Blog

  • Iburasirazuba: Abikorera batanze inka 85 banasana inzu enye z'imiryango yakorotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byagaragajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kamena 2025 ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 31 abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri iyi ntara. Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Musha ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Mbere yo gutangira uyu muhango, abikorera babanje gushyikiriza inzu enye imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, zavuguruwe ndetse zinashyirwamo ibikoresho.

    Uwiringiyimana Marie Jeanne utuye mu Mudugudu wa Rambura mu Kagari ka Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe, yavuze ko inzu yabagamo yubatswe mu 1997.

    Ati “Najyaga nsohoka mu rugo ngiye gushaka imibereho, naza nkasanga ibintu byose byanyagiwe cyangwa najya kugenda bikansaba gusiga ibintu mu nguni. Uyu munsi rero ndashima ko inzu yanjye yashyizweho amabati mashya, inzugi nziza, ubu iyo ngiye mba nizeye ko ikinze neza.”

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yanenze abikoreraga mbere ya Jenoside banze kurengera abakiliya babo.

    Ati “Mu myaka itatu ishize tumaze kuremera abacitse ku icumu inka 310 zifite agaciro ka miliyoni 217 Frw, twubatse inzu esheshatu, ni nayo mpamvu no muri uyu mwaka twahize gutanga inka 85, twazishyikirije abo zigenewe ku kigero cya 85%, tukaba tubizeza ko iyi minsi 100 izarangira zose tuzitanze mu rwego rwo gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Ndidabahizi Didace wavuze mu izina rya Ibuka, yavuze ko abikoreraga mbere ya Jenoside bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye abikorera b'ubu kuko bagira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside n'ibindi bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abikorera ku ruhare rwabo mu guteza imbere igihugu.

    Ati “Turabizeza gukomeza gufatanya muri uru rugendo nk'uko twabitangiye ndetse n'uyu mwihariko turimo guha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubafata mu mugongo, mu kubahindurira imibereho na ho tuzakomeza dufatanye.”

    Imwe mu nzu zavuguruwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba

    Abayobozi b’uturere mu Ntara y’Iburasirazuba bari bitabiriye iki gikorwa aho bunaniye Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hafashwe umwanya wo guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abikorera ku ruhare rwabo mu guteza imbere igihugu

    Ndidabahizi Didace wavuze mu izina rya Ibuka, yavuze ko abikoreraga mbere ya Jenoside bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yanenze abikoreraga mbere ya Jenoside banze kurengera abakiliya babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abikorera-batanze-inka-85-banasana-inzu-enye-z-imiryango

  • Bugesera: Mayange Rice Company yaremeye abarokotse Jenoside inaboroza inka – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku itariki 20 Kamena 2025 ubwo abayobozi n'abakozi ba Mayange Rice Company bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora i Bugesera bunamira Abatutsi bahashyinguye.

    Nyuma yo gusura urwibutso bakurikijeho kuremera bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Gashora.

    Rutagengwa Jean Pierre uri mu barokokeye Jenoside i Gashora, yavuze ko benshi mu bashyinguye mu Rwibutso rwa Gashora, bishwe ku wa 10 Mata 1994 ubwo Abatutsi bari bahungiye ku yahoze ari Komini Gashora bicwaga urw'agashinyaguro n'Interahamwe.

    Ati 'Bucyeye bwaho ku itariki 11 Mata hari abari bagerageje guhungira mu byumba ariko mu gisenge cy'iyo nyubako hari harimo inzuki maze Interahamwe zirakimena za nzuki zivamo zirabarya basukwaho n'urusenda na lisansi ku buryo uwari yarokotse yatakaga bakamubona barabica barabarangiza.'

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Mayange Rice Company, Ntiribinyange Eliézer, yavuze ko ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bushingiye ku kuba abayobozi bakabaye barengera abaturage ari bo babarenganyije bituma babura uwo bahungiraho.

    Ati 'Twifatanya n'abarokotse Jenoside kugira ngo tubakomeze kandi twizera ko bituma nk'Abanyarwanda bumva ko bafite ubari hafi. Twe tubari hafi kuko hari igihe barenganyijwe n'abagombaga kubarengera. Bumve ko bakomeye bataheranwe n'agahinda kandi twizeye ko ibyabaye bitazasubira.'

    Umuyobozi Mukuru wa Mayange Rice Company, Nzeyimana Célestin, yavuze ko kuremera no koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uretse kuba ari kubafata mu mugongo binagaragaza ko Igihugu gifite ubuyobozi bwiza butuma abaturage bakora bagatera imbere ku buryo babasha gufasha bagenzi babo.

    Yongeyeho ko urwo ruganda ruzakomeza kwita ku barokotse Jenoside no gukomeza ibikorwa byo kwibuka mu rwego rwo gufasha abarukoramo gusobanukirwa amateka ya Jenoside ngo itazasubira ukundi kuko harimo urubyiruko rwavutse nyuma yayo.

    Hitayezu Pierre warokotse ari umwe mu muryango we wose, yashimiye Mayange Rice Company yamuhaye inka, avuga ko izafasha umuryango we kwiyubaka kuko yari ayikeneye cyane.

    Ati 'Nyuma ya Jenoside naje gushaka ngira umuryango. Abana banjye bakunda amata cyane nahoraga nyagura. Inka igiye kumfasha kuyababonera ndetse n'ifumbire najyaga ngura ngiye kujya nyibona byoroshye. Ndashima cyane abatekereje kudufasha.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashora, Umulisa Claire, yavuze ko buri Munyarwanda asabwa umusanzu mu gufatanya n'ubuyobozi bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi guhangana n'abakiyipfobya.

    Abakora muri Mayange Rice Company basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Gashora

    Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Gashora

    Rutagengwa Jean Pierre uri mu barokokeye Jenoside i Gashora, yavuze ko benshi mu bashyinguye muri uru rwibutso bishwe ku itariki 10 Mata 1994 kuri Komini Gashora

    Bamwe mu barokotse Jenoside i Gashora bahawe inkunga y’ibiribwa

    Uruganda rwa Mayange Rice Company rworoje inka abarokotse Jenoside babiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-mayange-rice-company-yaremeye-abarokotse-jenoside-inaboroza-inka

  • COPEDU Plc yahuguye ba rwiyemezamirimo b'abagore – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Kamena 2025, abakiliya ba COPEDU Plc n'abayobozi bayo bungurana ibitekerezo ku hakwiye kongerwa imbaraga mu mikoranire yabo banagaragaza amahirwe yashyiriweho abagore muri serivisi iki kigo gitanga.

    Niwemutoni Mediatrice ukorana na COPEDU Plc, yashimye imikorere yayo by'umwihariko uburyo yamufashije mu rugendo rwe akava ku bucuruzi bw'ibirayi akaba ahagarariye Bralirwa mu binyobwa bidasembuye.

    Ati ' Natangiye gukorana na COPEDU Plc baduha ibihumbi 200 Frw, icyo gihe nacuruzaga ibirayi. Narayakoresheje ngera aho mfata inguzanyo ku giti cyanjye ingana na miliyoni 2,4 Frw ntangira gukora ubucuruzi bwagutse, ubu ngeze ku rwego rurenga miliyoni 100 Frw.'

    'COPEDU Plc cyane yamfashije muri urwo rugendo ubu ndi ku rugero rushimishije kuko navuye ku gucuruza ibirayi none mpagarariye Bralirwa mu binyobwa bidasembuye.'

    Yashishikarije bagenzi be gutinyuka kandi bagakunda umurimo bakora kuko ari ryo tangiriro ry'ejo hazaza.

    Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raissa, yavuze ko intego y'aya mahugurwa ari ugufasha abagore kwagura ibikorwa byabo binyuze mu kubaha inguzanyo no gushishikariza abakiliya babo gukoresha ikoranabuhanga.

    Ati 'Intego y'iki gikorwa ni ugufasha umugore gutera imbere kandi ni kimwe mu cyerekezo COPEDU Plc yihaye. Dufite inguzanyo ifasha abagore yitwa 'Igire Mugore' itangirira ku bihumbi 500 Frw ikagera kuri miliyoni 5 Frw, yashyiriweho gufasha abagore bakora ubucuruzi ariko bahura n'imbogamizi yo kubura ingwate ihagije kugira ngo babone inguzanyo.'

    Muyango yongeyeho ko igikorwa nk'iki ari umwanya mwiza wo kugira ngo baganire, bumve ibyifuzo, ibibazo n'ibitekerezo byose bigamije kunoza serivisi batanga.

    Umukozi ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi mu Kigo gitanga Serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, RSwitch, Gombaniro Herve Christian, yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga rya eKashi bugamije korohereza abanyamuryango ba COPEDU Plc n'abo mu bigo by'imari bitandukanye kwishyurana bitabasabye kuva aho bari.

    Kugeza ubu Ikigo cy'Imari cya COPEDU Plc gifite amashami agera kuri 11 harimo Icyicaro gikuru kiri ku Kicukiro, Remera, Batsinda, Nyabugogo, mu isoko rya Nyarugenge, Gisozi, Kimironko, Kicukiro, CHIC, Rwamagana na Kabuga.

    Umukozi ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri RSwitch, Gombaniro Herve Christian, yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kwishyurana umuntu atavuye aho ari

    Niwemutoni Mediatrice ukorana na COPEDU Plc yavuze ko yamufashije kuva ku bucuruzi bw’ibirayi agera ku guhagararira ibinyobwa bya Bralirwa bidasembuye

    Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raissa, yavuze ko intego nyamukuru y'aya mahugurwa ari ugufasha abagore kwagura ibikorwa byabo

    Ba rwiyemezamirimo bahawe serivisi na COPEDU Plc bashimye ubufasha yabahaye mu iterambere

    COPEDU Plc ishyigikira iterambere ry’umugore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yahuguye-ba-rwiyemezamirimo-b-abagore

  • BK yashyizeho inguzanyo ku bigo bitanga serivisi z'amazi, isuku n'isukura – #rwanda #RwOT

    Iyi serivisi igenewe ibigo by'abagore byujuje ibisabwa birimo no kuba ikigo kimaze nibura umwaka gikora, bishobora guhabwa inguzanyo ya miliyoni 15 Frw yishyurwa mu myaka ibiri nta ngwate. Ni muri gahunda yo kugeza amazi meza ku Baturarwanda miliyoni imwe kugeza mu 2029.

    Iyi serivisi yamuritswe ku wa 20 Kamena 2025, mu bufatanye bwa BK n'Umuryango Mpuzamahanga Water For People mu Rwanda, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, (UNICEF), Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC Group), Minisiteri y'Ibikorwaremezo, (MININFRA), n'abandi.

    Mu bazahabwa inguzanyo harimo ibigo bishaka kugura ibikoresho ngo bitange serivisi yo kugeza amazi meza mu bice by'icyaro. Iyi nguzanyo ishyizweho mu gihe Abaturarwanda 89,7% ari bo bagerwaho n'amazi meza, muri bo 12,3% bonyine akaba ari bo bayafite mu ngo zabo.

    Iyi nguzanyo kandi iri mu murongo wo gufatanya na leta, kugira ngo izagere mu 2030 yarageze ku ntego yo gutanga serivisi z'amazi meza, isuku n'isukura mu buryo buteye imbere. Kugira ngo bigerweho u Rwanda rukeneye miliyari zisaga 320 Frw buri mwaka.

    Umuyobozi wa Water For People mu Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi, yatangaje kuba Abaturarwanda 45% ari bo bishimira serivisi yo guhabwa amazi meza, ari ikimenyecyo cy'uko hakenewe ubufatanye bw'inzego zirimo n'iz'abikorera ntibiharirwe leta.

    Ati ''Tugomba gukora ibirenze! Ni no guhamagarira ibigo by'imari n'urwego rw'abikorera, mu guhuza imbaraga na leta n'abandi bafatanyabikorwa.'

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko iyi nguzanyo izasubiza ibibazo byagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe na Water For People na UNICEF, birimo kuba ibigo by'imari bitinya gutanga inguzanyo ku bo muri urwo rwego ngo bidahomba, n'ubumenyi buke kuri urwo rwego ku batanga inguzanyo n'abazisaba.

    Ati ''Iyi nguzanyo izakuraho izi mbogamizi binyuze mu buryo bwo gusangira ibihombo, no gutanga ubufasha mu kubaka ubushobozi.”

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, ushinzwe amazi, isuku n'isukura, Eng. Gemma Maniraruta, yashimiye iyi ntambwe itewe n'ibigo nka Banki ya Kigali yemeye gutanga iyi nguzanyo, agaragaza ko iyi gahunda izanagira uruhare mu guteza imbere uburezi bufite ireme, no guteza imbere imibereho myiza y'Abaturarwanda muri rusange.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'Amazi, Isuku n'Isukura muri UNICEF Rwanda, Dr. Murtaza Malik, yavuze ko UNICEF iri gukorana n'ibihugu byo muri Afurika yo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara n'u Rwanda rurimo, mu gukomeza gutera inkunga imishinga iteza imbere iboneka ry'amazi meza, isuku n'isukura kandi ko ubwo bufatanye ari ubw'igihe kirekire.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibigo bito n’ibiciriritse mu BK, Mukunzi Darius, yasobanuye ko inguzanyo yashyizweho igamije kugeza amazi meza ku baturarwanda

    Umuyobozi wa Water For People mu Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi, yavuze ko hakenewe n’uruhare rw’abikorera mu kugeza amazi meza ku baturarwanda

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'Amazi, Isuku n'Isukura muri UNICEF Rwanda, Dr. Murtaza Malik, yavuze ko UNICEF izakomeza gufasha mu guteza imbere iboneka ry’amazi meza

    Abakora ibikorwa byo gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura bemerewe inguzanyo zigamije guteza imbere ibikorwa byabo

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, ushinzwe amazi, isuku n'isukura, Eng. Gemma Maniraruta, yashimiye intambwe yatewe na BK yemeye gutanga iyi nguzanyo

    Inzego zitandukanye zashyize hamwe ngo amazi meza agere ku bantu bose

    Ibigo by’urubyiruko n’abagore bifite amahirwe yo guhabwa iyi nguzanyo

    Abo mu nzego za leta, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, bagaragaje ko hakenewe ubufatanye bwa buri rwego mu kugeza amazi meza ku Baturarwanda, n’ibindi bikorwa by’isuku n’isukura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-yashyizeho-inguzanyo-ku-bigo-bitanga-serivisi-z-amazi-isuku-n-isukura

  • Trump abona akwiye ishimwe rya Nobel kubera guhuza u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 18 Kamena yasobanuye ko intumwa z'u Rwanda n'iza RDC zumvikanye ku ngingo zikubiye mu masezerano y'amahoro azashyirwaho umukono tariki ya 27 Kamena 2025, nyuma y'ibiganiro byazihuje iminsi itatu.

    Perezida Trump yatangarije ku rubuga Truth Social ko yishimiye gutangaza ko we na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, bateguye amasezerano y'amahoro ya RDC n'u Rwanda yo guhagarika imyaka intambara imaze imyaka myinshi, yaguyemo benshi kurusha izindi nyinshi.

    Ati 'Abahagarariye u Rwanda na Congo bazaba bari i Washington ku wa Mbere kugira ngo basinye amasezerano. Uyu ni Umunsi Mwiza kuri Afurika, kandi mu by'ukuri ni n'Umunsi Mwiza ku Isi!'

    Uyu Mukuru w'Igihugu yatangaje ko nubwo agiye gufasha u Rwanda na RDC kugera kuri iyi ntambwe, akaba yarahagaritse intambara y'u Buhinde na Pakistan, agahagarika intambara ya Kosovo na Serbie ndetse n'andi makimbirane hirya no hino, atazahabwa ishimwe rya Nobel.

    Yagize ati 'Ntabwo nzahabwa ishimwe ry'amahoro rya Nobel ku bw'ibi, sinzarihabwa ku bwo guhagarika intambara y'u Buhinde na Pakistan, sinzarihabwa ku bwo guhagarika intambara ya Serbie na Kosovo, sinzarihabwa ku bwo kubungabuhanga amahoro hagati ya Misiri na Ethiopia (urugomero runini rwa Ethiopia, rwatewe inkunga na Amerika mu bucucu, rwagabanyije cyane amazi yo mu Ruzi rwa Nile).'

    Muri iki gihe, intambara zihangayikishije Isi cyane ni iy'u Burusiya na Ukraine imaze imyaka itatu, ndetse n'iya Israel na Iran yatangiye mu rukerera rwa tariki ya 13 Kamena 2025 kubera ubwumvikane buke ku mushinga wo gutunganya ingufu za nucléaire.

    Trump yatangaje ko ashaka ko ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bigirana amasezerano y'ubumwe ya 'Abraham Accords', ashobora kubifasha kugera ku mahoro nyuma y'imyaka myinshi aka karere kabamo intambara z'urudaca.

    Yagaragaje ko n'iyo yagera ku masezerano ya 'Abraham' muri aka karere kose, agahagarika intambara y'u Burusiya na Ukraine, atazahabwa ishimwe rya Nobel, gusa ngo icyo aha agaciro ni uko abaturage bo babona imirimo ye.

    Pakistan ishyigikiye ko Trump ahabwa ishimwe rya Nobel

    Mu mpera Mata 2025, mu ntara ya Kashmir ihuriweho n'u Buhinde na Pakistan hadutse intambara yaturutse ku bitero umutwe w'inyeshyamba zishamikiye kuri Isilamu wagabye mu gice kigenzurwa n'u Buhinde.

    Ubwo izi nyeshyamba zari zimaze kwica abaturage 26, igisirikare cy'u Buhinde cyagabye ibitero bikomeye mu gice kigenzurwa na Pakistan byahawe izina 'Operation Sindoor', gisobanura ko kigamije gusenya ibirindiro by'umutwe w'iterabwoba.

    Ingabo z'ibihugu byombi zahanganye bikomeye zifashishije imbunda zirasa kure, misile ndetse n'indege z'intambara, tariki ya 10 Gicurasi zemeranya ku gahenge nyuma yo gutakaza abasirikare benshi kuri buri ruhande.

    Ku wa 20 Kamena, Leta ya Pakistan yatangaje ko yatanze Trump nk'umukandida mu bazahatanira ishimwe rya Nobel, kubera uruhare yagize mu guhosha umwuka mubi wateje intambara yahanganishije Pakistan n'u Buhinde.

    Yagize iti 'Leta ya Pakistan yafashe icyemezo cyo gutanga Perezida Donald J. Trump kugira ngo azahatanire ishimwe ry'amahoro rya Nobel mu 2026, mu rwego rwo gushima uruhare rwa dipolomasi yagize, n'ubuyobozi yagaragaje mu kibazo giherutse kuba hagati y'u Buhinde na Pakistan.'

    Mu gihe Trump yavugaga ko ari we wahagaritse iyi ntambara ariko mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi, kuri telefone, Modi yamumenyesheje ko nta ruhare yagize mu gahenge kabayeho, ibishimangira ibisanzwe bivugwa na Leta y'u Buhinde ko Pakistan yamanitse amaboko.

    Trump ntiyahiriwe n'ishimwe rya Nobel

    Ishimwe rya Nobel rishobora guhabwa umuntu ku giti cye, itsinda ry'abantu cyangwa se umuryango mpuzamahanga, byaharaniye ubuvandimwe hagati y'ibihugu, kugabanya ikwirakwira ry'intwaro, uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'amahoro binyuze mu rwego rwa dipolomasi.

    Uwegukana iri shimwe asabwa kuba yarakoze ibikorwa bikomeye, bitanga umusaruro w'igihe kirekire mu kugabanya amakimbirane, yaraharaniye ubwiyunge cyangwa se akarengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'amahoro ku Isi.

    Abakandida batangwa buri mwaka bitarenze tariki ya 1 Gashyantare, kandi nta wemerewe kwitanga nk'umukandida, nk'uko amabwiriza agenga itangwa ry'iri shimwe ryitiriwe Alfred Nobel abiteganya.

    Trump yatanzwe bwa mbere nk'umukandida muri iri shimwe mu 2020. Icyo gihe, umunyapolitiki Tybring-Gjedde wo muri Norvège yagaragaje ko uyu Mukuru w'Igihugu arikwiye, ashingiye ku kuba yarahuje Israel na Leta Zunze Ubumwe z'barabu, asobanura ko ari umuntu uharanira amahoro hose.

    Icyo gihe, umudepite Magnus Jacobsson wo muri Suède na we yatanze Trump nk'umukandida muri iri shimwe, kubera uruhare yagize mu guhuza Serbie na Kosovo byahanganaga.

    Iri shimwe ryahawe umunyamakuru Dmirty Andreyevich Muratov w'Umurusiya na Maria Ressa wo muri Philippines ku bw'uruhare rukomeye bagize mu guharanira ubwisanzure bwo kuvuga no gutanga ibitekerezo.

    Mu 2024, umudepite Claudia Tenney wo muri Amerika na we yatanze Trump nk'umukandida mu ishimwe rya Nobel, ashingiye ku ruhare yagize mu guhuza Israel na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, agaragaza ko amasezerano impande zombi zagiranye yazanye amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Trump yabwiye abanyamakuru ko iyo iri shimwe riba ridahabwa abaharanira ukwishyira ukizana (libéraux) gusa, we aba yararihawe inshuro enye cyangwa eshanu.

    U Rwanda na RDC biteganya gusinyira amasezerano y’amahoro i Washington tariki ya 27 Kamena

    Trump yagaragaje ko aya masezerano y’amahoro yari akwiye kumuhesha ishimwe rya Nobel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-abona-akwiye-ishimwe-rya-nobel-kubera-guhuza-u-rwanda-na-rdc

  • Perezida wa Sena y'u Rwanda yakiriye mugenzi we wo mu Burundi – #rwanda #RwOT

    Abahagarariye Sena zombi baganiriye ku ruhare rwazo mu rwego rwa dipolomasi rurimo guharanira umubano mwiza hagati y'u Rwanda n'u Burundi.

    Sena y'u Burundi yabisobanuye iti 'Ibiganiro bagiranye byibanze ku ruhare rw'izi nzego zombi mu kongerera imbaraga umubano w'u Burundi n'u Rwanda.'

    Bigaragara ko muri uru ruzinduko, Sinzohagera yashyikirije Dr. Kalinda impano y'agaseke gatamirijwe amabara y'ibendera ry'u Burundi.

    Uruzinduko rwa Sinzohagera n'abamuherekeje i Kigali rubaye mu gihe umubano w'u Rwanda n'u Burundi wazambye kuva mu mpera za 2023, ibyatumye bufunga imipaka ku ruhande rwabwo muri Mutarama 2024.

    Mu ntangiriro z'umwaka wa 2025, intumwa zihagarariye ibihugu byombi zarahuye kugira ngo zikemure aya makimbirane. Byavugwaga ko ibiganiro byari bigeze aheza, ariko nyuma icyizere kirayoyoka.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, muri Gicurasi 2025 yatangaje ko Abanyarwanda n'Abarundi bifuza ko umubano w'u Rwanda n'u Burundi wakongera kuba mwiza, ariko ko ibirego bishingiye ku binyoma ari byo byadindije intambwe yari yaratewe.

    Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko nubwo hari izi mbogamizi zituruka ku Burundi, u Rwanda rutazacika intege, ahubwo ko ruzakomeza gushaka uko uyu mubano wongera kuba mwiza.

    Dr. Kalinda uyoboraga Sena y’u Rwanda ubwo yakiraga mugenzi we wo mu Burundi, Sinzohagera Emmanuel

    Sinzohagera yahaye Dr. Kalinda impano y’agaseke

    Abahagarariye Sena zombi baganiriye ku ruhare mu guharanira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi

    Bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-sena-y-u-rwanda-yakiriye-mugenzi-we-wo-mu-burundi

  • Kayonza: Umuturage yubakiye ikigo cy'amashuri ibibuga anemera umuhanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, ni bwo Munyezamu yatashye ibi bibuga bya Basketball, Volleyball na Handball byubatswe mu kigo cy'amashuri abanza cya Umurava giherereye mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo wo mu Karere ka Kayonza.

    Munyezamu yavuze yatangiye gutekereza kugira uruhare mu gufasha urubyiruko rwo mu Isantere ya Kabura yavukiyemo abinyujije mu muryango yashinze witwa 'Ejo Youth Dignity Foundation'.

    Avuga ko nyuma yo kubona uko u Rwanda ruri gutera imbere, yifuje gutanga umusanzu we ahereye aho yavukiye.

    Ati 'Iyo mbonye ahantu u Rwanda rugeze, nkabona umutekano bituma rufite numva nanjye nkwiriye gutanga umusanzu mu iterambere ryarwo. Uko ni ko byanjemo ntangira kubafasha buhoro buhoro.'

    Munyezamu akomeza avuga ko yifuza kugira uruhare mu kubaka umuhanda w'ibilometero bine. Ni umuhanda uva ku muhanda munini wa Kabarondo ukagera mu isantere ya Kabura.

    Nyuma y'ibibuga by'imikino y'intoki yubatse, arateganya kugira uruhare mu kubaka ikibuga cy'umupira w'amaguru n'ibindi bikorwa.

    Umuyobozi w'Ishuri ribanza rya Umurava, Bicamumpaka Samson, yashimiye Munyezamu wabafashije kubona amazi meza, akanagurira imyenda y'ishuri abanyeshuri barenga 500.

    Ati 'Kugira ngo tubone amazi twashyiragaho umukozi uyatuvomera akaduca 500 Frw ku ijerekani imwe. Iyo twatumaga abana amazi mu rugo na bwo bazanaga amazi mabi. Ubu rero turamushimiye cyane kuko ubuzima bumeze neza aho tuboneye amazi.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, yijeje Munyeshuri kuzakomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo yatanze.

    Munyezamu utuye muri Canada yavuze ko azakomeza kugira uruhare mu guteza imbere isantere yavukiyemo

    Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri ba Kabura bubakiwe ibibuga

    Abana bagiye kujya babona aho bidagadurira

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Gatanazi Longin, yijje Munyeshuri ubufasha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yubakiye-ikigo-cy-amashuri-ibibuga-anemerera-abaturage-umuhanda

  • Dutewe ishema n'intambwe yatewe – Trump avuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Ku wa 18 Kamena 2025 ni bwo itsinda ry'impuguke hagati ya RDC n'u Rwanda ryasoje ibiganiro by'iminsi itatu byaberaga muri Amerika byasize impande zombi zemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y'amahoro.

    Ku wa 27 Kamena, i Washington DC, ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi bazasinya banemeze amasezerano y'amahoro. Nyuma ku itariki itaramenyekana, Abakuru b'ibihugu bazahura, baganire ku bijyanye n'amahoro, ituze ndetse n'ibijyanye n'ubukungu mu karere k'Ibiyaga bigari.

    Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko igihugu cye gitewe ishema no kuba hari intambwe ishimishije yatewe muri uru rugendo rw'amasezerano y'amahoro.

    Ati 'Tuzasinya hanyuma duhagarike intambara. Ni iby'agaciro kuri njye kubigiramo uruhare. Ndashimira Visi Perezida, JD Vance n'Umunyamabanga wacu wa leta [ushinzwe ububanyi n'amahanga] ku kazi keza keza bakoze.'

    'Rero u Rwanda rumaze igihe kinini mu ntambara na Congo, intambara mbi cyane, rugiye kwemeranya amahoro na Congo, batangire gukorana ubucuruzi na Amerika n'ibindi bihugu hanyuma bagire ubundi buzima bwiza busanzwe. Dutewe ishema n'iyo ntambwe.'

    Trump yavuze ko yabikoze no hagati y'u Buhinde na Pakistan kandi ko mu minsi mike igihugu cye kiza gutangira kugirana amasezerano y'ubucuruzi n'u Buhinde hamwe na Pakistan, ati 'ni ibintu byiza'.

    Yavuze ko iyo ntambwe yanatewe hagati ya Kosovo na Serbia, ibihugu bimaze igihe kinini birwana.

    Ati 'Ubu dufite ibindi bikomeye, nk'u Burusiya na Ukraine, bigaragara ko na ho hari intambwe iri guterwa. Dufite Israel, nta muntu uzi ibi aho bigana, tuzabimenya neza mu gihe gito.'

    Trump yavuze ko bigoye kuba yasaba Israel guhagarika intambara, ko biba ari ihurizo kubisaba umuntu uri gutsinda ku rugamba.

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yishimiye intambwe Amerika yateye mu gushakira umuti ikibazo cy'u Rwanda na RDC. Yashimiye Marco Rubio (iburyo) uri mu babigizemo uruhare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutewe-ishema-n-intambwe-yatewe-trump-avuga-ku-masezerano-y-amahoro-hagati-y-u

  • Bose bazajya biga imibare n'ikoranabuhanga: Impinduka mu mashami yigwa mu mashuri yisumbuye – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umunyeshuri warangizaga icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, atsinze ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatatu, yahitagamo impuzamasomo aziga muri 11 zari zihari mu burezi rusange cyangwa agahitamo kwiga Tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro.

    Kuri ubu, MINEDUC yatangaje ko impinduka ziteganyijwe, zizasiga mu burezi rusange abanyeshuri bashobora guhitamo kwiga gusa amasomo akubiye mu byiciro by'imyigire (learning pathways) bitatu, ari byo Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n'Indimi.

    Mu nama ku ishusho y'uburezi mu Rwanda, yateranye kuri uyu wa 20 Kamena 2025, Minisitiri Nsengimana yavuze ko izo mpinduka zigamije kujyana n'icyerekezo cy'igihugu cya 2050 gishingiye ku bumenyi no gutuma abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bafite ubumenyi buhagije bubafasha guhangana ku isoko ry'umurimo.

    Yagize ati 'Ubu kuva aho dutangiye gutekereza ku cyerekezo 2050 gishingiye ku bumenyi, tugomba kureba inyuma tukavuga tuti Umunyarwanda uzatugeza kuri icyo cyerekezo ni nde, ameze ate, ateye ate, twamugeraho dute? Twafasha abana bacu dute kugira ngo bazatugeze kuri icyo cyerekezo.'

    Yongeyeho ati 'Ni ngombwa ko tureba mu mashuri tukavuga ngo turigisha iki, turakigisha dute, tubwirwa n'iki ko abana bamenye ibyo twabigishije, hanyuma rero tureke no kubabeshya ngo batsinze kandi batatsinze […] Ubwo rero tugomba kuvuga ngo reka tubwizanye ukuri, reka turebe uburyo ahubwo tubafasha.'

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko baganiriye n'abantu barenga 5500, barimo abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi b'ibigo n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze, kugira ngo bumve icyo bababwira ku mbogamizi bahura na zo mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye.

    Ati 'Ubwo rero twararebye turavuga tuti mureke ibi twita impuzamasomo (combination), ahubwo tugire ibyo twita 'leaning pathways', ni ukuvuga ngo ikintu wiga kigamije igice runaka cy'ubumenyi. Rero tugasanga ubigabanyijemo ufite 'learning pathways' eshatu, hari Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n'Indimi.'

    Yavuze ko n'ubwo buri munyeshuri azajya ahitamo muri ibyo byiciro by'imyigire bitatu, ariko hari amasomo buri wese azajya agomba kwiga nta yandi mahitamo, arimo Imibare, Ikoranabuhanga, Icyongereza no nkwihangira umurimo (Entrepreneurship).

    Ati 'Hanyuma buri mwana wese ugiye muri iki cyiciro cy'amashuri icyo yahitamo cyose hagomba kuba harimo n'Imibare, hagomba kuba harimo Icyongereza, hagomba kuba harimo Ikoranabuhanga, hagomba kuba harimo 'Entrepreneurship'.'

    'Rero izi mpinduka ni cyo zigamije, ni ukugira ngo umwana azajye arangiza afite amahirwe yo kugira ngo ashobore gukomeza amashuri, cyangwa se ajye ku isoko ry'umurimo, ariko ashobora kugira icyo akora, hanyuma ashobore no gupiganwa ku isoko mpuzamahanga.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko mu gihe bavugurura ikitabwaho cyane, ari ukureba niba impuzamasomo ishyizwe ku ishuri runaka, rifite ibikoresho bihagije n'abarimu bahagije bo kwigisha ayo masomo.

    Ati 'Ibyo bizatuma izari nyinshi wenda zigabanyuka, zisigare mu by'ukuri aho zigishwa neza kandi abana bavemo bafite ubwo bumenyi.'

    Yavuze ko ikindi bizafasha, ari uko abanyeshuri bazashobora kubona ibijyanye n'amahitamo yabo, kuko ibyari byinshi bizahurizwa hamwe muri bitatu gusa.

    Ati 'Yego sinavuga ngo 100% buri munyeshuri aziga icyo yahisemo, ariko nkeka ko…bizoroha kugira ngo twongere ayo mahitamo kubera ko tuzaba dufite ibyo byiciro by'imyigire bitatu ushobora kuba warebe uko uhuza mu murenge umwe…Ibyo byiciro by'imyigire biroroshye kuba wabisaranga mu mashuri ari mu murenge, aho kuba wasaranganya za mpuzamasomo twari dufite zindi 11.'

    Minisitiri w'Uburezi yavuze ko izi mpinduka zizagenda zishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro mu byiciro, ndetse byitondewe, kugira ngo bidateza ibibazo. Hazarebwa ku mashuri kugira ngo harebwe ayiteguye kurusha andi bishobora guheramo.

    Ati 'Nta muntu bizatungura, tuzajya tubivuganaho twakira ibitekerezo, tuvugana n'amashuri, kugira ngo bijyeho mu buryo bushobotse, noneho bikorwe neza, abana bakomeze biga nta mpungenge.'

    Yavuze kandi ko abari kwiga impuzamasomo zisanzwe kuri ubu bitazabahungabanya kuko bo baakomeza kwiga batyo kugeza barangije.

    Yongeyeho ko n'abarangije bafite impamyabumenyi z'impuzamasomo zari zisanzweho nta cyo izi mpinduka zizabahujngabanyaho kuko izo mpamyabumenyi zabo zizakomeza kugira agaciro nk'uko bisanzwe.

    Ati 'Icyo ibi bigamije ni ukugira ngo turusheho kongerera amahirwe abana, tujya mbere, kugira ngo bashobore kwiteza imbere, ariko bateza imbere n'igihugu, kugira ngo dushobore kugana ku cyerekezo 2050.'

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje impinduka ziteganyijwe mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye

    Minisitiri Nsengimana na Dr. Bahati wa NESA, basobanuriye abitabiriye iyi nama ku ishusho y’uburezi, impinduka zizasiga abanyeshuri bose bo mu yisumbuye biga Imibare, Icyongereza, Ikoranabuhanga no guhanga umurimo

    Ni inama yateranye kuri uyu wa 20 Kamena 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bose-bazajya-biga-imibare-n-ikoranabuhanga-impinduka-mu-mashami-yigwa-mu

  • Nyanza: Gitifu w'Akagari yirukanwe azira amafaranga yambuye abaturage – #rwanda #RwOT

    Muri Mata 2025, ni bwo uyu muyobozi yari yatawe muri yombi, bivugwa ko hari amafaranga yafashe nk'inguzanyo mu baturage ariko ntiyishyure, arimo n'aya mituweli yakiriye ngo abishyurire ariko ntabikore. Icyo gihe abaturage bifuzaga ko ayishyura ku neza ariko ntibyahita bikorwa.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yirukanwe azira amakosa ye.

    Ati 'Yirukanywe mu kazi yakoraga k'Ubunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyabinyenga ku wa 19 Kamena 2025, kubera imyitwarire idakwiye umuyobozi.'

    Uyu muyobozi akurikiranyweho asaga miliyoni 1 Frw.

    Indi nkuru bifitanye isano: http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-gitifu-w-akagari-afunzwe-akekwaho-kwambura-abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-gitifu-w-akagari-yirukanwe-azira-amafaranga-yambuye-abaturage