Blog

  • Ibuka ibihe byiza wagiranye na Yesu #rwanda #RwOT

    Utwigarurire Uwiteka, Natwe tuzaba tukugarukiye. Tugarurire ibihe byacu, Bibe nk’ibya kera. Amaganya 5:21

    Mu gihe cy’ umuhanuzi Yeremiya ubwo abari batuye I Yerusalemu bajyanwagwaho iminyago, ntibahwemye kwibuka ndetse bakifuza kongera kugira ibihe byiza bahoranye ubwo bari bakiri iwabo kuko byari iby’ umudendezo. Ibyo bikabatera kurira buri gihe uko babyibutse , (Nyamara igihe bari babifite ntibabihaga agaciro byari bifite).

    Umuntu wese mu buzima bwe agira ibihe byiza yibuka Kandi uko abyibutse yumva yifuje kubisubiramo, ngo yongere yishime bundi bushya nyamara ntibikunze gushoboka.

    Niba ukijijwe ibuka umunezero wagize ubwo Yesu yinjiraga muri wowe, byari ibihe byuzuye umunezero wo mu mutima ukumva iby’isi ntacyo bikubwiye ahubwo ukumva ukumbuye ijuru gusa.

    Mbese bya bihe byiza uzi wagiranye na Yesu kirya gihe ubu biracyahari? Niba bihari ni amahire! Ariko niba bidahari saba Yesu yongere akuhire.

    ⚠️ Mbese ari urya munsi wakijijweho n’ uyu munsi, uwo wumva impanda ivuze utasigara ni uwuhe?

    Wisubize

    Saba Yesu yongere aguhe ibihe byiza byo kumwubaha, kubana nawe ndetse no kumukorera nkuko wabikoraga kirya gihe. Shalom!

    Source: Cepurnyarugenge.org

    Wareba n’iyi nyigisho: UBURYO BWOSE BWO GUSENGA BY Past. Desire HABYARIMANA

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibuka-ibihe-byiza-wagiranye-na-Yesu.html

  • Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama yiga ku mabanki n’imari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama ibaye ku nshuro ya 14 iribanda ku ruhare rw’amabanki mu kuzahura ubukungu budaheza n’iterambere muri iki gihe ubukungu bw’isi bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya COVID-19.

    Abitabiriye iyi nama kandi barungurana ibitekerezo, basangire ubunararibonye ku bibazo byugarije urwego rw’amabanki, uruhare rw’abakora igenamigambi, abatanga serivisi, abakiriya, impuguke mu bukungu, n’ibindi.

    Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama barimo Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo, ndetse n’umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) Amina Mohammed, ndetse n’umunyamabanga mukuru w’isoko rusange rya Afurika Wamkele Mene.

    source : https://ift.tt/3tGAG5F

  • Ngoma: Babiri barashakishwa nyuma yo gukomeretsa umunyerondo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwo rugomo rwabaye ku itariki 11 Nzeri 2021, ubwo irondo ryateshaga abo basore bagiye kwiba inanasi mu murima w’umuturage mu Murenge wa Mugesera, Akagari ka Gatare mu Karere ka Ngoma.

    Abakomerekeje uwo munyerondo ni Mugenzi Yousuf na Ngaboyisonga Jean, nk’uko byatangajwe na Dr Murangira Thierry, Umuvugize w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akavuga ko urwo rwego rukimara kumenya ayo makuru rwahise rutangira iperereza no gushakisha abakoze urwo rugomo.

    Agira ati “Abakekwa bahise batoroka, ubu RIB n’izindi nzego za Leta n’iz’abaturage barimo gufatanya gushakisha abo basore kugira ngo batabwe muri yombi. Hari amakuru tumaze kwakira y’aho bashobora kuba baherereye, tukaba twizera ko mu minsi mike bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera”.

    source : https://ift.tt/3hyvHPs

  • Cassa Mbungo akomeje kwandika amateka muri Ke… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nzeri 2021, nibwo Cassa Mbungo yashyikirijwe iki gihembo giherekejwe n'ibihumbi 50 Ksh (asaga ibihumbi 450 Frw), nyuma yo guhigika abandi agatorwa nk'umutoza w'Indashyikirwa muri Kanama muri shampiyona ya Kenya.

    Muri Kanama, Bandari FC yatsinze Tusker FC yatwaye igikombe ibitego 2-1, ikurikizaho Kakamega Homeboyz na yo iyitsinda ibitego 2-1 mbere yo kunyagira Mathare United 3-0, yanganyije kandi na Sofapaka ibitego 2-2 mbere y'uko isoreza kuri Wazito FC yatsinze ibitego 2-0 ku wa 22 Kanama ubwo hasozwaga Shampiyona ya Kenya.

    Ni ku nshuro ya Kabiri Cassa Mbungo yegukanye igihembo cy'umutoza mwiza w'ukwezi muri shampiyona ya Kenya, kuko yaherukaga kucyegukana muri Werurwe 2021, nyuma yo kumara ibyumweru bitatu byikurikiranya ahiga abandi.

    Cassa Mbungo uri mu batoza batandatu bahataniye igihembo cy'umwaka w'imikino wa 2020/21 muri Shampiyona ya Kenya, yafashije Bandari FC gusoreza ku mwanya wa gatatu.

    Rutahizamu wa Bandari FC, Johana Mwita, yatowe nk'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Kanama nyuma yo gutsinda ibitego bine akanatanga umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino itanu yakinnye.

    Cassa Mbungo yageze muri Bandari mu ntangiriro za Mutarama, nyuma yo gutandukana na Gasogi United yari abereye umutoza, uyu mwaka w'imikino yafashije ikipe ye gusoza ku mwanya wa Gatatu muri shampiyona ya Kenya.

    Cassa Mbungo yegukanye igihembo cy’umutoza mwiza wa Kanama muri shampiyona ya Kenya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109505/cassa-mbungo-akomeje-kwandika-amateka-muri-kenya-yongeye-gutorwa-nkumutoza-mwiza-wukwezi-109505.html

  • Alliah Cool yasubije abamwibasiye kumyambarire ye [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Tariki ya 13 Nzeri 2021 nibwo umuhango wo kumurika iyi firime ya Alliah Cool wabaye ,aho hari higanjemo ibyamamare bitandukanye byo mu myidagaduro mu Rwanda bambaye imyambarire idasanzwe ,yaba muri Cinema no mu muziki, ndetse n'abandi batandukanye aho bari babukereye baje kwihera ijisho, firime ya mbere ya Alliah Cool akoze ku giti cye.

    Mu kiganiro Alliah yagiranye na CHITA MAGIC TV yagize icyabwira abamwibasiye bavuga ko yari yambaye ubusa ubwo yamurikaga Filime ye ise 'Alliah'.

    Yagize ati'Kwambara kuriya nari nambaye na akazi ,nimbyambarire yakazi ntago nakwambara nkuko mama yambara ari murugo , ibyo rero abantu bakomeje kwibaza ku myambarire yanjjye imfasha kugaragara neza isa n'umwuga wanjye' Yasoje avuga ko kandi adashaka kuzongera kubazwa ibibazo kijyanye n'imyambarire ye.

    Nyuma yo kwerekana iyi filime, Isimbi yatangaje ko atari ubuzima bwe bwite yakinnye ahubwo ari ibyo agenda abona muri Sosiyete Nyarwanda.

    Yavuze ko guhera ubu agiye gukorana umwete agateza imbere Sinema Nyarwanda kandi yemeza ko afite imbaraga n'ubushake. Ati 'Mfite imbaraga n'ubushake bwo kubikora bizakunda.'

    Umuyobozi w'Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée, wari uri muri iki gikorwa yashimiye uyu mukobwa avuga ko ihohoterwa rikwiye guhagurukirwa.

    Ati 'Abahanzi turabakunda umunsi twababuze tuzababara. Uyu munsi mfite amarangamutima menshi kandi iyo nyafite simvuga. Alliance ndamukunda cyane. Nk'umuntu ubabazwa n'ibintu abana b'abakobwa bahura nabyo ngushimiye ibyo wakoze byereka abana uko bagomba kwitwara.'

    'Tugomba kwamagana agasuzuguro twabonye. Nta muntu ukwiriye agaciro kuruta umugore. Ndagushimiye kandi nzakomeza ngushimire. Mureke dufatanye na Alliance kuyobora urubyiruko.'

    Ibi birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Muyoboke Alex, Platini, Bruce Melodie, Rocky Kirabiranya, Anitha Pendo, Massamba Intore, Super Manager, DJ Pius n'abandi batandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/alliah-cool-yasubije-abamwibasiye-kumyambarire-ye-amafoto

  • Kigali: Imirenge yiyambaje Drone, irondo ridasanzwe n’abacuruzi mu kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bongereye imbaraga mu guhangana na Covid-19
    Bongereye imbaraga mu guhangana na Covid-19

    Barimo kwifashisha indege zitagira abaderevu (drone), abacuruzi barimo gusinya imihigo, hashyizweho abanyerondo badasanzwe, ndetse ku bikoresho bimwe na bimwe harimo gushyirwaho ubutumwa busobanurira abaturage uko bakwirinda Covid-19.

    Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’u Rwanda bazatanga igihembo cy’imodoka ku murenge uzahiga indi mu kugira abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nyuma ya tariki 19 Ukwakira 2021, ubwo ubukangurambaga buzaba burangiye.

    Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro wakoresheje akadege gato kitwa ‘Drone’ kagenda kazenguruka umurenge wose kariho radio isaba abaturage kwambara agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki no kwirinda gushyira utubari mu ngo.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego zitandukanye muri Kicukiro bashyize umukono ku mihigo yo kurwanya Covid-19 mu bigo bayohyora

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Niboye, Murekatete Patricie, avuga ko drone izajya inyuzamo ikongera kuzenguruka hejuru y’umurenge byibura rimwe mu byumweru bibiri, kuko abaturage iyo bayumvise ihinda hejuru yabo basohoka hanze bakajya kureba.

    Murekatete agira ati “Abaturage bumvise drone barasohoka, yagiye inyura ahantu hari ubucucike bw’abantu, uko gusohoka kwabo twahitaga tubona ko ‘message’ yabagezeho, muri aya marushanwa azamara ukwezi, drone izajya ikora wenda nka rimwe mu cyumweru cyangwa mu byumweru bibiri muri iyi minsi dusigaranye.”

    Murekatete avuga ko ubu bukangurambaga bukorwa ahanini n’abayobozi b’amasibo, bujyana no gusura abarwayi ba Covid-19 bari mu ngo ndetse no gufatanya n’abaturage gukora umuganda w’isuku (igitondo cy’isuku).

    Hari n’ibikoresho bitandukanye byanditsweho ubutumwa bukangurira abantu kurwanya Covid-19, birimo imitaka ihabwa ababyeyi bajya kwa muganga, ibinyabiziga, moto ndetse n’abacuruzi bakaba bashyize ubwo butumwa mu maduka yabo.

    Mu murenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge na ho berekanye radio igenda izenguruka mu baturage, abacuruzi basinyanye imihigo n’ubuyobozi mu rwego rwo gufatanya na bo kwamagana abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho bakorera.

    Uwo murenge kandi weretse abaturage itsinda ry’abanyerondo bihariye bazajya bagendagenda muri karitsiye bareba niba koko ibyemejwe n’abacuruzi birimo gushyirwa mu bikorwa.

    Murekatete Patricie uyobora Umurenge wa Niboye
    Murekatete Patricie uyobora Umurenge wa Niboye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, avuga ko bizeye kuzabona igihembo cy’imodoka muri Nyarugenge mu gihe abaturage bose (cyane cyane abatuye mu bucucike) baba bahinduye imyifatire.

    Uwera yagize ati “Turizera ko nta bwandu bushya buzongera kuboneka mu Murenge wacu wa Nyamirambo, kandi n’abaturage bacu bazashishakirizwa kwirinda Covid-19 ku kigero cyo hejuru, nta gitangaza ko imodoka tuzayibona”.

    Mu Karere ka Gasabo ho abayobozi b’amasibo basinyanye amasezerano y’imihigo n’ababakuriye kugira ngo bajye mu baturage kwigisha no guhagarika bimwe mu bikorwa byatuma habaho kwanduzanya, birimo utubari turi mu ngo.


    source : https://ift.tt/3tGqsSX

  • Mupenzi Eto’o wo muri APR FC yibasiwe nyuma y’imvugo nyandagazi 'Ntawubuza imisega kumoka' #rwanda #RwOT

    Mupenzi Eto’o ushinzwe isoko ry’abakinnyi muri APR FC, yibasiwe n’abatari bake nyuma yo kumvikana avuka ko ntawubuza imbwa kumoka, ni nyuma y’ibyavuzwe ko umutoza w’iyi kipe, Adil Erradi Mohammed nta byangombwa afite byo gutoza ku ruhando mpuzamahanga.

    Mbere y’uko ikipe ya APR FC itangira imikino Nyafurika ya CAF Champions League, yamenyeshejwe na CAF ko umutoza wayo atemerewe gutoza iyi mikino kuko ibyangombwa bye bitabimwemerera kuko afite UEFA Advanced Diploma mu gihe umutoza udafite License A ya CAF asabwa kuba afite License y’ikirenga(Pro License) y’indi mpuzashyirahamwe.

    Aha niho ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda byatangiye kwibaza kuri uyu mutoza, aho byinshi byibazaga icyo APR FC imutunzemo niba ibyangomba afite bitamwemerera gutoza mu mikino mpuzamahanga kandi ari ho imukeneye.

    Ku munsi w’ejo hashize kandi ni nabwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko ibi byangombwa bishobora no kutazamwemerera gutoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Iyi kipe yageze mu Rwanda ivuye muri Djibouti gukina na Mogadishu City Club umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho banganyije ubusa ku busa, hagiye hanze amashusho y’uyu mugabo ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi atukana.

    Amashusho Mupenzi Eto’o bigaragara ko yabwiraga uwitwa Claire Mama, amubwira ko ntawubuza imimbweti kumoka.

    Ati 'Claire Mama, Claire Mama' undi yahise umubaza ati 'bimeze bite?', Eto’o yahise amusubiza ati 'meze fresh, ntawubuza imimbweti(imbwa) kumoka, ntawubuza imisega kumoka, reka reka ntawayibuza.'

    Ibi byafashwe nko kwibasira itangazamakuru ryari ryakemanze umutoza wa APR FC cyane ko ari na we wamuzanye muri iyi kipe.

    Ibi byongeye kuzamura amarangamutima ya benshi bibaza uburyo ikipe ya APR FC igendera ku kinyabupfura ikoresha umuntu nk’uyu ukoresha imvugo nyandagazi mu ruhame cyane ko atari no ku nshuro ya mbere.

    Bimwe mu bitekerekezo byatwanzwe kuri aya mashusho yasangijwe abantu kuri Instagram

    o
    murisaegide199
    Hhhhhhh ubwo c imbwa ntimenya genzi yayo ra?
    Gusa nabumuntu agira nagende adusenyeye ikipe agura imifungo
    Ikiza gikwiriye ya turekera ikipe
    o
    o georginagabby6 'Iyi discipline s ni iyo muri epiyala, ikipe y ingabo!!'
    o
    o bimenyimana_nnocent 'Iki gihungu ni kibwa gusa nta kindi! Uwigana imisega kuvuga we abariki harya?'
    o s.manchesterunited 'Ni uko ni uko ni uko ni uko Mupenzi umurayon w’ukuri sha👏👏👏👏👏👏komereza aho akazi ukarimo neza erega Rayon Sports ntiva mu mutima w’uwayifannye n’amaronko
    o
    o byukusenge.eric 'Dutegereje imyanzuro ikomeye kuko iyi equipe yamaze gutakaza umwimerere wayo kabisa'
    o bimenyimana_nnocent 'Ubundi iyi team koyahoze igira readership ihamye byagenze gute ngo bayitegeze abana bo kumuhanda ko ari ho byose byapfiriye.'

    o mfuranzizajean 'Ubuse imisega Avuga ni bande'
    o
    o mimyuwasejanv 'Ikinyabupfura Hafi Ya Ntacyo kbsa.😂😂'

    o
    reverientwizeyimana 'n’uko yakoze na we isoni zamuteye kuvuga ibishegu tutari dukeneye😢😢'
    o
    o niyonsenga95 'Uyu mutipe mbese nta kinyabupfura agiraa😂😂😂indisiiii muri APR'
    2hReply
    o s.manchesterunited 'Yampayinka dore abagirira abakinnyi APR uburyo bafite ikinyabupfura'

    o rajabudesperado 'Arita abafana batishimiye umusaruro w ikipe yabo imisega kweli😢'
    o
    o badru_ecta 'Imbwa ya mbere ni we ahubwo'
    o
    o sibomana.john.712 Uwo mugabo ari kudusebereza ikipe nizere ko ntawabimutumye'
    o
    o shyaka1620 'Ndumva ari kumoka koko,ntakindi ashoboye nugutubura, abiryozwe gutubura'
    o
    o dodos_official_91 'Imvugo z’abashumba nk’izi ntizikwiriye umukozi w’ikipe y’ingabo'

    Uyu mugabo si ubwa mbere agaragaye mu nkuru nk’izi z’imyitwarire mibi, kuko aheruka gutuka uwari umumvugizi w’iyi kipe, Kazungu Claver, uretse ibi kandi akaba ari no mu manza ashinjwa ubwambuzi.

    Yise abantu imbwa

    Benshi bibaza ukuntu ikipe ya APR FC ikoresha umuntu ufite ikinyabupfura gike

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mupenzi-eto-o-wo-muri-apr-fc-yibasiwe-nyuma-y-imvugo-nyandagazi-ntawubuza-imisega-kumoka

  • Afghanistan: Aba Taliban bari kwica abasivile ahari indiri y'ababarwanya #rwanda #RwOT

    Itumanaho muri icyo kibaya ryaraciwe, bituma gutangaza amakuru yaho bigorana, ariko BBC yabonye gihamya y'ubwo bwicanyi bwakozwe n'aba Taliban, nubwo basezeranyije kwigengesera.

    Amashusho yo mu muhanda urimo umukungugu muri Panjshir agaragaza umugabo wambaye gisirikare agoswe n'abarwanyi b'aba Taliban. Humvikana urusaku rw'amasasu ubwo uwo mugabo yagwaga ku butaka.

    Ntibiramenyekana niba uwo mugabo wishwe yari umusirikare – imyambaro ya gisirikare ikunze kwambarwa n'abantu batandukanye muri ako karere. Muri iyo videwo, umugabo wari uri hafi aho ashimangira ko ari umuturage w'umusivile.

    BBC yemeje ko ubwicanyi nk'ubwo bwakorewe abantu batari munsi ya 20 muri Panjshir.

    Umwe mu bishwe yari umucuruzi ufite iduka ndetse akaba na se w'abana babiri, witwa Abdul Sami.

    Abahatuye bavuze ko uwo mugabo atahunze ubwo aba Taliban bahageraga, arababwira ati: “Ndi umuntu ufite iduka udashinga [wa nta kigenda] kandi nta ho mpuriye n'intambara”.

    Ariko yatawe muri yombi, ashinjwa kugurisha amakarita sim ya telefone (sim cards) ku barwanya aba Taliban. Hashize iminsi, umurambo we wajugunywe hafi y'urugo rwe. Ababonye umurambo we bavuze ko wagaragazaga ibimenyetso byo gukorerwa iyicarubozo.

    Ubwo aba Taliban bageraga ku butegetsi mu kwezi gushize, akarere kamwe gusa ni ko kasigaye batagafashe.

    Ikibaya cya Panjshir kimaze igihe ari izingiro ry'abanga gukurikiza ibisabwa n'ubutegetsi muri Afghanistan. Karangajwe imbere n'uwari umukuru w'abarwanya ubutegetsi Ahmad Shah Massoud, aka karere kasubije inyuma ingabo z'Ubumwe bw'Abasoviyeti (Uburusiya bwo muri iki gihe) ndetse n'aba Taliban.

    Icyo kibaya gikikijwe n'amasonga y'imisozi, bigatuma bigora buri wese ugerageje kucyigarurira.

    Ahmad, umuhungu wa Massoud, ni we yayoboye ibikorwa byo kurwanya aba Taliban kuri iyi nshuro ya kabiri bigaruriye Afghanistan, ariko mu cyumweru gishize izi ntagondwa zatangaje intsinzi, zitangaza amashusho y'abarwanyi b'uyu mutwe buriza (bazamura) ibendera ryawo.

    Aba barwanya aba Taliban basezeranyije gukomeza kurwana, Ahmad Massoud asaba ko habaho “imyivumbagatanyo mu gihugu” yo kwamagana aba Taliban.

    None ubu amaso ahanzwe ku kigiye gukurikiraho muri Panjshir, cyo kimwe n'ahandi muri Afghanistan, muri iki gihe aba Taliban basubiye ku butegetsi.

    Ubwo aba Taliban bageraga muri icyo kibaya, bashishikarije abahatuye gukomeza ibikorwa byabo uko bisanzwe.

    Malavi Abdullah Rahamani, umuvugizi wabo, yagize ati: “Bakwiye gusohoka, bagakora ibikorwa byabo bya buri munsi”.

    “Niba bafite amaduka bashobora kujya mu maduka yabo. Niba ari abahinzi, bashobora kujya mu mirima yabo. Turi hano ngo tubarinde, ubuzima bwabo n'imiryango yabo”.

    Ariko aho gukora ibyo, amashusho yaho agaragaza amasoko yari asanzwe yitabirwa n'imbaga y'abantu ubu nta muntu uyarangwamo. Abantu bamaze igihe bagerageza guhunga, imirongo miremire y'imodoka ziri munsi y'amasonga y'imisozi ariho amabuye.

    Habayeho kuburira ko hashobora kubaho ubucye bw'ibiribwa n'imiti.

    Aba Taliban bahakanye kwibasira abaturage b'abasivile. Ariko kuba ibi bibaye nyuma y'amakuru y'ubwicanyi bwakorewe ba nyamucye b'aba Hazara, n'iyicwa ry'umupolisi w'umugore, ni ikindi kimenyetso ko ukuri kw'uko ibintu bimeze mu gihugu gutandukanye n'ibyo aba Taliban basezeranyije byuko nta bitero byo kwihorera bazakora.

    Patricia Grossman, wo mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, yagize ati:

    “Amakuru nk'aya asa n'ahuye n'ibyo twamaze gutahura muri Afghanistan hose”.

    “Ubwo aba Taliban berekezaga i Kabul mu kwezi kwa karindwi no mu kwa munani twabonye amakuru nk'ayo kandi twashoboye gutahura ubwicanyi burenze ku bucamanza bwakorewe abahoze bakora mu nzego z'umutekano, abahoze muri guverinoma n'abasivile akenshi bukozwe mu kwihorera. Ibi bisa cyane nk'ibiri muri uwo mujyo”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-aba-taliban-bari-kwica-abasivile-ahari-indiri-y-ababarwanya

  • Inkumi yigaruriye umutima w’umunyamakuru Bayingana David (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino ukunzwe cyane hano mu Rwanda, David Bayingana ari mu rukundo na Ashante Lydie cyangwa Queen Lydie wakundanyeho n’umuhanzi Davis D.}

    Urukundo rw’aba bombi bakaba bararugize ibanga rikomeye ariko bamwe mu nshuti zabo za hafi bakaba baruzi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Bayingana uzwi mu myidagaduro akaba n’umwe mu bashinze radio ya B&B FM, amaze igihe ari mu rukundo n’iyi nkumo y’ikimero kirangaza benshi.

    Amakuru avuga ko aba bombi birinze ikintu na kintu cyatuma n’abantu bakeka ko bakundana, aho no ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram nta n’umwe ukurikira undi, gusa ni mu ijoro ryakeye Queen Lydie yashyize kuri Instagram Stories ye amashusho ari kumwe na Bayingana muri Kigali Arena ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yari imaze gutsinda Nigeria babyina intsinzi.

    Aya mashusho na Bayingana David akaba yahise ayakorera repost kuri Instagram Stories ye.

    Uyu munyamakuru ukunzwe na benshi mu Rwanda kubera ubuhanga bwe mu gusesengura iby’imikino, mu minsi ishize aherutse kubwira umunyamakuru Ally Soudy ko ubu afite umukunzi mushya ndetse ko n’ubwo urugo rwa mbere bitamuhiriye ariko na none agomba gushaka uwo babana.

    Ati 'Mfite umwana umwe ufite imyaka 7(Bayingana Joshua), ibyo nzabisizigira ubuzima, ibya mbere ntabwo byameye, hari umuntu urwana n’Isi se? Hari igihe bitemera gusa ikigenzi ni imbuto iba yavuyemo(…) Ku ruahande rwanjye ntabwo tukibana ariko ngomba kugira uwo mbana na we. Umukunzi ndamufite ariko izina sinarivuga.'

    Muri 2013 nibwo Bayingana David yakoze ubukwe na Kezie Teriteka, baje gutandukana nyuma y’uko bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu.

    David Bayingana wize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus, yayivuyeho ajya kuri Voice of Africa, ayivaho ajya kuri Radio10 ubu akaba ari kuri B&B FM afitemo imigabane.

    Lydie ni we wabanje gusangiza abamukurikira aya mashusho

    Bayingana na we yahise ayasangiza abamukurikira

    Ashante Lydie uri mu rukundo na Bayingana David

    Yavuzwe mu rukundo na Davis D

    Imiterere ye irangaza benshi

    Qeen Lydie inseko yarangaza benshi

    David Bayingana ari mu rukundo rushya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkumi-yigaruriye-umutima-w-umunyamakuru-bayingana-david-amafoto

  • Kaminuza y'u Rwanda yemeye ko yahombeje Leta Miliyoni 40 #rwanda #RwOT

    Kaminuza y'u Rwanda yemereye Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby'imari n'umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), ko yanze kwishyura ba Rwiyemezamirimo kugeza ubwo bayireze igacibwa arenga miliyoni 40 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ubuyobozi bwa Kaminuza bwabwiye PAC ko bwahakuye isomo ndetse ko batazongera gutinda kwishyura abo babereyemo imyenda.

    Inkuru irambuye ni mu kanya……

    The post Kaminuza y'u Rwanda yemeye ko yahombeje Leta Miliyoni 40 appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/14/kaminuza-yu-rwanda-yemeye-ko-yahombeje-leta-miliyoni-40/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kaminuza-yu-rwanda-yemeye-ko-yahombeje-leta-miliyoni-40