Blog

  • Amashyamba azabakenya-Brig Gen Muhizi avuga ku byihebe bahanganye na byo muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado zifatanyije n’igisirikare cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo zavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

    Uru rugamba rwatangiye muri Nyakanga uyu mwaka ariko byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta.

    Brig Gen Pascal Muhizi, yavuze ko bamze gutera intambwe nyuma yo gutsimbura ibyihebe mu bice bitandukanye by’umwihariko muri Mbau ahari ibirindiro bikuru.

    Ati “Twageze kuri byinshi nyuma yo kwigarurira aha ngaha. Urebye ni ho hari ibirindiro bikuru by’ibyihebe nyuma yo kubikura muri Mocimboa da Praia. Aha Mbau ni ho bigishirizaga amatwara y’idini ya Islam. Hari ubuyobozi bukuru bwa politiki n’ubw’ingabo, cyari ikigo gikomeye.”

    Yavuze ko nyuma yo kubotsa igitutu bahise bahungira mu mashyamba ku buryo urugamba runini rusa n’urwarangiriye ahitwa Nakitenge ahaguye ibyihebe 12 nubwo ngo urugamba rutari rworoshye.

    Ati “Kuvuga ko ari urugamba rwari rworoshye umuntu yaba yibeshye, ahubwo bahuye n’ingabo zikomeye, zizi kurwana, baragerageje basanga bitashoboka, intambara yari ikomeye. Ubundi mu mirwanire yabo ntibarwanira aho batuye. Aho barwaniye cyane ni muri Nakitenge mu bilometero 14, imbaraga nyinshi bakoreshaga kwari ukugira ngo tutagera hano [Mbau].”

    Yongeyeho ati “Mu gutakaza Mbau, basigaye mu mashyamba, azabakenya cyangwa banapfiremo kuko n’ubu ntituboroheye kuko ibikorwa bikomeje. Bose bararorongotanye, igikuru ni uko bavuye muri iki gice twari turimo, bambutse umugezi uri mu bilometero 20 uvuye aha.”

    Yavuze ko hari amazina y’abayobozi b’uyu mutwe yamenyekanye arimo nka Bin Omar, uyu akaba ari we wari ubakuriye atuye Mbau.

    Kuri ubu ingabo za SADC ziri mu bice bya Macomia ni zo zifite akazi gakomeye ko kubakumirira hakurya iyo mu gihe utundi duce twamaze gutekana.

    Brig Gen Muhizi yavuze ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique byerekanye ko ingabo za Afurika zikwiye kugirana ubufatanye ntizibe iz’igihugu runaka gusa zirebera igihe abaturanyi bari mu kaga cyangwa bakeneye ubufasha.

    Ati “Abantu bakwiye kubireberaho ko mu gihe umuturanyi ari mu kaga akwiriye gutabarwa nk’uko u Rwanda rusanzwe rubigenza. Birakwiye ko hatagira igihugu gihura n’akaga nk’uko iki [Mozambique] cyari cyahuye n’ikibazo, bagire umutekano usesuye muri rusange. N’abandi bakwiye kubyumva ku buryo batanga ubufasha ari na byo twakoze.”


    source : https://ift.tt/3zH0tfh

  • Ikipe yo mu Cyiciro cya 2 mu Rwanda yirukanye umutoza imuziza UBUTINGANYI #rwanda #RwOT

    Ibaruwa y’ubuyobozi bw’iyi kipe, ivuga ko uyu mutoza witwa Mushimiyimana Eric yabaye ahagaritswe.

    Iyi baruwa yanditswe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, itangira igira iti 'nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ucyekwaho cy’ubutinganyi kidahesha icyubahiro ikipe nawe ubwawe kandi bikaba bikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo.”

    ikomeza igira iti “Nyuma yo kugezwaho impungenge z’abakinnyi bamwe na bamwe, tumaze kubiganiraho nka komite nyobozi twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe kukazi nk’umutoza mukuru wa United Stars FC -Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza ku kibazo cy’ubutinganyi bwibasiye ikipe ucyekwaho nk’uko bikomeje kugaragazwa n’abakinnyi mubereye umutoza.”

    Mu butumwa yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, Mushimiyimana Eric wasabwe guhita ashyira mu bikorwa ibyo yabwiwe mu ibaruwa, yagize ati ” Byari byiza gusangira ibihe byiza namwe bahungu, mwarakoze cyane mwese. Abo tutabanye neza muzanyihanganire. Mu by’ukuri nabakundaga cyane mwese kandi nizeye ko muzagera aho mwifuza. Amahirwe masa ku rugendo rwanyu rwo gukina, amahirwe masa kuri United Stars FC. Imana ibahe umugisha. Murabeho.”

    Abakinnyi 10 ba United Stars barimo Kapiteni wabo, Siborugira Janvier, banditse ibaruwa ndetse barasinya, bavuga ko ibivugwa ku mutoza wabo, Mushimiyimana Eric ukekwaho ubutinganyi, bo batigeze babikorerwa.

    Mu mikino ibiri yari amaze gutoza harimo uwo yanganyije na Esperance FC ibitego 2-2 ndetse n’uwo yatsinzwemo na UR FC ibitego 2-1.

    United Stars FC iri mu Itsinda C rya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri hamwe na Vision FC, Espérance FC, UR FC na Vision Jeunesse Nouvelle FC.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Ikipe-yo-mu-Cyiciro-cya-2-mu-Rwanda-yirukanye-umutoza-imuziza-UBUTINGANYI

  • RIB yataye muri yombi abagabo babiri bafatanywe ihembe ry' inzovu #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kugurisha ihembe ry' inzovu mu buryo butemewe n' amategeko.

    Aba bafashwe na RIB harimo ufite imyaka 65 y'amavuko n'undi wa 32 bafatanywe ihembe ry'inzovu.

    Amakuru dukura kuri Igihe.com avuga ko abo bagabo ari abo mu Murenge wa Busogo wo mu Karere ka Musanze , bafatanywe ihembe ry'inzovu rifite agaciro k'ibihumbi 600 000Frw bakaba bakurikiranyweho icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 5-7 n'ihazabu ya Miliyoni 5 Frw.

    Barimo kandi umwe wari wahaniwe icyaha nk'iki kuko yari yafunguwe muri Mata uyu mwaka nyuma yo kurangiza igihano cy'imyaka ibiri n'igice yari yakatiwe azira gucuruza impu n'amahembe by'inyamaswa.

    Aba bagabo ubu bari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rubakurikiranyeho ibyaha birimo kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw'inyamaswa bukomye, ubu bacumbikiwe station ya Busogo kugira ngo hakorwe iperereza.

    RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha cyo guhiga cyangwa gucuruza ibitemewe n'amategeko, inibutsa kandi abantu ko ari icyaha gihanwa n'amategeko dore ko hari abakunze ku byishoramo batazi ko bigize icyaha.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI?

    Ingingo ya 58 y' itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije, iteganya ko uwakoze icyaha kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa akabihamywa n'inkiko ahabwa Igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 5,000,000 FRW ariko atarenze 7,000,000 FRW.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/25/rib-yataye-muri-yombi-abagabo-babiri-bafatanywe-ihembe-ry-inzovu/

  • Buri munsi mba ngomba kubasezerera, n’ubu hari abari bugende – Masudi Djuma #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma avuga ko hari abakinnyi agomba guhita asezerera mu myitozo y’iyi kipe agaha amahirwe abandi bakaza kugerageza amahirwe yabo.

    Ibi yabitangaje nyuma yo kubona urwego rwa bamwe mu bakinnyi bari mu igeragezwa mu mukino wa gicuti Rayon Sports yaraye itsinzemo Musanze FC 1-0 cya Onana ukomoka muri Cameroon.

    Avuga ko ikipe ye atarayibona neza ko ari ukubaka, ndetse ko na bamwe mu bakinnyi baza mu igeragezwa baba batari ku rwego rwiza.

    Ati “Ni ukubaka, ntabwo wakubaka inzu ngo mu minsi ibiri ihite yuzura, hari ibintu byiza twabonye hari n’ibibi cyane ku bantu baza uyu munsi abandi bakaza ejo(mu igeragezwa), ikindi usanga abenshi baza gukora igeragezwa nta myitizo bakoraga, bakoraga imyito ku giti cyabo, ugasanga ya myitozo ya rusange agomba gukora aje kuyikorera muri Rayon Sports, kandi icyo gihe ntacyo dufite. Ibitameze neza navugaga ni ukumenyerana nta kindi.”

    Avuga ko nyuma y’uyu mukino hari abakinnyi agomba gusezerera kuko buri munsi aba agomba kugira abo asezerera.

    Ati “Ndakuramo, ndakuramo abandi, buri munsi ngomba gukuramo nkagira abo nsezerera. Nsinkubwira ngo ndakuramo bangahe ariko hari abari bugende.”

    Masudi Djuma avuga ko bazakomeza gutanga amahirwe ku bakinnyi kugeza babonye ikipe bifuza, iyi kipe ikaba itegereje abakinnyi babiri umwe ukomoka muri Senegal n’umunya-Cameroun bagomba gutangira imyitozo ku wa Mbere nabo bagakora igeragezwa.

    Masudi avuga ko hari abakinnyi agomba guhita asezerera

    Bamwe mu bakinnyi baza mu igeragezwa ntibari ku rwego Rayon Sports yifuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/buri-munsi-mba-ngomba-kubasezerera-n-ubu-hari-abari-bugende-masudi-djuma

  • Umutoza mu Rwanda yahagaritswe ku kazi kubera ubutinganyi #rwanda #RwOT

    Mushimiyimana Eric, umutoza w’ikipe ya United Stars-Ruhango yahagaritswe ku mirimo ye kubera ubutinganyi.

    Mu ibaruwa yasinyweho na perezida w’iyi kipe, Ngendahayo Vedaste, yamenyesheje umutoza ko yahagaritswe kubera iperereza arimo gukorwaho ku butinganyi buvugwa muri iyi kipe.

    Ati “Bwana Mushimiyimana Eric, mu izina rya Komite Nyobozi ya United Stars-Ruhango, nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ucyekwaho kidahesha icyubahiro ikipe na we ubwawe kandi kikaba gikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twgaira ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo.”

    “Nyuma yo kugezwaho impungenge z’abakinnyi bamwe na bamwe, tumaze kubiganiraho nka Komite Nyobozi twagira ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe ku kazi nk’umutoza mukuru wa United Stars-Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza ku kibazo cy’ubutinganyi bwibasiye ikipe ukekwaho nk’uko bikomeje kugaragazwa n’abakinnyi ubereye umutoza. Ibi usabwe kubyubahiriza ukimara kubona iyi baruwa.”

    Uyu mutoza watozaga iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri, ahagaritswe nyuma yo kuyitoza imikino 2, uwo banganyijemo na Esperence 2-2, n’uwo baraye batsinzwemo na UR Huye 2-1.

    Yahagaritswe kubera ubutinganyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-mu-rwanda-yahagaritswe-ku-kazi-kubera-ubutinganyi

  • Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wo muri Maroc #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gusinyisha Lahssaine Ayoub nk’intizanyo, akomoka muri Maroc aho yakiniraga ikipe ya Raja Casablanca.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21 akaba akina mu kibuga hagati, ni umukinnyi wakuriye mu bato b’iyi kipe.

    Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko uyu mukinnyi azaba ari umukinnyi wayo mu mwaka utaha w’imikino.

    Ibi bikaba ari bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca muri Nyakanga 2021.

    Rayon Sports ikaba ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino utaha, uretse uyu mukinnyi iyi kipe ikaba ifite umubare mwinshi w’abakinnyi bari mu igeragezwa.

    Lahssaine Ayoub yamaze gusinya amasezerano nk’intizanyo ya Raja Casablanca muri Rayon Sports

    Ni umukinnyi wazamukiye mu bato ba Raja

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasinyishije-umukinnyi-wo-muri-maroc

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1.Miss Nishimwe Naomie

    2.Kate Bashabe

    3.Yolo The Queen

    4.Sacha Kate

    5.Miss Ingabire Grace

    6.Miss Mutesi Jolly

    7.Miss Umucyeza Pamella

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-58588

  • Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy'Isi #rwanda #RwOT

    Mu ijonjora rya kabiri ryo guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi kizaba umwaka utaha mu gihugu cya Costa Rica mu bagore bari munsi y'imyaka 20, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yaraye itsindiwe kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ibitego bine ku busa mu mukino ubanza wo guhatanira gukina igikombe

    Ikipe y'igihugu ya Ethiopie niyo yatangiye neza muri uyu mukino kuko ubwo hari ku munota wa 20 nibwo Redit Assresahagn Matios yafunguraga amazamu ndetse aza kongera kubona ikindi gitego cya kabiri ubwo hari ku munota wa 27

    .

    Iyi kipe y'abangavu ba Ethiopie yakomeje gusatira u Rwanda, gusa Amavubi akomeza kwihagararaho kugeza ubwo amakipe yombi yagiye ku ruhuka bikiri ibitego bibiri ku busa.

    Bavuye kuruhuka mu gice cya kabiri, ikipe ya Ethiopie yakomeje kwiharira uyu mukino kugeza ubwo hari ku munota wa 55, Aregash Kalsa Tadesse atsinda igitego cya gatatu cy'iyi kipe.

    Nyuma y'iminota itandatu gusa, ubwo hari ku munota wa 61 w'umukino Ethipie yongeye gutsindaga igitego cyayo cya kane cyinjijwe na Turist Lema Tone, bityo umukino urangira ari ibyo bitego bine bya Ethiopie ku busa bw'u Rwanda.

    Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw'u Rwanda: Mutuyimana Elizabeth , Uzayisenga Lydia , Iranzi Benitha, Ntakobanjila Salama Nelly, Ingabire Aline, Niyonshuti Emerance, Usanase Zawadi , Izabayo Clemence, Uwase Mireille, Niyonsaba Diane na Mukaruzagira Jeannette .

    Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Ethiopia: Eyerusalem Lorato Loh, Betlehem Bekele Chumo,Nardos Getenet Mekonnen,Berka Amare Dagne,Rediet Assresahagn Matios, Genet Hailu Haydebo, Aregash Kalsa Tadesse, Turist Lema Tone, Mesay Temesgen Tanga, Bizuayehu Aymeku na Meadin Sehilu Amedu.

    The post Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy'Isi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yabatarengeje-imyaka-20-mu-bagore-yatsinzwe-na-ethiopie-ibitego-4-0-mu-mukino-wo-guhatanira-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yabatarengeje-imyaka-20-mu-bagore-yatsinzwe-na-ethiopie-ibitego-4-0-mu-mukino-wo-guhatanira-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi

  • Dj Iraa yavamo umuzamu mwiza! Anita Pendo, Gitego na Dj Iraa bacongeye ruhago muri Studio (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki ya 24 Nzeri 2021 nibwo habaye ikiganiro Friday Flight kimaze kumenyerwa nk'ikiganiro cy'inyidagaduro. Muri iki kiganiro, Dj Iraa, Anita Pendo ndetse na Gitego baje bambaye imyenda y'amakipe ya PSG na Arsenal.

    Anita Pendo, Dj Iraa na Gitego bacongeye ruhago muri studio ndetse Dj Iraa ananyuzamo akora akazi k'umuzamu aho yafataga imipira yari itewe na Gitego.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/dj-iraa-yavamo-umuzamu-mwiza-anita-pendo-gitego-na-dj-iraa-bacongeye-ruhago-muri-studio-amafoto/

  • Amafoto y'abanyarwandakazi yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muriki cyumweru turimo kugana ku musozo abanyarwandakazi batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abanyarwandakazi yabiciye bigacika kuri instagram muriki cyumweru.

    1. Sacha Kate

    2. Kate Bashabe

    3. Miss Ishimwe Naomie

    4. Yolo The Queen

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabanyarwandakazi-yabiciye-bigacika-kuri-instagram-muri-iki-cyumweru/