Blog

  • Yatawe muri yombi azira kwambura abakobwa nyuma yo kubakoresha imibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 35 witwa Theogene Bagaragaza wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk'uko amategeko abiteganya.

    RIB ivuga ko abagore 5 ari bo bikekwa ko uyu mugabo yakoreye icyaha cyo kubasambanya ku ngufu.

    Uwo mugabo yashukaga abantu b'igitsina gore, akababwira ko agiye kubaha akazi muri kompanyi y'Abataliyani ikora ibintu by'ubwubatsi yitwa Global Ltd kandi itabaho, akabajyana muri za Lodge akabasambanya yarangiza akanabiba, ndetse hakaba abo afata telefone zabo agakuramo nomero z'abandi bantu akabahamagara yiyitiriye nyiri telefone.

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru, Bagaragaza yemeye ko yabikoze abigambiriye asaba imbabazi.

    Ati 'Ikosa nakoze ryo kwiba abantu, kubashuka nkabakura mu rugo nkabazana i Kigali, bagera i Kigali nkabiba, muri make nkabatesha agaciro kandi bagakwiriye nk'Abanyarwanda. Na ho kucyerekeranye no kubasambanya urumva abantu bazaga tuvugana, kandi mbemeza y'uko baje mu kazi, rwose ibyo kubasambanya ntabwo navuga ngo nabikoze ku ngufu, twabaga twabiganiriyeho, ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaba ngombwa ko bahita bantagira ikirego cy'uko nabasambanyije.'

    Akomeza agira ati: 'Abo twabashije kuryamana n'abantu babiri ariko na bo twari twabiganiriyeho twabikoreraga mu Gatsata mu mashambure. Iyi saha ndicuza cyane kuko icya mbere, nasebeje umuryango nyarwanda, kuko mu Rwanda dufite indangagaciro na kirazira ariko jye nazirenzeho, ndi ikigwari, ndigaya, nkaba nsaba imbabazi umuryango nyarwanda, nsaba n'abaturage bose imbabazi kuko icyaha nakoze ni icy'ububwa nta muntu muzima wagakwiye kugikora'.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira, asaba abantu bose kugira amakenga kuko umuntu ugiye kuguha akazi atakaguhera mu macumbi, ashimangira ko RIB itazahwema gukurikirana abo banyabyaha.

    Yagize ati: 'Uburyo akazi kaboneka twese turabizi, inzira y'ubusamo rero ni yo ibyara ibibazo nk'ibi. Tugasaba abantu iteka kugira amakenga, kutizera abantu nk'abo bajya kubahera akazi muri lodge. Ababyishoramo bo ntaho bacikira ubutabera, RIB iri maso, inzego z'abaturage zirahari, turafatanya n'inzego zose, batanga amakuru'.

    Yaboneyeho no gushimira abaturage ubufatanye bagaragaza bwo gutanga amakuru, kugira ngo abantu nk'aba bafite umugambi mubisha bagezwe imbere y'ubutabera ndetse n'ibyaha nk'ibi bigacika.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/yatawe-muri-yombi-azira-kwambura-abantu-nyuma-yo-kubakoresha-imibonano

  • Covid-19 yahitanye abantu 5 mu Rwanda abandi 488 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, COVID-19 yahitanye y'abagore 4 n'umugabo 1 bagejeje abamaze gupfa ku 1,180 mu Rwanda.

    Abarwayi bashya babonetse babaye 488 bangana na 3.7% by'ibipimo byafashwe.

    Uyu munsi abantu 54,324 bahawe doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID-19.Abasezerewe ni 7.

    Inzego z'ubuzima ziraburira buri wese kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 1 Nzeri 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19, aho mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) . Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z'ijoro (9:00 PM).

    Ahandi mu Gihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) (Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z'ijoro (8:00 PM)). Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y'abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 PM).

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zizakomeza gukora, ndetse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana na 75% by'umubare zemerewe gutwara.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/covid-19-yahitanye-abantu-5-mu-rwanda-abandi-488-barayandura

  • Volleyball:Tunisia yisubije igikombe cya Afurika itsinze Cameroon #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ya Tunisia yisubije Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo nyuma yo gutsinda Cameroun amaseti 3-1 (16-25, 25-21, 25-21, 25-16) ku mukino wa nyuma wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Kabiri.

    Cameroon yari yitezwe ko yihorera kuri iki kigugu cyayitsinze muri 2019,yongeye gutungurwa itsindwa irushwa na Tunisia iri ku rwego rwo hejuru cyane muri Afurika.

    Cameroun yatsinze iseti ya mbere mu buryo bworoshye ku manota 25-16, ariko itungurwa no gutsindwa ebyiri zakurikiyeho kuri 25-21.

    Tunisia ifite abakinnyi bafite ubuhanga budasanzwe yaba mu kubaka umukino no gutera ibiro,yatsinze iseti ya nyumaku manota 25-16 ihita yegukana igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya 11.

    Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Misiri yatsinze Maroc amaseti 3-1 (23-25, 28-26, 25-21, 25-18).

    U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatandatu rutsinzwe na Uganda amaseti 3-1 (25-21, 23-25, 20-25, 13-25) mu gihe Nigeria yabaye iya karindwi itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-10, 25-20, 25-22).

    Kenya, Mali, u Burundi, Niger, Burkina Faso, Sudani y'Epfo, Ethiopia na Tanzania niko zikurikirana mu myanya icyenda ya nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/volleyball-tunisia-yisubije-igikombe-cya-afurika-itsinze-cameroon

  • Rihanna n'umukunzi we batamajwe n'imyambarire yabo idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna, umwe mubayoboye umuziki muri Amerika arikumwe n'umukunzi we Asap Rocky umuraperi kabuhariwe, bitabiriye ibirori by'imideli byizihizwa buri mwaka byitwa Met Gala. Bitunguranye, aba bombi baje bambaye imyenda itangaje imeze nk'amashuka, bituma banengwa ko bambaye nabi kandi bitabiriye ibirori by'imideli.

    Kuva aba bombi banyura ku itapi itukura y'ibirori Met Gala 2021, byatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga banenga imyambarire ya Rihanna na Asap Rocky aho bamwe bavugaga ko bambaye amashuka bararamo babihindura urwenya, naho abandi bibaza impamvu bakwambara gutyo kandi ari abakire babasha kugura imyenda myiza yose bifuza.

    Source : https://yegob.rw/rihanna-numukunzi-we-batamajwe-nimyambarire-yabo-idasanzwe/

  • Umugenzuzi w’Imari azakore icyo ashaka- Imvugo y’Umuyobozi wa RAB yababaje PAC #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 13 Nzeri ubwo ubuyobozi bwa RAB bwatangaga ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku mikoreshereze mibi y’imari ya Leta.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, abazwa ku impamvu hatanzwe isoko, rwiyemezamirimo akaba ari we wigenzura akanisinyira, yahise akoresha imvugo itashimishije abagize PAC.

    Dr Karangwa yagize ati 'Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta azakore ibyo ashaka…'

    Ubwo Dr Karangwa yakoreshaga iyi mvugo Abadepite bahise berura ko bababajwe byimbitse n’imvugo akoresheje bamusaba kutongera kuyikoresha.

    Depite Bakundufite Christine yahise asaba abo mu kigo cya RAB kubwira PAC ibyo bemera n’ibyo batemera kugira ngo bahagarike ibazwa.

    Depite Mukabalisa Germaine yahise agaragaza ko batewe impungenge kandi ababajwe no kumva imvugo yo kumva Umuyobozi Mukuru avuga ko icyo 'Babwiye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byari ukumwikiza.'

    Ubwo hafatwaga ikiruko kigufi, Umuyobozi Mukuru wa RAB yasaga nk’utumva impamvu Abadepite bari kumwikoma ku mvugo yakoresheje gusa nyuma yaje kubisabira imbabazi.

    Dr Karangwa ahawe ijambo, yagize ati 'Mumbabarire ku mvugo nakoresheje kuko ni ijambo ritari rikwiye.'

    Perezida wa PAC Muhakwa Valens, yavuze ko imvugo yakoreshejwe na Dr Karangwa Umuyobozi Mukuru wa RAB ibangamiye intego ya RAB, iy’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse n’umuryango nyarwanda.

    Komisiyo ya PAC ikomeje igikorwa cyo kubariza mu ruhame inzego n’ibigo bya Leta byagaragayeho amakosa mu micungire y’imari n’umutungo by’Igihugu, nk’uko bigaragazwa na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019-2020.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umugenzuzi-w-Imari-azakore-icyo-ashaka-Imvugo-y-Umuyobozi-wa-RAB-yababaje-PAC

  • UEFA CL: Manchester United itangiranye imibar… – #rwanda #RwOT

    Urugendo rwa Champions League Manchester United yarutangiriye mu Busuwisi aho yari yasuye Young Boys ariko itaha uko yaje nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1. Manchester United niyo yafunguye amazamu ku munota wa 13 igitego cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo ahawe umupira na Bruno Fernandes.


    Abakinnyi babanje mu kibuga: Manchester United; De Gea, Wan-Bissaka, Maguire, Lindelof, Shaw, Fred, Van de Beek, Fernandes, Pogba, Sancho, Ronaldo. Young Boys; von Ballmoos; Hefti, Camara, Lauper, Garcia; Sierro, Martins; Fassnacht, Aebischer, Ngamaleu; Elia.

    Ku munota wa 35 Aaron Wan-Bissakayaje guhabwa ikarita itukura ku ikosa yari akoreye umukinnyi wa Young Boys. Ku munota wa 37, Manchester United yakoze impinduka, Jason Sancho ava mukibuga hinjira Diogo Dalot, ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa bwa Young Boys.


    Ronaldp yongeye kwandikisha 

    Igice cya Kabiri kigitangira, Manchester United yongeye ikora impinduka, Donny van de Beek yavuye mu kibuga asimbuye na Raphael Varane, na Young Boys Vincent Sierro ava mu kibuga asimburwa na Theoson Jordan Siebatcheu. Ku munota wa 66 Nicolas yaje kubonera igitego Young Boys ku mupira yari ahawe na Silvan Hefti.

    Ku munota wa 72 Cristiano Ronaldo yavuye mu kibuga asimbuwe na Jesse Lingard ndetse na Bruno Fernandes asimburwa na Nemanja Matic. Amakipe yombi yagumye kunganya kugeza ku munota wa 90 ndetse Umusifuzi yongeraho iminota 5 y’inyongera ku munota wa 5 Theoson Jordan aza kubona igitego cya kabiri kubera umupira Jesse Lingard yatanze nabi yisanga umuzamu asigaranye na Theoson Jordan.


    Young Boys itsinze Manchester united 

    Igitego Cristiano Ronaldo yatsinze cyahise kiba igitego cya 135 muri Champions League ndetse kiba igitego cya 16 cya Champions League muri Manchester United.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109525/uefa-cl-manchester-united-itangiranye-imibare-mibi-nyuma-yo-gutsindwa-na-young-boys-109525.html

  • Wenceslas Twagirayezu yangiwe “gukomeza gushaka abamushinjura” #rwanda #RwOT

    Urukiko rwavuze ko abatangabuhamya atashoboye kugeraho bazabazwa hifashishijwe ikoranabunga.

    Wenceslas Twagirayezu n'umwunganira Me Bikotwa bombi bari mu rukiko.

    Urubanza rwatangiye uruhande rw'uregwa rugaragaza ingorane bise ko zikomeye zituma Twagirayezu ngo adategura urubanza rwe neza nk'uko abyifuza.

    Babwiye urukiko ko nta mudasobwa yo kwifashisha mu gutegura urubanza afite, ko niyo yizaniye ubwo yazanwaga mu Rwanda n'igihugu cya Denmark bahise bayimwaka, kugeza n'ubu iyo yahawe na gereza ikaba idakora.

    Yanavuze ko adafite uburyo buhagije bwo kuvugana n'umuryango we ndetse n'umwunganira ngo kuko ahabwa amafaranga 1000 gusa ku munsi y'itumanaho.

    Aho ngo ni mu gihe mu masezerano igihugu cya Denmark cyagiranye n'u Rwanda agomba guhabwa ama Euro 3 ni ukuvuga asaga ibihumbi 3000 y'amanyarwanda.

    Urukiko rwategetse umushinjacyaha gukurikirana ibyo bibazo bigakemurwa vuba byihutirwa.

    Imbogamizi mu iperereza

    Me Bikotwa kandi yahawe ijambo ngo asobanure aho iperereza ryibanze rigamije gushaka abatangabuhamya bashinjura Twagirayezu rigeze.

    Yavuze ko iperereza yagombaga kurikorera mu Rwanda, Republika ya Demokarasi ya Congo no ku mugabane w'Uburayi, ko muri rusange yari yatanze urutonde rw'abantu 117.

    Ngo ariko yemerewe gusa gukora iperereza mu Rwanda na Congo ariko ngo akaba yarahawe iminsi 8 yo kuba yarangije ako kazi.

    We rero yavuze ko iyo minsi ndetse n'ubushobozi yahawe byamubanye bike kandi ko kari akazi kagoye cyane cyane ko ngo yasabwaga kugakorera mu bihugu 2 kandi mu bice bitandukanye.

    Twagirayezu aregwa ibyaha bya jenoside ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu bice bitandukanye by'icyahoze ari perefegitura ya Gisenyi.

    Muri ibyo bice ngo ni naho umwunganizi we yari kujya gushaka abatangabuhamya bashinjura ariko avuga ko yashoboye kugera mu bice 2 kuri 5 bivugwa muri dosiye.

    Yasabye kongererwa iminsi y'iperereza rye rigamije gushaka abatangabuhamya biyongera kuri 41 avuga ko yabonye muri ibyo bice ndetse no muri Congo ariko urukiko rumutera utwatsi.

    Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya atashoboye kugeraho muri iryo perereza rye hazifashishwa uburyo bwikoranabuhanga ubuhamya bwabo bukazifashishwa mu rubanza, ategeka ko urubanza mu mizi ruzatangira tariki 26 z'ukwezi kwa 10.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/wenceslas-twagirayezu-yangiwe-gukomeza-gushaka-abamushinjura

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ntabwo ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwagaragaje icyo abo bayobozi bombi baganiriye.

    Hajij Bouchra ari mu Rwanda aho yitabiriye Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n’abagore, kiri kuba hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021.

    Bouchra amaze iminsi yitabira imikino itandukanye iri kubera muri Kigali Arena i Remera mu mujyi wa Kigali.

    Bouchra Hajij aherutse kuvuga ko kugira ngo u Rwanda rwemererwe kwakira aya marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika, byaturutse ku kuba ubusabe rwatanze bwari busobanutse kurusha ubundi bakiriye ndetse rukaba rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mukino muri Afurika.

    Mu bindi kandi byagendeweho harimo ibikorwa remezo bihagije byorohereza amarushanwa nk’ayo akomeye n’ubunararibonye mu kwakira imikino yo ku rwego mpuzamahanga.

    Aya marushanwa yombi yaba ay’abagabo n’abagore ari kubera mu Rwanda azatanga itike y’Igikombe cy’Isi cya Volleyball kizaba mu mwaka utaha wa 2022.

    Hajij Bouchra amaze iminsi mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3z6UVKJ

  • Umugabo wamaze imyaka 40 aba mu ishyamba yishwe n'umutima [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umugabo wari uzwi ku izina rya “Tarzan wa nyawe” nyuma yo gutura mu mashyamba ya Vietnam imyaka 40 n'umuryango we, yapfuye azize kanseri y'umwijima ku myaka 52.

    Ho Van Lang yapfuye azize kanseri y'umwijima nyuma yimyaka 8 asubijwe mu buzima busanzwe akuwe mu ishyamba, gusa inshuti ye yavuze ko ubuzima bwo ku isi y'abantu bwamuguye nabi.

    Bwana Ho Van Lang n'umuryango we bahungiye mu mashyamba ya Vietnam nyuma y'uko igisasu cyatewe n'abanyamerika cyishe umugore wa se Ho Van Thanh mu ntambara ya Vietnam yo muri 1972.

    Lang, murumuna we Tri na se Ho ubuzima bwabo bwose babaye mu mashyamba ya Vietnam kuko se yari afite “ubwoba bukomeye bwo gutaha kuko atizeraga ko intambara ya Vietnam yarangiye.”

    Uyu muryango waryaga inkende, inzoka, ibisimba, n'ibindi biremwa byose bashoboraga gukozaho amaboko yabo mu ishyamba.Bambaraga imyenda, ikozwe mu bishishwa by'ibiti.

    Lang yabanye na se imyaka ibarirwa muri za mirongo mu ishyamba ryahoze ryitwa Tra Bong District mbere yuko babonwa n'abenegihugu bakusanya inkwi. Bumvaga ko intambara ya Vietnam ikomeje kugeza igihe basubirijwe ku isi isanzwe muri 2013 ubwo se yarwaraga.

    Lang amaze kuva mu buzima bwo bwo mu mashyamba, yabanye na se mu mudugudu muto wa Vietnam.

    Mu myaka 41, Lang ntabwo yari azi ko abagore babaho. Abajijwe niba azi umugore icyo ari cyo, yasubije ko se atigeze abimusobanurira.

    Lang yahitanwe kanseri y'umwijima kuwa 6 Nzeri 2021.

    Inshuti ye Alvaro Cerezo usanzwe ari umushakashatsi,yamugaruye mu mashyamba bamarana icyumweru, yemeza ko “ubuzima bwa none” bushobora kuba bwaramugizeho ingaruka mbi.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-wamaze-imyaka-40-aba-mu-ishyamba-yishwe-n-umutima-amafoto

  • Francis Gatare yakoze ihererekanyabubasha na Karitanyi ku buyobozi bwa RMB – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa RMB yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 14 Nzeri 2021, yasobanuye ko habayeho guhererekanya ububasha hagati ya Gatare wahawe izindi nshingano na Karitanyi umusimbuye.

    Ubutumwa bwakomeje bugira buti “Umuyobozi Mukuru mushya yasezeranye gukorana umurava afatanyije n’itsinda ry’abandi bayobozi hagamijwe gukomeza urugendo rwo guhindura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,peteroli na gaz umutungo ugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.”

    Impinduka zakozwe muri Guverinoma ku wa 31 Kanama 2021 zasize Francis Gatare wari usanzwe ayobora RMB agizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.

    Yamina Karitanyi wari umaze imyaka itandatu ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, ni we washyizwe ku buyobozi bw’icyo kigo.

    Francis Gatare (iburyo) yakoze ihererekanyabubasha na Yamina Karitanyi(ibumoso) ku buyobozi bwa RMB

    Karitanyi yiyemeje gukomeza gukora ibituma ikigo ayoboye gisohoza inshingano cyahawe

    Bamwe mu bakozi ba RMB bari bitabiriye uyu muhango

    source : https://ift.tt/3Ekl6Sc