Blog

  • Perezida wa Sena y'u Rwanda yakiriye mugenzi we wo mu Burundi – #rwanda #RwOT

    Abahagarariye Sena zombi baganiriye ku ruhare rwazo mu rwego rwa dipolomasi rurimo guharanira umubano mwiza hagati y'u Rwanda n'u Burundi.

    Sena y'u Burundi yabisobanuye iti 'Ibiganiro bagiranye byibanze ku ruhare rw'izi nzego zombi mu kongerera imbaraga umubano w'u Burundi n'u Rwanda.'

    Bigaragara ko muri uru ruzinduko, Sinzohagera yashyikirije Dr. Kalinda impano y'agaseke gatamirijwe amabara y'ibendera ry'u Burundi.

    Uruzinduko rwa Sinzohagera n'abamuherekeje i Kigali rubaye mu gihe umubano w'u Rwanda n'u Burundi wazambye kuva mu mpera za 2023, ibyatumye bufunga imipaka ku ruhande rwabwo muri Mutarama 2024.

    Mu ntangiriro z'umwaka wa 2025, intumwa zihagarariye ibihugu byombi zarahuye kugira ngo zikemure aya makimbirane. Byavugwaga ko ibiganiro byari bigeze aheza, ariko nyuma icyizere kirayoyoka.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, muri Gicurasi 2025 yatangaje ko Abanyarwanda n'Abarundi bifuza ko umubano w'u Rwanda n'u Burundi wakongera kuba mwiza, ariko ko ibirego bishingiye ku binyoma ari byo byadindije intambwe yari yaratewe.

    Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko nubwo hari izi mbogamizi zituruka ku Burundi, u Rwanda rutazacika intege, ahubwo ko ruzakomeza gushaka uko uyu mubano wongera kuba mwiza.

    Dr. Kalinda uyoboraga Sena y’u Rwanda ubwo yakiraga mugenzi we wo mu Burundi, Sinzohagera Emmanuel

    Sinzohagera yahaye Dr. Kalinda impano y’agaseke

    Abahagarariye Sena zombi baganiriye ku ruhare mu guharanira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi

    Bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-sena-y-u-rwanda-yakiriye-mugenzi-we-wo-mu-burundi

  • Kayonza: Umuturage yubakiye ikigo cy'amashuri ibibuga anemera umuhanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, ni bwo Munyezamu yatashye ibi bibuga bya Basketball, Volleyball na Handball byubatswe mu kigo cy'amashuri abanza cya Umurava giherereye mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo wo mu Karere ka Kayonza.

    Munyezamu yavuze yatangiye gutekereza kugira uruhare mu gufasha urubyiruko rwo mu Isantere ya Kabura yavukiyemo abinyujije mu muryango yashinze witwa 'Ejo Youth Dignity Foundation'.

    Avuga ko nyuma yo kubona uko u Rwanda ruri gutera imbere, yifuje gutanga umusanzu we ahereye aho yavukiye.

    Ati 'Iyo mbonye ahantu u Rwanda rugeze, nkabona umutekano bituma rufite numva nanjye nkwiriye gutanga umusanzu mu iterambere ryarwo. Uko ni ko byanjemo ntangira kubafasha buhoro buhoro.'

    Munyezamu akomeza avuga ko yifuza kugira uruhare mu kubaka umuhanda w'ibilometero bine. Ni umuhanda uva ku muhanda munini wa Kabarondo ukagera mu isantere ya Kabura.

    Nyuma y'ibibuga by'imikino y'intoki yubatse, arateganya kugira uruhare mu kubaka ikibuga cy'umupira w'amaguru n'ibindi bikorwa.

    Umuyobozi w'Ishuri ribanza rya Umurava, Bicamumpaka Samson, yashimiye Munyezamu wabafashije kubona amazi meza, akanagurira imyenda y'ishuri abanyeshuri barenga 500.

    Ati 'Kugira ngo tubone amazi twashyiragaho umukozi uyatuvomera akaduca 500 Frw ku ijerekani imwe. Iyo twatumaga abana amazi mu rugo na bwo bazanaga amazi mabi. Ubu rero turamushimiye cyane kuko ubuzima bumeze neza aho tuboneye amazi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, yijeje Munyeshuri kuzakomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo yatanze.

    Munyezamu utuye muri Canada yavuze ko azakomeza kugira uruhare mu guteza imbere isantere yavukiyemo

    Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri ba Kabura bubakiwe ibibuga

    Abana bagiye kujya babona aho bidagadurira

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, yijje Munyeshuri ubufasha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yubakiye-ikigo-cy-amashuri-ibibuga-anemerera-abaturage-umuhanda

  • Dutewe ishema n'intambwe yatewe – Trump avuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Ku wa 18 Kamena 2025 ni bwo itsinda ry'impuguke hagati ya RDC n'u Rwanda ryasoje ibiganiro by'iminsi itatu byaberaga muri Amerika byasize impande zombi zemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y'amahoro.

    Ku wa 27 Kamena, i Washington DC, ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi bazasinya banemeze amasezerano y'amahoro. Nyuma ku itariki itaramenyekana, Abakuru b'ibihugu bazahura, baganire ku bijyanye n'amahoro, ituze ndetse n'ibijyanye n'ubukungu mu karere k'Ibiyaga bigari.

    Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko igihugu cye gitewe ishema no kuba hari intambwe ishimishije yatewe muri uru rugendo rw'amasezerano y'amahoro.

    Ati 'Tuzasinya hanyuma duhagarike intambara. Ni iby'agaciro kuri njye kubigiramo uruhare. Ndashimira Visi Perezida, JD Vance n'Umunyamabanga wacu wa leta [ushinzwe ububanyi n'amahanga] ku kazi keza keza bakoze.'

    'Rero u Rwanda rumaze igihe kinini mu ntambara na Congo, intambara mbi cyane, rugiye kwemeranya amahoro na Congo, batangire gukorana ubucuruzi na Amerika n'ibindi bihugu hanyuma bagire ubundi buzima bwiza busanzwe. Dutewe ishema n'iyo ntambwe.'

    Trump yavuze ko yabikoze no hagati y'u Buhinde na Pakistan kandi ko mu minsi mike igihugu cye kiza gutangira kugirana amasezerano y'ubucuruzi n'u Buhinde hamwe na Pakistan, ati 'ni ibintu byiza'.

    Yavuze ko iyo ntambwe yanatewe hagati ya Kosovo na Serbia, ibihugu bimaze igihe kinini birwana.

    Ati 'Ubu dufite ibindi bikomeye, nk'u Burusiya na Ukraine, bigaragara ko na ho hari intambwe iri guterwa. Dufite Israel, nta muntu uzi ibi aho bigana, tuzabimenya neza mu gihe gito.'

    Trump yavuze ko bigoye kuba yasaba Israel guhagarika intambara, ko biba ari ihurizo kubisaba umuntu uri gutsinda ku rugamba.

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yishimiye intambwe Amerika yateye mu gushakira umuti ikibazo cy'u Rwanda na RDC. Yashimiye Marco Rubio (iburyo) uri mu babigizemo uruhare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutewe-ishema-n-intambwe-yatewe-trump-avuga-ku-masezerano-y-amahoro-hagati-y-u

  • Bose bazajya biga imibare n'ikoranabuhanga: Impinduka mu mashami yigwa mu mashuri yisumbuye – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umunyeshuri warangizaga icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, atsinze ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatatu, yahitagamo impuzamasomo aziga muri 11 zari zihari mu burezi rusange cyangwa agahitamo kwiga Tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro.

    Kuri ubu, MINEDUC yatangaje ko impinduka ziteganyijwe, zizasiga mu burezi rusange abanyeshuri bashobora guhitamo kwiga gusa amasomo akubiye mu byiciro by'imyigire (learning pathways) bitatu, ari byo Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n'Indimi.

    Mu nama ku ishusho y'uburezi mu Rwanda, yateranye kuri uyu wa 20 Kamena 2025, Minisitiri Nsengimana yavuze ko izo mpinduka zigamije kujyana n'icyerekezo cy'igihugu cya 2050 gishingiye ku bumenyi no gutuma abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bafite ubumenyi buhagije bubafasha guhangana ku isoko ry'umurimo.

    Yagize ati 'Ubu kuva aho dutangiye gutekereza ku cyerekezo 2050 gishingiye ku bumenyi, tugomba kureba inyuma tukavuga tuti Umunyarwanda uzatugeza kuri icyo cyerekezo ni nde, ameze ate, ateye ate, twamugeraho dute? Twafasha abana bacu dute kugira ngo bazatugeze kuri icyo cyerekezo.'

    Yongeyeho ati 'Ni ngombwa ko tureba mu mashuri tukavuga ngo turigisha iki, turakigisha dute, tubwirwa n'iki ko abana bamenye ibyo twabigishije, hanyuma rero tureke no kubabeshya ngo batsinze kandi batatsinze […] Ubwo rero tugomba kuvuga ngo reka tubwizanye ukuri, reka turebe uburyo ahubwo tubafasha.'

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko baganiriye n'abantu barenga 5500, barimo abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi b'ibigo n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze, kugira ngo bumve icyo bababwira ku mbogamizi bahura na zo mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye.

    Ati 'Ubwo rero twararebye turavuga tuti mureke ibi twita impuzamasomo (combination), ahubwo tugire ibyo twita 'leaning pathways', ni ukuvuga ngo ikintu wiga kigamije igice runaka cy'ubumenyi. Rero tugasanga ubigabanyijemo ufite 'learning pathways' eshatu, hari Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n'Indimi.'

    Yavuze ko n'ubwo buri munyeshuri azajya ahitamo muri ibyo byiciro by'imyigire bitatu, ariko hari amasomo buri wese azajya agomba kwiga nta yandi mahitamo, arimo Imibare, Ikoranabuhanga, Icyongereza no nkwihangira umurimo (Entrepreneurship).

    Ati 'Hanyuma buri mwana wese ugiye muri iki cyiciro cy'amashuri icyo yahitamo cyose hagomba kuba harimo n'Imibare, hagomba kuba harimo Icyongereza, hagomba kuba harimo Ikoranabuhanga, hagomba kuba harimo 'Entrepreneurship'.'

    'Rero izi mpinduka ni cyo zigamije, ni ukugira ngo umwana azajye arangiza afite amahirwe yo kugira ngo ashobore gukomeza amashuri, cyangwa se ajye ku isoko ry'umurimo, ariko ashobora kugira icyo akora, hanyuma ashobore no gupiganwa ku isoko mpuzamahanga.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko mu gihe bavugurura ikitabwaho cyane, ari ukureba niba impuzamasomo ishyizwe ku ishuri runaka, rifite ibikoresho bihagije n'abarimu bahagije bo kwigisha ayo masomo.

    Ati 'Ibyo bizatuma izari nyinshi wenda zigabanyuka, zisigare mu by'ukuri aho zigishwa neza kandi abana bavemo bafite ubwo bumenyi.'

    Yavuze ko ikindi bizafasha, ari uko abanyeshuri bazashobora kubona ibijyanye n'amahitamo yabo, kuko ibyari byinshi bizahurizwa hamwe muri bitatu gusa.

    Ati 'Yego sinavuga ngo 100% buri munyeshuri aziga icyo yahisemo, ariko nkeka ko…bizoroha kugira ngo twongere ayo mahitamo kubera ko tuzaba dufite ibyo byiciro by'imyigire bitatu ushobora kuba warebe uko uhuza mu murenge umwe…Ibyo byiciro by'imyigire biroroshye kuba wabisaranga mu mashuri ari mu murenge, aho kuba wasaranganya za mpuzamasomo twari dufite zindi 11.'

    Minisitiri w'Uburezi yavuze ko izi mpinduka zizagenda zishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro mu byiciro, ndetse byitondewe, kugira ngo bidateza ibibazo. Hazarebwa ku mashuri kugira ngo harebwe ayiteguye kurusha andi bishobora guheramo.

    Ati 'Nta muntu bizatungura, tuzajya tubivuganaho twakira ibitekerezo, tuvugana n'amashuri, kugira ngo bijyeho mu buryo bushobotse, noneho bikorwe neza, abana bakomeze biga nta mpungenge.'

    Yavuze kandi ko abari kwiga impuzamasomo zisanzwe kuri ubu bitazabahungabanya kuko bo baakomeza kwiga batyo kugeza barangije.

    Yongeyeho ko n'abarangije bafite impamyabumenyi z'impuzamasomo zari zisanzweho nta cyo izi mpinduka zizabahujngabanyaho kuko izo mpamyabumenyi zabo zizakomeza kugira agaciro nk'uko bisanzwe.

    Ati 'Icyo ibi bigamije ni ukugira ngo turusheho kongerera amahirwe abana, tujya mbere, kugira ngo bashobore kwiteza imbere, ariko bateza imbere n'igihugu, kugira ngo dushobore kugana ku cyerekezo 2050.'

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje impinduka ziteganyijwe mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye

    Minisitiri Nsengimana na Dr. Bahati wa NESA, basobanuriye abitabiriye iyi nama ku ishusho y’uburezi, impinduka zizasiga abanyeshuri bose bo mu yisumbuye biga Imibare, Icyongereza, Ikoranabuhanga no guhanga umurimo

    Ni inama yateranye kuri uyu wa 20 Kamena 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bose-bazajya-biga-imibare-n-ikoranabuhanga-impinduka-mu-mashami-yigwa-mu

  • Nyanza: Gitifu w'Akagari yirukanwe azira amafaranga yambuye abaturage – #rwanda #RwOT

    Muri Mata 2025, ni bwo uyu muyobozi yari yatawe muri yombi, bivugwa ko hari amafaranga yafashe nk'inguzanyo mu baturage ariko ntiyishyure, arimo n'aya mituweli yakiriye ngo abishyurire ariko ntabikore. Icyo gihe abaturage bifuzaga ko ayishyura ku neza ariko ntibyahita bikorwa.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yirukanwe azira amakosa ye.

    Ati 'Yirukanywe mu kazi yakoraga k'Ubunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyabinyenga ku wa 19 Kamena 2025, kubera imyitwarire idakwiye umuyobozi.'

    Uyu muyobozi akurikiranyweho asaga miliyoni 1 Frw.

    Indi nkuru bifitanye isano: http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-gitifu-w-akagari-afunzwe-akekwaho-kwambura-abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-gitifu-w-akagari-yirukanwe-azira-amafaranga-yambuye-abaturage

  • Abapolisi bakuru bo mu bihugu icyenda basoje amasomo mu ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abarangije amasomo bari bamaze umwaka biga barimo 34. Abanyarwanda ni 23 bo muri Polisi y'u Rwanda RNP, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza, NISS.

    Harimo kandi abanyamahanga 13 bo mu bihugu umunani ari byo Botswana, Centrafrique, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia na Sudani y'Epfo.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda, CP Rafiki Mujiji, yagaragaje ko bahawe ubumenyi buzabafasha mu nshingano bazerekezamo.

    Ati 'Ubu ntabwo mufite impamyabumenyi gusa ahubwo mufite inshingano ku bigo muhagarariye n'ibihugu byanyu n'abaturage kuko umutekano wabo uri mu biganza byanyu nk'abayobozi. Mwateguriwe kuyobora muri iyi Si y'impinduka nyinshi n'igihe kigoye. Muzasabwa gufata ibyemezo bishingiye ku bunyangamugayo n'umutimanama.'

    Yabasabye guharanira kubaka icyizere, gutanga icyerekezo kizima ndetse no kubera abato urugero mu guhangana n'ibyaha bitandukanye.

    Muri abo, 33 kandi bahawe impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane yatanzwe na Kaminuza y'u Rwanda, bahawe na Postgraduate Diploma mu miyoborere yatanzwe na Kaminuza ya African Leadership University (ALU).

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Assoc. Prof. Didas Muganga Kayihura, yagaragaje ko mu Isi ikomeje kurangwa n'amakimbirane n'umutekano muke, hakenewe cyane kwimakaza ibikorwa by'inzobere mu kubungabunga amahoro kurusha ikindi gihe.

    Yakomeje ati 'Ubumenyi n'ubushobozi mwungukiye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'Igihugu binyuze muri porogaramu yacu, bibashyira ku isonga mu bikorwa by'Afurika n'Isi yose bigamije kwimakaza amahoro arambye.'

    Umuyobozi wa African Leadership University, Veda Sunassee, yagaragaje ko ubufatanye ari bwo buzageza ku musaruro wifuzwa. Yashimiye kandi Leta y'u Rwanda yashyize imbere ubufatanye, igafungurira amarembo abayigana.

    Muri ibi birori kandi hahembwe abahize abandi mu masomo aho ku rwego rw'umunyeshuri wakoze ubushakashatsi bwiza hahembwe umunyakenya, CP PB Wesaya naho uwahize abandi muri rusange yabaye Umunyarwanda SP Brigitte Uwamahoro.

    Minisitiri w'Umutekano Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimangiye ko kurwanya ibyaha muri iyi Isi y'ikoranabuhanga hakenewe ubufatanye bw'Akarere na Afurika muri rusange kandi ko ari rwo rugendo igihugu cyatangiye.

    Yakomeje ati 'Ndagira ngo nshimire ibihugu byo muri Afurika byohereje abapolisi aha, iki ni ikimenyetso ko ibihugu biri gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha no gukumura amakimbirane bisaba ubufatanye bw'Akarere n'Isi muri rusange muri iki gihe cy'ikoranabuhanga. Aya mahugurwa rero ni igikoresho cyiza cyo kwimakaza ubwo bufatanye.'

    Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu kuzuza neza inshingano zabo, kurangwa n'ubunyangamugayo ndetse no gukora kinyamwuga.

    Aba bapolisi bahawe amasomo azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi

    Ibendera rya buri gihugu cyahagarariwe ryari riteguye neza

    Hagaragajwe ko Polisi z’ibihugu byo muri Afurika zikwiriye gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

    Aya masomo yitabiriwe n’abapolisi bakuru baturutse mu bihugu icyenda

    Band ya Polisi yasusurukije abitabiriye ibi birori

    Ibi birori byari bibereye ijisho

    Akarasisi kari karyoheye ijisho

    Ubwo Umuyobozi wa RCS, CGP Evariste Murenzi, yari ageze ahabereye

    Abapolisi bakuru baturutse mu bihugu icyenda bari bamaze igihe bahabwa amasomo azabafasha mu kazi kabo

    Abapolisi bakuru basoje amasomo basabwe kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe

    Aba bapolisi bakoze akarasisi

    Umuyobozi Mukuru wa African Leadeurship Academy, Dr. Nhlanhla Thwala, ahamagara abanyeshuri basoje

    Umwarimu muri Kaminuza Muleefu Alphonse ni we wahamagaye abahawe impamyabumenyi na Kaminuza y’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Assoc. Prof. Didas Muganga Kayihura, yagaragaje ko hakenewe abapolisi bafite ubumenyi

    Minisitiri Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu gukemura ibibazo birimo amakimbirane

    Abapolisi bakuru bahawe n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

    Hagaragajwe ko Polisi z’ibihugu bitandukanye zikwiriye gushyira hamwe mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke biri kurushaho kwiyongera

    Abarangije amasomo ni 34 bo mu bihugu icyenda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-bakuru-bo-mu-bihugu-icyenda-basoje-amasomo-mu-ishuri-rikuru-rya

  • BPR Bank Rwanda Plc yashimiwe uruhare mu iterambere rya Rusizi mu myaka 50 ishize – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho ku wa 19 Kamena 2025, mu mugoroba w'ubusabane bwahuje ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc n'abakiliya bayo bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke.

    Ni ubusabane bwaranzwe no kwishimira ibyagezweho mu myaka 50 iyi banki imaze ishinzwe no kungurana ibitekerezo ku bikwiye gushyirwamo imbaraga mu myaka iri imbere.

    Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, dutuwe n'abaturage barimo abahinzi b'umwuga by'umwihariko tukagira abaturage bayobotse ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuva mu myaka yashize.

    Mu 1975, ubwo iyi banki yashingwaga abaturage bahise bayigana kuko bahoranaga impungenge z'umutekano w'amafaranga yabo inabongerera igishoro binyuze mu nguzanyo ibaha.

    Nsengiyumva Innocent wavuze mu izina ry'abakiliya ba BPR Bank mu Karere ka Rusizi yashimye uruhare BPR Bank Plc yagize mu guteza imbere ubuhinzi bw'umuceri uhingwa mu kibaya cya Bugarama gikora ku mirenge irenga itanu muri 18 igize Akarere.

    Ati “Turashima inguzanyo yihariye ihabwa abahinzi, yorohereje abahinzi by'umwihariko abahinzi b'umuceri bo mu kibaya cya Bugarama. Turashima ikoranabuhanga rya BPR Bank Plc rituma tubona serivisi yihuse, burya ubushabitsi ni vuba vuba, ni ya hene umuntu afata igihebeba, mukomeze muduhe serivisi zinyarutse”.

    Umulisa Yvette yashimye gahunda y'ubusabane avuga ko ubwo iheruka kubera mu Karere ka Rusizi mu 2023, batanze icyifuzo cy'uko hashyirwaho inguzanyo yihariye yo gufasha abagore none bikaba byarakozwe.

    Ati “Nabonye mwaradushyiriyeho gahunda yitwa Ikamba, ihugura abagore n'abakobwa ku bijyanye no gutegura no gucunga imishinga,ndetse bakanahabwa inguzanyo nta ngwate, turabibashimiye”.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko bahisemo gusabana n'abakiliya babo mu rwego rwo kubashimira ubufatanye n'ubudahemuka bagaragarije banki mu myaka 50 ishize.

    Ati “Intara y'Iburengerazuba, cyane cyane Akarere ka Rusizi, ifite umwihariko udasanzwe mu mateka yacu. Aka karere kagize uruhare mu guteza imbere ubukungu, ni ho hatuye bamwe mu bakiliya b'indahemuka, bamaze igihe kinini badufasha”.

    Mutesi yavuze ko nka BPR Bank Rwanda Plc, batewe ishema no kuba baragize uruhare mu iterambere ry'Akarere ka Rusizi binyuze mu gutera inkunga za Kaminuza, gushyigikira uruhererekane nyongeragaciro ku gihingwa cy'umuceri, kuva ku bahinzi kugera ku nganda ziwutunganya.

    Ati “Twabonye ubushobozi mu bacuruzi bato bambukiranya imipaka tubaha inguzanyo zabafashije gutera imbere, tuzakomeza gutera inkunga aka gace kugira ngo aka karere gatere imbere birushijeho mu myaka iri imbere”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko BPR Bank Rwanda Plc iri mu za mbere zashinzwe mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu ubu akaba ari mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

    Ati “Byumvikana neza ko yagize uruhare rukomeye mu kongera ishoramari ry'abikorera, kuko iri muri banki za mbere zabaye hano kandi zigakoreshwa n'abaturage baba abacuruzi banini n'ab'ubushobozi buciriritse”.

    BPR Bank Rwansda Plc, yijeje abakiliya bayo bo mu Karere ka Rusizi ko izakomeza gushyira imbaraga mu kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rwo kubaha serivisi inoze kandi yihuse inabasezeranya kongera abayihagarariye ku masantere y'ubucuruzi itarageramo.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR bank Plc, Patience Mutesi yavuze ko batewe ishema n’uruhare bagize mu guteza imbere abaturage ba Rusizi

    Meya wa Rusizi, Sindayiheba Phanuel yashimye uruhare rwa BPR Bank Rwanda Plc mu iterambere ry’abaturage ba Rusizi

    Abakiliya ba BPR Bank Rwanda Plc bayishimiye ko ibitekerezo batangiye mu busabane bihabwa agaciro kandi bikagashyirwa mu bikorwa

    Abakiliya ba BPR Bank Rwanda Plc bayishimiye ko ibitekerezo batangiye mu busabane bihabwa agaciro kandi bikagashyirwa mu bikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-plc-yashimiwe-uruhare-mu-iterambere-rya-rusizi-mu-myaka-50

  • Musanze: Handspun Hope yashimiwe uruhare mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 19 Kamena 2025 n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, ubwo hatahagwa inzu nshya ebyiri zizafasha mu kwita ku bagore bafite ibibazo bitandukanye n'urugo mbonezamikurire rw'abana.

    Handspun Hope ni Umuryango wa Gikristo utari uwa leta ukorera mu Ntara y'Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze, ugamije guca burundu ubukene bwibasiye abagore bari mu kaga n'imiryango yabo.

    Inyubako nshya ebyiri zatashywe zizafasha mu burezi bw'abana bato (daycare center), nk'intambwe ikomeye mu kurera neza abato binyuze mu burezi bw'ingo mbonezamikurire.

    Izi nyubako kandi zizifashishwa mu kwigisha abagore imyuga itandukanye, kubaha amahugurwa n'ahantu ho kwagurira ubumenyi, aho bazajya basengera, icyumba cyo kuvuriramo abarwayi, icyumba mberabyombi cyakira abarenga 300, amashuri n'ibindi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yashimangiye ko Handspun Hope ari umufatanyabikorwa w'ingenzi kuva mu 1976, aho ufasha ahanini abagore bafite amateka akomeye y'ihohoterwa, ubwandu bwa virusi itera SIDA no kudahabwa agaciro mu muryango.

    Ati 'Uyu muryango uhemba umushahara wa buri kwezi ungana n'ibihumbi 120 Frw wongerwaho 16,700 Frw ashyirwa mu kigega cyo kwizigamira. Ariko kurenza ibyo, Handspun Hope itanga ubufasha bujyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, inashishikariza abagore kugira ubuzima bushya bushingiye ku ndangagaciro za Gikristo.'

    Ubuyobozi bw'Akarere bwagaragaje ko ibikorwa bya Handspun Hope bihuzwa n'Intego ya gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2) by'umwihariko mu guteza imbere urwego rw'imari n'ubukungu, guteza imbere abagore n'iterambere ry'ibikorwa remezo.

    Akarere kasabye Handspun Hope kongera umubare w'abana bafashwa n'urugo mbonezamikurire (ECD), kongera abagore bitabwaho, gufatanya mu kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, kongera amazi meza no gufasha abangavu babyariye mu rugo.

    Akarere kemeje ko gafite ubushake bwo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire (MoU) na Handspun Hope, mu kurushaho kunoza ubufatanye no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Umuyobozi mukuru wa Handspun Hope mu Rwanda, Igiraneza Confiance yavuze ko intego nyamukuru ari ukwita ku iterambere ry'umuryango nyarwanda cyane cyane umugore wo mu cyaro, guharanira uburezi bwuzuye bw'umwana, kwita ku mirire myiza y'abakiri bato no guteza imbere ibindi bikorwa byose biganisha ku iterambere.

    Igaraneza yavuze ko muri Handspun Hope abakozi bihariye bafasha mu buzima bwa buri munsi, barimo impuguke mu buzima bwo mu mutwe, abavuzi b'indwara rusange, umukozi ushinzwe imibereho myiza n'umuforomokazi mu rwego rwo kurushaho kubaka imibereho myiza irambye y'aba babyeyi n'imiryango yabo

    Umuryango Handspun Hope ufasha abagore barenga 200 bafite ibibazo birimo virusi itera SIDA, diabète, n'izindi hamwe n'abana babo barenga 100, aho bubakiwe amashuri, ivuriro, urugo mbonezamikurire n'ibindi.

    Aho bigishirizwa umwuga w’ubugeni naho hari ibikoresho bibafaha guhugurwa neza

    Aba babyeyi bigishwa gukora imirimo itandukanye irimo n’iy’ubugeni

    Bigishwa no kuboha imyenda n’ibindi bikoresho

    Irerero ry’abana ririmo ibikoresho bijyanye na bo

    Ubu ni ubwoya bw’intama bufasha abagore kuboha no gukora imitako n’ibikoresho bitandukanye

    Umuyobozi mukuru wa Handspun Hope, akaba ari na we wayishinze, Diana Wiley yagaragaje intego yabo ari ugufasha umugore wo mu cyaro kwikura mu bukene

    Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi muri Handspun Hope, Tyler Johnson yavuze ko bazakomeza guteza imbere ibikorwa biganisha ku mibereho myiza y’abagore bugarijwe n’ibibazo bitandukanye

    Umuryango wa Handspun Hope ufasha abagore bafite ibibazo by’uburyayi butandukanye aho 97% hafashwa abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-handspun-hope-yashimiwe-uruhare-mu-kuzamura-imibereho-myiza-y-abaturage

  • Abarimu 45% bo mu mashuri yisumbuye ni bo bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Politiki y'Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose, mu nama ku ishusho y'uburezi mu Rwanda, yateranye kuri uyu wa 20 Kamena 2025, igahuriza hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera n'abafatanyabikorwa mu bijyanye n'uburezi, hagamijwe gushaka umuti w'ibibazo bikibangamiye uburezi by'umwihariko mu mashuri yisumbuye.

    Dr. Baguma yagaragaje ko abarimu bo mu mashuri yisumbuye na TVET bari ku rugero rushyitse mu Cyongereza ari 45%, bavuye kuri 38% mu 2024/25, hakaba hari intego ko bagomba kugera kuri 80% mu 2029.

    Ati 'Turashaka ko byibuza tuzamura kuko murabizi ko Icyongereza ari cyo dukoresha nk'ururimi twigishirzamo, yaba ku banyeshuri, yaba no ku barimu, ururimi rw'Icyongereza ni ikintu gikomeye cyane. Tuzahugura abarimu kugira ngo byibuze bazamuke muri aya masomo.'

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwiga no kumenya neza indimi, by'umwihariko Icyongereza nk'ururimi rwigishwamo mu Rwanda, ariko cyane cyane abarimu ko bakwiye kugira ubumenyi buhagije kuko ari byo bifasha n'abo bigisha.

    Ati 'Iyo wigisha mu Cyongereza, n'iyo wigisha Imibare, ukaba utumva Icyongereza neza kandi ari cyo wigishamo na ya Mibare wigisha abana bagira ikibazo. Rero ni ngombwa ko abarimu tubafasha, kugira ngo urwo rurimi bigishamo barwumve.'

    Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda, ku wa 19 Kamena 2025, Minisitiri w'Inyebe, Dr. Ngirente Edouard, yagaragaje ko hari ingamba Guverinoma yashyizeho mu gukemura ikibazo cy'abarimu badafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.

    Ati 'Mwumvise ko twazanye abarimu bo muri Zimbabwe, n'ubu turashaka kuzana abandi, abo twazanye buriya benshi, ni abigisha Icyongereza mu mashuri yigisha uburezi, kugira ngo abarezi bazavamo bazabe bavuga Icyongereza neza.'

    'Hari gahunda noneho dufite yo gutanga imyaka ibiri ku barimu bari mu kazi, bakiga Icyongereza, hanyuma bagakora ikizami, ugitsinze akaguma mu bwarimu, utagitsinze bikaba bigaragara ko noneho adashobora kuguma mu bwarimu kuko azaba adashoboye kwigisha mu rurimi rwo kwigishamo.'

    Iteka rya Minisitiri Minisitiri w'Intebe ryo ku wa 12 Ugushyingo 2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b'amashuri y'uburezi bw'ibanze riteganya ko ikizamini cy'akazi ku mwalimu kigomba gukorwa mu Cyongereza nk'ururimi rwo kwigishamo, yaba yigisha urundi rurimi kigakorwa muri urwo ashaka kwigisha.

    Ingingo ya 10 yaryo irimo igika kivuga ko 'Umukandida w'umwarimu akora kandi ikizamini cy'Icyongereza nk'ururimi rukoreshwa mu burezi. Umukandida utsinzwe ntahabwa akazi.'

    Rinateganya ko kugira ngo umwalimu azamurwe mu ntera ari uko afite uruhushya rwo kwigisha rutangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; afite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu bijyanye no kwigisha; cyangwa amaze imyaka itatu y'uburambe mu ntera arimo.

    Anasabwa kandi kuba yaratsinze 'isuzumabumenyi ry'Icyongereza rikorwa buri myaka itatu hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; kandi yaratsinze isuzuma risoza amahugurwa nyongerabushobozi hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.'

    Ingingo ya 46 itegeka ko umwalimu utsinzwe Icyongereza inshuro ebyiri mu masuzuma bakora azajya yirukanwa mu kazi.

    Abarimu bo mu yisumbuye bangana na 45% ni bo gusa bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bo-mu-yisumbuye-bangana-na-45-ni-bo-gusa-bafite-ubumenyi-buhagije-mu

  • Amakamyo 31 y'ibikoresho bya SAMIDRC yacyuwe anyujijwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n'abakuru b'Ibihugu by'Umuryango wa Afurika y'amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe 2025, cyo guhagarika ubutumwa bwayo.

    Icyiciro kigizwe n'amakamyo 31 atwaye ibikoresho ni abasirikare barindwi cyatashye kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Kamena 2025.

    Saa Munani z'amanywa nibwo ibi bikoresho byanyuze mu Karere ka Nyabihu, ahazwi nko ku Mukamira.

    Ingabo zari mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zatangiye gutaha, ku wa 12 Kamena 2025, zinyuze mu Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amakamyo-31-y-ibikoresho-bya-samidrc-yacyuwe-anyujijwe-mu-rwanda