Blog

  • Miss Shanitah yinjiye mu bucuruzi bwo kuri in… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid-19, abaguzi n'abacuruzi barangamiye ubucuruzi bwo kuri internet nk'imwe mu nzira yoroshye yo kugura no kugurisha, Miss Umunyana Shanitah na bagenzi be bane batangiye ubucuruzi bwo kuri interineti bagamije ahanini guteza imbere 'Made in Rwanda'.

    Urubuga rwa Amazona ruzwi cyane mu bucuruzi bwo kuri internet rwigeze gutangaza ko nta kindi gihe rwakoreye amafaranga menshi nko muri iki gihe cya Covid-19 aho abantu bakangurirwa kudahura mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza iyi virus ifata mu myanya y'ubuhumekero.

    Hari ubushakashatsi bwasohotse byavugaga ko umwaka wa 2020, uzarangira abantu barenga miiyari ibihumbi bine barayobotse ubucuruzi bwo kuri internet. Iyi mibare ishobora kuba yariyongereye, kuko Covid-19 yajegeje Isi cyane mu 2020.

    Bimwe mu bifasha kongera abaguzi ku rubuga rw'ubucuruzi rwa Internet harimo koroshya uburyo inzira yo kwinjira ku rubuga, uburyo bwo kwishyura, inzira ifasha umuguzi gusubira inyuma igihe asha icyo akeneye n'ibindi.

    Muri iki gihe cya Covid-19, Miss Umunyana Shanitah yahuje imbaraga na bagenzi be bane binjira mu bucuruzi bukorerwa kuri murandasi by'umwihariko bagamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

    Kompanyi bafunguye bayise 'Sanga Pashe' , yamuritswe ku mugaragaro mu byumweru bibiri bishize, ariko bari bamaze hafi amezi umunani banoza uyu mushinga.

    Bafunguye 'Website' iriho ibicuruzwa nk'imyambaro yahanzwe n'iduka 'Zoi' ry'itsinda Mackenzies ribarizwamo Miss Nishimwe Naomie, Sandari, ibikinisho by'abana, imboga n'imbuto, ikawa, imitako itandukanye yo mu nzu n'ibindi.

    Iri tsinda ry'aba bantu ribarizwamo Miss Shanitah bafite aho bakorera mu Mujyi wa Kigali, ndetse bafite n'imbuga nkoranyambaga zitandukanye bise 'Sanga Pashe'.

    'Sanga' bisobanuye 'kuza' ni mu gihe 'Pashe' ari impine y'amazina y'abashinze uru rubuga rw'ubucuruzi bwo kuri internet.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Miss Shanitah yavuze ko uru rubuga barushinze mu ntego yo gufasha ibikorerwa mu Rwanda kugurwa hirya no hino ku Isi.

    Ati “Uru rubuga ruje gufasha mu kugeza ku bantu batandukanye bo ku Isi ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) harimo imyenda, ibihingwa byo mu nganda, ubugeni, imbuto n'ibindi muri macye ibintu byose bikorerwa mu Rwanda tukajya tubigeze hirya no hino ku Isi.”

    Akomeza ati '…Iki gitekerezo twakigize nyuma yo kubona ko ari imbogamizi ku Banyarwanda baba mu mahanga, yaba nk'abanyeshuri n'abandi bagiye kuba hanze ukabona barakumbura iby'iwabo ariko batabasha kubibona.'

    Uyu mukobwa yanavuze ko mu isesengura bakoze basanze hari ba mukerarugendo baza mu Rwanda bakishimira imitako n'ibindi ariko yagera iwabo ntabone uburyo byamugeraho.

    Ndetse ko hari n'abatuma (gutuma) ibintu bitandukanye inshuti zabo ziba zaje mu Rwanda, ariko bitewe n'ibiro baba batagomba kurenza mu ndege ugasanga ntibibashije kubageraho.

    Miss Shanitah avuga ko bafite kompanyi zitandukanye z'indege bakorana, ku buryo ibiro byose umuntu yakenera byamugeraho. Bari gukorana n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, RwandAir n'abandi bazajya babafasha kugeza ibicuruzwa ku baguzi.

    Kuva uru rubuga rwatangira, hari abatangiye kuguriraho ibicuruzwa. Ubu rurakorera mu bihugu 220 ku Isi, ndetse byitezwe ko mu myaka itanu iri imbere ruzaba rukorera ku Isi yose nk'uko izindi mbuga zubatse izina ku Isi zimeze muri iki gihe.

    Kamugisha Habib uri mu bashinze uru rubuga, yabwiye INYARWANDA ko binjiye ku isoko ry'ubucuruzi bwo kuri internet bazi neza ko hari izindi mbuga, ari nayo mpamvu bafite umwihariko w'uko igicuruzwa kigera ku mukiriya nk'uko yagitumije kandi mu gihe cyumvikanyweho.

    Ati 'Si ukumva ngo haje ubucuruzi bwo kuri internet gusa ahani ni ukureba ukuntu twafatanya n'Igihugu mu buryo guteza imbere abaturage n'Igihugu muri rusange. Tuje gukemura zimwe mu mbogamizi zari zisanzwe zibaho.'

    'Ushobora kuba wohereza urusenda mu Bubiligi ugasanga ukuntu uvugana n'umukiriya wawe ni kuri telefoni, ku buryo usanga icyizere cyo kujya ku kwishyura ari nka miliyoni 20 Frw ugasanga kugira ngo ayaguhe abanje kuguha kimwe cya kabiri.'

    Kamugisha avuga ko bafite abantu bakurikirana ibyaguzwe ku buryo imbogamizi y'abantu bavugaga ko ibyo batumijeho atari byo babonye batazigera bahura nayo.

    Uyu musore avuga ko kuri uru rubuga hariho uburyo bw'aho umukiriya ashobora gusubizwa amafaranga yawe igihe cyose yasanga ibyo yatumije atari byo ubonye. Kugeza uyu munsi iyi kompanyi ikoresha abakozi 10.

    Miss Umunyana yinjiye mu bucuruzi bwo kuri internet, avuga ko biri mu murongo w'umushinga yatanze muri Miss Rwanda 2018 w'ubukungu budashingiye guhererekanya amafaranga mu ntoki (Cashless economy) Umunyana yavuze ko yafatanyije na bagenzi be gushinga 'Sanga Pashe' mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu

    Imyambaro yo mu iduka 'Zöi' ry'itsinda ry’abakobwa ryamamaye ku izina rya Mackenzies ribarizwamo Miss Nishimwe Naomie iboneka kuri uru rubuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109516/miss-shanitah-yinjiye-mu-bucuruzi-bwo-kuri-internet-agamije-guteza-imbere-made-in-rwanda-109516.html

  • Umugabo ukekwaho kwambura no gusambanya abagore n'abakobwa yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, rutangaza ko kuri uyu wa 14 Nzeri 2021 rwafunze umugabo witwa Bagaragaza Theogene, akekwaho icyaha cyo gusambanya abagore n'abakobwa ku gahato, kubambura utwabo n'ibindi.

    Rubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, uru rwego rwatanze ubutumwa bugira buti' RIB yafunze Bagaragaza Theogene ukurikiranweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara ku bushake n'ubwambuzi bushukana'.

    Bimwe mu bivugwa ko uyu Bagaragaza yamburaga abo yashutse.

    Ubu butumwa bukomeza bugira buti' Bagaragaza yashukaga abagore n'abakobwa ko yababonera akazi, hanyuma akabasaba ko bahurira muri hoteli akabashuka akabasambanya ndetse akabiba amafaranga, ibintu byabo birimo amasakoshi na telefoni ngendanwa'.

    RIB, ikomeza ivuga ko uyu mugabo Bagaragaza, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya yayo ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.

    Mu butumwa bureba buri wese mu gukumira no kwirinda ibyaha, RIB ivuga ko ikangurira abaturarwanda cyane cyane urubyiruko kugira amakenga ku babizeza akazi cyangwa ubundi bufasha kuko bishobora kubaviramo kugirirwa nabi harimo no gusambanywa ku ngufu ndetse n'izindi ngaruka mbi ku buzima bwanyu.

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Bagaragaza avuga yemera ko yashukaga abagore n'abakobwa, bakava iwabo baje mu mujyi, bazi ko baje mu kazi. Yemera kandi ko no kubacuza cyangwa kubambura utwabo yabikoze, ariko kubasambanya ku gahato byo arabihakana, akavuga ko babaga babyumvikanyeho.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umugabo-ukekwaho-kwambura-no-gusambanya-abagore-nabakobwa-yatawe-muri-yombi/

  • Inkumi nitangira kugusura kenshi uri umusore… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bitanu uzirinda gukora, igihe ubona inkumi isigaye  igusura kenshi uri ingaragu. 

    1.Ntuzamwemerere kurara iwawe 

    Hari abasore usanga  bashimishwa no kuba inkumi yabasura ikarara, cyane cyane ab'ingaragu. buriya rero ni ikosa rikomeye kwemerera inkumi yagusuye ko irara iwawe, mu gihe nta bucuti bwihariye mufitanye cyangwa se atari umugore wawe. Ibi bishobora gukurura ibyago utateguye mu ijoro, bishobora kugushyira mu kaga gakomeye. Urugero ashobora kurwara akaremba bikamuviramo urupfu, nawe bikaba ngombwa ko ukurikiranwa mu iperereza! Mushobora no kugira ibyo mupfa bindi byagukururira ibibazo.

    2.Ntuzamwemerere kuzana ibintu bye iwawe

    Ni ikosa rikomeye kwemerera umukobwa  ko azana ibintu bye iwawe mu gihe atari umugore wawe. Yewe si nabyiza mu gihe ari inshuri yawe. Ibi byakuviramo ibyago bitandukanye wahura nabyo. Bishobora no kugutandukanya n’umukunzi wawe mu gihe azanye ibintu iwawe. Akenshi ahamara igihe bikaba byabaviramo kutumvikana no gutandukana, kubera ko uko bwije n’uko bukeye buri wese agenda amenya imico y’undi bikaba byabatandukanya umwe abonye ko yibeshye!

    3.Uzirinde kumuha urufunguzo rw’inzu yawe

    Utitaye ku kuntu agira umutima mwiza n’uko mubanye, ntuzahe na rimwe umukobwa urufunguzo rw’inzu yawe. Urubuga legitpost.com twifashishije dukora iyi nkuru, rwo ruvuga ko kabone n’ubwo yaba ari umukunzi wawe si byiza kumuha urufunguzo rw’inzu yawe kuko hari ubwo yazakuvumbura bitewe n’ibyo ashobora gusanga mu nzu, bityo gahunda zose mwari mufitanye zigapfa. Uru rubuga rukomeza ruvuga ko igihe wahaye umukunzi wawe urufunguzo, nawe ahita yumva afite inshingano zo kumenya ibyakorewe mu nzu, abantu bahaje, n’ibindi byinshi bishobora kwangiza urukundo rwanyu.

    4.Uzirinde icyatuma umukubita

    Gukubita umukobwa ni ikosa ryatuma wisanga mu buroko! N’ubwo warakara birenze urugero, ni ikosa rikomeye gukubita inkumi yagusuye. Icyo mwapfa cyose uzirinde kumukubita. Navuga “oya” ku kintu runaka adashaka, uyubahe bitabaye ibyo numukubita mukarwana bizaba bibi.

    5.Umukobwa wagusuye uzamwibutse ko agomba gutaha

    Nk'uko twigeze kubigarukaho, si byiza kwemerera inkumi yagusuye kurara iwawe, kuko hari ibyago byagutse wahura nabyo  nk'uko twabivuze haruguru. Kabone n’ubwo yaba ari umukunzi wawe uzamwibutse gutaha, bizarushaho kubaka ubucuti bwanyu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109515/inkumi-nitangira-kugusura-kenshi-uri-umusore-uzirinde-ibi-bintu-uko-ari-5-109515.html

  • Yemeye gucibwa ukuguru kugira ngo arokore umwana yari atwite [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kathleen Osborne yavuze inkuru ishimishije yukuntu yagombaga gucibwa ukuguru kugirango aha umwana we amahirwe yo kubaho.

    Ku nshuro ya gatatu, Kathleen w'imyaka 28 bamusanganye kanseri, ariko nanone yari atwite amezi ane, nubwo atari abizi.

    Nyuma yo gukorerwa MRI, abaganga bamubwiye ko afite amahitamo 2 ariyo gukuramo inda kugira ngo atangire imiti ya Chemotherapy cyangwa kwemera gucibwa ukuguru akamurokora.

    Nyuma y'umunsi umwe, Kathleen, amaze kubitekerezaho cyane, yahisemo ko bamuca ukuguru kw'iburyo kugira ngo akureho kanseri y'amagufwa.

    Kumubaga byagenze neza, kandi Kathleen yibarutse umwana we Aida-May nyuma y'ibyumweru umunani abazwe.

    Kathleen agira ati: 'Nishimiye ko nafashe icyemezo cyo gutakaza ukuguru kwanjye kuko byampaye umukobwa wanjye.

    Iyo ntaba naraciwe ukuguru icyo gihe, nari kubura umwana wanjye kandi ngafata imiti byashobokaga ko idashobora no gukiza ukuguru kwanjye nyuma.

    “Ntabwo nari kubona umwana wanjye iyo ntabikora, byari bikwiye rero. “

    Uyu mubyeyi w'abana batatu bamusuzumye bwa mbere kanseri afite imyaka 11 gusa – nyuma yo kubabara ukuguru kw'iburyo muri 2005.

    Kathleen yatewe chemotherapy nyuma yo gusanganwa kanseri y'amagufwa kandi igice kinini cy'ivi cyakuweho, hanyuma n'inkoni ebyiri z'icyuma zinjizzwa mu kuguru.

    Uyu mugore yamenye ko atwite ubwo yari amaze gusanganwa kanseri ahitamo ko bamuca ukuguru kugira ngo abyare umwana we w'umukobwa yifuzaga dore ko yari afite abahungu 2.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/yemeye-gucibwa-ukuguru-kugira-ngo-arokore-umwana-yari-atwite-amafoto

  • Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk'umutoza mushya w'abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC #rwanda #RwOT

    Ikipe y'umupira w'amaguru ya Kiyovu Sports yamaze gutangaza ko Umurundi Niyonkuru Vladmir ariwe mutoza mushya w'abanyezamu bayo mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, ni nyuma yaho iyi kipe yari yatangaje ko Ndanda ariwe uzatoza abakinnyi bayo ariko ntiyaboneka mu mwaka ushize w'imikino.

    Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo twa Twitter, yatangaje ko Vladmir ariwe ugiye kuba atoza abanyezamu bayo mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, yagize iti 'Twishimiye kumenyesha abakunzi bacu ko uyu munsi Kiyovu Sports yasinyishije Niyonkuru Vladimir amasezerano yo kuyibera umutoza w'abazamu.'

    Uyu mutoza aje mu ikipe ya Kiyovu SC aho yari asanzwe atoza abanyezamu bo mu ikipe y'igihugu y'u Burundi izwi nk'intamba mu rugamba, yatoje kandi mu yandi makipe atandukanye ya hano mu karere harimo na Azam FC yo muri Tanzania.

    Niyonkuru Vladmir w'imyaka 38, si ubwambere aje mu Rwanda kuko yigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2006 na 2007, yanakiniye andi makipe yo mu gihugu cy'u Burundi arimo Inter Star ndetse na Azam Fc yo muri Tanzania.

    Usibye uyu mutoza Vladmir watangajwe nk'umutoza mushya w'abanyezamu mu ikipe ya Kiyovu Sports, Urucaca rwamaze gutangira imyitozo bitegura shampiyona ya 2021-2022 inaha ikaze myugariro Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC, uyu akaba yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

    The post Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk'umutoza mushya w'abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yerekanye-niyonkuru-vladmir-nkumutoza-mushya-wabanyezamu-ndetse-iha-ikaze-ndayishimiye-thierry-wakinaga-muri-marines-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yerekanye-niyonkuru-vladmir-nkumutoza-mushya-wabanyezamu-ndetse-iha-ikaze-ndayishimiye-thierry-wakinaga-muri-marines-fc

  • Burundi: Mushiki w'uwari Perezida w'u Burundi Ndadaye yahawe umwanya ukomeye muri Leta #rwanda #RwOT

    Hon.Denise Ndadaye yatorewe kuba visi Perezida wa mbere wa sena nyuma y'aho Madamu Caritas Njebarikanuyewari muri uyu mwanya yegujwe azira kuzamura igiciro cy'isukari mu buryo butemewe n'amategeko.

    Sena y'Uburundi yatoye Denise Ndadaye ngo asimbure uyu Spès-Caritas Njebarikanuye uherutse gucibwa amande ya miliyoni ebyiri z'amafaranga y'amarundi, ashinjwa kugurisha isukari ku biciro biri hejuru y'ibyemewe n'amategeko.

    Ishyirahamwe SOSUMO naryo rikaba ryahise rikura sosiyete ye, Family Dan and Stacy ku rutonde rw'abarirangurira isukari.

    Hon.Denise Ndadaye ni mushiki wa nyakwigendera Perezida Melchior Ndadaye, yinjiye muri Sena ari mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD,ubwo yari ahagarariye intara ya Mwaro, mu matora aheruka mu 2020.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/burundi-mushiki-w-uwari-perezida-w-u-burundi-ndadaye-yahawe-umwanya-ukomeye

  • Amayeri Rusesabagina yakoresheje mu gushaka kwitirira Ingabo z’u Rwanda ibitero by’i Nyabimata – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina ni umwe mu bagabo bamenyekanye cyane, kuko yitiriwe filime mbarankuru ya Hotel Rwanda, imugaragaza nk’umugabo w’intwari warokoye abantu bagera ku 1.200 bari barimo guhigwa kugira ngo bicwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyakora nyuma y’ubu bwamamare, Rusesabagina yatangiye kwishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse aza gutangaza intambara yeruye ku Rwanda, kugeza ubwo yaje gufatwa mu 2020, ari nabwo yatangiye kugezwa imbere y’ubutabera.

    Nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina, byari bigoye ko uyu mugabo yakwihakana ibimenyetso simusiga byamushinjaga uruhare mu ishingwa rya FLN, birimo ibyo yiyemereye mu rukiko by’uko yayiteye inkunga y’ibihumbi 20 by’ama-Euro ndetse n’ibindi yagiye atanga mu biganiro bitandukanye.

    Ibikorwa by’uyu mutwe byagize ingaruka kuko ku itariki ya 1 Nyakanga 2018, uyu mutwe wagaye igitero mu Rwanda, utera Umurenge wa Nyabimata, maze abagizi ba nabi bagabye iki gitero mu baturage babasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.

    Si ubwa mbere ibitero nk’ibyo byari bibaye, kuko no mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, nabwo abo bagizi ba nabi bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri i Nyabimata, bakomeretsa batandatu barimo n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

    Ibi bitero kandi byarakomeje mu 2019, aho mu Ugushyingo k’uwo mwaka byagabwe mu ishyamba ry Nyungwe, izi nyeshyamba zigatwika imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mbere y’uko ziteshwa n’ingabo z’u Rwanda zazitsimbuye mu buryo bwihuse.

    Muri rusange, ibitero bya FLN byaguyemo abantu icyenda, byangirikiramo ibikoresho byinshi ndetse binasiga ibikomere ku mitima y’Abanyarwanda, yaba inyuma ku mubiri ndetse no mu bitekerezo.

    Ibi nibyo byatumye Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu gushaka no gufata abagizi ba nabi bahungabanyije umutekano mu Rwanda, bagenda bazanwa umwe kuri umwe kugera ubwo ku wa 31 Kanama umwaka ushize, Urwego rw’Ubugenzacyaha bwerekanaga Paul Rusesabagina wari nk’umutima w’ibi bikorwa.

    Rusesabagina yakiriwe na bagenzi be barimo Callixte Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi ba FLN, ari nabo uyu mugabo yanyuzagaho ubutumwa bugamije gukwirakwiza amatwara n’ibinyoma by’uyu mutwe.

    Kubura amajyo; intandaro yo kwikura mu rubanza

    Akigera mu Rwanda, Rusesabagina yahise ashyikirizwa inkiko nk’uko bigenwa n’amategeko ndetse atangira kuburanishwa, avuga ko “azereka ubutabera ko ari umwere”, nk’uko yabitangaje mu Kiganiro yagiranye na New York Times aho yari afungiye muri gereza.

    Icyakora nyuma y’iminsi micye atangiye iburanisha, Rusesabagina yaratunguranye muri Werurwe uyu mwaka, avuga ko ’yivanye mu rubanza kuko atizeye ubutabera bw’u Rwanda’, ibyo bamwe bafashe nko gutererana abarwanashyaka be 20 basigaye baburana batari kumwe na kizigenza wahoze abaha amabwiriza.

    Mu 2018, Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina, yakunze kumvikana avuga ko ibikorwa byo kwica abaturage byari biri kubera mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba bw’u Rwanda, byari byateguwe na Leta y’u Rwanda ubwayo, bigamije gusiga icyasha FLN.

    Uyu murongo wo kugaragaza Leta y’u Rwanda nk’aho ari yo iri kwiyicira abaturage, wari waratanzwe na Paul Rusesabagina ubwe, nk’uko amakuru y’iperereza ry’inzego z’u Bubiligi, yavanywe muri telefoni na mudasobwa by’uyu mugabo mu nzu ye iri i Bruxelles, agasangizwa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, abyerekana.

    Nyuma y’uko FLN yari imaze gutangaza intambara ku Rwanda ndetse hari ibitero bimaze guterwa ku Kitabi mu Karere ka Nyamagabe byanaguyemo abaturage, Rusesabagina na bagenzi be bokejwe igitutu, basabwa kwemeza niba ari bo bateye ibyo bitero cyangwa bakabyihakana.

    Ikibazo cyari uko ibi bikorwa byari byaguyemo abaturage kandi FLN ikaba itarifuzaga kwigaragaza nk’umutwe ugaba ibitero bigira ingaruka ku baturage.

    Mu kuyobya uburari, uyu mugabo wari urembejwe no gusabwa ibisobanuro by’ibiri kuba, yemeranyije na Innocent Twagiramungu, Umujyanama mu mategeko wa MRCD, ko mu gihe ibikorwa bya FLN byaguyemo abaturage, bakwiye kwirinda kubivugaho cyane, ahubwo bakabyerekana nk’uburyo buri gukoreshwa na Leta y’u Rwanda mu kubasiga icyasha.

    Mu kiganiro cyabereye kuri WhatsApp ku itariki ya 17 Ukuboza 2018, amakuru yacyo agasangizwa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nyuma y’uko inzego z’iperereza mu Bubiligi ziyakuye mu muri telefoni na mudasobwa bya Rusesabagina byavanywe mu nzu ye iri Bruxelles, Rusesabagina yatanze umurongo w’uburyo ibi bikorwa bigomba kuzagenda.

    Yaragize ati “Njye ndasanga hari uburyo bubiri bushoboka. Icya mbere ni uguceceka burundu, abahinzi (abarwanyi ba FLN) bakikomereza gahunda zabo uko ziteguye, tukajya tugira icyo tuvuga (revendication) n’icyo dusubiza (comments), ari uko abo tugamije kuvugaho (target), ari igisirikare na polisi, cyangwa ibindi bikorwa bitaguyemo abasivili.”

    Ibiganiro Rusesabagina yagiranye na Twagiramungu Innocent bigamije kurebera hamwe uburyo bwo kwitwara mu kibazo cy’ibitero byari byagabwe na FLN ku Kitabi

    Icya kabiri, mu gihe hari igikorwa cyaguyemo abasivili, dushobora gukora itangazo tukavuga ko ari DMI (Urwego rwahoze rushinzwe iperereza) rwabikoze [kugira] ngo rubitwitirire.”

    Yongeyeho ko izo nama yahaye Twagiramungu, yazigejejweho n’umwe mu mpuguke z’abasirikare yagishije inama, ati “Mbahaye ibyo bitekerezo kuko hari ibyifuzo byinshi ndi kubona kuri iki kibazo. Hari n’impuguke mu bya gisirikare twabiganiriye wampaye izo nama mbagejejeho.”

    Ibiganiro byashakiraga hamwe igisubizo ku buryo bwo gutanga amakuru nyuma y’ibikorwa bya FLN

    Nyuma yo kunoza umugambi, Rusesabagina na Twagiramungu bemeranyije kugisha inama Espérance Mukashema wari ukuriye Radio Ubumwe yaterwaga inkunga na Rusesabagina, kugira atange umurongo w’uburyo icyo gitekerezo cyashyirwa mu bikorwa, nk’umwe mu bantu bari bamenyereye iby’itangazamakuru.

    Uyu mugore uherutse kwitaba Imana, yatanze inama y’uko ibyo bikorwa byakwifashishwamo Radio BBC, Ishami ry’Ikinyarwanda, ndetse na Radio Ijwi rya Amerika, kugira ngo zigire uruhare mu gukwirakwiza ayo makuru.

    Nyuma yo kwemeranya kuri iyi ngingo, ku itariki ya 21 Werurwe 2021, MRCD yashyize hanze itangazo rivuga ko “Perezida Paul Kagame yategetse ingabo zigize umutwe udasanzwe (special forces) gukora ibikorwa bibangamira abakerarugendo n’abaturage bibereye mu buzima bwabo busanzwe”, ndetse banasaba Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye “Gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo ihagarike ibyo bikorwa.”

    Umunyarwanda yabivuze neza ko ‘nta gahora gahanze, cyane cyane iyo ari kabi’. Ibikorwa bya Rusesabagina, bizashyirwaho iherezo ku itariki ya 20 uku kwezi, ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya, ruzasoza urubanza rwa Rusesabagina uregwa ibyaha icyenda, na bagenzi be 20 bareganywe hamwe.

    Paul Rusesabagina byarakomeje hagati ya Rusesabagina na Twagiramungu, bibaza uko ibintu bizagenda

    MRCD yaje gusohora itangazo ivuga ko ingabo z’u Rwanda ari zo zagize uruhare mu rupfu rw’abaturage biciwe Kitabi

    Rusesabagina na bagenzi bazumva umwanzuro w’urukiko ku itariki ya 20 Nzeri uyu mwaka

    Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda birimo iterabwoba

    source : https://ift.tt/3k9m8Z6

  • Muhima: Batewe ubwoba n’abajura babasanga mu nzu – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na Tv1, bavuze ko bifuza ubufasha kugira ngo inzego zibishinzwe zikemure ikibazo cy’aba bajura kubera ko nta cyumweru kigishira hatagize umuturage utaka ko yibwe.

    Bavuga ko bakeka ko ababiba bashobora kuba ari bamwe mu bana bo mu muhanda baba ahagana ku Kinamba, ahimuwe imiryango n’ibikorwa byari byubatswe mu bishanga mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

    Umwe yagize ati “Ikibazo dufite urebye n’icy’umutekano wacu w’abantu baza basanga muryamye, babura icyo kwiba bagakuraho imiryango.”

    Undi ati”Baraje bakuraho imiryango ibiri barayitwara no mu baturanyi barayitwara,byari bimaze igihe badaheruka kuza kuko ubundi muri iki Kiyovu nitwe twari dufite umutekano ariko byarahindutse.”

    Umubamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Grace Mukandori yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse bagiye gukaza umutekano kigakemuka.

    Ati “Twarabimenye gusa amakuru dufite nuko abibwe ari babiri n’undi muturage bakuriyeho inzugi zo mu gikari. Urebye hariya mu gishanga mbere hari hatuye abantu none ubu niho hasa nk’ahari abitwikira ijoro bakajya kwiba ingo.”

    Yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’umurenge wa Gisozi bahana imbibi, bagiye gukaza umutekano n’imikwabo kugira ngo bahashye aba bajura.

    Abaturage basabye ko bafashwa abajura bababuza umutekano bagahashywa

    Abaturage bavuze ko abajura iyo babuze icyo batwara mu nzu, bakuraho inzugi bakajya kuzigurisha

    source : https://ift.tt/395fmx9

  • Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izwi nka Annual Banking and Finance Conference kuri iyi nshuro ya 14, iribanda ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu budaheza n’iterambere muri iki gihe ubukungu bw’Isi bwasubiye inyuma cyane kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ni inama abayitabiriye bungurana ibitekerezo bagasangizanya ubunararibonye ku bibazo byugarije urwego rw’amabanki, uruhare rw’abakora igenamigambi, abatanga serivisi, abakiliya, impuguke mu bukungu n’abandi.

    Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri harimo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo; Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni, Amina Mohammed n’Umunyamabanga Mukuru w’Isoko rusange rya Afurika, Wamkele Mene.

    Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye iyi nama ngarukamwaka itegurwa n’Ihuriro ry’amabanki muri Nigeria

    source : https://ift.tt/3za0Z5s

  • Gisagara: Ababyeyi batuye ubuyobozi ikibazo cy’abana bananiranye – #rwanda #RwOT

    Abo babyeyi bagaragaje iki kibazo ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabasuraga muri gahunda yo kubegera no kumva ibibazo byabo.

    Abatuye mu Kagari ka Gakoma bagejeje ibibazo byabo kuri RIB ku wa Mbere tariki ya 13 Nzeli 2021. Kimwe mu bibazo bagaragaje ni icy’abana bari kunanirana.

    Uwimana Thacienne ati “Urabona umwana wujuje imyaka 14 aba atangiye kwikangamo akantu k’ubusore. Ndagira ngo nkamwe bayobozi mutugire inama, hari uwo mfite w’umuhungu ni umwana ukora icyo ahatse.”

    “Aragenda akarara iyo ashatse namubaza akanyuka inabi hafi no kunkubita. Sinzi ibyo aba yaraye akora, rero mudufashe kugarura abo bana ku murongo kuko twe twenyine ntabwo twabashobora.”

    Undi mubyeyi witwa Fayida Cecille yavuze ko kunanirana kw’abana by’umwihariko abangavu, biri mu bituma baterwa inda imburagihe.

    Ati “Nkajye w’umukecuru nkunze kubona abana b’abakobwa bahagaze mu tuyira nijoro bahagararanye n’abasore cyangwa abagabo, namubwira ngo va mu nzira utahe akantuka ngo uravuga iki?”

    “Abakobwa bacu bataye umuco baradusuzugura, ahubwo ubu birakaze! Naravuze nti tuzasabe abayobozi bajye bahaguruka babadufashe. Inda ziterwa abakobwa bacu ziriyongera kubera ibintu by’ikigare birirwamo, wamubwira ngo kora uturimo mu rugo akanga akigendera.”

    Aba babayeyi bakomoje no ku bufasha buhabwa abangavu batewe inda imburagihe n’ababyaye, bavuga ko butiza umurindi barumuna babo nabo bakifuza kubyara.

    Basabye ubuyobozi ko umwangavu watewe inda akwiye kubanza kwigishwa n’abandi bakobwa bakigishwa mbere yo kugira icyo bahabwa kuko hari abafata iyo mfashanyo nk’ishimwe.

    Fayida ati “Umwana araterwa inda byamara kugaragara, abayobozi bagahita baza kumureba bagatangira kumuha imfashanyo akitabwaho, noneho abandi bakobwa baturanye babibona bakagira ngo ni ukumuhemba bigatuma nabo batangira kuraruka, ejo ukabona nabo batwaye inda. Abayobozi badufashe bajye babanza kubigisha ndetse no kubahana.”

    Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama ababyeyi yo gukomeza kwita ku bana babo babaha uburere bwiza, ariko avuga ko uwananirana babimenyesha ubuyobozi akaba yajyanywa mu kigo ngororamuco.

    Ati “Ntabwo dushyigikira abana bananirana mu ngo, ni yo mpamvu hariho gahunda zitandukanye, iyo ubona umwana afite izo ngeso kandi wowe ukora inshingano zawe zose nk’umubyeyi ariko ukabona aranga birananirana, ngira ngo abayobozi barahari badufasha akajyanwa mu kigo ngororamuco akigishwa akazongera kugaruka mu murongo.

    “Ibyo byose byakoreshwa ikiri ngombwa cyane ni ugutera intambwe yo kubibwira abantu, buri wese akaguha umusanzu we byananirana akajyanywa aho ajya kugororerwa, kuko ntabwo tubiyobewe ko hari abana bateye gutyo babaniranye, ariko nawe nk’umubyeyi ukaba nta ruhare ubufitemo ngo ananirane.”

    Usibye kujya mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no gufata ibiyobyabwenge, ababyeyi bagaragaje ko hari n’abana babo badukanye ingeso y’ubujura.

    Mu byaha 134 bimaze kugaragara mu Murenge wa Mamba kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeli 2021, iby’ubujura ni 26, ibyo gusambanya abana ni icyenda naho ibyo gukoresha ibiyobyabwenge ni bitandatu.

    Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama ko igihe umwana ananiranye babimenyesha ubuyobozi akaba yajyanywa mu kigo ngororamuco

    Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama ababyeyi yo gukomeza kwita ku bana babo babaha uburere bwiza

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Cdo88K