Blog

  • Nyamagabe: Abakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside bikubye hafi kabiri mu mwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Muri aka Karere ko mu Ntara y'Amajyepfo ni ho umunyeshuri yavuze amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside aho yabwiye bagenzi be ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka nziza.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Thadée yavuze mu 2025 ingengabitekerezo ya Jenoside yiyongereye bagereranyije n'umwaka ushize.

    Ati “Nta bushakashatsi twabikoreye ariko ubona urubyiruko rwaragiye rugaragaramo cyane kandi urubyiruko ni rwo rukoresha imbugankoranyambaga cyane. Turasaba urubyiruko gukoresha imbugankoranyambaga zitabayobya ahubwo bakazikoresha biga.'

    Muri uyu mwaka abantu 11 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe mu mwaka ushize wa 2023/2024 abayiketsweho batarenze batandatu.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bireba buri wese.

    Ati “Ndakangurira Abanyarwanda bose gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi nkabwira abarokotse ko dufite igihugu cyiza kandi giha Umunyarwanda uwo ari wese amahirwe, ko bagomba gukora bakaziba icyuho cy'ababo babuze.'

    Itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo riteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry'uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Mu Karere ka Nyamagabe abantu 11 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2023/2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abantu-11-bakurikiranyweho-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n'Impungenge Mpuzamahanga #rwanda #RwOT

    Mu gihe isi ikomeje gushaka amahoro n'ubusugire, ibice bitandukanye birimo kugaragaza impungenge kubera intambara n'imvururu zihitana ubuzima bw'abantu benshi, zigasenya ibikorwaremezo kandi zigatera inzara n'ubuhunzi. Dore intambara nyamukuru zirimo kubera ku isi muri iki gihe:

    1. Intambara y'u Burusiya na Ukraine

    Iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwateraga Ukraine. Ubu imirwano irakomeje cyane mu burasirazuba bwa Ukraine nko mu duce twa Donetsk na Luhansk. Intambara imaze guhitana abantu ibihumbi n'ibihumbi, abandi barahunga, ibihugu by'i Burayi n'Amerika bikomeje gushyigikira Ukraine mu buryo bwo kubaha intwaro n'amafaranga.

    2. Intambara hagati ya Isiraheli na Hamas (mu gace ka Gaza)

    Kuva mu Kwakira 2023, intambara hagati ya Isiraheli na Hamas yo muri Palestine yongeye gukara. Isiraheli yagiye iteraa ibitero karundura bikomeye mu gace ka Gaza nyuma y'ibitero bya Hamas. Ubu, ibihumbi by'abasivile bamaze kwicwa, amashuri n'ibitaro byarasenyutse, ibintu bikomeje guteza impaka mpuzamahanga.

    3. Intambara mu Repubulika ya Sudani

    Sudani yibasiwe n'intambara hagati y'ingabo za Leta ziyobowe na General Abdel Fattah al-Burhan n'umutwe wa RSF wa General Mohamed Hamdan Dagalo kuva muri Mata 2023. Intambara yatumye igihugu gihungabana bikomeye, benshi barapfuye, abandi barahunze bajya muri Chad, Ethiopia n'ahandi.

    4. Intambara mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

    Mu Burasirazuba bwa RDC, imirwano hagati y'ingabo za Leta FARDC, Wazalendo, Abarundi na FDLR irakomeje aho ihanganye n'umutwe wa M23 irakomeje. Leta ya Congo yiriza ishinja u Rwanda gufasha M23, ariko u Rwanda rurabihakana rwivuye inyuma. Ibi bitero bisa nibirimo guteranya ibihugu by'akarere no guhungabanya umutekano w'abaturage b'abasivile, gusa aho Umutwe wa M23 uri hasa nk'ahagarutse ubuzima.

    5. Intambara z'aba-Houthi na koalisi iyobowe na Arabie Saoudite muri Yemen

    Nubwo hari ibiganiro by'amahoro biri kugenda bigeragezwa, mu gace ka Yemen haracyari imvururu zituruka ku mutwe w'aba-Houthi n'ingabo za koalisi za Leta ya Yemen zishyigikiwe na Saudi Arabia. Iyi ntambara imaze imyaka irenga 9, ikomeje guteza inzara n'ubushomeri bukabije.

    Ingaruka ku Isi zigera ku baturage ni nyinshi

    Ubuhunzi: Abantu barenga miliyoni 100 ku isi bose bamaze kwimurwa n'intambara, nk'uko imibare ya UNHCR ibigaragaza.

    Ibura ry'ibiribwa: Intambara ziyogoje isi kuko zateje ikibazo gikomeye ku buhinzi n'ubucuruzi bw'ibiribwa, cyane cyane Ukraine na Sudani.

    Ubukungu bw'isi: Igiciro cya lisansi, ifumbire n'ibiribwa byazamutse kubera izi ntambara.

    Ibibazo by'umutekano ku isi: Kwiyongera kw'intwaro, ibitero by'iterabwoba n'ubwicanyi ndengakamere bikomeje kwiyongera.

    Umuryango w'Abibumbye (UN), Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, USA, n'ibindi bigihugu bikomeye bikomeje gusabwa gushyira imbaraga mu gushakira umuti izi ntambara hakiri kare, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw'abantu no gusigasira amahoro ku isi.

    The post Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n'Impungenge Mpuzamahanga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/intambara-ziri-kubera-ku-isi-muri-iki-gihe-ingaruka-impamvu-nimpungenge-mpuzamahanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=intambara-ziri-kubera-ku-isi-muri-iki-gihe-ingaruka-impamvu-nimpungenge-mpuzamahanga

  • Rwandair yasubitse ingendo zerekeza muri Qatar na Dubai – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Rwandair yashyize hanze kuri uyu wa 23 Kamena 2025, yatangaje ko yanahagaritse by'agateganyo ingendo ziva n'izijya i Dubai, “Bitewe n'uko ibintu bikomeje kumera n'umutekano w'abakiliya n'abakozi bacu.”

    Yakomeje iti “Tuzatanga andi makuru niharamuka habaye impinduka k'uko ibintu byifashe. Abagenzi bagizweho ingaruka, bashobora guhinduza amatike yabo bagafata indi tariki.”

    Rwandair isubitse ingendo zerekeza muri Qatar, mu gihe na sosiyete y'indege yo muri icyo gihugu ya Qatar Airways yatangaje ko yasubitse ingendo zayo zose kugeza icyo gihugu cyongeye gufungura ikirere.

    Ibi bibaye nyuma y'uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Iran yatangaje ko yagabye ibitero bya missile ku birindiro by'Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere bya Al Udeid muri Qatar.

    Rwandair yasubitse ingendo zerekeza muri Qatar na Dubai


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yasubitse-ingendo-zerekeza-muri-qatar-na-dubai

  • Rubavu: Umusore w'imyaka 18 yafashwe ageragezaga gutoroka nyuma yo gusambanya umwana w'imyaka itatu – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Mudende, Akagari ka Micinyiro ho mu Mudugudu wa Tetero, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 23 Kamena 2025.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric, yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko umwana yahise ajyanwa ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo akurikiranwe n'abaganga.

    Ati 'Umwana w'imyaka iatatu yari mu rugo wenyine, ni uko uyu musore wari wacunze ko iwabo badahari arahagera aramusambanya, ababyeyi be baje basanga umwana yangiritse arimo kurira, bamubajije ababwira ko ari uwo musore wabikoze, ni ko gukurikirana basanga ari kugerageza gutoroka, afatirwa mu Murenge wa Busasamana kuko na we yari yamenye amakuru y'uko arimo gushakishwa.'

    Gitifu Murindangabo yasabye abaturage kwirinda ibyaha, kuko ababifatiwemo bose babiryozwa n'amategeko.

    Yanaboneyeho gusaba ababyeyi kujyana abana mu marerero no mu ngo mbonezamikurire kuko ari ho bavoma ubumenyi kandi baba barindiwe umutekano.

    Umwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo yitabweho n'abaganga.

    Uyu Musore kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mudende.

    Ingingo ya 4 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange igena ko umuntu wese ushyira igitsina mu gitsina cy'umwana, mu kibuno cyangwa mu kanwa aba akoze icyaha. Igaragaza ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y'imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Umusore w'imyaka 18 w’i Rubavu yafashwe ageragezaga gutoroka nyuma yo gusambanya umwana w'imyaka itatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umusore-w-imyaka-18-yafashwe-ageragezaga-gutoroka-nyuma-yo-gusambanya

  • Rusizi: Abarokokeye i Murangi banyomoje abari hanze y'igihugu bagoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Murangi mu Murenge wa Kamembe w'Akarere ka Rusizi cyabaye ku wa 22 Kamena 2025.

    Niyonsaba Felix warokokeye i Murangi, akaba ari no mu bagize komite ya IBUKA ku rwego rw'Akarere ka Rusizi yavuze ko iyo bareba ku mbuga nkoranyambaga babonaho urubyiruko rukomoka ku babyeyi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwo guhakana, gupfoba, no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ni itsinda rikorera mu Bubiligi riyoborwa n'umukobwa witwa Natasha Uwingeneye. Ibyo bavuga bitaribyo ni uko babeshya ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, bakabeshy ko nta Batutsi bishwe, kandi n'uru rukuta duhagaze imbere ruriho amazina ni ikimenyetso cy'uko Abatutsi bishwe”.

    Yakomeje ati ” Nibitandukanye n'uburozi bubi bahawe n'ababyeyi babo bagifite ipfunwe rya Jenoside bateguye bakanashyira mu bikorwa, bubake ubuzima bwabo bubake n'igihugu cyababyaye”.

    Nsengiyumva Eleuther watanze ubuhamya yanyomoje abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n'ihanuka ry'indege agaragaza ko yateguwe kuva kera.

    Ati “Nakoze ikizamini cya Leta ndatsinda ariko nsohoka mu batsinzwe kubera ko amafishi yabaga yanditseho ubwoko. Iyanjye yari yanditaeho ko ndi Umututsi”.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kamembe, Kayigire Vincent, yasabye urubyiruko rw'u Rwanda rufite umutima muzima guhaguruka rugakoresha imbugankoranyambaga runyomoza, abazikoresha bagoreka ukuri ku mateka ya Jenoside.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushingwe imibereho myiza y'abaturage, Mukakalisa Francine yagaragaje ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babiterwa n'ipfunwe kubera uruhare bayigizemo.

    Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni icyaha. Nagira ngo mbwire abantu bayirinde, ariko nanababwire y'uko igihugu kitazigera kirebera umuntu wese izagaragaraho. Azakurikiranwa ahanwe bikurikije itegeko”.

    Abatutsi biciwe i Murangi ni bamwe mu barenga 1000 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe, gusa I Murangi hashyizwe urukuta rwanditseho amazina yabo, rwifashishwa mu kubibuka.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kamembe, kayigire Vincent, yasabye urubyiruko gukoresha imbugankoranyambaga runyomoza abagoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Niyonsaba Felix warokokeye i Murangi yabeshyuje Jambo abagoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uru rukuta ruriho Abatutsi barenga 130 bishwe muri Jenoside bari batuye i Murangi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abarokokeye-i-murangi-banyomoje-abari-hanze-y-igihugu-bagoreka-ukuri

  • Nyabihu: Umukobwa w'imyaka 29 yasanzwe yapfuye aziritswe igitambaro mu maso – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa wa Bigogwe, Akagari ka Basumba ho mu Mudugudu wa Ngando, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, tariki 23 Kamena 2025, .

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Nyirazaninka yakomokaga mu Mudugudu wa Kageri, Akagari ka Bukinanyana ho mu Murenge wa Jenda, ndetse abarinzi b'iyi santere ari bo basanze yishwe aziritswe igitambaro mu maso.

    Nyirazaninka yageze muri iyi santere mu mpera za 2024, aje gucuruza akabari, ariko akodesha n'indi nzu yo guturamo.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude, yahamirije IGIHE aya makuru.

    Ati 'Umurambo wabonwe mu ma saha y'ijoro duhita duhamagaza inzego zishinzwe umutekano. Hari abafashwe bari gukorwaho iperereza.'

    Gitifu Nsengimana yasabye abaturage kwirindira umutekano, buri wese akaba ijisho ry'umuturanyi.

    Yemeje kandi ko abafashwe barimo gukurikiranwa na RIB yo ku rwego rw'Akarere ari na yo yabataye muri yombi.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Kigo nderabuzima cya Bigogwe, mbere y'uko ushyingurwa.

    Umurambo wa Nyakwigera wasanzwe mu isantere y’ahazwi nko mu Rusisiro rwa Cyenda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-umukobwa-w-imyaka-29-yasanzwe-yapfuye-aziritswe-igitambaro-mu-maso

  • Nyarugenge: Abateye abantu ibyuma bakajyanwa mu bitaro batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabaye mu ijoro ry'itariki 23 Kamena 2025 mu masaha ya saa saba bibera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega mu Kagari ka Kora.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko abagizi ba nabi batandatu bitwaje ibyuma n'amabuye bigabanyijemo udutsiko tubiri batangiriye abasore batatu bigenderaga barimo n'umunyeshuri wa Kaminuza y'u Rwanda.

    Ati 'Abo bagizi ba nabi babatangiriye babambura ibyo bari bafite byose birimo amafaranga, telefone n'ibindi. Bari bigabanyijemo kabiri noneho batatu bajya kwambura ba basore abandi batatu bajya ku ruhande ngo barebe ko hari ubatabara.'

    CIP Gahonzire yasobanuye ko abakorewe urugomo bagerageje gutabaza bavuza induru noneho abanyerondo baza kubatabara ariko ba bandi batatu bari ku ruhade bahita batera amabuye imodoka y'abo banyerondo bayimenagura ibirahure.

    Yakomeje ati 'Polisi natwe twahise dutabara muri ba bagizi ba nabi batandatu dufatamo bane, abandi babiri bariruka ariko ubu bari gushakishwa. Muri ba basore batatu bakorewe urugomo babiri bakomeretse cyane kuko batewe ibyuma n'amabuye, bajyanywe mu bitaro bya CHUK ariko undi umwe we nta cyo yabaye.'

    Yongeyeho ko abo bagizi ba nabi babiri umwirondoro wabo uzwi ndetse bimwe mu byo ba basore batatu bambuwe Polisi yabifatanye abagizi ba nabi yataye muri yombi.

    Mu iryo joro ryakeye kandi Polisi yataye muri yombi abagizi ba nabi batandatu mu Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Nyarufunzo bituma bose hamwe bagera ku 10.

    CIP Gahonzire yavuze ko ari nyuma y'uko i Mageragere hari hamaze iminsi humvikana abafatirwa mu bujura n'urugomo harimo gutangira abantu mu nzira babakambura bakabakorera n'urundi rugomo n'abapfumuraga inzu z'abaturage bakabiba.

    Abo bagiye bafatirwa muri ibyo bikorwa mbere rero bo n'abaturage n'inzego z'ibanze bahaye amakuru Polisi ibasha gufata abo bandi batandatu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yongeyeho ko batazihanganirwa ndetse ko by'umwihariko muri iyi minsi ari ikintu Polisi yahagurukiye cyane.

    Ati 'Ni ibikorwa twahagurukiye haba ubusinzi, ubujura n'uburaya butera umutekano muke bikabangamira ituze ry'abaturage.'

    Polisi kandi igaragaza ko ubujura bwajemo no gukomeretsa buba bwahindutse ubugizi bwa nabi ku buryo ababufatirwamo bakurikiranwa n'inkiko bagakatirwa mu gihe abandi bajyanwa mu bigo ngororamuco.

    Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge n'iya Mageragere mu gihe hari gukorwa dosiye zabo ngo zishyikirizwe Urwego rw'Ubugenzacya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abateye-abantu-ibyuma-bakajyanwa-mu-bitaro-batawe-muri-yombi

  • Abarokotse Jenoside b'i Karongi basabwe kugira uruhare mu kuhateza imbere – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Bukiro mu Murenge wa Murundi w'Akarere ka Karongi.

    Bukiro ni ahahoze ari mu Budaha na Nyatango, ahari imisozi yahoze ituyeho Abatutsi bari bariyubatse bahafite ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yavuze ko Budaha na Nyatango hari hatuye Abatutsi bari bariyubatse biteza imbere Jenoside ibicamo benshi, asaba abarokotse Jenoside kongera kuhateza imbere.

    Ati “Tuze tuhashyire ibikorwa, twe kujya tuza kwibuka nk'abashyitsi, abacu bishwe bazajya babibona bishime.”

    Meya Muzungu yavuze ko abateguye Jenoside bashakaga guca gakondo, nk'uko bigaragara mu mbwirwaruhame z'abari abayobozi, urugero Léon Mugesera wavuze ko Abatutsi bazabanyuza muri Nyabarongo.

    Ati 'Ndashaka ko tuhakunda tukahasubiza uko abakurambere bacu bari barahubatse, tukajya tuza kuyibukira ariko na bo bishimye.'

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yavuze ko mu Budaha ari ho habaye amarembo y'ingengabitekerezo ya Jenoside yinjira mu yari Perefegitura Kibuye, yaje gucengera, umwe mu bahavuka akica abatutsi basaga 300.

    Ndengeyingoma Cyrille wavuze mu izina ry'imiryango ifite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Bukiro yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, kuko yabanjirije n'ibikorwa birimo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n'ubwabaye mu 1.973 yiboneye, kugeza ahunze kuko bashakaga kumwica.

    Ati 'Abicaga Abatutsi ntibahanwaga ahubwo bagororerwaga nk'abishe, Runangu Telesphore, bamutwikiye mu nzu bagororewe amasambu ye, ndetse n'abandi bagenda bagororerwa amasambu arimo ayanjye.'

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bukiro ruruhukiyemo abarenga 200. Ni rumwe mu nzibutso Akarere ka Karongi, kazasigarana mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Meya Muzungu yasabye abarokotse Jenoside gushyira ibikorwa by’iterambere kuri gakondo yabo

    Ndengeyingoma Cyrille yahinyuje abavuga ko Jenoside itateguwe

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage ba Murundi mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe i Bukiro

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi Ngarambe Vedaste

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Bukiro ruri mu zo Akarere ka Karongi kazasigarana mu gusigasira ibimenyetso n’amateka ya Jenosode yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarokotse-jenoside-b-i-karongi-basabwe-kuhateza-imbere-bagahinyuza-abashagaga

  • Nyamagabe: Umukozi w'Umurenge wa Nkomane akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko yatawe muri yombi ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamasheke ari na ho akomoka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ko uyu mukozi ari mu maboko y'ubutabera kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwe muri Jenoside.

    Ati 'Yafashwe n'inzego zibishinzwe ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rero akaba akurikiranwe n'ubugenzacyaha, ibindi birenzeho biri mu bubasha bwabo, twabibarekera bagakora akazi kabo. '

    Hari amakuru avuga ko ubwo hatangiraga iperereza kuri we mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2025, yahise acika ubugenzacyaha, ariko akabiherekeresha kwaka ikiruhuko cy'uburwayi. Nyuma ngo yaje kugaruka mu kazi ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

    Umukozi w’Umurenge wa Nkomana muri Nyamagabe, ushinzwe imibereho myiza yatawe muri yombi akekwaho uruhare muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-umukozi-w-umurenge-wa-nkomane-akurikiranyweho-kugira-uruhare-muri

  • Leta igiye gutiza abaturage ubutaka bwayo bwagenewe ubuhinzi (Video) – #rwanda #RwOT

    Gahunda yo gutiza ubutaka yatangijwe mu 2024, abafite ubutaka badahinga basabwa kubutiza bagenzi babo bakabuhingaho ibihingwa byera mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard yavuze, aherutse kuvuga ko muri gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka bwose bugenewe ubuhinzi, habonetse mu 2024 habonetse hegitari ibihumbi 30 ziganjemo iz'abaturage zitizwa ababuturiye, bituma umusaruro w'ubuhinzi wiyongera.

    Ati 'Izo hegitari ibihumbi 30 twari twazibonye ndetse twiyemeza ko tugiye kongera, ubu n'ubwa Leta tuzabushyiramo kuko hari isambu ya Leta umuturage yagenda agahingamo ibigori akeza agasarura ariko itamwanditseho ari iya Leta, nta kibazo biduteye rwose ni gahunda turimo.'

    Ubuhinzi mu Rwanda bukorwa n'abarenga 69%, ndetse bwagize uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe w'igihugu mu gihembwe cya mbere cya 2025.

    Ahari ubutaka bugenewe ubuhinzi ba nyirabwo batabukoresha butizwa ababuturiye bakabubyaza umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igiye-gutiza-abaturage-ubutaka-bwayo-bwagenewe-ubuhinzi-video