Blog

  • Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w'umunya Cameroon watsinze igerageza #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano y'imyaka 2, umunya-Cameroon Essomba Willy Onana, wigaragaje ku munsi w'ejo akanatsinda igitego bahura n'ikipe ya Musanze FC mu mukino wa Gicuti.

    Rayon Sports iri gukoresha igeregeza abakinnyi benshi b'abanyamahanga,yamaze guha amasezerano

    Essombe Willy Onana yatsinze igitego cya mbere muri Rayon Sports ku munota wa 50 w'umukino wo ku munsi w'ejo yatsinzemo Musanze FC igitego 1-0 bituma agirirwa icyizere

    Umunya-Mali Sanogo Souleyman,nawe ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo guhabwa amasezerano muri Rayon Sports.

    Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nta gihindutse izatangira tariki 16 Ukwakira 2021.

    Iyi kipe itaritwaye neza ku isoko,ubu iri gushaka abakinnyi bakomoka hanze kugira ngo bayifashe kuzahatana muri shampiyona dore ko imaze imyaka 2 idaserukira u Rwanda mu mahanga.

    Biravugwa ko kandi mu ntangiriro z'icyumweru gitaha hari abandi bakinnyi bazaturuka muri Mali, Cameroon na Nigeria bazaza mu igeragezwa muri Rayon Sports.


    Essombe Willy Onana ufite teinture mu mutwe niwe wasinyiye Rayon Sports

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasinyishije-rutahizamu-w-umunya-cameroon-watsinze-igerageza

  • Uwahoze ari umuyobozi wa Banki wihinduje nka “Dragon” arashaka no kwicisha igitsina #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umuyobozi wa banki, wakoresheje ibihumbi by'amadolari mu guhindura umubiri we, ubu aratekereza kwikatisha igitsina cye.

    Richard Hernandez, utuye i Los Angeles, yahisemo guhindura inzira ye y'ubuzima maze ava muri banki yihindura umugore ahita yiyita Tiamat Legion Medusa.

    Yakoresheje amayero arenga 70.000 kugira ngo ahinduke nk'igikoko aho yiyemeje kwikuraho amatwi,gucamo kabiri ururimi rwe none arashaka ko igitsina cye gikurwaho.

    Tiamat yateweho amahembe 18 akuraho igice cy'izuru cye.Yishushanyijeho ibintu biteye ubwoba, yikuramo amenyo atandatu, asiga amabara y'icyatsi ku maso ye.

    Nyuma yo kuva mu gitsina gabo akajya ku gitsina gore, amabere ya Tiamat yarakuze bitewe no kongera imisemburo, ariko yahisemo kutaryamana n'abagabo.

    Ati: 'Ndi kugerageza kutagira aho mbogamiye ku gitsina, bityo nkunda inyito ya 'bo'. Icyo nshyize imbere ni ugusezera kuri Bwana Bojangles,igitsina cyanjye, vuba bishoboka.

    Gusa nahisemo kwitwa “ibyo” kubera imyumvire yanjye, inzoka. Imhindukire yanjye iri kure cyane. “

    Tiamat yatawe mu ishyamba akiri umwana muto. Ibi byatumye “umugore w'ikiyoka” yibagirwa burundu ababyeyi be bamubyaye.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/uwahoze-ari-umuyobozi-wa-banki-wihinduje-nka-dragon-arashaka-no-kwicisha

  • Igitaramo Bruce Melodie yari afitanye na Harmonize muri Canada cyasubitswe #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo Bruce Melodie yari guhuriramo n'umuhanzi ukomeye muri Tanzania Harmonize,cyari gitegerejwe tariki ya 8 Ukwakira 2021 muri Edmonton mu gihugu cya CANADA.

    Mu butumwa Bruce Melodie yanyujije kurukuta rwa instagram yatangaje ko cyasubitswe. Ati: “Dutewe agahinda no kubamenyesha ko bitewe n'amabwiriza mashya ya Covid19 asaba ko abitabira ibikorwa by'abantu benshi bagomba kuba baramaze kwikingiza, twahisemo kwimura igitaramo kugira ngo duhe amahirwe abantu benshi babanze bamare kwikingiza. Indi tariki muzayimenyeshwa kandi ndabashimiye mwese ko mudahwema kudushyigikira.” Asoza ubutumwa bwe agira ati: “Twese hamwe tuzazamuka hejuru y'icyorezo mukomeze kwirinda.”

    Kuva Bruce Melodie yatangaza ibitaramo bizenguruka Isi yise Kigali World Tour, yakomeje kugenda akomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID-19 bihereye ku byo yari afite mu Burundi byahagaritswe none n'icyo yari afite muri CANADA kirasubitswe. Hasigaye ikindi gitegerejwe kuwa 30 Ukuboza 2021 mu gihugu cya United Emirates Arab mu gace kazwi cyane ka Dubai gafatwa nk'ubwami bw'ubucuruzi ku isi by'umwihariko gafatiye runini Africa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ikitaramo-bruce-melodie-yarafitanye-harmonize-cyagombaga-kubera-muri-canada

  • #KwitaIzina17: Neymar, Mbappe, Ramos na Bukay… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kwita izina abana b'Ingagi wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, aho wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 ndetse ukaba watambukaga kuri televiziyo Rwanda imbonankubone, ukaba ari umuhango wabaga ku nshuro ya 17.

    Mu bitabiriye uyu muhango, barimo ibyamamare mu mikino itandukanye, abayobozi b'imiryango ikomeye ku Isi ndetse n'inzobere mu bijyanye n'ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima.

    Ku ikubitiro mu bise amazina harimo Kapiteni wa Patriots Basketball Club, Arstide Mugabe wise umwana w'ingagi 'Inkomezi'.

    Mu cyiciro cya nyuma cy’abise amazina abana b'Ingagi ni abakinnyi b'ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal n'aba Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, aya makipe asanzwe afitanye n'u Rwanda amasezerano y'ubufatanye ashingiye ku kwamamaza ubukerarugendo mu Rwanda binyuze muri gahunda ya 'Visit Rwanda'.

    Bukayo Saka ukinira Arsenal yise umwana w'ingagi 'Kura', mu gihe Neymar, Kylian Mbappe, Angel di Maria, Sergio Ramos na Marquinhos bakinira PSG bise abana batatu ari bo 'Ingeri', 'Nshongore', na 'Mudasumbwa'.

    Abise amazina bose bahurije ku kuba atari bo bazabona bagize igihe cyo guhura amaso ku maso n'aba bana b'ingagi bise.

    Umuhango wo kwita izina abana b'ingagi ni umwihariko w'u Rwanda. Watangijwe mu 2005 mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu ndetse no gushimira abaturage baturiye Pariki y'Ibirunga, abita ku bayigana n'abavuzi bazo.

    Mu myaka 15 ishize, abana b'ingagi barenga 300 nibo bamaze kwitwa amazina muri uyu muhango ngarukamwaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109847/kwitaizina17-neymar-mbappe-ramos-na-bukayo-saka-mu-bise-amazina-abana-bingagi-109847.html

  • Ruhango: United Stars yahagaritse umutoza way… – #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa yanditswe tariki ya 24 Nzeri 2021, ihagarika Mushimiyimana Eric, United Stars yavuze ko yashingiye ku mpungenge yagejejweho n'abakinnyi b'iyi kipe bavuga ko bari barembejwe n'uyu mutoza.

    Iyi baruwa iragira iti “Mu izina rya Komite Nyobozi ya United Stars FC – Ruhango nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ucyekwaho cy'ubutinganyi kidahesha icyubahiro ikipe nawe ubwawe kandi bikaba bikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by'agateganyo”.

    “Nyuma yo kugezwaho impungenge z'abakinnyi bamwe na bamwe, tumaze kubiganiraho nka komite nyobozi twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe kukazi nk'umutoza mukuru wa United Stars FC -Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza ku kibazo cy'ubutinganyi bwibasiye ikipe ucyekwaho nk'uko bikomeje kugaragazwa n'abakinnyi mubereye umutoza”.

    Muri iyi baruwa Mushimiyimana Eric yasabwe guhita ashyira mu bikorwa ibyo yabwiwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe bikubiye mu ibaruwa.

    Akimara gushyikirizwa ibaruwa, uyu mutoza yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho ubutumwa busezera ikipe n'abakinnyi, asaba imbabazi abo yaba yarabangamiye mu gihe bamaranye.

    Yagize ati” Byari byiza gusangira ibihe byiza namwe bahungu, mwarakoze cyane mwese. Abo tutabanye neza muzanyihanganire. Mu by'ukuri nabakundaga cyane mwese kandi nizeye ko muzagera aho mwifuza. Amahirwe masa ku rugendo rwanyu rwo gukina, amahirwe masa kuri United Stars FC. Imana ibahe umugisha. Murabeho”.

    Mu mikino ibiri yari amaze gutoza harimo uwo yanganyije na Esperance FC ibitego 2-2 ndetse n'uwo yatsinzwemo na UR FC ibitego 2-1. Iyi kipe iri mu Itsinda C rya Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri hamwe na Vision FC, Espérance FC, UR FC na Vision Jeunesse Nouvelle FC.

    Mushimiyimana Eric yahagaritswe na United Stars yatozaga ashinjwa ubutinganyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109849/ruhango-united-stars-yahagaritse-umutoza-wayo-imushinja-ubutinganyi-109849.html

  • Inkuru ibabaje y'umukobwa wamaze imyaka 9 aryamana na Se||ibyamubayeho nyuma si iby'i Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa utatangajwe amazina ukomoka muri Afurika y'Epfo bivugwa ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe nyuma yo kumara imyaka isaga 9 aryamana na se umubyara ibyamubayeho nyuma ni uko byaramunaniye kubihagarika akaba yarabaswe n'ingeso y'ubusambanyi.

    Uyu mukobwa w'imyaka 21 ngo yaba yarasambanijwe na se w'imyaka 52 kuva akiri muto, igihe cyose yazaga kumusura.Ibinyamakuru binyuranye bivuga ko umukobwa na se batangiye gukora imibonano mpuzabitsina afite imyaka 12 gusa ari nabyo byamukuriye ikibazo cyo kuba imbata y'ubusambanyi.

    Bitewe nuko iyo imibonano mpuzabitsina yakomeje mu myaka 9 ishize, umukobwa yamaze gusama inda ayitewe na se.Amaze kubona ko atwite, uyu mukobwae bivugwa yerekanye undi mugabo nka se w'umwana we, ariko nyuma byaje kugaragara ko se umbubyara ariwe wamuteye inda.

    Nonhlanhla Khoza wo muri KZN MEC ishinzwe iterambere ry'imibereho, yahamagariye polisi gukora iperereza no gushinja se icyaha cyo gusambanya ku gahato dore ko yatangiye kuryamana n'umukobwa we akiri muto.

    Hagati aho, itsinda ry'abakozi bashinzwe imibereho myiza ryahawe inshingano zo gukora iperereza kuri iki kibazo.Kuva umukobwa yanga guhagarika imibonano mpuzabitsina na se, bivugwa ko byateje amakimbirane mu muryango, abashinzwe imibereho myiza y'abaturage nabo bagiye gutanga inama ku mukobwa n'umuryango we.

    Ati: 'Ikipe yacu y'abakozi bashinzwe imibereho myiza y'abaturage nayo izagirana ibiganiro n'umukobwa kandi imufashe mu bibazo byo mu mutwe yaba afite'.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-yumukobwa-wamaze-imyaka-9-aryamana-na-seibyamubayeho-nyuma-si-ibyi-rwanda/

  • Amafoto – Nyuma yaho Rayon Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mikino wa gicuti, yasinyishije Ait Lahaissane uvuye muri Raja Cassablanca yo muri Maroc #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo guhatanira gukina imikino ya mbere y'umwaka w'imikino wa 2021-2022, amakipe atandukanye yatangiye gukina imikino ya gicuti ngo barebe urwego bagezeho bitegura iyi shampiyona.

    Ku isonga, ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Gikundiro yari yerekeje mu majyaruguru y'u Rwanda gukina na Musanze FC, ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe n'umukinnyi mushya wayo Essomba Willy Onana.

    Ni umukino wakinwe amakipe yombi agerageza abakinnyi bayo bashya bitegura umwaka w'imikino wa 2021-2022, ndetse kandi aya makipe muri uyu mwaka afite abatoza bashya ugereranyije n'umwaka ushize w'imikino, kuri Rayon Sports itozwa ubu na Masudi Djuma naho kuri Musanze FC yo itozwa na Frank Ouna ukomoka muri Kenya.

    Muri uyu mukino waranzwe no gukinira mu kibuga ku mpande zombi, by'umwihariko ikipe ya Rayon Sports niyo yanitwaraga neza ibifashijwemo n'abakinnyi bashya barimo Onana watsinze igitego ubwo hari ku munota wa 49 w'umukino.

    Kuri Gikundiro kandi yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo bashya bavunitse bayobowe na Mico Justin bakuye muri Police FC, Hategekimana Bonheur umaze igihe gito atangiye imyitozo avuye muri Espoir FC ndetse na Mitima Isaac wakiniraga Sofapaka yo muri Kenya.

    Mu bakinnyi bashya bagaragaye muri uyu mukino ba Rayon Sports, harimo Umunya-Mali Sanogo Souleyman, Umunya-Sénégal Mpongo Blaise Sadam, Nwosu Samuel Chukwudi, Nsenguyumva Isaac ndetse na Mugisha François 'Master'.

    Ku ruhande rwa Musanze bamwe mu bakinnyi bagaragaye muri uyu mukino bashya barimo Nyirinkindi Saleh wavuye muri Kiyovu SC, Namanda Luke Asula, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula.

    Nyuma y'uyu mukino kandi ikipe ya Rayon Sports, binyuze mu bufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca, Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi mushya Ait Lahaissane uvuye muri iyi kipe yo muri Maroc.

    Ibi bibaye nyuma y'uko muri Nyakanga amakipe yombi agiranye amasezerano y'ubufatanye, Kiri ubu amakipe yombi yatangiye kubyaza umusaruro ibiyakubiyemo harimo guhererekanya abakinnyi, aho ikipe ya Rayon Sports yasinyishije ukina mu kibuga hagati.

    Lahaissane w'imyaka 21 yazamukiye mu makipe y'abato ba Raja Casablanca. Akina mu kibuga hagati asatira.Yasinye umwaka w'intizanyo ushobora kongerwa.

    Ubufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja burimo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports FC, ikanayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z'iyi kipe yaboneye izuba i Nyanza no kujya zikina imikino ya gicuti, ibijyanye n'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
    Musanze FC: Nshimiyimana Pascal, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Ndagijimama Ewing, Dushimumugenzi Jean, Nshimiyimana Clément, Nyirinkindi Saleh, Nkundimana Fabio, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula.

    Rayon Sports : Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Mujyanama Fidèle, Nishimwe Blaise, Nsengiyumva Isaac, Sembi Hassan, Sanogo Souleyman, Niyigena Clément, Mpongo Blaise Sadam na Essomba Willy Onana.

    The post Amafoto — Nyuma yaho Rayon Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mikino wa gicuti, yasinyishije Ait Lahaissane uvuye muri Raja Cassablanca yo muri Maroc appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-nyuma-yaho-rayon-sports-itsinze-musanze-fc-igitego-1-0-mu-mikino-wa-gicuti-yasinyishije-ait-lahaissane-uvuye-muri-raja-cassablanca-yo-muri-maroc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-nyuma-yaho-rayon-sports-itsinze-musanze-fc-igitego-1-0-mu-mikino-wa-gicuti-yasinyishije-ait-lahaissane-uvuye-muri-raja-cassablanca-yo-muri-maroc

  • Polisi y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na kaminuza ya ALU #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla umuyobozi wa kaminuza ya African Leadership University. Ni amasezerano yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

    Aya masezerano azibanda ku iterambere rya gahunda z’amahugurwa, kubaka ubushobozi mu bapolisi bahugura abandi, guhanahana abarimu n’abahugura.

    Azanibanda ku bijyanye no gutegura amahugurwa n’inama zikomeye hanatangwa ibiganiro, guhanahana amakuru n’ibikoresho bigezweho ndetse n’ubushakashatsi, hazajya hanakorwa kandi ubushakashatsi buhuriweho.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aya masezerano na kaminuza ya ALU agiye kugira ibyo yongera kuri porogaramu z’amasomo yahabwaga abapolisi.

    Yagize ati “Ubu ni ubufatanye mu bijyanye no kwiga imiyoborere, gufatanya mu bushakashatsi, guteza imbere gahunda z’amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi, guhanahana ibikoresho bizafasha Polisi y’u Rwanda n’amashuri yayo, ariko nanone bizongera ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa, inama zikomeye byose bifite akamaro muri gahunda z’uburezi muri Polisi y’u Rwanda.”

    Polisi y’u Rwanda isanganywe ishuri rikuru riba mu Karere ka Musanze (NPC), Ishuri ry’amahugurwa riba mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana (PTS-Gishari) aya mashuri yose atangirwamo ubumenyi mu bijyanye n’umwuga w’igipolisi n’andi mahugurwa.

    Muri NPC harangiriza abanyeshuri mu kiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye ikoranabuhanga mu bya mudasobwa n’amakuru y’umutekano, ibimenyetso bishingiye ku buhanga, amasomo ajyanye n’umwuga wa gipolisi ndetse n’amategeko.

    Mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza hatangirwa impamyabumenyi mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

    Ku rundi ruhande muri PTS-Gishari hahugurirwa abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato ndetse n’abitegura kuba abapolisi bato, abitegura kujya mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye kubungabunga amahoro, hari kandi ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC), hanabera andi mahugurwa atandukanye cyane cyane ahabwa abapolisi.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3i9hYir

  • Urashaka guhitamo umukunzi muzabana akaramata?ibi byagufasha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni ingenzi ko uhitamo umukunzi muzarambana,mukabana ubuziraherezo kandi mukabana muri byose. Menya uko wabyitwaramo uhitamo uwo mukunzi.

    Inzira wakoresha uhitamo umukunzi muzarambana:

    ●Mu ntambwe ya mbere, ni byiza ko udatwarwa n'uburanga cyangwa ubutunzi, ukagira amatsiko yo kumenya neza umuntu muhuye ubwa mbere kandi ubona ashaka ko mukomezanya mu rukundo. Icy'ingenzi cyane ni ukubanza kumenya iwabo, kuko bigufasha kumenya umuco we. Aha iyo tuvuze iwabo ntibisobanuye mu rugo aho ataha, ahubwo tuba tuvuze aho yavukiye cyangwa yarerewe. Ugomba kandi kumenya niba ari umunyakuri.

    ●Intambwe ya kabiri ya fiancaille ni intambwe ikomeye cyane, ndetse bibaye byiza mwayimaramo igihe kirekire, byibura hejuru y'umwaka. Ibi bigufasha kumenya umuntu bihagije, ukamenya niba uzabasha kubana nawe.

    Muri iyi ntambwe ya kabiri uba ugomba kwirinda kugwa mu mutego w'amafaranga cyangwa akazi keza umukunzi wawe afite, dore ko hari n'abamukundira umuntu umuryango avukamo cyangwa inshuti bagendana. Ibi byose ni utuntu duto tugusha abasore n'inkumi mu mutego wo gushaka abo batazi.

    ●Ni byiza kandi kumenya icyatumye agukunda, ugashakisha ayo makuru buhoro buhoro kandi mu bwenge ku buryo utabimubaza. N'ubwo utabimubaza, ushobora kubimenya bivuye ku nshuti cyangwa umuvandimwe we. Ikindi ugomba kumenya niba afite ababyeyi, kuko muri iyi ntambwe niho ugomba kubamenya nabo bakakumenya.

    Icyitonderwa: ku bafite ababyeyi ugomba kumenya uko abubaha, kuko agaciro abaha kakwereka byibura 70% y'ako yaguha nawe uramutse ugeze mu rugo. Niba afite ubushobozi kubarusha, ni byiza kumenya ko hari icyo abafasha kuko nawe bizagufasha kumenya umutima w'impuhwe kuri we aho ugarukira. Ikindi, ugomba kumenya niba ari umunyakuri muri bagenzi be, ukamenya uko akoresha amafranga: niba asesagura cyangwa ayakoresha neza.

    Source : https://yegob.rw/urashaka-guhitamo-umukunzi-muzabana-akaramataibi-byagufasha/

  • Ibyo Ndimbati yakoze nyuma yo kumenya ko utubari twafunguwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo inkuru yabaye kimomo ko utubari twafunguwe. Nyuma yo kumva iyi nkuru, Ndimbati abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amashusho yerekana uburyo yararimo gusezera ku gikoma kubera ko agiye gusubira ku gatama.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-ndimbati-yakoze-nyuma-yo-kumenya-ko-utubari-twafunguwe/