Blog

  • RDF yungutse abasirikare bashya bari bamaze amezi atandatu batorezwa i Nasho – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kubinjiza mu ngabo wayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabirwa n'abandi bayobozi bakuru mu nzego z'umutekano.

    Ni umuhango wabaye ku wa 19 Kamena 2025. Abinjiye muri RDF bagaragaje ubumenyi bakuye muri ayo mahugurwa burimo ubwo gukoresha imbunda n'ubundi bugaragaza ko biteguye kuzuza inshingano zabo.

    Gen Mubarakh Muganga yashimye umurava n'ubwitange bagaragaje mu mezi atandatu bari bamaze bahugurwa.

    Yabakiriye mu muryango mugari wa RDF, abasaba kurangwa n'ikinyabupfura no gukomeza gukurikiza indagagaciro za RDF.

    Gen Mubarakh Muganga kandi yashishikarije abo basirikare bashya guhora bigira ku bababanjirije, bagasangira ubumenyi bahawe byose bigamije kurinda ubusugire bw'u Rwanda n'abaturage barwo.

    Yabibukije guhora biteguye gutanga umusanzu wabo mu gihe bakenerwa mu bikorwa bihuriweho n'ibihugu bitandukanye nko mu butumwa bwo kugarura amahoro.

    Umuyobozi wa BMTC Nasho, Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga, yagaragaje ko abo basirikare batojwe bihagije kuva ku gukoresha intwaro mu buryo butandukanye, uko bakwitwara ku rugamba n'ibindi bibafasha kuzuza inshingano.

    Yavuze ko ubushake bw'abo basirikare bugaragaza ko biteguye gutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yasabye abinjiye muri RDF kurangwa n’ikinyabupfura

    Abinjiye muri RDF bigishishwe kandi uburyo bugezweho bw’uko bagomba kwitwara mu gihe bari ku rugamba

    Abasirikare bashya binjiye muri RDF bagaragaje ubumenyi buhambaye bahawe

    U Rwanda rwungutse abasirikare bato basoje amahugurwa bari bamazemo amezi atandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yungutse-abasirikare-bashya-bari-bamaze-amezi-atandatu-batorezwa-i-nasho

  • U Rwanda rwiyemeje gukuba inshuro 10 ibikomoka ku buhinzi rwohereza mu mahanga mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yihaye intego yo kuzamura ubukungu bw'igihugu ku kigero cya 9,3% buri mwaka. Ni imwe mu ntego ziri muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2).

    Kugira ngo iyo ntego igerwaho, hazongerwa umusaruro mu nzego zitandukanye, ibizafasha u Rwanda kuzamuka n'ibyoherezwa mu mahanga bikava kuri miliyari 3,5$ bikagera kuri miliyari 7,3$.

    Ibikomoka ku buhinzi bizagira uruhare runini, kuko biteganyijwe ko buziyongera ku kigero cya 6%.

    Biteganyijwe ko umusaruro w'ubuhinzi uzongerwa ku kigero cya 50% ku buryo u Rwanda ruzihaza mu biribwa, mu bihingwa by'ingenzi byatoranyijwe, ndetse rugasagurira amasoko, bikagirwamo uruhare no kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no kongera ifumbire n'imbuto.

    Mu mpera za 2024, NAEB yari yatangaje ko mu myaka itanu yari ishize umusaruro w'ubuhinzi woherezwa mu mahanga wazamutse cyane ugera ku gaciro ka 3.201.270.593$.

    Mu 2023/2024 honyine u Rwanda rwinjije 839.212.099$ avuye kuri 857.226.944$ rwari rwinjije mu 2022/2023.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe serivisi z'ibyoherezwa mu mahanga muri NAEB, Munyaneza Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko iki kigo giteganya gukuba inshuro icumi ingano z'ibyoherezwa mu mahanga.

    Yagize ati 'Dufite icyerekezo cyane cyane mu kongera ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, tukazamura ingano yabyo. Mu 2029 turashaka ko tuzaba twakubye inshuro icumi iburyo twohereza ubu.'

    Yakomeje avuga ko bateganya no kwagura isoko ku gihingwa cy'avoka aho ubundi zari zisanzwe zigurishwa mu bihugu by'Abarabu ariko ubu bateganya gukomereza mu bindi bihugu bitandukanye.

    Ati 'Turashaka kwagura isoko cyane tukaba twazijyana no mu Bushinwa no mu Buhinde kuko hari abaguzi benshi cyane kandi hakaba hari n'isoko ryagutse.'

    Munyaneza yavuze ko kandi bateganya kuzamura ingano z'izo avoka zoherezwa mu mahanga ku buryo zizava kuri toni 6000 zikaba zagera kuri toni 30.000 mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

    U Rwanda rwiyemeje guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, bigatizwa umurindi na Gahunda ya Gatanu y'impinduramatwara mu buhinzi y'imyaka itanu (PSTA5), igaragaza ko ruzakoresha miliyari 5,4 $.

    U Rwanda rwiyemeje gukuba inshuro 10 ibyo rwohereza mu mahanga bikomoka ku buhinzi bitarenze 2029

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi z’ibyoherezwa mu mahanga muri NAEB, Munyaneza Jean Marie Vianney


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwiyemeje-gukuba-inshuro-10-ibyo-rwohereza-mu-mahanga-bikomoka-ku

  • WASAC yacuruje amazi ya miliyoni 14,8 Frw muri RDC mu mezi icumi – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo bwo gucuruza amazi ku baturage ba RDC bwatangiye mu Ugushyingo mu 2018 bikaba bikorwa n'abantu bishyize hamwe bazana imodoka mu Rwanda bakagura amazi bakajya kuyacuruza iwabo.

    Umukozi ushinzwe abakiliya muri WASAC ishami rya Rubavu, Uwimana Nadia, yavuze ko metero kibe imwe ku baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayihererwa 3311 Frw.

    Ati ''Duhereye umwaka ushize muri Nyakanga 2024 kugeza muri Mata 2025 tumaze gutangayo metero kibe 4472 bingana na 14.806.792 Frw, byumvikane rero ko hakurya hariya bakeneye amazi ariko kandi nkuko bayakeneye barayabona kuko amazi turayafite arahari.''

    Uwimana yavuze ko babanza kwishyura binyuze kuri banki amazi bakeneye, inyemezabwishyu bakayiha WASAC ubundi bakagenda bakabavomera, bakanyura ku mupaka neza. Yavuze ko kandi nta kibazo cy'amazi muri aka Karere bazagira biturutse ku guha amazi abaturage ba Congo.

    Ati 'Igihombo ntacyo kuko amazi turayafite muri Rubavu kandi abaturage bakeneye amazi ni hagati ya metero kibe ibihumbi 12 n'ibihumbi 14 mu gihe mu gihe cy'izuba ari metero kibe ibihumbi 16. Twebwe rero turacyayafite menshi ku buryo amazi ajya muri Congo bitatubangamira.''

    Kugeza ubu mu Karere ka Rubavu hari uruganda runini rw'amazi rwa Gihira rutunganya metero kibe ibihumbi 23 ari nayo yifashishwa mu kuyakwirakwiza mu baturage.

    WASAC imaze imyaka irindwi icuruza amazi kuri bamwe mu baturage ba RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wasac-yacuruje-amazi-ya-miliyoni-14-8-frw-muri-rdc-mu-mezi-icumi

  • Kigali: Imyanda yo mu bwiherero ntizongera kujyanwa mu kimoteri cy'i Nduba – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda ruri kubakwa mu Mudugudu wa Kajevuba mu Kagari ka Gitaraga mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, kuri ubu imirimo yo kurwubaka igeze kuri 80% rukaba ruzuzura rutwaye miliyoni 1 n'ibihumbi 89 by'Amayero.

    Ubusanzwe imyanda ividurwa mu bwiherero bwo mu Mujyi wa Kigali yajyanwaga mu kimoteri cya Nduba ikaba ariho ishyirwa mu byobo bihari, kuri ubu iki kimoteri cyatangiye gutunganywa mu buryo bugezweho aho imyanda izajya ibyazwa umusaruro aho kuyitaba.

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko imyanda baviduraga mu ngo zo mu Mujyi wa Kigali itazongera kujyanwa i Nduba ahubwo ko izajyanwa i Masaka mu ruganda rushya bari kubaka ruzayibyazamo ifumbire.

    Yagize ati 'Dufite uruganda turi kuzuza i Masaka abo twaviduriye abe ari ho imyanda twaviduye tuyijyana. Muzi ko imyanda twaviduraga yajyanwaga i Nduba ariko kubera ko turimo gutunganya kiriya kimoteri cyaho mu buryo bugezweho, ubu ng'ubu turi kugira ngo iyi myanda y'amazi yanduye yo twe kuyivanga n'ibishingwe byavuye mu ngo.''

    Prof Munyaneza yakomeje avuga ko bifuza ko i Nduba hajya ibishingwe noneho ibijyanye n'amazi yanduye byo bijyanwe i Masaka. Yavuze ko ibijyanye n'ibyuma bizashyirwa muri uru ruganda bizagera mu Rwanda mu kwezi kumwe, bikaba byitezwe ko uru ruganda ruzatangira gukora mu mezi atatu ari imbere.

    Ati 'Ruzaba ari uruganda rwihutirwa ariko noneho dufite n'urunini ruzaba ruri iruhande rwarwo turimo kuganira n'abafatanyabikorwa na bo bazarwubaka kugira ngo turebe ko ikibazo kijyanye n'isuku mu Mujyi wa Kigali cyakemurwa.''

    WASAC Group kandi ifite indi mishinga yitezweho gutunganya amazi yanduye yo mu Mujyi wa Kigali izatangira gukora mu minsi iri imbere.

    Imyanda yo mu bwiherero igiye kujya ijyanwa i Masaka gukorwamo ifumbire igezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-imyanda-yo-mu-bwiherero-ntizongera-kujyanwa-mu-kimoteri-cy-i-nduba

  • Mu myaka itatu izaba yigisha abanyeshuri 1000: Winners Mount Academy mu iterambere ry'uburezi bufite ireme – #rwanda #RwOT

    Winners Mount Academy yashinzwe mu 2018, itangirana abanyeshuri 20, ariko kubera icyizere ababyeyi bakomeje kuyigirira n'ubunyamwuga mu myigishirize yayo, umubare w'abanyeshuri wagiye wiyongera umunsi ku wundi ku buryo mu 2020 bari bageze hagati ya 50 na 100, aho yari inafite abakozi bari hagati ya 10-15.

    Kuva mu 2020 kugeza 2022, abanyeshuri bariyongereye bagera ku bari hagati ya 300 na 400, abakozi bayo bagera hagati ya 20-25.

    Muri 2022-2024 abakozi na bo bariyongereye bagera kuri 30, na ho muri uyu mwaka wa 2025, abanyeshuri bamaze kugera kuri 700 banyuze mu maboko ya Winners Mount Academy.

    Umuyobozi Mukuru wa Winners Mount Academy, Muhizi Elie, avuga ko mu myaka itatu iri imbere, bateganya kugera ku banyeshuri 1000 no gutanga imirimo ku bakozi barenga 500.

    Yagize ati 'Turifuza kwagura ikigo cyacu kugira ngo tuzabone uko tugera ku cyifuzo cyo kwakira abana bagera ku 1000 mu myaka itatu twihaye kandi no gutanga akazi ku baturage bacu mu guteza imbere imibereho yabo, ibi ndizere ko bizagerwaho bitewe n'ubuyobozi bwiza dufite budufasha muri byose.'

    Muhizi yavuze ko mu rwego rwo kutagarukira mu gufasha abanyeshuri gusa bateganya kubaka ibindi bikorwaremezo bizafasha abahiga n'abaturage muri rusange birimo ivuriro, inzu zitunganya imisatsi n'iguriro rizafasha kubona ibyo bifuza batavuye mu kigo byose bigamije gukomeza gusigasira umutekano wabo no guteza imbere Sosiyete Nyarwanda.

    Yongeyeho ko ku wa 7 Nyakanga 2025, ari bwo hazaba ibirori byo gusoza amasomo y'abasoje icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza, ku nshuro ya mbere muri Winners Mount Academy, kizaba kigizwe n'abanyeshuri 20.

    Ati 'Abanyeshuri bagiye gusoza amasomo yabo barishimye, natwe tuzishimira kubona icyiciro cyacu cya mbere gisoza amashuri abanza, iyo ni intambwe n'ishema bikomeye kuri twe no ku babyeyi baharerera.'

    Winners Mount Academy yakira abana b'inshuke kuva ku myaka itatu kuzamura, aho bigishwa Igifaransa mu myaka ya mbere, bagera mu mashuri abanza bagahabwa amasomo mu Cyongereza, nk'uko biteganywa n'integanyanyigisho ya REB.

    Winners Mount Academy yakira abana kuva ku myaka itatu kugeza ku biga mu mashuri abanza

    Abanyeshuri bo muri Winners Mount Academy bigishwa kubyina imbyino gakondo

    Abana biga muri Winners Mount Academy bahabwa umwanya wo kwerekana impano zabo

    Abiga mu mashuri y’inshuke bigishwa mu gifaransa, bagera mu mashuri abanza hagarukiza integanyanyigisho za REB

    Abifuza kubyina imbyino gakondo na bo bahabwa umwanya

    Abafite impano z’ubukaraza na bo bahabwa umwanya n’ibikoresho byabugenewe

    Umuyobozi Mukuru wa Winners Mount Academy, Muhizi Elie yavuze ko iri shuri mu myaka itatu riteganya kwakira abanyeshuri bagera ku 1000

    Ishuri rya Winners Mount Academy riherereye mu Karere ka Musanze, mu murenge wa Muhoza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-itatu-izaba-yigisha-abanyeshuri-1000-winners-mount-academy-mu

  • IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA #rwanda #RwOT

    Ingabire Victoire, umugore wokamwe n'amacakubiri, umaze imyaka irenga 31 ashishikajwe no kugarura leta ishingiye kuri Hutu pawa yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 aho na nyina umubyara Therese Dusabe yoretse imbaga mu cyahoze ari komini Butamwa warusize yoretse imbaga muri Butamwa. Sibyo gusa kuko nyuma yo gusaba imbabazi umukuru w'igihugu akanazihabwa, yakomeje ku garagara mu byaha bikomeye byatuma kuri ubu yakabaye ari gukuriranwa n'ubutabera ngo abiryozwe.

    Ingabire yinjiye muri politiki ncuri mu 1995 ajya mu ishyaka ryitwa 'Rassemblement Republicain pour la Democratie au Rwanda' (RDR) ryari rimaze gushingwa na Guverinoma ya Hutu Power yari imaze gukora Jenoside mu Rwanda. Kuva mu 1997, Ingabire yahise aribera umuyobozi mu ishami ryo mu Buholandi, naho mu 2000 yabaye Perezida w'izi nkoramaraso ku isi hose.

    Ingabire yakomeje kugira akayihayiho ko kwagura ingengabitekerezo ya Hutu Power mu Rwanda, maze akigera mu Rwanda ajya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, akihagera mu magambo ye ati: 'Nabonye urwibutso rw'Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko sinabonye urw'Abahutu na bo bishwe.'

    Icyo gihe yari aje mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2010 ariko ubutabera buhita butangira kumukurikirana kuri ayo magambo kugeza akatiwe. Yaje kwandikira Perezida wa Repubulika asaba imbabazi ngo afungurwe, ariko ubusabe bwe buza kwemezwa muri Nzeri 2018.

    Nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame yakomeje gukora ibikorwa bitemewe n'amategeko nk'umuntu wahawe imbabazi n'umukuru w'igihugu. Ingabire Victoire akigera hanze ya gereza yakomeje ibikorwa bye yita ibya politike aho yivugiye ku mugaragaro ko uko yagiye muri gereza ameze ariko yasohotsemo ahubwo ari mubi kuruta uko yagiyeyo ameze.

    Ingabire victoire agisohoka muri gereza yakomeje gutesha agaciro imbabazi Perezida wa Repubulika yamuhaye aho yagiye akora ibikorwa byinshi birimo gutsimbarara ku buhezanguni buri mu mutwe we tutibagiwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside; bimwe bavuga ngo akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigashira umunuko.

    Mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa Gicurasi ingabire yakomeje ibikorwa bye by'ubukangurambaga bugamije gushaka abanyamuryango ba cya kiryabarezi cy'ingirwa shyaka aho yitabiraye inama yari yitiriwe iyo guhura n'abayoboke b'ishyaka rye FDU-Inkingi, ritemewe mu Rwanda yabereye mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe ahazwi nka Sun City Motel. Abari bayirimo bahamije ko abantu 22 aribo bitabiriye nyuma yo guhabwa ubutumire n'uwitwa Ndatinya wababwiraga ko ari amahugurwa bagiye kwitabira nyuma bakaza guhabwa insimburamubyizi.

    Umwe mu bari bitabiriye inama wahishuye amakuru, yavuze ko Ingabire yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye rya FDU- Inkingi ariko abaha gasopo yo kutamuzanira abatutsi kimwe mu bikorwa bigaragaza agasuzuguro gakomeye Ingabire victoire yahaye imbabazi yahawe na Perezida Kagame. Ikindi ni uko ubuhezanguni bw'amoko bwamwaritsemo kandi bikaba bigize icyaha cyo guhembera urwango n'amacakubiri kandi bikaba gihanwa n'amategeko. Nyuma yuko bimenyekanye yahise ashinga DALFA-Umurinzi, nayo yakoreyemo ibyaha byinshi byakabaye yarakurikiranwe n'ubutabera.

    Mu manza zitandukanye, izina Ingabire Victoire ryakomeje kugaruka mu rubanza rw'abantu icyenda (9) baregwa umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje inzira y'intambara. Ubushinjacyaha buvuga ko abo bantu icyenda (9) bagiye bagirana ibiganiro na Ingabire ukuriye ikiryabarezi DALFA-Umurinzi yashinze. Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Ingabire yateye inkunga irimo amafaranga n'amahugurwa yo kwigisha abo bantu uko ubutegetsi bwakurwaho hadakoreshejwe intwaro byerekana ubufatanyacyaha bukomeye muri uyu mugambi.

    Bitandukanye n'ibyo Ingabire victoire yanditse mu ibaruwa ye asaba imbabazi Perezida wa Repubulika aho yavugaga ko yifuza gufatanya n'abandi banyarwanda kubaka igihugu, ahubwo Ingabire victoire yagiye agaragara mu binyamakuru mpuzamahanga ndetse no ku muyoboro wa Youtube asebya kandi avumira ku gahera Leta n'ubuyobozi bw' u Rwanda aho inyandiko ze zose zakanguriraga abifuriza inabi u Rwanda kugirana ingoga bakarufatira ibihano. Ingabire kandi yakomeje kugaragaragaza ko mu Rwanda nta mutekano uhari, ko nta demokaris ihari, ko nta kiza na kamwe kari mu Rwanda. Kuri we u Rwanda rutarimo Paremehutu n'ingabitekerezo yabo yo gukora genocide, ahafata nk'ikuzimu.

    Ariko rero Ingabire Victoire yiyibagiza ingingo y;amategeko nawe ubwe yanditse mu ibaruwa isaba imbabazi Ingingo ya gatatu y'iteka rya perezida Nº131/01 ryo ku wa 14/09/2018 ritanga imbabazi, ivuga ko uwahawe imbabazi na Perezida ashobora kuzakwa igihe akatiwe n'inkiko kubera ikindi cyaha.

    Hashingiwe ku byaha bikomeye by'iyi nyangarwanda Ingabire Victoire ubutabera bwo mu Rwanda bukwiye kumukurikirana akaryozwa ibyo yakoze kandi ibyaha byamuhama agafungwa ukwe wenyine kugirango uburozi bwe atazagira uwo abusangiza waba uri mu igororero.

    The post IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/impamvu-zikomeye-zikwiye-gusubiza-ingabire-victoire-muri-gereza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impamvu-zikomeye-zikwiye-gusubiza-ingabire-victoire-muri-gereza

  • Iyo umuryango ujegajega n'igihugu bikigiraho ingaruka – Cardinal Kambanda – #rwanda #RwOT

    Ibyo yabigarutseho ku itariki 18 Kamena 2025 ubwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihizaga isabukuru y'imyaka 40 gahunda yayo y'Ubusugire bw'Ingo itangiye.

    Ubusugire bw'ingo ni gahunda ya Kiliziya igenewe abashakanye n'abandi babishaka aho bigishwa hagati y'amezi ane n'atandatu uburyo bwiza bwo kubaka umuryango uhamye.

    Iyo gahunda ntishingiye ku mahame y'idini runaka uretse ku ngingo yo kuboneza urubyaro aho Kiliziya yigisha uburyo bwa kamere buhuje n'imyemerere yayo mu guteganya imbyaro.

    Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ibibazo byugarije umuryango muri iki gihe bikomeye kandi ko bihangayikishije.

    Ati 'Muri iki gihe twese ari Leta ari na Kiliziya duhangayikishijwe no kuba ingo zisigaye zimeze nabi kuko ziri gusenyuka. Ibyo bigira ingaruka nyinshi muri rusange kuko urugo ni wo musingi w'umutekano mu gihugu. Iyo umuryango ujegajega n'igihugu bikigiraho ingaruka n'umuryango mugari muri rusange.'

    Yagaragaje ko ibyo ari ibibazo usanga biterwa n'uko uyu munsi abashakanye batakiganira bihagije ngo bajye inama.

    Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko umwe mu muti wo kugira umuryango uhamye harimo no guteganya imbyaro kiba kigomba gutekerezwaho umuntu atirebyeho gusa n'umuryango we ahubwo akita ku mibereho muri rusange.

    Yagaragaje ko kuri ubu Kiliziya Gatolika mu Rwanda ihanganye n'ikibazo cyo kutagira amikoro ahagije yo kubasha kongera imbaraga zikenewe muri gahunda y'ubusugire bw'ingo ugereranyije n'abayikeneye asaba abayoboke bayo muri rusange kwishakamo ibyo bisubizo.

    Yashimye kandi Leta y'u Rwanda uburyo yumva kandi igashyira ingufu muri gahunda zo kubaka umuryango uhamye kuko hari ibindi bihugu bitabikozwa.

    Ati 'Iyo urebye mu bihugu cyane cyane dukuramo inkunga usanga umuryango ari ikintu bashyize ku ruhande. Nk'iyo tuvuze ubu buryo bwo guteganya imbyaro bwa kamere ntidushobora kubona inkunga bisaba ko twishakamo ibisubizo.'

    'Nka Leta y'u yo Rwanda yumva akamaro k'umuryango ni yo mpamvu tutagomba kwishinga iriya ngengabitekerezo isenya umuryango. Byaragaragaye ko iyo usenye umuryango uba usenye n'Igihugu.'

    Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko iyo umuryango ujegajega ugira ingaruka ku gihugu asaba umusanzu mu kubaka imibanire yawo ihamye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-umuryango-ujegajega-n-igihugu-bikigiraho-ingaruka-cardinal-kambanda

  • Ibihugu by'i Burayi bigiye kuganira na Iran ku ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire – #rwanda #RwOT

    Biteganyije ko abo bayobozi bazahura ku wa 20 Kanama 2025. Bazabanza kuganira n'Umuyobozi ushinzwe Politiki Mpuzamahanga mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU), Kaja Kallas, mbere yo guhura na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Iran.

    Ni ibiganiro abo bayobozi bagiye guhuriramo mu gihe hashize iminsi irindwi Israel itangije intambara kuri Iran, ibitero ab'i Tel Aviv bavuze ko ari ibyo kuburizamo umugambi wa Iran wo gukora intwaro za kirimbuzi hifashishijwe ingufu za nucléaire.

    Ni intambara imaze kwangiza byinshi birimo guhitana bamwe mu bayobozi bakuru ba Iran barimo Umugaba Mukuru w'Ingabo, Ali Shadmani wari umaze iminsi ine gusa ashyizweho asimbuye Mohammad Bagheri na we wari wamaze kwicwa na Israel.

    Kugeza ku wa 18 Kanama 2025 hari hamaze gupfa abarenga 230 ku ruhande rwa Iran n'abagera kuri 25 ku ruhande rwa Israel.

    Ibiganiro bigiye guhuza Iran n'abo mu Burayi yagizwemo uruhare n'ibindi bihugu birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Impamvu nyamukuru yabyo ni ukumvisha ab'i Tehran ko bakwiriye kugaragaza ko bazakoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa bitagamije inabi. Ni ukuvuga hatagamijwe gucura intwaro za kirimbuzi.

    Ni ibiganiro kandi bizakurikirwa n'ibindi bitomoye bizagirwamo uruhare n'inzobere kuri iyo ngingo, aho zizakorwa isesengura ku ngu ngufu za nucléaire n'ibibazo zateza.

    Chancelier w'u Budage, Friedrich Merz, yari aherutse kugaragaza ko ashyigikiye ibitero bya Israel ndetse agaragaza ko Iran ikwiriye kumanika amaboko bitaba ibyo igahura n'ingaruka zikomeye zirimo gusenyuka burundu.

    Ku wa 18 Kanama Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Budage, Johann Wadephul na we aherutse kugira inama Iran avuga ko ikwiriye gushaka igisubizo gitanga icyizere ku bijyanye n'icyo igamije gukoresha ingufu za nucléaire.

    Ati 'Ntabwo amazi ararenga inkombe, ibiganiro biracyashoboka.'

    Nubwo Israel ivuga ko igambiriye kubirizamo umugambi wa Iran wo gukora intwaro za kirimbuzi, i Tehran barabihakana bakagaragaza ko nta gahunda bafite yo gukoresha ingufu za nucléaire ku mpamvu za gisirikare.

    Intambara ya Israel na Iran ikomeje kwangiza byinshi. Aha ni i Tel Aviv


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-by-i-burayi-bigiye-kuganira-na-iran-ku-ikoreshwa-ry-ingufu-za-nucleaire

  • U Rwanda rwasinyanye amasezerano na OPEC ya miliyari zirenga 430 Frw – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu masezerano yasinywe ku wa 17 Kamena 2025 i Vienne muri Autriche. Yasinywe na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa n'Umuyobozi wa OPEC Fund, Dr. Abdulhamid Alkhalifa.

    Azashorwa mu mishinga y'ingenzi iganisha ku iterambere rirambye, irimo kubaka ibikorwa remezo bijyanye n'igihe, kunoza serivisi z'ibanze zigenerwa abaturage, guteza imbere imyuga, gufasha urwego rw'abikorera gukomeza gutera imbere n'ibindi.

    Ni ubufatanye buzibanda kandi ku guteza imbere ubuhinzi, binyuze mu kongerera imbaraga ibikorwa byo kuhira bigezweho no kubika umusaruro neza mu buryo butuma utangirika, gushyigikira ikoreshwa ry'ingufu zisubira, cyane cyane izikomoka ku mirasire y'izuba no guteza imbere urwego rw'ubwikorezi cyane cyane ubwo mu kirere.

    Umuyobozi Mukuru wa OPEC, Dr. Abdulhamid Alkhalifa, yavuze ko iyi nkunga izakoreshwa hagati ya 2025—2028 , ikazagira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry'ubukungu, kugabanya ubukene, no kuzamura imibereho myiza y'abaturage binyuze mu guhanga imirimo mishya no kunoza uburyo bwiza bwo gutanga serivisi.

    OPEC ikunze gufatanya n'u Rwanda mu mishinga itandukanye,aho nko mu 2021, iki kigega cyemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 20$, igamije kugeza amashanyarazi ku baturage barenga 270.000 bo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Gakenke.

    Iyi nguzanyo yakurikiye indi ya miliyoni 20$ cyari cyaratanze mu 2018, yifashishijwe mu kugeza amazi meza ku baturage no kwimakaza mu Mujyi wa Kigali n'indi mijyi iwunganira.

    Mu gihe cy'imyaka igera kuri 50 imaze ikorana n'u Rwanda, Ikigega OPEC kimaze gutanga inkunga irenga miliyoni 200$.

    Iyo nkunga yakoreshejwe cyane cyane mu guteza imbere urwego rw'ubwikorezi, ibikorwa remezo by'amazi, isuku n'isukura, kongera amashanyarazi ndetse no gushyigikira ubucuruzi mu byiciro byazahajwe n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19.

    U Rwanda rumaze kuba umufatanyabikorwa wacyo kuva mu mwaka wa 1976, ubwo iki kigega cyatangizwaga n'ibihugu bicukura peteroli hagamijwe iterambere mpuzamahanga (OFID). Hari hagamijwe gushyigikira iterambere ry'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Yusuf Murangwa (ibumoso) n'Umuyobozi wa OPEC Fund, Dr. Abdulhamid Alkhalifa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasinyanye-amasezerano-na-opec-ya-miliyari-zirenga-430-frw

  • Uko 'Umutuzo mu Gacaca' uri kurandura amakimbirane hagati y'abashakanye i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Umutuzo mu Gacaca ni gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Munyiginya, aho buri wa Gatanu itsinda ririmo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, uhagarariye abagore, umukozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, ushinzwe irangamimerere ndetse n'umuntu uvuga rikijyana mu Mudugudu runaka.

    Baragenda bakajya muri rwa rugo rufitanye amakimbirane bakaganira na rwo bisanzuye, uwo muryango ukababwira ibibazo ufitanye bakawugira inama ndetse na nyuma bakajya bakurikirana ko inama bawuhaye zishyirwa mu bikorwa. Itsinda nk'iri kandi riri ku Kagari ndetse no ku Mudugudu.

    Ni ibintu byakemuye amakimbirane mu miryango 36 iri muri uyu Murenge ndetse binawuhesha igihembo wahawe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yavuze ko bajya gutangiza ubu buryo bw'Umutuzo mu Gacaca, babonaga hari ibibazo byinshi by'amakimbirane babikemura ntibitange ibisubizo neza.

    Ati 'Buriya umuturage iyo ugiye ukamwegera ukamusanga mu rugo buriya ni bwo akubwira neza ibibazo afite ari kumwe n'umuryango noneho mukicara mukabivugaho neza atari nka kuriya agusanga mu biro umufitiye akanya gato, wifuza no kwakira undi muntu uri hanze, hari n'igihe ka kanya gato atakubwira yisanzuye.''

    Gitifu Mukantambara yavuze ko gusanga umuturage mu rugo bibafasha mu kubabwiza ukuri ikibazo gihari kandi bakabivuga bisanzuye. Yavuze ko iyo bagiyeyo bwa mbere ikibazo ntigikemuke basubirayo ku buryo bahava babonye umwanzuro mwiza.

    Nyiramahirwe Chantal na Kayonga Samuel batuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya, bari bamaze imyaka 16 babana mu makimbirane.

    Nyiramahirwe yavuze ko yatangiye kujya akubitwa, aza no kwahukana amara amezi atandatu iwabo bamusaba kugaruka mu rugo ngo kuko ari ko zubakwa. Yavuze ko ubuzima bwakomeje kumugora kugeza ubwo babamanitse ku Kagari mu ngo zibanye mu makimbirane.

    Ati 'Nagiye kubona mbona ubuyobozi bw'umurenge buramanutse buza kudusura mu rugo iwacu, dusasa inzobe batubaza igituma tubana nabi. Icyo gihe twasanze kutaganira ari byo byaduteraga amakimbirane, bambwira ngo umugabo wawe aciye aha nkumva ko agiye mu bagore yaza tugashwana, tukarwana.''

    Kayonga Samuel we yavuze ko ubu buryo bw'Umutuzo mu Gacaca bwamufashije kongera kuganira n'umugore we ndetse binatuma bongera kugira iterambere. Nyuma y'aho mbere bagiranaga ibibazo amatungo ari mu rugo bakayagurisha bahimana.

    Mukarubibi Oliver utuye mu Mudugudu wa Nyagahanga mu Kagari ka Nkomangwa, avuga ko we n'umugabo we bari bamaze imyaka itatu batumvikana, kugeza aho ikibazo cyabo kigeze no ku buyobozi bw'Akarere.

    Ati 'Nageze n'aho nifuza kwiyahura kuko umugabo yarankubitaga bikomeye. Ubuyobozi bw'Umurenge bwaradusuye, tumarana nk'amasaha atatu, ariko rwose ibibazo byose twari dufite bahavuye bikemutse, banakomeza kudukurikirana kugeza ubwo ubu mu rugo ari amahoro.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umutoni Jeanne, yabwiye IGIHE ko ubu buryo bw'Umutuzo mu Gacaca bagiye kubwifashisha mu mirenge yose mu rwego rwo gukemura ibibazo by'amakimbirane biri mu miryango.

    Kugeza ubu imiryango irenga 300 yo mu Karere ka Rwamagana ibana mu makimbirane mu gihe igera ku 120 imaze kuyakurwamo hifashishijwe uburyo butandukanye.

    Abayobozi iyo begereye abaturage mu mutuzo mu Gacaca bahava ibibazo bikemutse

    Nyiramahirwe Chantal na Kayonga Samuel bishimira ko babanye neza nyuma y'imyaka 16 bari mu makimbirane

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, avuga ko ubu buryo bushya bwabafashije cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-batangiye-kwifashisha-umutuzo-mu-gacaca-mu-gukemura-amakimbirane