisirikare bihuriweho no gushyira mu bikorwa gahunda zizamura imibereho myiza y'abaturage batuye hafi y'umupaka.
Izi ntumwa kandi zagiriye uruzinduko ku cyicaro cy'akarere ka Nyagatare, aho zakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Matsiko Gonzague.
Matsiko Gonzague yashimye iyi nama, avuga ko ifasha mu gukemura ibibazo rusange byo ku mupaka no gushimangira ubufatanye bw'abaturage b'ibihugu byombi, cyane cyane mu iterambere ry'imibereho myiza yabo.
Biteganyijwe ko izi ntumwa zizasura Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w'Intwari, mu Karere ka Gicumbi.
Iyi nama iri guhuza intumwa za RDF n’iza UPDF igamije gusuzuma uko umutekano w'ibihugu byombi uhagaze, gukemura ibibazo byugarije abaturage no gukomeza umutekano ku mipaka
Intumwa z’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Uganda ziteraniye mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu
Umunyamategeko-Me Jean Paul Ibambe avuga ko Umunyamakuru muzima ari uriho. Yibutsa ko nubwo mu gihe cy'intambara cyangwa se Amakimbirane hagati y'impande 2 zihanganye hari uko amategeko mpuzamahanga y'Intambara(International Humanitarian Low) agena uko amurinda mu kazi ke, uburinzi bwa mbere ngo niwe ubwe ubwiha. Agira inama Abanyamakuru kwirinda kubogama no guheza inguni kuko haba ubwo bamwe bagwa mu mitego y'abahanganye, hakaba n'abo usanga bamwe batana nta n'uwabahamagaye cyangwa uwabatumye.
Me Jean Paul Ibambe, mu mahugurwa y'abanyamakuru yateguwe n'umushinga Rwanda Media Program, uterwa inkunga na FOJO Media Institute yabwiye abayitabiriye ko nubwo mu kazi ka buri munsi umunyamakuru asabwa gukora kinyamwuga, mu bihe by'indambara n'amakimbirane ngo asabwa kurushaho gukaza ubunyamwuga kuko benshi baba bashaka kumugira umuyoboro w'ibitekerezo byabo, bityo bamwe bakireherezaho bamwe mu banyamakuru bashaka gukoresha, hakaba n'abafata uruhande nyamara nta n'uwabahamagaye, nta wabatumye.
Me Jean Paul Ibambe akebura Abanyamakuru ku kunoza umwuga, kutabogama cyane cyane mu gihe cy'intambara, Imudugararo n'amakimbirane.
Ati' Nta gihe umunyamakuru adasabwa kuba umunyamwuga cyangwa se kwitwararika, ariko noneho mu bihe by'intambara, Imidugararo cyangwa se amakimbirane niho yagombye gukaza ingamba ku gukora kinyamwuga kuko haba hari ibyago byinshi by'uko byatwara ubuzima bwe'.
Akomeza avuga ko hari ibyo amategeko ateganya kugira ngo Umunyamakuru yuzuze cyangwa se akurikize uko agomba kwitwara, ariko kandi hakaba inshingano amuha mu rwego rwo gukomeza kumurinda mu buryo bwihariye. Gusa na none ngo ibyo bibasha gukunda no kugenda neza iyo Umunyamakuru ubwe agerageje gukora kinyamwuga.
Abanyamakuru mu mahugurwa.
Me Ibambe, ahamya ko imigirire mibi ya bamwe mu banyamakuru yo kutitwara kinyamwuga ibashyira mu byago ku buryo haba n'ubwo bamwe birangira bicuza impamvu yatumye bagira aho babogamiye, hakaba n'ubwo ngo abari bahanganye biyunga bagakemura ibibazo byabo wa munyamakuru warenze uruzitiro rw'ubunyamwuga agasigarana ipfunwe, aho usanga no kugera mu ruhande rw'abo yitwayeho bitari kinyamwuga bimugora, mu gihe abari bahanganye bo babikemuye.
Ahamya ko zimwe mu ngaruka z'umunyamakuru utita ku bunyamwuga mu bihe nk'ibi ari uko bishyira ubuzima bwe mu byago kuko hari aho nawe ashobora gufatwa nk'uwagize uruhare muri iyo ntambara, hakaba ubwo abiryozwa n'amategeko mu gihe yakoze ibigize ibyaha ariko kandi bitanasize kwangiza umwuga, agatakarizwa icyizere.Abanyamakuru bakurikiye
Abanyamakuru mu cyumba kimwe cy'amahugurwa.
Ahamya ko nubwo intambara yica, ariko ngo umunyamakuru mu gutara no gutangaza inkuru nabi ashobora kwica. Ati' Kubogama ntabwo byemewe mu itangazamakuru ry'umwuga. Mu ntambara abantu barapfa, impande zihanganye iyo isasu rirashwe rigafata mu kico urapfa, ariko nawe uburyo urimo uratara inkuru ushobora kwica mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ushobora kwica abantu mu mutima, ushobora kutigengesera ugatangaza amakuru y'intambara mu buryo buhungabanya abantu. Ushobora no gutara amakuru y'intambara ukanayatangaza mu buryo butuma Intambara irushaho kugira ubukana ikaba yakwica benshi barenze abari gupfa iyo utayitangaza, ushobora no gutangaza amakuru uzi ko utabaza ahubwo ugasanga uhuruje abaza kwica'.
Me Jean Paul Ibambe, avuga ko mu bihe by'Intambara, Imidugarararo n'Amakimbirane Ukuri ariko kuhagendera cyangwa kuhabera Kajoriti kuko ibinyoma biba byinshi. Ati' Impande zihanganye, akenshi buriya mu mayeri y'intambara habamo guca umwanzi intege ariko kandi no gutera Morali (Courage) abantu bawe. Aho rero, mu kubikora usanga akenshi za mpande zihanganye zisohora amakuru y'ibihuha cyangwa se atari ukuri kugira ngo niba ari abasirikare babo badacika intege ariko kandi babikoreshe nk'iturufu yo guca intege abo bahanganye'.
Me Jean Paul Ibambe.
Ati' Biba bigoye hano ko ukuri kwakomeza kuba ukuri cyangwa se ngo gutangazwe nk'uko kuri, kimwe n'uko ibinyoma biremwa ngo bibe ukuri ku bo uhanganye nabo hagamijwe kubaca intege no kuyobya ngo wireherezeho abandi. Abanyamakuru rero mu gihe batagize amakenga bagatangaza ibyo batabanje gucenshura bashobora kwisanga babeshye rubanda'.
Me Jean Paul Ibambe, abwira Abanyamakuru by'umwihariko abari mu Rwanda ko uru Rwanda ari urugero rwiza n'isomo kuri bo kuko bamwe muri bagenzi babo bateshutse k'ubunyamwuga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunwa n'ikaramu bakoresheje babiba urwango, bahamagarira abantu kwica Abatutsi, babahururiza bavuga aho bari ngo bicwe, ibyo hamwe n'ibindi biri mu byatumye ababikoze babihanirwa n'amategeko, bamwe bakaba bari mu magereza, abatararangije ibihano bakaba bagifunze abandi barahunze, bagendana ipfunwe n'ikimwaro ry'ibyo bakoze.
Bamwe mu banyamakuru, nyuma y'amahugurwa.
Kuva mu mwaka wa 1993 kugera uyu munsi, ishami ry'umuryango w'Abibumbye rifite ibijyanye n'itangazamakuru mu nshingano zaryo, rimaze kubarura abanyamakuru1771 bamaze kwicwa, aho abarenga ½ biciwe ahabera imirwano. Ahamya ko ubwo ari ubuzima buba bugiye, ko n'iyo ababishe bahanwa ariko batagarura abapfuye.
Ni imibare ijyanye n'amadosiye RIB yakiriye kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2025.
RIB igaragaza ko mu myaka itanu yakoze iperereza ku madosiye 148, mu gihe abagera kuri 194 bari bayakurikiranywemo bo bashyikirijwe Ubushinjacyaha ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.
Ni mu gihe byibuza abagera kuri 368 ari bo bibwe arenga 13 766 012 425 Frw, mu gihe ayagarujwe yo atarenga miliyoni 679 Frw.
Mu iperereza ryakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, basanze abiba abantu babikora mu buryo bubiri. Hari abizeza abantu kubagurira imodoka binyuze mu bigo by'ubucuruzi byabo ndetse n'ababikora ku giti cyabo.
Mu 194 bakurikiranyweho iki cyaha 19% (ni ukuvuga abagera kuri 37) bashukishaga abantu kubagurira imodoka binyuze mu bigo by'ubucuruzi byabo, mu gihe 81% (bingana n'abagera ku 157) bo bashukaga abantu ku giti cyabo.
Amwe mu mayeri bakoresha, ni uko bashaka ushaka kugura imodoka bakamwereka amafoto y'izihari hanyuma bakamwizeza ko iyo ashima ari yo bishyura.
Mu gihe waba ujijinganya kwishyura, hari n'abadatinya kukwizeza ko nuramuka uguze iyo modoka bazayishakira akazi ko kuyikodesha ukajya uhabwa ubukode bwa buri munsi.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rugaragaza ko abakora ubu buriganya rimwe na rimwe bizeza abantu kuba babahaye imodoka zo kugendamo mu gihe bagitegereje iyo baguze, ndetse bamwe bakazigezwaho ku buryo bibarema agatima bakagira icyizere.
Aya kimwe n'andi manyanga akoreshwa arimo guhimba ibyangombwa byerekana ko ikigo runaka gisanzwe gikora ubucuruzi bw'imodoka ndetse bakabyamamaza ku mbuga nkoranyambaga, no kuba ugura n'umutumiriza imodoka bagirana amasezerano yanditse biri mu byongera icyizere kidahari.
Ibi yabigarutseho ubwo abayobozi ba Banki ya Kigali baganiraga n'abakiliya bayo bo mu Karere ka Gatsibo, barebera hamwe uko barushaho kunoza imikoranire igamije iterambere rirambye.
Abayobozi ba Banki ya Kigali babanje gusura ibikorwa bitandukanye bateye inkunga birimo Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli ya Escale Petroleum Ltd, uruganda rutunganya inyongeramusaruro rwa API n'ishami ry'iyi banki rya Kabarore n'ibindi.
Goverineri Rubingisa yavuze ko Banki ya Kigali yafashije abaturage b'Akarere ka Gatsibo kwikura mu bukene, binyuze mu kubaha inguzanyo ziborohoye kandi ikabagira inama y'uburyo bazikoresha neza bituma bahanga imirimo mishya.
Yagize ati 'Kera banki zavuganaga n'abanyamishahara gusa cyangwa abafite amafaranga menshi, ariko kuba Banki ya Kigali iza ikegera umuturage yaba umworozi, umuhinzi, umucuruzi n'abandi, igashaka kumenya ibyo akora igamije kumufasha kwiteza imbere ni iby'agaciro gakomeye.'
Umuyobozi wa Escale Petroleum Ltd, Ndahimana Vincent yavuze ko ibikorwa bye yabishoyemo agera kuri miliyari 1.2 Frw ariko yabifashijwemo na Banki ya Kigali ku kigero cya 70% kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.
Yagize ati 'Ibyo byose nkora Banki ya Kigali ni yo mufatanyabikorwa wanjye, ni yo impa inguzanyo, ari na yo mpamvu mubona baje kudusura. Ubu imaze kumpa arenga miliyoni 600 Frw, si ayo gusa hari ibindi igenda imfasha.'
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yasezeranyije abakiliya bayo ko bagiye kurushaho kuroherwa no kubona inguzanyo kugira ngo barusheho gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi yijeje gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage
Abayobozi ba Banki ya Kigali basuye amashami y’iyi banki ari mu Karere ka Gatsibo
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yashimiye Banki ya Kigali uburyo yegera abaturage ikanabatera inkunga mu bikorwa byo kwiteza imbere
Abakozi ba Banki ya Kigali batemberejwe ibikorwa bitandukanye iyi banki itera inkunga
Banki ya Kigali yasuye kandi ikigo gicuruza moto yateye inkunga
Banki ya Kigali yasuye uruganda rutunganya ibiribwa rwo mu Karere ka Gatsibo
Banki ya Kigali yijeje ab’i Gatsibo kubahera inguzanyo ku gihe
Abayobozi ba Banki ya Kigali banasuye ishami ryayo rya Nyagatare
Abayobozi ba Banki ya Kigali banasuye ishami ryayo rya Nyagatare
Yabigarutseho ku wa 18 Kamena 2025 mu biganiro nyunguranabitekerezo ku buryo bwo kuboneza urubyaro no kubaka umuryango uhamye byateguwe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Ubusanzwe mu mavuriro ya Kiliziya Gatolika batanga serivisi z'ubuvuzi nk'ahandi ariko ku ngingo ijyanye n'ubuzima bw'imyororokere bafasha gusa abashakanye gukoresha uburyo bwa kamere.
Ku rubyiruko na bwo icyumba kiba mu yandi mavuriro gitangirwamo amakuru ku buzima bw'imiyororokere, gukoresha agakingirizo bakanatuhatangira, ku mavuriro ya Kiliziya Gatolika ntakihaba.
Dr. Nsanzimana yavuze ko Leta y'u Rwanda yumvikanye na Kiliziya Gatolika ku bijyanye n'imitangire ya serivisi z'ubuvuzi bitabangamiye ukwemera kwayo.
Ati 'Hari amasezeramo dufitanye na Kiliziya Gatolika ku buryo bwo gutanga serivisi z'ubuzima kuva mu myaka nka 20 ishize. Mu kwemera kwa Kiliziya ibyinshi turabyemeranya ariko hari aho bigera ugasanga hari bike cyane tutumvikanaho ariko tubishakira uburyo bikorwamo. Ku mavuriro menshi ya Kiliziya imbere yayo hari ahatangirwa izo serivisi [z'buzima bw'imyororokere ku rubyiruko]. Tuzakomeza kandi no kubikoraho zigere n'ahandi.'
Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko izo serivisi Kiliziya idatanga ku bw'imyemerere zishyirwaho kugira ngo haboneke amahitamo atandukanye ku bemera kuzikoresha.
Ati 'Uzikeneye agomba kuzibona zipfa kuba zemewe, zizewe kandi zigira icyo zifasha. Ubyemera azajya azikoresha utazemera na we agire ubundi buryo yakoresha. Dutanga ayo mahitamo yose kandi tubyumvikano n'abo dufatanya cyane cyane Kiliziya Gatolika ifite amavuriro menshi dufatanya.'
Dr. Nsanzimana kandi yavuze ku rubyiruko ruvuga ko ayo amakuru ataboneka ku mavuriro y'imiryango ishingiye ku myemerere rwajya ruyahererwa mu nsengero.
Yagize ati 'Ibyinshi dusaba abanyamadini bijyanye n'ubuzima barabitambutsa ariko hari aho bagera bakavuga bati 'ibi twabikora ariko ibi ngibi mubyikorere cyangwa abandi babikore'. Aho tugenda tubyumvikanaho kuko Isi n'imibereho birahinduka.'
'Ku ruhande rwa Kiliziya hari ibyo bagenda bahuza bakavugurura na twe nka Leta hari ibyo tugenda tuvugurura. Icyo tuba tugamije ni ukureba icyo sosiyete ikeneye tukagishyiramo imbaraga kandi dukorera umuntu umwe.'
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko serivisi z’ubuvuzi Kiliziya idatanga kubera imyemerere yashatse ukundi abaturage bazibona