Blog

  • Ingabo z’u Bufaransa zishe umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba ukorera muri Sahara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Macron yavuze ko urupfu rwa Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, ari intsinzi ikomeye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Sahara.

    Ingabo z’Abafaransa zishyigikiwe n’ubutasi bwa Amerika, zimaze imyaka zihiga uduce twose tubarizwamo imitwe y’abajihadiste ngo ziturimbure.

    Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC, kivuga ko imitwe y’inyeshyamba z’abayisilamu imaze gukwirakwira mu turere twinshi two muri Afurika, harimo Mali, Niger, Tchad na Burkina Faso.

    source : https://ift.tt/3hG0r10

  • Umunyamideli Rugamba yambitse impeta umukunzi we [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Rugamba ,'Sharon' yanditse kuri konti ye ya Twitter mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, abwira inshuti ze n'abandi ko yambitswe impeta y'urukundo. Ati 'Buri wese afate icyo kunywa.'

    Bucyeye, Sharon yanditse yifuriza igitondo cyiza Matthew Rugamba arenzaho emoji y'umutima, emoji igaragaza icyo kunywa anakoresha emoji ishushanya impeta y'urukundo.

    Mu kumusubiza, Rugamba yagaragaje ifoto ari kumwe n'umukunzi we bari ahantu hatatse handitse “Marry me” ubwo yamusabaga kumwemerera bakazabana ubuziraherezo nk'umugabo n'umugore.

    Uyu mukobwa yananditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yemereye [Yambwiye 'Yego'] Rugamba gukomezanya urugendo rw'urukundo ruganisha kurushinga.

    Inzu y'imideli ya House of Tayo yavuye ku kifuza cyo gushaka kugira umwihariko mu kumurika imideli n'ibindi biyishamikiyeho. Uhereye nko kuyindi mideli ukagera kuburyo Abongereza badoda bijyanye na gakondo yabo.

    Intumbero ya House of Tayo ni ugukora imideli ariko ikaba imurika ubushongore, ubukaka n'umurange wa Afurika. Iki kigo gikorana n'abahanzi nyarwanda ndetse n'abadozi. House of Tayo yambika ibyamamare mu ngeri zinyuranye n'abandi.

    Matthew Rugamba washinze inzu y'imideli 'Tayo' yagaragaje ko yambitse impeta y'icyizere umukunzi we

    'nonsharon_xo' [Niyo mazina akoresha kuri Twitter] yatangaje ko yabwiye 'Yego' umukunzi we Rugamba

    Inshuti z'aba bombi barimo Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe iterambere, RDB, zishimiye intambwe bombi bateye yo kwiyemeza kurushinga

    Sharon na Rugamba bamaze igihe mu munyenga w'urukundo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamideli-rugamba-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto

  • Perezida Museveni n'umufasha we bateranye imitoma ku munsi w'isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwuzuye imbamutima,umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni yanditse ubutumwa kuri Twitter ashimira Imana kuba ikimurinze ndetse amusabira umugisha

    Yagize ati 'Dukomeje gushimira Imana kubera ubuzima bwawe,kuba ukiriho, ukomeye,n'ubuntu Imana yakugiriye.Imigisha myinshi y'Imana ikomeze kugukikiza no kugushoboza kuyobora umuryango wacu n'Igihugu. Ugire Isabukuru nziza n'umwaka w'umugisha.'

    Perezida Museveni yahise asubiza ubu butumwa bw'umufasha we,akoresheje Twitter.Ati “Urakoze cyane Mama,n'uyu munsi ndacyashimira Imana yampaye impano y'agatangaza nkawe.Uri inkingi yanjye, inshuti magara, akabando k'ubuzima bwanjye ! Ntegereje kugeza ku myaka 100 tukiri kumwe.'

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni,yaboneyeho gushimira inshuti ze zose zamwifurije isabukuru nziza zimwoherereza ubutumwa.

    Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi, yavutse tariki 15 Nzeri 1944 avukira mu gace ka Ntungamo mu majyepfo ya Uganda.

    Afite umugore witwa Janet Museveni babyaranye abana bane aribo Muhoozi,Natasha Karugire,Patience na Diana.

    Mu mwaka wa 1986 nibwo Museveni yageze ku butegetsi nyuma yo guhirika Bwana Obote,nyuma yagiye atsinda amatora inshuro 6 zose aheruka kwiyamamazamo.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/perezida-museveni-n-umufasha-we-bateranye-imitoma-ku-munsi-w-isabukuru-ye

  • Amavubi yasubiye inyuma ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi 'FIFA’ yatangaje uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku rutonde ngaruka kwezi rwa yo aho ruyobowe n’u Bubiligi, Brazil n’u Bwongereza bigakurikira, ni mu gihe u Rwanda rwasubiye inyuma umwanya umwe aho ruri ku mwanya w’128.

    Kuri uru rutonde rw’umusaruro wa Nzeri 2021 rwasohotse uyu munsi, rugaragaza ko n’ubundi amakipe 2 ya mbere yari ayoboye ukwezi gushize kwa Kanama ari yo akiyoboye.

    Habaye impinduka imwe mu makipe 10 ya mbere, aho Denmark yajemo havamo USA, andi yagiye ahinduranya imyanya.

    Ibihugu 10 bya mbere ni u Builigi, Brazil, U Bwongereza ubushize yari iya 4, France ubushize yari iya 3, Italy, Argentine, Portugal ubushize yari iya 8, Spain ubushize yari iya 7, Mexico, Denmark ubushize yari iya 11.

    Ku ruhande rw’u Rwanda rwasubiye inyuma umwanya umwe aho ubushize rwari urw’127 ubu rukaba rwageze ku mwanya w’128.

    Muri Afurika igihugu kiri hafi ni Senegal iri ku mwanya wa 21 ku Isi, icya kabiri ni Tunisia ya 25, Algeria 30, Morocco ya 33, Nigeria 34, Misiri 48, Ghana 53, ni mu gihe u Rwanda muri Afurika ari urwa 34.

    Muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba Uganda niyo iyoboye aho iri ku mwanya wa 86 ku Isi na 18 muri Afurika, Kenya 102 na 22 muri Afurika, Rwanda 128 na 34 muri Afurika, Tanzania 132 na 37 muri Afurika, Ethiopia 134 na 39 muri Afurika, Burundi 141 na 41 muri Afurika, Sudani y’Epfo 165 na 47 muri Afurika.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yasubiye-inyuma-ku-rutonde-ngaruka-kwezi-rwa-fifa

  • Umutoza watoje Amavubi n’umutoza wa Police ku rutonde rw’abatoza batanu bashobora kuvamo umutoza wa Kenya #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Police FC Frank Nutall na Johnathan McKinstry watoje Amavubi, bari ku rutonde rw’abatoza 5 bashobora kuvamo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya 'Harambee Stars’ iherutse gutandukana na Jacob ‘Ghost’ Mulee.

    Mu mugoroba w’ejo hashize nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya, yatangaje ko uyu mutoza uherutse kunganya na Uganda n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, Jacob ‘Ghost’ Mulee yeguye ku nshingano ze.

    Nyuma y’uko asezeye, ikinyamakuru Goal cyatangaje ko urutonde rw’abatoza 5 bashobora kuvamo umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya.

    Kuri uru rutonde harimo umutoza Johnathan McKinstry watoje u Rwanda akageza Amavubi muri ¼ cya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, uyu mutoza kandi akaba yaranatoje ikipe y’igihugu ya Uganda.

    Frank Nutall, umwongereza uheruka gusinyira ikipe ya Police FC mu Rwanda, na we ari kuri uru rutonde rw’abatoza bashobora guhabwa aka kazi.

    Uyu mutoza akaba yaratwaye shampiyona ya Kenya 2015 adatsinzwe na rimwe, ibintu byaherukaga mu 1976. Uyu mutoza yatoje amakipe arimo Zamalek mu Misiri, Oasks muri Ghana na Township Rollers yo muri Botswana.

    Uru rutonde kandi harimo Robert Matano utoza Tusker FC ya Emery Mvuyekure, Francis Kimanzi wa Wazito FC na Zdravko Logarusic umunya-Croatia watoje amakipe yo muri Kenya nka Gor Mahia na AFC Leopards.

    Johnathan McKinstry ari mu bahabwa amahirwe yo gutoza iyi kipe

    Frank Nutall asanzwe ari umutoza wa Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-watoje-amavubi-n-umutoza-wa-police-ku-rutonde-rw-abatoza-batanu-bashobora-kuvamo-umutoza-wa-kenya

  • Cristiano Ronaldo yimutse mu nzu y'akataraboneka yari atuyemo kubera urusaku rw'intama bari baturanye #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi mushya wa Manchester United w'imyaka 36, ​​akunda kuruhuka cyane nyuma y'imikino n'imyitozo,ariyo mpamvu yimutse akava muri iyi nzu y'ibyumba birindwi akajya mu yindi.

    Ronaldo yahisemo kwimukira mu yindi nzu ya miliyoni 3 z'amapawundi nayo ifite ibyumba byo kuraramo birindwi isanzwe ari iy'uwahoze akinira Manchester United.

    Itsinda ry'abashinzwe umutekano niryo ryazanye uyu mukinnyi mushya wa Man Utd n'umuryango we muri uru rugo rwa miliyoni 6 z'amapawundi nyuma yo kwemera gusubira muri United.

    Ariko uyu rutahizamu, umukunzi we Georgina Rodriguez w'imyaka 27, hamwe n'abana babo bane bayivuyemo nyuma y'icyumweru kimwe gusa,kubera urusaku rw'intama ndetse n'umutekano utizewe.

    Uwatanze amakuru yagize iti: 'Nubwo inzu ari nziza kandi izengurutswe n'urwuri n'ishyamba ariko yegereye intama zisakuza cyane mu gitondo.

    Yari yegereye inzira nyabagendwa kandi umuhanda uri imbere watumaga abantu bareba inyubako imbere.

    Ronaldo ni umukinnyi w'umunyamwuga cyane utanga byinshi kugira ngo aruhuke nyuma y'imikino, bityo hemejwe ko ari byiza aramutse yimutse we n'umuryango we.'

    Urugo rushya Ronaldo yimukiyemo, muri Cheshire, rufite pisine, icyumba cya sinema hamwe na garage y'imodoka enye nubwo we afite imodoka nyinshi yatanzeho akayabo ka miliyoni 17 zamapawundi.

    Iyi nyubako ye nshya ifite kamera za CCTV, amarembo y'amashanyarazi kandi irinzwe n'abashinzwe umutekano benshi.

    Nk'uko abashinzwe imitungo babitangaza,iyi nzu irihariye bitewe n 'ubusitani bwiza bugaragaza ubwiza bwayo.

    Uwatanze amakuru yagize ati: 'Ronaldo yabaga hafi aho ubwo yakinaga muri United mbere, ariyo mpamvu yumva ari nko mu rugo.”


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yimutse-mu-nzu-y-akataraboneka-yari-atuyemo-kubera-urusaku-rw

  • Abayobozi b’Imidugudu barasaba guhabwa telefoni zibafasha kunoza akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi bagaragaza ko mu kazi bakora, cyane cyane muri ibi bihe iterambere rikataje, ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa, riri mu by’ibanze byabafasha mu kazi ko gutanga amakuru na za raporo z’ibibera mu Midugudu bayobora.

    Ngo benshi muri bo, usanga batabasha kuzuza izo nshingano uko bikwiye, bitewe n’uko hari abatunze za telefoni zitari ku rwego rworoshya ihanahanamakuru, cyane cyane mu buryo bw’amashusho cyangwa amafato, igihe bakeneye kubigeza ku nzego zibakuriye.

    Bamwe mu bakuru b’Imidugudu bo mu Karere ka Musanze, barimo uwagize ati: “Nk’abantu dushinzwe kunganira no gukurikirana uko abaturage bashyira mu bikorwa gahunda za Leta, dukunze kugira imbogamizi mu gutanga raporo z’ibiba byabereye mu mudugudu. Urugero niba hari nk’ubwiherero cyangwa inzu byubakiwe umuturage mu mudugudu; Umuyobozi w’Umudugudu aba akwiye kubikorera raporo y’amafoto n’ubutumwa bigaragaza uko igikorwa cyagenze. Kuba muri twe hari abadafite telefoni zigezweho, ni imbogamizi ikomeye. Akaba ari ho duhera, dusaba ubuyobozi, kugira icyo bukora, bukorohereza abayobozi b’Imidugudu kubona za smartphones”.

    Abakuru b’Imidugudu baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko benshi muri bo bakoresha udutelefoni duto, tutari ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga ryo gufotora, gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bwihutisha kandi bukanakwirakwiza amakuru byihuse. Ngo n’abagira telefoni ziri kuri urwo rwego za Smartphones, ni ababa baragerageje kwishakamo ubushobozi mu mikoro yabo make, bakabasha kuzigurira ku giti cyabo; gusa ariko na bo, ngo usanga ari mbarwa.

    Muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, abayobozi b’Imidugudu nk’uko bakomeje babitangariza Kigali Today, ngo ni bamwe mu bantu bitigeze byorohera gukora inama zibahuza hagati yabo cyangwa zibahuza n’inzego zibakuriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera kutagira smartphones.

    Umwe muri bo ati: “Kubera gahunda zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, inama zihuza abantu benshi zirakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni. Ikindi ni uko imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp ziri kwifashishwa mu guhanahana amakuru byihuse; ariko twe abayobora Imidugudu, bikatubera inzitizi kuko tudafite smartphones twakwifashisha”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yizeza aba bayobozi ko hari gutekerezwa uburyo bazahabwa telefoni zigezweho, kandi ngo bashonje bahishiwe.

    Yagize ati: “Ikibazo cya smartphones cyakunze kugarukwaho n’abayobozi b’Imidugudu. Ariko icyo nababwira ni uko natwe tuzi neza ko bazikeneye koko. Ndetse bakagombye kuba baramaze kuzihabwa mu bihe byashize, ariko nk’uko mubizi, icyorezo Covid-19 cyadindije ibikorwa byinshi, kigira n’ingaruka ku bukungu. Abayobozi b’Imidugudu nabizeza ko bashonje bahishiwe. Gusa sinavuga ngo barazihabwa uyu munsi cyangwa ejo, gusa ndabizeza ko tubifite muri gahunda”.

    Nyirarugero, yasabye Abayobozi b’Imidugudu ko mu gihe bagitegereje kuzibona, bakomeza kurangwa n’imikorere inoze. Yagize ati: “Abayobozi b’Imidugudu, tubaziho kurangwa n’ubwitange n’umurava mu mikorere yabo. Ari na yo mpamvu, mu gihe bagitegereje guhabwa smartphones, tubasaba kuba bifashisha uburyo basanzwe bakoresha, mu rwego rwo kwirinda ko habaho icyuho mu kazi”.

    Akangurira abayobozi b’Imidugudu, gukomeza umurimo bakora wo kwegera abaturage, bakamenya ibibazo byabo kandi bakabafasha kubikemura; ibirenze ubushobozi bwabo, bagatanga amakuru byihutirwa kugira ngo bafatanye n’izindi nzego kubikemura byihuse.

    Intara y’Amajyaruguru igizwe n’Imidugudu 2,743 bivuze ko hakenewe smartphones zingana n’uwo mubare.

    source : https://ift.tt/3lyO7kB

  • Nyagatare: Abahinzi barasaba ubuyobozi kubarinda abashumba baboneshereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na banyiri inzuri ziri haruguru y’igishanga mu Murenge wa Katabagemu ku wa 10 Nzeli 2021, aborozi bavuze ko n’ubwo abashumba babo boneshereza abahinzi baba batabibatumye.

    Mu bahinzi bonesherezwa harimo abakora ubutubuzi bw’imbuto z’ibigori, ibishyimbo na Soya.

    Konesherezwa ahanini bituruka ku muyoboro w’amazi uca haruguru y’imirima, aborozi bakaba bawukoresha buhira inka zabo.

    Bamwe mu bahinzi bavuga ko ikibazo cyo konesherezwa kigenda gifata indi ntera, cyane mu gihe cy’impeshyi.

    Mutamuriza Grace, umwe mu bafite imirima bakodesha mu gishanga cya Rwangingo yifuza ko ubuyobozi bwakwihanangiriza aborozi bakita ku matungo yabo.

    Yagize ati “Akenshi inka zikunze gucika zikajya mu myaka cyangwa abashumba bakazishoramo, turasaba ko Leta yadufasha ikabwira aborozi na bo bakita ku matungo yabo”.

    Munyankumburwa Laurent avuga ko uretse kuba hari ubwo amatungo acika abashumba akajya mu mirima yabo, ariko na none hari n’abashumba bitwikira ijoro bakaragira imirima ku hushake.

    Ati “Ikibazo kirahari kandi kirakomeye, abashumba bitwikira ijoro bagashora mu myaka y’abahinzi. Hari ubwo basanga abahinzi baraririye imirima yabo za nka bakazifata bakazishyikiriza ubuyobozi, icyakora ubuyobozi muri iyi minsi bubyitayeho burabafata bukabaca amande”.

    Uretse abahinzi bonesherezwa, hari n’ikibazo cy’umwuzure igihe cy’imvura imyaka y’abahinzi ikarengerwa n’amazi.

    Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Bucagu Charles, yavuze ko hari umushinga wo kuhira uzakorerwa mu gishanga cya Rwangingo, ukazakemura ikibazo cy’umwuzure ndetse hagasanwa na damu z’aborozi zikunze gukama igihe cy’impeshyi.

    Yagize ati “Haruguru ya kanali dufite inzuri, ikibazo gihari ni uko mu gihe cy’izuba hari ‘Valley Dams’ zo mu nzuri zikama bikaba ngombwa ko abashumba bashora inka zabo mu gishanga zikajya konona ibikorwaremezo. Ubu dufite umushinga uzita ku bikorwa byose byo kuhira no kugabanya imyuzure muri iki gishanga, uwo mushinga uzatunganya na damu z’aborozi”.

    Dr. Bucagu yemeza ko inyigo y’uyu mushinga yakozwe n’abatekinisiye ba RAB na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’amafaranga asabwa kugira ngo bizakorwe yamaze kugaragazwa, biteganyijwe ko ibikorwa byo gusana igishanga bizatangira muri Gashyantare umwaka wa 2022.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yibukije aborozi ko inka zizafatwa zonnye ba nyirazo bazajya bacibwa amande bityo bakwiye kuzitaho kugira ngo bayirinde.

    source : https://ift.tt/3tMBx4X

  • Ubufatanye bw’inzego zose ni bwo buzatuma ihohoterwa rikorerwa abana ricika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bitabiriye ubwo bukangurambaga
    Abaturage bitabiriye ubwo bukangurambaga

    Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 14 Nzeli 2021, mu bukangurambaga bwiswe “Tujyanemo mu kurengera abana”, bugamije guhashya ihohoterwa rikorerwa abana, harimo guterwa inda, gukoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi, bwakorewe mu Murenge wa Fumbwe.

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku ya 08 bukazasozwa ku ya 30 Nzeli 2021.

    Mutoni yavuze ko impamvu y’ubu bukangurambaga, ari ukugira ngo barengere abana mu byiciro bitatu bitandukanye.

    Harimo kurengera abana, kubarinda ubuzererezi no gukoreshwa imirimo ivunanye ndetse no kubarinda Covid-19 n’ibindi bibazo bitandukanye.

    Yavuze ko iki gihe cy’ibiruhuko ndetse n’ingaruka za Covid-19, abana bamwe bataye ishuri abandi bagashinga ingo imburagihe, ari cyo cyatumye batekereza gukora ubu bukangurambaga kugira ngo bafatanye n’inzego z’ibanze n’ibyiciro bitandukanye kugira ngo barengere umwana w’Umunyarwanda.

    Ati “Ibyo ni tubifatanya tukarengera umwana, turumva tuzagira abana benshi bazasubira mu ishuri, tugire abana bacye bazerera cyangwa nta n’umwe ukizerera”.

    Ni ubukangurambaga buzibanda ku kwegera ababyeyi bafite abana bataye ishuri, ab’ababyaye imburagihe n’abandi bagiye bagira ibibazo bitandukanye, kugira ngo bafatanye gukumira ndetse no kugarura abamaze kuva mu miryango yabo.

    Ku kibazo cy’abangavu baterwa inda, hari abaturage bavuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagenda biguru ntege mu gufata ababa bahohoteye abana b’abakobwa.

    Ngo hari ubwo bakora raporo y’abagabo babahohoteye ariko bagatinda gufatwa, bamenya amakuru bagatoroka bityo abayobozi mu nzego zose bakwiye gufatanya no kwihutira gufata abakekwaho gusambanya abana.

    Icyakora na none ngo hari ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera abana.

    Umwe ati “Hari ababyeyi badohotse ku nshingano, imyitwarire y’abana babo ntibayiteho. Ikindi hari ubwo dukora raporo y’abana batewe inda tukanayitanga, abayihawe ntibabyiteho, uwateye inda byamugeraho agahita atoroka kubera abayobozi bayihawe batinze kumufata”.

    Kuri ubu Akarere ka Rwamagana kabarurwamo abangavu bari munsi y’imyaka 18 batewe inda 286, ariko abazibateye abenshi bakaba batarafatwa ari na yo mpamvu abaturage basabwa uruhare rukomeye.


    source : https://ift.tt/2VJGyhS

  • Kigali : Umusore yiyahuye asimbutse mu igorofa iri mu Mujyi rwagati #rwanda #RwOT

    Uyu musore yasimbutse aturutse mu iforofa ya Kabiri y’iyi nyubako yitura hejuru y’imodoka ariko bagiye kumukoraho basanga aracyatera akuka.

    Uyu musore wamenyekanye izina rimwe aho ngo yitwa Mutabazi, yahise avunika amaguru n’amaboko mu buryo bukomeye akaba yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse.

    Amakuru dukesha umwe mu bari bari hafi aho, avuga ko uriya musore yagiye kwiyahura akabanza guhamagara kuri telephone umwe mu bo mu muryango we akamubwira ko agiye kwiyahurira ku nyubako ndende izwi nka Ubumwe Grand Hotel.

    Ngo uwo wo mu muryango we yahise atega moto ngo age gutabara umuvandimwe we ariko ahageze ntiyamubona.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umusore-yiyahuye-asimbutse-mu-igorofa-iri-mu-Mujyi-rwagati