Blog

  • Guma utere imbere nkumuzinga Imbamutima za… – #rwanda #RwOT

    Niyonsaba Francine ukomoka mu Burundi yaciye agahigo ku Isi mu kwiruka metero ibihumbi bibiri (2000 m) mu bagore, mu irushanwa rya Boris Hanzekovic Memorial ryabereye i Zagreb mu gihugu cya Croatia, aho yakoresheje iminota 5 n'amasegonda 21.

    Uyu Murundikazi yabigezeho nyuma yo gusiga Genzebe Dibaba waherukaga guca agahigo mu marushanwa akinirwa mu nzu (indoors) mu 2017, akaba yamusize amasegonda abiri.

    Nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu akanakora amateka mu kwiruka metero 2000, Niyonsaba Francine yagize ati: 'Ndumva mfite umunezero udasanzwe. Si nari nzi ko nshobora kwandika amateka nk’aya ku Isi yose, kuko ni bwo bwa mbere nari nje hano. Naje hano gukora ibyo nasabwaga gukora”.

    “Nabikoze. Ni byiza kandi biraryoshye. Nshimiye buri wese waje kudutera ingabo mu bitugu”.

    Nyuma yo guca aka gahigo akanahesha ishema u Burundi na Afrika muri rusange, Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter mu magambo y’Ikirundi yagize ati “Kw'izina ry'Abarundi bose no kw'izina ryanje, ndakeje Umwigeme Francine Niyonsaba kw'iteka ridasanzwe amaze imisi atera Uburundi. Imana ibandanye imuhezagira agume atera imbere nk'umuzinga”.

    Niyonsaba akaba akuyeho agahigo kari kakozwe n'umunya Ireland Sonia O’Sullivan mu 1994, uyu Murundikazi kandi akaba akoze aya mateka nyuma y'icyumweru kimwe yegukanye irushanwa rya Diamond League ryabereye i Zurich mu Busuwisi, mu kwiruka metero 5000. Uyu Murundikazi kandi aheruka gutangazwa mu bakinnyi batanu ku Isi bafite umuvuduko wo hejuru mu cyiciro cy'abagore.


    Ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye kuri Niyonsaba wakoze amateka akomeye

    Niyonsaba Francine yaciye agahigo ku I9si mu kwiruka metero 2000

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109560/guma-utere-imbere-nkumuzinga-imbamutima-za-perezida-ndayishimiye-kuri-niyonsaba-wanditse-a-109560.html

  • Rukundo Dismas yageze muri Cte dIvoire aho… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya cyenda iri rushanwa rigiye kuba. Rihurije hamwe abasore 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Rukundo yabwiye INYARWANDA ko ari ishema n'iby'agaciro kuba ahagarariye u Rwanda. Ati 'N'ishema rikomeye cyane kandi n'ibyagaciro gakomeye. Nk'umuntu ukunda igihugu wakora ibishoboka byose ngo gihore umbere.'

    Iri rushanwa rigomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2021, aho buri wese azamurika ibiranga umuco w'Igihugu ahagarariye.

    Riri kubera muri Sofitel Hotel Ivoire mu Mujyi wa Abidjan. Rukundo avuga ko ari mu nzira ajya muri Côte d'Ivoire yahuye n'uwo muri Angola, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Ethiopia bakomezanya urugendo.

    Miss Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w'igishongore. Umusore uzatorwa azasimbura Emmanuel Umoh umaze umwaka afite iri kamba.

    Mu 2020, iri rushanwa ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse, ibice bimwe by'iri rushanwa byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

    Yitabiriye amarushanwa atandukanye! Mu 2019, Rukundo Dismas w'imyaka 26 y'amavuko, yashyizwe ku rutonde rw'abasore bari kwitabira irushanwa rya 'Mister United Continents'.

    Uyu musore yahatanye mu irushanwa Miss&Mister Elegancy Rwanda, Mister Supranational, ndetse yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu mwaka w'2016.

    Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Mu 2015, rwahagarariwe na Turahirwa Moses washinze inzu y'imideli ya Moshions ifatawa nka nimero ya mbere mu Rwanda, aho yabashije kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

    Mu 2017, u Rwanda rwahagarariwe na Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Mister Africa International, bimuhesha amahirwe atandukanye.

    Mu 2018, Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ni we wari guserukira u Rwanda ariko ntiyagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.

    Rukundo yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Kabiri

    Rukundo w'imyaka 26 yaherekejwe n'abo mu muryango we bamwifuriza gutsinda Rukundo yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we kuba ahagarariye u Rwanda muri Mister Africa International Rukundo yahuye n'umusore wo muri Angola, Zimbabwe, RDC no muri Ethiopia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109555/rukundo-dismas-yageze-muri-cote-divoire-aho-yitabiriye-irushanwa-rya-mister-africa-amafoto-109555.html

  • Ntibisanzwe umugabo yaguye igihumure ubwo yari amaze kwibeshya akagura airtime ya miliyoni 7 z'amafaranga y'u Rwanda. #rwanda #RwOT

      Ntibisanzwe umugabo wo muri Nigeria yagaragaye mu mashusho afite agahinda n'umubabaro mwinshi cyane, arimo arira nk'umwana nyuma yo kwibeshya akagura ama unite yo guhamagara (airtime) ya miliyoni 3 z'ama Narira aho kuba 3000, ni ukuvuga asaga miliyoni 7.3 z'amafaranga y'u Rwanda.
      Video zigezweho — Buri munsi cyangwa undi, videwo zishimishije, zisekeje kandi zibabaje zijya ahagaragara kurubuga rusange, kandi zikarebwa cyane ari nako zica ibintu hirya no hino.

    ,

      Imwe mu mashusho nk'aya arimo gusangizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni iy'umusore urira bidasanzwe nyuma y'agahinda yatewe no kwibeshya akishyura miliyoni eshatu zose z'ama naira agura airtime, aho kuba ibihumbi bitatu by'ama naira. (ni ukuvuga asaga miliyoni 7.3 z'amafaranga y'u Rwanda bya airtime)
      Muri videwo iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore agaragara aryamye hasi asa n'uwacitse intege, nyuma yo kubabazwa n'ibyo yari amaze gukora,bisa nkaho yahise ashengurwa umutima kubera kugura airtime atifuzaga.
      Iyi videwo kandi yerekana igihe abahisi n'abagenzi bamufashaga bamuhumuriza ari nako bamusaba kuba yagerageza uko yasaba gusubizwa amafaranga yatakaje binyuze muri banki. 

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/15/ntibisanzwe-umugabo-yaguye-igihumure-ubwo-yari-amaze-kwibeshya-akagura-airtime-ya-miliyoni-7-zamafaranga-yu-rwanda/

  • Nta coup d'état yamara umunsi muri Uganda – Umuhungu wa Perezida Museveni #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, avuga yuko igisirikare cy'iki gihugu byagitwa umunsi umwe gusa mu guhasha abagerageza guirika ubutegetsi nkuko byagendekeye Prezida wa Guinea Alpha Condé.

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, asanzwe ari umugaba w'igisirikare kirwanira ku butaka, yanditse mu butumwa kuri twitter ko abasirikare baramutse bigometse bahita “bashyirwa ku murongo”.

    Muri ubwo butumwa yashyizemo ifoto ya Col Mamady Doumbuya,umusirikare wayoboye ihirikwa ry'ubutegetsi muri Guinea.

    Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni yahamagariye abahiritse ubutegetsi muri Guinea “kuvaho”, avuga ko ibyo bakoze ari “ugutera intambwe isubira inyuma”.

    Yabwiye ikinyamakuru France 24 ati “Byabayeho mu myaka ya 1960 – byari mu bigize ibibazo bya Afrika,rero iryo hirikwa ry'ubutegetsi ndaryamaganye”.

    Bwana Condé – Perezida wa Guinea wari muri manda ya gatatu – yahiritswe ku butegetsi tariki 5 z'uku kwezi n'abasirikare bagize urwego kabuhariwe, bamushinja imyitwarire mibi hamwe na ruswa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/nta-coup-d-etat-yamara-umunsi-muri-uganda-umuhungu-wa-perezida-museveni

  • REB yananiwe gusobanura uko yishyuye miliyoni 700 Frw mbere y'uko ihabwa ibitabo #rwanda #RwOT

    REB yisobanuye imbere y'Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imari n'umutungo by'igihugu (PAC), mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021.

    Raporo y'umwaka wa 2019-2020 y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, igaragaza ko ibitabo byishyuwe mbere yuko bigera ku mashuri.

    Iyi raporo ikomeza ivuga ko Miliyoni zisaga 700 zishyuwe Rwiyemezamirimo witwa 'PRINTEX Ltd' mu kwezi kwa Gatandatu 2020, mu gihe ibitabo yabitanze mu kwa Karindwi n'ukwa Munani 2020.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, ashimangira ko ibyo byakozwe mu buryo bunyuranye n'ibikubiye mu masezerano REB yagiranye na Rwiyemezamirimo ari we 'PRINTEX Ltd'.

    Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc, umwe mu bagize PAC, yibajije icyamaze ubwoba REB kugira ngo yishyure Rwiyemezamirimo miliyoni zisaga 700, itarabona ibitabo cyangwa ngo ibibare.

    Depite Bakundufite Christine, we yibaza aho amafaranga yasubiraga niba kandi yararengaga igihugu cyangwa yarajyaga muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Akomeza agira ati: 'Ubundi se ni ubwa mbere amafaranga yaba asubiyeyo? Iyo ari mu kwa Gatandatu amafaranga asigaye kuri konti asubira muri MINECOFIN ariko nanone MINECOFIN ikayabaha, mu kwa Munani bari kuba batarayabasubiza?'.

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, anenga uburyo amafaranga yishyuwemo akibaza niba yarahabwa inshuti y'uwishyura hanyuma akazasigara asobanura ko byari ukwanga ko asubira muri Leta.

    Ku rundi ruhande, Perezida wa PAC Muhakwa, asaba ko byakurikiranwa. Ati 'Ariko abantu babikurikirane ntabwo ari byo. Baba barabashyize aho kugira ngo mukore inshingano zanyu mukurikije amategeko n'amabwiriza ahari.

    Hari icyuho mwabonye mu mategeko, nimuvuge ngo iri tegeko riratubangamiye, nimurihindure hanyuma tubashe gukora inshingano'.

    Umukozi ushinzwe imirimo rusange muri REB, asobanura ko kugira ngo amafaranga asaga miriyoni 700 yishyurwe, ari uko yari yavuye hanze y'Igihugu.

    Ati: 'Aya mafaranga yari ayo hanze kandi twabiganiriye na Minicofin kubera ko kwishyurwa byakorewe muri MINECOFIN'.

    Depite Mukabalisa Germaine, umwe mu bagize PAC, yibaza niba ayo mafaranga yavuye hanze atari agenewe abanyarwanda.

    Ati: 'Kuvuga ko amafaranga yari ayo hanze ni ugutangira kuyatanga gutyo? Ikindi si ayo hanze yari ay'igihugu agenewe gukora ibikorwa by'igihugu'.

    Umukozi wa Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi urimo gukurikirana PAC, ahamya atemeranywa n'ibivugwa na REB.

    Ati: '[…] ntabwo nemeranywa na bo ko MINECOFIN yakwishyura […]'.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, ajya inama ko REB yajya yishyura aruko bamaze kwakira ibigemurwa, hubahirizwa amasezerano iba yagirananye n'uwatsindiye isoko.

    Imvaho Nshya

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/reb-yananiwe-gusobanura-uko-yishyuye-miliyoni-700-frw-mbere-y-uko-ihabwa

  • Umuraperi Rick Ross yavuze ku rukundo rwe na Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Rick Ross yagiranye na Omary Tambwe,uzwi nka Lil Ommy, yemeje ko ari hafi ya Mobetto ariko avuga ko ari we wenyine [Mobeto] ugomba gusubiza ikibazo kijyanye n'imiterere y'umubano wabo bombi.

    Yakomeje avuga ko ateganya gufasha Madamu Mobetto kugera ku nzozi ze zose, kuko ari rwiyemezamirimo mwiza gusa ntiyigeze avuga ku bucuruzi bagiye gukorana.

    Ati: 'Mvugishije ukuri,dufitanye umubano, ariko nzamureka asobanure imiterere y'umubano dusangiye.Ndashaka kugufasha kugira ngo muzagirane ikiganiro.

    “Ni umuntu mwiza cyane, ufite roho nziza kandi ni rwiyemezamirimo ukomeye.Ndashaka kumufasha kugera ku rundi rwego kuko akora akazi gakomeye kandi ndamwishimiye.

    Ati: “Hariho ibindi bintu byinshi, ariko muri rusange ndashaka kubona atsinda”.

    Hamisa Mobetto amaze kumva amarangamutima ya Rick Ross kuri we, yifashishije imbuga nkoranyambaga kugira ngo amushimire kandi anizeza ko azahuza na Rick Ross vuba bishoboka.

    Ati “Oooh Ndishimye byukuri ….. Urakoze ???? @ richforever Ndagushimira Urukundo ??, Tuzabonane vuba. “

    Rick Ross n'umuherwe kuko abarirwa akayabo ka miliyoni 40 z'amadolari muri raporo ya 2021 ndetse niwe nyiri inzu ya Maybach Music,itunganyirizwamo umuziki muri USA ndetse n'in'icyamamare mu njyana ya Rap.


    Hamisa Mobetto agiye gufashwa na Rick Ross kugera ku nzozi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuraperi-rick-ross-yavuze-ku-rukundo-rwe-na-hamissa-mobeto-wahoze-akundana-na

  • Abanyarwanda 15 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko ari 15 bose ni abagabo, bakaba barafatiwe mu Karere ka Mbarara mu bihe bitandukanye bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.

    Bavuga ko bakubitiwe muri gereza ya Polisi ya Mbarara ndetse n’iya gisirikare yitwa Makenke kugira ngo bemere icyaha cyo kuba ba maneko b’u Rwanda.

    Muri gereza bari bafungiwemo bavuga ko basizemo abandi Banyarwanda na bo bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda aho bakoreshwa imirimo ivunanye hakiyongeraho inkoni za buri gihe.

    Bose bavuga kandi ko bambuwe amafaranga n’inzego z’umutekano za Uganda harimo igisirikare na Polisi.

    source : https://ift.tt/3tKDjDx

  • Afurika izaba yabonye 30% by’inkingo za Covid-19 ikeneye bitarenze Gashyantare 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa WHO, Tedros Adhanom Ghebreyesus , ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, yavuze ko ikibazo cy’ubusumbane buri hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye mu bijyanye no kubona inkingo cyakemuka, yongera gusaba inganda zikora imiti ko zajya zigira gahunda ya LONI izwi nka ‘COVAX’ iy’ibanze, kuko yashyiriweho gusaranganya inkingo muri rusange.

    Icyakora inganda zikora imiti harimo ‘Pfizer-BioNTech’ na ‘Moderna’ ntizigeze zigaragaza ko ziteguye guhindura uko zikora muri iki gihe, harimo gukomeza guha inkingo ibihugu bikize kurusha ibindi.

    Mu cyumweru gishize, Tedros yasabye ko habaho ko ibihugu biba byigije inyuma gahunda yo gutanga inkingo zishimangira izabanje (Booster shots) ku bantu bafite ubuzima bwiza, nibura bikagera mu mpera z’uyu mwaka.

    Ibihugu birimo Israel, u Bufaransa n’u Budage byatangiye gutanga urukingo rwa gatatu ku bantu bamwe na bwamwe. U Bwongereza ku ya 14 Nzeri 2021, ni bwo bwatangaje ko bugiye gutanga inkingo zishimangira izatanzwe mbere (boosters) ku muntu wese urengeje imyaka 50 ndetse no ku muntu waba ari muto, ariko afite ibindi bibazo by’ubuzima byatuma yakwibasirwa na Covid-19 cyane.

    Muri iki cyumweru kandi , ni bwo muri Amerika hazaba ikiganirompaka mu ruhame, bareba niba ari ngombwa ko batanga inkingo zishimangira izabanje, ariko kandi muri iki cyumweru inzobere mu by’ubuzima zo muri ‘FDA’ ndetse n’abahanga mu bya siyansi bo muri WHO, bari banditse muri ‘Lancet’ ko umuntu uri mu myaka yo hagati (average person) adakeneye urukingo rushimangira izo yahawe.

    Kugeza ubu, ngo Abanyafurika batagera no kuri 4% ni bo amaze guhabwa inking za Covid-19 zuzuye, kuko igice kinini cy’inkingo zigera kuri Miliyari 5.7 zakozwe, zihariwe n’ibihugu 10 gusa bikize ku isi.

    Gahunda ya COVAX yananiwe kugera ku ntego hafi ya zose yari yiyemeje, none ubu yatangiye gusaba ininginga ibihugu bikize kugira ngo byemere gusaranganya inkingo.

    Dr. Seth Berkley, Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’ibijyanye n’inkingo (Gavi), yavuze ko COVAX itegenya kubona inkingo za Covid-19 zigera kuri Miliyari 1.4 bitarenze uyu mwaka, izo ngo zikaba zitageze no kuri kimwe cya kane cy’ibyo yari yiyemeje.

    Perezida wa ‘Afreximbank’, Benedict Oramah yavuze ko kugura inkingo zishimangira izirimo gutangwa muri Afurika, byasaba ko hiyongeraho Miliyoni ziri hagati ya 500-600 z’Amadolari, haba habariwemo n’ibikoresho bijyanye n’izo nkingo, ngo bigasaba Miliyari y’Amadolari ku mwaka.

    Strive Masiyiwa, intumwa ya Afurika yunze ubumwe (AU) mu bijyanye n’inkingo za Covid-19, yasabye ko habaho koroshya ibijyanye n’uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge, kugira ngo bifashe mu gukorera inkingo muri Afurika.

    source : https://ift.tt/3Cio6fN

  • U Rwanda rwatangiye gukingira abagororerwa Iwawa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Nshimiyimana Jean Damascène uyobora ikigo ngororamuco cya Iwawa yatangarije Kigali Today ko abakingiwe ari abarengeje imyaka 40 kimwe n’abafite uburwayi budakira nka hepatite, umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara zidakira zatuma bazahazwa na Covid-19 baramutse bayirwaye.

    Uwayezu Jean Claude ugororerwa ku kirwa cya Iwawa avuga ko bajyaga babona kuri televisiyo Abanyarwanda bakingirwa bakibaza igihe na bo bazakingirwa, bashima kuba iyi gahunda yabagezeho.

    Agira ati “Ndumva nishimye kuko nizeye ko ntazahazwa na Covid-19 ndamutse nyirwaye, najyaga mbona kuri Televisiyo abantu bakingirwa nkibaza igihe nanjye nzakingirirwa. Kuba mpawe urukingo rwa mbere birampa icyizere cyo kuyitsinda.”

    Bandikaga umwirondoro w
    Bandikaga umwirondoro w’abagomba gukingirwa

    Ikirwa cya Iwawa gicumbikiye abantu 1621 barimo kugororwa no kwigishwa imyuga. Kuba baba hamwe bishobora gukurura ibyago hagize uwandura Covid-19.

    Dr. Nshimiyimana avuga ko ibikorwa byo gukingira bizakomeza hakurikijwe uko inkingo zizagenda ziboneka, bakaba bakomeje kwirinda ko Covid-19 yagera mu bagororerwa kuri iki kirwa.

    Avuga ko ibikorwa byo gusura abagororwa Iwawa bishobora kuzasubukurwa mu gihe inkingo zaboneka bagakingira benshi hejuru ya 60%.

    source : https://ift.tt/3hx6oNO

  • Impungenge ku mugambi wari ugamije kongera abanywi b’itabi mu bihugu birimo u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iri gabanuka ariko ntabwo ryakomye mu nkokora ubucuruzi bwaryo ku rwego rw’Isi, kuko kuva mu 2012, ubu bucuruzi bwazamutse ku kigero cya 2,5% ndetse bukazakomeza kuzamuka kuri iki kigero kugera mu 2025, aho buzaba bubarirwa agaciro ka miliyari 888$.

    Kugira ngo ubucuruzi bw’itabi bukomeze butere imbere, nyamara amasoko y’u Burayi na Amerika atagifite inyota yo kugura no gukoresha itabi, byasabye ibigo n’inganda zikora itabi guhindura umuvuno, zerekeza amaso ku bindi bihugu byiganjemo Afurika, Amerika y’Epfo na Aziya.

    Mu gihe umubare w’abakoresha itabi ugabanuka mu bihugu biteye imbere, mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere byo muri Afurika na Aziya, ho biyongereyeho 11,8% kuva mu 2005. Ibi bituma abarenga 70% muri miliyari 1,1 z’abanywi b’itabi ku Isi, baherereye muri ibyo bice.

    Kimwe mu bigo byateye intambwe ikomeye mu kwiyegereza isoko rya Afurika, ni ikizwi nka British American Tobacco Plc (BAT), cyihariye 12,2% by’ubucuruzi bw’itabi ku Isi. Iki kigo cyatangiye mu 1902, gifite amashami mu bihugu birenga 170 ku rwego rw’Isi, birimo n’u Rwanda aho gifite ikigo cya BAT Rwanda.

    Kuva ahagana mu 1990, ubwo umubare w’abakoresha itabi watangira kugabanuka mu bihugu byateye imbere, iki kigo cyatangiye gushyira imbaraga mu kwinjira ku isoko rya Afurika, nk’ahantu hari amahirwe y’iterambere ku hazaza h’iki kigo.

    Iby’umugambi wo kwinjira ku isoko rya Afurika byagarutsweho na Barry Bramley wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa BAT, wigeze kuvuga ko “Isoko rya Afurika ryitezweho kuzakomeza kuzamuka […] BAT ikwiye gufatirana ayo mahirwe y’iyaguka ry’isoko rya Afurika.”

    Ishusho y’ubucuruzi bw’itabi mu Rwanda

    Mu Rwanda, imibare y’Ikigo gitanga amakuru ku bijyanye n’itabi, Tobacco Atlas yo mu 2015 igaragaza ko nibura abantu barenga ibihumbi 300 biganjemo abagabo banywa itabi buri munsi.

    Iki kigo kigaragaza ko mu bantu b’igitsina gabo bafite imyaka 15 gusubiza hejuru abanywa itabi baba bari ku kigero cya 12,4%.

    Igaragaza kandi ko mu 2014 u Rwanda rwari rufite umusaruro w’itabi ubarirwa muri toni eshanu ndetse ko 0,24% by’ubutaka bwo guhingwaho bwari buhinzeho itabi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019, u Rwanda rwatumije mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 708,67$, byarimo n’ibinyobwa n’itabi bifite agaciro ka miliyoni 6,42$.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2016 u Rwanda rwatumije mu mahanga itabi rifite agaciro ka miliyari 3.138 Frw.

    Mu bihugu u Rwanda rukuramo itabi ryinshi harimo Kenya, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzania.

    Mu 2017, u Rwanda rwatumije mu bihugu nka Kenya, Zimbabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itabi rifite agaciro ka miliyari 2.985 Frw. Mu 2018 aya mafaranga yariyongereye yikuba hafi kabiri agera kuri miliyari 4.048Frw.

    Mu 2019 agaciro k’itabi u Rwanda rutumiza mu mahanga kageze kuri miliyari 3.578 Frw, mu 2020 kagera kuri miliyari 3.578 Frw.

    Uretse kuba itabi riri mu bintu byinjizwa cyane mu gihugu, riri no mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi yaba ari avuye mu ryo rwohereza mu mahanga cyangwa iryo rukura mu mahanga narwo rukarigurisha ibindi bihugu.

    Mu 2019, rwohereje mu mahanga itabi n’ibinyobwa bifite agaciro k’ibihumbi 480$, mu gihe rwinjije miliyoni 5,16$ avuye mu itabi n’ibinyobwa rwagurishije mu mahanga ariko narwo rwabikuye mu bindi bihugu.

    Mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2020, ubucuruzi nk’ubu bw’itabi n’ibinyobwa bwinjirije igihugu miliyoni 2.66$.

    Ubucuruzi bw’itabi mu Rwanda ahanini bukorwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abongereza, British American Tobacco (BAT), gikora ubwoko butandukanye bw’itabi ririmo irizwi cyane mu Rwanda nk’Intore, Dunhill, Impala na SM.

    Nubwo itabi ari igihingwa kibyara amafaranga ku bagihinga n’abagicuruza ariko rigira ingaruka ku buzima bw’abantu barinywa cyangwa uwegereye aho barinywera.

    Ni muri urwo rwego hashyizweho itegeko rigamije ahanini kurengera ubuzima bw’abatarinywa, kumenyekanisha ububi bwaryo n’ibirikomokaho, gushishikariza abarinywa kurireka, gushyiraho uburyo abarinywa n’abaricuruza bagomba kwitwara bitabangamiye ubuzima rusange bw’abaturage n’ibindi. Mu Rwanda birabujijwe ko rinyobwa n’umwana uri munsi y’imyaka 18.

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko amasegereti acuruzwa ku isoko ry’imbere mu gihugu adashobora kugira ibipimo birenze ibi bikurikira: mg 15 ya “goudron” ku isegereti; mg 1,5 ya “nicotine ” ku isegereti na mg 15 ya “monoxide de carbone” ku isegereti.

    Uburyo BAT yigaruriye amasoko arimo n’iry’u Rwanda

    Kugira ngo iki kigo kibashe kwigarurira isoko ry’itabi ku Mugabane wa Afurika, byasabye gikora ibirenze ibyo cyemererwa n’amategeko.

    Raporo y’Umuryango STOP ukurikirana ubucuruzi bw’itabi ku rwego rw’Isi, yatangaje ko BAT yagize imyitwarire idasanzwe mu bihe bitandukanye, irimo gutanga ruswa, kubangamira ibindi bigo bicuruza itabi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kurenga ku mabwiriza y’ubuzima agenga imikoresheze y’itabi n’ibindi bitandukanye.

    Iyi raporo yerekana ko iki kigo cyakoresheje uburyo bunyuranye mu bihugu 13, kugira ngo gikomeze kiyobore isoko ry’itabi muri Afurika. Nko mu Rwanda, ubwo Leta yari mu mugambi wo gushyiraho amabwiriza mashya agenga ikoreshwa ry’itabi, BAT yishyuye umuntu utatangajwe ibihumbi 20$ kugira ngo ayifashe kubona amakuru ari mu nyandiko y’ayo mabwiriza itari yagashyirwa hanze.

    Amakuru avuga ko uwo muyobozi yemeye ayo mafaranga, ariko agahakana ko ayo mafaranga yari afitanye isano n’itabi. BAT Rwanda isanzwe ari cyo kigo cyihariye igice kinini cy’isoko ry’itabi mu Rwanda, aho bikekwa ko abarenga 12% by’abaturage banywa itabi mu buryo buhoraho.

    Muri rusange, imibare y’abakoresha itabi mu Rwanda iri hasi ugereranyije n’impuzandengo y’ibindi bihugu biri muri Afurika. Muri rusange abantu barenga ibihumbi 500 bakoresha itabi buri munsi mu Rwanda, mu gihe abagera ku 2100 bicwa n’ingaruka zaryo buri mwaka.

    U Rwanda ruhomba miliyari 4,3 Frw mu buvuzi bw’ingaruka z’itabi ndetse n’igihombo giterwa n’uko abarinywa badatanga umusaruro bagakwiye kuba batanga, dore ko ubushakashatsi bwerekanye ko kunywa itabi bigabanya imyaka 10 ku gihe gisanzwe umuntu yari kuzamara ku Isi.

    Uretse gucuruza itabi, BAT ikoresha u Rwanda mu bucuruzi bw’itabi mu bindi bihugu biri hafi yarwo, birimo u Burundi, ibyo bikaba imwe mu mpamvu iki kigo gishora akayabo mu kumenya icyo Leta itekereza ku ikoreshwa ry’itabi mu Rwanda.

    Muri rusange, ibikorwa binyuranyije n’amategeko byakozwe na BAT byakorewe mu bihugu birimo u Burundi, Ibirwa bya Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Malawi, Sudani, Tanzania, Malawi, Zambia, Afurika y’Epfo n’u Rwanda. Amafaranga yakoreshejwe arenga ibihumbi 601$, mu bikorwa bigera kuri 236.

    Afurika ikwiye guhaguruka

    Bamwe mu basanzwe bakurikirana ubucuruzi bw’itabi ku rwego mpuzamahanga, batangaje ko Umugabane wa Afurika wahawe imbaraga n’ibigo bicuruza itabi kubera uburyo ufite abantu bato, bafite amahirwe yo kuzaba abakiliya b’itabi b’ejo hazaza.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko nibura ku bantu bashya bahinduka abanywi b’itabi, 89% baba baratangiye kurinywa bari munsi y’imyaka 25, bishimangira ko iyo umuntu atangiye kurinywa akiri muto, ari nako yongera ibyago byo guhinduka umunywi waryo burundu.

    Uyu mugabane kandi uracyarangwamo ruswa ku rwego rw’ubuyobozi no ku rwego rw’umuntu ku giti cye, ibituma ibigo bicuruza itabi byoroherwa no gutanga ruswa, nabyo bigahabwa uburenganzira bwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo bijyanye no kwigarurira isoko rya Afurika.

    Hari kandi n’amakuru yakunze kugaragaza ko itabi rikorerwa muri Afurika n’iryoherezwayo, riba rifite ikinyabutabire cya nicotine gituma abarikoresha babatwa naryo mu buryo bworoshye, byose biri mu mugambi wo kurushaho kwigarurira Abanyafurika.

    Umuyobozi w’Ihurira Nyafurika rigamije kugabanya ikoreshwa ry’Itabi (ATCA), Akinbode Oluwafemi, yavuze ko “Bikwiriye kwigira hamwe uburyo bwo kuburizamo abakora itabi guhindura Afurika indiri y’ibikorwa byabo, tukirinda abashobora gukora ibitemewe n’amategeko mu rwego rwo kwikubira isoko rya Afurika.”

    BAT n’ibindi bigo bicuruza itabi bishinjwa gukora ibikorwa birimo kwamamaza itabi ku mashuri no kwamamaza mu buryo butemewe n’amategeko, cyane cyane mu bihugu bya Afurika.

    Nk’ubu abaturage bo mu bihugu bya Afurika babona ubutumwa bwamamaza itabi inshuro 81 zirenze iz’abaturage bo mu bihugu biteye imbere.

    Umushakashatsi mu Kigo gikora ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’itabi muri Kaminuza ya Bath, yavuze ko “Leta z’ibihugu bya Afurika zikwiye gushyira imbaraga mu kugenzura uburyo bwo kwamamaza itabi, hakitabwa ku bikorwa bigendera ku mategeko mpuzamahanga.”

    Ku rwego rw’Isi, hacuruzwa amatabi angana na miliyari ibihumbi 6,5 ku mwaka, bivuze ko amatabi miliyari 18 acuruzwa ku munsi.

    Leta za Afurika zasabwe gushyiraho ingamba zizatuma uyu mugabane udahinduka indiri y’icuruzwa ry’itabi mu myaka iri imbere

    source : https://ift.tt/396NrNs