Blog

  • Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w'imikino y'amatsinda ya UEFA Champions League #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umunsi wa mbere w'amatsinda y'imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w'i Burayi, hakinwe imikino yose yokuva mu itsinda rya mbere kugeza ku rya munani, hose hamwe habonetse ibitego 44.

    Muri iyi mikino yatangiye kuwa Kabiri w'iki cyumweru, hakinwe imikino yo kuva mu itsinda rya E kugeza mu itsinda rya nyuma rya H, mu gihe kuri uyu wa gatatu ho hakinwe imikino yo kuva mu itsinda rya A kugeza mu itsinda E.

    Mu mikino yari itegerejwe cyane, ikipe ya Manchester United yatsindiwe mu Busuwisi na Young Boys ibitego 2-1 nubwo ari yo yari yabanje gufungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Cristiano Ronaldo wagejeje ibitego 135 muri iri rushanwa.

    Uretse kuba Ronaldo akomeje kuba umukinnyi ufite ibitego byinshi mu mateka y'iri rushanwa yageze no ku gahigo ka Iker Casillas wakinnye imikino myinshi 177.
    Kuri uyu wa Kabiri kandi, ikipe ya FC Barcelona murugo yatsinzwe na Bayern Munich ibitego 3-0, ibi byiyongera ko mu mwaka ushize nabwo yari yatsinzwe ibitego 8-2 mu mikino yombi.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Paris St Germain yaraye inganyije na Club Brugge igitego kimwe kuri kimwe, ni umukino wa mbere wari uhuje bwa mbere mu kibuga Neymar, Mbappe na Messi.

    Muri rusange imikino yose yakinwe yatanze ibitego 44, harimo rutahizamu Sebastian Haller wa Ajax watsinze ibitego bine mu mukino umwe, Christopher Nkuku we yatsinze ibitego bitatu mu mukino ikipe ye ya RB Leipzig yaraye itsinze.

    Uko amakipe yatsindanye ku wa Kabiri:

    Itsinda E:
    FC Barcelone 0-3 Bayern Munich
    Dynamo Kyiv 0-0 Benfica

    Itsinda F:
    Young Boys 2-1 Manchester United
    Villarreal 2-2 Atalanta

    Itsinda G:
    Sevilla 1-1 Salzburg
    Lille 0-0 Wolfsburg

    Itsinda H:
    Chelsea 1-0 Zenit
    Malmö 0-3 Juventus

    Imikino yo kuwa gatatu:

    Itsinda A:
    Club Brugge 1-1 PSG
    Manchester City 6-3 RB Leipzig

    Itsinda B:
    Atlético Madrid 0-0 FC Porto
    Liverpool 3-2 AC Milan

    Itsinda C:
    Besiktas 1-2 Borussia Dortmund
    Sporting CP 1-5 Ajax

    Itsinda D:
    FC Sheriff 2-0 Shakhtar Donetsk
    Inter Milan 0-1 Real Madrid

    The post Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w'imikino y'amatsinda ya UEFA Champions League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibitego-44-nibyo-byabonetse-ku-munsi-wa-mbere-wimikino-yamatsinda-ya-uefa-champions-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibitego-44-nibyo-byabonetse-ku-munsi-wa-mbere-wimikino-yamatsinda-ya-uefa-champions-league

  • Rubavu: Batandatu bafatanwe ibyangombwa bihimbano bigaragaza ko bipimishije COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Bafatanywe inyandiko mpimbano zigaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19, bafashwe barimo kujya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafashwe ubwo abapolisi barimo gusuzuma ibyangombwa byabo ngo bambuke bajye muri Congo.

    Yagize ati “Bariya bantu uko ari 6 bageze ku mupaka aho abantu bambukira baza mu Rwanda cyangwa bajya muri Congo abapolisi bakorera ku mupaka basuzuma ibyangombwa byabo harimo ibigaragaza ko bipimishije COVID-19 barebye basanga ni ibihimbano bahita bafatwa gutyo.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko hari umwe muri bo wakoreye abo bose ibyo byangombwa kandi na we arabyiyemerera. Avuga ko yahereye ku cyangombwa kizima akijyana kuri mudasobwa akajya ahindura ibyanditseho agashyiraho amazina ya bariya bantu nyamara bo bataripimishije COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko bariya bantu bari bafite biriya byangombwa babizi ko ari ibihimbano. Yavuze ko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi iyo myitwarire ishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati “Ibyaha nka biriya hari abantu bakunze kubifatirwamo. Niba Leta yaradohoye igafungura serivisi zimwe na zimwe kandi zisaba ko umuntu abanza kwisuzumisha cyangwa kwikingiza COVID-19 ntabwo ariwo mwanya wo gucura ibyo byangombwa. Ababikora n’abatekereza kuzabikora twabagira inama yo kubireka kuko Polisi iri maso bazafatwa babihanirwe.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

    Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Bafatanywe ibyangombwa bihimbano bagaragaza ko bipimishije Covid-19

    source : https://ift.tt/2VJRNqz

  • RIB na UNICEF byatashye icyumba cyagenewe kwakira abana bakoze ibyaha n’ababikorewe – #rwanda #RwOT

    Kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro ku Ishami rishinzwe kurwanya Ihohoterwa rikorerwa Abana, ni ho habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iki cyumba kizafasha umwana gutanga amakuru y’ibyo agiye kubazwaho ariko bitamukuye umutima cyangwa ngo agire ubwoba.

    Ni ahantu hateguwe ku buryo umwana azajya ahagera agatuza, ntaterwe ubwoba n’ibyo ahasanze, ku buryo yicara akaruhuka, agatuza agatanga amakuru y’ibyo agiye kubazwaho, bitamuteye ubwoba.

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle yavuze ko aha hantu haje gukemura ibibazo byinshi mu guha abana ubutabera.

    Ati “Bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abafite ibyaha bakurikiranyweho, abakorewe ibyaha ndetse n’abafite amakuru bagomba gutanga.”

    Yakomeje agira ati “Abana akenshi bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye, bishobora gutuma akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze ku nzego z’ubutabera, ibyo ni ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mu bijyanye n’ubutabera rero turabibona, urabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye, cyangwa yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga. Ahantu nk’aha harakemura icyo kibazo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku makuru runaka yaba afite.”

    Kalihangabo yavuze kandi ko by’umwihariko ku byaha bijyanye n’ihohoterwa cyangwa gusambanya abana ari kenshi byagiye bigaragara ko abana babikorerwa bagatinya gutanga amakuru bitewe n’uburyo yabajijwemo cyangwa yanatewe ubwoba n’ababimukoreye.

    Ati “Hari n’inyandiko hano umugenzacyaha agenderaho zimwigisha uburyo agomba kubaza umwana cyangwa kuganiriza umwana nk’uwo nguwo. Aha rero hazadufasha kugira ngo uwo mwana tumufashe gutuza no kuvuga ibyo agomba kutubwira byose kugira ngo abone ubutabera.”

    Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko muri gahunda zitandukanye basanzwe bakorana na Leta y’u Rwanda bahisemo gukorana na RIB nk’urwego rushinzwe kugenza ibyaha kandi rukaba rukunze no guhura n’ibyaha bikorwa cyangwa ibikorerwa abana.

    Ati “Ni ibintu bizafasha mu kubahiriza bwa burenganzira bw’umwana ariko nanone bizafasha mu kugira ngo abana babashe kugira ahantu bashobora kugera bakisanzura, bakavuga ibyababayeho nta bwoba cyangwa ipfunwe, bitandukanye n’uko byakorwaga umwana ari imbere y’urukiko cyangwa imbere y’abandi bantu batandukanye.”

    Yakomeje agira ati “Ni iby’ingenzi ko umwana arindwa kugira icyo twita ihungabana rya kabiri. Hari ihungabana agira mu gihe cy’igikorwa [icyaha yakorewe cyangwa yakoze], noneho hakaba na rya hungabana agira iyo ari mu rukiko imbere y’abantu 20 cyangwa 25, asubiramo cya cyaha yakoze cyangwa yakorewe. Rero ubu buryo buzafasha kurinda ko umwana ahungabanywa kabiri.”

    RIB na UNICEF bitangaza ko n’ubwo iyi gahunda yo kubaka icyumba cyo kwita ku bana bahuye n’ibibazo bitandukanye, ’Child Friendly Space’, yatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 15 Nzeri 2021, izagezwa hirya no hino mu gihugu uko ubushobozi buzaboneka.

    Ku bijyanye n’ubushobozi bwo kwakira abana, RIB ivuga ko hashobora kwakirirwa benshi bashoboka ndetse hakiyongera ko hari n’ubundi buryo bwari busanzwe bukoreshwa mu gufasha abana bakorewe ibyaha cyangwa abakurikiranyweho ibyaha.

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle n’Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, bafungura ku mugaragaro iki cyumba

    Hatashywe icyumba cyagenewe kwakira abana bakoze ibyaha n’ababikorewe

    Icyumba nk’iki cyatangirijwe mu Karere ka Kicukiro ariko biteganyijwe ko bizagezwa ahandi

    Umuyobozi uhagarariye Unicef mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko umwana akwiye kurindwa kugira ihungabana

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko icyumba cyatashywe kizakemura ibibazo byinshi mu guha abana ubutabera

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3hCUa6o

  • Abana bafitanye ibibazo n’ubutabera bashyiriweho ibyumba bizajya bibafasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko ibyumba nk
    Biteganyijwe ko ibyumba nk’ibi bizubakwa n’ahandi kuri sitasiyo za RIB

    Ni ibyumba byatashwe ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, bikaba byarubatswe ku bufatanye n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu rwego rwo guha abana ahantu badashobora guterwa ubwoba n’ibyo basanze, ahubwo hakabafasha gutuza no kuruhuka kugira ngo bashobore kuganira n’ubabaza, batange amakuru ku byo bagiye kubazwaho ariko bitabakuye umutima cyangwa ngo bibatere ubwoba, kuko byababuza kuvuga no gutanga amakuru yaba afite cyangwa se kubazwa ibyo agomba kubazwa.

    Umuyobozi wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, avuga ko ibyumba byatashwe bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana.

    Ati “Bizafasha rero mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abana bafite ibyaha bakurikiranyweho, baba ari abana bakorewe ibyaha kuko na bo baba bafite amakuru bagomba gutanga, cyangwa se abana batanga ubuhamya mu butabera. Ibyo bituma ubutabera bugenda neza kuko ibimenyetso bimwe mu bikenewe biba byabonetse neza”.

    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana
    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana

    Ngo bikunze kugaragara ko akenshi bitewe n’ibiba byabaye ku bana hari igihe batinya iyo bagejejwe mu nzego z’ubutabera nk’uko Kalihangabo akomeza abisobanura.

    Ati “Abana bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye buriya akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze mu nzego z’ubutabera, ibyo n’ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mubijyanye n’ubutabera turabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye cyangwa se ko yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga, rero ahantu nk’ahangaha hakemura ibyo bibazo nk’ibyo ngibyo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku cyaha akurikiranyweho, cyangwa se yakorewe cyangwa se ku makuru yaba abifite”.

    Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lindsey Julianna, yavuze ko abana barenga 2000 bahura n’ubutabera, bityo bakaba bagomba kugira umwanya utekanye, utabatera ubwoba mu bihe bagomba kuzanwa ku biro bya RIB hakorwa iperereza.

    Ati “Ni ngomba kumenya ko umwana atagira icyo twakwita ihungabana rya kabiri, kuko haba hari ihungabana aterwa n’ibyamubayeho, ariko kandi iyo umwana ari buvuge ibyamubayeho imbere y’abantu 20 cyangwa 25 birongera bikamuhungabanya. Ubu buryo rero buzatuma twirinda iryo hungabana rya kabiri umwana ashobora guhura naryo”.

    Mu byumba byatashwe harimo icyumba kimwe cyo gutegererezamo, ibyumba bibiri byo kubarizwamo hamwe n’icyo gukurikiranirwamo.

    source : https://ift.tt/3ltqU33

  • Volleyball: Abakobwa b’u Rwanda barasoza amatsinda bahatana na Senegal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irahatana na Senegal Saa kumi n’ebyiri

    Kuri uyu wa Kane muri Kigali Arena, harakomeza imikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore, aho haza kuba hakinwa imikino ibiri ya nyuma mu itsinda B, ndetse n’umukino umwe mu itsinda A u Rwanda ruherereyemo.

    Ku i Saa munani zuzuye ni bwo hakinwa umukino wa mbere mu itsinda B, umukino uza guhuza ikipe y’igihugu y’u Burundi yanamaze gusezererwa, aho iza gukina na Kenya yamaze kubona itike ya ½. Ukaza gukurikirwa n’uhuza Republiha Iharanira Demokarasi ya Congo na Tunisia Saa kumi zuzuye.

    Ikipe y
    Ikipe y’u Rwanda yatsinze imikino ibiri ya mbere mw’iri tsinda

    Ku i Saa kumi n’ebyiri zuzuye, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanamaze kwibonera itike ya ½ igaruka mu kibuga, ikaza kuba ikina umukino wa nyuma w’amatsinda na Senegal yo yamaze gusezererwa.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Tunisia yegukanye igikombe mu bagabo


    source : https://ift.tt/3lvU8hD

  • Mu mashusho Meddy yatangiye kubara inkuru y’uruhererekane y’urukundo rwe n’umugore aherutse kurongora #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru ya Meddy na Mimi bise M&M Love Story, izajya itambuka mu mashusho aho agace ka mbere kagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021.

    Aka gace gatangira Meddy abara uburyo yahuye n’umugore we, ko hashize imyaka itanu ubwo yamusabaga ko yamugira mu mashusho y’indirimbo yariho akora, akamusaba ko yayigaragaramo ariko ko byamufashe umwaka kugira ngo abimwumvishe.

    Muri iki kiganiro cy’amashusho, haba humvikanamo ijwi ry’umugore akaba ari na Mimi ubari no kubaza ibibazo Meddy, amusubirishamo akanyuzamo agakubita agatwenge agira ati 'wawww.'

    Ngo icyo gihe Mimi yamenyesheje Meddy ko adashobora kujya mu mashusho y’indirimbo ye ariko ko yamushakira undi wayijyamo ariko we akumva ntanyuzwe kuko yumvaga ko ntawundi muntu ukwiye kujya muri ayo mashusho uretse Mimi.

    Avuga ko byageze aho akamwemerera, ubundi akaza mu gikorwa cyo gufata amashusho ariko ko yahise abona uwo mukobwa ari mwiza cyane ku buryo inshuti za Meddy bari kumwe icyo gihe zahise zivuga ziti 'Man ibi bintu biratangaje.'

    Akomeza agira ati 'Kuri iyo nshuro ya mbere nagize ubwoba imbere ya Camera…Kuva icyo gihe tuba inshuti zisanzwe.'

    Ngo muri ibyo bihe hari byinshi byariho bibabaho ariko biha igihe, ubundi bategereza igihe cya nyacyo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mashusho-Meddy-yatangiye-kubara-inkuru-y-uruhererekane-y-urukundo-rwe-n-umugore-aherutse-kurongora

  • Lt Gen Muhoozi ahamya ko nta guhirika ubutegetsi-Coup d'Etat bishoboka muri Uganda #rwanda #RwOT

    Umuhungu w'umukuru w'igihu cya Uganda, Yoweri Museveni, avuga ko igisirikare cy'icyo gihugu byagitwara umunsi umwe gusa mu guhashya abagerageza guhirika ubutegetsi nkuko byagendekeye Perezida wa Guinea Alpha Condé.

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, asanzwe ari umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka, mu butumwa yanditse kuri twitter, yavuze ko abasirikare bagumutse 'bashyirwa ku murongo'.

    Muri ubwo butumwa nkuko BBC ibitangaza, yashyizemo n'ifoto ya Col Mamady Doumbuya, umusirikare wayoboye ihirikwa ry'ubutegetsi muri Guinea.

    Mu cyumweru gishize, Perezida Museveni yahamagariye abahiritse ubutegetsi muri Guinea 'kuvaho', avuga ko ibyo bakoze ari 'ugutera intambwe inyuma'.

    Yabwiye igitangazamakuru France 24 ati 'byarakorwaga mu myaka 1960 — byari mu bigize ibibazo bya Afrika rero uko guhirika ubutegetsi ndabyamaganye'.

    Alpha Condé — Perezida wa Guinea yari muri manda ya gatatu, yahiritswe ku butegetsi tariki 5 z'uku kwezi kwa Nzeri n'abasirikare bagize urwego kabuhariwe, bamushinja ubutegetsi bubi na ruswa.

    Iryo hirikwa ry'ubutegetsi ryamaganiwe kure n'ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afrika, ariko abanya Guinea benshi berekanye ko bashyigikiye gukurwaho k'uwo mukuru w'igihugu w'imyaka 83, ariko bagasaba igisirikare kugarukana ubutegetsi bw'igisivile.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/lt-gen-muhoozi-ahamya-ko-nta-guhirika-ubutegetsi-coup-detat-bishoboka-muri-uganda/

  • Ibizakwereka umusore wamaze guhararukwa umukobwa bakundana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo ruraryoha ,gusa hari igihe kigera bikagaragara ko abakundana bamaze guharaukwana ,mbese bagatangira kugenda bahindura imigenzereze imwe n'imwe.

    Muri iyi nkuru ,tugiye kurebera hamwe ibintu byakubwira umusore wamaze guhararukwa umukobwa bakundana.

    1.Mugira ugutuza kudakenewe iyo muri kumwe

    Muba mukeneye kuganira kuri byinshi, ariko iyo muri kumwe hari ubwo mwese musanga mwacecetse bikabije. Arabibona ariko ntihagire icyo abivugaho. Umubaza ibintu by'ingenzi akakwirengagiza.

    2.Igihe mumarana wakibarira ku ntoki

    Ibi ntabwo biba ari bibi iteka, by'umwihariko nk'iyo umwe muri mwe ahugijwe n'akazi, n'umuryango se cyangwa n'ibindi bibazo. Niba ahugijwe n'ibi bintu uzabimenya kandi ubyubahe, ariko niba ubona nta mwanya aguha uzabimenya. Aha ushobora no kuzitanga bigapfa ubusa. Uzahite wibaza niba hari icyo wakora cyangwa niba urarekera iyo.

    3. Ntabwo akigushimisha nka mbere

    Ujya muri Salon, bagakora ku musatsi wawe, bakakwitaho ugasa neza cyane, ariko ugategereza ko avuga ko usa neza ugaheba. Nta n'ubwo aguha umwanya wo kureba uko wambaye neza. Ukora iyo bwabaga ariko ugasanga amaso ye ari kureba hirya.

    4.Muheruka gusohokana umwaka washize

    Bwa nyuma aherutse kukujyana ahantu gutembera no kuganira, ni mu mwaka washize, cyangwa ni cyera hari gushira amezi menshi. Akunda kuguha impamvu, za urabona akazi, urabona, nta mwanya ,…..

    5.Ntabwo agikunda ko muryama nka mbere

    Niba ntacyo udakora nka mbere, wowe ukaba utarigeze uhinduka, ukaba ubona atakibikeneye, ahari wabikoze mu gihe kitari icya nyacyo none yarabirambiwe nta n'aho muragera. Nta byishimo akikubonamo kubera wenda yahuye n'ukurusha ubwiza bwo mu gitanda.

    6.Yarekeye aho kukwandikira kandi ntakikuvugisha kuri telefoni nka mbere

    Ubusanzwe, abahungu barangwa no kwohereza ubutumwa bugufi kubo bakunda. Uyu musore we rero ikizakwereka ko atakikwiyumvamo, ni uko n'iyo muvuganye kuri telefoni, amera nk'uwo mutaziranye, ukumva ntakwitayeho, ni nawe umutaho umwanya kandi nawe urabizi. Umusore ukunda umukobwa bakundana, akora iyo bwabaga akamenya neza ko ameze neza.

    Aramusaza akamenya neza niba ameze neza, akamuhamagara cyangwa akamwandikira cyane, akamwereka ko arimo kumutekereza. Niba ibi yarabihagaritse rero, rekera aho kwibaza byinshi. Ibintu ntabwo bimeze neza.

    Source : https://yegob.rw/ibizakwereka-umusore-wamaze-guhararukwa-umukobwa-bakundana/

  • Abantu batandatu bafatanywe inyandiko mpimbano zigaragaza ko bipimishije Coronavirus bari kujya mu gihugu cya baturanyi #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa polisi y' u Rwanda dukesha iyi rwatangaje ko kuri uyu 14 Nzeri 2021, abantu batandatu bafatiwe ku mupaka witwa La Corniche One stop border post uherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo.

    Iyi nkuru dukomeza gukesha urubuga rwa polisi y' u Rwanda , ivuga ko abafashwe
    ni Itangishaka Meschack w'imyaka 29, Imanizabayo Isaac w'imyaka 30, Kamanzi Jean Pierre w'imyaka 35 ,Zigiranyirazo Ildephonse w'imyaka 40, Niyonkuru Daniel w'imyaka 31 na Niyonkuru Jean de Dieu w'imyaka 27. Bafatanywe inyandiko mpimbano zigaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19, bafashwe barimo kujya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafashwe ubwo abapolisi  barimo gusuzuma ibyangombwa byabo ngo bambuke bajye muri Congo.

    Yagize ati 'Bariya bantu uko ari 6 bageze ku mupaka aho abantu bambukira baza mu Rwanda cyangwa bajya muri Congo abapolisi bakorera ku mupaka basuzuma ibyangombwa byabo harimo ibigaragaza ko bipimishije COVID-19 barebye basanga ni ibihimbano bahita bafatwa gutyo.'

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko uwitwa Itangishaka Meschack ariwe wakoreye bariya bose ibyo byangombwa kandi nawe arabyiyemerera. Avuga ko yahereye ku cyangombwa kizima akijyana kuri mudasobwa akajya ahindura ibyanditseho agashyiraho amazina ya bariya bantu nyamara bo bataripimishije COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko bariya bantu bari bafite biriya byangombwa babizi ko ari ibihimbano, yavuze ko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n'amategeko kandi iriya myitwarire ishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Ibyaha nka biriya hari abantu bakunze kubifatirwamo. Niba Leta yaradohoye igafungura serivisi zimwe na zimwe kandi zisaba ko umuntu abanza kwisuzumisha cyangwa kwikingiza COVID-19 ntabwo ariwo mwanya wo gucura ibyo byangombwa. Ababikora n'abatekereza kuzabikora twabagira inama yo kubireka kuko Polisi iri maso bazafatwa babihanirwe.'

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/16/abantu-batandatu-bafatanywe-inyandiko-mpimbano-zigaragaza-ko-bipimishije-coronavirus-bari-kujya-mu-gihugu-cya-baturanyi/