Blog

  • Kayonza: Umugabo w'imyaka 58 akekwaho kumara imyaka 18 asambanya umwana we – #rwanda #RwOT

    Yatawe muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare.

    Umukobwa yasambanyaga kuri ubu afite imyaka 25 ariko akaba avuga ko yatangiye kumusambanya afite imyaka irindwi.

    Uyu mukobwa yabwiye ubuyobozi ko Se yagiye amusambanya inshuro nyinshi bikanamutera gutoroka iwabo ajya gushakisha imibereho.

    Nyuma uyu mukobwa ngo yaje kwandura Sida, asubiye iwabo Se na none arongera ashaka kumusambanya, undi arabyanga ahubwo abibwira nyina kuko atifuzaga kumwanduza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko amakuru bamenye ari uko uwo mugabo yatangiye gusambanya umwana we w'umukobwa afite imyaka irindwi, bituma umwana atoroka aragenda kuko yatinyaga kubivuga kuko yumvaga ko Se yamumerera nabi.

    Ati ' Nyuma yaje kugaruka, agarutse na none Se arongera bituma yongera arigendera, gusa ntituzi ngo bwo yagiye afite imyaka ingahe.'

    'Umukobwa rero yageze aho abibwira nyina, yamubwiye ko se ashaka kumufata kungufu kandi ko arwaye Sida adashaka kwanduza nyina ni uko byamenyekanye.''

    Kagabo yavuze ko uwo mugabo kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza kuri iki cyaha akekwaho.

    Ati ' Ubutumwa dutanga, turasaba abaturage gutanga amakuru. Uyu mwana yasambanyijwe kera niba koko yarasambanyijwe afite imyaka irindwi ubu afite imyaka 25 ntabwo bikwiye, turabasaba gutangira amakuru ku gihe kuko ubuyobozi buriho kugira ngo bubafashe.''

    Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane niba koko yarasambanyije uyu mukobwa we.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-w-imyaka-58-akekwaho-kumara-imyaka-18-asambanya-umwana-we

  • Uko ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwirakwiye mu Karere k'Ibiyaga Bigari – #rwanda #RwOT

    Ukuri kwatangiye kumenyekana neza ubwo ishyinguranyandiko ry'u Bufaransa ryagaragazaga zimwe mu zanditswe hagati y'abategetsi b'ibihugu byombi mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi kandi u Bufaransa bukemera uruhare rwabwo muri Jenoside.

    Ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibisigisigi byayo byakwirakwiye mu Karere k'Ibiyaga Bigari nyuma y'uko abarenga 500 bagishakishwa ngo baryozwe uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe ubwihisho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nyuma y'imyaka 31 RDC iracyahura n'ibibazo bikomoka ku ngengabitekerezo y'ivangura n'amacakubiri bituma ihora mu ntambara z'urudaca.

    Intambara zo mu Burasirazuba bwa RDC, by'umwihariko iyo Ihuriro ry'Ingabo za Congo, Wazalendo, Abacanshuro b'Abanyaburayi n'Ingabo z'u Burundi zihanganyemo n'Umutwe wa M23, nta kabuza ko zifite aho zihuriye n'urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, itizwa umurindi n'ibihugu byakolonije Akarere, bihora bigoreka amateka y'ibihugu byo mu Biyaga Bigari.

    Ikibazo gikomeye ni uko ingaruka za Jenoside kenshi zishegesha benshi byerekana ko abayiteguye n'abayikoze uwo mugambi baba bawishimiye koko ari yo ntego. Ariko bibagirwa, ko abayikorewe bashobora gushibuka.

    Umwanditsi w'igitabo 'The Metastases of the Genocide Against the Tutsis', Rurangirwa Mihayo Alphonse ashingiye ku byo yanyuzemo ahangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yerekana ko hari icyizere imbere h'Akarere, binyuze mu rubyiruko rwahawe ubumenyi bufite ireme, rwiteguye gukora ndetse n'ukwishyira hamwe kw'ibihugu binyuze mu nzira y'ibiganiro.

    Intandaro y'ibibazo byazahaje Akarere

    Ibibazo by'Akarere k'Ibiyaga Bigari ntibisanzwe kuko amategeko yasimbuwe n'imiyobore ikandamiza bamwe igashyira hejuru abandi, gukwirakwiza ibinyoma n'ibindi bibi.

    Ibikorwa byimakaza akarengane bikeneye ko hacukumburwa inkomoko yabyo.

    Kuva mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhekura u Rwanda mu minsi 100 gusa, umuryango mpuzamahanga n'Akarere kose byahisemo kwicecekera.

    Uku guterera agati mu ryinyo byatije umurindi ubwicanyi, bunarenga imipaka kuko RDC n'u Burundi biri mu bihugu byagizweho ingaruka zikomeye.

    Ni ngombwa kugaruka ku makosa amwe yakozwe n'abagiye ku butegetsi uko imyaka yagiye ikurikirana, nka Mobutu Sese Seko wahaye icumbi abakoze Jenoside mu Rwanda, binagira uruhare mu guhungabanya umutekano mu Karere.

    Mu ugushyingo 2022, Moïse Katumbi yavuze ko ari ngombwa kumenya imizi y'ibi bibazo aho kureba gusa ingaruka nyamara bikeneye gukemurwa mu mizi yabyo.

    Ingendo za Papa Francis na Perezida Emmanuel Macron zarushijeho kugaragaza ukuri ku mateka n'ibibera muri RDC, bituma igihugu gisabwa kwirengera ibikorwa byacyo no guhangana n'ingaruka z'ubukoloni cyanyuzemo.

    Kugeza ubu amacakubiri ashingiye ku moko y'Abahutu n'Abatutsi atarahozeho mu bihe byashize, yacengejwe n'ubutegetsi bwa gikoloni, aba inzitizi ku mahoro n'ubumwe mu Karere.

    Hakenewe kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere

    Ambasaderi Vincent Karega wanditse ijambo ry'ibanze muri iki gitabo, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka nyinshi ku Karere kose k'Ibiyaga Bigari.

    Karega, agaragaza ko hakenewe kumenya no kwamagana ikwirakwizwa ry'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ingaruka zabyo ku buzima bw'amoko atandukanye ndetse no ku mahoro n'iterambere rirambye.

    Ashima umwanditsi Rurangirwa Mihayo Alphonse ku buryo yanditse ku ngingo ikenewe kandi agashyiramo amakuru y'ingirakamaro.

    Yizera ko iki gitabo kizafasha abayobozi n'abaturage mu kumva no guhangana n'ingaruka z'ivangura, binatanga impuruza ku Isi yose.

    Igitabo cya Rurangirwa Mihayo Alphonse kibiva imuzi

    Iki gitabo kigaragaramo ubuzima bukomeye umwanditsi yanyuzemo n'umuryango we ku ngoma ya Parmehutu, imyaka bamaze mu buhunzi n'ibindi byago byinshi byibasiye umuryango wose.

    Rurangirwa Mihayo Alphonse ahorana inkovu z'amateka ndetse igitabo cye ni impuruza ariko kikaba igihamya cy'icyizere. Yerekana ububi bw'intambara n'amakimbirane, akagaragaza ubudaheranwa n'icyizere cy'ahazaza heza ashishingiye ku burezi bwiza n'ubufatanye bw'Akarere.

    Yiyemeje kuba ijwi ry'abarokotse Jenoside mu kwamagana imyumvire ishingiye ku rwango. Binyuze mu nyandiko ze, atanga ubutumwa bukangurira ibiganiro n'ubufatanye mu kubaka amahoro, ubutabera, no guha agaciro umuntu.

    Igitabo “The Metastases of the Genocide Against the Tutsis” ni intwaro ikomeye igaragaza uko Jenoside yagize ingaruka zikomeye kandi zikomeje kwibasira Akarere k'Ibiyaga Bigari. Ni ubutumwa bukangurira guverinoma, inzego n'abantu bose kumva ibikwiye gukorwa.

    Mihayo atanga icyerekezo cy'ahazaza heza haturuka ku burezi, imbabazi no gukorera hamwe mu nyungu z'amahoro n'iterambere rirambye.

    Inzira igana ku mahoro n'iterambere, yaba kuri RDC cyangwa ku Karere kose, ni ingenzi. Iyo nzira ishingiye ku bwiyunge, kumenya uruhare rwa buri wese no kubaka ahazaza hashingiye ku kubahana. Kurenga ibikomere by'ahahise no kwiyemeza kubaho mu Isi itarangwamo ivangura n'ihohoterwa.

    Ni igitabo gikwiriye gusomwa cyane kuko umwanditsi yagihaye umwanya mu bushakashatsi n'ibitekerezo bye bwite usanga mapaji 533.

    Ndizera ko kizashyirwa mu ndimi nyinshi kikagera mu bihugu byinshi.

    Umwanditsi w'igitabo 'The Metastases of the Genocide Against the Tutsis', Rurangirwa Mihayo Alphonse

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ingengabitekerezo-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-yakwirakwiye-mu-karere-k

  • Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa #rwanda #RwOT

    Mu irushanwa ry'umupira w'amaguru ryateguwe na Ruyenzi Sporting Club mu rwego rwo Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa 22 Kamena 2025, ikipe ya OLYMPIC FCA yanditse amateka itsinda abakanyujijeho muri Ruhango, by'umwihariko abakiniye ikipe y'Igihugu(Amavubi), itwara igikombe.

    Igikorwa cyo gukina umukino wa nyuma wahuje FAPA na OLYMPIC FCA, cyabanjirijwe n'urugendo abagize Ruyenzi Sporting Club( yateguye iri rushanwa) bakoreye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza, aho bunamiye bakanashyira indabo ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri y'Abatutsi isaga ibihumbi 48.

    Mbere yo gusura mu rwibutso aharuhukiye imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, baganirijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by'umwihariko mu Makomine yahujwe akabyara Kamonyi ya none.

    Babwiwe Ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, babwirwa ubugombe yakoranywe ndetse na bamwe mu bagize uruhare mu kwica Abatutsi. Basabwe gukora Siporo bazirikana gushyira imbaraga mu gukumira no kwamagana ikibi cyose cyasubiza u Rwanda n'Abanyarwanda inyuma, barwanya uwo ariwe wese uhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma yo kuva ku Rwibutso rw'Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza, berekeje kuri Sitade ya Ruyenzi ari naho habereye umukino wa nyuma wahuje FAPA na OLYMPIC FCA, iminota 90 y'umukino irangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2, biyambaza Penaliti, OLYMPIC FCA itsinda FAPA 4-5 itwara igikombe.

    Ndanyuzwe Gustave bakunda kwita Barisa, Kapiteni wa OLYMPIC FCA ari nayo yatwaye iri rushanwa yabwiye intyoza.com ko gukina n'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru (Amavubi) byari ishema kuri bo nubwo ngo umukino utari woroshye.

    Gustave Ndanyuzwe/Kapiteni wa OLYMPIC FCA.

    Ati' Umukino wari ugoye, warimo ishyaka ryinshi kandi ryiza n'umupira mwiza. Gukina n'abakanyujijeho mu Mavubi ni iby'agaciro. Twababanje ibitego 2 barabigombora ubona ko umukino ushimishije. Tubavanyemo ku Mapenalite 5 kuri 4 ariko mu by'ukuri twishimiye igikombe tubonye tugashimira n'Ubuyobozi bwateguye rino rushanwa ryo Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.

    Gustave, avuga ko irushanwa nk'iri ryo Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rikwiye gusigira buri wese isomo ryo Kwibuka no guha agaciro Abari Ababyeyi, Inshuti n'Abavandimwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abakinnyi ba OLYMPIC FCA mbere yo gucakirana na FAPA.

    Agira kandi ati' Iyo dukinnye irushanwa nk'iri ng'iri turushaho ku bibuka kandi tukabaha agaciro tunazirikana ko ikivi batushije tuzacyusa, twirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse tukumvira Amategeko y'Igihugu'. Akomeza asaba Abasiporutifu bose kuzirikana akamaro ka Siporo mu buzima bwa buri munsi ariko kandi no kuyikoresha nk'intwaro ihuza abantu, yubaka buri wese.

    Asaba ko mu irushanwa nk'iri ry'ubutaha harebwa uko hategurwa n'igikorwa cyo kuremera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, bigahuzwa no gusoza irushanwa kugira ngo Ubutumwa bwateganijwe bwaguke kurusha.

    Butare Léonard/Ruyenzi Sporting Club.

    Butare Léonard, Umwe mu banyamuryango ba Ruyenzi Sporting Club ifite iri rushanwa mu nshingano akanaba umwe mu bariteguye, avuga ko ryitabiriwe n'Amakipe 8, ko kandi muri rusange ryagenze neza. Ahamya ko ibyo banyuzemo bibaha ishusho yo kuritegura neza kurushaho ubutaha, ku buryo rizaba riri ku rundi rwego rurenze urusanzwe.

    Avuga ko iri rushanwa ribaye ku nshuro ya Gatatu, ko ryatangiye riri ku rwego rw'Umurenge, Umwaka wa Kabiri rijya ku rwego rw'Akarere aho n'uyu mwaka ariko byakomeje, ariko uko umwaka ushira ngo amakipe agenda yiyongera. Bifuza kandi ko ryaguka rikaba irushwa ritagarukira ku rwego rw'Akarere gusa.

    Mu kibuga, abayobozi basuhuzanyaga n'Abakinnyi.

    Butare, hari icyo avuga kigenderewe cyane muri iri rushanwa ryo Kwibuka Abasiporutifu. Ati' Muri rusange dusanzwe twibuka Abatutsi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko muri abo twibuka harimo n'Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni abantu iyo ukurikiranye usanga baratangaga ibyishimo mbere ya Jenoside. Bamwe bakinaga ku rwego rw'ibyari Amasegiteri, abandi ku rwego rw'Amakomine, abandi bakinira amakipe y'Amashuri. Ni abantu babaga bari mu nzego zitandukanye, batangaga ibyishimo mu gihe bakinaga kandi buri wese akumva aryohewe, kubibuka rero ni iby'agaciro kandi bizahoraho'.

    Asaba ko iri rushanwa Akarere ka Kamonyi karishyira muri gahunda z'ibyiciro byihariye, aho mu gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hajya hakorwa irushanwa nk'iri rigamije Kwibuka by'umwihariko Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Eric Nsengiyumva/IBUKA Kamonyi.

    Eric Nsengiyumva, Komiseri ushinzwe Kwibuka mu Karere wari uhagarariye Ibuka ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi, yashimiye Ruyenzi Sporting Club yateguye iri rushanwa rigamije Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Avuga ko nk'ubuyobozi bwa IBUKA bazakomeza kuba hafi Ruyenzi Sporting Club mu bikorwa nk'ibi bigamije Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari nako baharanira kuganira n'Ubuyobozi ku buryo igikorwa nk'iki cyashyirwa mu bindi bikorwa cyangwa gahunda zose z'Akarere by'umwihariko mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'ikiciro gisanga ibindi byihariye.

    Appoline Kangabire/Kamonyi.

    Appoline Kangabire, Umukozi w'Akarere ka Kamonyi ushinzwe ishami ry'Imiyoberere akaba ari nawe wari uhagarariye ubuyobozi bwa bw'Akarere yashimiye Ruyenzi Sporting Club ku bw'iki gikorwa yateguye cyo Kwibuka abari Abasiporutifu by'Umwihariko mu karere ka Kamonyi.

    Avuga ko ibi ari igikorwa Akarere gaha agaciro, ko kandi kazakomeza kubaba hafi. Yabwiye abateguye iri rushanwa ko hagiye kurebwa uko iki kiciro cyakwegerezwa ibindi byibuka ababo mu buryo bwihariye. Avuga ko ikifuzo cya Ruyenzi Sporting Club akigeza ku buyobozi ko kandi hari icyizere ko cyakirwa neza n'ubuyobozi.

    Kangabire, ahamya kandi ko umunsi nk'uyu ari umwanya mwiza aho buri wese akwiye Kwibuka uwo yakundaga yaba ari Umukinnyi n'utari we. Ati' Aho bari ubu baranezerewe ku bwacu, ku bw'iki gikorwa'.

    Aha, itsinda rya Ruyenzi Sporting Club ryagiye ku rwibutso rwa Kibuza, barimo basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abaruhukiye muri uru rwibutso.

    Mu kibuga kuri Sitade ya Ruyenzi, uwo ni Sugira wasuhuzaga abasifuzi.

    Abakanyujijeho mu Mavubi/FAPA. Ababanje mu kibuga.

    Abakapiteni bombi batomboraga ikibuga.
    Kangabire na Eric batangiza umupira.
    Aha, babanje gufata Umunota wo Kwibuka.

    Penaliti nizo zakijije urubanza, FAPA iratsindwa.
    OLYMPIC FCA yatahukanye instinzi kuri Penaliti.

    Murangwa wakiniye Rayon Sports yatanze ikiganiro, avuga uburyo kuba umukinnyi biri mu byamurokoye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari agiye kwicwa.
    Yves Ntabana, yatanze ikiganiro, agaruka ku mateka ya Siporo, uko bamwe bayikoresheje nabi ariko kandi anagaruka kuri amwe mu mazina y'Abasiporutifu bakoze neza bakwiye no kwigirwaho.
    Amakipe yitabiriye yashimiwe ahabwa icyemezo cy'ishimwe.

    Kapiteni wa OLYMPIC FCA na Perezida bashyikirizwa Igikombe.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/06/23/kamonyi-kwibuka31-olympic-fca-yatsinze-fapaabakanyujijeho-mu-mavubi-itwara-irushanwa/

  • Meya Dusengiyumva yagaye umuyobozi wise abaturage be imyanda akanategeka ko bicwa – #rwanda #RwOT

    Ubwo butumwa bwagarutsweho ubwo Umujyi wa Kigali wibukaga ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Hibukwaga kandi Abatutsi 50 bakoreraga Préfecture de la Ville de Kigali, amakomini yayo n'abakoraga mu nkengero zayo mu cyahoze ari Kigali Ngari, hose hakaba ari mu Mujyi wa Kigali uyu munsi.

    Icyo gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Meya Dusengiyumva yavuze ko ibikorwa abayobozi bakora bigira impinduka ku baturage kandi ko mu gihe bibaye bibi bishobora koreka imbaga nk'uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Iyo uyobora Umujyi wa Kigali ukumva ibikorwa bya Col. Renzaho Tharcisse biragoye kumva ko umuntu ushinzwe kuyobora abantu yavuga ko abo ayobora ari imyanda bagomba kujyanwa mu yindi.'

    Meya Dusengiyumva yasobanuye uko byagenze ngo Col. Renzaho yite abaturage imyanda ndetse abakatire urwo gupfa.

    Ati 'Kuri uru rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro hiciwe Abatutsi barenga 3000 bari bamaze gutereranwa n'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye. […]. Uwari Perefe wa Kigali, Col. Renzaho yabasanze hariya Sonotubes atanga amabwiriza ko bajyana abo Batutsi bakabasangisha iyindi myanda. Abo ni bo bayobozi bari bari mu nzego turimo uyu munsi.'

    Yavuze ko ibyo abayobozi bakoze biteye isoni kubyumva ariko ko bitanga isomo mu miyoborere yo kwirinda ko amateka mabi nk'ayo yazasubiramo ndeste ko icyizere cy'icyo cyerecyezo gihari.

    Ati 'Uyu munsi Umujyi wa Kigali ni umwe mu mjiyi itekanye ku Isi hose. Turushaho guharanira n'uburyo ushobora gukurura abakerarugendo. Ni icyerecyezo cy'ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu dukwiye gukomeza gusigasira.'

    Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana yagarutse ku mpamvu hari abagipfobya Jenoside nyuma y'imyaka 31 n'uburyo nta shingiro bifite.

    Ati 'Ubu turava hano hari abatangiye kuvuga ko ibyo twavuze twabeshye. Impamvu zibibatera ni ipfunwe ry'uko batishe abantu bose nk'uko babiteganyaga, ikindi ni ugutsindwa. Abakora Jenoside iyo batsinzwe baba bashaka gukora uko bashoboye kugira ngo hajyeho ubuyobozi butemera ko yabayeho.'

    Usanase Pétronille yavuze ko muri abo bari abakozi harimo abe bane.

    Mu izina ry'imiryango y'ababuze ababo, yashimye uburyo Umujyi wa Kigali wabafashije mu mibereho bakongera kwiyubaka ndetse ashima n'ubuyobozi bwiza bw'Igihugu muri rusange.

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yanenze Col. Renzaho Tharcisse wari Perefe wa Kigali wise Abatutsi imyanda ndetse agategeka ko bicwa

    Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside, Tom Ndahiro yasobanuye uburyo abantu babibwemo urwango rukabije rwagajeje ku kwica Abatutsi

    Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagarutse ku mpamvu hari abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y'imyaka 31 ibaye

    Usanase Pétronille mu izina ry'imiryango y'ababuze ababo, yashimye uburyo Umujyi wa Kigali wabafashije mu mibereho bakongera kwiyubaka

    Gasasira Jean Marie Maurice yavuze uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bigoranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meya-dusengiyumva-yagaye-umuyobozi-wise-abaturage-be-imyanda-akanategeka-ko

  • Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda basizoye mu Bubiligi kubera ifungwa rya Ingabire Victoire #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy’u Bubiligi, Abanyarwanda batuye o ndetse n’inshuti zabo baturutse mu bindi bihugu bateraniye hamwe mu myigaragambyo igamije gusaba irekurwa rya Ingabire Victoire Umuhoza, usanzwe wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwatangiye kumukurikirana ku byaha birimo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi.

    Muri iyo myigaragambyo, hagaragaye amazina azwi cyane mu biyita ko ari abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bakunze kugaragaza ibitekerezo bikarishye kuri Leta y’u Rwanda. Barimo Musabyimana Gaspard, umunyamakuru umaze igihe mu buhungiro, Placide Kayumba uyobora ishyaka FDU-Inkingi, Niyibizi Michael ushinzwe ibikorwa bya Sit-In Movement, ndetse na Mazimpaka Hervé wo mu ishyaka rya FDU-Inkingi umaze igihe agaragara ku mbuga nkoranyambaga atavuga neza ubuyobozi bw’u Rwanda.

    Mazimpaka Hervé, bivugwa ko na mbere y’uko ajya mu buhungiro yari asanzwe atangaza amagambo asebya igihugu cyane cyane ubwo yigaga mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Kigali.

    Iyi myigaragambyo ibaye hashize amasaha make RIB itangaje ko yafunze Ingabire Victoire ku wa Kane w’icyumweru gishize, akaba ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha nk’uko byategetswe n’urukiko. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwavuze ko rwatangiye iperereza ku byaha bikekwa kuri Ingabire birimo “gushaka guhirika ubutegetsi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.”

    Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse kuvuga ko abashaka gusebya u Rwanda no kuruharabika badakwiriye guhabwa umwanya mu buzima bw’Abanyarwanda. Ibi yabitangaje ku wa 7 Mata 2025 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yashimangiye ko 'abakangisha u Rwanda ibihano n’abakomeje kurushinja ibinyoma bakwiriye kujya mu kuzimu.'

    Yavuze kandi ko Abanyarwanda n’Abanyafurika badakwiye kwemera kubaho mu buzima bwo guteshwa agaciro, ahubwo ko bagomba kubaho bahangana.
    Yagize ati : 'Mufite ibibazo byanyu, mukwiye kuba muhangana nabyo aho kubitwegekaho. Go to hell, just go to hell.'

    Aya magambo akakaye yashimangiwe nk’ubutumwa bwihariye bugenewe abafite imigambi yo guhungabanya ituze n’umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko binyuze mu bikorwa bibera mu mahanga nko gushyigikira abaregwa ibyaha bikomeye birimo ibyo kugirira nabi igihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Umutekano/article/Abarwanya-ubutegetsi-bw-u-Rwanda-basizoye-mu-Bubiligi-kubera-ifungwa-rya-Ingabire-Victoire

  • Minisitiri Dr. Mugenzi yasabye abanyamadini gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda, bakirinda amacakubiri – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 21 Kamena 2025, ubwo Umuryango w'Abayisilamu wibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwo rwibutso bunamira inzirakarengane z'Abatutsi zihashyinguwe zirenga ibihumbi 250.

    Niyibizi Ishaqa wo mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko nk'Abayisalamu bazakomeza kugendera kure amacakubiri, ati 'Nk'uko Islam idukangurira gukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda, ni byo tugiye gukurikiza cyane ko ari zo nyigisho dukura ku bayobozi bacu beza.'

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yasabye abayoboke b'idini ya Islam kwamagana ikibi icyo ari cyo cyose cyagarura amacakubiri mu Banyarwanda.

    Yagize ati 'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda urasaba buri wese kugira uruhare mu gukomeza kubungabunga ubumwe bw'Abanyarwanda, wamaganye ndetse abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibikorwa byo kwibasira abarokotse bigenda bigaragara hirya no hino.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasabye Abanyamadini bose kongera kwisuzuma bakarushaho gushyigikira ubumwe w'Abanyarwanda.

    Ati 'Hari ibimaze kugaragara ko hari abayobozi b'amadini bagifite ivangura mu madini yabo, abo ngabo rero turagira ngo tubasabe kongera kwisuzuma kandi no gufata umugambi nyawo wo kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda kuko umuntu uzabutatira azahanwa nk'umugome uwo ari we wese.'

    Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda cyitabiriwe n'abarenga 500 bahagarariye abandi baturutse mu turere 30 tw'igihugu.

    Minisitiri Dr. Mugenzi yasabye Abanyamadini gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda, bakirinda amacakubiri

    Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe n’Umuryango w’Abayisilamu, cyitabiriwe n’abarenga 500


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-mugenzi-yasabye-abanyamadini-gushyira-imbere-ubumwe-bw

  • Imishinga yitezweho gufasha WASAC Group gukuba kabiri ingano y'amazi itanga – #rwanda #RwOT

    Iyi ntego izajyana kandi no kongera umubare w'abaturage batunze amazi mu ngo zabo, aho muri iki gihe abayafite mu rugo ari 18% mu gihe WASAC yifuza ko mu 2029 bazaba ari 50%.

    Umuyobozi Mukuru wa Wasac Group, Prof Omar Munyaneza, ati 'Ubu hirya no hino mu gihugu dufite imishinga turimo gukora kandi harimo n'iri burangire muri uyu mwaka. Nk'umushinga w'amazi turimo gukora mu Karere ka Gatsibo, uzaha amazi Gatsibo na Kayonza turawusoza muri uyu mwaka. Ubu ugeze ku kigero cyiza kiri hejuru ya 80%.''

    Muhazi Water Supply System ni umushinga wo kubaka umuyoboro w'amazi mu Karere ka Gatsibo harimo n'uruganda ruyatunganya ruri kubakwa mu nkengero z'Ikiyaga cya Muhazi.

    Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi 12 by'amazi ku munsi azahabwa abaturage bo mu turere twa Gatsibo na Kayonza.

    Prof. Munyaneza yavuze ko hari undi mushinga bafite wa Karongi na wo ugiye guha amazi abatuye mu Mijyi ya Bwishyura na Rubengera, na wo biteganyijwe ko muri uyu mwaka uraba urangiye.

    Kivu Belt Water Supply System ni wo mushinga wo kubaka uruganda rw'amazi mu Karere ka Karongi aho imirimo yo kurwubaka yatangiye mu 2023, biteganyijwe ko uru ruganda nirurangira ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi 13.

    Aya mazi azasaranganywa abatuye mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera ndetse n'abaturage bo mu bice bimwe na bimwe byo mu Karere ka Rutsiro.

    Prof. Munyaneza yavuze ko kandi bafite undi mushinga uri kurangira mu Karere ka Ngoma ahari uruganda rw'amazi rwa Sake ruzajya rutunganya metero kibe ibihumbi 11.

    Prof Munyaneza yakomeje agira ati 'Dufite umushinga tumaze kuzuza mu Karere ka Ngororero na wo abaturage ubu bafite amazi, dufite n'undi mushinga turimo kubaka mu Karere ka Musanze aho turimo kwagura Mutobo tuyikura kuri metero kibe 12 500 z'amazi yatangaga ku munsi. Tugiye kongeraho metero kibe ibihumbi 36 ku buryo izajya itanga metero kibe ibihumbi 55 ku munsi.''

    Yavuze ko uwo mushinga nurangira uzafasha abo mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu kubona amazi ahagije nta gusaranganya.

    Mu zindi nganda z'amazi yavuzeho ziri kubakwa harimo urwa Karenge ruzubakwa mu myaka itatu. Rusanzwe rutunganya metero kibe ibihumbi 12 ariko ubu rugiye kugezwa kuri metero kibe ibihumbi 48.

    Ati 'Akarere ka Rwamagana na ko tuzabasha kugaha amazi ndetse na biriya bice bya nko ku Muyumbu na Kabuga ayo mazi azahagera tunasagurireho n'Ikibuga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera kugira ngo kizabe gifite amazi ahagije nubwo dufiteyo n'urundi ruganda rwa Kanzenze. Turashaka kuzajyanayo imiyoboro itatu itandukanye.''

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko bafite imishinga myinshi yo gutunganya amazi ku buryo mu 2029 bazaba barakubye kabiri ingano y’amazi batanga

    U Rwanda ruri kubaka inganda z’amazi zizarufasha gutunganya meterokibe 688.686.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-yitezweho-gufasha-wasac-group-gukuba-kabiri-ingano-y-amazi-itanga

  • Nyamasheke: Umugabo w'imyaka 52 akurikiranyweho kwiba ibendera ry'igihugu – #rwanda #RwOT

    Tariki 21 Kamena 2025, ni bwo ubuyobozi n'abaturage bo mu Mudugudu wa Bisumo, Akagari Bisumo, Umurenge wa Cyato bageze ku biro by'Akagari basanga ibendera nta rihari.

    Mu gushaka amakuru y'aho ryarengeye ni bwo baje gukeka ko ryibwe n'uwo mugabo kuko hari abari bamubonye nijoro yasinze, akaba hari hashize amezi abiri ateshejwe ashaka kuryiba.

    Nyuma ubuyobozi bwaje guhabwa amakuru n'umwana w'imyaka 14 avuga ko yari mu nzira ajya mu Murenge wa Macuba, akabona ibendera rimanitse mu ishyamba.

    Bikekwa ko aho mu ishyamba ryahashyizwe n 'uwo mugabo kuri ubu wahise afatwa akaba afungiye kuri RIB, sitasiyo ya ka Kanjongo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyato, Harindintwari Jean Paul, yabwiye IGIHE ko idarapo rikimara kuboneka ryahise risubizwa ku biro by'Akagari ka Bisumo naho ukekwa akaba yarahise atabwa muri yombi.

    Ati “Asanzwe afite imyitwarire itari myiza irimo n'ubusinzi. Hari hashize amezi abiri agerageje kuryiba arafatwa uwo mugambi atarawugeraho”.

    Gitifu Harindintwari yasabye abaturage bose muri rusange kubaha ibirango by'igihugu no gukunda igihugu.

    Umugabo w’imyaka 52 akurikiranyweho kwiba ibendera ry’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umugabo-w-imyaka-52-akurikiranyweho-kwiba-ibendera-ry-igihugu

  • IGP Namuhoranye yashimiye ubufatanye bwa Afurika mu kwicungira umutekano – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yari mu birori byo gusangira byabereye mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo gusoza amasomo y'abapolisi bakuru bigaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda.

    Ayo masomo ya 'Police Senior Command and Staff Course (PSCSC)' yari icyiciro cya 13, aho yagenewe ba ofisiye bakuru bari bagizwe n'abanyeshuri 34.

    Abo barimo Abanyarwanda 20 n'abandi 14 baturutse mu bihugu umunani bya Afurika, hagamijwe kubaka ubushobozi mu buyobozi no kwimakaza imikorere ishingiye ku bunyamwuga.

    IGP Namuhoranye yashimiye ibihugu byagize uruhare muri aya mahugurwa bifatanyije na Polisi y'u Rwanda, yerekanda ko ari intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi no kwimakaza ubunyamwuga mu nzego z'umutekano zo muri Afurika.

    Yakomeje ati 'Aya masomo afite akamaro kanini kuko afasha mu kongera ubumenyi, guteza imbere ubushobozi no gushimangira ubufatanye bushingiye ku ntego zihuriweho'

    Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, Umuyobozi wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja Kirocho, uw'iya Sudani y'Epfo, Gen Abraham Manyuat Peter n'abandi bayobozi bo mu nzego z'umutekano zo mu bihugu byohereje abanyeshuri.

    Abanyeshuri basoje amasomo bari bamaze umwaka biga uko ari. Abanyarwanda bari 20 bo muri Polisi y'u Rwanda, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza .

    Muri abo kandi harimo abanyamahanga 14 bo mu bihugu umunani birimo Botswana, Repubulika ya Centrafrique, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia na Sudani y'Epfo.

    IGP Namuhoranye yashimiye ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kwicungira umutekano

    Abapolisi bakuru baturutse mu bihugu icyenda bari bamaze umwaka bahabwa amasomo azabafasha gukora akazi kabo neza

    Abapolisi bakuru basoje amasomo bari 34 bo mu bihugu byo muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igp-namuhoranye-yashimiye-ubufatanye-bwa-afurika-mu-kwicungira-umutekano

  • AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru ikipe y'Ingabo z'Igihugu ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya batatu yitegura umwaka utaha w'imikino wa 2025-2026.

    Abo bakinnyi berekanywe ni Umunyezamu Hakizimana Adolphe wakiniraga AS Kigali agasoza amasezerano, Ukina hagati mu Kibuga, Ngabonziza Pacifique wari umaze imyaka 4 muri Police FC.

    Hari kandi Dao Raouf Memer ukina hagati asatira wari usanzwe akina mu ikipe ya AS Sonabel y'iwabo muri Burkinafaso.

    Raouf uje muri iyi kipe y'Ingabo z'igihugu niwe mukinnyi witwaye neza mu mwaka ushize w'Imikino wa 2024-2025.

    Aba bakinnyi bose baje muri APR FC yotegura gukina imikino mpuzamahanga ya CAF Champions League izatangira gukinwa muri Nzeri uyu mwaka.

    Iyi mikino ikaba izabanzirizwa n'umukino uruta iyindi wa Super Cup ya hano mu Rwanda uzayihuza na Rayon Sports ukazakinwa muri Kanama.

    The post AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-apr-fc-yerekanye-abakinnyi-bashya-barimo-uwabaye-umukinnyi-mwiza-muri-burkina-faso/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-apr-fc-yerekanye-abakinnyi-bashya-barimo-uwabaye-umukinnyi-mwiza-muri-burkina-faso