Blog

  • Umurundikazi Niyonsaba yaciye agahigo ku Isi… – #rwanda #RwOT

    Uyu Murundikazi yabigezeho nyuma yo gusiga Genzebe Dibaba yaherukaga guca agahigo mu marushanwa akinirwa mu nzu (indoors) mu 2017, akaba yamusize amasegonda abiri.

    Nyuma yo kwegukana umudali wa Feza mu mikino Olempike mu kwiruka metero 800, Niyonsaba ni umwe mu bakinnyi babujijwe gusiganwa hagati ya metero 400 na 1600, kubera kugira imisemburo y'abagabo ikabije ya testosterone.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 28 avuga ko atahisemo gusezera nk'uko byagendekeye abandi nyuma y'amategeko mashya yasohotse, abuza abafite imisemburo ya kigabo gusiganwa muri metero runaka, ahubwo yakomeje gukina kugira ngo abere abandi urugero.

    Nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu akanakora amateka mu kwiruka metero 2000, Niyonsaba Francine yagize ati'Ndumva mfite umunezero udasanzwe. Si nari nzi ko nshobora kwandika amateka nk’aya ku Isi yose, kuko ni bwo bwa mbere nari nje hano. Naje hano gukora ibyo nasabwaga gukora”.

    “Nabikoze. Ni byiza kandi biraryoshye. Nshimiye buri wese waje kudutera ingabo mu bitugu”.

    Niyonsaba akaba akuyeho agahigo kari kakozwe n'umunya Ireland Sonia O’Sullivan mu 1994, uyu Murundikazi kandi akaba akoze aya mateka nyuma y'icyumweru kimwe yegukanye irushanwa rya Diamond League ryabereye i Zurich mu Busuwisi, mu kwiruka metero 5000.

    Uyu Murundikazi kandi aheruka gutangazwa mu bakinnyi batanu ku Isi bafite umuvuduko wo hejuru mu cyiciro cy'abagore.


    Niyonsaba yaciye agahigo ku Isi mu kwiruka ibilometero 2000

    Niyonsaba amaze kuba ikirangirire mu kwiruka ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109556/umurundikazi-niyonsaba-yaciye-agahigo-ku-isi-mu-kwiruka-metero-2000-109556.html

  • Igikorwa Cristiano Ronaldo yakoze nyuma yo gushota umugore umupira ku bw’impanuka cyishimiwe na benshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Cristiano Ronaldo ku bw’impanuka ateye isohoti rigakubita umugore ushinzwe umutekano ku kibuga akikubita hasi, yavuye mu kibuga abanza gutegereza arahaguruka abona gukomeza imyitozo, ibintu byashimishije benshi.

    Byabaye ku munsi w’ejo hashize ubwo ikipe ya Manchester United yasuraga Young Boys yo mu Busuwisi mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda F rya Champions League.

    Ubwo amakipe yishyushya mbere y’umukino, Cristiano Ronaldo yateye ishoti ku bw’amahirwe make rikubita umwe mu bagore bari bashinzwe umutekano kuri iki kibuga ahita yikubita hasi.

    Bagenzi be bahise bamwegera ngo barebe niba nta kibazo agize, ndetse na Cristiano ubwe yahise asohoka mu kibuga kureba uko bimeze, yategereje uyu mugore arabanza arahaguruka undi na we asubira mu kibuga.

    Iki gikorwa cya Cristiano cyashimwe n’abafana bari baje kureba umupira aho bavuze ko afite umutima wa kimuntu, na nyuma y’umukino yaje kumuha umupira we yakinanye(jersey).

    Uyu mukino wabereye kuri Wankdorf Stadium (Stade de Suisse), waje kurangira ku ntsinzi ya Young Boys y’ibitego 2-1.

    Nyuma yo kumukubita umupira yahise aza kureba uko ameze

    Kuza kureba uko ameze byashimishije benshi

    Yamuhaye jersey yakinanye uyu mukino

    Ati “urukundo nirwo rwa mbere”

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igikorwa-cristiano-ronaldo-yakoze-nyuma-yo-gushota-umugore-umupira-ku-bw-impanuka-cyishimiwe-na-benshi-amafoto

  • Queen Cha ari mu bukangurambaga ku kurwanya i… – #rwanda #RwOT

    Ababikora icyo baba bagamije ni ugushakira indonke mu bo bacuruza binyuze mu kubakoresha imirimo y'agahato, ubucakara, imibonano mpuzabitsina cyangwa kuvanaho ingingo z'umubiri bakazicuruza, kubica mu bwonko n'ibindi.

    Bimwe mu binyoma simusiga by’icuruzwa ry’abantu harimo kubabonera akazi keza mu Rwanda ndetse no mu mahanga, guhabwa buruse zo kwiga, kwizezwa umukunzi ukomeye, cyangwa gukorerwa ubukwe, n'ibindi.

    Abacuraza abantu bashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kureshya abakorerwa icyaha. Muziza imbere harimo Facebook, Twitter cyangwa iyindi miyoboro rusange.

    Minisiteri y'Ubutabera, UN Women, Swedish International Development Cooperation Agency (Sida), United Nations Rwanda, UN Migration ndetse na Easy and Possible Organisations bamaze iminsi mu bukangurambaga ku icuruzwa ry'abantu aho bifashishije umuhanzikazi Queen Cha n'abandi.

    Bugamije gushishikariza abantu kwirinda ibijyanye n'icuruzwa ry'abantu (Human Trafficking). Tariki 11 Nzeri 2021, bakoreye ubu bukangurambaga i Huye, tariki 14 Nzeri 2021 bakoreye i Rusizi, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 bazakorera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Queen Cha yavuze ko ubu bukangurambaga buri kubera mu Turere twegereye imipaka kuko ariho ibi byaha bikunze gukorerwa cyane.

    Avuga ko asanzwe afite amakuru ku icuruzwa ry'abantu 'kuko ni ibintu twese tuzi' kandi atekereza ko ari bimwe mu bintu bidindiza iterambere ry'Igihugu.

    Ati '…Niyo mpamvu numvise nanjye nakwifatanya nabo kugira ngo tubimenyekanishe kuko hari benshi babigenderamo batabisobanukiwe, batazi ibyo ari byo. Cyangwa se bakaba babona bagenzi babo babirimo, ntibamenye abo bakiyambaza cyangwa babimenyesha.'

    Uyu muhanzikazi avuga ko ibitekerezo by'abantu bamaze kugerwaho n'ubu bukangurambaga bigaragaza ko bwari bukenewe, ariko kandi ngo bukwiye kugera cyane ku bana b'abakobwa kuko ari bo 'babikorerwa cyane.'

    Queen Cha avuga ko umuhanzi akwiye kurushaho gukangurira abamukurikira, akababwira ibijyanye n'icuruzwa ry'abantu kugira ngo babyirinde. Anavuga ko bishoboka ko azakora indirimbo ku icuruzwa ry'abantu.

    Nta wapfa kumenya imibare nyirizina y'abagizweho ingaruka n'icuruzwa ry'abantu, ariko ikigereranyo kigaragaza ko buri mwaka abantu barenga miliyoni ebyiri byumvikanyweho cyangwa babihatiwe, bafatiwe ku mipaka y'ibihugu bitandukanye bagiye gucuruzwa.

    Inkuru SSP Murego yanyujije ku rubuga rwa Polisi tarik 4 Ukwakira 2019, ifite umutwe ugira uti 'Icuruzwa ry'abantu ubucakara mu isura nshya', yavuzemo ko abafatirwa ku mipaka babaga biganjemo abana, abagore ndetse n'abagabo, akenshi ugasanga batwarwa mu buryo butari bwiza nta mutekano bafite, haba ku buryo bw'umubiri, ndetse no mu mutwe (imitekerereze). 

    Avuga ko amategeko mpuzamahanga avuga ko igihe cyose umuntu ahatiwe cyangwa agashishikarizwa kujya gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko we atabigizemo uruhare kugira ngo ajyanwe gukora iyo mirimo, bifatwa nk'icuruzwa ry'abantu.

    Avuga ko 'Kuri ubu igikenewe cyane kugira ngo iki kibazo cy'icuruzwa ry'abantu kirwanywe, ni ubufatanye bw'ibihugu ku rwego rw'Isi ndetse n' uturere, Ibihugu byose ikibazo bikakigira icyabyo bigafatanya kukirwanya.'

    'Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko mu bihugu, imiryango Mpuzamahanga ari igengwa na Leta ndetse n'imiryango yigenga bari mu bagomba gufata iya mbere muri uru rugamba rwo kurwanya icuruzwa ry'abantu.'

    Queen Cha ari mu bukangurambaga bugamije kubwira abantu kwirinda icuruzwa ry'abantu nk'icyorezo kibangamiye uburenganzira bw'ibanze bwa muntu Uyu muhanzikazi yavuze ko ubu bukangurambaga buzasiga ubumenyi ku kwirinda no gushishoza ku icuruzwa ry'abantu  Queen Cha avuga ko iki kibazo kibasiye ingeri zose z'abantu, abagore, abagabo ndetse n'abana Sandrine Munezero, Umuyobozi wa Miss Career Africa ari kumwe na Queen Cha mu bukangurambaga bugamije kurwanya icuruzwa ry'abantu 

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, Queen Cha n'itsinda bari kumwe bakiriwe mu kiganiro kuri Radio Country Fm y'i Rusizi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FEEL ME' YA QUEEN CHA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109550/queen-cha-ari-mu-bukangurambaga-ku-kurwanya-icuruzwa-ryabantu-109550.html

  • Ibyavugiwe mu nama yahuje Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika n’ubuyobozi bwa Miss Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubuyobiz bwa Rwanda Inspiration Backup butegura irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda(Miss Rwanda), bwasuye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde aho yaberetse uburyo iri rushanwa ryakomeza kugirira akamaro abakobwa bose baryitabira.

    Umuyobozi utegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonné ari kumwe n’umuvugizi wa Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan bamaze iminsi muri Amerika mu bikorwa byo gusura Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho banatashye ubukwe bwa Bahati Grace.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri, bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde aho urugendo rwabo rwari rugamije kureba uburyo habaho ubufatanye hagati y’iyi Ambasade na Miss Rwanda mu gutera inkunga imishinga igamije kuteza imbere urubyiruko.

    Ambasaderi Mukantabana yashimiye Miss Rwanda uburyo ikomeje gufasha guhindura ubuzima bw’abayitabiriye, yashyigikiye igitekerezo cyo gushakiria buruse zo kwiga abakobwa bitabiriye Miss Rwanda, gushaka imishinga yagirira akamaro kuri sosiyete y’u Rwanda.

    Agaruka kuri ibi biganiro, Miss Nimwiza Meghan yagize ati 'Mukantabana Mathilde yaduhaye ibitekezo by’uburyo urubuga rwa Miss Rwanda rwakomeza kugira akamaro kuri sosiyete. Yashimye uburyo iri rushanwa rikomeje kwaguka, ibitekerezo n’udushya bikomeje kuriranga.'

    Baganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA nyuma y’uko baherutse kugirana ibiganiro na Amabasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Abayobozi ba Miss Rwanda bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA

    Nimwiza Meghan ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mukantabana Mathilde

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyavugiwe-mu-nama-yahuje-ambasaderi-w-u-rwanda-muri-amerika-n-ubuyobozi-bwa-miss-rwanda

  • Musanze: Abantu 28 bafatiwe muri resitora bazihinduye utubari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafatiwe mu tubari uko ari 28 bahise bashyikirizwa Polisi station ya Muhoza
    Abafatiwe mu tubari uko ari 28 bahise bashyikirizwa Polisi station ya Muhoza

    Abo bantu bafashwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021, nyuma yo kubasanga banywa inzoga, bicaye mu buryo bucucitse, guteza urusaku kandi banarengeje amasaha agenwa yo kuba ibikorwa byafunze. Mu bafashwe, harimo abemera amakosa bakanayicuza.

    Uwitwa Bélise Consolée yagize ati “Badusanze tunywera inzoga mu kabari, ducucitse kandi muri iki gihe bitemewe. Byatewe no kudohoka no kurenga ku mategeko n’ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19. Ni ibintu nanjye natekerejeho nsanga ndi uwo kwigaya, ntabwo nzabyongera”.

    Undi witwa Munyemana yagize ati “Nagiye muri iyo resitora kuhafatira amafunguro, ariko ubona harimo n’abandi bantu bahanyweraga inzoga kandi ari benshi. Nta gushidikanya rwose ko bari bahahinduye akabari, kuko wabonaga banywa inzoga ku bwinshi. Mu by’ukuri icyo nabwira abantu ni ukwirinda kujya bafatira amafunguro muri resitora mu gihe bahasanze abantu biteretse inzoga, kuko ntaho biba bitaniye n’akabari kandi bitemewe muri iki gihe”.

    Ubwo Polisi yageraga muri utwo tubari, ngo abahanyweraga bari benshi, icyakora ngo bakiyikubita amaso bamwe bahise biruka barakwepa. Abahagarariye utwo tubari twombi, harimo uwitwa Niyigena Alphonse Marie, ukuriye akabari kitwa La Coltina, kiyakiriragamo abagera muri 40.

    Yagize ati “Mbere na mbere twemera uburangare bwo kwakira abantu bakanywa inzoga kandi bicaye bacucitse, ari na ko basakuriza abahisi n’abagenzi, byiyongeraho no gucunganwa na Polisi ku jisho ngo itadufata. Iri kosa rirakomeye kandi usanga hari n’abandi bantu benshi bakunze kurigwamo, bagakerensa amabwiriza ntibahe uburemere ingaruka ziterwa n’icyorezo cya Covid-19. Nyuma yo gufatwa rero byampaye isomo ryo kuba ngiye kwisubiraho; ntabwo nzabyongera”.

    Mutangana Janvier ukuriye BeWell Restaurant na yo yafatiwemo abahahinduye akabari, yagize ati: “Iki gihombo tuguyemo ni twe tucyiteye ku bwo kurenga ku mabwiriza agenga za resitora muri iki gihe, tukahahindura akabari. Kandi birumvikana rwose ko mu gihe resitora irenze ku mabwiriza iba igomba kubihanirwa. Ni yo mpamvu bagenzi banjye nabagira inama yo kwirinda amakosa nk’aya bakajya bitwararika kugira ngo bizinesi zabo batisanga zahagaze ku bwo kurenga ku mabwiriza twashyiriweho n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu”.

    Umubare munini w’abafatiwe muri utwo tubari ni urubyiruko. Polisi yibutsa ba nyiri amaresitora ko kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, ari bumwe mu buryo bubafasha kwirinda no kurinda abandi.

    CIP Alex Ndayisenga, asaba abantu kwirinda kunyuranya n
    CIP Alex Ndayisenga, asaba abantu kwirinda kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati “Ntibikwiye ko twareberera uko ubuzima bw’abantu bujya mu kaga, bitewe no kurenga ku mabwiriza y’ubwirinzi, bikozwe na ba nyiri amaresitora cyangwa abayagana. Ni yo mpamvu tubwira abantu kujya babanza kugenzura neza niba amabwiriza yubahirijwe, mu rwego rwo kwirinda ingaruka, atari ukuba bahandurira gusa, ahubwo n’iz’ibihano nk’ibi bahabwa mu gihe bafashwe”.

    Abafashwe bagomba guhabwa ibihano birimo gucibwa amande ateganywa n’Inama Njyanama y’Akarere ahwanye n’ibihumbi 10 by’Amafaranga y’u Rwanda, hakiyongereho kwipimisha Covid-19 ku kiguzi biyishyuriye ubwabo, ndetse ku bahagarariye utwo tubari twombi, hagomba kwiyongeraho gufungwa mu gihe cy’iminsi irindwi, ndetse twahise dufungwa, tukazafungurwa nyuma y’ukwezi kumwe tumaze gutanga amande y’amafaranga ibihumbi 150.


    source : https://ift.tt/2XsQI7t

  • Abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa gukangurira abayoboke bayo kwikingiza Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry
    Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere ryemereye Leta ko rikomeje ubufatanye mu kurwanya Covid-19 binyuze mu bukangurambaga bwiswe Sindohoka

    MINISANTE na RGB bavuga ko Abanyarwanda barenga 90% ari abayoboke b’idini cyangwa itorero runaka, rigomba kubafasha kwirinda Covid-19 bitagoranye nk’uko basanzwe bumva ibyo bigishwa bakabishyira mu bikorwa nta mananiza.

    Ibihuha ku rukingo rwa Covid-19 abantu baruvugaho ngo biraterwa n’ibyo abayobozi b’amadini n’amatorero bigisha abayoboke babo, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga.

    Yagize ati “Mu madini n’amatorero abafite ibihuha (ku rukingo rwa Covid-19) babishingira ku buyobozi bwabo. Abanyamadini ni bo bafite urufunguzo rwo kwigisha abakristu babo ko urukingo ari rwiza, rubarinda kuko na bo ubwabo barakingiwe”.

    Dr Tharcisse Mpunga avuga ko urukingo rwa Covid-19 atari rwo rwagombye gutera ikibazo mu nkingo zigera kuri 14 zihabwa Abaturarwanda, akibaza impamvu bamwe barushidikanya ntibagire ikibazo ku miti cyangwa izindi nkingo zitangwa ku baturage, cyane cyane abana.

    Umuyobozi wungirije w’Impuzamadini n’amatorero mu Rwanda (RIC) akaba na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim hamwe na Perezida w’Itorero ry’Aba-Presbyterienne mu Rwanda, Rev Dr Pascal Bataringaya, bavuga ko abayobozi b’amadini n’amatorero bo bamaze kwikingiza, igisigaye ari ukujya gufasha abayoboke babo.

    Rev Dr Bataringaya agira ati “Twageze igihe cyo gufata urukingo dukora ubuvugizi ndetse nanjye ubwanjye nabaye mu ba mbere bikingije, urumva ntabwo umuyobozi yakingirwa ngo umukristu ashidikanye. Ijambo ry’Imana ridutegeka kubahiriza ayo mabwiriza no kuyagira ayacu,Yesu ubwe aravuga ngo ‘Naje mu isi kugira ngo babone ubuzima busesuye’, uwarenga ku mabwiriza arengera ubuzima yaba yatandukiriye, twamwigisha tukamucyaha”.

    Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi avuga ko abarimo kwanga amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kubera ikibazo cy’imyemerere bakeneye guhugurwa no guhanwa, haba mu rwego rw’itorero basengeramo ndetse no mu rwego rw’ubuyobozi bwa Leta.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi
    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

    Umuyobozi w’Umuryango World Relief uhagarariye ibikorwa by’amadini n’amatorero mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, Moses Ndahiro, na we arashimangira ko barimo guhura n’abayobozi b’amadini n’amatorero bose kugira ngo bafate ingamba ku kibazo cy’ibihuha kuri Covid-19 n’urukingo rwayo.

    MINISANTE ivuga ko Leta idashaka kongera gusubizaho “Guma mu rugo”, ahubwo ko hazakomeza gushakwa abafatanyabikorwa benshi batuma abaturage bose bitabira kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’ibijyanye no gufata urukingo.


    source : https://ift.tt/39acHlO

  • Rusizi: Abantu 12 barimo ba Gitifu 3 b’Imirenge bafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibindi byaha byakozwe muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kongera ibyumba by’amashuri mu mirenge itatu ari yo Gashonga, Gihundwe na Rwimbogo yo mu Karere ka Rusizi.

    Abo bantu bakekwaho kugira uruhare mu mitangire y’amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakaba barakiriye imirimo yakozwe hubakw ibyo byumba by’amashuri mu buryo bunyuranyije n’uko byari byanditswe mu masezerano. Ibyo byumba by’amashuri ngo babyakiriye nk’aho byujuje ibyangombwa nyamara bituzuye.

    Baramutse bahamwe n’ibyaha bakekwaho bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

    source : https://ift.tt/2VKb1MX

  • Bwa mbere Rick Ross yavuze ku by’urukundo rwe na Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond #rwanda #RwOT

    Umuraperi w’umunyamerika, Rick Ross bwa mbere yavuze k’urukundo ruvugwa hagi ye n’umunyamideli w’umutanzaniyakazi, Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz aho yemeje ko hari umubano bafitanye ariko ari we wabisonura.

    Hamaze iminsi havugwa urukundo hagati ya Hamisa Mobetto umukobwa uzwi cyane mu myidagaduro muri Tanzania aho yakundanye na Diamond ndetse bakanabyarana umwana w’muhungu ndetse na Rick Ross umuraperi ukomeye ku Isi.

    Mu kiganiro n’umunyamakuru Lil Ommy, Rick Ross yahamije ko ari inshuti magara na Mobetto ariko ko azareka akaba ari we wisobanurira umubano bafitanye uko uteye.

    Ati 'nkubwije ukuri hari umubano uhari ariko ngiye kumureka ari we uzasobanura imiterere y’ubushuti bwacu. Ni umuntu mwiza, afite umutima mwiza, ni rwiyemezamirimo ukomeye nshaka kumufasha ngo ibikorwa bye abizege ku rundi rwego kuko arimo gukora ibikorwa bikomeye, ntewe ishema na we. Hari ibintu bitandukanye nshaka kumubona yagezeho.'

    Uyu mugabo kandi akaba yatangaje ko mu minsi ya vuba azajya muri Tanzania gusura iki gihugu.

    Guhera muri Gicurasi 2021 nibwo inkuru z’urukundo rwa Rick Ross na Mobetto zatangiye kuvugwa, ni nyuma y’uko uyu muraperi atangiye kujya avuga ku mafoto y’uyu mukobwa kuri Instagram.

    Rick Ross yemeje ko hari umubano afitanye na Hamisa Mobetto ariko ngo ni we uzawusobanura

    Mobetto ngo ni we uzavuga iby’ubushuti bwe na Rick Ross

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-rick-ross-yavuze-ku-by-urukundo-rwe-na-hamisa-mobetto-wabyaranye-na-diamond

  • Abanyarwanda bifuza kwiga i Burayi, Amerika na Asiya bagiye guhuzwa n’ababafasha gukabya inzozi zabo #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rwifuza kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza kugera ku cyiciro cy’ikirenga PhD, bateguriwe igikorwa aho ikigo United Scholars Center izabahuza n’abantu batandukanye bazaba bavuye mu makaminuza yo mu gihugu cya Pologne, aho bazabona umwanya uhagije wo gusobanukirwa uburyo bashobora gukabya inzozi zabo haba mu kwiga mu bihugu byateye imbere ndetse no kubona akazi hirya no hino ku isi.

    Muri iki gikorwa, uretse abasore n’inkumi bishakira gusobanuza uko babona ayo mahirwe, n’ababyeyi babo bazahabwa umwanya wo gusobanuza uko bafasha abana babo kugera kuri iyo ntambwe babifashijwemo na United Scholars Center.

    Ismael Niyomurinzi uyobora United Scholars Center avuga ko abayobozi ya za Kaminuza bazitabira iki gikorwa bazasobanurira ababyeyi byimbitse uburyo bashobora kubona amashuri ku migabane itandukanye, bityo abashidikanyaga ku mahirwe nk’aya bishirire amatsiko.

    Iki gikorwa kizabera muri Marriott Hotel i Kigali tariki 22 na 23 z’uku kwezi kwa Nzeri, buri wese ubyifuza akaba ararikiwe kuzitabira kugirango azabashe gusobanukirwa uko nawe yabona aya mahirwe yifuzwa na benshi mu Rwanda n’ahandi henshi muri Afurika.

    JPEG -

    Ismael Niyomurinzi uyobora United Scholars Center

    Umwali Henriette ushinzwe kwandika no gukurikirana abagenerwabikorwa avuga ko abanyeshuri bafashwa no gukora amahitamo kandi bakanagirwa inama n’inzobere kugirango bamenye aho bakwiye kwiga n’amashami bakwigamo bikabagirira akamaro.

    Umwali Henriette avuga ko ababagana basobanurirwa n’inzobere bagahabwa n’ubujyanama

    Igikorwa nk’iki kizabera no mu gihugu cy’u Burundi muri uku kwezi

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Abanyarwanda-bifuza-kwiga-i-Burayi-Amerika-na-Asiya-bagiye-guhuzwa-n-ababafasha-gukabya-inzozi-zabo

  • Alliah yashimye byimazeyo Bruce Melodie wifat… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 12 Nzeri 2021 ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Canal Olympia, umukobwa wamamaye muri cinema nyarwanda no mu itangazamakuru, Isimbi Alliance benshi bazi nka Alliah yashyize hanze filimi nshya yakoze yitwa 'Alliah The Movie'.

    Byari ibirori bikomeye byitabiriwe n'ibyamamare by'ingeri zitandukanye bigomwe akazi baba bafite baza gushyigikira uyu mukobwa uri kubarizwa muri Nigeria cyane kubw'amasezerano afitanye n'ikompanyi yitwa One Percent International, nayo abayobozi bayo bari bitabiriye imurikwa rya filimi yatumye banahitamo gukorana nawe.

    Mu baje kumushyigikira hakaba harimo Bruce Melodie, umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda uri no kwitegura ibitaramo azakorera hanze y'igihugu, kimwe kiri mu kwezi gutaha kizabera muri Canada k'urubyiniro azahuriraho na Harmonize, n'ikindi afite muri 'United Emirates Arab' mu gace kazwi mu bucuruzi ka Dubai. Alliah  abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimye byimazeyo Bruce Melodie bigaragara, yemeza ko ari mu bagize uruhare mu guhesha umugisha umunsi w'imurikwa rya filimi ye.

    Alliaha yagize ati:' @brucemelodie Melo thank you for blessing my day bros' Ugenecyereje mu kinyarwanda Alliah yabwiye Bruce Melodie ati:'Melo wakoze guhesha umugisha umunsi wanjye muvandimwe.'

    Bamwe mu babonye ubu butumwa bashimye Alliah kubwo kuzirikana kandi banamubwira ko bishimiye filimi ye ko ari nziza irimo amasomo. Urugero ni uwitwa J. Peter wagize ati:' Rwose byari sawa na filime ni nziza cyane, twayikunze irimo amasomo menshi.'

    Alliah yatangiye kwamamara muri cinema nyarwanda ubwo yakinaga muri filimi yitwa Rwasa, aza gukomeza akina no muzindi zinyuranye. Yakoze no mu itangazamakuru kuri flash fm. Filimi yamuritse yitwa 'Alliah The Movie' , igaruka kwihohoterwa rikorerwa mu ngo.

    Yibanda ahanini ariko kuryibasira ab'igitsinagore, ibintu yemeza ko yanyuzemo ku kigero cyo hejuru. Mu bandi bitabiriye imurikwa ryayo barimo Shaddyboo, Rocky Kimomo, Masamba Intore, Marie Immacule uyobora 'Transparency Rwanda' n'abandi.

    Alliah yagaragaje ko yishimye kuba Bruce Melodie yarifatanije nawe mu gikorwa cyo kumurikia filimi yise ‘Alliah The Movie’

    N'ubwo Alliah filimi ari iye ndetse ikaba ishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima bwe, ariko yanditswe itunganywa, inayoborwa na Rama wamamaye nka Bamenya

    Alliah yasaga neza mu ikanzu y'agatangaza, imisatsi miremire y’umukara, n’inkweto zizamuye byagaragaraga ko bihenze n'ubwo yemeje ko n'uwamwambitse atari yakamwishyuye mbega atazi agaciro mu mafaranga k'ibyo yambaye n'ubwo yari aberewe.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109551/alliah-yashimye-byimazeyo-bruce-melodie-wifatanije-nawe-109551.html