Blog

  • Ruhango: Batangije gahunda yo kubaka ibiro by’imidugudu yose igize akarere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi b
    Abayobozi b’Akarere ka Ruhango bifatanyije n’abaturage mu gutangiza kubaka ibiro by’imidugudu

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko abaturage bazagira uruhare kuri izo nyubako binyuze mu miganda, na ho akarere kagashaka isakaro n’ibindi bikenera amafaranga nko gukinga n’ibindi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kubaka ibiro by’umukuru w’Umudugudu bitazahindura cyane imikorere y’umuyobozi wawo ngo yirirwe ku biro kuko n’ubundi azakomeza gukora nk’umukorerabushake wikorera n’indi mirimo ye, icyakora ngo bizoroshya gutanga serivisi inoze no kubika ibikoresho bye, ibyo biro kandi bikazaba binakorerwamo n’abagize komite z’imidigudu n’abajyanama b’ubuzima.

    Agora ati “Turasaba abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu kwiyubakira igihugu natwe tubatere inkunga kugira ngo uyu muhigo tuzawese. Abakuru b’imidugudu bakeneye aho gukorera heza kandi bizarushaho kunoza serivizi bagomba abaturage”.

    Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bavuga ko bishimiye kuba abayobozi b’imidugudu bagiye kubona aho bakorera hazwi, kuko byabagoraga kubona serivisi zo kwa mudugudu kubera ko yakoreraga ahabonetse hose.

    Kagame Pascal wo mu Kagari ka Karambi, avuga ko serivisi zo kwaka ibyangombwa zitatangwaga uko bikwiye kubera kutagira aho gusanga mudugudu.

    Agira ati “Byasabaga gushakisha mudugudu aho yagiye ngo agufashe bikaba byanatuma serivisi ukeneye wanayibura, ariko ubu nta kongera kwirirwa tumushakisha azaba ari ahantu hazwi”.

    Abaturage bavuga ko kugira ibiro by
    Abaturage bavuga ko kugira ibiro by’umudugudu bizatuma babona serivisi mu buryo bworoshye

    Tumukunde Bernadette avuga ko ari akarusho kuba mudugudu abonye ibiro kuko noneho azajya abonana n’umuyobozi ahantu hazwi akizeza ubufatanye mu gukomeza kwiyubakira ibiro by’umudugudu kugira ngo bongere iterambere.

    Agira ati “Mudugudu namugereranyaga na ‘dorone’, kuko yirirwaga aca hirya no hino, ariko ubu kugira icyicaro ni akarusho”.

    Imidugudu umunani muri 513 ni yo yari ifite ibiro ikoreramo, uyu mwaka w’imihigo ukaba uzarangira indi midugudu isaga 110 yiyongereye kuri iyo na yo ikagira aho ikorera.


    source : https://ift.tt/3nAvu2k

  • Ruhango : Umwaka umwe uzasiga hubatswe ibiro by’Imidugudu 118 #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangiye gushyirwa mu bikorwa aho kizagirwamo uruhare runini n’abaturage ubwabo ubundi Ubuyobozi bw’Akarere bugatanga isakaro.

    Umukuru w’Umudugudu wa Karambi mu Murenge wa Kabagari Murindankaka Assiel avuga ko iki gitekerezo cyabajemo, nyuma yo kubona ko abaturage babashakaga bakababura kuko babaga bagiye mu mirimo yabo isanzwe bagasubirayo badakemuriwe ibibazo.

    Yagize ati 'Ibiro by’Umudugudu nibyuzura, bizatuma serivisi duha abatugana zirushaho kuba nziza.'

    Murindankaka avuga kandi ko serivisi zose zikorerwa mu Mudugudu zizaba ziri muri iyi nyubako.

    Tumukunde Bernadette avuga ko ibibazo byinshi by’abaturage kuri kuri ubu , bikemukira ku rwego rw’Umudugudu, akavuga ko ibyananiranye aribyo byoherezwa ku Kagari.

    Yagize ati 'Ushaka icyangombwa cyose, agisaba Mudugudu, wasangaga abakuru b’Imidugudu bakorera mu kirere kuko ntaho babarizwaga.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko abaturage bitwa abafatanyabikorwa, kuko bafatanya n’Ubuyobozi gukora ibikorwa bibateza imbere.

    Habarurema yavuze ko hari igihe n’ibitabo bifashishaga byangirika kubera kutagira ibiro babibikamo.

    Yagize ati 'Mu mihigo 96 y’Akarere isaga 50 muri iyo iri mu mibereho y’abaturage.'

    Uyu Muyobozi avuga ko ibi bishatse kuvuga ko ikibashishikaje ari kuzamura ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi bw’umuturage.

    Habarurema yavuze kandi ko ibiro by’Imidugudu nibyuzura bizaba birimo n’icyumba abajyanama b’ubuzima bazajya bakoreramo.

    Gutangiza ku mugaragaro umuganda wo kubaka ibiro by’Umudugudu byabereye mu Murenge wa Kabagari.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umwaka-umwe-uzasiga-hubatswe-ibiro-by-Imidugudu-118

  • Musore ,ntukwiye gukora ibi bintu niba inkumi yagusuye iwawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bitanu uzirinda gukora, igihe ubona inkumi isigaye igusura kenshi uri ingaragu.

    1.Umukobwa wagusuye uzamwibutse ko agomba gutaha

    Nk'uko twigeze kubigarukaho, si byiza kwemerera inkumi yagusuye kurara iwawe, kuko hari ibyago byagutse wahura nabyo nk'uko twabivuze haruguru. Kabone n'ubwo yaba ari umukunzi wawe uzamwibutse gutaha, bizarushaho kubaka ubucuti bwanyu.

    2.Ntuzamwemerere kuzana ibintu bye iwawe

    Ni ikosa rikomeye kwemerera umukobwa ko azana ibintu bye iwawe mu gihe atari umugore wawe. Yewe si nabyiza mu gihe ari inshuri yawe. Ibi byakuviramo ibyago bitandukanye wahura nabyo. Bishobora no kugutandukanya n'umukunzi wawe mu gihe azanye ibintu iwawe. Akenshi ahamara igihe bikaba byabaviramo kutumvikana no gutandukana, kubera ko uko bwije n'uko bukeye buri wese agenda amenya imico y'undi bikaba byabatandukanya umwe abonye ko yibeshye!

    3.Ntuzamwemerere kurara iwawe

    Hari abasore usanga bashimishwa no kuba inkumi yabasura ikarara, cyane cyane ab'ingaragu. buriya rero ni ikosa rikomeye kwemerera inkumi yagusuye ko irara iwawe, mu gihe nta bucuti bwihariye mufitanye cyangwa se atari umugore wawe. Ibi bishobora gukurura ibyago utateguye mu ijoro, bishobora kugushyira mu kaga gakomeye. Urugero ashobora kurwara akaremba bikamuviramo urupfu, nawe bikaba ngombwa ko ukurikiranwa mu iperereza! Mushobora no kugira ibyo mupfa bindi byagukururira ibibazo.

    4.Uzirinde icyatuma umukubita

    Gukubita umukobwa ni ikosa ryatuma wisanga mu buroko! N'ubwo warakara birenze urugero, ni ikosa rikomeye gukubita inkumi yagusuye. Icyo mwapfa cyose uzirinde kumukubita. Navuga 'oya' ku kintu runaka adashaka, uyubahe bitabaye ibyo numukubita mukarwana bizaba bibi.

    5.Uzirinde kumuha urufunguzo rw'inzu yawe

    Utitaye ku kuntu agira umutima mwiza n'uko mubanye, ntuzahe na rimwe umukobwa urufunguzo rw'inzu yawe. Urubuga legitpost.com twifashishije dukora iyi nkuru, rwo ruvuga ko kabone n'ubwo yaba ari umukunzi wawe si byiza kumuha urufunguzo rw'inzu yawe kuko hari ubwo yazakuvumbura bitewe n'ibyo ashobora gusanga mu nzu, bityo gahunda zose mwari mufitanye zigapfa. Uru rubuga rukomeza ruvuga ko igihe wahaye umukunzi wawe urufunguzo, nawe ahita yumva afite inshingano zo kumenya ibyakorewe mu nzu, abantu bahaje, n'ibindi byinshi bishobora kwangiza urukundo rwanyu.

    Source : https://yegob.rw/musore-ntukwiye-gukora-ibi-bintu-niba-inkumi-yagusuye-iwawe/

  • Manchester United na FC Barcelona zatangiye nabi cyane UEFA Champions League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yabimburiye izindi gukina irushanwa ry'uyu mwaka,yatangiye itsindwa na Young Boys ibitego 2-1 ndetse irushwa cyane mu gihe FC Barcelona yatsindiwe mu rugo na Bayern Munich ibitego 3-0.

    Manchester United yari yagaruye Cristiano Ronaldo mu irushanwa yisangamo cyane,yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 13 ku gitego cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo ku mupira mwiza yahawe na Bruno Fernandes.

    United yayoboye umukino kugeza ku munota wa 35 ubwo myugariro wayo Wan Bissaka yakandagiraga nabi umukinnyi wa Young Boys witwa Christopher Martins bimuviramo guhabwa ikarita itukura.

    Iri kosa rya Wan Bissaka ryatumye umutoza wa United agira ubwoba ahita asimbuza aho yazanye mu kibuga myugariro Diogo Dalot akuramo Jadon Sancho ufasha ba rutahizamu.

    Izi mpinduka zakuye United mu mukino itangira gukina yugarira cyane aho no kugera imbere y'izamu rya Young Boys byabaye ikibazo.Igice cya mbere cyarangiye United itsinze igitego 1-0.

    Ubwoba bwa Ole bwakomeje kuba bwinshi ubwo yakuraga mu kibuga Donny van de Beek wasubiye inyuma cyane amusimbuza myugariro Raphael Varane bituma agira abugarira 5.

    Uku kugarira cyane kwatumye icyizere cya United mu busatirizi kigabanuka cyane ari nabyo byatumye muri uyu mukino irangiza iteye mu izamu 2 konyine.

    Ikipe ya Young Boys yahawe urwaho rwo gusatira cyane na United byayihaye umusaruro ku munota wa 66 ibona igitego cyo kwishyura ibifashijwe na Nicolas Ngamaleu.

    Iki gitego cyinjiye nyuma y'icyo Ronaldo yahushije ubwo yahabwaga umupira mwiza asiga ba myugariro ba Young Boys ariko yigusha mu rubuga rw'amahina ashaka kubeshya umusifuzi ko myugariro wa nyuma bari kumwe yamuteze kugira ngo ahabwe penaliti n'uyu mukinnyi ahabwe ikarita y'umutuku,ntibyamuhira.

    Umutoza Ole yakomeje gukora amakosa mu gusimbuza aho ku munota wa 72 yakuye mu kibuga Cristiano Ronaldo amusimbuza Jesse Lingard hanyuma Bruno Fernandes amusimbuza Matic.

    United yakomeje kurushwa cyane byatumye ku munota wa 5 w'inyongera,Jesse Lingard utagize icyo afasha nyuma yo kwinjira, yihera umupira rutahizamu wa Young Boys Theoson Jordan Siebatcheu asigarana n'umunyezamu De Gea aramuroba atsinda igitego cya kabiri cy'iyi kipe yo mu Busuwisi.

    Umukino wahise urangira United itakaje amanota gutyo ndetse yaruhijwe mu guhererekanya umupira kuko yarangije ifite 47 kuri 53 ya Young Boys.

    Indi kipe yagaragaje ko igeze aharindimuka ni FC Barcelona ititeguye kongera gukomera nyuma y'igenda rya Lionel Messi.

    FC Barcelona yari yakiriye Bayern Munich ariko imbere y'abakunzi bayo yatsinzwe ibitego 3-0 irushwa ndetse nta bwoba bataha izamu bateye ba myugariro b'iyi kipe yo mu Budage.

    Ku munota wa 34 nibwo Bayern Munich yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Thomas Muller ku mupira yahawe na Leroy Sane arekura ishoti rigonga ku mukinnyi, Eric Garcia,wa Fc Barcelona rihindura icyerekezo umupira wijyana mu izamu.

    FC Barcelona yaheruka gutsindwa umukino ufungura Champions League muri 1997,yatsinzwe igitego cya 2 ku munota wa 56 gitsinzwe na Robert Lewandowski mu gihe ku munota wa 85 yatsinze n'icya 3 cya Bayern.

    Uyu rutahizamu yatsinze igitego cya 29 mu mikino 18 aheruka gukina mu gihe FC Barcelona yarangije umukino idateye mu izamu.

    Mu yindi mikino yari yitezwe,Chelsea yagowe bikomeye na Zenit yari yayisuye ariko birangira iyitsinze igitego 1-0 cya Romelu Lukaku.

    Uko Imikino yose yagenze:

    Barcelone 0-3 Bayern
    Kiev 0-0 Benfica
    Villarreal 2-2 Atalanta
    Lille 0-0 Wolfsburg
    Chelsea 1-0 Zénith
    Malmö 0-3 Juventus

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-na-fc-barcelona-zatangiye-nabi-cyane-uefa-champions-league

  • Hakorwa iki ngo Abanyarwanda barusheho kwishima ?- Ikibazo cya MINALOC…Umwe ati 'Mufungure utubari' #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo kiri ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, cyashyizweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021.

    Kuri Twitter, uwitwa Cano Nyarwanda wabimburiye abandi mu gutanga ibitekerezo, yagize ati 'Munoze imiyoborere mukumira ruswa mu nzego zegereye abaturage bityo abaturage bazumva ko bashyizwe imbere. Urugero : Services z’ubutaka zose zamunzwe na ruswa iterwa no kudindiza ku 'bushake' ubusabe bw’abaturage. Ubuyobozi bwanyu na Minisiteri y’Ibidukikije mukeneye kugira icyo mubikoraho.'

    Abiganjemo urubyiruko bo bagaragaje ko hakwiye kongerwa ingufu mu bikorwa remezo bijyanye n’imyidagaduro.

    Uwitwa Nkuruniza Bonaventure yagize ati 'Ni ugufungura imyidagaduro n’utubari ariko bigakorwa hubahirizwa ingamba zokwirinda covid-19.'

    Manzi Tite na we yagize ati 'Ku cyanjye giti kubera Abanyarwanda bakunda imikino n’imyidagaduro uwatwubakira nk’ibibuga byinshi cyane cyane mu byaro ! Murakoze !'

    Uwitwa Bahati Abdou we yagize ati 'Mufungure imipaka mufungure utubari amasaha muyongere gahunda yogukingira yiyongere natwe twitabire gukingirwa.'

    Mutangana Bonny we yagize ati 'Hahagarikwe icyenewabo mu kazi Bityo hakore abafite ubushobozi.'

    Naho uwitwa Omusa ati 'Abayobozi mugabanye gutanga report zintekinikano musange abaturage mwirebere bya nyabo uko babayeho kuko birababaje cyane, gutanga amakuru atagize aho ahuriye na gato, izi nkunga mujyenera urubyiruko mukurikire kata zirimo njye nararekeye murakoze.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hakorwa-iki-ngo-Abanyarwanda-barusheho-kwishima-Ikibazo-cya-MINALOC-Umwe-ati-Mufungure-utubari

  • Kigali : Uwabeshyaga akazi abagore akajya kubasambanyiriza muri Lodge akanabiba aricuza bikomeye ati 'Ndi ikigwari' #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yeretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 aho akurikiranyweho ibyaha birimo kiriya cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara ku bushake n’ubwambuzi bushukana.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko abagore bakorewe icyaha cyo kubasambanya ku gahato n’uriya mugabo, ari batanu.

    Uretse kubasambanya kandi yanabibaga aho RIB yanerekanye amasakoshi n’ibikapu yagiye yambura abo bagore yaba yizeje akazi akabasambanya.

    Bagaragaza watawe muri yombi tariki 09 Nzeri 2021, ngo yabeshyaga abo bagore ko azabaha akazi muri kompanyi y’Abataliyani ikora ibintu by’ubwubatsi yitwa Global Ltd gusa ngo iyi kompanyi ntinabaho.

    Abo bagore n’abakobwa kandi yabakorera ibyo byose baturutse mu Ntara bakamusanga mu Mujyi wa Kigali.

    Yemera ibyaha ndetse akagaragaza kwicuza, aho yagize ati 'Muri macye nkabatesha agaciro kandi bagakwiriye nk’Abanyarwanda.'

    Icyakora icyaha cyo kubasambanya ku gahato avuga ko adakwiye kugikurikiranwaho kuko baryamanaga babanje kumvika.

    Ati 'Urumva abantu bazaga tuvugana, kandi mbemeza y’uko baje mu kazi, rwose ibyo kubasambanya ntabwo navuga ngo nabikoze ku ngufu, twabaga twabiganiriyeho, ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaba ngombwa ko bahita bantagira ikirego cy’uko nabasambanyije.'

    Avuga ko abagore baryamanye ari babiri ariko ko bombi bari babanje kubyumvikanaho. Ati 'Ubu saha iyi jye ndicuza cyane kuko icya mbere, nasebeje umuryango nyarwanda, kuko mu Rwanda dufite indangagaciro na kirazira ariko jye nazirenzeho, ndi ikigwari, ndigaya, nkaba nsaba imbabazi umuryango nyarwanda, nsaba n’abaturage bose imbabazi kuko icyaha nakoze ni icy’ububwa nta muntu muzima wagakwiye kugikora'.

    Dr Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB yibukije abantu ko hari uburyo akazi kabonekamo bityo ko badakwiye gutega amatwi ababashuka bene kariya kageni.

    Yagize ati 'Tugasaba abantu iteka kugira amakenga, kutizera abantu nk’abo bajya kubahera akazi muri lodge. Ababyishoramo bo ntaho bacikira ubutabera, RIB iri maso, inzego z’abaturage zirahari, turafatanya n’inzego zose, batanga amakuru'.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Uwabeshyaga-akazi-abagore-akajya-kubasambanyiriza-muri-Lodge-akanabiba-aricuza-bikomeye-ati-Ndi-ikigwari

  • Haha na kglstylishstore uhabwe ibyiza kuri make. #rwanda #RwOT

    Nkuko bimenyerewe ko abanyarwanda basanzwe bagurira hirya nohino hamwe bagahendwa kuri ubu iduka rya kglstylishstore nkuko ryitwa kuri instagram yabo biyemeje kwambika abaturage neza kandi muburyo buhendutse kunkweto ndetse nimyenda bihendutse. Jordan 1 mumabarayose Original ndetse niziciye jordan 1 low zirahari kumafaranga make cyane 26000frw mumabara yose Jordan Off white nazo zirahari kugiciro gito utasanga […]

    The post Haha na kglstylishstore uhabwe ibyiza kuri make. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/09/15/haha-na-kglstylishstore-uhabwe-ibyiza-kuri-make/

  • Umuhanzi ukomeye yahisuye uburyo inkari zamugize icyamamare. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Oscar wo mu itsinda rya Team No Sleep ryo muri Uganda yatangaje ukuntu yajyaga acuruza inkari z'inkwavu yororaga kugirango aticwa n'inzara.

    Uyu muhanzi mu kiganiro kuri imwe muri Televiziyo yo mu gihugu cya Uganda yatangaje uko yororaga inkwavu akajya agurisha inkari zazo kugira ngo abashe gukemura ibyo bibazo byose.

    Yagize ati 'Ninjije menshi muri ubwo bucuruzi. Aho yinjizaga amashilingi 80.000 ya Uganda uko yagurishaga akajerikani ka Litiro 5 z'inkari kandi ntakibazo bintera gutangaza ayo makuru.'

    Diamond Oscar yamenyekanye mu ndirimbo nka Nyakala Kiro, take it Easy, yakoranye na Vampino, kampala City n'izindi.

    Yatangiye umuziki muri 2003 aho yaje kwerekeza mu nzu ifasha abahanzi ya Leone Island Crew ya Jose Chameleone muri 2006.

    Muri 2006 yaje kuyivamo ajya gukona na Radio na Weasel mu itsinda rya Goodlyfe muri 2008 aho naho yaje kuva ashinga itsinda rye rya ” Highlife Brothers ” (HLB).

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ukomeye-yahisuye-uburyo-inkari-zamugize-icyamamare/

  • Umusore yapfuye nyuma yo gukoresha viagra ngo yemeze inkumi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo muri Nigeria yitabye Imana nyuma yo kunywa ibinini byongera umurego igitsiba(viagra) ngo yemeze umukobwa bari bagiye kuryamana.

    Amakuru ya Kenyi daily News avuga ko uyu mugabo yafashe Viagra (Meinnah) ikabije kandi akayigerageza yiteguye umukobwa w'inshuti ye uzwi nka Precious i Agbor, muri Leta ya Delta muri Nigeria.

    Uyu mugabo utatangajwe amazina, yateguye ibintu byose mu cyumba cye kugira ngo ashimishe umukunzi ariko ikibabaje ni uko yatakaje ubuzima atamushimishije. Umukobwa avuga ko yasanze umukunzi we yari yamaze kunywa ibinini ngo igitsina cye kigume guhagarara.

    Precious waryamanye n'uyu mugabo yagize ati: 'Tugeze mu cyumba n'ijoro, twatse ibiryo. Umugabo yatse yam porridge wenyine njyewe antegeka kurya indomie (noode). Twembi twararyamye nyuma ya saa kumi n'imwe za mu gitondo dukora imibonano mpuzabitsina. Nyuma, twembi twongeye kuryama ariko igitsina cyigihagaze'.

    Ati 'Umuseke utambitse, mbyuka mva mu cyumba cya hoteri, ngerageza kumukangura ngo ampe amafaranga nemeranijwe nawe ariko nsanga yapfuye'.

    Precious yavuze ko yagerageje kumushyira amazi mu maso no kuyamusuka ariko ntacyahindutse, ahitamo gutabaza.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yapfuye-nyuma-yo-gukoresha-viagra-ngo-yemeze-inkumi/