Blog

  • Rusizi: Abarokokeye i Murangi banyomoje abari hanze y'igihugu bagoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Murangi mu Murenge wa Kamembe w'Akarere ka Rusizi cyabaye ku wa 22 Kamena 2025.

    Niyonsaba Felix warokokeye i Murangi, akaba ari no mu bagize komite ya IBUKA ku rwego rw'Akarere ka Rusizi yavuze ko iyo bareba ku mbuga nkoranyambaga babonaho urubyiruko rukomoka ku babyeyi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwo guhakana, gupfoba, no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ni itsinda rikorera mu Bubiligi riyoborwa n'umukobwa witwa Natasha Uwingeneye. Ibyo bavuga bitaribyo ni uko babeshya ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, bakabeshy ko nta Batutsi bishwe, kandi n'uru rukuta duhagaze imbere ruriho amazina ni ikimenyetso cy'uko Abatutsi bishwe”.

    Yakomeje ati ” Nibitandukanye n'uburozi bubi bahawe n'ababyeyi babo bagifite ipfunwe rya Jenoside bateguye bakanashyira mu bikorwa, bubake ubuzima bwabo bubake n'igihugu cyababyaye”.

    Nsengiyumva Eleuther watanze ubuhamya yanyomoje abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n'ihanuka ry'indege agaragaza ko yateguwe kuva kera.

    Ati “Nakoze ikizamini cya Leta ndatsinda ariko nsohoka mu batsinzwe kubera ko amafishi yabaga yanditseho ubwoko. Iyanjye yari yanditaeho ko ndi Umututsi”.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kamembe, Kayigire Vincent, yasabye urubyiruko rw'u Rwanda rufite umutima muzima guhaguruka rugakoresha imbugankoranyambaga runyomoza, abazikoresha bagoreka ukuri ku mateka ya Jenoside.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushingwe imibereho myiza y'abaturage, Mukakalisa Francine yagaragaje ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babiterwa n'ipfunwe kubera uruhare bayigizemo.

    Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni icyaha. Nagira ngo mbwire abantu bayirinde, ariko nanababwire y'uko igihugu kitazigera kirebera umuntu wese izagaragaraho. Azakurikiranwa ahanwe bikurikije itegeko”.

    Abatutsi biciwe i Murangi ni bamwe mu barenga 1000 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe, gusa I Murangi hashyizwe urukuta rwanditseho amazina yabo, rwifashishwa mu kubibuka.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kamembe, kayigire Vincent, yasabye urubyiruko gukoresha imbugankoranyambaga runyomoza abagoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Niyonsaba Felix warokokeye i Murangi yabeshyuje Jambo abagoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uru rukuta ruriho Abatutsi barenga 130 bishwe muri Jenoside bari batuye i Murangi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abarokokeye-i-murangi-banyomoje-abari-hanze-y-igihugu-bagoreka-ukuri

  • Nyabihu: Umukobwa w'imyaka 29 yasanzwe yapfuye aziritswe igitambaro mu maso – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa wa Bigogwe, Akagari ka Basumba ho mu Mudugudu wa Ngando, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, tariki 23 Kamena 2025, .

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Nyirazaninka yakomokaga mu Mudugudu wa Kageri, Akagari ka Bukinanyana ho mu Murenge wa Jenda, ndetse abarinzi b'iyi santere ari bo basanze yishwe aziritswe igitambaro mu maso.

    Nyirazaninka yageze muri iyi santere mu mpera za 2024, aje gucuruza akabari, ariko akodesha n'indi nzu yo guturamo.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude, yahamirije IGIHE aya makuru.

    Ati 'Umurambo wabonwe mu ma saha y'ijoro duhita duhamagaza inzego zishinzwe umutekano. Hari abafashwe bari gukorwaho iperereza.'

    Gitifu Nsengimana yasabye abaturage kwirindira umutekano, buri wese akaba ijisho ry'umuturanyi.

    Yemeje kandi ko abafashwe barimo gukurikiranwa na RIB yo ku rwego rw'Akarere ari na yo yabataye muri yombi.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Kigo nderabuzima cya Bigogwe, mbere y'uko ushyingurwa.

    Umurambo wa Nyakwigera wasanzwe mu isantere y’ahazwi nko mu Rusisiro rwa Cyenda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-umukobwa-w-imyaka-29-yasanzwe-yapfuye-aziritswe-igitambaro-mu-maso

  • Nyarugenge: Abateye abantu ibyuma bakajyanwa mu bitaro batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabaye mu ijoro ry'itariki 23 Kamena 2025 mu masaha ya saa saba bibera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega mu Kagari ka Kora.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko abagizi ba nabi batandatu bitwaje ibyuma n'amabuye bigabanyijemo udutsiko tubiri batangiriye abasore batatu bigenderaga barimo n'umunyeshuri wa Kaminuza y'u Rwanda.

    Ati 'Abo bagizi ba nabi babatangiriye babambura ibyo bari bafite byose birimo amafaranga, telefone n'ibindi. Bari bigabanyijemo kabiri noneho batatu bajya kwambura ba basore abandi batatu bajya ku ruhande ngo barebe ko hari ubatabara.'

    CIP Gahonzire yasobanuye ko abakorewe urugomo bagerageje gutabaza bavuza induru noneho abanyerondo baza kubatabara ariko ba bandi batatu bari ku ruhade bahita batera amabuye imodoka y'abo banyerondo bayimenagura ibirahure.

    Yakomeje ati 'Polisi natwe twahise dutabara muri ba bagizi ba nabi batandatu dufatamo bane, abandi babiri bariruka ariko ubu bari gushakishwa. Muri ba basore batatu bakorewe urugomo babiri bakomeretse cyane kuko batewe ibyuma n'amabuye, bajyanywe mu bitaro bya CHUK ariko undi umwe we nta cyo yabaye.'

    Yongeyeho ko abo bagizi ba nabi babiri umwirondoro wabo uzwi ndetse bimwe mu byo ba basore batatu bambuwe Polisi yabifatanye abagizi ba nabi yataye muri yombi.

    Mu iryo joro ryakeye kandi Polisi yataye muri yombi abagizi ba nabi batandatu mu Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Nyarufunzo bituma bose hamwe bagera ku 10.

    CIP Gahonzire yavuze ko ari nyuma y'uko i Mageragere hari hamaze iminsi humvikana abafatirwa mu bujura n'urugomo harimo gutangira abantu mu nzira babakambura bakabakorera n'urundi rugomo n'abapfumuraga inzu z'abaturage bakabiba.

    Abo bagiye bafatirwa muri ibyo bikorwa mbere rero bo n'abaturage n'inzego z'ibanze bahaye amakuru Polisi ibasha gufata abo bandi batandatu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yongeyeho ko batazihanganirwa ndetse ko by'umwihariko muri iyi minsi ari ikintu Polisi yahagurukiye cyane.

    Ati 'Ni ibikorwa twahagurukiye haba ubusinzi, ubujura n'uburaya butera umutekano muke bikabangamira ituze ry'abaturage.'

    Polisi kandi igaragaza ko ubujura bwajemo no gukomeretsa buba bwahindutse ubugizi bwa nabi ku buryo ababufatirwamo bakurikiranwa n'inkiko bagakatirwa mu gihe abandi bajyanwa mu bigo ngororamuco.

    Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge n'iya Mageragere mu gihe hari gukorwa dosiye zabo ngo zishyikirizwe Urwego rw'Ubugenzacya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abateye-abantu-ibyuma-bakajyanwa-mu-bitaro-batawe-muri-yombi

  • Abarokotse Jenoside b'i Karongi basabwe kugira uruhare mu kuhateza imbere – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Bukiro mu Murenge wa Murundi w'Akarere ka Karongi.

    Bukiro ni ahahoze ari mu Budaha na Nyatango, ahari imisozi yahoze ituyeho Abatutsi bari bariyubatse bahafite ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yavuze ko Budaha na Nyatango hari hatuye Abatutsi bari bariyubatse biteza imbere Jenoside ibicamo benshi, asaba abarokotse Jenoside kongera kuhateza imbere.

    Ati “Tuze tuhashyire ibikorwa, twe kujya tuza kwibuka nk'abashyitsi, abacu bishwe bazajya babibona bishime.”

    Meya Muzungu yavuze ko abateguye Jenoside bashakaga guca gakondo, nk'uko bigaragara mu mbwirwaruhame z'abari abayobozi, urugero Léon Mugesera wavuze ko Abatutsi bazabanyuza muri Nyabarongo.

    Ati 'Ndashaka ko tuhakunda tukahasubiza uko abakurambere bacu bari barahubatse, tukajya tuza kuyibukira ariko na bo bishimye.'

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yavuze ko mu Budaha ari ho habaye amarembo y'ingengabitekerezo ya Jenoside yinjira mu yari Perefegitura Kibuye, yaje gucengera, umwe mu bahavuka akica abatutsi basaga 300.

    Ndengeyingoma Cyrille wavuze mu izina ry'imiryango ifite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Bukiro yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, kuko yabanjirije n'ibikorwa birimo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n'ubwabaye mu 1.973 yiboneye, kugeza ahunze kuko bashakaga kumwica.

    Ati 'Abicaga Abatutsi ntibahanwaga ahubwo bagororerwaga nk'abishe, Runangu Telesphore, bamutwikiye mu nzu bagororewe amasambu ye, ndetse n'abandi bagenda bagororerwa amasambu arimo ayanjye.'

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bukiro ruruhukiyemo abarenga 200. Ni rumwe mu nzibutso Akarere ka Karongi, kazasigarana mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Meya Muzungu yasabye abarokotse Jenoside gushyira ibikorwa by’iterambere kuri gakondo yabo

    Ndengeyingoma Cyrille yahinyuje abavuga ko Jenoside itateguwe

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage ba Murundi mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe i Bukiro

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi Ngarambe Vedaste

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Bukiro ruri mu zo Akarere ka Karongi kazasigarana mu gusigasira ibimenyetso n’amateka ya Jenosode yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarokotse-jenoside-b-i-karongi-basabwe-kuhateza-imbere-bagahinyuza-abashagaga

  • Nyamagabe: Umukozi w'Umurenge wa Nkomane akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko yatawe muri yombi ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamasheke ari na ho akomoka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ko uyu mukozi ari mu maboko y'ubutabera kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwe muri Jenoside.

    Ati 'Yafashwe n'inzego zibishinzwe ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rero akaba akurikiranwe n'ubugenzacyaha, ibindi birenzeho biri mu bubasha bwabo, twabibarekera bagakora akazi kabo. '

    Hari amakuru avuga ko ubwo hatangiraga iperereza kuri we mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2025, yahise acika ubugenzacyaha, ariko akabiherekeresha kwaka ikiruhuko cy'uburwayi. Nyuma ngo yaje kugaruka mu kazi ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

    Umukozi w’Umurenge wa Nkomana muri Nyamagabe, ushinzwe imibereho myiza yatawe muri yombi akekwaho uruhare muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-umukozi-w-umurenge-wa-nkomane-akurikiranyweho-kugira-uruhare-muri

  • Leta igiye gutiza abaturage ubutaka bwayo bwagenewe ubuhinzi (Video) – #rwanda #RwOT

    Gahunda yo gutiza ubutaka yatangijwe mu 2024, abafite ubutaka badahinga basabwa kubutiza bagenzi babo bakabuhingaho ibihingwa byera mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard yavuze, aherutse kuvuga ko muri gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka bwose bugenewe ubuhinzi, habonetse mu 2024 habonetse hegitari ibihumbi 30 ziganjemo iz'abaturage zitizwa ababuturiye, bituma umusaruro w'ubuhinzi wiyongera.

    Ati 'Izo hegitari ibihumbi 30 twari twazibonye ndetse twiyemeza ko tugiye kongera, ubu n'ubwa Leta tuzabushyiramo kuko hari isambu ya Leta umuturage yagenda agahingamo ibigori akeza agasarura ariko itamwanditseho ari iya Leta, nta kibazo biduteye rwose ni gahunda turimo.'

    Ubuhinzi mu Rwanda bukorwa n'abarenga 69%, ndetse bwagize uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe w'igihugu mu gihembwe cya mbere cya 2025.

    Ahari ubutaka bugenewe ubuhinzi ba nyirabwo batabukoresha butizwa ababuturiye bakabubyaza umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igiye-gutiza-abaturage-ubutaka-bwayo-bwagenewe-ubuhinzi-video

  • BK General Insurance imaze gutanga miliyari 3 Frw mu kugoboka abahinzi n'aborozi bahuye n'ibihombo – #rwanda #RwOT

    BKGI ni kimwe mu bigo byitabiriye imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi ribaye ku nshuro ya 18 rikaba riri kubera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo aho ryitabirwa n'abantu b'ingeri zinyuranye bakora ibikorwa bifite aho bihuriye n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Ribaye ku nshuro ya 18 rikaba riri kubera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo aho ryitabirwa n'abantu b'ingeri zinyuranye bakora ibikorwa bifite aho bihuriye n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Iri murikabikorwa rizamara iminsi 10 aho ryatangiye ku wa 18 Kamena 2025 rikazarangira tariki 27 Kamena 2025.

    Ubwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa ni gahunda igamije gufasha abahinzi n'aborozi kwirinda ibihombo bishobora gukoma mu nkokora imishinga yabo ndetse bongere icyizere ku bigo by'imari bitanga inguzanyo mu.buhinzi n ubworozi.

    Umukozi muri BKGI ushinzwe ubwishingizi bw'ibihingwa, Rusizanibakwe Michael Benjamin, yavuze ko bashaka guteza imbere abakora ubuhinzi n'ubworozi binyuze mu kubaha serivisi zirimo iz'ubwishingizi no kubaha inguzanyo kugira ngo bibafashe mu iterambere.

    Yakomeje avuga ko kuva BKGI yatangira mu 2021 imaze kwishyura abahinzi n'aborozi ibihombo biri hejuru ya miliyari 3 Frw.

    Ati 'Imibare yiyongera bitewe n'impamvu zitandukanye kuko nko mu buhinzi usanga ahanini biterwa n'imihindagurikire y'ibihe mu gihe mu bworozi ibihombo biterwa n'uburwayi bufata amatungo cyangwa impfu zitunguranye nk'impanuka.'

    Rusizanibakwe yavuze ko abahinzi n'aborozi bakwiye kugana serivisi z'ubwishingizi kuko umwuga bakora ubamo ibihombo byinshi kandi biza bitunguranye, uburyo bwiza bwo kubyirinda bukaba ubwishingizi bwa BK Insurance.

    Ati 'Nko ku bahinzi bakunze guhura n'ibihombo bishingiye ku biza cyangwa imihindagurikire y'ikirere na ho aborozi bakunda guhomba bitewe n'uburwayi bw'amatungo cyangwa impfu zitewe n'impanuka.'

    Yakomeje avuga ko haba umworozi cyangwa umuhinzi ufite ubwishingizi bwa BK Insurance yishingirwa igihe cyose agize igihombo.

    Bafite ubwishingizi bw'igishoro nko ku muhinzi iyo ahombye biturutse kuri izo mpamvu BK Insurance imusubiza igishoro yari yarashoye kugira ngo yongere ahinge.

    Rusizanibakwe ati 'Naho ku mworozi na we iyo ahuye n'igihombo nko gupfusha itungo tumusubiza ibingana n'agaciro k'iryo tungo kugira ngo yongere arigure akomeze umushinga we.'

    Rusizanibakwe yavuze ko bitarangirira mu gutanga ubwishingizi gusa ahubwo ko uwo bishingiye bakomeza bakamukurikirana bakamuha n'ubundi bufasha burimo kumugira inama ndetse no kumuhugura no kumwigisha uko yakora neza umushinga we ukabasha kubyara inyungu.

    Ikindi ufata ubwishingizi bwa BK Insurance yoroherezwa kubona inguzanyo muri Banki ya Kigali.

    Yasoje ashimira leta yatekereje kuzana iri murikabikorwa kuko rigirira akamaro ingeri zitandukanye cyane cyane abahinzi n'aborozi ndetse n'ibigo by'ubucuruzi binyuze mu kumurika bikorwa byabo.

    Mu buhinzi BKGI yishingira umuceri, ibigori, ibirayi, urusenda, imiteja, ibishyimbo, soya n'imyumbati.

    Ni mu gihe mu bworozi iyi sosiyete yishingira inka z'umukamo n'ibimasa, ingurube inkoko ndetse n'amafi.

    Ubwishingizi iyi sosiyete itanga ku bihingwa butangirira igihe umuhinzi atereye imbuto mu murima bukarangira amaze gusarura, naho mu bworozi bumara umwaka umwe.

    Abagana BK General Insurance basobanurirwa ibyiza byo gukoresha ubwishingizi itanga

    Abahinzi baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda babukereye baje kwerekana ibikorwa byabo

    Abakozi ba BK General Insurance biteguye kwakira ababagana bakaba serivise ibanogeye

    Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ‘AgriShow 2025’ ryafunguwe kumugaragaro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-general-insurance-imaze-gutanga-miliyari-3-frw-mu-kugoboka-abahinzi-n

  • Mu 2023/24, miliyari 1,7 Frw zakoreshejwe mu kwishingira ibihingwa n'amatungo – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga yifashishwa mu kurushaho gufasha abahinzi kwirinda ibihombo bituruka ku mihindagurikire y'ibihe n'izindi ngaruka zitandukanye ziza zitunguranye.

    Mu 2019, u Rwanda rwatangije Gahunda y'Igihugu yo kwishingira ubuhinzi n'ubworozi (NAIS) izwi nka 'Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi', igamije kurengera ubuzima n'imibereho y'abahinzi n'aborozi binyuze mu gutanga ubwishingizi ku bihingwa n'amatungo.

    Iyi gahunda igira uruhare rwa 40% mu kwishyura ubwishingizi, na ho umuhinzi cyangwa umworozi akiyishyurira 60% asigaye.

    Kuva iyi gahunda yatangira, hatanzwe ubwishingizi bwa miliyari 4 Frw muri yo miliyoni 2,5 Frw amaze kwishyurwa abahinzi bahuye n'ibihombo bitandukanye.

    Mu mwaka wa 2023/2024, Leta y'u Rwanda igarazagaza ko yashoye hafi miliyari 1,7 Frw mu gutuma NAIS igera ku ntego zayo.

    Ni amafaranga yakoreshejwe mu kwishingira ibihingwa n'amatungo harimo inka 51.231, inkoko 214.499 n'ingurube 8.453.

    Muri uwo mwaka kandi hishingiwe ibihingwa birimo umuceri uhinze kuri hegitari 24.636, ibigori kuri hegitari 5.690, ibirayi kuri hegitari 1.738, urusenda kuri hegitari 176, ibishyimbo byari kuri hegitari 784, soya zari zarahinzwe kuri hegitari 558, imyumbati kuri hegitari 43 n'imiteja yari ihinze kuri hegitari 368.

    Mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, Leta yashoye imari mu kuhira imyaka, aho hegitari 72.913 zashyizwe muri gahunda yo kuhira mu buryo bugezweho, bingana na 71% by'intego ya gahunda y'igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4).

    Harimo kandi imisozi yashyizwemo amaterasi y'indinganire agera kuri hegitari 1.173.601, hagamijwe gukumira isuri no gufata amazi.

    Muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2 Leta y'u Rwanda izashora miliyoni 25$ (arenga miliyari 33,8 Frw) mu guteza imbere gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo.

    Mu 2023/2024 hishingiwe ibirayi byari bihinze kuri hegitari 1.738

    Mu 2023/2024 hishingiwe inka 51.231


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-2023-24-u-rwanda-rwatanze-miliyari-1-7-frw-mu-kwishingira-ibihingwa-n

  • Gen Muhoozi yagaragaje ko adashobora kunyuranya na Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Gen Muhoozi yongeye kuvuga kuri Perezida Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kamena 2025.

    Uyu mugabo yagaragaje ko agifata Perezida Kagame nk'intwari, asaba ko urukundo rwaganza muri byose.

    Yakomeje agaragaza ko uwatekereza ko ashobora kunyuranya n'umukuru w'igihugu akunze kwita se wabo, yaba yibeshya.

    Ati 'Uwo ariwe wese uvuga ko naba narigeze kunyuranya na data wacu, Afande Kagame, ku kintu icyo aricyo cyose, mu by'ukuri anshakaho ibibazo, kandi nzabashakira igisubizo.'

    Anyone who says that I have ever disagreed with my beloved uncle, Afande Kagame, on anything is really looking for ‘Hell’ with me. And I shall sort all of them out.

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) June 23, 2025

    Muri ubu butumwa, Gen Muhoozi ntiyigeze agaragaza impamvu y'aya magambo, ndetse n'ababa barigeze kuvuga ko hari aho yanyuranyije na Perezida Kagame. Gusa buje mu gihe akubutse muri RDC aho yahuye na Perezida Tshisekedi usanzwe ubanye nabi n'u Rwanda.

    Muhoozi afatwa nk'umuntu w'ingenzi mu mubano w'u Rwanda na Uganda kubera uruhare yagize mu kunga ibi bibugu byombi, nyuma y'imyaka myinshi bidacana uwaka.

    Uru ruhare rwa Muhoozi rwanashimwe na Perezida Kagame ubwo yitabiraga ibirori by'isabukuru y'uyu musirikare mu 2022.

    Ati 'Niba kongera guhuza u Rwanda na Uganda byari bikeneye wowe (Muhoozi) kugira ngo ube umuhuza, ndabishimira Imana. Dufite ibibazo hagati y'ibihugu byacu ariko nari mfite icyizere ko ari iby'igihe gito. Umurunga uduhuje urakomeye […] Abajenerali beza ntabwo ari abatsinda intambara, ni abatsindira amahoro. Ndishimye kuva warahuje ibihugu byacu byombi.'

    Kuva Uganda n'u Rwanda byakongera kubana amahoro, ntabwo Gen Muhoozi asiba kugaragaza Perezida Kagame nk'umuntu w'icyitegererezo kuri we.

    Gen Muhoozi ntasiba kugaragaza Perezida Kagame nk'umuntu w'icyitegererezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-muhoozi-yagaragaje-ko-adashobora-kunyuranya-na-perezida-kagame

  • Banki ya Kigali yahembye imishinga myiza mu marushanwa ya BK Hackathon – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Kamena 2025. Imishinga icumi yageze mu cyiciro cya nyuma cy'aya marushanwa yarahembwe, itatu muri yo itsindira igihembo nyamukuru.

    BK Hackathon ni amarushanwa yateguwe na Banki ya Kigali, yari agamije guhanga udushya n'ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga, bishobora kwifashishwa mu kunoza serivisi iyi banki itanga. Abahatanye ni abakozi ba BK gusa.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko impamvu aya marushanwa yahaye umwihariko abakozi ba Banki ya Kigali, ari uko ari abakozi b'abahanga, bazi ibibazo bahura na byo buri munsi mu kazi bakora.

    Ati 'Ubundi iyo umuntu ari gushaka udushya arebera ahandi akabizana muri banki kugira ngo turebe ko twakomeza kwiteza imbere, ariko twasanze dufite abakozi bafite ubumenyi, bazi n'ibibazo banki ihura na byo. Twasanze aho kujya gushakira udushya ahandi twahera iwacu.'

    Imishinga yatsinze izashyirwa mu bikorwa na Banki ya Kigali mu gukomeza guteza imbere serivisi zinoze muri Banki ya Kigali.

    Mu mishinga itatu yatsinze uwa mbere watsindiye miliyoni 20 Frw, uwa kabiri utsindira miliyoni 15 Frw, uwa gatatu utsindira miliyoni 10 Frw, isigaye yose ihabwa miliyoni 5 Frw zo kuba yarageze ku cyiciro cya nyuma.

    Umushinga wegukanye igihembo nyamukuru ni uw'itsinda rya Nawe Byakubera. Uzafasha abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse kubika amakuru y'ubucuruzi bwabo bidasabye kwandika mu ikayi.

    Djasmine Busoro Isimbi wari uyoboye itsinda rya Nawe Byakubera, yavuze ko icyo umushinga wabo wari ugamije ari ugutuma abakiliya ba Banki ya Kigali batumva ko ari banki ibaha amafaranga gusa, ahubwo ishobora no kubaha izindi serivisi zibafasha mu bucuruzi.

    Ati 'Turashaka ko buri munyarwanda aho ari yiyumvamo Banki ya Kigali nka banki yizeye, atari uko imubikira amafaranga cyangwa imuha inguzanyo, ahubwo kuko imuha n'izindi serivisi ashobora kwifashisha mu bucuruzi bwe kugira ngo abashe gutera imbere.'

    Uyu mushinga ni porogaramu y'ikoranabuhanga izajya ifasha umucuruzi gushyiramo amakuru y'ubucuruzi bwe, nk'ibyo yaranguye, ibyo yacuruje, amafaranga yungutse cyangwa se ayo yahombye. Izajya inamuha inama ku nguzanyo ashobora guhabwa za Banki ya Kigali bitewe n'ingano y'amafaranga afite n'imiterere y'ubucuruzi bwe.

    BK Hackathon yatangiranye n'abantu bagera kuri 300 batanze imishinga itandukanye, gusa muri yo icumi ni yo yabashije kugera ku cyiciro cyanyuma.

    Aya marushanwa Banki ya Kigali yifuza ko yajya aba buri mwaka mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi yavuze ko amarushanwa ya BK Hackathon yateguriwe urubyiruko rukora muri BK kuko rushoboye

    Akanama nkemurampaka gasobanurirwa imishinga yageze ku cyiciro cya nyuma cya BK Hackathon

    Umushinga wahawe izina rya Inkindi ni wo watsindiye igihembo nyamukuru cya miliyoni 20 Frw

    Itsinda rya BK 360 ni ryo ryabaye irya kabiri muri aya marushwanwa, ritsindira miliyoni 15 Frw

    Umushinga Kira ni wo wabaye uwa gatatu muri aya marushanwa, utsindira miliyoni 10 Frw

    Imishinga yose yageze ku cyiciro cya nyuma cya BK Hackathon, itabashije gutsinda yahawe miliyoni 5 Frw

    Djasmine Busoro Isimbi asobanura uko Inkingi izajya ifasha abacuruzi bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yahembye-imishinga-myiza-mu-marushanwa-ya-bk-hackathon