Blog

  • Ibyo kongera abakiliya, ubwizigame n'ishoramari mu mpunzi: Intego ngari za Equity Bank Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yasobanuye byinshi bifuza kugeraho mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga, ndetse n'ingamba bafite zizarushaho kubafasha kongera umubare w'abakiliya na serivisi nziza bahabwa.

    IGIHE: Ibijyanye n'ikoranabuhanga bihagaze bite muri Equity Bank?

    Hannington Namara: Muri Equity Bank, ikintu dushyiraho imbaraga cyane ni ugushora imari mu ikoranabuhanga rituma sisitemu z'ikoranabuhanga zacu zikomeza kuba sisitemu zirinzwe.

    Ni nayo mpamvu n'amafaranga dushora mu ikoranabuhanga, nubwo aba ari menshi, mu gihe kizaza tubibonamo amahirwe ahagije. Ntawavuga ngo azahakana ikoranabuhanga, ahubwo ubwenge buri mu kumenya ngo narikoresha nte kurushaho, naritegura nte kurushaho.

    AI yaraje ariko hari ibyabanjirije AI, harimo 'Blockchain technologies' n'utundi dushya.

    Uko buri gihe abashakashatsi bagenda bakora ibyarengaho ni ko natwe tubibona nka Equity, [kuko] bidufasha guha abakiliya bacu serivisi batagombye kuva aho bari, Ibyo bidufasha gusubiza cya kibazo cy'ikiguzi gikoreshwa na banki kikagabanuka.

    Mufite iyihe migambi yo kongera abakiliya banyu?

    Twibanda ku gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda muri rusange ndetse tukareba uruhare twatanga mu iterambere ry'igihugu kuko iyo abaturage bateye imbere, abanshi muri bo baza kuba abakiliya bacu kandi icyo ghe banki na yo iba iteye imbere.

    Tuba mu bintu byinshi harimo uburezi, mujya mubona gahunda tugira yo gutangira guha urubyiruko rwacu uburere buzatuma bavamo abayobozi beza, iyi gahunda yitwa 'Equity Leadership Program.'

    Buri mwaka, dufata abanyeshuri 100 barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, batarajya muri kaminuza tukabaha imenyerezamwuga ryishyura, aho tubashyira mu mwiherero tukabigisha icyo bivuze kuzaba umuntu mwiza mu buzima, ndetse tukamwigisha uko yazigirira akamaro, akanakagirira umuryango we n'igihugu muri rusange.

    Kugeza ubu tumaze kugira abanyeshuri barenga 15 bajya muri kaminuza zirimo Harvard, MIT n'ahandi, tukabashakira buruse. Iyo abo bana basoje kwiga, ababishaka tubaha akazi muri Equity Bank kuko aba ari abacu tukanabahuza n'amasoko mpuzamahanga bitewe n'ibyo barangije kwigamo, haba ibijyanye n'ikoranabuhanga, ubuganga n'ibindi kuko dufite imikoranire n'ibigo bitandukanye ku Isi, ntaho dukomanga ngo baduhakanire.

    Rero uko umubare wabo wiyongera, ni ko bazagenda bagirira igihugu akamaro kuko bose ntabwo bazakorera banki.

    Turi no mu kubungabunga ibidukikije aho dufasha abakiliya bacu kugira igihugu gisukuye, mujya mubona tugiye gutera ibiti ndetse abakiliya batugana tubagira inama yo gushora imari mu bintu bitangiza ikirere, tubashishikariza gukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba aho kwibanda ku w'amashanyarazi.

    Turi kandi no mu buvuzi mu Rwanda tugiye gutangira icyitwa 'Equity Afia Clinics' kugira ngo duhe abakiliya bacu ubuvuzi bwiza kandi budahenze. Turi kuvugana na Leta tunakora inyigo.

    Turi no muri gahunda zo guteza imbere abagore n'urubyiruko kuko murabizi abagore baracyari bake mu kugera ku mari, imibare irabigaragaza, kandi tuzi neza ko iyo uteje imbere umugore uba ufashije umuryango muri rusange.

    Turi kandi no gufasha urubyiruko gutangira gushaka uburyo rwabona imirimo kuko ntabwo abarangiza amashuri bose bazakora muri leta cyangwa mu bigo, rero turi kubafasha kwihangira imirimo mu bintu bitandukanye binyuze mu kubaha inyigisho.

    Dufite imikoranire na PAM na HCR mu kureba uburyo twafasha abari mu nkambi z'impunzi, kuko na bo baba bafite ubushobozi bwo gukora tukabaha amahugurwa ndetse tukabegera aho baba. Urugero, ubu dufite aba-agent muri buri nkambi aho ashobora kwinjiza miliyoni 5 Frw ku kwezi akuye muri komisiyo, hari n'abandi bakora indi mirimo itandukanye nko kubaza n'ibindi.

    Ni iki cyatumye mubona amahirwe mu mpunzi?

    Ibyo biterwa n'imyumvire, kuko nk'uko nabivuze Equity ni moteri y'iterambere kuko ibibazo by'uko umuntu yavuye mu gihugu kimwe akajya mu kindi ntabwo bivuze ko uwo muntu adafite akamaro.

    Tutabahaye amahirwe twaba turi kuvangura kandi ntabwo ari ngombwa kuko bafite ubushobozi, iyo akoze akiteza imbere birangira abaye umuturage cyangwa yazasubira iwabo akagenda afite icyo aheraho. Kandi tubikora atari uko duteganyamo inyungu ahubwo ari ugufasha igihugu.

    Mufasha mute ibigo bito n'ibiciriritse?

    Imyemerere yacu nka banki yo muri Afurika, twavuze ko tudakwiye gutegereza ak'i Muhana kaza imvura ihise, ahubwo twumva ko dukwiye kwishakamo ubushobozi aho byatumye mu igenamigambi tubishyiramo tubigira inkingi y'iterambere ryacu ku buryo muri gahunda y'imyaka 10, twavuze ko 60% y'inguzanyo zose zigomba kuba ziri mu bacuruzi bato n'abaciriritse (SMEs).

    Abanyarwanda hafi 70% baba mu buhinzi n'ubworozi, byatumye tuvuga ngo ntabwo turi bugume kuri ya 60% ya SMEs, ahubwo na 30% azabe ari mu buhinzi n'ubworozi, urumva ko bibaye 90%.

    Dufite kandi ingamba z'uko mu 2030 tugomba kuzaba dufite abakiliya bato n'abaciritse bagera kuri miliyoni 2,5 biguriza cyangwa biteza imbere ku rwego urwo ari rwo rwose baba bariho, duhereye kuri miliyoni 1 Frw kugera kuri miliyoni 32$. Ntabwo twashyiraho ngo bazava aha bagera aha, ahubwo biterwa n'aho bageze.

    Ubu inguzanyo mushora mu bigo bito n'ibiciriritse zingana iki?

    Ubu iri kuri 38% ariko tutarafata izo ngamba twari muri 30%, aho ngaho kandi twabitangiye nyuma ya Covid-19, ubu biratwereka ko n'iyo dukora imikorere y'abakozi n'ingengo y'imari y'umwaka, tubishyiramo ko bagomba gukorana n'icyo cyiciro.

    Ibigo bito n'ibiciriritse bigira imbogamizi nyinshi, muzahangana nazo gute?

    Navuga ko ibyoroshye bikorwa n'aboroshye, twebwe muri Equity uko duteye nta kintu twemera ko kidashoboka kuko ntabwo twizerera muri byananiye. Mu gihe twiyemeje gukora ikintu, nta kitunanira kandi iyo ni gahunda twese duhuriyeho n'abakozi bose.

    Twebwe icyo twakoze ni ukubaka ubushobozi bw'abakozi bacu cyane bashinzwe inguzanyo, bakaganiriza abakiliya bakababwira uko bakoresha amafaranga,ukareba ibyo yishyura, umuriro, amazi, imisoro n'ibindi hanyuma byose ukabishyira hamwe ukamukorera igenzura ry'uburyo akoresha umutungo.

    Ibyo bituma umwereka amafaranga yinjiza haba ku kwezi cyangwa ku mwaka hanyuma ukamubwira uti 'aya ni yo mafaranga winjiza, amafaranga angana na miliyoni 10 Frw ntabwo ukwiye kurenza miliyoni 5 Frw,' hanyuma ukamugira inama yo kugabanya ibyo asohora cyangwa akongera ibyo yinjiza.

    Ibyo biganiro rero bitworohereza gutanga inguzanyo ku bigo bito n'ibiciriritse tukamenya n'imiterere yabyo. Ikiba gikomeye ni ukubaguma iruhande ukamenya niba hari icyahindutse mu isoko, ibyo byatumye kuva twatangira muri iki gihugu mu myaka 13 ishize, turi banki ya kabiri mu gihugu kandi hari izindi zimaze imyaka myinshi zitaragera aho.

    Bikwereka ko imikorere ya Equity idasanzwe kubera ko tuzi imiterere y'abakiliya bacu, n'ubwo bivunanye ariko twerekanye ko bishoboka kuko iyo tuba tutabikora neza tuba tukiri ku mwanya wa 16.

    Mugira uruhe ruhare mu guteza imbere ibijyanye n'ubwizigame?

    Turi gushaka ubufatanye ngo turebe niba gufata inguzanyo, bishobora kuguhesha ubwishingizi, ku buryo niba uri umukiliya wa Equity Bank, biguhesha n'andi mahirwe.

    Turi kwiga no korohereza abakiliya bacu kubona inguzanyo ku cyo baba bakora cyose haba ukora ubucuruzi buto. Tuzakomeza kubishyiramo ingufu kuko ntabwo dukora ibintu uko tubyumva ahubwo tugendera ku byifuzo by'abakiliya, ku buryo niba hari n'uburyo bushya ugiye kuzana ugomba kubagendereho.

    Uretse ibyo bishya kandi turi gushyira imbaraga no mu byo twari dusanzwe dukora ku buryo tubikora neza kurushaho, ndetse turi no kongera gukoresha uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo serivisi z'imari dufite zegere buri muturage aho ari hose.

    Intego z'igihe kirekire mufite ni izihe?

    Birashoboka ko natwe twazaba banki yo ku ikoranabuhanga (virtual bank) yazatanga serivisi ku barenze n'Abanyarwanda, mbega bikagera ku Isi hose ndetse ishoramari ryacu n'abakozi bakamenya gukoresha iryo koranabuhanga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-kongera-abakiliya-ubwizigame-n-ishoramari-mu-mpunzi-intego-ngari-za-equity

  • Kirehe: Huzuye inzu y'ababyeyi yatwaye miliyoni 500 Frw, izafasha abo mu mirenge itatu – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, yubatswe ku kigo Nderabuzima cya Musaza.

    Ni inzu igeretse rimwe yuzuye itwaye miliyoni zirenga 500 Frw ubariyemo n'ibikoresho. Yubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Kirehe na Partners In Health.

    Igizwe n'ibyumba bibiri by'isuzumiro, icyumba ababyeyi bazajya bacishirizwamo mu cyuma, icyumba kinini kirimo ibitanda bitandatu kizajya cyifashishwa mu gushyiramo ababyeyi bategereje kubyara, ibyumba bitatu ababyeyi babyariramo n'ibyumba ababyeyi babyaye baruhukiramo.

    Hari kandi ubwiherero bugezweho, ubwogero, icyumba cy'inama, aho ababyeyi bazajya bamesera n'ahandi henshi. Ni inzu ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 60.

    Nyirandikubwimana Oliver utuye mu Mudugudu wa Gikenke mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Musaza, yavuze ko yishimiye iyi nzu bazajya babyariramo, avuga ko ibaruhuye kugendera ibilometero byinshi bajya kubyarira ku bitaro bya Kirehe.

    Ati 'Twajyaga tuza hano ku kigo nderabuzima ntituharuhukire, iyo byasabaga kutubaga batwoherezaga ku bitaro bya Kirehe. Byatuvugana cyane, abavandimwe ntibabone uko batugemurira tukahasonzera, turashimira ubuyobozi ko bwatwegereje inzu nziza y'ibyariro.''

    Mutuyimana Jeannette utuye mu Kagari ka Kabuga nawe yavuze ko ubwo aheruka kubyara byagoranye bituma bamwohereza ku bitaro bya Kirehe, ibi ngo byatumye abura umwitaho kuko kuva Musaza ugera ku bitaro bya Kirehe ari kure cyane.

    Ati 'Turashimira Leta kuko batugabanyirije urugendo, abantu kugira ngo bazakugemurireyo byari ibibazo ugasanga wabyaye urifuza ikintu runaka ariko kuko uri kure bikagorana kukibona.''

    Umuyobozi wa Partners In Health mu Karere ka Kirehe, Dr. Rutagengwa William, yavuze ko iyi nzu bujuje bayishimiye cyane kuko yujujwe mu gice kirimo ababyeyi bagendaga urugendo rurerure kugira ngo bagere ku bitaro by'Akarere ajo bahererwaga serivisi zijyanye no kubyara.

    Ati 'Kuba rero tubazaniye iyi nzu ifite ibikoresho byose ni ikintu twishimiye cyane. Intego yacu ni ukwegereza serivisi z'ubuvuzi bufite ireme umuturage hafi ye kandi abe anahafitiye ubushobozi bwo kwishyura.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko iyi nzu igiye kubafasha mu kugeza serivisi nziza ku babyeyi bo mu mirenge ya Musaza, Kigarama ndetse n'Umurenge wa Gatore.

    Ati 'Icya mbere iyi nzu izatanga serivisi ku babyeyi bidufasha guhangana n'ikibazo cy'ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bagira ibibazo kubera kutabona ubuvuzi bwihuse. Icya Kabiri bizanafasha ko tutazongera kugira ikibazo cy'ababyeyi babyariraga mu ngo.''

    Meya Rangira yavuze ko ku kibazo cy'umubyaza utari wahaboneka bagiye gukorana n'inzego bireba kugira ngo haboneke abakozi benshi kandi beza bahakorera.

    Iyi nzu yatashywe yitezweho gufasha ababyeyi bakoraga urugendo rurerure bajya kubyara

    Inzu yubatswe ku bufatanye bw'Akarere na Partners In Health, yuzuye itwaye miliyoni 500 Frw

    Ifite ibikoresho byose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-huzuye-inzu-y-ababyeyi-yatwaye-miliyoni-500-frw-izafasha-abo-mu-mirenge

  • Guverinoma yatanze iminsi ine y'ikiruhuko rusange – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2025, yatangaje ko ku itariki ya 1 Nyakanga ari umunsi w'ikiruhuko wo kwizihiza Umunsi w'Ubwigenge, na ho ku ya 4 Nyakanga ukaba Umunsi wo Kwibohora.

    Yakomeje iti 'Guverinoma yatanze ikiruhuko rusange no ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga no ku wa Kane, tariki ya 3 Nyakanga 2025, akazi kazasubukurwa ku wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025.'

    Iyo Minisiteri yatangaje ko serivisi z'ingenzi zizakomeza gutangwa kugira mho ibikorwa bidahagarara. Iti 'Turasabwa kwizihiza iyi minsi mikuru ikomeye mu buryo buboneye kandi butekanye.'

    ITANGAZO / ANNOUNCEMENT pic.twitter.com/VEm0Xc7DoC

    — Ministry of Public Service and Labour | Rwanda (@RwandaLabour) June 20, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yatanze-iminsi-ine-y-ikiruhuko-rusange

  • Ubutumwa bwa Messi bushimangira ku cyubahiro aha Cristiano #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amagambo yuje ikuzo Cristiano Ronaldo aherutse kuvuga kuri Lionel Messi, kuri ubu na Messi yohereje ubutumwa bukomeye bwuzuyemo icyubahiro ku mukinnyi bahatanaga igihe kirekire.

    Mu kiganiro yagiranye na DSports, Messi yagize ati: 'Mfite ibyubahiro, mfite ibyuzuzanye kuri Cristiano Ronaldo no ku rugendo rwe nk'umukinnyi yaranzwe narwo kandi akirimo kurugaragarizamo. Cristiano aracyari mu marushanwa akomeye ku rwego rwo hejuru.'

    Yongeraho ati  'Guhatana kwe natwe byabaga mu kibuga, ariko buri umwe muri twe yashakaga gukora ibyiza ku ikipe ye. Byari bigaragara ko byose byagumaga mu kibuga.'

    Messi kandi yagarutse ku mubano wabo hanze y'ikibuga: 'Hanze y'ikibuga, turi abantu basanzwe. Ntidukundana nk'inshuti kuko ntitujya tumarana igihe, ariko twagiye twubahana cyane igihe cyose.'

    Ibi bivuze byinshi ku mibanire hagati y'aba bakinnyi babiri b'ibihe byose, bamwe bafata nk'intwari z'amateka ya ruhago.

    Nyuma y'amagambo yuje ikuzo Cristiano Ronaldo aherutse kuvuga kuri Lionel Messi, kuri ubu na Messi yohereje ubutumwa bukomeye bwuzuyemo icyubahiro ku mukinnyi bahatanaga igihe kirekire
    Ubutumwa bwa Messi bushimangira icyubahiro aha Cristiano

    Source : https://kasukumedia.com/ubutumwa-bwa-messi-bushimangira-ku-cyubahiro-aha-cristiano/

  • Gahunda yo kwiyubakira imihanda i Kigali igiye gusubukurwa – #rwanda #RwOT

    Muri ubu bufatanye, abaturage bakusanya uruhare rwabo rungana na 30% by'amafaranga akenewe yose noneho Umujyi wa Kigali ukabongereraho 70% by'asigaye.

    Kugeza mu mpera za 2024, abaturage b'Umujyi wa Kigali bari bamaze kugira uruhare mu kubaka imihanda ireshya na kilometero 15.

    Iyi gahunda yasubitswe hakiri imihanda 18 yubakwaga, Umujyi wa Kigali uvuga ko washakaga ko ibanza kurangira.

    Minisitiri w'Intebe ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amtegeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda, ku wa 19 Kamena 2025, yavuze ko iyi gahunda igiye gusubukurwa.

    Ati “Turagira ngo tubabwire ko itavuyeho ahubwo iri ubu. Hari igihe cyageze imera nk'igabanyije imbaraga kandi abaturage bari baratanze ijanisha ryabo (30%) ubu rero Umujyi wa Kigali ugiye kongera kubahamagara ubabwira ngo mwongere mugaruke duhuze twongere dukore imihanda yo mu nsisiro kuko Inama y'Abaminisitiri yasabye ko imihanda yo mu nsisiro yongera ikubakwa ntitwongere kugira imihanda muri Kigali irimo ibyondo kandi abaturage bemera gutanga uruhare rwabo, icyo tuzakora natwe nka Leta ni ugushaka ubushobozi kugira ngo duhuze dukore imihanda kandi aho babikoze byatanze umusaruro.'

    Dr. Ngiirente yavuze ko ku baturage bibaza ibibazo kuri iyi gahunda bakwiye kumenya ko 'igiye kugaruka.'

    Minisitiri w’Intebe yavuze ko imihanda irimo ibyondo itagikenewe i Kigali

    Abadepite n’Abasenateri bashimye gahunda zitandukanye zakuye Abanyarwanda mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yahamije-ko-gahunda-yo-kwiyubakira-imihanda-i

  • Rwanda-Uganda: Abayobozi biyemeje gukuraho inzitizi zikibangamiye urujya n'uruza – #rwanda #RwOT

    Ibi babyiyemeje kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, ubwo bahuriraga mu Karere ka Nyagatare mu nama yari igamije kurushaho gutsura umubano hagati y'impande zombi.

    Iyi nama yahuje abayobozi bo mu nzego z'ibanze ndetse n'izabikorera bo mu bihugu byombi. Ku ruhande rw'u Rwanda hitabiriye Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, abayobozi b'uturere twa Nyagatare, Gicumbi, Burera n'ab'imirenge ihana imbibi n'iki gihugu.

    Ku ruhande rwa Uganda iyi nama yitabiriwe n'abayobozi baturutse mu turere twa Kisoro, Ntungamo, Rubanda na Kabare ndetse n'abikorera.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko bahuye kugira ngo banoze umubano, kuko ibihugu byombi bibanye neza.

    Ati 'Ibyo kandi tubibonera cyane ku mibanire y'abaturage bacu bahurira kuri iyo mipaka twakwita ko ari imipaka ihari mu buryo bw'ibihugu ariko idahari mu buryo bw'imibanire kuko bahahirana bakanashyingirana.''

    Guverineri Rubingisa yakomeje avuga ko icyo bagambiriye uyu munsi ari ukureba uko bakomeza kunoza uwo mubano habaho ibikorwa bibahuza kenshi, bakanoza ubwo buhahirane bw'ibintu byambuka hirya no hino ku mipaka y'ibihugu byombi.

    Ati 'Tugafatanya kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka yaba iby'ibiyobyabwenge, yaba ari iby'amatungo yambuka hirya no hino adafite uburenganzira tukanoza uburyo byakorwa neza, tugakomeza tugahahirana ariko biciye mu buryo bwiza.''

    Komiseri ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Anthony Nyamara, yavuze ko bishimiye umuhuro nk'uyu w'ibihugu by'abavandimwe.

    Yavuze ko bazanye abahagarariye abaturage n'abikorera kugira ngo barebere hamwe uko bakorana neza n'abavandimwe.

    Ati 'Niba ukeneye kwambuka umupaka awambuke, yaba agiye gusura abantu cyangwa ari mu bucuruzi, iyo hanogejwe uburyo bwo korohereza abantu mu rujya n'uruza bituma dukumira abakoresha inzira zitemewe cyane cyane abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.''

    Iyi nama yabaye ikurikira indi nama y'iminsi itatu yahuje Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda nayo yabereye mu Karere ka Nyagatare ikaba yari igamije kwiga ku ishusho y'umutekano, gushaka ibisubizo by'ibibazo by'abaturiye imipaka no gukaza umutekano ku mupaka w'ibihugu byombi.

    Abayobozi mu nzego z'ibanze muri Uganda no mu Rwanda biyemeje gukemura inzitizi ziri mu rujya n'uruza rw'abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-uganda-abayobozi-biyemeje-gukuraho-inzitizi-zikibangamiye-urujya-n-uruza

  • Ingabire Victoire yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, RIB yatangaje ko yafunze Ingabire Victoire ku wa 19 Kamena 2025, ibisabwe n'Ubushinjacyaha mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.

    Yakomeje iti “Ingabire Umuhoza Victoire akurikiranyweho, hamwe na bagenzi be, ibyaha birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.”

    Iki cyemezo cyo gukurikirana Ingabire Victoire cyafashwe nyuma y'aho urukiko rutanyuzwe n'ibisobanuro Ingabire yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi, ubwo yari yatumijwe muri uru rubanza ngo agire ibyo asobanura.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aya mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage.

    Ingabire yari yabwiye Urukiko ko abaregwa muri urwo rubanza bahoze ari abayoboke b'ishyaka DALFA-Umurinzi uretse Umunyamakuru Nsengimana Théoneste washinze umuyoboro wa Umubavu.

    Yavuze ariko ko amahugurwa baregwa gukoreramo ibyo byaha atari yateguwe na DALFA-Umurinzi ndetse ko we atari ayazi.

    Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Ingabire Victoire mu gitondo, Urukiko rwasuzumye ibibazo birimo kumenya niba ibisobanuro yatanze byatuma akekwaho ibyaha cyangwa se ntakekwe.

    Urukiko rwasanze ibisobanuro Ingabire Victoire yatanze bidahagije kandi muri dosiye y'uru rubanza harimo ibimenyetso bimushinja.

    Urukiko rwasanze ari ngombwa ko Ubushinjacyaha bukora iperereza ryimbitse kuri Ingabire kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.

    Nk'uko urukiko rwabisabye, iri perereza rizakorwa mu byumweru bibiri, nirirangire Ingabire ashyikirizwe urukiko.

    Iburanisha ry'uru rubanza rizasubukurwa ku wa 7 Nyakanga 2025.

    Ingabire Victoire yafunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabire-victoire-yafunzwe

  • U Rwanda rugiye gukura abandi barimu muri Zimbabwe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 19 Kamena 2025, mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, cyagarutse ku bikorwa bya Guverinoma byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda.

    Mu rwego rw'uburezi yagaragaje ko mu gihe kitageze ku mwaka hubatswe ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 22, hanongerwa umubare w'abarimu mu mashuri yose.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yabajijwe igisubizo Leta ifite ku kibazo cy'abarimu bigisha mu mashuri ariko badafite ubumenyi buhagije mu rurimi rwigishwamo rw'Icyongereza.

    Yavuze ko iki kibazo kizakemurwa n'abarimu bari kurangiza mu mashuri nderabarezi bigishwa n'abarimu bavuye muri Zimbabwe kandi mu gihe kiri imbere hazavanwayo n'abandi.

    Ati 'Mwumvise ko twazanye abarimu bo muri Zimbabwe, abo twazanye ndetse n'ubu turashaka kuzana abandi.'

    Biteganyijwe ko abarimu bazaturuka muri Zimbabwe kuri iyi nshuro babarirwa muri 150, bakiyongera ku bandi 154 bageze mu gihugu.

    Ati 'Abo twazanye buriya abenshi ni abigisha Icyongereza mu mashuri yigisha uburezi kugira ngo abarezi bazavamo bazabe bavuga Icyongereza neza. Ni yo mpamvu dufite amashuri yitwa TTC [Nderabarezi] yigisha abarimu, ni yo twashyizemo imbaraga tuyaha n'ibikoresho, no mu kubaka amashuri twayahaye umwihariko kugira ngo tuyahe ibikoresho bihagije, hajyemo n'abarimu babigishe [muri uyu mwaka w'amashuri] tugiye kugira abarimu noneho bazasohoka bafite ubushobozi bwo kwigisha mu Cyongereza neza nubwo ari mu mashuri abanza ariko uwo mubare ntuzaba uhagije kuko amashuri ya TTC dufite ni 16 gusa,'

    Abarimu bo mu Rwanda bazatsindwa Icyongereza bazasimbuzwa

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ko abarimu bari mu burezi bazajya bakora ikizamini nyuma yo kwiga imyaka ibiri ugitsinze akaguma mu kazi, na ho utsinzwe agahita asimbuzwa.

    Ati '[TTC] ntabwo zasohora abarimu bashobora guhita bigisha mu mashuri yose y'u Rwanda. Tuzagenda tubasimbuza igihe abariga muri TTC bazi Icyongereza bazasohoka ubu n'abazakurikiraho.'

    Yongeyeho ko 'Hari gahunda dufite yo gutanga imyaka ibiri ku barimu bari mu kazi ubu bakajya biga Icyongereza hanyuma bagakora ikizamini, ugitsinze akaguma mu bwarimu, utagitsinze bikaba bivuze ko noneho adashobora kuguma mu bwarimu kuko noneho adashoboye kwigisha mu rurimi rwo kwigisha. Iyo gahunda izamara imyaka itatu ariko bazajya big ishwa imyaka ibiri banigisha, wakwerekana ko udashoboye kwigisha mu Cyongereza ukaba werekanye ko udashoboye kuba umwarimu.'

    Raporo yakozwe na Banki y'Isi mu 2018, yagaragaje ko hakenewe cyane amahugurwa y'abarimu mu Cyongereza kuko 38% by'abigisha kuva mu wa Mbere kugira mu wa Gatatu ari bo bonyine bari bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.

    Inyandiko yasohowe na Minisiteri y'Uburezi ku wa 26 Gashyantare 2024, igaragaza ko 'Abarimu 4% gusa mu basanzwe bigisha bafite ubumenyi kuva ku bwo hagati kugeza ku bwisumbuye mu Cyongereza, ari na rwo rurimi rwifashishwa mu kwigisha.'

    Mu 2008 ni bwo hafashwe icyemezo cyo guhindura ururimi rukoreshwa mu kwigisha, biva ku Gifaransa biba Icyongereza.

    Mu 2011, kwigisha mu Cyongereza byemejwe ko bizajya bihera mu mwaka wa kane w'amashuri abanza, abo mu myaka itatu ya mbere bakigishwa mu Kinyarwanda, gusa byaje kongera guhinduka mu 2019, hasubizwaho gahunda yo kwigisha mu Cyongereza kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza kuzamura.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yahamije ko umwarimu uzananirwa Icyongereza azasimbuzwa

    Inteko Rusange imitwe yombi yashimye ibyo Guverinoma yakoze

    Abadepite n’Abasenateri bagaragaje ibibazo abaturage bafite bifuza ko bikemurwa

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gukura-abandi-barimu-muri-zimbabwe

  • U Rwanda na RDC bigiye gusinya amasezerano y'amahoro: Ibiri kuba inyuma y'amarido (video) – #rwanda #RwOT

    Ku ruhande rumwe, haribazwa uburyo RDC izubahiriza aya masezerano mu gihe i Kinshasa hakomeje kugaragara kwinubira ibikubiye muri aya masezerano.

    Ese iki gihugu kera kabaye kizemera ibiyakubiyemo? Ni ikihe cyizere aya masezerano ashobora mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC?

    Kurikira ikiganiro Tubijye Imuzi usobanukirwe kurushaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-rdc-bigiye-gusinya-amasezerano-y-amahoro-ibiri-kuba-inyuma-y

  • Nyaruguru: Umupasiteri yatawe muri yombi nyuma yo kurarana n'umugore w'abandi agapfira iwe – #rwanda #RwOT

    Yatawe muri yombi ku wa 15 Kamena 2025.

    Umuvugizi w'Urwego wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko uyu mugabo akekwaho iki cyaha nyuma yo gusurwa n'umugore bararanye akaza gupfira mu nzu ye.

    Ati 'Nibyo rwose, yatawe muri yombi. Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko ku wa 13 Kamena 2025 uyu mupasiteri wari usanzwe ari n'umuyobozi mu murenge w'iwabo yatangiye gukurikiranwa nyuma y'uko asuwe n'umugore akaza gupfira iwe ndetse n'umurambo ugasangwa mu nzu ye.'

    Kugeza ubu uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe umurambo wajyanywe gupimwa, kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

    Ku rundi ruhande amakuru IGIHE yamenye ni uko nyakwigendera yari yagiye gusura uyu mupasiteri cyane ko bari baziranye kuva kera, dore ko uyu mugabo yari umwarimu unabwiriza ijambo ry'Imana i Nyagatare aho uyu mugore wari wamusuye yari yarashatse.

    Uwaduhaye amakuru avuga ko nyakwigendera yari yasuye uyu mu pasiteri ararayo, bukeye umugabo ajya ku kazi nk'ibisanzwe ngo atashye ahagana Saa 17:00 asanga umugore yikingiranye mu nzu agerageje kwinjira, asanga yapfuye.

    Ni uko umupasiteri wari wararanye n'umugore wamusuye yisanze akurikiranyweho ubwicanyi. Ni icyaha giteganywa n'ingingo ya 107 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Uwamijwe n'urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

    Umupasiteri usanzwe ashinzwe ubutaka n’imiturire i Nyaruguru yatawe muri yombi nyuma yo kurarana n’umugore w’abandi agapfira iwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-umupasiteri-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-kurarana-n-umugore-w-abandi