Blog

  • Mpyisi ngo Kayibanda yabwiye Ababiligi ko n’iyo bataha ubwigenge Abanyarwanda ariko bakabafasha kwica Abatutsi #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ezra Mpyisi usanzwe ari umushumba mu Itorere ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ni umwe mu bazi amateka y’u Rwanda rwo hambere dore ko yakurikiraniraga hafi imitegereke ya cyami.

    Uyu musaza ubura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka 100 y’amavuko, yakunze kumvikana agaruka ku mateka y’ingoma z’Abami.

    Kimwe mu biganiro atambutsa kuri YouTube Channel ye, yagarutse ku cyakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Cyami mu Rwanda ubwo Rudahigwa yari amaze gutanga mu 1959 ubwo muri iyo myaka hariho n’inkundura y’Ubwigenge mu bihugu bya Afurika.

    Icyo gihe kandi Kigeri wari umaze kwima Ingoma, yahise ahungira muri America ari na ho yatangiye mu 2016.

    Ezra Mpyisi avuga ko Umuryango w’Abibumbye wakoze ikosa rikomeye ugaha ubwigenge abantu batari babukeneye.

    Ati 'Abavugaga ko badashaka ubwigenge babwiye Ababiligi bati 'turashaka kwigumira uko mwadutegekaga ariko mudufashe kwica Umututsi ubundi dutegekane kugeza aho muzashakira…’ ni ukuri ni ko Kayibanda yavugaga n’abe. Ibintu bigiye gupfa, ubwigenge babutanze babuha abongabo.'

    Avuga ko ikibabaje ari uko abarwaniye Ubwigenge bahunze Igihugu ndetse na 'Kigeri na we ahinduka impunzi. Twari twaramwimitse ariko ntiyategetse.'

    Nanone kandi ashinja kosa Umuryango w’Abibumye kuko wari wabanje kwizeza Abanyarwanda ko uzabanza gucyura impunzi zari zameneshejwe mu 1959 ubundi u Rwanda rukabona guhabwa ubwigenge ariko ko atari ko byagenze ahubwo ko baje guhamagaza Kayibanda wari wivuye ariya magambo akaba ari we baha ubutegetsi.

    Ngo icyo gihe ariko Kayibanda yahawe Ubutegetsi bw’ubwigenge mu buryo bwo guhana Ababiligi kandi yariho akorana n’Ababiligi.

    Ati 'Bucyye LONI ihamagara Kayibanda wari ugitegekana n’Ababiligi, bati 'turashaka kuguha ubwigenge’ ; wawundi wavugaga ngo ntabwo ashaka ubwigenge bazategeke kugeza aho bashakiye ntibamuhamagarana n’Ababiligi.'

    Ngo Kayibanda yumvaga Ubwigenge ari inkongoro isendereye amata aryoshye ahita asubiza LONI ati 'nimubumpe, arahinduye icyo yangaga aracyakiriye.'

    Mpyisi avuga ko kuba Ababiligi barakuwe ku butegetsi ari igihano Imana yabahaye kuko bemeye kugambanira Umututsi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mpyisi-ngo-Kayibanda-yabwiye-Ababiligi-ko-n-iyo-bataha-ubwigenge-Abanyarwanda-ariko-bakabafasha-kwica-Abatutsi

  • Musanze: Abaturage babangamiwe n’ikimoteri kibateza umwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyanda yuzuye muri iki kimoteri ni yo abaturage bavuga ko ibateza umwanda n
    Imyanda yuzuye muri iki kimoteri ni yo abaturage bavuga ko ibateza umwanda n’umunuko

    Iki kimoteri kimenwamo imyanda ituruka mu ngo zo muri iyi centre no mu nkengero zaho, ndetse n’ituruka mu isoko rya Kinigi, ubusanzwe rinegeranye na cyo.

    Murekeyisoni Esperence, ucururiza mu isoko rya Kinigi, yagize ati: “Imyanda myinshi, byaba ibyaboze, amasashi, imisati bogosha n’ibindi bikoresho byashaje, bakubura muri iri soko no mu ngo z’abatuye muri aka gace, byose babimena muri iki kimoteri. Urabona n’ukuntu cyegeranye n’igice gicururizwamo ibiribwa muri iri soko, tuba dufite impungenge z’ubuziranenge bwabyo n’impungenge z’uko abantu banyura iruhande rwacyo isegonda ku rindi, bajya kurema cyangwa baremuye isoko, gishobora kubanduza indwara”.

    Ati: “Hari nk’igihe umuyaga uhuha ari mwinshi, urwo ruvangavange rw’imyanda n’amasazi, rugaturuka muri iki kimoteri, rugasandagurikira mu bicuruzwa byacu, cyangwa mu mazu y’abaturage bacyegereye, bikaba byanaduteza ingaruka kubera uwo mwanda”.

    Icyo kimoteri kiri iruhande neza y
    Icyo kimoteri kiri iruhande neza y’amazu y’ubucuruzi yo muri iryo soko

    Umunuko ugiturukamo na wo ngo uri mu bintu bibangamiye abaturage. Bayisabe Clement agira ati: “Kinukira umuntu kugeza ubwo yumva ataye umutwe. Twahoraga dupfutse amazuru, aho udupfukamunwa tuziye, ubu ni two tugerageza gukinga ku mazuru ngo turebe ko uwo munuko utatugeraho ufite ubukana. Mbese ni uko iri soko ari ryo abaguzi n’abahacururiza tuba dutezemo amaramuko, ari na cyo gituma tutaricikamo; naho ubundi duhora duhangayikishijwe n’uko umunuko, uduteza ingaruka byanze bikunze”.

    Aba baturage bavuga ko batazi impamvu kitavidurwa cyangwa ngo cyimurirwe ahandi. Umwe muri bo agira ati: “Tubona cyaramaze kuzura, ari na yo mpamvu kiduteza umwanda. Dusaba ko ababishinzwe bareba uko bajya bakividura nibura nka kabiri mu mwaka, imyanda yacyo bakajya kuyimena ahabugenewe hatateza ikibazo; bitaba ibyo se, bakaba bacyimurira ahandi, ariko kidakomeje kutubera umuzigo gutya”.

    Mitali Narcisse, Umukozi w’Umurenge wa Kinigi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere, akaba n’umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge muri iki gihe; avuga ko iki kibazo kizwi, kandi ko n’Ubuyobozi, bwagerageje kugira icyo bugikoraho.

    Isoko rya Kinigi ni rimwe mu masoko aganwa na benshi
    Isoko rya Kinigi ni rimwe mu masoko aganwa na benshi

    Yagize ati: “Ni byo koko aho ikimoteri giherereye, bigaragara ko hatakiberanye na cyo kubera ukuntu kiri hafi y’ingo. Byanatumye mu gihe gishize, Inama Njyanama y’Umurenge wa Kinigi iterana, yiga kuri iki kibazo kiri mu bibangamiye abaturage, ibishyikiriza Akarere, na ko katumenyesheje ko kagiye gushakisha uko haboneka ingengo y’imari, izakoreshwa mu gushaka ubundi butaka bwazashyirwaho ikindi kimoteri cyujuje ibisabwa. Kugeza ubu ngubu natwe turacyategereje”.

    Kigali Today yagerageje kubaza ubuyobozi bw’Akarere icyo buri gukora mu gukemura iki kibazo, ariko ntibwagira icyo butangaza.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi busaba abaturage ko mu gihe bagitegereje igisubizo kirambye cy’ikibazo cy’ikimoteri, bajya bakora uko bashoboye, igihe bakusanya imyanda, bakavangura ibora n’itabora; mu rwego rwo kwirinda ko giteza ingaruka.

    Abaturage bavuga ko imyanda ikijugunywamo iteza umunuko ukabije kuko cyuzuye
    Abaturage bavuga ko imyanda ikijugunywamo iteza umunuko ukabije kuko cyuzuye


    source : https://ift.tt/3lsa2Kc

  • Ababiligi bahaye ubwigenge abatari babukeneye – Pasiteri Ezra Mpyisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ezra Mpyisi
    Pasiteri Ezra Mpyisi

    Ni mu kiganiro kirekire Pastor Ezra Mpyisi w’imyaka 99 yashyize kuri shene ye bwite ya YouTube, aho yifuje kuvugira amateka azi uko yagenze imbona nkubone kuko yayabayemo, bityo abatayazi bakayamenya, abayagoreka nkana akabavuguruza.

    Avuga ku bwigenge bw’u Rwanda mu 1962 nyuma y’uko Ingoma ya Cyami yarimaze imyaka ibiri ihiritswe (1959), Pastor Mpyisi aragira ati:

    “Nyuma y’uko umwami Rudahigwa atanze (1959) Kigeri agahungira muri Amerika, abavugaga ko badashaka ubwigenge babwiye Ababiligi bati turashaka kwigumira uko mwadutegekaga ariko mudufashe kwica Umututsi ubundi dutegekane kugeza aho muzashakira…ni ukuri niko Kayibanda yavugaga n’abe! Ibintu bigiye gupfa, ubwigenge babutanze babuha abongabo…ababurwaniye barapfuye abandi barabaye impunzi…

    Mu 1959 ni bwo umwami Rudahigwa yatanze duhinduka impunzi dutyo, na Kigeri nawe ahinduka impunzi. Twari twaramwimitse ariko ntiyategetse. Ni uko ubwigenge buratangwa ariko buhabwa abatarabushakaga babufata nabi”

    Pastor Mpyisi akomeza avuga ko iryo ari kosa Umuryango w’Abibumye wakoze, kuko mbere y’ubwigenge wari wabanje kwizeza Abanyarwanda ko uzabanza ugacyura impunzi ukabona gusaba Ababiligi guha u Rwanda ubwigenge.

    Icyo gihe Grégoire Kayibanda warumaze kuba Perezida wa repubulika ya mbere, Pastor Mpyisi avuga ko Umuryango w’Abibumbye wamuhamagaye ukamubwira ko ushaka kumuha ubwigenge.

    Mpyisi ati: “Ariko Kayibanda nawe babumuha mu buryo bwo guhana Ababiligi bari bagifite ubutegetsi, bukeye LONI ihamagara Kayibanda warugitegekana n’Ababiligi, bati turashaka kuguha ubwigenge; wawundi (Kayibanda) wavugaga ngo ntabwo ashaka ubwigenge bazategeke kugeza aho bashakiye ntibamuhamagarana n’Ababiligi, bamuhamagara wenyine – ubwigenge buraryoshye – Kayibanda ati nimubumpe, arahinduye icyo yangaga aracyakiriye.”

    Nk’uko Pastor Mpyisi abivuga, umukoloni w’Umubiligi witwa Jean-Paul Harroy icyo gihe ngo yarari i Bujumbura (Burundi), agiye kumva yumva Kayibanda yatangaje ubwigenge i Kigali.

    Mpyisi ati: “Ubwo Harroy afata kajugujugu aragaruka abaza Kayibanda ati niko sha ni ibi twasezeranye? Undi nawe ati jya kubaza LONI niba narabibasabye, barantumiye bati akira, najyaga se kuvuga iki ko ndi umunyarwanda?”

    Icyo gihe kuba Umuryango w’Abibumbye warahamagaye Kayibanda wenyine ugaha u Rwanda ubwigenge nta Mubiligi uhari, Pastor Mpyisi avuga ko ari igihano Imana yahaye Umubiligi.

    Mpyisi ati: “Ni igihano Imana yashatse guha Umubiligi wemeye kwica Umutusti agashyiraho Umuhutu, undi nawe akamwigaranzura. Ni uko Harroy areba Kayibanda arashoberwa aragenda ahambira utwe arataha, ubwigenge buboneka butyo! Hanyuma Inkotanyi ziraza, ariko ntizarwanye n’Umubiligi, ahubwo ni Umunyarwanda warwanye n’Umunyarwanda, none Inkotanyi na n’ubu ziracyakurikiye bwa bwigenge bwa bose, ya mbaga y’inyabutatu ijya mbere.”


    source : https://ift.tt/3EnwZGX

  • Ibimenyetso 6/18 byereka umukobwa ko umuhungu amukunda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    6. Gukoresha ibimenyetso by’igihagararo (umubiri)

    Umusore wagukunze agashaka kukwereka ko ari we ukwitayeho iyo muri kumwe na bagenzi banyu harimo n’abandi bahungu, usanga agerageza guhagarara yemye, agasa n’uwisonjesha, intugu akazigira nk’iza kagoma (kurega agatuza), ubundi agatambukana ishema n’ubwema kugira ngo ubone ko ari umusore uhamye.

    7. Kukubaza niba ufite inshuti y’umuhungu

    Iki na cyo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bishobora kwemeza ko umuhungu yifuza kukubera inshuti. Ariko rero ntabwo abahungu benshi bakunze kwihutira kubaza icyo kibazo. Ahubwo usanga bibarishwa utubazo two guca hirya no hino kugira ngo arebe ko waza kugeraho ukabyivugira ubwawe. Ashobora nko kukubwira ko nta muntu afite, yizeye ko nawe umusubiza uti nanjye ntawe.

    8. Kugufuhira igihe uganiriye n’abandi basore

    Iyo urimo kuganira n’abandi basore haba kuri telefone cyangwa imbona nkubone, umuhungu ugukunda atangira kubura amahoro akajya akureba buri kanya yibaza ibyo murimo kuganiraho. Ariko iyo nta rukundo akwifuzaho, kukubona uvugana n’abandi bahungu nta kibazo bimutera, ahubwo ubona yirangariye mu bindi.

    9. Guhora iteka ashaka kugufasha mu bibazo uhura nabyo

    Impuguke mu by’urukundo zivuga ko abahungu muri kamere yabo habamo guhora bashaka gukemura ibibazo. Noneho iyo bigeze k’uwo bifuzaho urukundo, bahora bagerageza kuba aba mbere mu gushakira ibisubizo ibibazo umukobwa afite. Nuramuka uvuze ikibazo ufite muri kumwe kandi akaba agukunda, ahita atekereza uko yagikemura akaba yakora n’ibyo utatekerezaga ko yashobora, kuko aba yifuza ko umubona nk’intwari yawe.

    10. Ashaka kureba uko witwara iyo avuze ikintu gisekeje mu ruhame

    Iki ni ikintu cy’ingenzi umukobwa agomba kwitaho cyane igihe muri hamwe n’inshuti zanyu. Umuhungu nagira icyo avuga muri mu ruhame, cyangwa akavuga akantu gasekeje ubundi agahita aguteraho akajisho ngo arebe uko wabyakiriye, uzamenye ko ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko yifuza ko nawe umwitaho.

    11. Kukubwira ingamba z’ahazaza

    Niba umuhungu akubwira ingamba z’ejo hazaza he, uzamenye ko hari amahirwe menshi ko agukundira uko uri n’uwo uri we. Uti kuki? Kubera ko ashobora kuba akubona muri gahunda afitiye ubuzima bwe buri imbere, akaba arimo kugerageza kureba ko nawe ushobora kuzinjiramo bigahura.

    Uru rutonde rwamuritswe ku rubuga parade.com ruriho ibimenyetso 18, hasigaye ibindi birindwi (7) birimo uko umuhungu yitwara ku mukobwa igihe yanyoye inzoga zisembuye, ku basanzwe bazinywa birumvikana.

    source : https://ift.tt/3hyZhVd

  • Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco gihamya ko ubukene atari yo ntandaro y’ubuzererezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzego z
    Inzego z’ibanze kuva ku Isibo barimo gusobanurirwa uko habaho Igororamuco mu muryango

    Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo wa NRS, CP Rtd Ntirushwa Faustin, avuga ko harimo gukorwa ubukanguramabaga bushingiye ku kwibutsa ababyeyi guhangana n’ikibazo cy’ubuzererezi bahereye ku rwego rw’Isibo, hakagaragazwa ibibazo bibangamiye umuryango bishobora guteza ubuzererezi, bigakemurwa bitarateza izo ngaruka zo kuba umwana yata umuryango we.

    Bimwe mu bibazo bitangazwa na NRS bituma abana batoroka imiryango bakajya mu buzererezi harimo amakimbirane mu miryango ashingiye ku myitwarire y’ababyeyi, kutita ku nshingano zo kurera ku babyeyi bamwe na bamwe, ubushobozi buke bw’umuryango mu gukemura ibibazo by’abana n’ubukene ariko ngo ubwabwo akaba atari ryo shingiro ry’ubuzererezi.

    Mu rwego rwo kurwanya ubuzererezi, kuva ku wa 24 Kanama 2021, NRS yatangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi kurwanya ubuzererezi mu bana b’u Rwanda bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye nawe mu guca ubuzererezi bw’abana b’u Rwanda”.

    Mu Mujyi wa Kigali ahagaragara abana benshi bajya mu buzererezi ni mu mirenge ya Nyarugenge, Kigali na Nyamirambo ari na ho hatangirijwe ubwo bukangurambaga, ubu bukaba bukomereje mu turere tw’Intara y’i Burengerazuba twa Ngororero na Nyabihu, aho na ho hakaba hagaragara abana benshi batoroka imiryango yabo bakajya mu mijyi.

    Hagiye gutangizwa Igororamuco rikorewe mu muryango

    Ubuyobozi bwa NRS butangaza ko mu bukangurambaga burimo gukorwa, hari no gusobanurira inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage uko hagiye gukorwa Igororamuco mu muryango, hagamijwe ko abana bose baguma mu ngo.

    Hari kandi gahunda yo gukura abana mu buzererezi bagahunzwa n’imiryango kandi bagasubizwa mu ishuri ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, iyi gahunda ikaba yaratangijwe guhera muri Gicurasi 2020 mu turere twose, aho nibura abana 3,531 bamaze gukurwa mu buzererezi bakaba barasubijwe mu miryango yabo,

    Mu bakuwe mu buzererezi 2,951 bangana na 84%, baracyari mu muryango bigaragara ko baretse ubuzererezi, icyakora abana 313 bangana na 8.8% bataha mu miryango ariko bakirirwa mu buzererezi, mu gihe abana 267 bangana na 7.2% bo basubiye mu buzererezi bakaba batagitaha mu miryango.

    CP Rtd Ntirushwa avuga ko hari icyizere cy’uko nibura mu myaka ibiri iri imbere ubuzererezi buzaba bumaze gucika mu buryo bugaragara, igihe cyose habayeho ubufatanye kandi ababyeyi bagakomeza gushyira imbaraga mu guharanira ko nta mwana ukwiye gusubira mu buzererezi.

    Agira ati “Ubukene ntabwo ari cyo kibazo ahubwo ikibaze ni uburere bukwiye guhabwa abana bakanyurwa n’ibihari noneho ibyo bike bakamenya kubibyaza umusaruro bakagera kuri byinshi. Ubundi mu mateka yo hambere nta mwana w’Umunyarwanda wajyaga mu buzererezi na n’ubu rero turifuza ko bucika”.

    Yongeraho ati “Hari abakene benshi bakora kandi bakita ku bana babo ntibajye mu buzererezi, abo bakene bakwiye kubera abandi urugero kuko kunyurwa n’ibihari ni umuco abantu bakwiye gutora, noneho abafite ibibazo na Leta ikaba yabibafashamo, aho kurenga umwana akajya mu muhanda”.

    CP Rtd Ntirushwa avuga ko muri rusange bizwi ko hari ibibazo byugarije umuryango nyarwanda biteza ubuzererezi, ariko umuti urambye ari ukuburwanya butararenga inkombe kugira ngo habeho kurengera abana nk’uko biri mu murongo wa Leta wo kurengera umwana, ibyo bikaba bitashoboka igihe umwana ari mu buzererezi.


    source : https://ift.tt/3luvsX5

  • Ntitwahawe Kwizera Kristo Yesu gusa, ahubwo twahawe no kubabazwa ku bwe! #rwanda #RwOT

    Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe, mufite kwa kurwana mwambonanaga kandi ari na ko mukinyumvana na n’ubu. Abafilipi 1:29

    Ganira n’umutima

    Kuba warizeye Kristo ukwiye kumenya ko guhura n’imibabaro atari igitangaza kuko ukimwizera wagombaga no kwakira ko uzababazwa ku bwe, kugira ngo uca muri iyo mibabaro, wigishe abantu. Yesu aguhe imbaraga zo gukomera, yiheshe icyubahiro. Nta kosi isiga ubusa ku wayikoze!

    Ev. TURABAGENI Halleluia

    Wareba n’iyi nyigisho: Ibintu 5 utamenye Yesu aha abamukunda/Abantu benshi ntibakunda Imana,bikundira mu Mana | PST DESIRE

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ntitwahawe-Kwizera-Kristo-Yesu-gusa-ahubwo-twahawe-no-kubabazwa-ku-bwe.html

  • Rwamagana: Umwana watewe inda agatabarizwa n’… – #rwanda #RwOT

    Abifashishije imbuga nkoranyambaga barimo Clarisse Karasira batabarije uyu mwana. Clarisse yanditse kuri konti ye ya Facebook ati: 'Burya si buno, ntibikabe ukundi. Guhohotera umwana muto ni ukumwica ahagaze. Ni ukumuvutsa ejo hazaza, ni ukumubuza inzozi, inzira n’ubuzima. Bayobozi bacu beza, uyu mwana akwiriye kwitabwaho akabona n’ubutabera.'

    Uyu mwana w'umukobwa afite imyaka 17 y'amavuko, umwana yabyaye agejeje imyaka ibiri n'igice y'amavuko, bivuze ko yatewe inda agejeje imyaka 14. Uwamuteye inda ni umugabo w'urugo yakoragamo akazi.

    Ukoresha izina rya 'Iso ni nde' yanditse kuri konti ye ya Twitter tariki 11 Nzeri 2021, avuga ko uyu mugabo wateye inda uyu mwana yafashe agafungurwa ariko nyuma 'afungurwa mu buryo budasobanutse', ndetse ko ntabufasha na bumwe yigeze aha uyu mwana.

    Nyina w'uyu mwana yitabye Imana akiri muto. Iradukunda yafashe icyemezo cyo kongera kurega uyu mugabo wamuteye inda ko ntabufasha amuha, uyu mugabo apfumbatisha amafaranga Se w'uyu mwana kugira ngo yemeze ko umwana we afite imyaka y'ubukure yakwifasha.

    Kuri uyu wa Gatatu tarii 15 Nzeri 2021, Akarere ka Rwamagana kanditse ubutumwa kuri Twitter buvuga ko bwakurikiranye iki kibazo kandi ko bagihaye umurongo.

    Bati 'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwakurikiranye ikibazo cy'uwitwa Iradukunda Cynthia kandi bugiha umurongo. Ukuri ni uko uyu Iradukunda Cynthia yatewe inda afite imyaka y'ubukure, kandi n'uwamuteye inda arabyemera, akemera no kumufasha uko ashoboye.'

    Rwamagana yavuze ko 'Mu gukemura burundu ikibazo cya Iradukunda Cynthia, Ubuyobozi bw'Akarere bufatanyije n'imiryango yombi buzakomeza kumufasha mu mibereho kuko atishoboye bumushakira akazi, uwamuteye inda amushakire icumbi n'igitunga umwana. Nyir'ubwite nawe yagiriwe inama yo kubahiriza ibyemejwe.'

    Nyuma y'ubu butumwa, Clarisse yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko umutima we wuzura ibyishimo iyo 'mbonye abayobozi bacu bakoze igikwiye kandi bakita ku bibazo byabo bashinzwe.'

    Uyu muhanzikazi uherutse gusohora indirimbo 'Tabara' yavuze ko bimpuha 'imbaraga zo gukoresha inganzo ye' mu gutanga umusanzu ukwiye.

    Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA, ko yifuza ko abantu bahohotera abana bakomeza kwamaganwa kandi bagashyikirizwa ubutabera

    Ati 'Nzi abana benshi bafashwe ku ngufu kuva cyera no mu buto bwacu, bagirwa intere ariko na n’ubu ntibarabona ubutabera, ababahihoteye baridegembya, kandi abana bo bari kurwana n’ibikomere byanze gukira.'

    Ku wa 6 Nzeri 2021, Perezida Paul Kagame yatangije Umwaka w'Ubucamanza wa 2021/2022. Mu ijambo rye, yavuzemo ko abahohotera abagore n'abana bato bakwiye kutihanganirwa bagahabwa ibihano biremereye.

    Ati “Ingamba n'ibihano bikwiye kwiyongera, bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka ndetse rimwe bigasa nk'aho kuri bamwe ari ibintu byemewe, sibyo. Dukwiye kwisuzuma ubwacu nk'abayobozi, inkiko, abacamanza n'abashinjacyaha; icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu tukabona ko byahindutse byanze bikunze.''

    “Abakora ibi byaha, ababafasha n'ababahishira bakwiriye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora kubuza abandi kubijyamo cyangwa kubyitabira.''

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109577/rwamagana-umwana-watewe-inda-agatabarizwa-nabarimo-clarisse-karasira-yahawe-ubutabera-109577.html

  • Umuhanzikazi Stella atangaza ko akomeje gukorera Imana no mu zindi mpano zitandukanye #rwanda #RwOT

    Usibye ibikorwa by’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo Stella yamenyekanyemo, yanatangije ubundi buryo bw’ivugabutumwa biciye ku mbuga nkoranyambaga , hakiyongeraho n’urubuga akoresha rwa YouTube acisha iby’igisho. www.youtube.com/channel/UC4lFdCq-tmESwhn7NIXfUEw, aha hakiyongeraho no gutegurira ibirori abakristo harimo n’iby’ubukwe.

    Manishimwe Stella Christine ni umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, wamenyekanye mu zitandukanye zahembuye imitima ya benshi zirimo: Ni njye wa mugore, Utakurusha gusenga, Umwishingizi n’izindi. Ni umubyeyi w’abana babiri, hakiyongeraho n’abandi arera.

    Uyu muvugabutumwa mu ndirimbo z’ihimbaza Imana ukorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR. Mu kiganiro yagiranye na Agakiza.org, Stella yavuze ko aticaye ubusa ko ahubwo akomeje umurimo w’Imana biciye no mu yindi mihamagaro itandukanye, kandi ko hari ni biikorwa byinshi afite muri Studio.

    Stella abajijwe niba yarinjiye mu by’itangazamakuru yasubije agira ati” Ni umuhamagaro kuko byarantangaje! Ubwo Corona yadukaga byari bigoye gukomeza Kwamamaza ubutumwa bwiza nk’uko byari bisanzwe. Rero naje kunguka inama yo Kwifashisha imbuga nkoranyambaga Kuri platforms nari nsanzwe nkoresha nka Facebook, WhatsApp.

    Naje rero no gutekereza numva nakongeraho na channel y’ivugabutumwa nzajya nyuzaho ibihangano byanjye ndetse n’ubutumwa bwiza muri rusange nk’ijambo ry’Imana, hamwe n’ibiganiro byubaka society ariko bitari kure y’ubutumwabwiza bwa Kristo. Nibwo rero nafunguye iyo channel le 30/3/2020, ubwo twari tumaze ibyumweru 2 muri Guma murugo.”

    Stella akomeza asobanura ko yaje kwisangamo iyindi talanto agira ati” Naje Kwisanga bibaye ngombwa ko nzajya nakira abatumirwa, naje guhishurirwa ko muri buri wese haba harimo impano zitandukanye. Rero iyo nayo yabashije Kwigaragaza, gusa sindabibasha impano ikomeje gutyazwa kurutaho, mba numva mbikunze Imana ikomeze inyigishe kubikora neza!”

    Ku bijyanye n’ibikorwa by’umuziki uhimbaza Imana, uyu muhanzikazi yatubwiye ko nabyo akibikomeje, ko ubu ari muri studio.

    Ati” Mfite projects zitandukanye muri studio: Audio mfitemo indirimbo 2, Video nazo mfitemo 2, by’umwihariko indirimbo natangiriyeho carriere solo”UTAKURUSHA GUSENGA”. Ndimo kuyitunganya iraza vuba, ndetse na ‘Uwatuzigamye’ na ‘Umwishingizi’. Izo ndimo ndazitunganya zirabageraho vuba, uyu mwaka utarashira.”

    Manishimwe yanatangaje kandi ko “Uretse studio n’akazi gasanzwe, mpugiye mu gusengera undi muhamagaro mushya wo kwizihiza ibirori by’abubaha Imana, kandi nkabikora nifashishije umuconyarwanda”.

    Stella Manishimwe avuga ko muri iki gihe ibitaramo byongeye gukomorerwa nawe akomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bw’indirimbo hirya no hino aho aba yatumiwe. Kumusengera no gushyikira ibikorwa bye, gusura YouTube Channel' Stella ninjye Wa mugore official' iriho ibikorwa bye no kubisangiza abantu benshi, ni ukumufasha kwamamaza ubutumwa bwiza kugera kumpera y’Isi, nk’uko kwagura Ubwami bw’Imana ari byo twahamagariwe.

    Reba hano indirimbo: Ninjye wa mugore By Stella Christtine Official Video

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umuhanzikazi-Stella-atangaza-ko-akomeje-gukorera-Imana-no-mu-zindi-mpano.html

  • Abashumba tugomba kuvunikira Intama-Musenyeri Sinayobye yagenze 8Km n’amaguru ajya gusoma Misa #rwanda #RwOT

    Ni urugendo yakoze ku Cyumweru tariki 13 Nzeri ubwo yerecyezaga ahuzuye iriya Kiliziya ariko kubera umuhanda udakoze neza ku buryo wagendamo imodoka, yemera kugenda n’amaguru.

    Nyuma yo guha umugisha iriya Kiliziya Nshya, Musenyeri Sinayobye Edouard yabwiye abakristu bazajya bahasengera ko ubu bagize Santarari bakwiye kwishimira uwo mugisha w’Imana ubasesekayeho.

    Yavuze ko nubwo kuhagera bigoye ariko ntakizabuza Abasaseridoti kujya baza kubasomera igitambo cy’Ukarisitiya.

    Yagize ati 'Abapadir bazajya bakeragura iyi misozi babageraho rwose ni udusozi twiza dutuma umuntu abira icyuya cy’iyogezabutumwa.'

    Yakomeje ahumuriza abakristu bari banyotewe n’iyi Kiliziya kuko kugira ngo babone aho bateranira na bo byabasabaga kugenda urugendo rurerure cyane.

    Ati 'Twabibonye mwaravunitse mugenda ahadashobotse ariko ubu ntimukavunike muri Intama. Ubundi Yezu Kristu yatubwiye ko twebwe abashumba tugomba kuvunikira Intama. Iriya misozi tuzemera tujye Tuyikeragura n’amaguru tubasanga kugira ngo n’umunyantege nke atabura misa, amasakaramentu n’amasengesho kuko twe ni cyo twatorewe.'

    Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru, Musenyeri Sinayobye yavuze ko kugenda ruriya rugendo ntakidasanzwe kirimo kuko nk’uko yabibwiye abakristu, abashumba bagomba kuvunikira abakristu.

    Ati 'Ntakidasanzwe kirimo kuba nka Musenyeri nakora urugendo nk’uru n’amaguru nsanga intama.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Abashumba-tugomba-kuvunikira-Intama-Musenyeri-Sinayobye-yagenze-8Km-n-amaguru-ajya-gusoma-Misa

  • Bamwe mu bagize Guverinoma ya Tanzania batewe ubwoba n’impinduka Perezida Suluhu arimo gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania
    Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania

    Ibyo yabivuze ku ya 14 Nzeri 2021, nyuma yo kurahiza Abaminisitiri bashya bane n’umunyamategeko umwe aherutse gushyiraho mu minsi ishize.

    Perezida Samia yagize ati “Aha ngeze, ni nk’aho nshyizeho akitso, sinigeze nshyiraho akabago, izi mpinduka zizakomeza”.

    Kugira ngo yerekane ko impinduka zikomeje, ubwo Perezida Suluhu yari agiye gusoza imbwirwaruhame yari yateguye, yifurije Abaminisitiri bari bamaze kurahira kuzagira akazi keza, asoza agira ati “Nanjye ngiye gukomeza gukora akazi ko kuvugurura”.

    Perezida Samia Suluhu yavuze ko mu gihe cy’amezi atandatu amaze ayobora Tanzania, yagerageje kwicecekera no kwitonda mu gihe arimo yitegereza imikorere ya za Minisiteri zose.

    Yagize ati “Aaah, hari ibintu byinshi byo guhindura, ariko muri icyo gihe abo ba Minisitiri n’abo bakorana nabaga niga ku mikorere yabo, na bo babaga barimo kunyigaho nanjye. Nk’uko nabivuze, bamwe muri bo bafashe uko gutuza kwanjye nk’intege nke, maze batangira gukora ibyo bishakiye, hari n’abafashe uko guceceka kwanjye no gutuza nk’inzira yo gukora akazi bashinzwe no kwerekana ko bagashoboye”.

    Yongeyeho ati “Bitewe n’uko ndemye, kandi n’uko narezwe, ntimuzategereze ngo nzaza nicare hano maze ntangire gutongana, numva atari ukwiyubaha, kandi no kubera ko nkorana n’abantu bakuru bazi gutandukanya ikibi n’icyiza, numva bitari ngombwa”.

    Yokomeje agira ati “Ku bw’ibyo rero, n’imyizerere yanjye y’uko iyo mvuganye na buri muntu dushobora kumvikana, akamenya icyo akwiye gukora bijyanye n’inshingano ze, ubwo rero ntimuzantegerezeho gupfa gutongana uko niboneye, ntonganya abantu bakuru bagenzi banjye. Nzatongana nkoresheje ikaramu”.

    Perezida Samia yavuze ko n’ubwo yarahije ba Minisitiri bashya bane, ariko hari n’indi Minisiteri igiye kubamo impinduka ikabona abayobozi bashya, ndetse na bo bakazaza kurahirira inshingano mu minsi iri imbere.

    Perezida Samia ati “Ariko nk’uko nabivuze, aha ngeze ni nk’aho nshyizeho akitso, sinashyizeho akabago, izi mpinduka zirakomeje, ubwo rero uko tazakomeza, n’iyo Minisiteri tuzayikoramo impinduka, kandi na bo bazaza kurahira imbere yanyu ”.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, Perezida Samia ajya gusoza uwo muhango wo kurahiza Abaminisitiri bashya, mu ijwi ritoya ariko rifite ubutumwa ritanga bwigisha, bwuzuyemo ubushishozi, yavuze ko impinduka n’amavugurura bizakomeza, akurikije uko yabonye imikorere ya bamwe mu Baminisitiri ndetse n’abo bakorana muri Minisiteri zabo.


    source : https://ift.tt/3nS3TtF