Blog

  • Abantu 28 barimo umuhanzi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bose uko ari 28 bafatiwe mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, mu rugo rw’uwitwa Jean D’amour Mutangana ahari habereye ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umuhanzi Odon Nizeyimana umenyerewe nka Khalfan, ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021.

    Ngo ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Khalfan byari byabanje kubera mu kabari, nyuma amasaha yo guhagarika ingendo yegereje, abari babyitabiriye bajya kubikomereza mu rugo ibizwi nka “After party” ari nabwo polisi yabagwaga gitumo igasanga basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.

    Umuhanzi Khalfan wari wagize isabukuru y’amavuko uterura ngo yemere ko aho bafatiwe bari mu birori yari yateguye, kuko avuga ko nyuma y’igihe cyari gishize utubari tudakora abantu bari bakumburanye, akaba ari muri urwo rwego bafashwemo bavuye kunywera mu kabari, bagafatwa bari babanje kugeza bagenzi babo mu rugo, amasaha yo gutaha akahabafatira.

    Ati “Twari abashuti turi kugenda tudeposa bamwe na bamwe, ariko tubanza kwinjira ngo dusuhuze umwe mu bo twari turi kumwe, nyuma n’uko byagenze, ntabwo ari ibirori nanjye ntabwo nyobewe y’uko ibirori bitemewe, ndatekereza ko ikosa riberaho kurikosora, kuba ndi ahangaha nuko narenze ku mabwiriza kandi ikindi n’ukugerageza kugabanya ibyishimo ntibiturenge, urabona ubu ngubu utubari twafunguye, ushobora kuba wanywa icupa ukibagirwa inshingano, tunywe mu rugero”.

    Nubwo Karifani atemera ko yari yakoresheje ibirori, Vanessa Umulisa bafatanywe, avuga ko yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umuhanzi ukomeye mu Rwanda.

    Ati “Impamvu ndi hano nuko nafashwe amasaha arenzeho gatoya, twari turi mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umushuti wacu witwa Karifani, twafatiwe mu nzu amasaha yo guhagarika ingendo (Curfew) amaze kurengaho gatoya, ikosa ryanjye n’ukubera ko narengeje amasaha ya curfew, muri macye sinibutse kureba ku isaha amasaha aramfata mbigwamo gutyo, hamwe n’irindi kosa ryuko twari benshi munzu abandi bari hanze ariko ntabwo nari mbizi”.

    Abafashwe bose n’urubyiruko ruri mu kigero kiri hagati y’imyaka 22 na 35, igice kinini n’ubundi cy’abantu bakunze gukerensa covid-19, kuko harimo kugeza nubu abatemera ko ibaho, kandi yanahitana umuntu, ugasanga aribo kenshi bakunze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, avuga ko kuva aho amabwiriza mashya aheruka gusohokera yo kwirinda covid-19 asohokeye, abantu babyumvishe ukundi, bikaba bisa nkaho byabahaye ubutumwa bwo kudohoka.

    Ati “Abantu barimo kugenda barenga ku mabwiriza ndetse na n’iminsi myinshi irashira asohotse, ibyo bivuze rero yuko abantu ntibadahinduka bakareka kudohoka kuri ako kageni, bashobora kuba bakwiteza ibibazo, kuko bari buhure n’ibihano, polisi irabafata ntabwo izabyihanganira, turakorana n’izindi nzego ku buryo tubigenzura, icya kabiri bakuramo n’ibindi byago byo kuba bakwandura covid-19, icya gatatu kireba igihugu cyose, nuko byadusubiza inyuma, hakaba hafatwa ibindi byemezo bikarishye kubera ko abantu banduye, imibare ikiyongera cyangwa se impfu zikomoka kuri icyo cyorezo zikiyongera”.

    Polisi iributsa abantu bakora ibirori ko hari inzira bigombwa kunyuramo, kuko bagomba kubimenyesha inzego nkuko bisabwa, bagomba kandi kuba bipimishije covid-19 kandi bakubahiriza n’amabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19.

    source : https://ift.tt/3m2krfG

  • Rulindo:amarira y'umwana ufite ururimi rwuzuye akanwa||Abaganga byabateye ubwoba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari umuririmbyi waririmbye ati 'ni iki watanze kugirango ube ukirinzwe mwana wa Adamu?' Nibyo koko nta muntu numwe utifuza kubaho yishimye kandi atekanye.Muri iyi nkuru yacu tugiye kubagezaho ibyabaye kuri uyu mwana w'umuhungu wo mu karere ka Rulindo ,usigaye yarihebye bitewe n'uburwayi bwamufashe mu kanwa akaba atakibasha no kurya.Ni indwara yateye ubwoba abaganga benshi.

    Ni umwana witwa Kwizera ,utuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo.Uyu mwana wimyaka 16 y'amavuko ubwo yasurwaga na Afrimax Tv yagaragaje agahinda gakomeye afite nyuma yo gufatwa nubu burwayi ,butuma atakibasha kujya aho abandi bari kuko bamutoteza bakamubwira ko agiye gupfa aribyo bituma na we yarihebye agasaba Imana ngo imuruhure.

    Claudine mama w'uyu mwana.

    Bigoranye Kwizera yemeye kuganira n'umunyamakuru, dore ko aba adashaka umuntu wamuvugisha.Yavuze ko ubu burwayi bwe bwaje ari agaheri gato kaza kubyimba kavamo inyama nini yuzuye mu kanwa aho wagirango afite indimi ebyiri.Uyu mwana avuga ko bagiye kumuvuza mu bitaro bitandukanye birimo ibya Kinihira, CHUK, n'ibitaro bya Gisirikare i Kanombe ariko ntibabone uburwayi afite.Avuga ko yaretse ishuri kubera ko abanyeshuri bamuzomeraga ngo ajunditse inyama, ndetse rimwe na rimwe yajya no ku zuba umutwe ukamurya akazengera.

    Kwizera yakomeje avuga ko yumva yaranze abantu kuko bamutoteza,bamubwira ko asigaje gupfa ndetse na we yareba akabona nta ejo he heza hahari mu gihe agifite ubu burwayi akumva icyaba cyiza ari ukwipfira.

    Mama wa Kwizera witwa Claudine mu gahinda kenshi yavuze ko umuryango wabo ubayeho nabi, nyuma yubu burwayi bwumwana wabo.Ati:' uyu ni we mfura yanjye namubyaye nziko azambera umuhungu mwiza…tubayeho nabi aba ashaka kurya ibiryo by'isosi kuko ntabasha guhekenya, ariko nabyo kubibona biragoye'.

    Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko bategereje icyo i Kanombe bazabasubiza nubwo na ho kugerayo bibagora.Avuga ko iyo bahawe rendez vous yo kwa muganga, rimwe na rimwe barara mu nzira kubera kubura amafaranga y'itike.Ubu burwayi bwa Kwizera bwabereye amayobera abaganga ndetse hari aho bagiye bajya kumuvuriza bakagira ubwoba bakabasezerera bababwira ko batashobora kumuvura.

    Claudine asaba umugiraneza kumufasha akabasha kuvuza umwana we na we akazamugirira akamaro mu gihe kizaza.Uwifuza kumufasha yakoresha iyi numero ya telefoni:+250786336206

    Source : https://yegob.rw/rulindoamarira-yumwana-ufite-ururimi-rwuzuye-akanwaabaganga-byabateye-ubwoba/

  • Perezida Paul Kagame asoje uruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriye muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Imbere ya Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi, Ingabo za Mozambique zakoze akarasisi mu muhango wo kwizihiza Umunsi w'Ingabo muri icyo gihugu wabereye kuri Stade ya Pemba.

    Muri aka karasisi hanerekanywe ibikoresho by'intambara birimo imodoka n'indege bya gisirikare.

    Mbere y'aho abakuru b'ibihugu byombi bari babanje kugirana ikiganiro n'abanyamakuru cyibanze ku mubano mwiza w'ibihugu byombi byatabaranye aho bikenewe.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagiye gutanga umusanzu warwo nk'igihugu cya Afurika gishakira ineza umugabane, rugenda rugiye gutabara igihugu cy'inshuti nyuma yo kwitabazwa.

    Yavuze ko kubera iyo mpamvu ingabo z'u Rwanda zitari muri icyo gihugu ku
    bw'impanuka, ari nayo mpamvu zikora ibishoboka byose ngo ubutumwa bwazijyanye busohozwe neza, ikibazo kirangire.

    Ati 'Ingabo z'u Rwanda ntabwo ziri muri Mozambique ku bw'impanuka, zaratumiwe kandi zatumiwe gufatanya na bagenzi bacu bo muri Mozambique ngo bakemure ikibazo. Nta n'umwe wakwifuza ko ibi bibazo bikomeza kuba hano, niko natwe tudashaka kuhaguma burundu, twizeye ko ikibazo turi gufatanya gukemura hano muri Mozambique nacyo kitazahaguma burundu.'

    Perezida Kagame yavuze ko ingabo z'u Rwanda zitagiye kurinda umushinga cyangwa umutungo w'umuntu runaka muri Mozambike, ahubwo bagiye gufasha kugarura umutekano mu gihugu.

    Ibi yabigarutseho nyuma y'ibihuha byavugaga ko Ingabo z'u Rwanda zagiye kurinda ibikorwa bya sosiyete y'Abafaransa, Total Energies, byakomwe mu nkokora n'ibitero by'iterabwoba muri Cabo Delgado.

    Ati 'Ntabwo twaje hano gushakira umutekano umushinga runaka cyangwa umutungo w'umuntu, twaje hano kugarura ituze ry'igihugu muri aka gace ka Cabo Delgado, nibyo turi gukora. Ibindi byasabwa, ni umukoro wa Mozambique.'

    Perezida Nyusi wa Mozambique yongeye gushima ubufasha ingabo z'u Rwanda zahaye iz'igihugu cye mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado, avuga ko ibikorwa bikomeje kugira ngo abari baravuye mu byabo babisubiremo.

    Abanyamakuru bamubajije impamvu byafashe igihe kinini ngo Mozambique yitabaze amahanga arimo n'u Rwanda mu kurwanya ibyihebe, avuga ko babanje gukora isesengura ry'uburyo ikibazo giteye.

    Ati 'Igitero cya mbere cyabaye mu 2017 ariko ibimenyetso twari twaratangiye kubibona guhera mu 2012 cyane cyane muri kariya gace ka Mocimboa da Praia. Byadusabye gukora iperereza ryimbitse. Ni cyo cyari ingenzi cyane mbere yo gusaba u Rwanda, Zimbabwe cyangwa se undi, ngo tugende tuzi neza icyo baje gukora.'

    Yakomeje agira ati 'Mu 2017 ubwo ibitero byagabwaga, twatangiye tubyita amazina atandukanye ngo ni ibitero, inyeshyamba kugeza ubwo tuje kubona ko ari iterabwoba. Twabanje kurwana nabyo ngo turebe ko uburyo bw'ibiganiro dusanzwe dukoresha bushoboka, bigera aho tubona ko bidashoboka.'

    Perezida Nyusi yavuze ko muri uko kwiga ku kibazo, aribwo baje gusanga ko bakeneye ubufasha bw'ibindi bihugu.

    Ati ' Twashakaga ko bikemuka ariko bigakemuka mu buryo bwa nyabyo , kuko iyo haza kubamo amakosa , byari kutugiraho ingaruka. Byasabye umwanya kuko iterabwoba ntiwarirwanya wenyine.'

    Perezida Nyusi yavuze ko icyo bifuza ari uko ubuzima bugaruka muri Cabo Delgado, imishinga y'iterambere irimo n'uwa Total igasubukurwa, abaturage bakagezwaho ibikorwaremezo bagatera imbere.

    Kuva mu 2017 ubwo Intara ya Cabo Delgado yibasirwaga n'ibyihebe, abasaga 3000 bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

    Iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika cyoherejwemo Ingabo z'u Rwanda n'Abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y'iterabwoba no kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-paul-kagame-asoje-uruzinduko-rw-iminsi-ibiri-yagiriye-muri-mozambique

  • Biravugwa ko Theoneste Bagosora yapfiriye muri Gereza #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Colonel Theoneste Bagosora witwa Achille Bagosora yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko Se yapfuye, amwifuriza iruhuko ridashira.

    Ni ubutumwa yashyizwe kuri Facebook arandika ati' RIP Papa' bivuze ngo “Rest In Peace Papa cyangwa ruhukira mu mahoro papa”.

    Nta bindi Achille Bagosora yongeyeho.

    Théoneste Bagosora yari asanzwe afungiwe muri Mali. Akaba yari amaze igihe arwaye.

    Urukiko mpuzamahanga ICTR rwari rwamukatiye gufungwa burundu ahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi arajurira akatirwa gufungwa imyaka 35 ibarwa uhereye muri 1996. Kuva 01/7/2012 yari afungiye muri Mali.

    Bagosora ntazibagirana kubera amagambo yavuze ko agiye gutegura imperuka ku Batutsi ubwo amasezerano ya Arusha yari asinywe.

    Théoneste Bagosora yavukiye mu cyahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Seminari Ntoya ya Nyundo, yinjiye mu ishuri ry'abasirikare b'abofisiye ry'i Kigali muri Promotion ya 3 mu 1962. Yasohotse muri iryo shuri ari Sous-Lieutenant mu 1964.

    Yakoze akazi mu mitwe myinshi y'ingabo z'u Rwanda zikitwa Garde Nationale, na nyuma zimaze kwitwa Armée Rwandaise. Twavuga nka: Ikigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera, Compagnie Kigali, Compagnie Police Militaire, n'ikigo cya Muhima yategekaga mu 1973.

    Amaze kurangiza amasomo ye mu Ishuri ryigisha iby'intambara ry' i Paris mu Bufaransa (Ecole de Guerre) aho yakuye Brevet d'Etudes Militaires Supérieures (BEMS) mu 1984, yoherejwe gukora muri Ministre y'ingabo. Mu 1988 yabaye umukuru w'ikigo cya gisirikare cya Kanombe ndetse na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege) nyuma y'iyicwa rya Nyakwigendera Colonel Stanislas Mayuya.

    Ni kuri uwo mwanya yagiriyeho imyaka yo gusezererwa mu ngabo ava mu ngabo mu 1992.

    Mu masezerano hagati y'amashyaka kugira ngo hageho Leta y'inzibacyuho mu 1992 yagizwe Directeur de Cabinet muri Minisiteri y'ingabo, iyo Minisiteri ikaba yari yahawe ishyaka rya MRND, n'ukuvuga ko mu 1994 yari umusivire.

    Yafatiwe mu gihugu cya Cameroun mu 1996 yoherezwa Arusha mu 1997 ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Yahakanye ibyaha byose aregwa.

    Yahanaguweho ibyaha byo gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi, ahubwo rumuhamya icyaha cy'uko, nk'umuntu wari ukuriye ministeri y'ingabo muri icyo gihe, atashoboye gukumira ubwo bwicanyi cyangwa ngo ahane ababukoze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/biravugwa-ko-theoneste-bagosora-yapfiriye-muri-gereza

  • Bagosora Theoneste uri ku isonga mu bateguye Jenoside yapfuye #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rwa Bagosora yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga z’abantu banyuranye barimo n’umwana we witwa Achille Bagosora.

    Mu butumwa yanyujije kuri Facebool, uyu Achille Bagosora yagize ati 'Ruhukira mu mahoro Papa.'

    Umwe mu bakurikirana amakuru y’abantu bahamwe Jenoside na ruriya rukiko uba mu gihugu kimwe cyo ku Mugabane w’u Burayi yemereye UKWEZI ko uyu wahoze ari umusirikare ukomeye Col Bagosora koko yapfuye.

    Avuga ko mu Banyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi nta yindi nkuru iri kuvugwa atari urupfu rw’uyu mugabo wagize uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Gusa ntayandi makuru arambuye yatangajwe. Yaba urwego rwasigariyeho ICTR/TPIR ruzwi nka IRMCT ntacyo ruratangaza kuri uru rupfu.

    Col Bagosora wari warakatiwe gufungwa imyaka 35, yari aherutse gusaba kurekurwa gusa Umucamanza Carmel Agius wa IRMCT yanze ubu busabe bwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bagosora-Theoneste-uri-ku-isonga-mu-bateguye-Jenoside-yapfuye

  • Rayon Sports yatijwe undi mukinnyi na Raja Casablanca utaha izamu #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Raja Casablanca yatije Rayon Sports undi mukinnyi ukina ataha izamu witwa Rharb Youssef nyuma yo gutizwa undi witwa Ait Lahaissane.

    Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo yavuze ko yasinyishije uyu musore w'imyaka 21 amasezerano y'umwaka umwe.

    Yagize iti “Tunejejwe no kubamenyesha ko twarangije gusinyisha rutahizamu w'umuhanga RHARB YOUSSEF w'imyaka 21 kuva muri Raja Casablanca ku masezerano y'umwaka umwe!.”

    Ibi biri mu bufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja burimo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports FC, ikanayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z'iyi kipe yaboneye izuba i Nyanza no kujya zikina imikino ya gicuti, ibijyanye n'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Raja Casablanca ni yo kipe ikunzwe na benshi muri Maroc. Ni yo ibitse igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo 'CAF Confederation Cup' cya 2020/21.

    Ibitse ibikombe 12 bya shampiyona, bitatu bya CAF Champions League, bibiri bya CAF Confederation Cup. Ibitse ibikombe birenga 31 byose hamwe harimo n'ibindi yagiye yegukana.

    Rayon Sports FC yagiranye na Raja Casablanca amasezerano y'ubufatanye bw'imyaka itanu.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatijwe-undi-mukinnyi-na-raja-casablanca-utaha-izamu

  • Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Maroc #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwakira Lahssaine Ayoub nk’intizanyo ya Raja Casablanca muri Rayon Sports, iyi kipe yamaze gusinyisha rutahizamu wakiniraga iyi kipe ya Raja Casablanca amasezerano y’umwaka umwe.

    Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha umwaka umwe, rutahizamu Rharb Youssef wakiniraga Raja Casablanca.

    Uyu musore w’imyaka 21, akaba abaye umukinnyi w’umunya-Maroc iyi kipe isinyishije, ni nyuma yo gutizwa Lahssaine Ayoub ukina mu kibuga hagati.

    Ibi bikaba ari bimwe mu bikubiye mu masezerano ikipe ya Rayon Sports yagiranye na Raja Casablanca aho bumvikanye ko amakipe yombi ashobora gutizanya abakinnyi, ashobora guhana abakinnyi n’ibindi.

    🆕📝
    We are thrilled to announce that we have completed the signing of talented striker RHARB YOUSSEF, 21 from @RCAofficiel on a one-year contract!.

    Welcome on board YOUSSEF🔥⚽#Gikundiro | #OneTeamOneDream pic.twitter.com/8gssb1zfBn

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) September 25, 2021

    Rharb Youssef ni rutahizamu mushya wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yamaze-gusinyisha-rutahizamu-ukomoka-muri-maroc

  • Umuherwe wa 2 ku isi Elon Musk nawe ari mu nzira zo gutandukana n'umugore we #rwanda #RwOT

    Uyu muherwe nyiri SpaceX na Tesla CEO yabwiye Page Six ko nubwo we n'uyu mugore we usanzwe ari umuhanzi mu njyana ya Pop batakibana mu nzu imwe kubera akazi bakora.

    Uyu muherwe yavuze ko we n'umugore we basa nk'abatari kumwe gusa Grimes ntaragira icyo atangaza ku mibanire ye na Mr Musk.

    Aba batangiye gukundana mu 2018 babyara umwana wabo wa mbere witwa X Æ A-Xii, muri Gicurasi umwaka ushize.

    Bwana Musk yavuze ko bombi bafite intego yo gukomeza kurera umwana wabo.

    Bwana Musk yabwiye Page 6 ati: “Ahanini akazi kanjye muri SpaceX na Tesla karansaba kuba muri Texas cyangwa gutembera mu mahanga kandi akazi ke ni muri LA.” “Ubu ari kumwe nanjye mu gihe Baby X ari mu cyumba byegeranye.”

    Aba bombi baheruka kugaragara bari kumwe muri Met Gala mu ntangiriro zuku kwezi. Grimes yaciyekuri tapi itukura wenyine ariko yahuye na mugenzi we w'umuherwe imbere muri ibyo birori.

    Bwana Musk mbere yari yarashakanye n'umwanditsi wo muri Kanada Justine Wilson, babyarana abahungu batanu: impanga Griffin na Xavier w'imyaka 17, na batatu Damian, Saxon na Kai w'imyaka 15.

    Yashakanye kandi inshuro ebyiri n'umukinnyi wa filime wa Westworld witwa Talulah Riley. Bashyingiranywe bwa mbere mu 2010 ariko baratandukana muri 2012. Biyunze nyuma y'umwaka barongera barashakana muri 2013, mbere yo kongera gutandukana muri 2016.

    Muri uyu mwaka wa 2021 nibwo umuherwe Bill Gates nawe yatandukanye n' umugore we. Nanone umukire wa mbere ku isi Jeff Bezos nawe yatandukanye n' umugore we muri 2019.

    Abakire 3 bakomeye ku isi bamaze gutandukana nabo bashakanye mu myaka 2 ishize.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuherwe-wa-2-ku-isi-elon-musk-nawe-ari-mu-nzira-zo-gutandukana-n-umugore-we

  • Menya ibintu 3 utari uzi ushyira mu maso bikangiza uruhu rwawe #rwanda #RwOT

    Umuti wo koza amenyo

    Usanga abantu bamwe iyo barwaye ibiheri bashyiraho umuti wo koza amenyo ngo bikire cyane cyane ku biheri binini. Kuri bamwe birakira bikanuma vuba ariko kuko umuti woza amaenyo utagewe gukoreshwa ku ruhu, haba harimo ibiwugize byinshi uruhu rudashobora kwihanganira.

    Niho uzasanga nyunma yo gukira ibiheri uruhu rwumirana cyane. Ni ingenzi rero gukoresha uburyo burndi nko gukubaho tungurusmu kurusha kwimenyereza ko uzajya wisiga umuti wagenewe koza amenyo.

    Amazi ashyushye

    Ubusanzwe ku mubiri amazi ashyushye ni meza kuko atuma imitsi ikora neza n'umuntu akumva aruhutse neza. Gusa ku ruhu rwo mu maso ho aya mazi ashobora kukwangiza kuko yatuma uruhu rubura amazi rukumirana. Ibyo bitandukanye no kwiyuka ukoresheje amazi ashyushye kuko byo bizibura utwenge tw'uruhu.

    Amavuta yagenewe gusigwa ahandi

    Abantu bamwe bafata amavuta yagenwe kwisiga ahandi ku ruhu nko ku mubiri usanzwe no mu mutwe bakayakoresha no mu maso. Mu maso yagomba kugira amavuta yaho yihariye ajyanye n'imiterere y'uruhu rwaho. Si byiza kuba wafata amavuta yagenwe koroshya intoki n'ibirenge ngo uyasige mu maso ushaka ko naho horoha. Uruhu rwo ku birenge ruba rutandukanye cyane n'uwo mu maso. Ntabwo rero bigamba gukoresha amavuta amwe mu gukemura ikibazo runaka.

    Ibi bintu bitatu usanga abenshi babyibeshyaho bakab ababikoresha mu kwivura ibibazo bafite ku ruhu rwo mu maso. Kuri bamwe bashobor ano gukira ariko bikaba byateza izindi ngaruka ku ruhu. Ni ingenzi rero kwitonder aibintu bakubwiye ng nawe wumve ko uzahita ubisiga mu maso.

    Refe:www.fyola.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/menya-ibintu-3-utari-uzi-ushyira-mu-maso-bikangiza-uruhu-rwawe

  • Itangazo: Uwitwa UWIMANA xxx, yasabye guhindura amazina akitwa UWIMANA Jean Claude #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWIMANA xxx yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UWIMANA Jean Claude mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina nuko ari amazina Yiswe n'ababyeyi.
    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-uwimana-xxx-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-uwimana-jean