Blog

  • Dore imyitwarire y'abagore itera abagabo kubatakariza icyizere #rwanda #RwOT

    Urubuga Elcrema dukesha iyi nkuru rwatangaje ko guta umugore uko ariko kose gushobora guturuka ku myitwarire y'umugore idahwitse, umugabo yaba adashobora kuyihanganira agata umugore akoresheje uburyo bumwe mu bwo twabonye haruguru;

    Dore imwe muri iyo myitwarire:

    Gufata imyanzuro yihuse kandi ihubutse

    Abagabo benshi ntabwo bakunda ko abagore babo bafata imyanzuro yihuse rimwe na rimwe banahubutse cyane cyane mu byemezo bireba umuryango wanyu n'umuryango mugari muri rusange. Niba hari icyemezo ugomba gufatira umwana wanyu, ababyeyi bawe n'abandi bo mu muryango jya ubanza ubiganireho neza n'umugabo wawe.

    Guhindura uko witwaraga

    Rimwe na rimwe abasore n'inkumi iyo barambagizanya usanga bibombaritse ku buryo hari imico imwe nimwe batamenyenaho. Iyo bamaze kubaka urwabo usanga noneho buri wese yigaragaza uko ari ntacyo ahishe. Iyo bibaye ku mugore agahita atangira guhinduka bitandukanye n'uko umugabo yari asanzwe amuzi, umugabo bimutera gutangira kumuhunga

    Gushaka guhindura umugabo

    Abakobwa benshi bibeshya ko hari imico bazahindura ku basore bakundana bamara kubana bagasa nk'aho babategeka guhinduka. Uko ushaka guhindura umugabo niko uba urushaho kumubera umutwaro. Mu rwego rwo kuruhuka uwo mutwaro rero umugabo atangira kuguhunga cyangwa se agashyira imbaraga nke mu rukundo rwanyu kuko aba yumva ko uje kumubera umutwaro aho kumubera igisubizo. Jya ushaka uburyo wakwitwara ku mugabo wawe imyitwarire idahwitse ntitere ikibazo aho gutekereza kumutegeka guhinduka.

    Guhora uri gushoza intambara

    Umugore uhora avugira hejuru, agahora ashaka gushotora umugabo we nawe aba agwisha umugabo we mu mutego wo kumuta. Umugore ushaka kurambana n'umugabo we ntabwo avugira hejuru cyangwe se ngo ahore amushotora ku kantu ako ariko kose.

    Guhora uganya

    Umugore uhora mu maganya akaba ari intashima ntabwo arambana n'umugabo we. Niba uziko umugabo wawe upfa kumubona ukamwakiriza amaganya, ukaba nta kintu na kimwe ujya umushimaho menya ko uba umutera umutima mubi wo gutangira kujya kure y'urukundo rwanyu.

    Kugaragaza gukunda amafaranga kurusha uwo mwashakanye

    Ari abagore ari n' abagabo ntawavuga ko adakunda amafaranga. Gusa iyo birenze urugero ukabona ko umuntu atekereza amafaranga kurusha uwo bashakanye bitera uwo mwashakanye kukugabanyiriza icyizere. Hari nk'abagore bagaragariza abagabo babo urukundo mu gihe baziko bafite amafaranga yaba yatangiye gushira umushiha ukaba ariwo ubaranga. Icyo gihe uba ugaragaza ko ukunda mafaranga kurusha uko ukunda umuntu.

    Kwigira umuyobozi w'ibintu byose

    Mu gihe mwabivuganyeho n'umugabo wawe ko ari wowe uzajya ugenzura ibintu ushobora kubikoa nta kibazo. Ariko niba mutarabivuganye ugahora ugenzura byose, amafaranga yasohokanye mu mufuka ukaba urayazi, yagaruka ukajya kubara ayo yagarukanye, icyo gihe uba utuma agutakariza icyizere.

    Kubaho ubuzima budafite intego

    Umugore ushaka kubaho mu buzima budafite intego akangiza umutungo w'urugo uko yiboneye, usanga umugabo amutakariza icyizere niyo yaba ari mwiza n'ibindi byose akaba yari abyujuje.

    Kutiyitaho no gufata umugabo nabi mu buriri

    Abagabo hafi ya bose bagirira abagore babo icyizere iyo babona nabo bakifitiye bakiyitaho ndetse bakanuzuza inshingano zabo neza zo mu buriri. Iyi wiyitaho kandi n'igikorwa cyo gutera akabariro ku bashakanye kigenda neza, uba uri kubaka icyizere gikomeye mu mugabo wawe.

    Gufuhira umugabo wawe bikabije

    Hari abagore bafuhira abagabo babo ku buryo bukabije ugasanga ashaka kumenya byose yiriwemo atari uko amukunze ahubwo abitewe n'umutima mubi wo gutekereza ko umugabo we afite ibindi aba arimo. Uzasanga umugore nk'uwo ahora mu mahane n'umugabo bapfa ibintu rimwe na rimwe atanafitiye gihamya.

    Uko ukomeza gukeka umugabo wawe rero niko ageraho akabona ko n'ubundi ntacyo aramira. Iyo adafite umutima nama ukomeye uwo munabi uhora umutura umutera gutangira kuguhunga akaba yakwigira no mu bandi bagore. Iyi ni imwe mu myitwarire abagabo badakunda kwihanganira ku bagore babo ugasanga babagabaniriza icyizere bikazabageza no ku guta ingo zabo burundu.

    Refe:elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-imyitwarire-y-abagore-itera-abagabo-kubatakariza-icyizere

  • Barashima ibikorwa bya World Vision byabagejeje ku iterambere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barashima ibikorwa bya World Vision byabagejeje ku iterambere
    Barashima ibikorwa bya World Vision byabagejeje ku iterambere

    Mu bikorwa uwo Muryango Mpuzamahanga w’Ihuriro ry’abakirisitu ukora by’iterambere bishingiye ku bana n’ubuvugizi ku batishoboye, umaze imyaka 15 ukorera mu Murenge wa Nyankenke wo mu Karere ka Gicumbi no Murenge wa Kisaro muri Rulindo, nk’uduce bivugwa ko twari twarasigaye inyuma mu majyambere, byatumye kugeza ubu muri utwo duce hafatwa nk’isoko y’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

    Byagaragarijwe n’abaturage mu muhango wo gusoza ibikorwa bya World Vision muri utwo duce, wabaye ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, umuhango witabiriwe n’abakozi banyuranye ba b’uwo muryango, abahagarariye abanyeshuri bafashijwe na wo, abahagarariye abaturage, abayobozi banyuranye muri iyo mirenge n’abafatanyabikorwa.

    Wari n’umwanya wo kumurika ibyagezweho no kwibutsa abaturage ko bagomba kubisigasira kandi baharanira gukomeza kwishakamo ibisubizo, bakura amaboko mu mufuka biteza imbere, ariko bagendeye ku byiza bagejejweho n’uwo mushinga banabibyaza umusaruro.

    Ibyishimo byari byose ku bagenerwabikorwa
    Ibyishimo byari byose ku bagenerwabikorwa

    Mu bavuze mu izina ry’abaturage n’abana bafashijwe na World Vision, bose bishimiye aho uwo muryango wabakuye n’aho ubagejeje mu myaka 15 ishize.

    Habarurema Phocas wo mu Murenge wa Nyankenke ati “World Vision yasanze abaturage hano dufite imyumvire iciriritse, ntawe wari uzi akamaro ko kwiga, nta bwo twari dusobanukiwe n’ibijyanye n’isuku n’isukura. Ndabyibuka muri 2007, hari igihe twagiye mu mahugurwa twese tujyayo twambaye ibirenge, World Vision ibyitegereje isanga hakwiye kuba impinduka zidasanzwe muri uyu murenge, ako kanya twese batwemerera inkweto, dusubiye mu mahugurwa tugenda twarimbye”.

    Uwo mugabo avuga ko World Vision yakomeje kubagezaho ibikorwaremezo batari bafite birimo amazi, amavuriro, ndetse izamura n’urwego rw’uburezi aho bubakiwe amashuri abana bari baraheze mu rugo batiga bajyanwa ku ishuri, bahabwa n’ibyangombwa byose birimo n’ibikoresho by’ishuri, abenshi bishyurirwa minerivali kugeza no ku rwego rwa Kaminuza.

    Frank Muhwezi, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by
    Frank Muhwezi, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iterambere bya World Vision

    Ngo bafashijwe no kurengera ibidukikije, aho bahawe za Rondereza, ariko bashimishwa cyane na gahunda yo kurwanya nyakatsi, yari yugarije ako gace nk’uko Habarurema akomeza abivuga.

    Ati “Ikirenze ibindi World Vision yadukoreye tutazigera twibagirwa, ni aho muri uyu murenge wacu abenshi twanyagirwaga, inzu zari nyakatsi gusa, ariko World Vision yafashije Leta yacu kurwanya Nyakatsi, uru rwererane rw’inzu z’amabati mubona, 80% twayahawe n’uyu muryango. Turabashimira mwadukuye mu nzu z’ibishorobwa, abana nta makaye bagiraga mazima kubera kunyagirirwa muri Nyakatsi”.

    Uretse ibyo bavuze, kandi ngo uwo muryango wafashije abaturage kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi no kugwingira ibubakira amarerero, ubu umubare munini w’abana bari mu mutuku bakaba barakize.

    Ni umuhango witabiriwe n
    Ni umuhango witabiriwe n’abantu mu nzego zinyuranye barimo abayobozi, ababyeyi n’abana bafashijwe kwiga

    Habarurema yunganiwe n’umunyeshuri witwa Ndikubwayo Thierry wavuze mu izina rya bagenzi be 3,580 bafashijwe kwiga na World Vision muri ako gace, yemeza ko uretse kubegereza ibyumba by’amashuri n’ubwiherero, ngo ubu bamaze kumenya akamaro ko kwiga ndetse barabikunda, nyuma yo kwiga badakoze ingendo ndende kubera ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri, ndetse bakaba barahawe n’ibyangombwa byose nkenerwa mu kwiga.

    Ati “Nkanjye sinari nzi ko nziga kubera amikoro make, ariko World Vision yampaye ibyangombwa byose by’ishuri, bifasha umuryango wanjye kubona amafaranga y’ishuri, ubu ndangije ayisumbuye mu bukanishi bw’imodoka”.

    Uwo munyeshuri avuga kandi ko kwiga byaboroheye nyuma yuko uwo muryango ubegereje amavomero, ubaha n’ibigega bifata amazi mu ngo, aho nta mpamvu n’imwe iriho yatuma umwana asiba ishuri, avuga kandi ko bashyiriweho na gahunda yiswe “Iziko”, aho ababyeyi bahurira bakiga gutegura indyo yuzuye.

    Ibyo bikaba byararwanyije bwaki muri ako gace, aho kandi bafashije n’urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gutwara inda z’imburagiye, mu bukangurambaga bwagiye butegurwa n’uwo muryango.

    Ifoto y
    Ifoto y’urwibutso ya World Vision n’abayobozi mu Murenge wa Nyankenke

    Ubwo buhamya bw’abaturage mu iterambere ryabo binyuze mu bikorwa by’uwo muryango, byanyuze Frank Muhwezi, Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iterambere bya World Vision, wari witabiriye uwo muhango.

    Avuga ko n’ubwo uwo muryango usoje ibikorwa byawo muri iyo mirenge ya Nyankenke na Kisaro, udasoje ibikorwa byawo mu Rwanda, aho ugiye mu tundi turere kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, abasaba gusigasira ibyo bikorwa mu rwego rwo kurushaho kubibyaza umusaruro bikabatunga.

    Yagarutse ku butumwa bw’uhagarariye World Vision mu Rwanda ati “Umuyobozi mukuru wa World Vision yantumwe ko tubashimira duhereye ku buyobozi bukuru bw’igihugu cyacu, cyane cyane Perezida Paul Kagame kuko iyi mirongo yose ngenderwaho y’iterambere ry’igihugu riva ku buyobozi bwiza. Turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi aho mu turere 28 dukoreramo, Gicumbi yaranzwe n’imikoranire myiza, mu gihe hari aho imiryango myinshi iza gukorera ubuyobozi bukayinaniza igasoza imburagihe”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke, Jolie Béâtrice

    Yavuze ko mu myaka 15 bamaze bakorera mu Karere ka Gicumbi, batigeze bahura n’imbogamizi zibabuza kunoza imikorere, n’ubwo ibikorwa hafi ya byose bahakoreye byabasabaga imbaraga nyinshi n’ukwihangana kubera ko ari agace k’imisozi, kugeza amazi ku baturage bigasaba akazi kenshi.

    Yibukije urubyiruko rwafashijwe kwiga na World Vision, kugira umutima wo kuzafasha barumuna babo, abasaba gusigasira ibyagezweho banabyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho yo kwiga amasomo anyuranye arimo n’ay’ubumenyingiro, bityo bakazagira icyo bamarira barumuna babo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke, Jolie Béâtrice, na we yashimangiye uruhare rw’Umuryango wa World Vision mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu Murenge wa Kisaro na Nyankenke.

    Agira ati “World Vision yaduteje intambwe ikomeye mu bice byinshi, cyane cyane mu isuku n’isukura byari byaradindiye mbere y’uko uwo muryango ugera muri aka gace, izamura n’urwego rw’ubukungu aho watoje abaturage kuzigama, korozanya n’ibindi. Mu burezi bubaka ibyumba by’amashuri, ubwiherero, ubukarabiro, icyumba cy’umukobwa n’ibindi, mu buvuzi bavugurura Ikigo nderabuzima cya Kigogo, bubaka n’ivuriro rito batanga n’ibikoresho, aho ryatangiye gutanga serivisi ku baturage”.

    Umwe mu bana bafashijwe na World Vision mu kwiga afite intumbero zo gufasha barumuna be
    Umwe mu bana bafashijwe na World Vision mu kwiga afite intumbero zo gufasha barumuna be

    Uwo muyobozi avuga ko kuba uwo muryango ubasezeyeho bidateye imbogamizi, kuko abaturage bateguwe bagendera mu murongo wo guharanira kwifasha, iyo ntangiriro bahawe ikaba izabafasha kwigira.

    Ati “Burya iyo umwana umwonkeje, amashereka araryoha ariko iyo udafashe icyemezo ngo umukure ku ibere acuke, yakomeza konka akarenza na cya gihe agomba gucukirizwaho ibyo bikadindiza ibindi byakabaye bikorwa amaze gucuka. Natwe rero turumva dukomeye ntabwo twakwifuza gukomeza konka kandi hakiri abandi babikeneye cyane, ingufu twakuye muri uko konka zigeze ahashimishije, dushoboye kuzikoresha twagera kuri byinshi ariko tukareka n’abatarazibona kubasanga”.

    Uretse imirenge ya Nyankenke na Kisaro yamaze gucutswa na World Vision, hari indi na yo yacukijwe muri 2017 ari yo Rushaki, Kaniga, Shangasha na Mukarange, mu gihe ibikorwa by’uwo muryango bikomereje mu Mirenge ya Kageyo na Rutare.


    source : https://ift.tt/3AfIMob

  • Ikibazo cy’abashyirirwaga amafaranga atuzuye ku makarita y’ingendo cyabonewe umuti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi mashini ni yo izajya ifasha umugenzi kurebe niba amafaranga bamushyiriye ki ikarita yuzuye
    Iyi mashini ni yo izajya ifasha umugenzi kurebe niba amafaranga bamushyiriye ki ikarita yuzuye

    Iyo gahunda yatangirijwe muri gare ya Nyabugogo ndetse n’iyo mu Mujyi rwagati izwi nka Down town, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021, ngo ikazakemura bimwe mu bibazo byakundaga kugaragara hagati y’abagenzi n’abashinzwe kubashyirira amafaranga ku makarita y’urugendo (agents), aho hari abagenzi wasangaga bavuga ko amafaranga batanga atariyo bashyirirwa kw’ikarita y’urugendo kuko hari aho bayabiba bakabashyiriraho macye ugereranyije n’ayo batanze.

    Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, hashyizweho imashini umuturage azajya akozaho ikarita ye nyuma y’uko amaze gushyirirwaho amafaranga, kugira ngo arebe koko ko ayo yatanze ari yo bamushyiriyeho.

    Iranzi Tiran, warimo kwifashisha imashini bashyiriweho kugira ngo arebe ko amafaranga yatanze ari yo ashyiriweho, avuga ko igiye kubakemurira ibibazo bakundaga guhura na byo.

    Ati “Hari igihe bashyiragaho amafaranga ugasanga atuzuye, ariko ubu iyo ushyizeho amafaranga uraza ugakozaho ukareba ko byuzuye, kuko ubwa mbere waragendaga ugasanga atariho ukaba wagaruka ukaba urimo gutinda, ariko aha ukozaho ukareba niba ayo wamuhaye ari yo ariho, ntabwo wagaruka rero”.

    Mugenzi we witwa Gasangwa Jean de Dieu ati “Iki cyuma impamvu kizadufasha ni uko ubanza kureba ko amafaranga badushyiriyeho ari yo twatanze, kuko mbere batayadushyiriragaho wajya ku modoka ugasanga ntayariho. Ndashimira RURA kuba yaratuzaniye kino cyuma cyo kureba amafaranga ari ku ikarita”.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu (Transport) muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko nyuma yo kugezwaho ibibazo n’abaturage ko bashYira amafaranga ku ikarita bagasanga atuzuye, byatumye baganira na AC Group kugira ngo ikibazo gishakirwe ibisubizo, ku buryo icyo kibazo kitazongera kubaho ukundi.

    Ati “Iyi gahunda igiye gukemura ibibazo, kuko iraca akavuyo k’abakorezaho abandi, abakarasi ni bo tuvuga. Icya kabiri, irafasha umugenzi niba ashyizeho amafaranga kureba niba koko ari yo bamushyiriyeho, ni cyo cy’ingenzi ubu butumwa buri bukemure”.

    Johns Kizihira umukozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) muri AC Group, asaba abantu gucika ku ngenso yo gukoresha amafaranga mu ntoki bayishyura abashoferi, ahubwo bakimenyereza gukoresha ikarita kuko mu minsi ya vuba umuntu azaba ashobora kuyikoreraho n’izindi gahunda.

    Ati “Hari gahunda yo kugira ngo duhuze ikarita n’umuntu ku giti cye, mu minsi iri imbere aya makarita ashobora kuzakoreshwa mu bintu byinshi birenze iby’amabisi, uzashobora kuyikoresha kuri moto, unashobore kuyihahisha, muri serivisi za banki. Kugira ngo ibi binozwe neza bizasaba ko buri karita iba ihujwe n’indangamuntu ya nyirayo, ibi bizoroha no kumenya niba ari iyawe koko uvuze ko wayitaye cyangwa bayikwibye, tubifite muri gahunda ko birangirana nuyu mwaka”.

    Abaturage basabwa kujya basoma ubutumwa bwose bwabagenewe bushyirwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kugira ngo barusheho kumenya gahunda ziba zabateganyirizwe.


    source : https://ift.tt/3hv9Ybl

  • Indirimbo ‘Dina’ ya Nyakabwa Lucien yayihimbiye umukobwa yakundaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyakabwa Lucien
    Nyakabwa Lucien

    Umukobwa we Umuhire Martine avuga ko yababajwe cyane no kuba hari umuhanzi wasubiyemo ‘Rubunda ku mazi’ atabisabiye uruhushya, yarangiza ntanandikeho ko ari iya Nyakabwa yasubiyemo.

    Undi wabikoze ariko byibuze akandikaho ko ari iya Nyakabwa yasubiyemo, ni Byumvuhore Jean Baptiste wasubiyemo iyitwa ‘Ihogoza’.

    Indirimbo za Nyakabwa Lucien ahanini zibandaga ku bintu byabayeho, urugero nk’iyitwa Dina, Umuhire Martine avuga ko yayihimbiye umukobwa bakundanaga akaza gushakwa n’umuzungu.

    Kurikira ikiganiro cya Umuhire Martine avuga amateka ya se Nyakabwa Lucien umenye n’inkomoko y’izina Nyakabwa:

    source : https://ift.tt/3CeKsiy

  • Bugesera: Ubwato bukoreshwa n'abatuye mu mirenge ya Mayange na Ngeruka buteye impugenge, umuhanda uhuza iyo mirenge urafunze #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu Mirenge ya Mayange na Ngeruka yo mu Karere ka Bugesera basaba ko bashyirirwaho uburyo bworoshya imihahirane hagati y'iyo mirenge kuko ubuhari bwo gukoresha ubwato buri mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru budinziza iyo mihahirane kandi hakaba  hari ibyago  byo guteza impanuka zo mu mazi.

    Ni ku mwaro wo  w'ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru ku ruhande rw'umurenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, itangazamakuru rya Flash ritereye amaso rwagati mu kiyaga, harimo ubwato bw'imbaho bugenda gahoro cyane ariko bigaragara ko burimo abantu n'ibintu.

    Nyuma y'igihe gito ubwo bwato bugeze ku mwaro.

    Ni ubwato burimo abantu, ibiribwa, ibinyabiziga by'amagare  n'ibinyobwa abagize umuryango wa Sibobugingo Pascal uturutse mu murenge wa Ngeruka ushyiriye umuryango w'abavandimwe babo bo mu murenge wa Mayange  wagize ibyago.

     Nta yindi nzira baca yaborohera uretse inzira y'amazi.

    Bitwara iminota iri hagati ya 20 na 30.

     Umwe mu bo muri uyu muryango yagize ati 'Impamvu twakoresheje ubwato tugiye gusura abavandimwe  bagize ibyago. Urabona imihahirane umurenge wa Mayange n'Umurenge wa Ngeruka, ni Imirenge yakagombye guhahirana ariko ntibishoboka. Nk'umuhanda twakoreshaga ni Mareba none nawo ikiraro cyaracitse.'

    Undi ati 'Nta bundi buryo twakoresha cyereka tubonye nk'imodoka. '

    Mugenzi wabo ati 'Kugira ngo tugere I Nyamata bidusaba kuzenguruka indi mirenge za Mereba, tukagera mrui Bisenyi tukambuka tugahita tugera mu murenge wa Nyamata.'

    Ubwo bwato bugeze ku mwaro wa Mayange, mu kanya gato bugiye gusubira ku mwaro wa Ngeruka, harajyamo amatungo magufi, ibinyabiziga bya  moto, inzugi zo gukinga inzu ziri muri Ngeruka ndetse  n'abantu.

    Utwaye ubwo bwato yatubwiye ko  hashobora gushyirwaho n'ibindi nk'amatungo maremare.

    Ikifuzo cy'abatuye Ngeruka na Mayange ni uko bashyirirwaho uburyo bwiza bwo guhahirana, hakorwa uwo muhanda uhuza iyo mirenge yombi utakiri Nyabagendwa cyangwa n'inzira zo mu mazi zigatunganywa bagahabwa ubwato bugezweho cyangwa bakubakirwa ikiraro cyahuza iyo mirenge gica hejuru y'ikiyaga cya Cyohoha ya Ruguru.

     Umwe aragira ati 'Imana idufashije na Leta ikadufasha twabona n'ubwato bw'imashini, tukajya tugenderanira.'

    Undi ati 'Badufasha iyi cyohoha igacamo umuhanda  wambuka  ufata Ngeruka na Mayange.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera buvuga ko umuhanda wari nyabagendwa wahuzaga imirenge ya Mayange na Ngeruka ikiraro cyawo cyangiritse bityo ugafungwa.

    Umuyobozi w'aka karere Mutabazi Richard yatubwiye ko uwo muhanda uri hafi kongera gutunganywa, ariko ko n'ibyifuzo by'abaturage byo gutunganyirizwa inzira y'amazi nabyo byakwitabwaho.

    'Hari n'undi noneho w'igitaka uca ahitwa Mareba  ukatiye aho ku Gahembeukazamuka. Uwo rero  niwo ufite ikibazo muri iyi minsi kubera ko ikiraro cyawo cyarangiritse mu mezi atatu ashize turagisana, hanyuma kirongera kirangirika. Kugira ngo bidateza impanuka  twarahafunze tugaragariza inzego zidufasha mu by'imihanda  n'ibiraro, ubu  harimo harashakwa uburyo ari inyigo cyangwa ingengo y'imari kugira ngo gisanwe. Hari ibitekerezo by'ubwato, twafatanya nabo rwose  bigakorwa.' Meya Mutabazi

     N'ubwo abatwara ubu bwato bwo mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru bizeza umutekano w'ababugiyemo ko badashobora kurohama, nta mwambaro wagenewe abagenda mu mazi twabonye yaba abagenzi n'abatwaye ubwato bambaye.

    Icyakora mu bihe byashize ibiyaga uko ari 9 biri muri aka karere byavuzweho guhitana ubuzima bw'abantu.

    Ntitwashoboye kugenzura ko abashinzwe ubwo bwato koko bafite imyambaro yabugenewe ku bagenda mu mazi, kuko batubwiye impamvu abagenzi batayambaye ariko yari yakorewe isuku.

    Tito DUSABIREMA

    The post Bugesera: Ubwato bukoreshwa n'abatuye mu mirenge ya Mayange na Ngeruka buteye impugenge, umuhanda uhuza iyo mirenge urafunze appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/15/bugesera-ubwato-bukoreshwa-nabatuye-mu-mirenge-ya-mayange-na-ngeruka-buteye-impugenge-umuhanda-uhuza-iyo-mirenge-urafunze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugesera-ubwato-bukoreshwa-nabatuye-mu-mirenge-ya-mayange-na-ngeruka-buteye-impugenge-umuhanda-uhuza-iyo-mirenge-urafunze

  • Umugabo yapfuye nyuma y' uko yari amaze kunywa ibinini bizwiho kongerera umurego igitsina ashaka kwimara ipfa mu mibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Muri Nigeria hari gucicikana cyane inkuru y' Umugabo wahitanywe no kunywa ibinini byinshi bya Viagra bizwiho kongerera umurego igitsina ubwo yabinywaga ashaka kwimara ipfa mu mibonano mpuzabitsina yakoranye n'umukobwa.

    Iyi nkuru yatambutse mu binyamakuru bikorera muri Nigeria, ivuga ko uriya mugabo wari wafashe icyumba muri imwe muri hoteli iherereye i Agbaor muri iriya Leta y Delta, yahamagaje umukobwa usanzwe ukora akazi ko kwicuruza kugira ngo amushimishe.

    Ubwo yamwiteguraga, yashatse uburyo yaza kwimara ipfa ubundi agura ibinini bizwi nka Viagara byongera umurego igitsina kugira ngo itaza kugwa kandi yumvaga ashaka gutera akabariro mu gihe gihagije.

    Uwo mukobwa yasanze umugabo yiteguye ndetse ngo n'igitsina gifite umurego udasanzwe ubundi bahita burira igitanda ari na ko bahise batangira kugira ibyo bagira.

    Muri ibyo bihe byose ngo igitsina cy'umugabo cyakomeje guhagarara dore ko bageze n'aho batumiza amafunguro yo kwisana, bigeze mu gitondo bongera kwinezeza.

    Uwo mukobwa wicuruza wabaze iyo nkuru, avuga ko muri icyo gitondo ubwo bari bamaze kongera gushimira umubiri, yagiye mu bwogero agaruka akomanga umugabo ngo amwishyure ariko yumva ntakoma.

    Ngo yamukozeho asanga ibye byarangiye kare ku buryo abahageze bahise bemeza ko yazize iyo miti ya Viagara.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/15/umugabo-yapfuye-nyuma-y-uko-yari-amaze-kunywa-ibinini-bizwiho-kongerera-umurego-igitsina-ashaka-kwimara-ipfa-mu-mibonano-mpuzabitsina/

  • Rusizi : RIB yataye muri yombi abayobozi 12 barimo ba Gitifu 3 #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, Habimana Emmanuel, bakabamo Bugingo ukuriye akanama gashinzwe amasoko muri uwo Murenge na Odette na we uri muri kariya kanama gashinzwe amasoko mu Murenge wa Gashonga.

    Abandi bafunzwe ni Nyirangendahimana Mathilde, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, IMANI Jotham ukuriye akanama k’amasoko, n’abandi bantu bane bari muri ako kanama k’amasoko mu Murenge wa Rwimbogo.

    Hanafunzwe MAREMBO Oscar wahoze ari Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Muhehwe, na Ntahomvukiye Nepomscene ukuriye site y’ubwubatsi kuri kiriya kigo cy’amashuri.

    RIB ivuga ko undi yafunze ari NIYIBIZI Jean de Dieu wayoboraga Umurenge wa Gihundwe.

    Aba bantu bakekwaho gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko, no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-RIB-yataye-muri-yombi-abayobozi-12-barimo-ba-Gitifu-3

  • Zari Hassan yakozwe mu jisho na Wema Sepetu kubera Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’umugande wabyaranye na Diamond Platnumz abana babiri, Zari Hassan ngo yabuze ibitotsi nyuma y’uko Diamond Platnumz atangaje ko akumbuye ibihe yagiranye na Wema Sepetu bakundanyeho mbere yo guhura na Zari.

    Mu minsi ishize nibwo Diamond yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agace gato k’indirimbo ye yitwa 'Naanzaje’ aho kaherekejwe n’amagambo avuga ko iyi ndirimbo imwibutsa ibihe yagiranye na Wema Sepetu.

    Icyo gihe yagize ati 'ndebye amashusho y’iyi ndirimbo, cyane iki gice nibuka ibihe bya kera cyane( …) Igihe cy’urukundo rukomeye na we(Wema Sepetu) … Igihe twabaga twifungiranye mu cyumba icyumweru cyose, nkanga kujya muri studio gukora indirimbo, n’ibitaramo iyo byabonekaga nabishakiraga impamvu yo kutabibonekamo… ukuri iyi ndirimbo nayikoze ntayitekerejeho cyane… nayikoze nk’ubwasisi(bonus) kuko nziko abafana banjye bankumbuye kunyumva ndirimba indirimbo nk’izi.'

    'Uretse kuba yarakiriwe neza ikanakundwa… bitewe n’impamvu zitandukanye uko iminsi ishira ngenda nyikunda cyane, ikibabaje kurushaho, uko nyumvise bituma numva hari umuntu nshatse kongera gukunda, nkaba mu rukundo.'

    Ikinyamakuru Global Publishers cyo muri Tanzania kikaba cyatangaje ko nyuma y’aya magambo yatangajwe na Diamond yababaje cyane Zari Hassan babyaranye abana babiri ariko bakaza gutandukana.

    Ni amagambo yatangaje nyuma y’uko amakuru yavugaga ko umubano w’aba bombi usa n’aho wongeye kugaruka aho bombi bari banafashe umwanzuro wo gukora ikiganiro kizatambuka kuri Netflix kiswe 'Reality Show’ aho bazaba bavuga ukuri, ni nyuma yo kwemeranya kureka ibyahise ubuzima bugakomeza.

    Nyuma yo kubona ibi, byaramubabaje na we asa n’ukora Diamond mu bwonko ubwo yajyaga kuri Isntagram Stories ye agashyiraho ifoto ya Peter Okoye, umuhanzi wo muri Nigeria wahoze mu itsinda na P-Square aho azwi nka Mr P, iyi foto yaherekejwe n’amagambo aryoshye agaragaza ko amushyigikiye mu bikorwa. bye

    Igikorwa kitafashwe neza na Diamond kuko na we yamenye ko ari we wabwirwaga kuko na kimwe mu bintu byatumye aba bombi bashwana ari uko Diamond yashinjaga uyu mugore kuba agira umubano wihariye n’uyu muhanzi, bivugwa ko yabikoze mu rwego rwo kwihorera.

    Diamond aherutse gutangaza ko akumbuye ibihe bye na Wema Sepetu

    Peter Okoye bivugwa ko umubano we na Zari ari imwe mu mpamvu yatumye uru rugo rusenyuka

    Zari kwihanganira ibyo Diamond yakoze byamunaniye na we aramucokoza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yakozwe-mu-jisho-na-wema-sepetu-kubera-diamond-platnumz

  • Abanyamategeko 3 bakomeye barimo Mutangana J.Bosco wabaye Umushinjacyaha Mukuru barunganira Avoka uregwa Inyandiko mpimbano #rwanda #RwOT

    Uyu munyamategeko akurikiranyweho kiriya cyaha aburanishwaho n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bikekwa ko cyakozwe muri 2015 ubwo yunganiragamo uruganda Hima Cement Uganda Ltd mu rubanza rwari rwarezwemo Dusabimana Beatrice aka Umuyobozi wa Hardware Shopping Centre Ltd.

    Uyu Dusabimana waje gutsindwa urwo rubanza, arega uriya Munyamategeko kuba barahimbye barahimye inyandiko yiswe Application For Credit Facility yo ku wa 08 Nzeri 2015 ari na yo yagendeweho mu gutuma atsindwa.

    Ngo iyo nyandiko igaragaza amasezerano Hima Cement Uganda yakoze mu izina rya Dusabimana Beatrice bakigana n’umukono we bigatuma atsindwa urwo rubanza rwaciwe muri Mutarama 2019 n’urukiko rw’ubucuruzi.

    Imiterere y’amasezerano

    Aya Masezerano Mpimbano avuga ko Dusabimana Beatrice agiye gukorana ubucuruzi bwa Sima na Hima Cement Uganda bakazajya bamukopa Sima akayishyura mu gihe kitarenze iminsi 15 kuva ku munsi ahereweho sima.

    Dusabimana Beatrice we yemera ko hari amasezerano yakoranye na Hima Cement Uganda avuga ko bazajya bamukopa Sima akishyura mu gihe kitarenze umwaka. Kandi harimo umukono w’impande zombi

    Amasezerano yatanzwe na Me Mitali Calvin mu rukiko rw’ubucuruzi nk’ikimenyetso, avuga ko na we ubwo yayatangaga yayahawe n’umukozi wa Hima Cement Uganda witwa Kizito George.

    Nyuma yaho Dusabimana Beatrice avugiye ko amazezerano yatanzwe mu rukiko rw’ubucuruzi yahimbwe, hakozwe Raporo ya Rwanda Forensic Laboratory bemeza ko umukono ugaragara ko inyandiko wiyitirira Dusabimana Beatrice utandukanye n’umukono we bwite.

    Ikindi kandi ko kashi igaragara kuri ayo masezerano ntabwo ari iya Kompanyi ya Dusabimana Beatrice.

    Abanyamategeko batatu bakomeye mu Rwanda bunganira Avoka mugenzi wabo

    Muri uru rubanza rwapfundikiwe mu cyumweru gishize tariki 09 Nzeri 2021, hagaragayemo abanyamategeko batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda barimo Me Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.

    Harimo kandi Me Nkundabarashi Moise wamenyekanye mu rubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara na Me Rutabingwa Athanase wigeze kuba Perezida w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda agasimburwa na Me Kavarunda Julien uruyobora ubu.

    Nyuma y’umwanya munini ubushinjacyaha bugaragaza imikorere y’icyaha cy’inyandiko mpimbano, bwasabye urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazemeza ko ibyavuzwe n’ubushinjacyaha ari ukuri rugahanisha Me Mitali Kalvin igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 3Frw

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kandi guhanisha Hima Cement Uganda Gutanga ihazabu ya Miliyoni 5Frw.

    Me Mitali Kalvin n’abanyamategeko be bakakana ibivugwa byose n’ubushinjacyaha bagasaba urukiko ko rwagira umwere Me Mitali Calvin

    Me Rutabingwa Athanase yabwiye Urukiko ko ingingo ya 98 y’itegeko ry’ibimenyetso rivuga ko Umucamanza adategetswe kubahiriza ibyemejwe n’abahanga.

    Ati 'Imikono bavuga ni imikono yagiye ikoreshwa ahandi, iyo urebye usanga idatandukanye, n’iyo yaba idasa ntibyagira Me Mitali Calvin umunyacyaha kuko yayihawe nk’Avoka ayihabwa n’umukiriya we.'

    Me Rutabingwa yabwiye urukiko ko ibyakozwe n’umuhanga wakoze Raporo atari Imana yayikoze, ati 'Birashoboka ko na we yakwibeshya nk’umuntu.'

    Me Mutangana Jean Bosco na we wunganira Me Mitali Calvin yabwiye urukiko ko Raporo yakozwe n’ikigo kibifitiye ububasha na yo idakwiriye kugenderwaho cyane kuko nayo muri Raporo yabo harimo gushidikanya.

    Me Nkundabarashi Moise na we waje yunga mu rya bagenzi be, yagize ati 'Ntampamvu yo gushingira kuri izo nyandiko z’umuhanga wapimye izo nyandiko n’ibirango ariko ndasaba urukiko ko mu gihe rwazaba rwiherereye rwazagira uwo nunganira umwere kuko izo nyandiko bavuga yazihawe n’umukiriya we nka Avoka wa Hima Uganda atari we wazikoze.'

    Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rutangaza ko icyemezo cyarwo kizasomwa tariki 04 Ukwakira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyamategeko-3-bakomeye-barimo-Mutangana-J-Bosco-wabaye-Umushinjacyaha-Mukuru-barunganira-Avoka-uregwa-Inyandiko-mpimbano

  • Kigali : Hagiye kuzenguruka indege igendera ku butumburuke bwo hasi ikusanya amakuru…Abanyakigali barasabwa kudakuka umutima #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyamenyesheje abatuye Umujyi wa Kigali ko ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe imicungire y’Ubutaka RLMUA hagiye gufatwa amakuru y’imiterere y’ubutaka.

    Ngo aya makuru agamije gukomeza kubungabunga ibishanga bigize Umujyi wa Kigali aho ariya makuru azava muri iki gikorwa azagenderwaho mu gukora inyigo izakoreshwa mu gushaka igisubizo kirambye cy’imyuzure ikunze kwibasira Umujyi wa Kigali.

    REMA itangaza ko igikorwa cyo gukusanya ayo makuru gitangira kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021 hifashishijwe 'indege izaba igendera ku butumburuke bwo hasi ugereranyije n’ubwo izindi ndege zisanzwe zigenderaharo.'

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera risoza rigira riti 'REMA iboneyeho gusaba abatuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo kudakuka umutima mu gihe babona iyo ndege.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Hagiye-kuzenguruka-indege-igendera-ku-butumburuke-bwo-hasi-ikusanya-amakuru-Abanyakigali-barasabwa-kudakuka-umutima