Blog

  • Polisi yafashe bane babeshyaga ko batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo berekanywe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeli 2021, bagiye biyita abapolisi bagatanga ibyangombwa birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga , bakabikora nta burenganzira ndetse nta n’urwego na rumwe bahagarariye.

    Umwe muri bo yavuze ko yashaka kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga aza guhura na mugenzi we, amubwira ko hari umupolisi usigaye ukorera ku Muhima.

    Bamaze guhura bamwijeje ko bazamufasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse bamusaba no gushaka abandi bantu. Yavuze ko ibi na we yabikoze ahereye ku nshuti ze.

    Ati “Nagiye i Kibungo, mpamagara umuhungu w’inshuti yanjye yari umukiliya wanjye mu Mujyi arangije mugezaho igitekerezo, yajyaga akunda kumbwira ngo nzamufashe ajye ku Muhima kuko yahoraga akorera permis byanga. Nibutse uko yajyaga ahora abimbwira, ndagenda ndabimubwira nanamubwira ko mfite amafaranga make musaba gushaka abandi bantu kugira ngo tube benshi.”

    Yakomeje agira ati “Natanze amafaranga ibihumbi 130Frw mbasigaramo ibindi bihumbi 20Frw. Bitarenze ejo numvise wa mugenzi wanjye ampamagaye ndamwitaba ansaba kujya iwe, hano i Remera baba baramfashe.”

    Uyu mugao yavuze ko yicuza kuba yarishoye muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

    Ku rundi ruhande mugenzi we yavuze ko bahuye n’ikibazo cy’ubukene nyuma yo kubura akazi bakoraga kubera Covid-19 ari nabwo bicaye ari batatu batekereza uburyo babonamo amafaranga, bityo bafata umwanzuro wo kujya bahimba permis.

    Ati “Twararebye tubona turamutse dukoze permis mpimbano, nibwo twabona amafaranga. Uburyo rero twabipanzemo, twari twapanze ko tugomba gukora hanyuma tukazereka abaturage ko bagiye guhabwa permits ariko zigitunganywa, hanyuma ntitureke ngo bazijyane kuzerekana muri polisi kuko bahita babimenya bazikojeje ku cyuma ahubwo tukazibereka ko ziri gukorwa bakaduha amafaranga ubundi tukarekera aho.”

    Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri kuko aribwo byari bigitangira nibwo bwari ubwa mbere, umuntu wa mbere waduhaye amafaranga yaduhaye ibihumbi 120Frw, undi aduha ibihumbi 100Frw.”

    Aba bagabo kandi babaga bafite ibikoresho nk’ibya Polisi y’Igihugu birimo n’amapingu berekaga abaturage kugira ngo babizere.

    Biyemerera ko hari hasize ukwezi batangiye ibi bikorwa mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko muri Kicukiro.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko ibyakozwe n’aba bantu bikwiye kubera isomo abaturage bakirinda umuntu uwo ariwe wese ushobora kubabeshya serivisi zitangwa n’urwego adahagarariye.

    Ati “Icyo twabafatiye ni izi permits bari bahimbye, biyita abapolisi kandi ataribo kandi babizi neza ko amategeko atabyemera.”

    Yakomeje agira ati “Ubutumwa twatanga ku Banyarwanda, nyabuneka ni bitonde bareke kubeshywa n’uwo babonye wese, serivisi iyo ariyo yose muri iki gihugu ifite uyitanga n’urwego ruyitanga, ni barugane. Abantu bagenda bajya gushaka abandi ngo babafashe kubona serivisi runaka batabifitiye ububasha, abaturage babirinde.”

    CP Kabera yibukije abaturage ko serivisi zose ndetse n’amafaranga azitangwaho aba azwi kandi akagira uburyo atangwa ndetse abantu bakanahabwa inyemezwabwishyu ari nayo mpamvu abantu bakwiye kugira amakenga ku uwo ariwe wese washaka kubaha serivisi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Aba uko ari bane bafashwe bakurikiranyweho kwiyitirira inzego badakorera bakabeshya abaturage bo batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga

    source : https://ift.tt/3ubf7KI

  • Ipfunwe ryo kutamenya gusoma no kwandika ryatumaga batinya kwiyamamaza mu nzego z’ibanze – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ubwo hasozwaga amasomo agenewe abantu bakuru yo gusoma, kwandika no kubara yahawe abaturage 10 000 bo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Bugesera.

    Ni amasomo yatewe inkunga n’ubuyobozi bw’utu turere bufatanyije n’Umuryango wa Duhamic Adri ugamije Iterambere ry’abaturage iterwa inkunga na Care Rwanda.

    Kubwimana Julienne utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu mwaka wa 2016 abaturage bamugiriye icyizere bashaka kumugira Umukuru w’Umudugudu bitewe n’icyizere bamubonagamo, ibi ngo byaje kwicwa n’uko atari azi gusoma no kwandika.

    Ati “ Babanje kuntorera kuba Umujyanama w’ubuzima mbabwira ko nta mwanya nabona, barongera bangirira icyizere cy’uko nahagararira abagore ibyo na byo birapfa, banashatse kuntorera kuba Umukuru w’Umudugudu na byo byicwa n’uko ntazi gusoma no kwandika. Ibi rero ni byo byatumye ngira umuhate wo kwiga ubwo nari mpawe amahirwe.”

    Mukarugambwa Dorothée utuye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, we avuga ko yagiye agirirwa icyizere cyo kuba mu nzego z’ibanze inshuro nyinshi ariko ntibimuhire kubera kutamenya gusoma no kwandika.

    Yavuze ko indi mpamvu yatumye yiga ashyizeho umwete ari uko rimwe yigeze gusubiza umuntu amafaranga atari yo bitewe n’imibare mike, byatumye ashyira imbaraga mu kwiga kugira ngo amenye gusoma, kwandika no kubara.

    Ati “Ubu ndahamya ntashidikanya ko nabimenye nta kibazo nshobora kongera kugira, ubu ngiye gushyira imbaraga mu kwiteza imbere kandi mbe nizeye ko ngiriwe icyizere n’abaturage nabahagararira mu nzego z’ibanze.”

    Mukarunyange Gerthurde utuye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera we yavuze ko kubera kutamenya gusoma no kwandika rimwe yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abajya mu mahugurwa ya koperative hanze y’igihugu nyuma y’uko bamenye ko atazi gusoma no kwandika ngo bahise barumukuraho bashyiraho undi muturage.

    Ati “ Bivuze ngo abantu bagiye bangirira icyizere gifatika ariko kuko ntazi gusoma no kwandika bikankoraho, ubu rero narabimenye ndashimira ababinyigishije nanabizeza ko ngiye kubibyaza umusaruro.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, asaba abakuze bigishijwe kuba intumwa nziza ku bandi baturage batazi gusoma no kwandika. Yabasabye kandi gufatanya na Leta gusubiza mu ishuri bamwe mu bana babo bavuye mu ishuri kugira ngo batazamera nk’abo mu myaka yashize.

    Mukarunyange yavuze ko kutamenya gusoma no kwandika byagiye bimudindiza mu iterambere

    Kubwimana Julienne utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, yavuze ko yagiye agirirwa icyizere mu nzego z’ibanze bikarangira adatowe bitewe no kutamenya gusoma no kwandika

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene yasabye abasoje amasomo yo gusoma no kwandika kuba intumwa nziza ku bandi batarabimenya

    source : https://ift.tt/2XZ6R4P

  • Rayon Sports yatijwe umukinnyi wakiniraga Raja Cassablanca #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amasezerano y’ubufatanye aheruka gusinywa hagati ya Rayon Sports na Raja Cassabalanca yo muri Maroc, ikipe ya Rayon Sports yamaze gutizwa umukinnyi wakinaga muri iyi kipe.

    AIT LAHSSAINE AYOUB w’imyaka 21 ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko afasha ba rutahizamu, akaba yatijwe Rayon Sports aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

    📝We are delighted to announce the signing of midfielder AIT LAHSSAINE AYOUB, 21 on loan from @RCAofficiel pic.twitter.com/kTCQdJ4Vtf

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) September 25, 2021

    source : https://ift.tt/3u9fx48

  • Menya abarimo ibyamamare bise amazina abana b’ingagi 24 n’impamvu y’ayo mazina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Kapiteni w’ikipe y’umukino w’Intoki, Basketball ya Patriot, Arstide Mugabe wise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Igishya ukomoka kuri nyina witwa Ururabo yamuhaye izina rya ‘Inkomezi’, bisobanuye ubufatanye no gukomeza urugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Former NBA player, @LuolDeng9 had the honour to name a baby gorilla from the Agashya family ‘Rinda’ which means ‘Preserve’.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/utbMDDRH8O

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Mu banyamahanga bise amazina abana b’Ingagi harimo Luol Deng wahoze akina muri Shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball NBA muri Amerika, aho yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango w’Agashya, amuha izina rya ‘Rinda’ bisobanuye gukomeza gusigasira ibyagezweho.

    Umuhanzi akaba n’umwe mu bakiri bato bakora imishinga yo kwiteza imbere Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka ‘Mr. Eazi’ yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda, yamuhaye izina rya Sangwa bisobanuye guhabwa ikaze, ashingiye ko uyu mwana w’ingagi yunguye umuryango akomokamo, n’ingagi zo mu birunga muri rusange.

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Prof. Beth Kaplin yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango wa Ntambara, amuha izina rya Twirinde, aho yasobanuye ko kwita izina abana b’ingagi biri mu muco w’Abanyarwanda kandi bigamije kuwuteza imbere, ari naho hava umwihariko w’u Rwanda mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.

    Jes Gruner uyobora akarere ka Afurika mu by’amapariki yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Isimbi, amuha izina rya ‘Ingabire’ bisobanuye impano y’agaciro, nk’uko u Rwanda rugenda rurushaho kwakira umuryango mugari w’Ingagi uko iminsi igenda ishira indi igataha.

    Introducing the first group of namers for this year’s baby gorillas is celebrated Rwandan artist @Meddyonly.

    Join the celebration https://t.co/ykAaL8jQT3#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/hsQOKfHUFg

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Dr. Max Graham washinze umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima, yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda amuha izina ‘Igicumbi’ aho kuba, akaba yavuze ko kwita izina bigaragaza akamaro k’imisozi y’Ibirunga bigenda bikagera muri Kongo Kinshasa, Uganda n’u Rwanda ari naho hantu honyine ku Isi haboneka ingagi zo mu misozi miremire.

    Umuyobozi w’abaganga b’Ingagi Dr. Deborah Dunham we yise umwana w’ingagi wo mu uryango wa Titus amwita ‘Nshunguye’ bisobanuye ‘gucungura umuryango’ kuko uwo mu muryango ufite amateka muri Pariki y’Ibirunga kuko wongeye gushibukaho ingagi nyuma y’uko ingagi y’ingore imwe yari isigaye muri uwo muryango yibarutse bigatuma utazima.

    Carlos Manuel Rodriguez washinze umuryango GEF yise umwana w’ingagi wavutse kuri nyina yitwa Makuba mu muryango wo Kuryama akaba yamuhaye izina ‘Injishi’ bisobanuye uko umwana w’ingagi yitaweho cyane, injishi ikaba yarakoreshwaga ha mbere mu kujisha ibisabo n’ibindi bikoresha byubahirizwa.

    David Yarrow uzwi cyane mu mwuga wo gufotora we yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda aho yamwise ‘Urusobe’ kubera agaciro urusobe rw’ibinyabuzima rukwiye guhabwa by’umwihariko ingagi zo mu birunga zidasanzwe ku Isi.

    Perezida w’Umuryango ushinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Antony Lynam yise umwaa w’ingagi wo mu muryango wa Hirwa amuha izina rya ‘Mugwire’, bisobanuye kororoka, aho yishimiye uko ingagi zo mu birunga zikomeje kororoka n’uko ibyanya byazo biri kubungwabungwa.

    Avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ingagi ari umwanya mwiza wo kuzishimira no kuzamura imyumvire mu kuzitaho.

    Agira ati, “Buri teka nzirikana bagenzi bacu bari muri Afurika barimo gukora ubushakashatsi ku byanya bitandukanye hibandwa cyane ku Ngagi ngo harebwe ibyo zikenera ngo zibeho, ntekereza kandi ku barinda ingagi muri za pariki kugira ngo umuryango wazo ukomeze kubaho”.

    Avuga ko kwaguka kwa Pariki y’Ibirunga ari uburyo bwiza bwo kuzamura ubusugire n’imibereho myiza y’Ingagi n’abaturiye pariki y’ibirunga no kuzibungabunga muri rusange, akavuga ko mu mwaka wa 2023 naramuka aje kwita izina azagaukana n’itsinda ry’abanyamuryango babo bakazahakorera inama mpuzamahanga yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Yann Artus Bertrand washinze umuryango Good Planet we yise umwan w’ingagi wabyawe na Nezerwa amwita ‘Iribagiza’ akaba ari uwo mu muryango w’Amahoro, avuga ko Iribagiza yumva bivuze ko ai umwana mwiza cyane nk’uko u Rwanda ari rwiza n’uko imisozi yarwo iteye amabengeza.

    Icyamamare mu mukino w’intoki wa Basketball akaba ari na Perezida w’ikipe ya Basketball ya Toronto Raptors yo muri Amerika yise umwana wo mu muryango wa Igishya, aho yamuhaye izina ry‘Umusingi’ bisobanuye intangiriro ikomeye.

    .@Raptors President, Masai Ujiri had the honour to name a baby gorilla from the Igisha family ‘Umusingi’ which means ‘Foundation’.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/56KWeyz1ky

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Yavuze ko iryo zina yariteguye kube intambwe ishimishije imaze guterwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu misozi miremire rurimo n’ingagi afata nk’umusingi w’iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda, no gushyigikira iterambere ry’Igihugu muri rusange.

    Komiseri wungirije w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basket muri Amerika Mark Tatum yise umwana wo mu muryango wa Pablo, amuha izina rya ‘Rudacogora’ bisobanuye kudacika intege aho u Rwanda rwakomeje gukora ibishoboka ngo rubugabunge urusobe rw’Ibinyabuzima birimo n’ingagi.

    Umuyobozi muri Buffet Foundation Prof. Senai Fisseha yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Kureba amuha izina rya ‘Mubyeyi’ ashingiye ku kuba ababyeyi b’abana b’ingagi babitaho umunsi ku wundi mu rugwiro rwinshi.

    Ahamya ko ubwenge butangaje bw’Ingagi butuma n’abantu bakomeza gutera imbere mu mitekerereze bazirebeyeho kuko hari kamere umuntu ahuriyeho nazo, akaba ashimira u Rwanda n’Abanyarwanda badahwema kwita kuri izo nyamaswa z’agatangaza ku Isi nzima.

    Umuyobozi mukuru wa IMEX Carina Bauer wo mu gihugu cya Maroc yise umwan w’Igagi wo mu muryango wa Igishya aho yamuhaye izina rya ‘Byiruka’, bisobanuye gukura neza n’ubuzima buzira umuze.

    Umuyobozi wa Master Card Foundation Reeta Roy yise umwana w’Igangi wo mu muryango wa Sabyinyo aho yamuhaye izina rya ‘Zigama’ bisobanuye kwizigamira, igikorwa afata cyane nk’ingenzi kuko bifasha cyane mu bihe bikomeye.

    Reeta Roy, President @MastercardFdn had the honour to name a baby gorilla from the Sabyinyo family ‘Zigama’ which means ‘Saving’.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/cr7DuRst1q

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Avuga ko umuntu akwiye guteganyiriza aje hazaza kuko aba atazi uko ibintu bizamera, ibyo kandi ngo bikaba biri mu byatumye habaho gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda Nicolas Bellomo yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango wa Hirwa, amuha izina rya ‘Iratuje’, bisobanuye kugira amahoro, bijyanye no kuba nyina uyibyara yaratuje akemera gusanga umuryango wa Hirwa nyuma yo kuva mu wundi muryango mu mwak wa 2020.

    Yavuze ko yishimira guhagararira umuryango w’ibihugu by’uburayi mu Rwanda aho bakomeje gufatanyiriza hamwe mu gushyiraho ingamba zo gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima.

    Ibihangange muri Rugako na byo byitabiriye kwita Izina

    Umukinnyi Bukayo Saka w’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza yise izina umwana w’Ingagi uvuka ku ‘Umujyanama’ mu muryango wa Pablo, aho yamuhaye izira rya ‘Kura’ bisobanuye kujya mbere.

    .@Arsenal‘s @BukayoSaka87 had the honour to name a baby gorilla from the Pablo family ‘Kura’ which means ‘Rise’.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/UBY4o2UC96

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint-Germain nabo bitabiriye umuhango wo kwita izina aho bise umwana w’igangi wo mu muryango wa Isimbi bamuha izina rya ‘Ingeri’, bisobanuye Ishyo rikuru ry’inka zabayeho mu mateka y’u Rwanda.

    📹 @PSG_English first team players Neymar, @KMbappe, Angel di Maria, Marquinhos and @SergioRamos had the honour to name baby gorillas from the Isimbi, Muhoza and Musilikale families.#KwitaIzina 🦍pic.twitter.com/0cLbKivCty

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Bise kandi umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Muhoza aho bamuhaye izina bise ‘Nshongore” bise kandi umwan w’Igangi wo mu muryango wa Musirikare.

    Mu bindi byamamare byafashe umwanya wo kugira icyo bivuga harimo abaherukaga kwita Izina abana b’ingagi umwaka ushize barimo umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda ku izina rya Meddy wanahaye ikaze icyiciro cya mbere cy’abise izina bose.

    Introducing the first group of namers for this year’s baby gorillas is celebrated Rwandan artist @Meddyonly.

    Join the celebration https://t.co/ykAaL8jQT3#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/hsQOKfHUFg

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Hari kandi umutoza akaba n’umubyinnyi w’ikirangirire wo mu bwongereza Cherry Silver wavuze ko mu buzima bwe iyo atari kubyina no gutoza uburyo bw’imibyinire aba yibereye mu bimushimisha bigize urusobe rw’ibinyabuzima.

    Abana b’ingagi biswe amazina harimo ab’igitsina gabo 13 n’ab’igitsina gore 11, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikaba ari yo yashinzwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika mu 1925.

    Rwandan artist, @BruceMelodie had the honour to name a baby gorilla from the Kureba family ‘Kabeho’ which means ‘Long live’. The name was chosen by the public in last weekend’s #KwitaIzina youth competition.#VisitRwanda 🦍🇷🇼 pic.twitter.com/zDgkvTJtHm

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    source : https://ift.tt/3ETQmrh

  • Rayon Sports yatsinze Musanze Fc mu mukino wa mbere wa gicuti (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere wa gicuti ku mpande zombi aya makipe yakinaga mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2021/2022 uzatangira mu kwezi gutaha, aho buri ruhande rwifuzaga kugerageza abakinnyi bashya.

    Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Rayon Sports iza kubona igitego mu gice cya kabiri cyatsinzwe na Essomba Willy Onana, ku mupira yari aherejwe na Niyigena Clement.

    Onana na bagenzi be bishimira igitego
    Onana na bagenzi be bishimira igitego

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Musanze FC: Nshimiyimana Pascal, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Ndagijimama Ewing, Dushimumugenzi Jean, Nshimiyimana Clément, Nyirinkindi Saleh, Nkundimana Fabio, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula

    Rayon Sports : Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Mujyanama Fidèle, Nishimwe Blaise, Nsengiyumva Isaac, Sembi Hassan, Sanogo Souleyman, Niyigena Clément, Mpongo Blaise Sadam na Essomba Willy Onana

    source : https://ift.tt/3AGao6f

  • Ushobora kuzicuza nuramuka utakaje bino bintu mu buzima||Ntibigaruka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwacu bwa buri munsi umuntu agomba gufatirana igihe kuko iyo gitakaye ntikigaruka.Hari abantu banga gukora ibintu mu gihe cyabyo bakavuga ngo bazaba babikora nyamara igihe cyatakaye kitagaruka.Niba ushaka kugera ku byifuzo byawe bikore bigishoboka kuko hari igihe washaka kubikora bitagishobotse.

    Usanga kandi mu buzima abantu bavuga ibyo biboneye byose,nyamara byakabaye byiza ubanje gutekereza kubyo ugiye kuvuga kuko ibyo uvuga hari ababyishimira hari nabo bikomeretsa.Si ibyo gusa kuko hari amagambo ushobora kuvuga akagukoraho ,hari amagambo wavuga akakwicisha cyangwa akagukiza.Niyo mpamvu ukwiye gutekereza ku magambo ugiye kuvuga.

    Amahirwe nayo ni kimwe mu bintu bishobora kuguhindurira ubuzima bwawe ukava mu bukene ukaba umuherwe mbese ukaba wabona icy'ushaka aho kucyifuza.Abantu bakunze kuvuga ko amahirwe aza rimwe mu buzima.Niba ubonye amahirwe yo gukora ikintu uyu munsi wiyitesha kuko ushobora kutazongera kubona andi.Ikindi mu buzima ntuzabone amahirwe ngo utangire wicuze yenda ari wowe byaturutseho.Amahirwe yo kuguhindurira ubuzima niwigira ntibindora, nabwo ushobora kwicuza.

    Dore ibintu udakwiye gutakaza mu buzima:

    Mu buzima bwawe uzaharanire kugira kwihangana kuko umunsi wabuze ukwihangana bizaba ari bibi cyane ,muri make uzaba uri gushyira ubuzima bwawe mu byago.

    • Hari abantu batagira ukwihangana ngo umuntu arakuvuze cyangwa ngo aragututse: Ariko se ubundi akuvuze ukamwihorera byagutwara iki ?buriya wari uziko iyo umuntu akubwiye nabi ntumusubize ababara?kwihangana ni ngombwa.
    • Ikindi kintu ugomba kutazabura mu buzima bwawe ni icyizere: Umunsi umwe wowe ubwawe watangiye kwiburira icyizere uzamenyeko ntawundi muntu uzakikugarurira burya ngo zirikana ko ijya kurisha ihera ku rugo.
    • Ubunyangamugayo: Ni ikintu cy'ingenzi kandi cy'agaciro utagomba kubura mu buzima bwawe ,urugero ugaca ahantu bagakinga kuko batakwizeye waberetse ko utari inyangamugayo.Na we ibaze kuba wagira ikibazo ukeneye amafaranga ukabura uwakuguriza kuko batizeye ko uzayishyura.Burya ni byiza kuba inyangamugayo kuko kubitakaza ntibigaruka nabyo.

    Source : https://yegob.rw/ushobora-kuzicuza-nuramuka-utakaje-bino-bintu-mu-buzimantibigaruka/

  • Rayon Sports yatijwe umukinnyi na Raja Casablanca bafitanye amasezerano y'imikoranire #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko muri Nyakanga amakipe yombi agiranye amasezerano y'ubufatanye,ubu amakipe yombi yatangiye kubyaza umusaruro ibiyakubiyemo harimo guhererekanya abakinnyi, aho ikipe ya Rayon Sports yasinyishije uyu musore ukina mu kibuga hagati.

    Lahaissane w'imyaka 21 yazamukiye mu makipe y'abato ba Raja Casablanca. Akina mu kibuga hagati asatira.Yasinye umwaka w'intizanyo ushobora kongerwa.

    Yagize ati “Tunejejwe no gutangaza ko twasinyije umukinnyi wo hagati AIT LAHSSAINE AYOUB w'imyaka 21 ku ntizanyo ya Raja Casablanca.”

    Ubufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja burimo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports FC, ikanayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z'iyi kipe yaboneye izuba i Nyanza no kujya zikina imikino ya gicuti, ibijyanye n'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Raja Casablanca ni yo kipe ikunzwe na benshi muri Maroc. Ni yo ibitse igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo 'CAF Confederation Cup' cya 2020/21.

    Ibitse ibikombe 12 bya shampiyona, bitatu bya CAF Champions League, bibiri bya CAF Confederation Cup. Ibitse ibikombe birenga 31 byose hamwe harimo n'ibindi yagiye yegukana.

    Rayon Sports FC yagiranye na Raja Casablanca amasezerano y'ubufatanye bw'imyaka itanu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatijwe-umukinnyi-na-raja-casablanca-bafitanye-amasezerano-y

  • Musanze: Abantu 20 bafatanywe ibicuruzwa bya magendu n’ibyarangije igihe – #rwanda #RwOT

    Muri ubwo bugenzuzi bwakozwe muri iki cyumweru , hafashwe ibicuruzwa birimo amashashi, amacupa 934 ya Movit, litiro 433 za kanyanga, amavuta yangiza uruhu 202, imiti ikoreshwa mu myaka 138, ibiro 75 bya kawunga, inzoga n’ibindi.

    Bamwe mu bafatanywe ibi bicuruzwa bavuga ko ibyinshi babiranguraga n’ababyambutsaga babikuye muri Uganda kandi ko babikuyemo isomo ryo kutazabisubira.

    Hakizimana Theoneste umwe mu bafashwe yagize ati ” Nari ndimo gucuruza, Polisi ije aho nkorera bansangana amavuta azwi ku izina rya mukorogo n’andi ni uko baba barantwaye.”

    “Mu by’ukuri nta nyungu ibirimo, nasobanukiwe ububi bwayo sinzongera kuyacuruza. Ubu kuva nafatwa ntakaje byinshi, niteguye kubireka no kujya kubwira bamwe mu bacuruzi batafashwe kubireka kuko abatazabireka niteguye kubatangira amakuru.”

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga yibukije abacuruzi kurushaho kwirinda ibikorwa bya magendu no kugenzura niba ibyo bacuruza bitararengeje igihe kuko bigira ingaruka mbi ku buzima no ku bukungu.

    Yagize ati ” Tuributsa abacuruzi ko bakwiye kureka gucuruza magendu kuko idindiza ubukungu bw’igihugu kandi aribo bagombye kugira uruhare mu iterambere batanga imisoro. Ikindi ni uko nabo ubwabo bibagusha mu gihombo iyo babifatanwe, tunabibutsa ko gucuruza magendu ari n’icyaha gihanwa n’amategeko aho ugihamijwe ashobora no gufungwa.”

    “Tuributsa abacuruzi kandi ko bakwiye kujya bagenzura ibicuruzwa byabo ibyarangije igihe bigakurwa mu bindi ndetse birinda no gucuruza ibitemewe. Ntawe utazi ko nk’amashashi yaciwe mu gihugu ndetse n’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo, ibi byose bikaba bihananwa n’amategeko kandi bamenye ko Polisi itazabihanganira.”

    Polisi ivuga ko abafashwe bazashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo bakorweho iperereza amategeko akurikizwe.

    Abafashwe bavuze ko babonye isomo ryo gucuruza magendu n’ibyarengeje igihe

    Bimwe mu bicuruzwa bya magendu n’ibyarengeje igihe byafashwe

    source : https://ift.tt/3CN0Vum

  • Musanze: Babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ihembe ry’inzovu – #rwanda #RwOT

    Abo bagabo uko ari babiri bafashwe ku wa 20 Nzeri 2021, bafite ihembe ry’inzovu rikaba ry’ibiro bibiri bigura 600 000 frw.

    Umwe muri bo si ubwa mbere ahubwo ni isubiracyaha kuko yavuze ko yafunguwe mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, amaze imyaka ibiri n’ igice muri Gereza kandi icyo gihe yari afungiye ibi bikorwa byo gucuruza amahembe n’impu by’inyamaswa.

    Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo mu Kagari ka Gisesero.

    Kugeza Ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busogo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye. Uwagihamijwe n’inkiko ahanishwa ingingo ya 58 y’ itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.

    Riteganya ko uwagikoze akabihamywa n’inkiko ahabwa Igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 5,000,000 FRW ariko atarenze 7,000,000 FRW.

    Ibi ariko iyo bibaye isubiracyaha gihanwa ingingo ya 52 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho umuntu wese ugaragaweho isubiracyaha ahanishwa igihano ntarengwa cyateganyijwe n’itegeko kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.

    RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha cyo guhiga cyangwa gucuruza ibitemewe n’amategeko, inibutsa kandi abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko dore ko hari abakunze ku byishoramo batazi ko bigize icyaha.


    source : https://ift.tt/39zXjiL

  • Abanyeshuri 254 basoje amasomo ajyanye n’iby’amategeko muri ILPD – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye kuri Marriott Hotel kuri uyu wa 24 Nzeri 2021, bamwe bawukurikira hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda Coronavirus.

    Witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, uw’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’abandi bayobozi batandukanye biganjemo abakora mu rwego rw’ubutabera.

    Ni ku nshuro ya cyenda ILPD itanga impamyabushobozi zirimo iya Legal practice (DLP) ku bacamanza, abashinjacyaha n’abunganizi mu by’amategeko; n’iya Legislative Drafting (DLD) ku banyamategeko ba Leta.

    Umuyobozi wa ILPD, Dr Kayihura Muganga Didas, yabasabye abasoje amasomo kurushaho kugaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo cyane ko amasomo bahawe ari na cyo agamije.

    Ati “Umuntu ashobora kwiga umwuga ariko iyo yitandukanyije n’ubunyangamugayo ni hahandi Ubutabera buta agaciro kuko za ruswa ni ho zizira, ubunebwe butuma imanza zidacibwa, zidashinjwa cyangwa zitaburanwa.”

    “[Ugasanga] aho kugira ngo uburane urubanza uri umwunganizi mu by’amategeko, ugashaka impamvu. Aho haba haburamo ubunyangamugayo. Ubunyamwuga wenda warabwize urabuzi ariko ntabwo urimo kubuhuza n’ubunyangamugayo ngo bitume utanga umusaruro nyakuri.”

    Mu myaka irenga umunani ILPD imaze itangijwe, hafi 98% by’abakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda bayinyuzemo.

    Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja, yavuze ko kuva ILPD yashingwa yagiye igera ku ntego yashyiriweho zirimo gutanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda n’Isi muri rusange, binyuze mu guhugura abafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko.

    Yakomeje ati “ILPD yanafashije kuzamura uburezi mu by’amategeko kugira ngo harusheho kunozwa ubumenyi bw’abantu ku giti cyabo mu rwego rw’ubutabera, by’umwihariko guhugura bakora iperereza, abunzi n’abandi bantu bafite aho bahurira n’ibibazo by’amategeko mu bigo,inzego na minisiteri bitandukanye byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga.”

    Minisitiri Ugirashebuja yibukije ko ILPD ari umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Ubutabera cyane ko ikora ubushakashatsi mu by’amategeko, bugira uruhare rukomeye mu kuyasesengura.

    Magingo aya icyo Kigo cyigamo abaturutse mu bihugu 14 bya Afurika, hakaba hari n’abaturutse hanze y’Umugabane bayinyuzemo nubwo bakiri bake.

    Umunye-Cameroun, Nana Muweyo uri mu bahawe impamyabushobozi uyu munsi, yavuze ko yigiye byinshi muri ILPD ndetse ikamufasha kugera ku ntego ze.

    Yagize ati “Muri ILPD twahigiye amasomo menshi kandi tukitoza kuyashyira mu ngiro nko kumenya uko witwara mu rukiko, kunga [abagiranye amakimbirane] n’ibindi byinshi bigiye kudufasha mu mwuga wacu w’ubunyamategeko.”

    Senateri Mupenzi George, umwe mu bahawe yavuze ko ILPD idatanga amasomo y’ubunyamwuga gusa ahubwo yigisha n’indangagaciro.

    Yagize ati “Muri ILPD iyo utaje mu ishuri ntabwo ukora ikizamini. Umuntu ahigira byinshi haba indangagaciro n’imyitwarire bikongera ubushobozi n’ubumenyi ariko bijyanye n’ubumenyingiro.”

    ILPD imaze kwaguka cyane

    Dr Kayihura yagaragaje ko mu myaka ILPD imaze, yagutse haba mu bushobozi n’amikoro.

    Abakozi bariyongereye bikuba hafi kabiri, i Nyanza hubakwa inyubako nshya yagutse, amasomero ashyirwaho haboneka na mudasobwa zo kwigiraho.

    Ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri bwavuye ku gucumbikira 30 bugera ku barenga 100 ndetse hubakwa amacumbi yiyubashye y’abashyitsi batandukanye basura Ikigo.

    Mu bijyanye n’amasomo, ILPD yatangiye ifite porogaramu imwe none imaze kugira izirenga zirindwi ndetse n’amasomo y’igihe gito ari mu byiciro 26.

    Yakomeje ati “Tugitangira Ikigo cyari gifite umugambi wo kuba ikiraro gihuza “common law” na “Civil law”; ubu dutewe ishema no kuvuga ko byagezweho kuko duhugura abaturutse hirya no hino mu bihugu bifite imiterere y’amategeko ari muri buri cyicyiro.”

    Kuva ILPD igitangira kugeza magingo aya intego iracyari uguharanira kuba “IHURIRO” ry’abanyamwuga mu by’amategeko haba mu Rwanda, mu Karere, muri Afurika n’Isi muri Rusange.

    Abanyeshuri n’Abayobozi bitabiriye umuhango ubwo binjiraga mu cyumba ibirori byabereyemo

    Hari abakora mu rwego rw’ubutabera batandukanye bitabiriye umuhango

    Umuyobozi wa ILPD Dr Kayihura Muganga Didas yabasabye kurushaho kugaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo cyane ko amasomo bahawe ari na cyo agamije

    Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yashimye uruha rwa ILPD mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda

    Abanyeshuri 254 bo mu bihugu 10 ni bo basoje amasomo muri ILPD kuri iyi nshuro ya cyenda

    Bamwe mu banyeshuri bitabiriye umuhango hifashishijwe ikoranabuhanga

    Byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo harimo kwambara udupfukamunwa no guhana intera

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko kuva ILPD yashingwa, yagiye igera ku ntego yashyiriweho

    Ni inshuro ya cyenda ILPD itanga impamyabushobozi mu by’amategeko

    Abasoje amasomo biyemeje gukoresha ubumenyi bahawe mu kunoza akazi bashinzwe

    Umunya-Cameroun, Nana Muweyo uri mu bahawe impamyabushobozi yavuze ko yigiye byinshi muri ILPD

    Ifoto y’urwibutso yafashwe nyuma y’umuhango

    Kari akanyamuneza ku basoje amasomo yabo muri ILPD

    Amafoto: Himbaza Pacis


    source : https://ift.tt/3m2Cy5r