Blog

  • Umugore anshinja ko namutereye inda muri Gereza ngo yaransuraga tukagira aho twihengeka-Emile #rwanda #RwOT

    Avuga ko ubwo yakoraga umwuga w’ubwarimu yahuye n’umukobwa bagakundana akaza kumutera inda bakaza gushyingiranwa ndetse muri 2017 bakaza gusezerana mu mategeko.

    Ngo nyuma yaje kumuteretera akazi k’ubugenzuzi bw’inyama ariko bakaza kumushinja gukoresha inyandiko mpimbano ko anyereza imisoro.

    Emile avuga ko muri 2018 yabigiyemo kugira ngo akurikirana iby’umugore, ariko umugore we aza kwakwa ruswa n’umugenzacyaha na we agatabwa muri yombi aho agereye muri gereza akajya avugana n’uriya mugore.

    Ati 'Ni bwo baje kungerekaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bikozwe na [avuga izina ry’uwo mugenzacyaha] ndafungwa njya muri gereza ya Musanze.'

    Avuga ko uwo mugenzacyaha yamusanze muri Gereza ya Musanze aho yari afungiye akamubwira ko naramuka afunguwe atazamara amezi abiri atarapfa.

    Ngo yafunzwe amaze kwaka inguzanyo muri banki kugira ngo ashingire business umugore we yanamusizemo ariko akaza gukoresha ariya mafaranga mu buryo yishakiye afatanyije n’umuveterineri yari yakiye akazi.

    Avuga ko yafunguwe ku itarki 11 Nzeri 2020 ahamagara umugore we amubwira ko yagiye kuba iwabo undi agahita jya kubana na mubyara we w’I Nyagatare.

    Avuga ko yinjiye muri Gereza ku itariki 22 Nzeri 2018 akaza gufungurwa tariki 11 Nzeri 2020 arangije igihano cy’imyaka ibiri ariko agasanga umugore we yarabyaye mu kwezi k’Ukuboza 2020 ubwo umugabo we yari amaze amezi atatu afunguwe.

    Avuga ko aho aviriye muri gereza yatanze ikirego cy’ubutane kinashingiye ku kuba umugore we yarabyaranye n’undi mugabo nyamara ngo mu Bushinjacyaha uriya mugore yavuze ko ari we babyaranye kuko bajyaga bakora imibonano mpuzabitsina ubwo yamusangaga muri gereza bakagira aho bihengeka.

    Icyakora ngo amakuru afite ni uko uwo mwana yamubyaranye n’uriya muvuzi w’amatungo bari bafitenya umubano wihariye kuko banasa cyane.

    Avuga kandi ko afite impungenge z’uko ashobora kwicwa ngo kuko uwo mugabo wabyaranye n’umugore we afite ubushobozi bwinshi kandi akaba akomeje kumugendaho.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umugore-anshinja-ko-namutereye-inda-muri-Gereza-ngo-yaransuraga-tukagira-aho-twihengeka-Emile

  • Rukundo Dismas yerekeje muri Côte d'Ivoire guhatanira ikamba rya Mister Africa 2021[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Rukundo na bagenzi be bategerejwe i Abidjan kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 ari nabwo irushanwa rigomba gutangira.

    Iri rushanwa rigamije kureba umuhungu mwiza muri Afurika rihurije hamwe abagera kuri 19 baturutse mu bihugu bitandukanye.

    Bitewe n'icyorezo cya COVID-19 bimwe mu bice by'iri rushanwa byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Aba basore b'ibibigango bagiye gukora umwiherero uzamara iminsi ine ubera muri Sofitel Hotel Ivoire.

    Tariki 18 Nzeri 2021 nibwo bazahatana hakamenyekana usimbura umunya-Nigeria Emmanuel Umoh wahize abandi mu 2019.

    Mu 2020 ntabwo iri rushanwa ryabaye bitewe n'icyorezo cya COVID-19 cyari cyibasiye Isi.

    Rukundo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry'uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational aho yari ahanganye n'abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye ariko ntiyagira amahirwe yo gutsinda gusa agera muri barindwi ba nyuma. Yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu 2016.

    Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk'iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b'intarumikwa bari bahanganye. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rukundo-dismas-yerekeje-muri-cote-d-ivoire-guhatanira-ikamba-rya-mister-africa

  • U Rwanda ntirwaciriye bugufi Museveni nk’ahandi bamwita Papa- Gonza #rwanda #RwOT

    Gonzaga Muganwa wasesenguye ikibazo kiri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bimaze igihe bidacana uwaka, yavuze ko ahanini iki kibazo gishingiye ku guharanira ubuhangange ku ruhande rwa Museveni.

    Avuga ko ubwo Museveni yafataga ubutegetsi muri Uganda, benshi mu bo babufatanye batekerezaga ko iyo mpinduramatwara izahita inakomereza mu bindi bihugu byo mu karere.

    Ati 'Ariko ntabwo byari gushoboka kuko kuyobora Uganda ubwabyo byari bibaye akazi gahoraho umunsi ku wundi kandi ari na kanini cyane.'

    Gusa ngo Museveni n’abo bafatanye Uganda bagiye bagira uruhare mu mpinduramatwara mu karere mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Sadani y’Epfo, muri Centrafrique no muri Somalia.

    Gonza avuga ko icyo cyubahiro cya Museveni yakomeje kukiyumvamo kugeza n’ubu ariko ko muri iki gihe bigoye ko abantu bakurikiza ingendo ye kuko imitegekere ye 'ntabwo igeze ku rwego rwo kuvuga bati 'uyu muntu abantu bamwitangira bakareka ibyabo kugira ngo bamukurikire.'

    Avuga ko by’umwihariko u Rwanda rutigeze rucira bugufi Museveni 'nk’ukuntu Sudani y’Epfo n’u Burundi bamworohera aho bamwita Papa.'

    Avuga ko ibi bifite impamvu cyane cyane bikaba bishingiye ku miterere y’abayobozi b’u Rwanda bihagararaho ngo indi mpamvu ishingiye ku mateka aho u Rwanda kuva cyera rutigeze rujya munsi y’ikindi gihugu mu karere.

    Gonzaga Muganwa kandi avuga ko mu gihe kinini gishize hari igihe Perezida Museveni yigeze kwita Perezida Kagame n’abandi abahungu be igihe u Rwanda na Uganda barwaniraga Kisangani ubwo yatumiraga abadepite mu 1999.

    Ati 'Icyo gihe yaravuze ngo my boys [abahungu banjye] ashaka kuvuga abayobozi b’u Rwanda, ngo baracyari baton go ntibaramenyera neza. Icyo gihe byahise birakaza u Rwanda.'

    Uyu musesenguzi avuga ko nk’umuyobozi mukuru yagakwiye kumenya uko afata abandi bayobozi bakuru b’ikindi gihugu gifite ubwigenge nk’u Rwanda.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-ntirwaciriye-bugufi-Museveni-nk-ahandi-bamwita-Papa-Gonza

  • Twagirayezu ukekwaho Jenoside yasabye kongererwa iminsi yo gushaka abamushinjura #rwanda #RwOT

    Abunganira Twagirayezu Wenceslas woherejwe n'igihugu cya Denmark ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye urukiko kongerwa iminsi bagashaka abatangabuhamya bashinjura uregwa.

    Bitandukanye ni uko Twagirayezu usanzwe aburanira aburana hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yaburanye ari mu rugereko rwihariye rushinzwe kuranisha ibyaha Mpuzamahanga n'iyambukiranya imipaka ruri I Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda.

    Twagirayezu ufungiye muri Gereza ya Mpanga.

    Umwuganizi we Me Bikotwa Bruce yagaragarije urukiko ko yahawe igihe gito n'ubushobozi budahagije bwo gukora iperereza ry'ibanze ashaa abatangabuhamya bashinjura umukiriya we.

    Me Bikotwa agaragaza ko abo batangabuhamya bagombaga kuva mu bihugu birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, no ku mugabane w'u Burayi.

    Me Bikorwa yakomeje avuga ko iminsi Ine (4) yahawe yo gukora iperereza ry'ibanze mu buri gihugu yari mike, aho yemeza ko mu Rwanda iryo perereza ryagombaga kubera mu Karere ka Rubavu, Twagirayezu avukamo, akajya ku ri site Eshanu(5)  arizo Busasamana, Komine Rouge, mundende n'ahandi.

    Izo site zose ngo ntiyazigezeho bitewe n'igihe gito yari yarahawe.

    Umwunganizi wa Twagirayezu yagaragaje ko ajya kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ho byamugoye kwambuka umupaka, kuko hari ibyo abashinzwe abinjira n'abasohoka bamusabye biba ngombwa ko ategereza maze abatangabuhamya asanga bagiye.

    Me Bikotwa yavuze ko yagombaga kubonana n'abatangabuhamya 117 ariko yabonanye n'abagera kuri 41 gusa.

    Aha yahise asaba ko yakongererwa iminsi yo kongera gukora iperereza ry'ibanze kandi akanongererwa ubushobozi kugira ngo we n'umukirya we babashe kugira icyo bageraho.

    Mu magambo ye yagize ati 'Abatangabuhamya bifuje ko urubanza rukwiye kubera mu karere ka Rubavu, mu rwego rwo kugira ngo babashe kurukurikirana biboroheye.'

      Ubushinjacyaha bwahawe ijambo maze buvuga ko bakwiye kumva ko byanashoboka ko umubare Me Bikotwa yabonye ari abatangabuhamya bashobora no kuba bafasha urukiko, bityo ko atari ngombwa ko umubare Bikotwa avuga mu gihe waba utabonetse ntacyo byatwara.

    Urukiko rwafashe umwanya ruriherera rusuzuma ubusabe b'ubwunganizi bwa Twagirayezu, rutegeka ko niba hari abandi batangabuhamya, bashobora kuganira binyuze ku ikoranabuhanga.

    Ikindi ngo aho abatangabuhamya bazumvirwa byo bizigwaho igihe cyabyo nikigera.

    Twagirayezu Wenceslas yatawe muri yombi n'igihugu cya Denmark muri 2017. 

    Uyu mugabo wari unafite ubwenegihugu bwa Denmark yaje koherezwa mu Rwanda mu mwaka wa 2018.

    Twagirayezu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari atuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ari Mwarimu.

    Uyu mugabo w'imyaka 53 y'amavuko yagiye muri Denmark mu mwaka wa 2001, akekwaho ibyaha bibiri birimo  icya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Ashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Busasamana mu Karere ka Rubavu, ndetse  n'abari bahungiye muri Kaminuza ya Mudende.

    Iburanisha ritaha ryimuriwe tariki 26 Ukwakira 2021.

    Theogene NSHIMIYIMANA

    The post Twagirayezu ukekwaho Jenoside yasabye kongererwa iminsi yo gushaka abamushinjura appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/14/twagirayezu-ukekwaho-jenoside-yasabye-kongererwa-iminsi-yo-gushaka-abamushinjura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=twagirayezu-ukekwaho-jenoside-yasabye-kongererwa-iminsi-yo-gushaka-abamushinjura

  • Rusizi: Inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe umuriro wari ukimara gufata iyo nzu y’ubucuruzi, abashinzwe umutekano ndetse n’abarara izamu kuri iyo nzu bahamagaye abazikoreramo, batabarana ingoga, bahagera basanga na Polisi y’igihugu ishinzwe kuzimya umuriro yazanye imashini, batangira guhangana n’uwo muriro, bagabanya ingufu wari ufite nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakorera muri iyo nzu witwa Ntakirutimana Sosthene.

    Ntakirutimana yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko muri uko guhurura, ngo bahise baca imiryango batangira gusohora bimwe mu bicuruzwa byari muri iyo nzu y’ubucuruzi, na cyane ko ngo umuriro wari wahereye ku gice ny’inyuma mu gikari cya Farumasi yitwa ‘IRAFASHA’ ikorera muri umwe mu miryango y’iyo nzu.

    Ntakirutimana yongeyeho ko hari ibyangiritse muri Farumasi n’ibindi by’ubucuruzi busanzwe, ariko bakaba bari bataramenya agaciro n’ingano y’ibyangijwe n’iyo nkongi, cyangwa se ngo bamenye niba hari ubuzima bw’abantu yahitanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yavuze ko atahise amenya ibyangiritse kuko yari ari mu nama.

    source : https://ift.tt/3C1ZKae

  • REB irahugura abakurikirana abanyeshuri hagamijwe guhashya imyitwarire mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo mahugurwa aje, nyuma y’aho hari ibikorwa bigaragaza imyitwarire mibi byakozwe n’abanyeshuri mu mashuri atandukanye mu minsi ishize ya vuba.

    Ni amahugurwa yatangirijwe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, yitabirwa n’abagera kuri 45, ariko bikazakomeza ku buryo hazahugurwa abagera kuri 500.

    Intego y’ayo mahugurwa ahanini, ngo ni uguhugura abo bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu bigo by’amashuri, uko bajya bakemura ibibazo bijyanye n’imyitwarire mibi y’abanyeshuri (indiscipline cases), uko batega amatwi abanyeshuri bakumva ibyo bifuza, uko babafasha mu kubikemura ndetse no gutanga raporo ku buyobozi bw’ishuri.

    Mbarushimana Nelson, Umuyobozi mukuru wa REB yagize ati “Tubafitiye icyizere, mushobora kuba abantu bazana impinduka nziza mu bijyanye n’imyitwarire mu mashuri, turababonamo ubushobozi bwinshi bwo kuba mwabikora. Imyitwarire myiza y’abanyeshuri ni ingenzi cyane kandi igomba kuba ari yo ishyirwa imbere. Mugomba kubitangaho umusanzu wanyu”.

    Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’imishinga itandukanye harimo, “Inspire, Educate and Empower Rwanda (IEE)’, ‘VVOB-education for development’, na ‘World Vision’.

    Ibibazo bya vuba aha bijyanye n’imyitwarire mibi, byagaragaye ku banyeshuri batandatu bo mu Kigo cya ‘ESECOM Rucano TVET School’ mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’ Iburengerazuba, aho bakatiwe gufungwa iminsi 30 nyuma y’uko ubushinjacyaha bubashinje kwangiza umutungo w’ikigo cy’ishuri, mu gihe bari barangije ibizamini bya Leta, ku itariki 29 Nyakanga 2021. Mu kwezi gushize kwa Kanama 2021, byavugwaga ko iperereza kuri icyo kibazo rikomeje.

    Dr. Thierry Murangira, umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’, ku itariki 29 Nyakanga 2021, yabwiye itangazamakuru ko abo banyeshuri nyuma yo kurangiza ibizamini bya Leta, bagiye mu kabari, hanyuma mu gutaha bagaruka bamwe muri bo basinze, basenya uruzitiro rw’aho bararaga mu kigo cy’ishuri.

    Amazina y’abanyeshuri bakurikiranywe kubera icyo kibazo ntiyatangajwe muri raporo, ariko byavuzwe ko bose bafite hagati y’imyaka 18 na 25 y’amavuko.

    Dr Murangira yagize ati “Basenye uruzitiro rw’aho barara, bagezemo imbere batwika ibitanda. Ntituzigera twihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibyo, abantu bagombye kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko”.

    Dr. Murangira avuga ko kwangiza umutungo w’undi ubigambiriye bihanishwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 186 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda.

    Iyo umuntu ahamijwe icyo cyaha, ngo ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri, ariko kitarengeje amezi atanu, hakiyongeraho n’amande atari munsi y’ibihumbi magana atatu by’Amafaranga y’u Rwanda (300.000Frw), ariko atarengeje ibihumbi magana atanu by’Amafaranga y’u Rwanda (500.000 Frw) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

    Uwahamwe n’icyaha cyo gusenya, we ngo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu, hakiyongeraho amande ya Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, ariko atarengeje miliyoni eshanu.

    Ahandi hagaragaye ikibazo cy’imyitwarire mibi y’abanyeshuri, ni ku ishuri ryitwa ‘Gakoni Adventists college’ aho abanyeshuri bigaragambije muri Gashyantare 2021, muri uko kwigaragambya, ngo abanyeshuri basenye amadirishya y’amashuri bigiramo.

    Mushyikirano Joseph, umwe muri abo barimo guhabwa amahugurwa na REB, yavuze ko imyitwarire myiza y’abanyeshuri yagombye kureberwa mu bice bitatu harimo, Sosiyete, Umuryango n’Ishuri.

    Mushyikirano yagize ati “Imyitwarire y’umunyeshuri igaragarira ku ishuri, ariko uko bitwara biba ari umusaruro wa sosiyete n’umuryango. Abana bo muri iyi minsi bashaka kwigana ibyo ari byo byose babona kuri Televiziyo .”

    source : https://ift.tt/3lncDF3

  • Ni umwamikazi mu muziki- Kitoko yavuze kuri… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo izasohoka ari 'Video Lyrics' igaragaramo umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro n'umukunzi we Kayiteshonga Chris babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yagombaga kuba yarafashwe, ariko Kitoko na Cécile Kayirebwa bakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kitoko yavuze ko ubwo yari afite igitaramo mu Bubiligi mu myaka ishize, ari bwo yahuye na Cécile Kayirebwa amubwira ko akunda indirimbo ze, Cecile nawe amusubiza amubwira ko (nawe) ajya yumva indirimbo ze.

    Avuga ko yahereye aho amusaba ko bakorana indirimbo. Ati: “Namubwiye ko nkunda indirimbo ze kandi nifuza ko twakorana indirimbo, ambwira ko nawe asanzwe yumva izanjye mu by’ukuri nta kibazo yabigiramo tuzakorana. Arabinyemerera.'

    Uyu muhanzi yavuze ko nyuma y’icyo gitaramo bahise bajya muri studio, bifata iminsi ibiri kugira ngo indirimbo ibe irangiye.

    Kitoko avuga ko Kayirebwa ari 'Umwamikazi mu muziki' wakoze amateka, ufite indirimbo zizumvwa ingoma ibihumbirajana. Avuga kandi atekereza ko Kayirebwa ari 'Umuntu utazibagirana mu mateka y’u Rwanda mu muziki.'

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Rurabo', yavuze ko uyu muhanzikazi wagwije ibigwi yita cyane ku miririmbire y’Ikinyarwanda ari nacyo kintu yamwigiyeho.

    Ati 'Ikintu rero nabonye yitaho ari nacyo namwigiyeho, ni imiririmbire y’Ikinyarwanda. Akunda Ikinyarwanda gitomoye cyuzuye nibyo bintu nabonye. N'indirimbo wumva akunda ni indirimbo ziririmbitse muri ubwo buryo.'

    Kitoko wakunzwe mu ndirimbo zifite umudiho wa Afrobeat, aherutse kugirana ibiganiro na Ambasaderi Yamina Karitanyi ku ruhare rw'Umugore muri Politiki y'u Rwanda.

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'You', 'Kano Kana', 'Rurashonga' n'izindi, Ambasaderi Yamina Karitanyi yamusobanuriye byinshi, arushaho gusobanukirwa, ibyo azifashisha mu gitabo gisoza amasomo ya Kaminuza ari gutegura.

    Kitoko yatangiye kwiga muri Kaminuza ya London South Bank University, yigisha ibijyanye n'ubushabitsi no guhindura imibereho y'ubuzima bw'abantu.

     Kitoko yateguje indirimbo 'Ndakumbuye' yakoranye na Cécile Kayirebwa Kitoko yavuze ko Cécile Kayirebwa ari umwamikazi w'umuziki kandi indirimbo ze zizumvwa ingoma ibihumbirajana

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GAHORO’ YA KITOKO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109494/ni-umwamikazi-mu-muziki-kitoko-yavuze-kuri-cecile-kayirebwa-anateguza-indirimbo-bakoranye-109494.html

  • Sheebah Karungi yibasiwe ku mbuga nkoranyamb… – #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga zari zuzuye amakuru y'umunyamakuru wa siporo kuri NTV, Andrew Kabuura, avuga ko yaciye inyuma umugore we  Flavia Tumusiime akajya kuryamana n’uwitwa  Twinomujuni, umukozi wa Ambasade y'Ubufaransa i Kampala. Nyuma yibi bibaye, bamwe bavugaga ko n’ubundi na Flavia aca inyuma umugabo we. Sheebah yaje kurengera Flavia avuga ko arengana, kandi bidakwiye ko amakosa yose yajya ajya ku mugore gusa.

    Igitekerezo cya Sheebah Karungi cyazamamuye amarangamutima. Yagize ati Ati: “Njyewe natewe isoni n’uburyo societe itubaha umugore ukora cyane, wubaha, ufite ubwenge nka Flavia Tumusiime, nyamara nzi neza ko yamaze kunyura muri byinshi  bihagije!  Akenshi umugore niwe utungwa agatoki n'iyo byaba bitamuhama. Flavia humura barashaka kugushyira hasi, wibaha umwanya”.

    Bamwe bahise bamwibasira ko atazi iby’abashakanye kuko we aryamana n'abo bahuje ibitsina. Uwitwa Wasswa Gerald yagize ati: 'Nawe waciye inyuma Koko na Nina Roz  bireke rero'. Aha yashakaga kuvuga ko yaciye inyuma abakobwa bagenzi be. Ian Martin we aza ashimangira ko Sheebah yaryamanye n'abo bahuje ibitsina. Amakuru avuga ko Sheebah Karungi yaba aryamana n'abo bahuje ibitsina bityo gushaka umugabo akabigenza gacye. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109495/sheebah-karungi-yibasiwe-ku-mbuga-nkoranyambaga-bamwita-umutinganyi-109495.html

  • Hari abagabo bahohoterwa bamwe bikabaviramo kwiyahura (Ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Gakoma bagaragarije RIB ko hari abagore bahohotera abagabo
    I Gakoma bagaragarije RIB ko hari abagore bahohotera abagabo

    Banagaragarije iki kibazo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) babagendereye tariki 13 Nzeri 2021, mu rwego rwo kubegereza serivise z’ubugenzacyaha kuko batuye kure ya sitasiyo ya RIB, no kugira ngo bungurane ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo birinde ibyaha birimo n’icyugarije igihugu cyose muri rusange cyo gusambanya abangavu bakanaterwa inda.

    Nk’uko abatuye muri aka kagari babyivugira, ngo hari abagore bahatuye bigize indaya, harimo abafite abagabo bafungishije by’amaherere cyangwa babahunze kubera imyifatire mibi, usanga basenya ingo za bagenzi babo; ndetse n’ababafite ariko babajujubije, birirwa mu kabari bakanataha mu gicuku.

    Ikibabaza cyane abagabo baho, ngo ni uko ntacyo bashobora kuvuga imbere y’iyo myitwarire mibi y’abagore bashatse, kuko uvuze gatoya umugore ahita ahamagara RIB, hanyuma umugabo agatanga ibisobanuro bimuviramo gufungwa cyangwa kurekurwa ariko akabitanga yabanje gufungwa.

    Uwitwa Eric agira ati “Wowe barakujyana bakakubika, wa mugore akagenda ataka, bakumva iby’umugore wowe ntibakumve. Noneho nyuma yaho, baperereza ngo uyu Munyarwanda ararengana, abaturanyi bakabona uragarutse.”

    Yungamo ati “Abagore babahaye intebe nk’aho bayicayeho ahubwo bayihagararaho. Ntabwo ari byiza kuko umugore n’umugabo bagombye kumvikana.”

    Uretse abagabo bashwana n’abagore bagafungwa, ngo hari n’abo usanga bananirwa kwihanganira ibyo bakorerwa n’abagore bagahitamo guta ingo, ariko bazamenya ko abagore basigaye bapfusha ubusa imitungo y’urugo, bayigurisha amafaranga avuyemo bakayasangira n’abandi bagabo, bakagaruka bagira ngo batesheranye, hanyuma abagore bakitabaza RIB, bagafungwa.

    Umugabo umwe atanga urugero rw’umugabo wafunzwe by’amaherere muri ubu buryo agira ati “Umugore yari afitanye uburaya n’umuyobozi w’umudugudu, urumva ko umugabo atari kumuregera, ntiyari no kuzamuka ngo aregere hejuru mudugudu atamusinyiye. Imyitwarire ye yamuviriyemo gushinjwa na mudugudu ndetse n’abandi bagabo basambana n’umugore, none ubu ari mu buroko.”

    Kubura aho berekera, kuvuga bikabaviramo gufungwa, no guhunga urugo bakabona na byo bitabamereye neza, bituma ngo hari abahitamo kwiyahura.

    Ni muri urwo rwego i Gakoma ngo hari abagabo bane baherutse kwiyahura, babiri barapfa, babiri bandi baravurwa barakira. Hari na batatu ubu bataye ingo, nk’uko bivugwa na Visi Perezida w’Inama njyanama y’Akagari ka Gakoma.

    Hari n’abakiri kumwe n’abagore babo usanga bibaza amaherezo y’imyitwarire y’abagore babo inagira ingaruka ku myitwarire y’abana.

    Uwitwa Evariste Kabandana ati “Ejobundi abana baransuzuguye, mbwira nyina nti bansuzugura kubera wowe. Ubuyobozi bwaraje busanga nta jambo umugabo akigira. Ni bya bindi usanga umugore akwizirikaho avuga ngo nyica bagufunge, ngo nkora bagufunge!”

    Kwisanga nta kivugira, bituma usanga abagabo bifuza ko habaho amategeko abarengera na bo. Aha ariko baba biyibagije ko itegeko rirengera abagore ari na ryo rirengera abagabo nk’uko bivugwa na Jean Claude Ntirenganya, ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB.

    Espérance Uwizeyimana, Umukuru w’Umudugudu wa Kizenga, ukaba umwe mu midugudu igize Akagari ka Gakoma, we avuga ko abona umuti kuri iki kibazo cy’abagabo binubira gufungwa nyamara wenda ari bo barengana, ari uko mbere yo kwakira ikirego, RIB yagombye kujya ireba uko umuryango wagerageje kugikemura.

    Ibi abivugira ko mu muryango ari bo baba bazi neza ishingiro ry’amakimbirane hagati y’abashakanye, ku buryo baba bazi umunyamafuti n’umunyakuri.


    source : https://ift.tt/3984ApO

  • Cassa Mbungo akomeje guhirwa muri Kenya #rwanda #RwOT

    Umutoza w’umunyarwanda utoza ikipe ya Bandari FC muri Kenya, Cassa Mbungo Andre akomeje guhirwa muri iki gihugu, ni nyuma yo kongera gutorwa nk’umutoza w’ukwezi muri shampiyona y’iki gihugu ya 2020-2021.

    Cassa Mbungo Andre yegukanye iki gihembo cy’umutoza w’ukwezi wa Kanama nyuma y’uko ari ku rutonde rw’abatoza 5 bahanganiye igihembo cy’umutoza mwiza wa shampiyona ya Kenya.

    Cassa Mbungo Andre yaherukaga kwegukana iki gihembo muri Muatarama 2021 ubwo yari akigera mu ikipe ya Bandari.

    Yegukanye igihembo cy’umutoza w’ukwezi kwa Kanama 2021, nyuma y’uko mu mikino 5 yakinnyemo yatsinzemo 4 akanganya 1.

    Yatsinze Tusker FC yatwaye igikombe ibitego 2-1, akurikizaho Kakamega Homeboyz na yo ayitsinda ibitego 2-1 mbere yo kunyagira Mathare United 3-0.

    Yanganyije na Sofapaka ibitego 2-2 mbere y’uko isoreza kuri Wazito FC yatsinze ibitego 2-0 ku wa 22 Kanama ku munsi wa nyuma wa Shampiyona ya Kenya.

    Iki gihembo cyatanzwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 13 Nzeri, Cassa Mbungo yahembwe ibihumbi 50 by’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga arenga gato ibihumbi 450 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Cassa Mbungo ni we mutoza rukumbi wegukanye iki gihembo inshuro 2 muri iyi shampiyona, muri Gashyanyare cyatwawe na Zedekiah Otieno wa KCB, Werurwe cyegukanwa na Francis Kimanzi wa Wazito, Stanley Okumbi wa Posta Rangers yegukanye icya Mata.

    Carlos Manuez Vaz Pinto watozaga Gor Mahia yatwaye icya Gicurasi, Robert Matano utoza Tusker FC yagitwaye muri Kamena ndetse na Nicholas Muyoti watozaga Kakamega Homeboyz wegukanye icya Nyakanga.

    Cassa Mbungo na rutahizamu we, Johana Mwita begukanye igihembo cy’ukwezi kwa Kanama

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cassa-mbungo-akomeje-guhirwa-muri-kenya