Blog

  • MM Love Story: Meddy yahishuye uko yahuje na… – #rwanda #RwOT

    Mu gice cya mbere cy'inkuru y'urukundo rwa Meddy na Mimi, uyu muhanzi atangira avuga ukuntu byari bigoye kugira ngo babashe guhuza kuko umukobwa yari yarabyanze afite impamvu z'urudaca zitatuma babasha guhuza ngo bakorane.

    Mu mashusho y'iminota 4 n'amasegonda 41 ari ku rukuta rwa Youtube rwa Meddy akoze mu rurimi rw'icyongereza, uyu muhanzi atangira avuga ukuntu yahuye na Mimi. Yagize ati: 'Nahuye na Mimi imyaka 5 ishize byamfashe hafi umwaka kugira ngo mwemeze ko yajya mu mashusho y'indrimbo yanjye.'

    Agaragaza ko icyo gihe cyose abagomba gutunganya amashusho y'indirimbo bari bararambiwe. Yagize ati: 'Byari ubusazi kuko aba 'producers' banjye bendaga kubivamo, yabaga ambwira ko we atajya mu mashusho y'indirimbo ariko azamfasha kubona uyajyamo.'

    Mimi ngo yabaga atanga impamvu zidashira. Meddy azivuga muri ubu buryo ati: 'Kubera impamvu zinyuranye uku rero ni ko kuri kwari kuri inyuma ya byose, ikintu mu mutima wanjye cyabwiraga ko ariwe mukobwa ukwiriye kujya mu mashusho y'indirimbo.'

    Meddy asobanura ukuntu abamufasha gufata amashusho bibazaga ibyo arimo ati: 'Byari biri kuri rwa rwego n’aba 'producers' banjye bambazaga icyo ndimo nshaka, ushaka ko dusoza ikorwa ry'amashusho cyangwa ushaka gukomeza kwiganirira n'umukobwa.'

    Yerekana ko atari azi nawe neza igisubizo ati: 'Byari bidasobanutse byo ndibuka naramwandikiye ndamubwira nti twakora amashusho kuwa Gatandatu ansubiza ambwira ko no mu mpera z'icyumweru ajya akora iyo ageze mu rugo aba ananiwe atunumva rero uko yabikora.'

    Meddy akomoza ku gisubizo yamuhaye agira ati: 'Ndamubwira nti wari ubizi, nzategereza'. Muri iki gice cya mbere hagaragaramo Mimi mu mashusho amwe n’amwe y’icyo gihe harimo aho aba agira ati: 'Murareba uyu musore w'ubukaka.' Meddy akamusubiza agira ati: 'Yego nitwa Ali', Mimi by’amashyengo ati: 'Agira ubusazi.'

    Meddy avuga ko kutava ku izima kwe byatumye Mimi yemera kumufasha agira ati: 'Ntekereza ko nawe byamucanze akavuga ati nkwiye gufasha uyu musore.' Asobanura ukuntu ubwo yemeraga bagatangira gufata amashusho byari byifashe n'ukuntu buri umwe yatangajwe n'ubwiza bwe ubwo yazaga.

    Ati: 'Ndibuka twari tumutegereje twiteguye mu gihe kingana n'isaha yose araza yari ananiwe ajya kwitegura, ndavugisha ukuri yari mwiza, mu gihe yageraga aho twari tugiye gukorera ndibuka ahagera hari inshuti zanjye zirimo Chris na Cedru bose baramutangariye.'

    Agaruka ku kuntu byamunaniye gukora kubera igishyika cy’uwo akunda bari kumwe. Meddy ati: 'Bwa mbere byarananiye kureba muri camera, byari ibintu bitangaje. Guhera icyo gihe twabaye inshuti, hari byinshi byajyaga mbere mu buzima bwanjye kimwe no mu bwe.' Yongeraho ati: 'Naravugaga nti reka ntegereze igihe cya nyacyo.' 

    Meddy akomeza avuga ko bagiye gusangira nk’abakundana ariko ku ruhande rwe niko yabifataga ntiyibwiraga ko Mimi ari ko byari bimeze. Ati: 'Twagiye gusangira bwa mbere nk’abakunda ni ko njye nabifataga ariko we igisekeje sintekereza ko ari ko yabifataga, gusa njye nari nzi icyo nshaka.'

    Meddy agaragaza ko yasaga nk’uwamuremewe kuko buri kimwe cyarijyanaga. Aragira ati: 'Nari ngiye kumumenya nawe yari agiye kumenya, byasaga nk’aho nari nararemewe kubana nawe, buri kintu kijyanagamo. Yankundiye uwo nari we nanjye mukundira uwo yari we.'

    Iki gice cya mbere cy'inkuru y'urukundo rwabo (M&M Love Story-Meddy Ep 1) avuga ukuntu baretse kuba inshuti zisanzwe bakaba inshuti magara, ati: 'Guhera ubwo twaretse kuba inshuti zisanzwe, tuba inshuti magara byari byiza.'

    Muri iyi filime mbarankuru y'urukundo rwa Meddy na Mimi agace mu mbere hagenda hanyuramo amashusho yabo yo mu myaka ya 2017 na 2018 bagitangira guteretana. Kuri ubu Meddy agiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa 'Queen of Sheba' imaze amezi agera muri ane itegerejwe na benshi mu bakunzi ba Meddy.

    Meddy umutima we wakunze Mimi ukimubona n’ubwo babanje kuba inshuti bakaza kuvamo inshuti magara 

    ‘Ntawamusimbura’ ni yo ndirimbo yatumye abaremewe kubana Mimi na Meddy bahura mu buryo bwafashe umwaka urenga ngo Mimi yemere kujya mu mashusho

    Meddy aritegura gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Queen of Sheba’ 

    KANDA HANO WUMVE NTAWAMUSIMBURA YAHUJE MEDDY NA MIMI

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO MY VOW IGARAGARAMO MIMI

    KANDA HANO UREBE M&M LOVE STORY-MEDDY EP1 IGARUKA KU BURYO BAHUYE


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109567/mm-love-story-meddy-yahishuye-byinshi-ku-rukundo-rwe-na-mimi-wabanje-kwanga-kujya-muri-nta-109567.html

  • Kigali: Undi muntu yagerageje kwiyahura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mushiki we ngo yagerageje kumuhagarika aranga, maze ahita atega moto ngo agende amutangire ariko ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo arimo, ahubwo yagiye mu yindi.

    Bivugwa ko yasimbutse aturutse mu igorofa ya kabiri, maze agwa hejuru y’imodoka avunika amaboko n’amaguru acira n’amaraso ariko ntiyapfa ndetse ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

    Ntihahise hamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu musore yiyahura.

    source : https://ift.tt/3EnymoW

  • Volleyball: Umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal urasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Visi Perezida w’impuzamashyiramwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), yatangaje ko umukino w’u Rwanda na Senegal usubitswe kubera impamvu ziswe iza tekinike.

    Ni umukino wahagaritswe nyuma y’aho amakipe yari amaze kwishyushya yitegura gutangira umukino, aho bivugwa ko ari ibibazo by’ibyangombwa bya bamwe mu bakinnyi.

    source : https://ift.tt/3Ep0Ezn

  • Kamonyi: Abantu 12 bafashwe bakekwaho kwambura abaturage no kubakubita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bose bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma mu tugari twa Kazirabonde na Gishyeshye mu midugudu ya Bigobe, Gatwa na Gahungeri.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abaturage bo muri iyo midugudu bari bamaze igihe bataka ko hari itsinda ry’abantu bitwaje imihoro babatega ku mugoroba bwije bakabambura ibyo bafite ndetse bakanabakubita.

    Ayo makuru bayahaye abayobozi mu nzego z’ibanze bakora urutonde rw’abantu biyise abahebyi bajya gucukura amabuye y’agaciro biba mu birombe mu Murenge wa Rukoma.

    SP Kanamugire yagize ati “Kubera ko abaturage babana na bariya bantu akenshi usanga babazi, ni abantu biyise abahebyi bajya gucukura rwihishwa amabuye y’agaciro ndetse ayo makuru yanatanzwe na bamwe mu bafite ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko hari abantu baza kuyacukura mu birombe byabo rwihishwa. Abaturage bavuga ko iyo bamaze kugurisha ayo mabuye bajya kunywa inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge bamara gusinda bagatangira gutega abantu bakabambura, cyane cyane abagore ndetse bakanabakubita”.

    SP Kanamugire akomeza avuga ko abo bantu uko ari 12 bafashwe ari mu gitondo kare bamwe barimo kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagafatwa bafite ibikoresho bifashisha bacukura, abandi bafatiwe mu mazu babamo, hari n’uwasanganywe udufuka 6 turimo amabuye y’agaciro atarayungururwa.

    Uwo muyobozi yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batanze amakuru bakanagaragaza bariya bantu kugira ngo bafatwe, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye mu kwicungira umutekano.

    Ati “Turashimira abaturage ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano kandi tunabasaba gukomereza aho. Bariya bantu barashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha hakorwe iperereza ku byo abaturage babarega”.

    Yakomeje anibutsa abantu kwirinda kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, anagaragaza ko ababagurira ayo mabuye na bo ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi bazafatwa babihanirwe.

    Abafashwe uko ari 12 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye kwiba byakozwe nijoro, iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    source : https://ift.tt/3AjIUmC

  • Nicki Minaj kuri Twitter atangaje ibirego kubyerekeye ingaruka zinkingo ya covid #RwOT #Rwanda

    Nicki Minaj tweeted an unverified story about a cousin’s friend in Trinidad, saying the unidentified individual “became impotent” and “his testicles became swollen” after receiving a COVID-19 vaccine.


    Read more on : https://www.ctvnews.ca/health/coronavirus/nicki-minaj-s-tweet-shares-unfounded-claims-about-vaccine-side-effects-1.5586241

  • Impuguke mu ikoranabuhanga yapfuye hashize icyumweru itsindiye amasezerano ya miliyoni 125 z'amadolari #rwanda #RwOT

    Umuvandimwe we akaba n'umuyobozi mukuru wa Retina-AI Health Incorporation, Bwana Stephen Odaibo yavuze ku rupfu rwe mu nyandiko yasangijeabamukurikira kuri LinkedIn.

    Sitefano yavuze ko umuvandimwe we yakingiwe kandi atari afite COVID-19,gusa ngo yari arwaye umutima kandi yapfuye afite imyaka 42. Yagaragaje ko urupfu rwe rwabashegeshe cyane.

    Mbere y'urupfu rwe, David yari yakoze uburyo bufasha kuvumbura iterabwoba rishobora kubera ku bibuga by'indege kandi yari yatsindiye amasezerano ya miliyoni 125 z'amadorali yatanzwe na Minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu, atsinze amasosiyete atunze ama miliyari y'amadorari.

    Yanditse ati: 'Murumuna wanjye, David Gbodi Odaibo, yitabye Imana ejo. Umutima wanjye wacitse intege. Yarwaye umutima asinziriye. Yarakingiwe kandi nta covid yari afite. Njye nawe twari inshuti cyane. Yari afite imyaka 42 gusa.

    David yari umugwaneza, yitonda, akeye kandi yicisha bugufi.

    Yari afite impamyabumenyi ya PhD muri Computer Engineering kandi yari Kaggle Grandmaster, urwego rwo hejuru rw'ubuhanga bugezweho mu kwiga imashini. Yamfashije kuvumbura IA.

    Uburyo yavumbuye mu gufasha guhagarika iterabwoba ku bibuga by'indege bwatumye atsindira amasezerano ya miliyoni 125 zamadorali y'ishami ry'umutekano mu gihugu mu cyumweru gishize. Ubuhanga bwe bwatsinze ubucuruzi bushyigikiwe na miliyari y'amadorari.

    Imitima yacu yarakomeretse. Ababyeyi bacu, umugore we hamwe n'abana be babiri bato. Abavandimwe be 4. Turababaye cyane.

    Jye na David twahuriraga cyanemu gushaka inyungu kandi akenshi twavuganaga amasaha menshi. Isano yacu yari idasanzwe kandi ifite agaciro. Twasozaga ibiganiro kuri telefone,tuvuga tuti “Ndagukunda.

    Ushobora kurarana umubabaro,bugacya ibyishimo ari byose. Mpumurijwe nuko David ari kumwe n'Umwami n'Umukiza wacu Yesu Kristo. “

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/impuguke-mu-ikoranabuhanga-yapfuye-hashize-icyumweru-itsindiye-amasezerano-ya

  • Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali umaze gutangaza ko umushinga wo kubakira abatuye ahantu hashobora gutera impanuka kandi bafite amikoro make, mu duce twa Gitega na Kimisagara, ugeze kuri 80%, ndetse mu gihe gito amazu 27 akazashyikirizwa abo yagenewe.

    Uwifuza kubona icumbi yemera ku bushake guha Umujyi wa Kigali ubutaka yari atuyeho, maze agahabwa ingurane y'inzu ifite agaciro kangana nakubutaka yatanze, ariko ikomeye kurusha iyo yari atuyemo, ijyanye nigishushanyo-mbonera cyimiturire iboneye.
    Umujyi wa Kigali kandi wavuze ko izi nzu zubatswe hagendewe ku byifuzo byabazazituramo, muri ya miyoborere uRwanda rwifuza, isaba ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa.

    Gitega na Kimisagara ni tumwe mu duce two mu Mujyi wa Kigali tutakijyanye n'igihe, kuko turangwa nimyubakire yakajagari ishobora gukurura Ibiza bihitana abantu nibyabo. Usanga kandi abahatuye badafite amikoro ahagije ku buryo bajya kwiyubakira ahandi, ari nayo mpamvu Umujyi wa Kigali watekereje kuhabakura bitabasabye gusohora amafaranga ubwabo.

    Ibigarasha nibikoresho byabo byakunze kunenga gahunda yo kwimura abaturage ahashobora kubashyira mu kaga, ukibaza niba byifuriza ineza abo byitwa ko bivugira. Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga baseka cyane abanenga uburyo uRwanda rwihuta mu iterambere, bati: Abavuza induru iyo abaturage bagiye kwimurwa mu manegeka ni abamunzwe nishyari. Ntibifuza ko uRwanda rutera imbere, nkaho baruhunze hari urubirukanyemo.
    Abandi nabo basanga abo banzi biterambere baragumiwe nubusirimu, bakumva u Rwanda rwakomeza kuba nkurwo ku ngoma za Parmehutu na MRND.

    Ntawe ukunda Abanyarwanda kurusha Leta ihora itekereza imishinga ibavana mu bukene. Intego ni ugutera imbere twese,ntawe usigaye inyuma. Indashima zo zizakomeza zituke igicebe cyinka, Abanyarwanda bazima bakomeze bakore kandi cyane, amateka azaca urubanza.

    The post Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abatuye-mu-manegeka-mu-duce-twa-gitega-na-kimisagara-mu-mujyi-wa-kigali-bagiye-gushyirwa-igorora/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatuye-mu-manegeka-mu-duce-twa-gitega-na-kimisagara-mu-mujyi-wa-kigali-bagiye-gushyirwa-igorora

  • Matthew Rugamba uhanga imideli yambitse impet… – #rwanda #RwOT

    ‘Sharon’ yanditse kuri konti ye ya Twitter mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, abwira inshuti ze n'abandi ko yambitswe impeta y'urukundo. Ati 'Buri wese afate icyo kunywa.'

    Bucyeye, Sharon yanditse yifuriza igitondo cyiza Matthew Rugamba arenzaho emoji y'umutima, emoji igaragaza icyo kunywa anakoresha emoji ishushanya impeta y'urukundo.

    Mu kumusubiza, Rugamba yagaragaje ifoto ari kumwe n'umukunzi we bari ahantu hatatse handitse “Marry me” ubwo yamusabaga kumwemerera bakazabana ubuziraherezo nk'umugabo n'umugore.

    Uyu mukobwa yananditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yemereye [Yambwiye 'Yego'] Rugamba gukomezanya urugendo rw'urukundo ruganisha kurushinga.

    Inzu y'imideli ya House of Tayo yavuye ku kifuza cyo gushaka kugira umwihariko mu kumurika imideli n'ibindi biyishamikiyeho. Uhereye nko kuyindi mideli ukagera kuburyo Abongereza badoda bijyanye na gakondo yabo.

    Intumbero ya House of Tayo ni ugukora imideli ariko ikaba imurika ubushongore, ubukaka n'umurange wa Afurika. Iki kigo gikorana n'abahanzi nyarwanda ndetse n'abadozi. House of Tayo yambika ibyamamare mu ngeri zinyuranye n’abandi.

     Matthew Rugamba washinze inzu y'imideli 'Tayo' yagaragaje ko yambitse impeta y'icyizere umukunzi we

    'nonsharon_xo' [Niyo mazina akoresha kuri Twitter] yatangaje ko yabwiye 'Yego' umukunzi we Rugamba

    Inshuti z'aba bombi barimo Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe iterambere, RDB, zishimiye intambwe bombi bateye yo kwiyemeza kurushinga

    Sharon na Rugamba bamaze igihe mu munyenga w’urukundo


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109570/matthew-rugamba-uhanga-imideli-yambitse-impeta-yurukundo-umukunzi-we-amafoto-109570.html

  • Kigali : Umugore akubise umugabo w’Umunyerondo unambaye Uniform amutura hasi abantu bose bareba #rwanda #RwOT

    Ni amashusho abagaragaramo abantu bavuga Ikinyarwanda aho byemezwa na bamwe ko byabereye ku isoko rya Nyarugenge.

    Aya mashusho atangira abagore babiri bari guhangana n’abanyerondo babiri bambanye impuzankano, aho bagenda babasumira bigaragara ko nta mususu bafite.

    Umugore umwe asumira umunyerondo umwe undi na we akajya guhangana n’umwe.

    Muri ayo mashusho bigaragara ko abo bagore basanzwe bakora ubucuruzi butemewe, humvikanamo ijwi ry’umugabo usa nk’uri kogeza agira ati 'Abagore barakwambara [barakumerera nabi].'

    Muri ako kanya umunyerondo asa nk’ujya gufata umugore umwe undi na we akamusumira akamusunika ku modoka iba iparitse aho akamuzunguza akamukubita hasi.

    Mu minsi ishize hagaragaye andi mashusho y’umugabo w’Umworozi witwa Safari George wakubise umukozi wa DASSO ubwo yari mu mukwabu wo kubuza aborozi kujyana amatungo mu gasozi.

    Uyu Safari George ubu uri mu maboko y’ubutabera, aherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera icyaha cyo gukubita ndetse n’icyaha cyo kubangamira inzego za Leta.

    Mu iburanisha ry’ifunga ry’agateganyo, Safari yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ko ibyabaye yariho yirwanaho kuko uriya mukozi wa DASSO basingiranye bakagundagurana ubundi na we agakoresha imbara ze yirwanaho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umugore-akubise-umugabo-w-Umunyerondo-unambaye-Uniform-amutura-hasi-abantu-bose-bareba

  • Umunya-Cameroon Braine yegukanye ikamba rya m… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wo kwakira abahatanye muri iri rushanwa wabaye ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021, mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d'Ivoire. Muri iri rushanwa u Rwanda ruhagarariwe na Rukundo Dismas.

    Abategura iri rushanwa batangaje ko Asanga Braine yahize abandi basore 19 bari bahatanye mu kugaragaza imbaraga yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa.

    Uyu musore yahize abandi mu kugira ibituza ajyanisha n'imbaraga zo guterura ibintu biremeye kurusha abandi bituma yegukana iri kamba.

    Ku myaka 15 y'amavuko, ni bwo yatangiye gukora siporo yubaka umubiri, atoza benshi bituma umubiri we ugira imiterere myiza.

    Moctar Drame wo muri Côte d'Ivoire yabaye igisonga cya mbere n'aho Moussa Sedogo [Prince] aba igisonga cya kabiri.

    Mu gihe cy'umunsi umwe aba basore bamaze muri Cote d'Ivoire, bakoze imyitozo itandukanye, bapimwe Covid-19, batemberejwe ahantu nyaburanga n'ibindi.

    Miss Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w'igishongore. Umusore uzatorwa azasimbura Emmanuel Umoh umaze umwaka afite iri kamba.

    Mu 2020, iri rushanwa ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse, ibice bimwe by'iri rushanwa byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

    Rukundo Dismas uhagarariye u Rwanda yitabiriye amarushanwa atandukanye. Mu 2019, Rukundo Dismas w'imyaka 26 y'amavuko, yashyizwe ku rutonde rw'abasore bari kwitabira irushanwa rya 'Mister United Continents'.

    Uyu musore yahatanye mu irushanwa Miss&Mister Elegancy Rwanda, Mister Supranational, ndetse yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu mwaka w'2016.

    Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Mu 2015, rwahagarariwe na Turahirwa Moses washinze inzu y'imideli ya Moshions ifatawa nka nimero ya mbere mu Rwanda, aho yabashije kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere.

    Mu 2017, u Rwanda rwahagarariwe na Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Mister Africa International, bimuhesha amahirwe atandukanye.

    Mu 2018, Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ni we wari guserukira u Rwanda ariko ntiyagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.

    Asanga Braine Check wo muri Cameroon yegukanye ikamba rya 'Mr Strength Africa' 

    Miss Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w'igishongore

    Rukundo Dismas [Ubanza ibumoso] ni we uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109568/umunya-cameroon-braine-yegukanye-ikamba-rya-mbere-muri-mister-africa-109568.html