Blog

  • Pst Yonggi Cho watangije urusengero rwa mbere ruteraniramo abakristo benshi ku isi yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umupasteri wo muri Koreya y’epfo, David Yonggi Cho, yitabye Imana ku imyaka 85, icyakora ntiharamenyekana neza icyamwishe nubwo bikekwa ko ashobora kuba yazize indwara ya Stroke ikunze kwibasira ubwonko.

    Mu itangazo ryanyujijwe ku urubuga rwe rwa facebook kuri uyu wa kabiri, ryatangaje ko uyu mugabo wari uyoboye urusengero rwa mbere ruteranirano abantu benshi ku isi ko yitabye Imana.

    Iri tangazo ryagiraga riti, 'Dr David Yonggi Cho yamaze gusanga Yesu. ku imyaka 85 (1936-2021).

    'David Yonggi Cho (yavutse kuwa 14 Gashyantare 1936, azwi nka Paul Yungi Cho) ni umukozi w’Imana ukomoka muri Koreya y’epfo.

    'Afatanyije na nyirabukwe we Choi Ja-shil, ni umwe mu batangije itorero Yoido Full Gospel Church (Assemblies of God), rikaba ari naryo torero riteraniramo abakristo benshi ku isi.

    'Uzahora mu mitima yacu, turagushimiye kuko mu buzima bwawe bwose wemeye gukoreshwa n’Imana.”

    'Dukomeze gushyigikira umuryango we tunawusengera, komeza uruhukira mu igituza cy’Imana, Jenerali w’Imana.'

    Ubu ni ubutumwa bwanyujijwe ku urubuga uyu mukozi w’Imana yari asanzwe akoresha rwa Facebook, kugeza ubu ntiharatanganzwa icyateye urupfu rwe.

    Urusengero yayoboye kuva 2018 nirwo rusengero ruteraniramo abakristo benshi ku isi, aho kuri ubu rufite abakristo bagera ku 800,000 mu gihe mu minsi y’imibyizi hateraniramo abantu bagera ku 250,000.

    Source: Urugero.rw

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Yonggi-Cho-watangije-urusengero-rwa-mbere-ruteraniramo-abakristo-benshi-ku-isi.html

  • Ibyavugiwe mu nama yahuje Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika n’ubuyobozi bwa Miss Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubuyobiz bwa Rwanda Inspiration Backup butegura irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda(Miss Rwanda), bwasuye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde aho yaberetse uburyo iri rushanwa ryakomeza kugirira akamaro abakobwa bose baryitabira.

    Umuyobozi utegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonné ari kumwe n’umuvugizi wa Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan bamaze iminsi muri Amerika mu bikorwa byo gusura Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho banatashye ubukwe bwa Bahati Grace.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri, bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde aho urugendo rwabo rwari rugamije kureba uburyo habaho ubufatanye hagati y’iyi Ambasade na Miss Rwanda mu gutera inkunga imishinga igamije kuteza imbere urubyiruko.

    Ambasaderi Mukantabana yashimiye Miss Rwanda uburyo ikomeje gufasha guhindura ubuzima bw’abayitabiriye, yashyigikiye igitekerezo cyo gushakiria buruse zo kwiga abakobwa bitabiriye Miss Rwanda, gushaka imishinga yagirira akamaro kuri sosiyete y’u Rwanda.

    Agaruka kuri ibi biganiro, Miss Nimwiza Meghan yagize ati 'Mukantabana Mathilde yaduhaye ibitekezo by’uburyo urubuga rwa Miss Rwanda rwakomeza kugira akamaro kuri sosiyete. Yashimye uburyo iri rushanwa rikomeje kwaguka, ibitekerezo n’udushya bikomeje kuriranga.'

    Baganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA nyuma y’uko baherutse kugirana ibiganiro na Amabasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Abayobozi ba Miss Rwanda bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA

    Nimwiza Meghan ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mukantabana Mathilde

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyavugiwe-mu-nama-yahuje-ambasaderi-w-u-rwanda-muri-amerika-n-ubuyobozi-bwa-miss-rwanda

  • Nyagatare: Abayobozi b’Amasibo batangiye gusinya imihigo yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biyemeje gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19
    Biyemeje gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19

    Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi ni ko kabimburiye utundi, aho abayobozi b’Amasibo 49 bagiranye imihigo yo kwirinda Covid-19 n’abayobozi b’imidugudu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwisirabo, Mutesa Hope, avuga ko impamvu ba mutwarasibo biyemeje kugira uruhare runini mu gukumira Covid-19, ari uko hari abantu bakigaragara hirya no hino batubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

    Ati “Nyuma yo kubona ko hari abantu bagenda bagaragara batambaye udupfukamunwa, ba mutwarasibo biyemeje ubwabo kunoza ubukangurambaga, kugira ngo abaturage bose barusheho kumva akamaro ko kubahiriza amabwiriza ndetse banamenye ububi bw’icyorezo barusheho gukaza ingamba”.

    Urutse kurushaho kwigisha abaturage ububi bwa Covid-19 no kurushaho kubahiriza amabwiriza, ba mutwarasibo baniyemeje kumenya ingo zirimo abarwayi, bakamenya imibereho yabo ndetse bakanabafasha ku byo bakeneye kugira ngo badasohoka bakaba bakwirakwiza indwara.

    Abayobozi b’Amasibo bakazafatanya n’abayobozi b’imidugudu muri ubwo bukanguramba, ubirenzeho akajya abibazwa.

    Agira ati “Gukumira icyorezo cya Covid-19 bigomba gukorwa n’Abanyarwanda twese mu gihe hakigaragara abantu batambaye udupfukamunwa, ni bo batuma indwara idacika nyamara twese tubigize ibyacu yacika burundu”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, aherutse gusaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu babonye batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo abatambara udupfukamunwa ndetse no gusengera ahatemewe.

    Kuri ubu ngo bamaze kuvugana n’abayobozi b’amadini n’amatorero kugira ngo barusheho kwegera abayoboke babo, barekere kurenga ku mabwiriza basengera ahatemewe.


    source : https://ift.tt/3ljFLgs

  • Musanze: Ingo 300 zavuye mu makimbirane ziteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiryango yahuguwe yiganjemo iyabagaho mu makimbirane
    Imiryango yahuguwe yiganjemo iyabagaho mu makimbirane

    Birasa n’ibyabaye ku ngo zigera kuri 300, zimaze umwaka zitozwa na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kugira indangagaciro nziza zibereye umuryango, zikenewe mu kubaka imiryango itekanye.

    Ni umushinga wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, ibinyujije mu kanama kayo gashinzwe umuryango, ahatojwe urubyiruko n’abashakanye, mu rwego rwo kurushaho kumva indangagaciro z’umuryango hagamijwe kubaka umuryango utekanye. Abenshi bagaragaza uburyo izo nyigisho zabahinduye, ingo zabo zikaba zitekanye nyuma y’uko zari zarasenyutse.

    Byagarutsweho mu nama yo kwerekana ibyagezweho n’uwo mushinga wo gutoza urubyiruko n’abashakanye indangagaciro z’umuryango, inama yabaye ku wa gatanu tariki 10 Nzeri 2021, mu karere ka Musanze, ihuza inzego zinyuranye zifite mu nshingano umuryango mu turere dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Ni ikiganiro cyitabiriwe n
    Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego za Leta n’iza Kiliziya

    Uwo mushinga wakorewe mu mirenge itanu igize utwo turere, ari yo Busengo na Kamubuga yo mu karere ka Gakenke, Rwaza mu karere ka Musanze, Kivuye na Rwerere yo mu karere ka Burera, aho yitabiriwe n’urubyiruko rugera mu 100 n’ingo 300, zirimo izugarijwe n’amakimbirane zatoranyijwe na ba Gitifu b’imirenge ku ruhande rwa Leta, n’izindi zatoranyijwe n’inzego zinyuranye za Kiliziya muri Diyosezi ya Ruhengeri, ihuzwa n’imiryango yagerageje kwiyubaka, hagamijwe kwigisha iyo miryango ifite ibibazo binyuranye.

    Padiri Achille Bawe, Umuyobozi w’Akanama ka Diyosezi ya Ruhengeri gashinzwe Umuryango, yavuze ko inshingano z’ako kanama ari uguhugura ingo z’abashakanye n’urubyiruko rwitegura gushinga ingo, batozwa indangagaciro zikwiye kuranga umuryango hashingiwe ku ijambo ry’Imana no ku nyigisho za Leta binyuze muri MIGEPROF.

    Padiri Bawe yavuze ko uwo mushinga wa Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri, yatewemo inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), n’Ikigo cya UN gishinzwe iterambere, avuga ko bateguye icyo gikorwa mu gihe babonaga ko imiryango ikomeje gusenyuka, bategura uwo mushinga hagamijwe kubaka imiryango y’icyitegererezo ibera abandi urugero, yemeza ko uwo mushinga watanze umusaruro ufatika.

    Ati “Umusaruro turi kubonamo ni ibyishimo by’abashakanye bari baratandukanye, kandi natwe biratunejeje, iyo wakoze ubwo butumwa ukabona umugabo n’umugore bari bafitanye amakimbirane bishimye, ukabona umugabo n’umugore barasetse baritana ba Sheri, barafatanya imirimo mu rugo, ibyo byishimo ni wo musaruro wa mbere twabonye”.

    Arongera ati “Icya kabiri ni iterambere biri kubazanira, hari ingo nyinshi zasigaye inyuma mu majyambere bitewe n’uko umugabo n’umugore batajyaga inama, ntibafatanye uturimo kugira ngo bakore imishinga mu ngo zabo, ayo makimbirane arabasenyera n’utwo bari bafite turashira, ariko ayo makimbirane iyo abashije gushira hakaza ubwumvikane, gahunda z’urugo bakazikorera hamwe bakagira imihigo, iterambere riragaruka”.

    Bamwe mu bakozi b
    Bamwe mu bakozi b’uturere n’imirenge bafite mu nshingano umuryango bari bitabiriye iyo nama

    Imiryango yaganiriye na Kigali Today, yabanaga mu makimbirane, yakunze kumvikana mu mvugo igira iti “Abari ba Sauli twahindutse ba Paulo”, bishimira inyigisho bahawe zabateye guca ukubiri n’amakimbirane.

    Baganizi Potien wo mu Murenge wa Busengo, avuga ko nyuma yo guta umugore we akajya mu nshoreke ngo atigeze abaho neza muri izo ngeso mbi, ariko aho aboneye inyigisho yagarutse mu rugo rwe, asaba umugore imbabazi, ngo ubu urugo rwabo ruratekanye.

    Ati “Nashakanye na Florentine Dusabeyezu dukundanye, tumaranye imyaka icumi nza kumuca inyuma ndanamuta njya ku nshoreke, tugahora duteragurana amagambo tugera no mu nkiko”.

    Arongera ati “Aho Abapadiri batangiye kutwigisha, natangiye kumva ko nahemutse, rimwe umugore wanjye twahurira mu nyigisho ngashaka ko twicarana ariko nkabura aho muhera, nibwo umunsi umwe nishyizemo akanyabugabo musanga mu nzira dutashye musaba ko tujya muri butike kumugurira akantu, tugezemo ndamubaza nti ariko uwakwisubiraho wabyemera, ati nabyemera mugabo wanjye, ako kanya ntangira kumutamika utuneke nari muguriye ataha yishimye, ubwo za manza anyemerera kuzihagarika mu rukiko turasubirana, ubu ninjye ntangarugero mu ngo duturanye, sinkiri Sauli ndi Paulo”.

    Uwo muryango watangiye kwiyubaka aho ibyabuze ubwo bari mu makimbirane batangiye kujya inama z’uburyo byagaruka, iterambere ry’urugo rwabo rikiyongera.

    Umugore we Florentine Dusabeyezu ati “Ni uko nagize ukwitonda ngaceceka mba narahasize agatwe, yarankubitaga akantoteza, agasahura urugo, inka arazitwara, ariko burya umuntu iyo asabye imbabazi arazihabwa, kuko ni uwanjye ntabwo nari kumwima imbabazi, izi nyigisho zaratwubatse pe, aho agarukiye ibintu ni tayari, tubanye neza ibyo yari yarasahuye bitangiye kugaruka, ubu asigaye ataha akanzanira impano nkayakira neza nti ni uko mugabo mwiza, yarahindutse pe!”

    Nshakirabandi Alphonse wo mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, avuga ko yari umurembetsi aho yari ageze ku rwego rwo gukubita umugore akaba yamwica, nyuma umugore aza kumucika ajya kuba iwabo, ariko ngo inyigisho yahawe zaramucengeye kuri ubu akaba abanye neza n’umugore we.

    Ati “Umugore naramukubitaga, iminsi myinshi ni iyo yaraye hanze, nari umurembetsi nywa kanyanga n’itabi. Yabonye ngiye kumwica ajya kuba iwabo, nyuma Padiri numva arampamagaye mu bajya kwiga mpurirayo n’umugore wanjye, musuhuje agira ubwoba, nti narahindutse uzagaruke, arambaza ati za kanyanga se waraziretse, nti naraziretse mugore mwiza, aranyemerera arataha ubu turi kumwe, turishimye n’abana bacu aho mbere bambonaga bagafumyamo bakiruka, ubu baraseka”.

    Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko nyuma y
    Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko nyuma y’ibyo biganiro yahindutse akaba agiye gutegura imishinga inyuranye y’iterambere

    Umugore we Bihoyiki Valentine we yagize ati “Nari narahunze umugabo numva ko ntazasubirana na we, kuko yari ageze aho kunyica, numva Padiri wacu wa Paruwasi ya Mwange arampamagaye njyayo nshidikanya, tugezeyo Padiri ati, buri muntu yicarane n’umugabo we, abandi bakicarana ngira ubwoba ndanga, bigeze ku munsi wa kane twicaranye antera imitoma anyereka ko yahindutse dutaha mu rugo rwacu, ubu ni imfura mbere yazaga akubita urugi ati kingura nkwice, njye n’abana tugahunga, ariko ubu araza ati kingura mugore mwiza, kandi ntagitaha mu ijoro, kuva mu Kwakira muri 2020, ntabwo ndarara hanze n’umunsi n’umwe”.

    Abenshi mu rubyiruko bari bahuriye mu matsinda, na bo bavuga ko ibyo biganiro byabahumuye, bava ku muhanda, ubu bakaba baharanira iterambere.

    Izo ngo zasabwe kubera abandi icyitegererezo, iyo miryango na yo yiyemeza kujya gutanga ubuhamya mu miryango itaragize amahirwe yo gukurikira ayo mahugurwa mu rwego rwo kuyihindura.

    Ni igikorwa cyishimiwe n’abitabiriye uwo muhango barimo bamwe mu bayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abapadiri bahuguye iyo miryango, ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) n’abahagarariye urubyiruko muri utwo turere.

    Musenyeri Bizimungu Gabin wari uhagarariye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri Musenyeri Vincent Harolimana, yashimye umusaruro ayo mahugurwa atanze, asaba Leta gukomeza gushyigikira icyo gikorwa kandi yemera ko na Diyosezi ya Ruhengeri yiteguye gukomeza gutanga ubufasha mu guharanira kugira imiryango itekanye.

    Izo ngo zahuguwe zafashijwe no kujya mu matsinda y’iterambere no kwizigamira, aho bagiye bagurirana amatungo bakora n’bikorwa binyuranye, bakaba barazigamye kuri konti amafaranga asaga miliyoni 10 azabafasha mu kuzamura iterambere ryabo.


    source : https://ift.tt/3CfrpEA

  • Umurundikazi yaciye agahigo ku rwego rw’Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Francine Niyonsaba
    Francine Niyonsaba

    Genzebe Dibaba wo muri Ehiopia ni we wari ufite aka gahigo kuko yari yakoresheje iminota 5 n’amasegonda 23, guhera 2017 ni we wari uri imbere mu birukanka metero 2000.

    Abarundi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gushima uyu mukobwa wesheje umuhigo udasanzwe bamubwira ko bamushyigikiye kandi ko bakozwe ku mutima n’ibyo yakoze.

    Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na we yashimiye Francine Niyonsaba amusabira imigisha ku Mana kubera ishema akomeje guhesha u Burundi.

    Yagize ati “Ku izina ry’Abarundi no ku izina ryanjye ndakeje umwigeme Francine Niyonsaba kw’iteka ridasanzwe amaze iminsi atera u Burundi. Imana ibandanye imuhezagira agume atera imbere nk’umuzinga”.

    Umugore wa Perezida w’u Burundi na we yahise yerekana amarangamutima atewe no kuba uyu mukobwa yesheje umuhigo, avuga ko biteye ishema buri munyagihugu wese kandi ko yishimiye ko umwana w‘u Burundi yesheje umuhigo.

    Boris Hanzekovic Memorial i irushanwa rikomeye ritegurwa n’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru ku rwego rw’isi, rikaba ribera mu gihugu cya Croatia. Ryatangiye mu mwaka wa 1951 mu kwibuka Boris Hanzekovic wamamaye mu gusiganwa ku maguru.

    Abantu benshi batandukanye bakaba bakomeje kumusabira ko yahabwa ishimwe ridasanzwe kubera ibyo yakoze mu rwego mpuzamahanga.

    source : https://ift.tt/3tIaqrp

  • Kwigirira icyizere byatumye abagore bigeza ku iterambere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore bafashwa na Rwanda Women
    Abagore bafashwa na Rwanda Women’s Network bemeza ko amatsinda yatumye bigirira icyizere baritinyuka

    Abagore n’abakobwa bakorana n’umuryango Rwanda Women’s Network, bemeza ko bafashijwe kurenga izo mbogamizi nyuma yo gukurikiranirwa hafi, no gufashwa kugera aho abandi bari, bibafungurira amarembo yo kwitinyuka babasha kwiteza imbere.

    Vuguziga Alice ni umukobwa uvuka mu Karere ka Rwamagana, Yacikirije ishuri kubera ibibazo byo mu muryango ndetse ahura n’ikibazo cyo guterwa inda akiri muto, atangira ubuzima bugoye bwatumaga adashobora kwigirira icyizere”.

    Aganira na Kigali Today, Mukansonera Consolée utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, yatangaje ko kwihuriza hamwe mu itsinda na bagenzi be b’abagore uko ari 20, byabafashije kwitinyuka, bigeza ku bikorwa byinshi.

    Yagize ati “Mbere twari abagore bahugiraga mu guhinga imyumbati n’ibishyimbo, twitinya ntitugere aho abandi bari. Nyuma yo kwitabira amatsinda no kuba bamwe mu bayagize twarigishijwe, tugera no ku rwego rwo kuba abafashamyumvire mu kurwanya ihohoterwa no guhumuriza, tugarurira icyizere abahuye naryo. Hirya y’ibyo twanigishijwe uko twakwihangira imirimo binyuze mu gukora amarangi yo gusiga ku nzu, ubu tubona ibiraka aho usanga nibura nko mu kwezi buri wese atabura nk’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 70 cyangwa 80”.

    Mukansonera avuga ko abandi bagore bacyitinya bakeneye gufashwa, ati “Ubu turishimye kuko tuzi aho twavuye, ariko hari abandi bakeneye gufashwa, kuko umugore wateye imbere n’urugo rutera imbere”.

    Bagirinka Venantia utuye mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ibikorwa byo kwigisha umugore kwigirira icyizere, bimufasha gutandukana no gusabiriza umugabo, bitewe n’uko na we ubwe aba yakoze, akagira uruhare mu gukemura ibibazo byo mu rugo, bityo n’imibanire hagati yabo ikarushaho kuba myiza.

    Ati “Iyo umugore atinyutse agakora byorohereza umugabo, umugore agatandukana no gusaba umugabo buri gihe, bituma bajya inama ndetse n’imibanire myiza igashinga imizi mu rugo rwabo”.

    Umuryango Rwanda Women’s Network, ubinyujije mu mushinga witwa “Icyerekezo”, bafashije abagore bakorera mu turere twa Rubavu, Musanze, Bugesera, Rwamagana na Kayonza. Babashyize mu matsinda yitwa ‘Urubuga’ bahuriramo, bakigishwa gukumira ihohoterwa, gufasha uwahuye na ryo, ariko bakagira n’ibindi bikorwa byo kwiteza imbere babinyujije muri ayo matsinda.

    Abagore bahamagarirwa gukomera ku ntego yo kurwanya ihohoterwa no kwitabira ibikorwa bibateza imbere
    Abagore bahamagarirwa gukomera ku ntego yo kurwanya ihohoterwa no kwitabira ibikorwa bibateza imbere

    Mutoniwase Gisèle, umukozi wa Rwanda Women’s Network, ndetse akaba yarakurikiranye umushinga Icyerekezo, avuga ko abo bagore ibikorwa byabo bigira umusaruro.

    Agira ati “Iyo turebye aho batuye, ubuyobozi butubwira ko ibikorwa by’ihohoterwa byagabanutse, kandi n’abagore bari mu matsinda na bo biteza imbere babinyujije ku bumenyi butandukanye bunguka. N’ubwo ntakubwira ngo ryagabanutse ku kigero kingana iki, kubera ko haba hari n’ibindi bikorwa bitandukanye byakozwe n’abandi bafatanyabikorwa byo kurwanya ihohoterwa. Urugero ni nk’aho mu Mirenge ya Munyiginya na Gishari muri Kayonza, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutse rikava ku ngo 80 ubu hakaba hasigaye ingo 10”.

    Arongera ati “Urumva ko urwo aba ari urugero rufatika rw’uko kurwanya ihohoterwa bishoboka abantu bashyize hamwe”.

    Mutoniwase agaragaza ko nk’abagore bo mu Murenge wa Kanama muri Rubavu bakora ibikorwa byo kuboha imyenda no gukora imitako, aba Bugesera bashoboye gukora amarangi n’amasabune, mu gihe muri Rwamagana bakora inkweto n’ubworozi bw’amatungo magufi.


    source : https://ift.tt/3k9g7f4

  • Minisitiri w'intebe wa Haiti yabujijwe kuva mu gihugu kubera iperereza ku iyicwa rya Perezida #rwanda #RwOT

    Umushinjacyaha arimo gushaka gushyiraho ibirego kuri Bwana Henry, wasabwe gusobanura aho ahuriye n'ucyekwa w'ingenzi (w'ibanze) muri ubwo bwicanyi, witwa Joseph Felix Badio.

    Ibimenyetso bigaragaza ko abo bagabo bombi bagiranye ibiganiro byinshi kuri telefone hashize amasaha gusa Perezida yishwe, nkuko abashinjacyaha babivuga.

    Bwana Moïse yiciwe mu rugo rwe ku itariki ya 7 y'ukwezi kwa karindwi.

    Yishwe arashwe nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda biraye mu rugo rwihariye rwe mu nkengero y'umurwa mukuru Port-au-Prince.

    Urupfu rwe rwateje amakuba muri politiki, yahuhuwe n'umutingito w'isi (nyamugigima mu Kirundi) wibasiye amajyepfo y'iki gihugu mu kwezi gushize.

    Ku wa mbere, Bwana Henry yohereje ibaruwa bigaragara ko ari iyirukana ku kazi umushinjacyaha mukuru Bed-Ford Claude anamushinja “ikosa rikomeye ry'imitegekere”. Nyuma yatangaje uwo kumusimbura.

    Ariko, ku wa kabiri bisa nkaho Bwana Claude yari akiri mu kazi ke ubwo yasabaga umucamanza ukora iperereza ku iyicwa rya Bwana Moïse kurega Minisitiri w'intebe kubera uruhare “acyekwaho” muri ubwo bwicanyi.

    Abazi ibyo muri Haïti bavuga ko kwirukana umushinjacyaha bitari mu nshingano za minisitiri w'intebe.

    Minisitiri w'ubutabera wa Haïti yategetse ko Bwana Claude yongererwa abapolisi bo kumurinda, nyuma yuko hatangajwe ko hari inkeke yagiye ashyirwaho.

    Ni iki Minisitiri w'intebe avugwaho muri iyi dosiye?

    Abashinjacyaha bavuga ko amakuru babonye avuye muri kompanyi Digicel y'itumanaho ryo kuri telefone yemeje ko Bwana Badio – umutegetsi wo muri minisiteri y'ubutabera ushinjwa gucura umugambi w'ubwo bwicanyi – na Bwana Henry bavuganye inshuro ebyiri nyuma gato y'iyicwa rya Bwana Moïse.

    Uburyo kwo kugaragaza aho umuntu aherereye (geolocation) na bwo bwerekanye ko Bwana Badio, waburiwe irengero nyuma y'ubwo bwicanyi ubu akaba arimo gushakishwa na polisi, yari arimo kuvugira ahantu hafi y'ahakorewe icyaha. Nta cyo aratangaza ku mugaragaro kuri ibi bimuvugwaho.

    Minisitiri w'intebe aherutse kwamagana icyo yise “amayeri yo kuyobya uburari” agamije “guteza urujijo”, ntiyasubiza ku byo ashinjwa.

    Mbere yaho, Bwana Henry yabwiye ibitangazamakuru byo mu gihugu ko azi Bwana Badio. Yaramushyigikiye anavuga ko atemeza ko yagize uruhare mu bwicanyi kuko nta bushobozi yari afite bwo kubukora.

    Amakuru avuga ko Minisitiri w'intebe yari yahawe igihe ntarengwa cyo ku wa kabiri ku itariki ya 14 y'uku kwezi kwa cyenda ngo abe yahaye amakuru abakora iperereza.

    Bibaye mu gihe abategetsi bongereye imbaraga mu bikorwa byo guta muri yombi abandi bacyekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida.

    Polisi ivuga ko ubu hari abantu 44 bamaze gutabwa muri yombi bacyekwaho kugira aho bahuriye n'umugambi w'iyicwa rya Perezida, barimo 18 bahoze ari abasirikare ba Colombia.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/minisitiri-w-intebe-wa-haiti-yabujijwe-kuva-mu-gihugu-kubera-iperereza-ku

  • Ubufaransa bwaburiye Mali kwirinda gukorana n'abacanshuro bo mu Burusiya #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ingabo w'Ubufaransa Florence Parly yaburiye Mali kwirinda kugirana amasezerano na kompanyi icunga umutekano yo mu Burusiya.

    Hashize igihe hari amakuru yuko abasirikare bari ku butegetsi muri Mali bari hafi yo guha akazi abacanshuro (abacangero mu Kirundi) bo muri kompanyi Wagner.

    Madamu Parly yavuze ko ayo masezerano ashobora kugerwaho n'impande zombi “ahangayikishije bikomeye” – avuga ko yabangamira ibikorwa by'Ubufaransa byo guhangana n'inkeke itewe n'intagondwa ziyitirira idini ya Islam zikorera muri ako karere.

    Bivugwa ko kompanyi Wagner ikorera mu bihugu byinshi byo muri Afurika, mu gihe Uburusiya bushaka kongera ijambo ryabwo kuri uyu mugabane.

    Abakozi b'iyo kompanyi barimo kurwana n'inyeshyamba muri Centrafrique, aho amakompanyi y'Uburusiya yabonye impushya zo gucukura amabuye y'agaciro.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubufaransa-bwaburiye-mali-kwirinda-gukorana-n-abacanshuro-bo-mu-burusiya

  • Irushanwa Nyafurika mu mukino w'intoki wa Volleyball ryasojwe Tunisia itwaye igikombe mu bagabo naho u Rwanda rusoza ku mwanya wa 6 #rwanda #RwOT

    Kuva ku itariki ya 5 kugera ku ya 14 Nzeri 2021, mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena hakinwaga irushwanwa Nyafurika mu mukino w'intoki wa Volleyball mu bagabo, ni irushanwa ryasojwe ikipe y'igihugu ya Tunisia yegukanye iki gikombe.

    Mu mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, ni umukino wahuje ikipe y'igihugu ya Tunisia yatsinze amaseti 3-1 ikipe y'igihugu ya Cameron (16-21, 25-21, 25-21, 25-16).

    Uyu mukino wa nyuma wari wabanjirijwe ariko no guhatanira umwanya wa gatatu, wahuje ikipe y'igihugu ya Misiri yo yatsindaga ikipe ya Maroc, amaseti atatu kuri imwe ( 23-25, 28-26, 25-21, 25-18), bityo ikipe ya Misiri isoza ku mwanya wa gatatu muri iri rushanwa.

    Urutonde rw'abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa:

    Umukinnyi wakoze serivisi nziza kurusha abandi (Best Server): Arthur Kody (Cameroun), Umukinnyi wazibiye abo bahanganye kurusha abandi (Best Blocker): Christian Voukeng Mbativou (Cameroun), Umukinnyi wahize abandi mu gukinisha abakora amanota (Best Setter): Khalid Ben Slimane (Tunisia)

    Umukinnyi wagerageje gutsinda cyane (Best Attacker): Wassim Ben Tara (Tunisia)

    Libero mwiza: Mohamed Reda (Misiri), Umukinnyi warushije abandi guhagarika imipira y'abo bahanganye (Best Receiver): Zouheir Elgraoui (Maroc)

    Umukinnyi mwiza w'irushanwa (MVP): Mohamed El Hachdadi (Maroc).

    Muri rusange dore uko amakipe yakurikiranye:

    1. Tunisia
    2. Cameroon
    3. Egypt
    4. Morocco
    5. Uganda
    6. Rwanda
    7. Nigeria
    8. DR Congo
    9. Kenya
    10. Mali
    11. Burundi
    12. Niger
    13. Burikina Faso
    14. South Sudan
    15. Ethiopia
    16. Tanzania

    Nyuma yo gusoza iri rushanwa mu bagabo, harakomeza imikino mu kiciro cy'abagore aho kuri uyu wa gatatu ndetse no kuwa kane hakinwa imikino ya nyuma yo mu matsinda.

    The post Irushanwa Nyafurika mu mukino w'intoki wa Volleyball ryasojwe Tunisia itwaye igikombe mu bagabo naho u Rwanda rusoza ku mwanya wa 6 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/irushanwa-nyafurika-mu-mukino-wintoki-wa-volleyball-ryasojwe-tunisia-itwaye-igikombe-mu-bagabo-naho-u-rwanda-rusoza-ku-mwanya-wa-6/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=irushanwa-nyafurika-mu-mukino-wintoki-wa-volleyball-ryasojwe-tunisia-itwaye-igikombe-mu-bagabo-naho-u-rwanda-rusoza-ku-mwanya-wa-6

  • Rubavu: Yafatanywe amabalo y' imyenda itemewe mu Rwanda_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Kayitare Faustin w'imyaka 47 y' amavuko , abapolisi b' u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bamufatanye amabalo 11 y'imyenda ya caguwa ya magendu n'ibikapu 3 birimo inkweto nazo za caguwa.

    Nk' uko urubuga rwa Polisi y' u Rwanda rukorera kuri murandasi dukesha aya makuru , rubivuga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nzeri ahagana saa kumi za mu gitondo , nibwo yafashwe , afatirwa mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba,Chief Inspector of Police (CIP) Bonavature Twizere Karekezi yavuze ko Kayitare yafashwe bivuye ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Ati'Abaturage batubwiye ko hari imodoka ivuye mu Mujyi wa Kigali ije mu Karere ka Rubavu irimo umuntu uje gutwara magendu y'imyenda ya caguwa n'inkweto. Hahise hategurwa igikorwa cyo gufata uwo muntu n'iyo magendu ya caguwa.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Kayitare yafatiwe ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu  ahitwa Tam Tam amaze gupakira iyo myenda n'inkweto mu modoka. Kayitare yavuze ko ibyo bicuruzwa ari ibye hari uwari ubimukuriye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo agiye kubicuruza mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yongera kwibutsa abantu ko bagomba kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko buhanwa n'amategeko. Yanabibukije ko iyo basorera iyo myenda n'inkweto nk'uko amategeko y'imisoro abiteganya ntacyo byari kumutwara.

    Ati' Abinjiza ibicuruzwa bya magendu mu Rwanda baba barimo gusubiza inyuma igihugu mu iterambere kuko baba barimo kunyereza imisoro ya Leta kandi bihanwa n'amategeko. Caguwa ntabwo yaciwe mu Rwanda ahubwo ugiye mu bucuruzi bwayo agomba kubahiriza amategeko ajyanye n'imisoro.'

    Kayitare yahise ajyanwa aho agomba gusuzumirwa icyorezo cya COVID-19 nyuma akazashyikirizwa Urwego rw'ubugenzacyaha hagakorwa iperereza. Ibicuruzwa yari afite byahise bijyanwa mu bubiko bw'ikigo cy'Igihugu gishinzwe imisoro n'amhoro (RRA).

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/15/rubavu-yafatanywe-amabalo-y-imyenda-itemewe-mu-rwanda_-inkuru-irambuye/