Blog

  • Gatsibo: Hagaragajwe uruhare rw’‘Ishuri ry’Umuryango’ mu guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu – #rwanda #RwOT

    Uru rubuga ruhuza ababyeyi n’abagore bakaganira ku bibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mutungo, inda ziterwa abangavu n’ibindi ndetse bakagerageza kubishakira ibisubizo.

    Ni gahunda yatangijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo nka kamwe mu twugarijwe n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda aho kugeza muri Gicurasi uyu mwaka habarurwaga abagera kuri 775 bahuye na cyo mu myaka ibiri.

    Icyo gihe ubuyobozi bwavugaga ko abakekwaho iki cyaha bari bamaze gutabwa muri yombi bageraga kuri 278 ari na bwo hatangijwe umkwabu wo gushakisha abagabo bari ku rutonde rw’abagera kuri 500 bakekwaho iki cyaha.

    Abakangurambaga b’Ishuri ry’umuryango Mwiza bari kwifashishwa mu gushakira umuti ikibazo cy’inda ziterwa abangavu aho ubujyanama batanga bwatangiye kuvamo umusaruro nk’uko umwe muri bo abivuga.

    Ati “Ishuri ry’umuryango Mwiza riri gutanga umusaruro by’umwihariko ku kibazo gikomeye dufite muri aka karere cy’abangavu baterwa inda. Abo turabegera tukabaganiriza, tukabereka ingaruka bahura na zo.”

    “Kuko tuba tubana na bo tubahozaho ijisho nk’ababyeyi ndetse abagize ikibazo bagatwita ntitubatererana ahubwo turabakurikirana tukabafasha kwiyakira ariko twibanda ku kubafasha kutazongera kugwa muri uwo mutego.”

    Ishuri ry’umuryango mwiza ni imwe muri gahunda Akarere ka Gatsibo gaterwamo inkunga na Suède binyuze mu mushinga ugamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa no gukora ubuvugizi ku bibazo bahura na byo (PPIMA).

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, ubwo yasuraga ibikorwa by’Ishuri ry’umuryango Mwiza ryo mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki, yasobanuriwe uburyo ryakemuye ibibazo byo mu miryango, ashima intambwe imaze guterwa.

    Yagize ati “Mu bigaragara tubonye ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro mu baturage. Byafashije abagore gutinyuka kugira uruhare mu bibakorerwa no kwikemurira ibibazo bahura na byo.”

    Umushinga PPIMA ushyirwa mu bikorwa n’imiryango ya sosiyete sivile igera kuri 18 ikorera mu turere 16. Ibikorwa byawo bimaze kugera ku basaga miliyoni 1,3 bikaba byibanda ku gufasha abaturage kwishyira hamwe, kwiyungura ubumenyi butuma bagira uruhare rugaragara mu kugena politiki y’ibikorwa bibonamo ku rwego rw’ibanze no gukurikirana ibijyanye no kunoza imitangirwe ya serivisi aho baherereye.

    Ibi biri mu murongo wo gushyigikira gahunda za leta y’u Rwanda zirimo iyo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho (NST1).

    Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo basobanura imikorere ya gahunda yiswe ‘Ishuri ry’Umuryango mwiza’

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague asobanurirwa bimwe mu bikorwa biri mu mihigo y’Akarere

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yabanje kugirana ibiganiro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel

    source : https://ift.tt/3i6nti0

  • Kuba imfubyi akiri muto byamuteye gushinga umuryango ufasha abatagira kivurira – #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko yabwiye IGIHE ko yashinze uwo muryango witwa ‘Love the Kids Rwanda’ mu 2016 biturutse ku buzima bugoye yabayemo.

    Ati “Ni umuryango nashinze kubera ko nabaye imfubyi mfite imyaka 12, hanyuma nza no gukora mu kigo cy’imfubyi cya Kimisagara. Nyuma haje gahunda ya Leta yo gusubiza abana mu miryango ni bwo nagize igitekerezo cyo gukomeza gufasha abana batagira kivurira kuko nzi neza ubuzima bubi baba babayemo.”

    Avuga ko akimara kuba imfubyi, yabayeho mu buzima bubi kuko yasigaye arerwa na nyirakuru kandi akennye, akagorwa no kumubonera ibikoresho by’ishuri n’imyambaro.

    Ati “Nagorwaga no kubaho nta babyeyi kandi nta bavandimwe tuvukana mfite kuko navutse ndi ikinege. Igikomeye noneho ni ukuba mu muryango ukennye udafite ibyangombwa umwana akenera kugira ngo akure neza.”

    Yakomeje kwiga agera mu mashuri yisumbuye abona umuterankunga abasha kuyarangiza.

    Mu 2013 ubwo yari afite imyaka 22 ni bwo yagiye gukora mu kigo cy’imfubyi, abona uko abana babatagira kivurira babaho bitewe n’amateka yabo atandukanye.

    Kimwe mu byamukoze ku mutima ni uko hari abantu bazaga gusura abana b’imfubyi mu kigo bakabeshya ko bafitanye isano barangiza bakabasambanya cyangwa bakabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Amaze kugira igitekerezo cyo gushinga umuryango ufasha abana batagira kiburira, yaganiriye na bagenzi be bakorana baragishyigikira biyemeze kugishyira mu bikorwa.

    Umuryango Love The Kids Rwanda yashinze ukorera mu turere twa Huye na Nyarugenge aho kuri ubu ufasha abana bagera ku 187 bari hagati y’imyaka ine na 17 baturuka mu miryango 63.

    Intego nyamukuru yatumye ashinga uyu muryango, ni ugukemura ikibazo cy’ubukene gituma abana batiga.

    Ati “Nashakaga gukemura ikibazo cy’ubukene ariko cyane cyane ubukene butuma umwana atajya kwiga kubera ko umuryango we ukennye cyane cyangwa ufite ibindi bibazo.”

    Abo bana bafashwa kubona ibikoresho by’ishuri bakabatangira n’amafaranga y’ishuri, naho imiryango yabo bakayifasha kuva mu bukene bayibumbira mu matsinda yo kwizigamira ndetse bakayigisha n’uko ikwiye kwita ku bana.

    Ati “Tugendana na gahunda za Leta zo gushyira abo bantu mu matsinda kuko iyo dufasha umwana kwiga naho umuryango we tukawufasha kwisungana kugira ngo baganire ku bibazo bitandukanye ariko nanone kugira ngo banizigame amafaranga yabagoboka.”

    Bimwe mu bibazo basanga mu miryango y’abo bana batagira kivurira, birimo amakimbirane yo mu ngo, indwara zidakira n’ibindi bituma batabasha kubitaho ngo babafashe kwiga neza.

    Kuri ubu yishimira ko intego yari afite ashinga uwo muryango yatangiye kuyigeraho kuko abana bafasha babasha kwiga kandi hari icyizere ko bazagira ejo hazaza heza.

    Ati “Nkanjye iyo ntiga ntabwo nari kubasha gufasha abandi, ariko nize mfashwa n’abandi none nanjye mfite abo mfasha. Dufite abana batatu barangije amasuri yisumbuye.”

    Kugeza ubu umuryango yashinze ufasha abana kwiga kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye ariko barateganya kubashakira n’inkunga yo kwiga muri Kaminuza.

    Abana bafasha ni imfubyi, abahoze mu muhanda, abavuka mu miryango ikennye, abafite ababyeyi barwaye indwara zidakira kandi bakennye, abavuka ku bakobwa bafashwe ku ngufu n’abandi babayeho nabi.

    Yasabye imiryango y’abana batera inkunga guharanira ko biga neza, ayizeza ko bazafatanya.

    Abana bafashwa na Love The Kids bagirwa n’inama zo kugira intego mu buzima

    Muhire Jean Claude yashinze uyu muryango biturutse ku buzima bugoye yabayemo

    Umuryango Love The Kids Rwanda ukorera mu turere twa Huye na Nyarugenge aho kuri ubu ufasha abana bagera ku 187

    Umuryango Love The Kids washinzwe mu 2016 hagamijwe gufasha abana batagira kivurira

    Uwo muryango ufasha abana bari hagati y’imyaka ine na 17

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3ES5xRR

  • Burera: Hatangijwe imirimo yo kubaka ibiro by’Akarere bizatwara arenga miliyari 3 Frw – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka ibiro by’Akarere ka Burera yatangiye muri Kamena 2021, bikazasimbura aho kakoreraga kuko hari hato cyane hanashaje. Ahari hasanzwe ibiro by’ako karere hahoze hakorerwamo n’Ibiro by’iyahoze ari Superefegitura ya Kirambo mu myaka ya 1980.

    Iyi nyubako nshya y’Akarere ka Burera iri kubakwa mu Murenge wa Rusarabuye mu Kagari ka Kabona, mu Mudugudu wa Rutuku.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi kuzifashisha ibyo biro bishya nibyuzura, barushaho gutanga serivisi nziza bakegera abaturage mu bikorwa bibateza imbere.

    Yagize ati ” Icyo bivuze ni imiyoborere myiza, bigasobanura guha abaturage serivisi nziza, ni iterambere kuko ni inyubako igezweho kuko aho bakoreraga hari hato kandi hashaje kuko hubatswe kera.”

    “Turifuza ko iyi mirimo yarangira mbere kandi tuzakomeza dukore ubuvugizi muri LODA kubera ko twahuye na Covid-19 ubukungu burahazaharira ndetse na rwiyemezamirimo tuzakomeza kuganira ku buryo ibishoboka byose ko yihutishwa bizakorwa.”

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera na bo bishimiye iyi nyubako, bavuga ko ari iterambere bari banyotewe none rikaba ribegerejwe.

    Musabyimana Jacqueline yagize ati ” Nkimara kubona iyi nzu baje kuyubaka hano byaranshimishije cyane. Mbere twajyaga ku karere imvura yaba yaguye bikatugora cyane kubera umuhanda wari mubi none ubu kaburimbo igiye kubakwa, aho bakoreraga ntiwabaga wamenya aho umukozi ushaka akorera kuko hari hafunganye nk’utazi gusoma we yayoberwaga iyo agana.”

    Niyonsaba Ezechiel na we yagize ati “Ubundi mu busanzwe inzira yo kugera ku Karere yari igoranye cyane, ubu twahabonye akazi ndetse n’abana bacu bagiye kujya bakora ibikorwa bibateza imbere, turashima Leta yacu ko ikomeje kutuzirikana ikaduteza imbere.”

    Akarere ka Burera kari mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru twakoreraga ahantu hato kandi hashaje nyuma y’aho utwa Gakenke na Gicumbi twubatwe tukanavugururwa mu gihe utwa Musanze na Rulindo hagishakishwa ubushobozi bwo kutwubakira aho gukorera hagezweho.

    Ibiro bishya by’akarere ka Burera bizuzura bitwaye asaga miliyari 3 Frw

    Imirimo yo kubaka ibiro bishya iracyari mu ntangiriro

    source : https://ift.tt/2Y0Wgq7

  • AMAFOTO : Perezida Kagame muri Mozambique yakurikiranye akarasisi k’ingabo zirwanira mu mazi #rwanda #RwOT

    Aka karasisi k’Ingabo zirwanira mu mazi, kabaye mu gihe muri kiriya Gihugu uyu munsi bizihiza umunsi w’Ingabo ufatwa nk’umunsi ukomeye muri Mozambique ubibutsa ubwigenge bwabo.

    Perezida Kagame Paul na mugenzi we Filipe Nyusi bakurikiranye kariya karasisi kabereye ku kicaro cy’ingabo zirwanira mu mazi biherereye i Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Iyi Ntara ya Cabo Delgado yari irimo ibirindiro by’inyeshyamba zihungabanya umutekano wa Mozambique, ni imwe mu zo Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza kiriya Gihugu zabohoje mu za mbere ubu abaturage bakaba baratangiye gusubizwa mu byabo.

    Nyuma yo gukurikirana kariya karasisi, Perezida Kagame na mugenzi we Filpe Nyusi bahise bagirana ikiganiro n’Itangazamakuru.

    Hari benshi bibaza ikizakurikiraho mu gihe Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu guhashya biriya byihebe niba inzego z’umutekano za Mozambique zizabasha gukomeza gusigasira uriya mutekano mu gihe ingabo z’u Rwanda zaba zitashye.

    Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ubufatanye hagati y’ibihugu bya Africa ari bwo ngombyi yo kugera ku mutekano urambye.

    Yagize ati 'Ibirambye bishingira ku buryo twakoreye hamwe mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ndetse no kubaka imikoranire.'

    Perezida Kagame yakomeje agira ati 'Mozambique yashyizeho uburyo bwo gutoza inzego z’umutekano mu kwirwanaho no guhangana n’ikibazo cyose gishobora kuzabaho mu bihe biri imbere.'

    MU KIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/AMAFOTO-Perezida-Kagame-muri-Mozambique-yakurikiranye-akarasisi-k-ingabo-zirwanira-mu-mazi

  • Abatalibani bahishuye ko bagiye kongera kugarura ibyo kwica abantu babanyonze bakanabaca ibihimba #rwanda #RwOT

    Uwahoze ayoboye polisi uzwi cyane mu ba Taliban atangaza ko muri Afghanistan hagiye kugarurwa ibihano bikarishye nko kunyonga no guca iimitwe abantu barenze ku mategeko.

    Mullah Nooruddin Turabi, ubu uyoboye amagereza yabwiye ikinyamakuru AP ko “igihano cyo guca ibihimba by'umubiri ari nkenerwa ku mutekano w'igihugu”.

    Avuga ko ibi bihano bishobora kutazatangirwa ku mugaragaro nk'uko byari bimeze ku butegetsi bwa mbere bw'aba Taliban mu myaka ya 1990.

    Ariko aramagana uburakari bwatewe n'ibihano byabo byo kunyonga mu minsi yashize: “Nta n'umwe uzatubwiriza uko amategeko yacu akwiriye kumera”.

    Kuva bageze ku butegetsi muri Afghanistan ku wa 15 z'ukwa munani, aba Taliban bagumye bemerera abantu ko bazashinga ubutegetsi bworoshye gusumba ubwa mbere.

    Ariko hamaze kuba ibikorwa bitari bike byo guhohotera ikiremwamuntu mu gihugu cyose.

    Ku wa kane, ishyirahamwe Human Rights Watch ryaburiye ko aba Taliban muri Herat barimo “barahiga bukware abagore bakomeye, babuza abagore kuva mu ngo, banabategeka kwitwikira umubiri wose”.

    Nyuma y'aho mu kwa munani ishyirahamwe Amnesty International ritangarije ko aba Taliban ari bo bishe abantu icyenda b'aba Hazara.

    Icyo gihe, umunyamabanga mukuru wa Amnesty Agnès Callamard yavuze ko “ubwo bwicanyi bw'agahomamunwa bwibutsa ahahitse habi k'aba Taliban, hamwe n'isura mbi y'ubutegetsi bw'aba Taliban bushobora kuzana”.

    Mu ntangiriroo z'iki cyumweru,aba Taliban basabye ijambo mu nama y'ishyirahamwe ONU ririmo kubera i New york.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubudage Heiko Maas avuga ko n'ubwo ari ngombwa kuvugana n'aba Taliban, “mu nama ya ONU siho bikwiriye kubera”.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ziri mu ikipe ushinzwe kwakira abantu, zivuga ko zidashobora gufata umwanzuo mbere y'uko inama itangira mu cyumweru gitaha.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abatalibani-bahishuye-ko-bagiye-kongera-kugarura-ibyo-kwica-abantu-babanyonze

  • Ni iki cyihishe inyuma y’umugambi mugari wo guharabika u Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Ntabwo ari ibintu bisanzwe kuba ikinyamakuru cyaganiriza umuntu uri gukorwaho iperereza mu gihe akiri mu maboko y’inzego z’umutekano, icyakora Leta y’u Rwanda yatanze ubwo burenganzira. Bidateye kabiri, Abdi Latif Dahir, Umunyamakuru uhagarariye The New York Times mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ufite ibiro muri Kenya, yari asesekaye i Kigali, ahabwa ikaze mu cyumba Rusesabagina yari afungiyemo, bagirana ikiganiro kirambuye.

    Mu kiganiro cyabaye kirekire, Rusesabagina yasobanuye amateka ye kugera ku ifatwa rye, anagaruka ku bitero byagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa FLN yari ayoboye, n’uburyo utari ugamije gukoresha intambara mu gukuraho Leta y’u Rwanda yatowe n’abaturage.

    Umuntu yagatekereje ko ingingo yo kubaza Rusesabagina ku bikorwa bishinjwa umutwe wa FLN atigeze yihakana, yari kwiharira igice kinini cy’ikiganiro. Icyakora mu nkuru y’amagambo hafi ibihumbi bine Latif yafashijwemo n’abarimo Declan Walsh uhagarariye The New York Times muri Afurika, Matina Stevis-Grineff uyihagarariye mu Burayi na Ruth Maclean uyihagaririye mu Burengerazuba bwa Afurika, bayikomojeho mu gice gito cyane, ubundi inkuru yibanda ku isano iri hagati y’ifungwa rya Rusesabagina n’ubwamamare yaheshejwe na filime ya Hotel Rwanda, ari na bwo yahowe na Perezida Kagame, nk’uko inkuru ikomeza ibisobanura.

    Iyi ngingo n’izindi zirimo ifatwa rya Rusesabagina, iyoherezwa rye mu Rwanda, uruhare yagize mu kurokora abahungiye muri Hotel des Mille Collines byihariye igice kinini cy’inkuru zatambutse mu binyamakuru mpuzamahanga, birimo BBC, CNN, The Guardian n’ibindi bitandukanye, mu gihe nta shyaka byagize ryo kumenya ingaruka za FLN ku miryango yatakaje abantu icyenda babiguyemo, cyangwa ngo hagarukwe ku buryo uyu mugabo yemereye mu rukiko uruhare rwe mu ishingwa rya FLN n’ibikorwa byayo, ibintu ‘yicujije, akabisabira imbabazi.’

    Uretse urubanza rwa Rusesabagina, ibikorwa by’u Rwanda birimo ubufatanye bwarwo na Arsenal, ubuziranenge bw’izamuka ry’ubukungu bwarwo, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse no kugera ejo bundi ku iyoherezwa ry’ingabo muri Mozambique, byose byakomeje kugarukwaho mu buryo bumwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga, ku buryo bitagoye kubona ko bikubiye mu mugambi umwe wo guharabika u Rwanda.

    Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na RBA, yagarutse kuri uyu mugambi, ndetse anasobanura ko bishobora kuba biterwa n’impamvu ebyiri.

    Yaragize ati “Hari ibintu bibiri [bishobora gusobanura uwo mugambi. Icya mbere] kugerageza kwikuraho uruhare mu bibazo [bya Jenoside yakorewe Abatutsi] byabaye ku gihugu cyacu. Bakavuga bati ‘aba bantu ni abantu bicanye, nta ruhare tubifitemo’, nubwo mu by’ukuri babifitemo uruhare.”

    “Icya kabiri nkeka ni uko abantu [n’ibihugu] bikomeye ku Isi, bihora bigerageza gutuma ibindi bihugu bibaho nka bo. [Bagashaka kubigisha indangagaciro zabo]. Ni nk’aho twebwe Abanyafurika tutagira indangagiciro, ubwo rero tukagomba gukurikira izo ndangagaciro zabo.”

    Kuki u Rwanda ari umwihariko?

    U Rwanda ni igihugu kitagira umutungo kamere mwinshi, kidakora ku nyanja ndetse ntikigire ubuso bunini, byose bikiyongera ku mateka mabi arimo Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibibazo by’ubukene byari byarabaye akarande mu myaka myinshi ishize.

    Kubasha kwikura mu bihe bikomeye nk’ibya Jenoside, igihugu kikubaka umutekano urambye, kigashyiraho ingamba z’iterambere, kigakurura abashoramari ndetse kikaza mu bihugu byigirwaho mu ngeri nyinshi zirimo imiyoborere myiza n’umutekano, ni ibintu bidatandukanye cyane n’ibitangaza.

    Ikirenze kuri ibyo ariko, ni uko ibyo u Rwanda rwagezeho, ahanini rubikesha amaboko y’abana barwo, kuko nubwo rwakiriye inkunga z’amahanga, rwazikoresheje neza no kurenza ibyo zagenewe, ndetse runafite intego yo kureka gushingira kuri izo nkunga mu gihe cya vuba, kuko ubu zigize 17% by’ingengo y’imari y’igihugu, byose bigaherekezwa n’imiyoborere myiza, dore ko mu 2019, Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika, mu bihugu bifite Leta zikorera mu mucyo, zigateza imbere abaturage, ndetse zikubahiriza amategeko.

    Mu kiganiro ‘In the Room’ Perezida Kagame aherutse kugira na Fred Swaniker watangije Kaminuza ya African Leadership University (ALU), yaciye amarenga ku mpamvu ishobora kuba ikizitira iterambere rirambye ry’Umugabane wa Afurika, agaragaza ko ikibazo cy’imiyoborere ari imwe mu nzitizi zikomeye z’iterambere ry’uyu Mugabane.

    Yaragize ati “Dukeneye kumva ko tutagomba gutwara ibintu uko bisanzwe. Kuko ureba aho twari mu myaka 40 ishize, wareba aho tuzaba turi mu myaka 40 iri imbere, ukareba n’aho abandi bari bari mu myaka 40 ishize, abo usanga twari mu buzima bujya kumera kimwe, usanga barateye imbere inshuro nyinshi, naho twe n’aho twari turi icyo gihe, [hari aho usanga] twarasubiye inyuma.”

    Yongeyeho ati “Hari ibyo twakora kugira ngo tuzamure ubukungu bwacu ku kigero cyo hejuru kurusha aho turi ubu. Wenda icyo dukeneye ari kugira umurongo muzima, tugafata inshingano [zo kubaka iterambere ryacu], ndetse ibyo dukora tukabikorana imbaraga nyinshi kuko hari ikibazo gikomeye tugomba gucyemura [ubukene].”

    Iki kibazo cyo kutagira icyerekezo nicyo u Rwanda rwahereyeho mu gucyemura ibindi bibazo, kuko imiyoborere yarwo yashyizwemo imbaraga, birangira ibaye umusingi wo kubakiraho irindi terambere rufite mu nzego zose, kuva mu bukungu kugera ku mutekano.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byageze ku iterambere n’umutekano mu myaka 27 ishize, ariko ruhora rugaragazwa nk’igihugu kidashobotse, kitita ku burenganzira bwa muntu kandi kigahora mu makosa

    Akaga kagwirira amahanga mu gihe ibihugu bya Afurika byakwigira ku Rwanda

    Mu myaka iri imbere, imiterere y’Isi izahinduka mu buryo bufatika. Umubare w’Abanyafurika uziyongera, ku buryo mu 2050, umwe mu baturage bane ku Isi azaba ari Umunyafurika. Ni mu gihe abaturage b’i Burayi bazarushaho kugabanuka, aho umubare wabo ugereranyije n’abazaba batuye Isi, uzagera kuri 7% uvuye ku 9,8% uyu munsi. Abazungu bo muri Amerika nabo bazaba ari 49% by’abatuye icyo gihugu mu 2060, bavuye kuri 72% uyu munsi.

    Ibi kandi bizajyana n’ubukungu, kuko mu 2050, ibihugu bitandatu muri birindwi bifite ubukungu bunini kurusha ibindi, bizaba ari ibihugu bifatwa nk’ibikiri mu nzira y’Amajyambere uyu munsi. Ibi biterwa n’uko iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, ryihuta ku muvuduko ukubye kabiri uw’ibihugu biri muri G7.

    Ibi rero bisobanuye ko mu gihe ibihugu birimo ibya Afurika n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere, byarushaho gukira no kugira abaturage benshi, bizagira ingaruka ku miterere y’imiyoborere y’Isi, ku buryo ingingo zirimo nko kuba Akanama Gahoraho k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye, LONI, gashobora guseswa, imiryango nka Banki y’Isi na IMF ikavugururwa, ku buryo imbaraga z’ibihugu bikize uyu munsi, zishobora kuzahinduka umuyonga mu myaka iri imbere.

    “Ibi bitera impungenge abazungu, biganje mu bihugu bikize uyu munsi, ariko bitazaba bikize kurusha ibindi mu myaka iri imbere,” nk’uko impuguke mu bya politiki mpuzamahanga itashatse ko amazina yayo atangazwa, yabitubwiye.

    Yakomeje ati “Buriya baricara bakibaza bati ’mu myaka 200 Isi izaba imeze ite? Uruhare rwacu mu biyikorerwamo ruzaba rungana gute? Ni gute twabikumira cyangwa tukabitinza?’”

    “Uburyo bwiza bwo kubikumira,” nk’uko iyi mpuguke yakomeje ibitangaza, “Ni ugutinza iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, hagakoreshwa uburyo bwose bwo kubisubiza inyuma. Niyo mpamvu usanga ibihugu bigerageza kwerekana ko Afurika n’ibindi bihugu bifite ubushobozi bwo kwiyubakira iterambere bidashingiye ku bandi bantu, babirwanya cyane, bakabisebya mu buryo bushoboka kugira ngo ibindi bihugu bibitere icyizere ku buryo uwo mwuka mubi ushobora kuvamo intambara yakongera gusubiza inyuma iterambere.”

    Yavuze ko ari yo mpamvu uzasanga ibihugu bikize bishobora gukoresha amahirwe yose mu kwerekana ko u Rwanda rudakora ibintu bizima, kuri buri kintu cyose bagashaka impamvu barusebya, ibyo bikaba bishobora kunyuzwa mu itangazamakuru n’ubundi buryo butandukanye.

    Ati “Reba nko ku rubanza rwa Rusesabagina, ntabwo ikiba kibaraje ishinga ari ukureba ibimenyetso no gushimira u Rwanda uruhare rugira mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, icyo baba bashaka ni amahirwe yo gusebya igihugu no kugitesha agaciro mu bindi bihugu kugira ngo hatagira uzagira ishyaka ryo kukigiraho. Ibi ni nabyo byakozwe ku masezerano y’u Rwanda na Arsenal, nubwo yatanze umusaruro wari witezwe. Nibwo buryo bakoramo ibintu byabo kuko byarabaye no kuri Singapore, biri kuba ku Bushinwa, bizakomeza no kuba ku wundi wese uzagerageza kubaka iterambere atabashingiyeho.”

    Mu kiganiro na Swaniker, Perezida Kagame yakomoje kuri iyi ngingo, agaragaza ko mu gihe Afurika yakubaka imiyoborere irambye, iterambere ryakurikiraho.

    Ati “U Rwanda rufite amahirwe amwe [n’ibindi bihugu bya Afurika] ndetse n’ibibazo [bimwe]. [Rero igikenewe] ni ukugira imiyoborere ihamye, na politiki yo kuzamura buri wese, tugakoresha neza umutungo mwinshi dufite. [Uburyo Afurika imeze] ni nk’aho waba ufite buri kintu cyose iwawe, ariko ukabisiga ukajya gusaba. Cyangwa se ukaba ufite ibintu byose, undi muntu akaza akabikoresha, noneho ukamwirukaho umusaba. Ibi ni ibintu Afurika ikwiye guhindura kandi turabishoboye…birashoboka mu gihe ubushake bwa politiki bwaba buhari.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Afurika yagira ubuyobozi bufite intego, ishobora gukemura ibibazo by’ubukene ifite

    U Rwanda rukwiye kwitwara gute ku barusebya?

    Nta wakwirengagiza ko kuba u Rwanda rukomeza kuvugwa nabi mu bitangazamakuru mpuzamahanga birugiraho ingaruka, kuko kimwe mu bikorwa gishingiraho ubukungu bwacyo ari ubukerarugendo ndetse n’ishoramari riturutse mu mahanga.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke muri politiki, akaba n’inararibonye muri mikorere y’itangazamakuru mpuzamahanga, Albert Rudatsimburwa, yavuze ko uburyo bwiza bwo gukomeza guhangana n’ibi bikorwa byo gusebya u Rwanda, ari ugukomeza kubaka iterambere rirambye.

    Yagize ati “Leta ntikwiye gucika intege, ahubwo ikwiye kongera imbaraga mu guteza imbere Abanyarwanda, kuko nibatera imbere, bizarushaho kugora abifuriza igihugu nabi kubona ibyo bakinenga. Ibyo kandi ni wo mugambi wa Leta.”

    Yongeyeho ko “Ibi bikwiye no kujyana n’ibikorwa byo kwamamaza igihugu, kugira ngo abantu bakomeze kukigiraho amatsiko bacyige ndetse banagisure, bityo nibasubira iwabo bazabe abahamya b’ibyo babonye bitandukanye cyane n’ibyo babwirwa mu bitangazamakuru byabo.”

    Aha ni ho ahera ashima gahunda zirimo kwamamaza u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’, ati “Buriya ni uburyo bwiza bwo kwerekana igihugu cyacu, tukerekana ko hari ibintu bindi byiza gifite bitandukanye n’ibyo kivugwaho n’itangazamakuru mpuzamahanga.”

    Itabwa muri yombi rya Rusesabagina ryavugishije benshi babyuririraho basebya u Rwanda

    source : https://ift.tt/3AIDuSz

  • Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kongera kwakira abakerarugendo nyuma ya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24, barimo ingore 11 ingabo 13, bakomoka mu miryango 14, igize imiryango 22 ituye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

    Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa byo kurengera ingagi zo mu misozi miremire, ziri mu nyamaswa zishobora kuzimira ku Isi mu gihe zitakwitabwaho mu buryo bw’umwihariko, ari umusaruro w’ubufatanye bwa Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage.

    Yagize ati “Uburyo ibikorwa byo kwita ku ngagi mu Rwanda byatanze umusaruro mwiza, byerekana ibyiza bishobora kugerwaho binyuze mu bufatanye bw’abaturage n’abafatanyabikorwa. Ndifuza gushimira abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, ku ruhare bakomeje kugira muri ibi bikorwa mu myaka ishize.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yakomoje ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19, avuga ko nubwo cyagabanyije umubare w’abakerarugendo basura u Rwanda, Leta yakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

    Yagize ati “Kubera icyorezo, umubare w’abasura pariki waragabanutse, ariko ibikorwa byo kurengera ibidukikije byarakomeje, birimo n’ibikorwa byo gukomeza gukoresha igice cy’amafaranga aturuka mu bukerarugendo, mu kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igirira akamaro abaturage baturiye pariki.”

    Mu gihe ibikorwa by’ubukerarugendo bikomeje gufungurwa hirya no hino ku Isi cyane cyane nyuma y’uko inkingo zikomeje kugezwa mu bice byinshi by’Isi, Perezida Kagame yatanze icyizere ku bashyitsi bifuza gusura u Rwanda, avuga ko rwiteguye gukomeza kubakira no guhaza ibyifuzo byabo.

    Yagize ati “Uko abakerarugendo bakomeza kuza mu Rwanda, bazakomeza kugirira ibihe byiza mu Rwanda, bihuye n’ibyifuzo byabo. Leta y’u Rwanda izakomeza gushora mu bikorwa byo kwakira abashyitsi, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bwacu, ndetse no kurengera ibidukikije [ku buryo bizagira ingaruka nziza ku] bazadukomokaho.”

    Yongeyeho ati “Turi gupima ndetse tukanakingira abantu benshi bashoboka, kugira ngo abanyarwanda n’abashyitsi basura u Rwanda, bakomeze kugira ubuzima bwiza. Intego yacu ni ukugira ngo dukomeze gutuma u Rwanda ruba ahantu hatekanye kandi hakurura ba mukerarugendo.”

    Perezida Kagame kandi yashimye abifatanyije n’u Rwanda mu birori byo Kwita Izina, nubwo bitoroshye kuko biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, ati “Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku buryo twari dusanzwe twizihiza umunsi wo Kwita Izina, ariko nishimiye kubona abafatanyabikorwa n’inshuti zacu zifatanyije natwe muri uyu muhango.”

    Igikorwa cyo Kwita Izina ingagi kibaye ku nshuro ya 17, kikaba cyitabiriwe n’amazina akomeye arimo abakinnyi ba Paris Saint Germain nka Neymar Jr, Kylian Mbappe, Angel Di Maria, Marquinhos na Sergio Ramos, bise ingagi amazina atatu, ari yo ’Ingeri’, ’Nshongore’, na ’Mudasumbwa’. Bukayo Saka ukina muri Arsenal nawe yitabiriye uyu muhango, aho yise ingagi yo mu Muryango wa Pablo, ayita ‘Kura.’

    Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kongera kwakira abakerarugendo nyuma ya Covid-19

    source : https://ift.tt/3ufapMa

  • Akazi ni bwo kagitangira- Perezida Kagame yashimye ingabo zabohoye Cabo Delgado (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Nzeri 2021, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique.

    Iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika cyoherejwemo Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba no kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.

    Perezida Kagame yasuye aba basirikare n’abapolisi bari mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi.

    Yashimye akazi kakozwe mu kubohora Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba ariko avuga ko hari akandi kazi kabategereje.

    Yagize ati “Kuri ubu akazi kongeye gutangira, hari akazi twakoze kuva mu ntangiriro mu kubohora aka gace, akazi kazakurikiraho ni ukurinda aka gace no guharanira ko kongera kubakwa bushya.’’

    Yavuze ko ingabo zavuye mu Rwanda zijya muri Mozambique gukora akazi no gufasha abaturage b’iki gihugu.

    Ati “Perezida we ashobora kubyivugira ariko hari ibindi bihugu byagize uruhare mu gushaka gutanga umusanzu kandi natwe tubirimo. Abo bandi bazaza nyuma ariko twe ubwo twahageraga, twakoze akazi dufatanyije.’’

    “Akazi navuze kakomeje ni ako kurinda no gucunga aka gace no guharanira ko abaturage basubira mu byabo ndetse bagakora akazi kabo. Ibyo byose, abaturage na Perezida wa Mozambique ni bo bari imbere yabyo, bazatumenyesha uburyo tuzakomeza n’igihe tuzamara. Ba nyir’ubwite ni bo bazabitubwira.’’

    Umukuru w’Igihugu yashimye ingabo zakoze akazi gakomeye cyane karimo no kwitanga cyane.

    Ati “Amajoro n’amanywa mwagiye, izuba mwagenzeho n’intambara mwarwanye ndetse n’urupfu. Nubwo umuntu yavuga ko twabuze abantu bake ariko kuri twe kubura umuntu umwe ni ikintu gikomeye. Ubuzima bw’umuntu umwe butakaye, ni nko kubura abantu benshi.’’

    Perezida Kagame yavuze ko ibyihebe byirukanwe mu birindiro byabyo bigihari ahubwo hakenewe ko bitazagaruka guhungabanya abaturage bo muri Mozambique na Cabo Delgado.

    Ati “Nshuti, muvandimwe, Perezida wa Mozambique ndabashimira ikaze mwampaye no kuza gusura abasirikare baje hano mu rugamba rwo guharanira ko abaturage batekana.’’

    Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, mu bikorwa byo kubohoza imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba aho zifatanya n’ingabo za Mozambique.

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimye ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda.

    Yagize ati “Abenegihugu barabashimira kubera ubutwari mwagaragaje mu kugaruro amahoro mu gace ka Cabo Delgado. Ndashimira cyane kuko hari imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi. Ni icyitegererezo kuri Afurika yose.’’

    “Abasirikare b’u Rwanda barakunzwe, bafatwa nk’ababyeyi n’abana. Iyi mikoranire ni iyo ikenewe, byerekana ko hari icyizere ku kazi gakenewe gukorwa mu gihugu cyose.’’

    Yashimye Perezida Kagame wijeje ko nyuma y’urugamba rwo kubohora ibice bimwe na bimwe bazakomeza imikoranire igamije kurushaho kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.

    Ingabo 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi ziri muri Mozambique aho zifatanya n’igisirikare cy’iki gihugu (FADM) ndetse n’izavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

    Uru rugamba rwatangiye ku wa 9 Nyakanga uyu mwaka. Byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta. Ubu icyiciro kigezweho ni icyo kubihiga mu bice byahungiyemo byiganjemo amashyamba ndetse no gusubiza mu byabo abaturage bari bamaze igihe ari impunzi.

    Kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda na Mozambique zari zamaze gufata imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

    Perezida Kagame yashimiye ingabo z’u Rwanda ubwitange zagaragaje mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo urugamba rw’amasasu muri Cabo Delgado rusa nk’urwarangiye, hakiri urundi rwo kurinda umutekano muri ako gace no kukubaka bundi bushya

    Perezida Kagame yavuze ko ibyihebe byatsinzwe muri Mozambique bigihari, ko ari ngombwa gukomeza kubaka ubushobozi no kurinda ngo bitazagaruka

    Ubwo Perezida Kagame yageraga mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi

    Perezida Kagame yanyuzwe n’akazi kakozwe, gusa avuga ko hakiri byinshi byo gukora

    Perezida Kagame yashimye uburyo ingabo z’u Rwanda zujuje neza inshingano zahawe zifatanyije n’iza Mozambique

    Uru rugamba runagirwamo uruhare n’ingabo za Mozambique

    Perezida Kagame aha icyubahiro ingabo z’u Rwanda zoherejwe kurwanya iterabwoba muri Mozambique

    Perezida Kagame yashimye mugenzi we wamutumiye muri Mozambique

    Uretse ingabo, hari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique guhashya ibyihebe byari byarahayogoje

    Ingabo n’abapolisi 1000 ni bo bari muri Mozambique

    Amafoto: IGIHE na Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3i2Bhde

  • MIGEPROF yakanguriye abagabo kwitabira “Umugoroba w’umuryango” – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda iba ku cyumweru cya gatatu cya buri kwezi yahoze yitwa “Umugoroba w’Ababyeyi” ihindurirwa inyito mu Ugushyingo 2020 kuko bamwe bayisobanuraga nk’igenewe abagore gusa, bityo ko abana n’abagabo batarebwa na yo.

    Abenshi mu bagabo bakunze kugaragaza ko baterwa ipfunwe no kuyitabira, aho usanga barishyizemo ko igenewe abagore.

    Hari uwagize ati “Sinshobora kujyayo. Ubwo se ubundi navugira iki muri ibyo biganiro?”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no Kurengera Abana muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille, yatangaje ko hari hamwe na hamwe hatangiye kugaragara impinduka mu myumvire n’abagabo bakitabira “Umugoroba w’Umuryango” ariko hakiri icyuho gikomeye.

    Ati “Turashaka ko n’abagabo baza, uruhare rwabo ni ingenzi cyane mu kumva akamaro k’imibanire irangwa n’amahoro ndetse n’iterambere ry’imibereho y’imiryango yabo.”

    Mu “Umugoroba w’Umuryango” haganirwa ku bibazo byugarije umuryango mugari birimo ubukene, amakimbirane yo mu ngo, abana bajya kuba kmihanda, inda z’imburagihe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

    Muri buri mudugudu hatoranywa imiryango itatu itarangwa n’amakimbirane ikabera indi icyitegererezo, ikajya iyifasha gukemura ibibazo biyirangwamo.

    Batamuliza yasabye inzego z’ibanze kugenzura bihoraho ko abagabo bitabira iyo gahunda ndetse bakarushaho kubishishikarizwa nk’uko New Times ibitabgaza.

    Yakomeje ati “Nka Minisiteri n’abafatanyabikorwa bacu, tugiye gukora ubugenzuzi bw’uko “Umugoroba w’Ababyeyi” ukorwa kugira ngo hongerwe ingufu ndetse dukangurire abagabo n’abagore kuwitabira.”

    Iyi gahunda yari yarasubitswe kubera amabwiriza n’ingamba zo kwirinda COVID-19 yasubukuwe ku wa 19 Nzeri 2021.

    Umugoroba w’Umuryango ukemurirwamo ibibazo bitandukanye byugarije umuryango mugari w’Abaturarwanda. Iyi foto yafatiwe muri Kamonyi mbere y’umwaduko wa Coronavirus

    source : https://ift.tt/3AH6vy3

  • Polisi y’u Rwanda yinjiye mu mikoranire na African Leadership University – #rwanda #RwOT

    Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla, Umuyobozi wa Kaminuza ya African Leadership University. Ni amasezerano yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

    Aya masezerano azibanda ku iterambere rya gahunda z’amahugurwa, kubaka ubushobozi mu bapolisi bahugura abandi, guhanahana abarimu n’abahugura.

    Azanibanda ku bijyanye no gutegura amahugurwa n’inama zikomeye hanatangwa ibiganiro, guhanahana amakuru n’ibikoresho bigezweho ndetse n’ubushakashatsi, hazajya hanakorwa kandi ubushakashatsi buhuriweho.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aya masezerano na kaminuza ya ALU agiye kugira ibyo yongera kuri porogaramu z’amasomo yahabwaga abapolisi.

    Yagize ati “Ubu ni ubufatanye mu bijyanye no kwiga imiyoborere, gufatanya mu bushakashatsi, guteza imbere gahunda z’amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi, guhanahana ibikoresho bizafasha Polisi y’u Rwanda n’amashuri yayo, ariko nanone bizongera ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa, inama zikomeye byose bifite akamaro muri gahunda z’uburezi muri Polisi y’u Rwanda.”

    Polisi y’u Rwanda isanganywe ishuri rikuru riba mu Karere ka Musanze (NPC), Ishuri ry’amahugurwa riba mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana (PTS-Gishari) aya mashuri yose atangirwamo ubumenyi mu bijyanye n’umwuga w’igipolisi n’andi mahugurwa.

    Muri NPC harangiriza abanyeshuri mu kiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye ikoranabuhanga mu bya mudasobwa n’amakuru y’umutekano, ibimenyetso bishingiye ku buhanga, amasomo ajyanye n’umwuga wa gipolisi ndetse n’amategeko.

    Mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza hatangirwa impamyabumenyi mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

    Ku rundi ruhande muri PTS-Gishari hahugurirwa abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato ndetse n’abitegura kuba abapolisi bato, abitegura kujya mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye kubungabunga amahoro, hari kandi ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC), hanabera andi mahugurwa atandukanye cyane cyane ahabwa abapolisi.

    Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla, Umuyobozi wa Kaminuza ya African Leadership University bahererekanya inyandiko z’amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono

    source : https://ift.tt/3lX6BLC