Blog

  • Rotary Club n'urubyiruko rw'abagiraneza bari gukusanya miliyoni 57 Frw yo kwita ku barwayi ba kanseri – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyiswe 'Festival of Sports Rotary Edition' cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025, cyitabirwa n'abarimo Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zanna, n'abandi.

    Igitekerezo cy'iki gikorwa cyatangijwe na Dunia Heis ubarizwa muri Rotary Club Kigali Virunga, ariko ashyigikirwa n'urubyiruko rutandukanye rufite umutima wo gufasha abarwayi ba kanseri.

    Hari gukusanywa miliyoni 57 Frw yo kugura imodoka izajya ivana abarwayi aho bacumbikirwa mu Murenge wa Kinyinya, bakagezwa ku Bitaro bya Kanombe, aho bafashirizwa n'abaganga, ikanabatahana.

    Ni Imodoka izaba ikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kurushaho kugabanya amafaranga agenda mu ngendo z'aba barwayi, ahubwo ajye mu bindi nk'uko byagarutsweho na Perezida ucyuye igihe wa Rotary Club Kigali Virunga, Duniah Jacqueline.

    Ati 'Twahisemo kugura imodoka ngo abarwayi babone uko bagera ku bitaro, noneho amafaranga twashyiraga mu kubategera, adufashe kongera umubare w'abo dufasha uyu munsi kuko abakeneye ubufasha ni benshi cyane.'

    'Ntabwo tuzagarukira ku modoka gusa kuko uyu munsi hari abarwayi barenga 100 bakeneye ko tubacumbikira ariko aho dufite hakira abari hagati ya 27 na 30. Inyubako na yo ikeneye kwagurwa.'

    Umwe mu rubyiruko rwagize uruhare mu gutegura 'Festival of Sports Rotary Edition', yavuze ko ari igikorwa kizahoraho mu rwego rwo gushaka inkunga yo gufasha abababaye.

    Ati 'Uyu munsi twakoze iki gikorwa kirimo na siporo, ariko nanone turifuza ko tuzajya tugikora kenshi kugira ngo tuzamure umubare w'ubushobozi twafashisha abababaye cyane cyane abarwaye kanseri badafite amikoro.'

    Imibare y'Ikigo gikusanya imibare kuri kanseri ku Isi, Globocan igaragaza ko mu Rwanda abantu 7000 basangwamo kanseri buri mwaka, igahitana abarenga 50%.

    Urubyiruko rwashimishije benshi mu bikorwa byateguwe byo gushaka imodoka izajya igeza abarwayi ba kanseri aho bivuriza

    Urubyiruko rwasusurukije abari muri iki gikorwa binyuze mu mbyino gakondo

    Bamwe mu bakina Cricket bari bitabiriye

    Umwe mu bari bahagarariye Rotary Club Kigali Virunga, Masterjerb Birungi Paul, yashimye umuhate w’urubyiruko mu gutegura ibikorwa byo gufasha

    Urubyiruko rwateguye iki gikorwa rubifashijwemo na Rotary Club Kigali Virunga

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa

    Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zanna, yitabira kenshi ibikorwa bya Rotary Club

    Iki gikorwa cyabereye kuri International School of Kigali

    Ababikira bita ku barwayi ba kanseri

    Habayeho umwanya wo gutombora ibihembo bitandukanye

    Umulisa Joselyne ari gutanga ubuhamya bwe

    Umwe mu bafashijwe n’ababikira kwivuza kanseri

    Fitnesspoint yitabiriye igaragaza ibikorwa byayo

    Umulisa Joselyne yatanze ubuhamya bwe agaragaza ko kurokoka kwe kwamuhishuriye ko agomba kubera abandi uw’umumaro

    Umulisa Joselyne yakiriwe muri Rotary Club Kigali Virunga

    Onyekachi Ugwu ni umwe mu rubyiruko rwagize uruhare runini mu itegurwa ry’iki gikorwa

    Rotary Club Kigali Virunga ifasha ababikira kwita ku barwayi ba kanseri

    Ababishoboye bacinyaga akadiho

    Uwatye inkunga iki gikorwa yagize uruhare mu gufasha abarwayi ba kanseri

    Abaterankunga aboneyeho kwamamaza ibikorwa byabo

    Umukino wa Pickle Ball washyizwe mu izifashishwa muri iki gikorwa

    Hari hateguwe uburyo abana bishimana n’ababyeyi

    Amakipe y’umupira w’amaguru yari yiteguye guhangana

    Umukino wa Fencing urushaho gukundwa n’uruyiruko

    Uwihoreye Tufaha yafashije ababyifuza kwiga gukina Fencing

    Bamwe bahisemo gukina umukino wa Tennis

    Ababikira basanzwe bita ku barwayo ba kanseri bari batumiwe muri uyu muhango

    Uwihoreye Tufaha usanzwe yigisha Fencing yarimo afasha urubyiruko

    Umukino wa Fencing na wo wari wateguwe

    Urubyiruko rwigishijwe gukina umukino wa Cricket

    Umukino wa Cricket na wo wari wateguwe ku bawifuza

    Hari abahisemo gukina umupira w’amaguru

    Bamwe mu rubyiruko bidagadura binyuze mu mukino wa Basketball

    Wari umunsi w’ibyishimo kuri benshi bawitabiriye

    Umukino wa Basketball ni umwe mu yakiniwe muri iki gikorwa

    Abaterankunga batandukanye bagize uruharee mu ishyirwa mu bikorwa rya Festival of Sports Rotary Edition

    Ni igikorwa urubyiruko rwatanze imbaraga zose ngo kibeho

    Umwe mu bari abayobozi ba gahunda za ‘Festival of Sports Rotary Edition’

    Urubyiruko rwateguye iki gikorwa rwiganjemo abanyeshuri

    Urubyiruko rwagaragaje ko rufite umutima wo gufasha

    Abanyamuryango ba zimwe muri Rotary Club ziri mu Mujyi wa Kigali bifatanyije n’abandi mu gukusanya amafaranga yo kugura imodoka igenewe abarwayi

    Rotary Club yifatanyije n’urubyiruko gutgura iki gikorwa

    Amafoto: Isaac Munyemana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-n-urubyiruko-rw-abagiraneza-bari-gukusanya-miliyoni-57-frw-yo-kwita

  • Nyaruguru: Hakenewe inzu 750 mu gukemura ikibazo cy'abadafite aho kuba – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe muri gahunda y'icyumweru (kuva ku wa 17-20 Kamena 2025) cy'Umujyanama n'Umufatanyabikorwa cyabereye mu Karere ka Nyaruguru, mu ntego yo kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

    Bamwe mu baturage batishoboye bahawe umuganda wo kurangiza inzu zabo muri iki cyumweru, bavuga ko kutagira aho umuntu aba bizitira intambwe ze zose mu iterambere.

    Nyirahabimana Vérediana, utuye mu Murenge wa Ruramba, Akagari ka Gabiro, avuga yabagaho acumbika kuko nta nzu yagiraga, nyuma y'aho iye isenywe n'ibiza mu 2023, n'umugabo we agahita amuta.

    Nyuma ariko binyuze mu muganda, abaturage bafatanyije n'inzego z'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru n'abafatanyabikorwa bako, baramwubakiye.

    Yavuze ko ubuzima bwo kutagira aho kuba bwamugoye, maze mu marira y'ibyishimo ati 'Ubu ubwo mbonye inzu noneho mfite icyizere ko nzajya njya gukorera amafaranga ngize aho nsiga abana hatekanye, n'itungo umuntu yandagiza ryabaho mu rugo rushyitse, rwose ni amashimwe akomeye.'

    Naho Bukuru Chantal, wo mu Murenge wa Cyahinda, utarabona aho kuba, kuko we akiba mu bukode, yabwiye IGIHE ko abonye inzu ye byamufasha gukora ibimuteza imbere kuko yaba atuje, bikamufasha no korora amatungo yajya yikenuza yagize ikibazo.

    Yavuze ko kuba mu bukode nta bwigenge aba afite bwo gutekereza icyo akora yisanzuye kuko ari iw'abandi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko akarere gafatanyije n'abafatanyabikorwa bako, bihaye umukoro wo kubonera inzu imiryango isaga 750 idafite aho kuba kugira ngo yose izagire amacumbi.

    Ati 'Twafatanye urunana n'abafatanyabikorwa bose, mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage duhereye ku nzu. Turasaba abafatanyabikorwa bose gukomeza kuduherekeza muri uru rugamba, kugira ngo dukure abaturage bacu mu buzima bubi.'

    Meya Dr. Murwanashyaka, yakomeje avuga ko mu karere hose habarurwa inzu 755, aho byagaragaye ko kugira ngo arangize kubakwa ase neza, bisaba hafi miliyari 3 Frw, ariko akaba ashima abatangiye kwiyumvamo uwo mutwaro aho muri iki cyumweru bakusanyaje amabati arenga 1000, sima 500, inzugi, imisumari n'ibindi, ibyo avuga ko bigaragaza ko nabo bahangayikishijwe n'iterambere ry'umuturage.

    N'ubwo imibare ikiri myinshi, umwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025 usize hubatswe inzu 248, zirimo isheshatu z'abakuwe mu manegeka, 113 z'abasenyewe n'ibiza ndetse n'izindi 129 z'abatagiraga aho baba.

    Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru biyemeje kudasiganya akarere mu rugamba rwo kurwanya ibibazo bibangamiye abaturage

    Muri gahunda yo gufasha abaturage, bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere bitanze inzugi, amadirishya, sima, amabati, imisumari n’ibindi

    Meya Dr. Murwanashyaka Emmanuel uyobora Nyaruguru, afatanya n’abandi kubumba amatafi y’utagira aho aba ngo azaherweho bamwubakira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-hakenewe-inzu-750-mu-gukemura-ikibazo-cy-abadafite-aho-kuba

  • Dr. Bishop Musinga yavuze impamvu akunda Perezida Kagame, asubiza abamushinja gukoreshwa n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Dr. Bishop Emmanuel Musinga ni Umunyamulenge wabaye mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Amerika aho atuye muri Leta ya Indiana. Yakunze kumvikana atangarira iterambere Igihugu cyagezeho kibikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

    Yavukiye muri Congo mu Bibogobogo, akurira mu Rwanda aho yageze mu 1994, akaza kuhigira amashuri yisumbuye n'igice cya Kaminuza muri UNILAK aho yize ibijyanye n'Amategeko.

    Yimukiye muri Kenya aho yize Tewoloji, mbere yo gukomereza ubuzima muri Amerika. Afite umugore n'abana batandatu.

    Mu kiganiro yagiraye na One Nation Radio, Bishop Musinga, yavuze ko azi u Rwanda cyane kuva muri Nzeri 1994 kugeza ubu, arusura buri mwaka.

    Ati 'U Rwanda nduzi kurusha uko nzi Congo kuko imyaka nabaye mu Rwanda cyane iraruta iyo nabaye muri Congo.''

    U Rwanda rukwiye inyiturano ku bo rwareze n'abo rwagiriye neza

    Dr. Bishop Emmanuel Musinga ni umwe mu batumiwe mu gikorwa cyiswe 'Rwanda Convention 2025' kizahuriza Abanyarwanda i Dallas-Fort Worth muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 4-6 Nyakanga 2025.
    Yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye kwitabira ibikorwa nk'iki kizahuriza abo muri Amerika n'ab'ahandi muri Irving Convention Center.

    Yavuze ko u Rwanda rwabashyigikiye, rukabarera na bo bakwiye kurwitura iyo neza.

    Ati 'Abanyamulenge bose bakwiye kwitabira ibikorwa by'u Rwanda kuko rwarabafashije. N'ubu hari ibikorwa dukora Abanyarwanda bakabizamo, kuki twe tutajya mu bikorwa byabo?''

    Yatanze urugero ku Banyamulenge benshi baciye mu Rwanda mbere y'uko bagera muri Amerika, avuga ko bahabaye, bakahigira bityo bakwiye kugaragaza ko barushyigikiye.

    Ati 'U Rwanda rutwakiriye duhunze tugomba kubashima kuko rufite n'uburenganzira bwo kutatwakira.''

    Dr. Bishop Emmanuel Musinga yavuze ko hari n'abamutuka ko akabya kuvugira u Rwanda, akerekana ko atabihagarika kandi afite ukuri.

    Ati 'Uzi abahungu b'Abanyamulenge bize i Butare bahabwa buruse. Uwo muntu namara gushyika hano [muri Amerika] atangire atuke u Rwanda nzi ukuri, nceceke nanjye? Ntabwo nzakwemerera ko ubeshya. Tugomba kubwira abantu ukuri bakamenya ibyo ubeshya.''

    U Rwanda rwambaye ikirezi

    Dr. Bishop Emmanuel Musinga yasabye Abanyarwanda kuzatera akajisho muri Congo, u Burundi na Kenya bakamenya serivisi zihatangirwa.

    Ati 'Serivisi zo mu Rwanda ziri ku rwego rwa Amerika n'ibindi bihugu byo mu Burengerazuba. Ntibikiri ku rwego rwa Afurika.''

    Yongeye gushimangira ko Pasiporo y'u Rwanda iboneka bitarenze iminsi itatu ndetse serivisi nyinshi zitangirwa mu ikoranabuhanga binyuze ku rubuga Irembo, byatumye ruswa n'uburiganya bicogozwa.

    Ati 'Ibindi bihugu bya Afurika nibigende bijye kwiga bimenye Leta y'u Rwanda uko yazamuye serivisi.''

    'Nta muturage ukirwana na Polisi, urwana na camera, urihuta ukabona ubutumwa ko warengeje umuvuduko.''

    Mu butumwa bwe, avuga ko Afurika ibaye iri ku rwego rwihuta nk'u Rwanda uyu Mugabane watera imbere cyane.

    Ibintu bibiri bihatse urukundo rwa Dr. Bishop Musinga kuri Perezida Kagame

    Dr. Bishop Musinga yavuze ko ikintu kigoye ari ukubona umuntu ukwiriye mu mwanya ukwiriye, ariko ibyo Perezida Kagame we abyujuje.

    Ati 'Icyo mukundira [Perezida Kagame], akunda Abanyarwanda, agakunda n'u Rwanda. Uri inshuti ye kunda u Rwanda ukunde n'abaturage b'Abanyarwanda. Niba uri inshuti ye ukangiriza Abanyarwanda, ukabafata nabi nanjye sinakwihanganira.''

    'Ruswa yarashize mu Rwanda kubera Perezida. Narababwiye ngo iyo ataba Perezida u Rwanda ruba rukiri rutoya. Rwari rwaruzuye kuko ni ko Habyarimana yavuze, rwari ruyobowe na Perezida wuzuye ivangura n'amacakubiri.''

    Yavuze ko ikindi cyerekana ubwenge mu miyoborere ya Perezida Kagame ari uko ashaka abantu batera ingabo mu bitugu imishinga igamije ineza y'abenegihugu no kuzamura imibereho yabo.

    Ati 'U Rwanda abanyamahanga ni bo barushaka, ntabwo ari rwo rubashaka kuko rwateguye neza. Abakeneye kwiga ubuyobozi bajye kwigira ku Rwanda.''

    Kuri we asanga Abanyarwanda bakwiye kwishimira ubuyobozi bafite, bakarushaho kubushyigikira mu cyerekezo cy'Igihugu.

    Ati 'Twebwe dukunze Congo, twabuze uwo dushyigikira.''

    Iyo atondeka abayobozi beza muri Afurika, avuga ko Perezida Kagame ari muri batanu ba mbere.

    Ati 'Mu minsi mike azaba uwa mbere. Abayobozi [beza] ureba ukunda abantu kuruta uko yikunda. Yaje mu Rwanda bavuga ngo ni ruto, na n'ubu hari imisozi itarajyaho inzu. Abari hanze baratashye, anakingurira abanyamahanga. Ubu ikoranabuhanga yararyimakaje, biragoye guforoda pasiporo y'u Rwanda.''

    Yavuze ko Perezida Kagame ari umubyeyi w'abantu bose bafite ibitekerezo byiza ndetse umwigiyeho yunguka byinshi bimuyobora neza mu buzima bwe.

    Reba ikiganiro cyose na Bishop Musinga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-bishop-musinga-yavuze-ku-rukundo-rwe-kuri-perezida-kagame-n-abamushinja

  • Ingabo zirenga 400 za SAMIDRC zari i Goma zatashye zinyuze mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Izi ngabo zatashye uyu munsi ni izo mu bihugu bibiri gusa. Zigizwe n'abasirikare 317 bo muri Afurika y'Epfo na 144 bakomoka muri Malawi. Batashye muri bisi za RITCO 11, zaherekejwe n'inzego zishinzwe umutekano z'u Rwanda.

    Saa Tatu z'igitondo zibura iminota mike nibwo izi ngabo zasohotse mu mupaka munini wa 'Grande Barrière' zerekeza i Kigali, aho bava bakomereza muri Tanzania.

    Ingabo zari mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zatangiye gutaha, ku wa 12 Kamena 2025, zinyuze mu Rwanda.

    Ingabo za SADC zatangiye gukorera mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2023. Zafashaga ingabo za RDC kurwanya ihuriro AFC/M23 kugeza mu mpera za Mutarama 2025 ubwo zatsindirwaga mu mujyi wa Sake na Goma.

    Inama idasanzwe yahurije abakuru b'ibihugu byo muri SADC n'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba (EAC) muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, yemeje ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura amakimbirane yo muri RDC no mu karere muri rusange.

    Bashingiye ku myanzuro y'iyi nama, abakuru b'ibihugu bya SADC tariki ya 13 Werurwe bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw'izi ngabo, basaba ko zitangira gucyurwa mu byiciro.

    Ibikorwa byo gutangira gucyura izi ngabo byaratinze bitewe n'uko SADC yashakaga ko zakoresha ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Goma. AFC/M23 yasubije ko ibyo bigoye kuko ingabo za RDC zacyangije mbere yo guhunga urugamba rwabereye mu Mujyi wa Goma.

    Nyuma y'aho imishyikirano na AFC/M23 isaba gukoresha ikibuga cy'indege cya Goma inaniranye, SADC yemeye ko izi ngabo zikoresha inzira yo kubutaka, isaba u Rwanda inzira.

    Aba basirikare bari i Goma batashye muri bisi za RITCO

    Aba basirikare ba SAMIDRC baherekejwe n'inzego z'umutekano z'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-zirenga-400-za-samidrc-zari-i-goma-zatashye-zinyuze-mu-rwanda-amafoto

  • Toni Rüdiger yagarutse nyuma y'imvune ikomeye yaramaranye igihe #rwanda #RwOT

    Toni Rüdiger yagarutse mu kibuga nyuma y'imvune yari imaze iminsi imubuza kugaragara mu kibuga hamwe na bagenzi be. Uyu myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Budage n'ikipe ya Real Madrid, yagaragaye mu myitozo y'ikipe ashimishije abafana be, nyuma y'inkomere ikomeye yari yamukuye mu kibuga igihe kitari gito.

    Nk'uko byatangajwe n'umutoza w'u Budage, Rüdiger yagaragaje impinduka nziza mu mubiri we ku buryo yamaze kwemezwa mu bakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga mu mikino ikurikira.

    'Yemejwe ko ameze neza kandi yahamagariwe mu ikipe! Azaba umukinnyi w'ingenzi cyane. Tugomba kubifata buhoro buhoro, ariko turishimye cyane,' ni amagambo yavuze n'umutoza.

    Ibyishimo byari byose ubwo yagarukaga mu myitozo, aho abakinnyi bagenzi be bamwakiranye urusaku rw'akanyamuneza, nk'ikimenyetso cy'ukwishimira intambwe yateye mu kugaruka mu kibuga.

    Ni igikorwa cyerekana uburyo abakinnyi bagenzi be bamukunda ndetse bamuha agaciro gakomeye mu ikipe. Toni Rüdiger ubwe yavuze ko yishimiye kongera kwinjira mu kibuga, ashimira abaganga n'abatoza bamufashije muri urwo rugendo.

    Toni Rüdiger yagarutse nyuma y'imvune ikomeye yaramaranye igihe

    Source : https://kasukumedia.com/toni-rudiger-yagarutse-nyuma-yimvune-ikomeye-yaramaranye-igihe/

  • Santi Cazorla yanditse amateka mashya hamwe na Real Oviedo #rwanda #RwOT

    Santi Cazorla, umwe mu bakinnyi b'abahanga bamenyekanye cyane muri Espagne no ku rwego mpuzamahanga, agiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 41 mu kwezi k'Ukuboza ariko ntibyamubujije gutanga umusanzu ukomeye cyane mu rugendo rw'amateka rwa Real Oviedo, ikipe yakiniye mu rugendo rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Espagne, La Liga.

    Kuva mu mwaka wa 2001, Real Oviedo yari yararanzwe n'ibihe bikomeye, byiganjemo ibibazo by'ubukungu n'imikino mibi.

    Gusa uyu mwaka, ibihe byarahindutse, maze ikipe yongera kwinjira muri shampiyona y'icyubahiro, ku bufatanye n'abakinnyi bafite ubunararibonye nka Cazorla.

    Cazorla wamenyekanye cyane muri Villarreal, akaza gukomerezaho muri Arsenal mu Bwongereza aho yakundwaga n'abafana kubera uburyo yafataga umupira n'ubuhanga bwe bwo gukina n'amaguru yombi, yaje kwerekeza muri Real Oviedo mu rwego rwo gufasha ikipe yamureze gutera imbere. Kuri ubu, byamuhiriye.

    Santi Cazorla yanditse amateka mashya hamwe na Real Oviedo

    Mu mikino ya 'playoff' yo gushaka itike yo kwinjira muri La Liga, Cazorla yagaragaje ubuhanga n'ubwitange bitangaje, ari mu bakinnyi bafashije ikipe kugera ku ntsinzi ikomeye.

    Nubwo imyaka ye ikomeje kwibazwa naburi wese, ntibyamubujije gukina neza, kuyobora bagenzi be mu kibuga no gutanga umusaruro utangaje.

    Cazorla ntiyagarutse muri Oviedo nka 'nk'icyamamare' ahubwo yashatse gusoza gukina umupira w'amaguru nkuwabigize umwuga, ahubwo yagarutse nk'inyenyeri ifite icyerekezo.

    Imyitwarire ye, ubuyobozi ku kibuga no hanze yacyo, ndetse n'urukundo afitiye ikipe n'abafana, byamugize umuyobozi nyakuri utari mu nyandiko gusa, ahubwo no mu bikorwa.

    Kugaruka kwa Real Oviedo muri La Liga ni inkuru y'inkoramutima ku bafana bayo, ariko ni n'intsinzi ku mupira wa Espagne muri rusange. Kuba Santi Cazorla ari we ugaragaye mu ishusho y'ubu busubiracyaha, ni icyemezo cy'uko impano, ubushishozi n'urukundo rw'umukino bigishobora kugira uruhare runini.

    Cazorla ntiyagarutse muri Oviedo nka 'nk'icyamamare' ahubwo yashatse gusoza gukina umupira w'amaguru nkuwabigize umwuga
    Umwe mu bakinnyi b'abahanga bamenyekanye cyane muri Espagne no ku rwego mpuzamahanga, agiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 41

    Source : https://kasukumedia.com/santi-cazorla-yanditse-amateka-mashya-hamwe-na-real-oviedo/

  • Ngororero: Ikamyo yagonganye na Coaster, bane barakomereka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, mu masaha ya nyuma ya Saa Sita, mu Murenge wa Nyange, mu Kagari ka Gaseke.

    Iyi mpanuka abayibonye bavuga ko ikamyo ifite Purake RAI 294 F, yavaga i Nyange yerekeza i Muhanga yagenderaga mu mukono utari uwayo inafite umuvuduko ukabije niko kugonga Coaster ifite Purake RAB 697 U ya sosiyete itwara abantu mu buryo bwa rusange ya Capital Express, yavaga i Kigali yerekeza i Karongi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yemereye IGIHE ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu bane bahita bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange B.

    Ati 'Impanuka yakomerekeyemo abaturage bane, bahita bajyanwa kwa muganga kandi bavuwe barataha.'

    Iyi kamyo yagonze Coaster nayo irangirika

    Coaster ya Capital Express yangiritse no ku gice cyayo cy’inyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-ikamyo-yagonganye-na-coaster-bane-barakomereka

  • Moto, imari itunze benshi muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya mu gitondo cyangwa ku mugoroba, aho haba hari umuvundo w'ibinyabiziga, moto ziba zibisikana, zifasha abantu kugera ku kazi.

    Ni bwo buryo buhendutse, bwihuse, kandi bwa ngombwa cyane mu mihanda y'Umujyi wa Kigali urimo gukura vuba.

    Mukamana Espérance yabwiye IGIHE ko akunze gutega moto kuko imufasha mu gukora ingendo zihuta.

    Ati 'Njyewe mpitamo gutega moto kuko iyo nshaka kwihuta no kugera ku ku kazi ku gihe iramfasha cyane. Ntabwo moto ikunze guhagarara mu nzira nk'uko biba bimeze ku modoka.'

    Uretse kuba igisubizo ku ngendo za buri munsi, moto zageze kure mu gufasha abantu kwivana mu bukene, ziba isoko y'imibereho kuri benshi, kuva kuri ba nyirazo, abazitwara, abazoza, abakanishi, kugeza ku bacuruzi b'ibikoresho byazo.

    Moto imwe ishobora gutunga abantu barenze 10 n'imiryango yabo

    Moto imwe ishobora gutunga abantu barenze 10 n'imiryango yabo kuko usanga buri wese ashobora kurya abifashijwemo na moto.

    Buri moto ubwayo ishobora kuba ari iy'umushoramari wayiguze kugira ngo imwinjirize amafaranga. Akenshi, nyiri moto ayiha umumotari, undi na we agatanga amafaranga ya buri munsi (versement) avuye mu yo yinjije atwaye abagenzi.

    Binyuze muri ubu buryo hari bamwe babibonyemo ishoramari rikomeye rishobora kubungukira mu gihe runaka kandi ritanga umusaruro.

    Uwo mumotari, binyuze mu kazi akora, ashobora gutunga umuryango we, umugore n'abana, guhaha ibyo kurya, yishyura inzu, amashuri, mituweli, ndetse akanizigamira.

    Moto kandi ishobora gutangwa ku muntu w'umurobyi ni ukuvuga umuntu uyitwara igihe gito, nk'iyo nyirayo cyangwa umumotari wayo afite akandi kazi. Uwo na we aba abonye uburyo bwo kubona amafaranga yo kwitunga mu buryo bwihuse n'umuryango we.

    Ituma habaho n'akazi kuko hari abayoza n'abakanishi bazikora iyo zipfuye, n'abacuruza ibikoresho byazo (pièces de rechange) nk'amatara, ibyuma bya feri, amapine, amavuta n'ibindi.

    Kuva aho moto zikoresha amashanyarazi zigeze mu gihugu, hiyongereyeho serivisi zitandukanye z'aho abantu bahindurira batiri (battery swapping stations), ibi bikaba byaratanze akandi kazi ndetse n'ubucuruzi bushya.

    Abacuruzi ba lisansi na bo bibasigira inyungu, kuko moto zisanzwe zikoresha lisansi zihakura iyo zikoresha buri munsi kandi aho na ho haba hari abandi bakozi batunze n'imiryango yabo.

    Moto kandi ni amahirwe akomeye ku bigo by'ubwishingizi by'ibinyabiziga kuko buri moto igomba kugira ubwishingizi mu gihe igenda mu muhanda.

    Ubundi umuntu yatekereza ko moto ari igikoresho cyoroheje, cy'umuntu umwe ariko mu by'ukuri, iyo uyitegereje neza, usanga ikora nk'uruganda ruto rutunze abantu benshi.

    Hirya no hino muri Kigali abantu bakunze gukoresha cyane moto

    Umumotari yerakana ko iyo umunsi wagenze neza ashobora kwinjiza agatubutse

    Moto ikunze kugendwaho n’abantu bari kwihuta

    Hari abahitamo gutwara imizigo yoroheje kuri moto

    Kuyitwara ni akazi kiyubashye

    Moto zikora akazi ko gutwara abantu n'ibintu mu gihugu zirenze ibihumbi 56, bivuze ko n'umubare w'abazitwara ungana utyo. Hakaba na koperative zihuza abamotari nibura imwe muri buri Karere.

    Hari benshi bakunze gusuzugura uwo murimo ariko byagaragaye ko ari akazi kiyubashye kandi kihagazeho kuko ubu gakorwa n'abantu b'ingeri zinyuranye barimo abaminuje n'abatarize.

    Umumotari wahiriwe uwo munsi ashobora kwinjiza nibura ibihumbi 30 Frw yakuramo amafaranga ya Lisansi cyangwa batiri ku zikoresha amashanyarazi agasigarana agera ku bihumbi 20 Frw gusa iyo bitagenze neza ntajya munsi y'ibihumbi 10 Frw.

    Ubibaze neza wasanga ari akazi gake mu Rwanda kageza kuri uwo mushahara wa buri kwezi.

    Umumotari warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'Itangazamakuru, kuri ubu agiye kumara imyaka umunani atwara moto. Yavuze ko ari umwuga mwiza kuko uzanira inyungu abawukora kandi ukabeshaho benshi.

    Yerekanye ko hari icyasha wari warambitswe na bamwe mu bawukora bagiraga imyitwarire itari myiza ariko ko bigenda bihinduka.

    Ati 'Hari icyasha wagiye wambikwa n'abantu bamwe na bamwe bawukoze batarize, ahanini batagira imyitwarire myiza. Ugasanga harimo nk'ubujura, ikinyabupfura gike, gutukana, kugenda nabi mu muhanda, impanuka za hato na hato n'ibindi byatumye ufata isura mbi ariko mu bisanswe ni umwuga mwiza kandi utunze benshi.'

    Munyaneza Hussein ubimazemo imyaka 14, yabwiye IGIHE ko ako kazi kamufashije kubaka inzu yo kubamo ndetse akabasha no kwishyurira abana amashuri.

    Yavuze ko ubu hari imbogamizi zikibakoma mu nkokora zishingiye ku ngano y'amafaranga yishyurwa nko kugura ubwishingizi, imisoro, konterevasiyo n'ibindi bitandukanye.

    Gatete Arcade ukiri umusore, yemeje ko ari uburyo bwiza bwo guhanga imirimo kandi bufasha n'abakiri bato kugera ku ntego.

    Abakoresha moto bavuga ko zibafasha kwihuta

    Abohereza ibicuruzwa nabo bahitamo gukoresha moto

    Moto imwe ishobora gutunga imiryango y’abantu benshi

    Hari n’abahitamo gukoresha moto zo gutemberaho mu ngendo zabo

    Mu mihanda y’i Kigali moto ziriganje cyane

    Abakunda moto bazikundira ko zihuta ku rugendo

    Nubwo ari nto mu ishusho ariko moto igira uruhare mu bukungu

    Mu Rwanda hari moto zirenga ibihumbi 56 zikoreshwa mu bwikorezi rusange

    Aho abamotari bahagaze baba baganira

    Urwenya aba ari rwose ku bamotari

    Gatete yavuze ko ari akazi keza kandi gafasha urubyiruko

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-nto-mu-ishusho-ariko-ni-nini-mu-bukungu-uko-moto-yahindutse-ishyiga-ry

  • Abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, biyemeza guharanira ubwiyunge – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Kamena 2025, abayobozi n'abakozi b'Ikigo cy'Imari cya Sager Ganza basobanurirwa amateka ya Jenoside ndetse n'uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu Karere ka Bugesera.

    Babwiwe ko mu 1992, Abatutsi bari barahungiye muri Kiliziya ya Nyamata kuri ubu yagizwe Urwibutso, Interahamwe zageze aho zibima amazi n'ibindi byose by'ibanze umuntu akenera ngo ashobore kubaho barababazwa, muri icyo gihe haza kwicwa abarenga 500.

    Basobanuriwe ko icyo gihe mu 1992, hafi ya Kiliziya hari hatuye Umutaliyanikazi witwaga Antonia Locatelli wabonye Abatutsi bari kwicwa urw'agashinyaguro ahitamo kwitabaza ibitangazamakuru mpuzamahanga kugira ngo atabarize izo nzirakarengane, Leta ya Habyarimana ibimenye ihita yohereza abasirikare bo kumwica. Na we ashyinguye muri uru Rwibutso.

    Mu 1994, Abatutsi benshi bo mu Bugesera bahungiye kuri Kiliziya ya Nyamata, bizeye ko bazarokoka nk'uko byari byagenze mbere, ubwo bahahungiraga bakarokoka ari benshi.

    Icyizere bari bafite nticyamaze kabiri, kuko ku wa 15 Mata 1994, hiciwe urw'agashinyaguro Abatutsi barenga ibihumbi 10.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Sager Ganza Microfinance Plc, Rubagenga Emery, yavuze ko gusura Urwibutso ari umwanya ukomeye ku bakozi bose, kuko ari ikigo gikoresha Abanyarwanda, kandi ari ngombwa ko bamenya amateka yabo bakayasigasira.

    Yagize ati 'Ibi bituma tumenya uruhare ubuyobozi bubi bwagize mu gihugu cyacu, ni umwanya wo kwiga amateka tugasubira inyuma ariko tureba n'imbere kugira ngo tumenye neza uko tugomba kubaka igihugu cyacu, kandi tunamenye kirazira n'ibyo tuzasigira abana bacu kugira ngo bazakomeze umujyo wo kubaka ubumwe n'ubwiyunge.'

    Rubagenga yasabye abakozi guhora bibuka no kuzirikana amateka y'u Rwanda kugira ngo atazasibangana, ariko bakanaharanira kubaka ejo hazaza habo n'ah'igihugu.

    Ikigo cy'Imari cya Sager Ganza kimaze imyaka igera kuri 20 kigeza serivisi z'imari ku baturarwanda barenga miliyoni, aho kinita cyane ku bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguwemo Abatutsi barenga ibihumbi 45. Ku wa 20 Nzeri 2023, UNESCO yarushyize mu nzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu Murage w'Isi.

    Ubwo abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc bari batangiye urugendo rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

    Ubwo abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc bari bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

    Abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc baganirijwe ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc bahaye icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc bashyize indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Sager Ganza Microfinance Plc, Rubagenga Emery, yanditse mu gitabo cyandikamo abasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Sager Ganza Microfinance Plc, Rubagenga Emery, yavuze ko gusura Urwibutso ari umwanya ukomeye ku bakozi bose, kuko ari ikigo gikoresha Abanyarwanda, kandi ari ngombwa ko bamenya amateka yabo

    Umukozi wa Minibumwe, Muhaturukundo Eric, yasobanuriye abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc amateka y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-sager-ganza-microfinance-plc-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa