Blog

  • Ubwongereza, Amerika na Australia mu bufatanye bwo guhangana n'Ubushinwa #rwanda #RwOT

    Ubwongereza, Amerika na Australia byatangaje ko byagiranye amasezerano yihariye yo mu rwego rw'umutekano yo gusaraganya ikoranabuhanga rigezweho mu bya gisirikare, mu muhate wo guhangana n'Ubushinwa.

    Ubu bufatanye buzatuma ku nshuro ya mbere Australia ishobora kubaka amato (ubwato) yo munsi y'inyanja akoreshwa n'ingufu za nikleyeri.

    Ubu bufatanye, buzitwa AUKUS, buzaba buri mu rwego rw'imashini zikoresha ubuhanga bwo kwigana imikorere ya muntu (artificial intelligence/intelligence artificielle), ubuhanga buzwi nka quantum ndetse n'ibijyanye n'umutekano wo kuri mudasobwa.

    Ibi bihugu bitatu bihangayikishijwe n'ingufu z'Ubushinwa zikomeje kwiyongera, ndetse no kuba buri mu karere k'inyanja y'Ubuhinde n'inyanja ya Pacifique.

    Ambasade y'Ubushinwa i Washington yavuze ko ibihugu 'bidakwiye kubaka inkuta zigira abo ziheza [zikumira]'.

    Kubera aya masezerano, Australia yavuye mu masezerano yo kubaka amato yo munsi y'inyanja yakorewe mu Bufaransa.

    Mu 2016, Ubufaransa bwatsindiye kontaro ifite agaciro ka miliyari 50 z'amadolari ya Australia (angana n'ama-Euro miliyari 31) yo kubaka amato 12 yo munsi y'inyanja agenewe ingabo zirwanira mu mazi za Australia.

    Ayo masezerano ni yo yari kontaro ya mbere y'amafaranga menshi Australia yari itanze mu rwego rwa gisirikare.

    Ariko, uwo mushinga waranzwe no gukerererwa, ahanini kubera ko leta ya Australia yasabaga ko byinshi mu bikoze ayo mato biva muri Australia.

    Ku wa gatatu, Perezida w'Amerika Joe Biden, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson na mugenzi we wa Australia Scott Morrison, basohoye itangazo bahuriyeho ritangiza ubu bufatanye bushya bwo mu rwego rw'umutekano.

    Iryo tangazo rigira riti: 'Nk'intambwe ya mbere muri AUKUS… twiyemeje intego ihuriweho yo gushyigikira Australia mu kubona amato yo munsi y'inyanja akoreshwa n'ingufu za nikleyeri agenewe igisirikare kirwanira mu mazi cya Australia'.

    'Ubu bushobozi buzatuma habaho ituze mu karere k'inyanja y'Ubuhinde n'inyanja ya Pacific kandi buzafasha indangagaciro n'inyungu duhuriyeho'.

    Aba bategetsi bavuze ko intego ari ugutuma 'ubushobozi bwa Australia butangira akazi ku itariki ya vuba cyane hashoboka', bongeraho bati:

    'Australia ikomeje kwiyemeza kuzuza inshingano zayo zose nka leta idakoresha intwaro za nikleyeri'.

    Muri iryo tangazo, banavuze ko ayo masezerano mu bya gisirikare azanibanda ku bushobozi bujyanye n'umutekano wo kuri mudasobwa, ubuhanga bw'imashini zigana imikorere ya muntu ndetse n’'ubushobozi bw'inyongera bwo munsi y'inyanja'.

    Ivomo: BBC Gahuza

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/16/ubwongereza-amerika-na-australia-mu-bufatanye-bwo-guhangana-nubushinwa/

  • Museveni wujuje imyaka 77 yizeye kuzagira 100 #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bamwifurije isabukuru nziza, ni umugore we Janet Museveni wanditse ubutumwa kuri Twitter ashimira Imana kuba ikimurinze.

    Yagize ati 'Dufite amashimwe yo kuba ukiriho ufite ubuzima bwiza, ukomeye kandi ugikomeje kubaha Imana. Imigisha myinshi ikomeze kugukikiza nk’uko ukomeje kuyobora umuryango wacu n’Igihugu. Isabukuru nziza n’umwaka w’umugisha.'

    Museveni yahise asubiza ubu butumwa na we akoresheje Twitter, ashimira umugore we kandi aboneraho gushimira Imana 'yampaye impano y’agatangaza nkawe [avuga umugore we] uri umusingi wanjye, inshuti y’akadasohoka, akabando k’ubuzima bwanjye ! Nishimiye kuzageza mu myaka 100 tukiri kumwe.'

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni kandi yaboneyeho gushimira inshuti ze zose zamwifurije isabukuru nziza zimwoherereza ubutumwa.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Museveni yashyizemo urwenya avuga ko abakobwa be bamwitaho cyane nyamara we yumva agikomeye kandi azageza no mu myaka 100. Ati 'Ndakomeye cyane.'

    Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi, yavuze tariki 15 Nzeri 1944 abyawe na Amos Kaguta na Esteri Kokundeka Nganzi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Museveni-wujuje-imyaka-77-yizeye-kuzagira-100

  • Gasongo yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 12, abandi batatu bashobora kugera ikirenge mu cye #rwanda #RwOT

    Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo mu mukino wa Volleyball, yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 12 ayikinira.

    Uyu mukinnyi yari mu bakinnyi 14 baherutse gukina igikombe cy’Afurika cyabereye mu Rwanda aho rwasoje ku mwanya wa 6.

    Nyuma yo gusoza iyi mikino, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashinmiye Imana yamubashije gukinira ikipe y’igihugu mu myaka 12 n’abantu bose babaye hafi y’ikipe y’igihugu.

    Yagize ati '2009-2021 Ndashima IMANA yo yanshoboje gukinira ikipe y’igihugu, ndashimira ubwitange bwa buri umwe, umuryango wanjye, Family UBT (Mbaraga Alexis, Kayiranga Aimabe, Frere Rudasingwa Karemera Camille, Coach Dominique, Fidele na Paulo, Abanyarwanda mwese mwatubaye hafi n’itangazamakuru).'

    N’ubwo muri ubu butumwa ntagusezera kurimo, amakuru ISIMBI yamenye ni uko yabwanditse asezera mu ikipe y’igihugu aho agiye gushyira imbaraga mu ikipe ye ya REG, ni ikipe yagiyemo avuye muri Gisagara VC.

    Uretse Dusabimana Vincent, andi makuru avuga ko abakinnyi batatu, Yakan Guma Lawrence, Ndamukunda Flavier na Karera Emile Dada nabo bafashe umwanzuro wo gusezera mu ikipe y’igihugu.

    2009-2021 Ndashima IMANA yo yanshoboje gukinira ikipe y’igihugu,Ndashimira Sacrifice yaburi umwe,Umuryango wanjye, Family UBT (Mbaraga Alexis,Kayiranga Aimabe,Frere Rudasingwa Karemera Camille,Coach Dominique,Fidele &Paulo,Abanyarwanda mwese mwatubaye hafi &Media.@Radiotv10rwanda pic.twitter.com/8ZAZV3m54w

    — Dus.Vincenzo (@DusVincenzo) September 15, 2021

    Gasongo yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 12

    Gasongo(11) ni umwe mu bakinnyi baheruka gukina igikombe cy’Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasongo-ysezeye-mu-ikipe-y-igihugu-abandi-batatu-bashobora-kugera-ikirenge-mu-cye

  • Inkuru itari nziza ku bakunzi ba instagram. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Instagram rurashinjwa kugira uruhare mu gutuma abana b'abangavu bitakariza icyizere no kumva biyanze ,kuko rugira uruhare mu gukwirakwiza amafoto agaragaza imiterere yabo.

    Umuvugizi w'urubuga rwa Instagram Karina Newton ntiyemeranya n'ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru cya The Wall Street Journal aho ubu bushakashatsi bwavugaga ko uru rubuga rwa instagram rworeka imbaga y'urubyiruko ndetse ingaruka nyinshi zikaba ku rubyiruko rw'abakobwa.

    Newton yakomeje avuga ati'' ubushakashatsi bwakozwe ku ngaruka z'imbuga nkoranyambaga ku mibereho myiza y'abantu, bwerekanye ko bose zibageraho mu buryo bungana''.

    ''Ikintu cy'ingenzi tugomba kwitaho ni uburyo abantu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga n'imitekerereze yabo igihe bazikoresha''.

    Yakomeje avuga ati ''Umwe mu rubyiruko ashobora kwishimira kuvugana n'inshuti ku mbuga nkoranyambaga, umunsi ukurikiyeho abo yavuganye nabo akaba ari bo bamutera ibibazo''.

    Inyandiko yo mu kinyamakuru cya The Wall Street Journal ikomeza ivuga ko urubuga rwa Instagram rwagize uruhare mu gutuma urubyiruko rubarirwa muri miliyoni hirya no hino ku isi rwanga imiterere y'imibiri yabo nyuma yo kubona urundi rubyiruko ruteye neza kuri uru rubuga.

    ''Ibibazo nko kumva wiyanze bibaho mu buzima busanzwe ku isi, rero no ku mbuga nkoranyambaga bigomba kubaho'' amagambo yavuzwe na Newton.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe bukomeza bwerekana ko umubare mwinshi w'urubyiruko utunga agatoki urubuga rwa instagram ko arirwo nyirabayazana wo gutuma urubyiruko rwinshi rugira ibibazo byo kwiheba n'agahinda gakabije (depression).

    Benshi bumva bihebye bakumva banze n'imiterere y'imibiri yabo iyo bigereranyije n'abandi babona ku rubuga rwa instagram bateye neza. abandi bakumva banze amasura n'uburanga bwabo iyo barebye abandi basore n'inkumi bafite amafoto meza y'uburanga n'ubwiza buhebuje baba kuri uru rubuga.

    Umuvugizi w'urubuga rwa Instagram akomeza avuga ko uru rubuga rwagiye ruhura n'ibibazo by'abantu benshi aho bamwe bumva biyanze, bakibabaza kugirango base nk'abandi babona kuri uru rubuga kuburyo bamwe bibaviramo no kwiyahura abandi bakagira ibibazo by'imirire mibi kubera bigana indyo babona abandi barya kuri uru rubuga.

    Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo yavuze ko uru rubuga rwa Instagram rugiye gushyiraho gahunda yo guhitamo amafoto n'amashusho asubiza intege mu bantu akanabahumuriza kurusha kwerekana amashusho n'amafoto y'imiterere y'abantu.

    Urubuga rwa Instagram rwatangaje ko rugiye gushyiraho gahunda ya mudasobwa (software/application) yihariye izajya ikoreshwa n'abana bafite imyaka 13 no hasi yayo, iyi ngingo ntiyishimiwe n'urugaga rw'abanyamategeko bavugira abana

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-ku-bakunzi-ba-instagram/

  • Umunyarwenya Anne Kansiime aratunguranye cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Anne Kansiime wo muri Uganda yatunguranye avuga ko yiteguye kubyarira umukunzi we Skylanta umwana wa akabiri nyuma y'amezi hafi atatu n'igice gusa amaze yibarutse imfura ye. Mu magambo ye Kansiime yatangiye agira ati: 'Nahuye n'ingorane mu kubona umwana ariko byabaye umugisha'.

    Kansiime yakomeje agira ati: 'Ntabwo nzi icyo nshaka, ntabwo nzi igihe nzabonera icyo nshaka. Nsengera kuramya no kugira ubuzima bwiza. Imana nishaka ko ngira abana 12 nzabagira, nishaka ko ngira 2 nzabagira, ariko iyaba mfite bishoboka kuyisaba umubare nshaka, nayisaba benshi!'.

    Yakomeja ashimangira ko ntacyo byamutwara kubyara abahungu cyangwa abakobwa kuko icyangombwa ari urubyaro. Nk'uko bilz.co.ug yabigarutseho aya magambo yatumye benshi bacika ururondogoro aho hari abahise batekereza ko uyu munyarwenya atwite koko, abandi bavuga gukurikiza vuba byaba bitewe n'imyaka afite ariko barenzaho ko ari ukubitega amaso.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-anne-kansiime-aratunguranye-cyane/

  • Inkuru nziza ku bakunzi b'umunyamakuru Ndahiro Valens Papy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy n'umugore we baei mu byishimo bidasanzwe kuri uyu munsi. Amakuru atugeraho avuga ko Ndahiro Valens Papy n'umugore we kuri ubu bamaze kwibaruka umwana w'umuhungu nkuko amafoto akurikira abigaragaza.  Iyi akaba ari inkuru nziza ku bafana ndetse n'amakunzi b'umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, wamamaye kuri BTN Tv.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-bumunyamakuru-ndahiro-valens-papy/

  • Umugabo yibeshye agura amainite ya miliyoni 7,ahita akora ibidasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yagaragaye mu mashusho afite agahinda n'umubabaro mwinshi cyane, arimo arira nk'umwana nyuma yo kwibeshya akagura ama unite yo guhamagara (airtime) ya miliyoni 3 z'ama Narira aho kuba 3000, ni ukuvuga asaga miliyoni 7.3 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byatangaje ko uyu mugabo yibeshye agura amainite menshi akoresheje application ya bank ubwo yashakaga kuyiyoherereza.Mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga agaragaza uyu mugabo aboroga nkumwana muto, nyuma yibyo yari amaze gukora.Uyu mugabo agaragara aryamye hasi asa n'uwacitse intege,bisa nk'aho yahise ashengurwa umutima kubera kugura airtime atifuzaga.Abantu bari bamushungereye barimo kumuhumuriza.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yibeshye-agura-amainite-ya-miliyoni-7ahita-akora-ibidasanzwe/

  • Ibya wa mukobwa wafungishije Davis D bikomeje kuba urijijo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayesu Shalon (Shazzy)wamenyekanye cyane ubwo yavugwaho gufungisha umuhanzi Davis D ndetse akongera kuvugwa nyuma y'aho umukinnyi Kwizera Olivier asezerewe mu Amavubi azira kuvugana na we kuri chat, kuri ubu akomeje guteza urujijo .

    Uyu mukobwa avuga ko akivugana na Davis D mu gihe uyu muhanzi ahamya ko bacanye umubano nta numwe uvugisha undi.Uyu mukobwa avuga ko akagira umubano wihariye na Davis D akavuga ko bavugana ndetse ko bose ari inshuti ze. Ati: ''Kwizera Olivier turavuga, ni inshuti yanjye, ba Davis D na ba Kevin Kade turavugana bose ni inshuti zanjye.''

    Shalon ibi abivuze nyuma y'uko umuhanzi Davis D mu kiganiro yagiranye na shene ya youtube ya X large Tv yavuze ko bataganira ariko yongeraho ko atari n'abanzi ndetse ko nta n'umubano bigeze bagirana na mbere hose. Davis D yaragize ati: ''Oya ntabwo tuganira ariko ntabwo turi n'abanzi, ntabwo njyewe nigeze nanagira umubano nawe.''

    Davis D abajijwe niba uyu mukobwa yaba agifitanye umubano na Kevin Kade yasubije agira ati: ''Ntago mbizi niba afitanye umubano n'inshuti yanjye gusa iyo ni indi paje narenze.''

    Source : https://yegob.rw/ibya-wa-mukobwa-wafungishije-davis-d-bikomeje-kuba-urijijo/

  • Shaddyboo yashyizwe hanze arimo gusomana n'undi mukobwa (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbabazi Chadia wamamaye ku izina rya Shaddyboo yashyizwe hanze arimo gusomana n'undi mukobwa. Amafoto ya Shaddyboo akurikira yashyizwe hanze n'umwe mi bakoresha urubuga rwa instagram uzwi nka The Catbabalao.

    Nyuma yuko aya mafoto agiye hanze havuzwe byinshi gusa abantu bagarutse ku kuvuga ko Shaddyboo atigeze asomana n'uyu mukobwa ku munwa ahubwo yamusomye ku itama kandi koko urebye neza aya mafoto usanga Shaddyboo yaramusomye ku itama hanyuma n'undi nawe akamusoma ku itama.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yashyizwe-hanze-arimo-gusomana-nundi-mukobwa-amafoto/

  • Rwamagana: Abangavu 185 babyaye imburagihe bagiye gusubizwa mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe nyuma y’icyumweru kimwe butangije ubukangurambaga bwiswe “Tujyanemo mu kurengera abana” bugamije guhashya ihohoterwa rikorerwa abangavu, gukura abana mu mihanda n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko mu ntego bari bafite muri ubu bukangurambaga kwari ugukemura bimwe mu bibazo by’abangavu batewe inda no gukumira aho bishoboka.

    Ati “Ubu tumaze kubona abana barenga 180 batewe inda imburagihe, rero dufatanyije n’abafatanyabikorwa muri iyi gahunda ya “Tujyanemo”, tugiye kureba uburyo abashaka gusubira mu mashuri mu buzima busanzwe bayasubizwamo, dufite abafatanyabikorwa bazaduha ibikoresho tunafatanye n’ababyeyi ku buryo bazasigarana abana babyaye abandi bakajya kwiga.”

    Yakomeje avuga ko abandi badashobora guhita bajya mu ishuri ako kanya bazabahuza n’abafatanyabikorwa babigisha imyuga y’igihe gito ku buryo bibafasha mu kwiteza imbere.

    Mutoni yavuze ko kandi abana babyawe n’aba bagiye gusubizwa mu mashuri bazandikisha mu bitabo by’umwimerere abandi bajyanwe mu marerero ku buryo ibibazo by’abana babyaye imburagihe bikemurirwa rimwe muri ubu bukangurambaga.

    -  Umwe mu bakobwa yahawe umwihariko

    Akarere ka Rwamagana katanze umwihariko kuri umwe mu bakobwa umaze iminsi avuga ko yatewe inda akiri muto, ariko ababyeyi be bakaza kuvuga ko afite imyaka 25 aho kuba 17 nkuko yabivugaga.

    Mutoni Jeanne yavuze ko uyu mukobwa bazamuba hafi bakamuganiriza kubera ibibazo by’ubukene yagize bigatuma ata umuryango we, yavuze ko umwana yabyaye bagiye kumukurikirana kandi ko nta kibazo azagira.

    Ati “Nyina hari iby’ibanze Akarere kazakomeza kumufasha, tuzagerageza kumuha icyiciro cy’urugo rwe kuko uwo babyaranye yamwemereye inzu, ashobora gushakirwa akazi n’ubundi buryo bwamufasha nashobora no kwiga imyuga tuzabimukorera.”

    Kuva ubu bukangurambaga bwatangira ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bari guhuza abana bari hagati y’imyaka 15 na 24 bakabaganiriza ku buzima bw’imyororrokere, hahujwe kandi ababyeyi n’abana babyaye imburagihe baraganirizwa, imiryango 85 ifite abana bakuwe mu buzererezi yaraganirijwe inemera gusubiza abana babo mu ishuri n’ibindi bikorwa binyuranye bigamije gufasha abana.

    Abakobwa babyariye iwabo bifuza kwiga, ubuyobozi buvuga ko buzakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye bakabarihirira

    source : https://ift.tt/3Cg9FsH