Blog

  • Rulindo: Ingabo z'u Rwanda zigiye kuvura abarenga ibihumbi 10 ku buntu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangirijwe mu Bitaro bya Kinihira muri Rulindo ku itariki 23 Kamena 2025 kikaba kizamara ukwezi aho biteganyijwe ko abaturage barenga ubihumbi 10 bazavurwa.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kinihira, Dr. Ruzindana Wanyoni yavuze ko ubwo buvuzi buzibanda ku ndwara z'amagufwa, indwara zo mu myanya y'ubuhumekero, kubaga mu nda netse n'iz'imbere mu mubiri.

    Bamwe mu bahawe ubuvuzi ku ikubitiro babwiye RBA ko bishimiye uburyo bahawe iyi serivisi nta kiguzi ndetse n'abataragerwaho bafitiye icyizere inzobere zo mu Bitaro bya Gisirikare by'u Rwanda.

    Umwe yagize ati 'Si ubwa mbere baje kutuvura hano ku Bitaro bya Kinihira kandi uwo bavuye wese ataha yishimye avuga ko bamuvuye neze.'

    'Ubushize baraje bavura abantu indwara nyinshi barakira. Njye nari nacikanwe ariko ubu nizeye ko baramvura kuko mfite uburwayi butandukanye burimo ubw'amaso, amenyo n'amatwi.'

    Abaturage bitabiriye iyi gahunda bagera hafi ku 1000 bifuza ko icyo gikorwa cyajya kiba kenshi kikava ku nshuro imwe mu mwaka kikaba nka buri gihembwe kugira ngo bose babashe kugerwaho ndetse n'abahawe ubuvuzi mbere bakomeze gukurikiranwa.

    Kuvura abaturage kw'Ingabo z'u Rwanda ni igikorwa gihoraho mu rwego rwo kwegera abarwayi bo mu bitaro byo mu ntara basanzwe boherezwa mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali bitewe n'indwara zikomeye bafite ariko bakagorwa cyane no kubona amikoro.

    Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abaturage b’i Rulindo ku buntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-ingabo-z-u-rwanda-zigiye-kuvura-abarenga-ibihumbi-10-ku-buntu

  • Ingamba REB ifite mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko bakomeje kuganiriza no guhugura abafite aho bahuriye n'uburezi bose kugira ngo icyo kibazo gicike burundu mu mashuri.

    Ni mu kiganiro yatanze ubwo abakozi ba REB, abashinzwe uburezi mu Karere n'abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarimu bahagarariye abandi mu Karere ka Rubavu basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Commune Rouge.

    Dr Mbarushimana ati 'Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaragaragaye mu bigo by'amashuri. Ubu turi gukora ubukangurambaga mu barimu, tugatanga ibiganiro twibutsa abanyeshuri kugira indangagaciro zo gukunda Igihugu no kurangwa n'ubupfura no kuba umwe.'

    Dr Mbarushimana yavuze ko kenshi usanga ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri, iba yaturutse mu miryango, ari na ho yahereye asaba abarimu bigisha amateka kujya bajyana abanyeshuri gusura inzibutso za Jenosise, bagasobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwemo, uko yakozwe n'uburyo yahagaritswe.

    Mu bindi bakoze mu guhangana n'ingengebitekerezo ya Jenoside ni ukuvugurura integanyanyigisho ijyanye n'isomo ry'Amateka.

    Ikindi ni uko REB yajyanye abigisha Amateka mu itorero mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba kugira ngo bajye bigisha amateka ya nyayo, no kubongerera ubumenyi, mu buryo bwo guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu bigo by'amashuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko kuba abakozi ba REB basuye Urwibutso rwa Commune Rouge, ari isomo no ku bindi bigo bya Leta, ku bijyanye no gufasha abakozi babyo gusura inzibutso za Jenoside, mu kurushaho kumenya amateka, guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya abahana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Gusura urwibutso bakanaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni gikorwa kigaragaza ko politiki nziza yasimbuye imbi. Mbere ibigo bya Leta byabaga biri kwimakaza politiki yo gutandukanya Abanyarwanda bikangurira bamwe kwica abandi.'

    Akomeza avuga ko mu Karere ka Rubavu ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaye mu bigo bitatu by'Amashuri yo mu Mirenge ya Cyanzarwe na Gisenyi, ariko bari gukora ibishoboka byose ngo irwanywe.

    Akomeza avuga ko abanyeshuri bamaze gusobanukirwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside icyo ari cyo, kuko aho byagiye bigaragara ari abanyeshuri bagenzi babo babigaragazaga.

    Uretse kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Commune Rouge, abakozi ba REB batanze inkunga yo gufasha uru Rwibutso mu mirimo ya buri munsi, ibikoresho by'ikoranabuhanga ndetse baremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abakozi n’abayobozi ba REB basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard n’Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge

    Abakozi ba REB basobanuriwe amateka y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingamba-reb-ifite-mu-kurandura-ingengabitekerezo-ya-jenoside-mu-mashuri

  • RBC yatahuye 30% by'abarwayi ba Malaria batagannye amavuriro – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yashyizweho nyuma y'izamuka ry'imibare y'abandura malaria mu gihugu, aho kuva umwaka wa 2024 watangira, habaruwe abarwayi barenga 800.000 nk'uko bitangazwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

    Ubwo buryo bushya bugamije gukurikirana abarwaye mu ngo, gushakisha abandi baba mu rugo rumwe n'uwagaragaweho malaria bagasuzumwa nubwo bataba baragaragaje ibimenyetso byayo.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Malaria n'Indwara zititaweho muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yabwiye The New Times ko iyo hagize usanganwa malaria mu basanzwe mu ngo ahita atangira kunywa imiti.

    Muri Mata 2025, u Rwanda rwabaruye abarwayi ba Malaria bagera kuri 94000.

    Dr. Mbituyumuremyi yasobanuye ko iryo zamuka ryaturutse ahanini ku mvura nyinshi yaguye, kandi ko mu basuzumwe hagaragaye 30% bafite malaria kandi batari barigeze bagana amavuriro.

    Ati 'Mu bantu twasuzumye mu ngo, twabonye 30% bafite malaria ariko batari barigeze bagana amavuriro. Bamwe muri bo ntibari bafite n'ibimenyetso, ariko bari banduye malaria.'

    Yavuze ko ubu buryo bwatangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko bukaba bwaramaze kugera no mu tundi turere turimo Gisagara, Bugesera na Nyagatare.

    Muri Werurwe, Akarere ka Gasabo kaje ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba malaria barenga 13.000, hakurikiraho Gisagara (11.000) na Kicukiro (9.000). Muri rusange, uturere 15 muri 30 twagize 85% by'abarwaye malariya bose babonetse muri Werurwe.

    Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko iyo gahunda ituma umubare usa n'uwiyongera kuko ifasha mu gutahura abarwayi.

    Yerekanye ko zimwe mu mbogamizi bahura na zo ari ukuba hari ubwo bagera mu ngo, bakabura abantu kuko akenshi baba bagiye mu mirimo.

    Ibyo byatumye ariko akazi k'abajyanama b'ubuzima kiyongera kuko bibasaba gukomeza gukurikirana no gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa byo gusuzumwa.

    Yasabye abaturage gushyira imbaraga mu kwirinda malaria bakoresha inzitiramibu irimo umuti, bakanitabira gusiba ahari amazi adatemba ndetse no kujya kwivuza hakiri kare.

    Uburyo bushya bwo kurwanya malaria bwatangiye gutanga umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-bushya-bwo-kurwanya-malaria-bwatangiye-gutanga-umusaruro

  • Abakozi ba Umutanguha Finance Company Plc basuye Ababyeyi b'Intwaza mu Bugesera – #rwanda #RwOT

    Intwaza Kampogo Edith yashimiye cyane Umutanguha Finance Company Plc uburyo babatekerejeho bakajya gusabana na bo.

    Yagize ati 'Iyo mudusuye turanezerwa, ariko turanashimira igihugu cyacu cyadutuje aha. Tubayeho neza, byose ni ukubera ubuyobozi bwiza butuba hafi umunsi ku munsi.'

    Umuyobozi Mukuru wa Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noël, yavuze ko iki gikorwa cyatekerejwe mu rwego kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko banazirikana abarokotse kuko ari ababyeyi baba bakeneye ubasura n'ubaba hafi.

    Ati 'Ubushize twasuye urwibutso ariko ubu twavuze tuti 'reka dusure aba babyeyi b'Intwaza tubahumurize, tubereke ko turi kumwe kugira ngo badaheranwa n'ubwigunge ahubwo bumve ko duhora tubatekereza,' turi abana baza mu rugo kuko ni ababyeyi bacu.'

    Muhawenimana Noël yashimiye Leta yubakiye inzu aba babyeyi, anasaba abakozi babo kwigira ku mateka babifashijwemo n'abantu nk'Intwaza kuko zabonye byinshi.

    Ati 'Ikigo cyacu cyavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye mu 2003, abenshi bakigize ni urubyiruko rutabonye ibyabaye, rero tuba tugira ngo na rwo rujye rumenya amateka ya Jenoside.'

    Urugo rw'Impinganzima rwa Bugesera rurimo Intwaza 70, abakecuru 64 n'abasaza batandatu bose barokotse Jenoside ariko biciwe imiryango yabo yose.

    Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Umutanguha Finance Company Plc, Sibomana Innocent ari mu basuye Ababyeyi b’Intwaza batuye mu Rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera

    Umuyobozi Mukuru wa Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noël yavuze urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka mu kurushaho kubaka igihugu kizira amacakuburi

    Perezida w'Inama y'Ubutegetsi y'Umutanguha Finance Company Plc, Sibomana Innocent aganira n’Umuyobozi w’Urugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, Umuhoza Françoise

    Abakozi ba Umutanguha Finance Company Plc basuye ababyeyi b'Intwaza batuye mu Rugo rw'Impinganzima rwa Bugesera

    Ababyeyi b’Intwaza batuye mu Rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera bashimiye abakozi ba Umutanguha Finance Company Plc babasuye

    Abayobozi ba Umutanguha Finance Company bageneye impano ababyeyi b’Intwaza bo mu Rugo rw’Impinganzima rwa Bugesera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-umutanguha-finance-company-plc-basuye-ababyeyi-b-intwaza-mu-bugesera

  • RwandAir yavugutiye umuti ikibazo cy'abagenzi bayo bagizweho ingaruka no gufunga ikirere kwa Qatar – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 23 Kamena 2025 nibwo RwandAir yatangaje ko yahagaritse ingendo za Doha na Dubai, zari kuri uwo munsi ndetse n'izo kuri uyu wa Kabiri.

    Ni icyemezo cyatewe n'uko Qatar yari yafunze ikirere cyayo bitewe n'ibitero yagabweho na Iran, byibasira cyane ibigo bya gisirikare bya Amerika biri muri iki gihugu.

    Nyuma y'amasaha make Qatar yaje gutangaza ko ikirere cyayo cyongeye kuba nyabagendwa.

    Kuri uyu wa Kabiri, RwandAir yatangaje ko mu gufasha abakiliya bayo, yashyizeho uburyo bwo kwimura umunsi w'urugendo, nta mafaranga y'inyongera baciwe kuri iyi serivisi.

    Ati 'Nyuma y'ibibazo by'ingendo z'indege mu cyerekezo Doha na Dubai, ku wa 23/24 Kamena 2025, twishimiye gutangaza ko twashyizeho uburyo bwo kwimura urugendo ku bagenzi bose bagizweho ingaruka.'

    Abagenzi barebwa n'iki cyemezo bagomba kwemeza amatariki y'urugendo rwabo, ariko ntarenge tariki 30 Nzeri 2025.

    Ibigo by'indege bikora ingendo zo mu kirere bikomeje kugirwaho ingaruka n'intambara ihanganishije Iran na Israel.

    Ni ingaruka zarushijeho kwiyongera mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 23 Kamena 2025, ubwo Iran yagabaga ibitero ku bigo bya gisirikare bya Amerika biri muri Qatar nk'uburyo bwo kwihorera ku bitero ubutegetsi bwa Trump bwayigabyeho mu cyumweru gishize.

    Ku ikubitiro ibigo by'indege bya Qatar Airways na United Arab Emirates byahise bitangaza ko byahagaritse ingendo kuko Qatar yari yafunze ikirere cyayo, ariko nyuma ziza gusubukurwa.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Air India yo yatangaje ko yabaye ihagaritse ingendo zose zijya mu Burasirazuba bwo hagati, Amerika ya Ruguru ndetse n'u Burayi, mu gihe itegereje kureba aho ibintu bigana.

    Ibi bitero kandi byatumye Singapore Airlines ihagarika ingendo za Singapore-Dubai zari kuri uyu wa Kabiri ndetse no ku wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025.

    RwandAir yashyizeho uburyo bwo gufasha abagenzi bayo bagizweho ingaruka no gufunga ikirere kwa Qatar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yashyizeho-uburyo-bwo-gufasha-abagenzi-bayo-bagizweho-ingaruka-no

  • Barcelona yemeye gusinyisha Roony Bardghji mu masezerano yihariye #rwanda #RwOT

    Barcelona yumvikanye na FC Copenhagen ku mugabo witwa Roony Bardghji. Barça izatanga miliyoni €2 nk'amafaranga y'ingenzi, hiyongereho andi azatangwa bitewe n'imyitwarire y'uyu mukinnyi ndetse n'amasezerano y'inyungu FC Copenhagen izagumana ku igurishwa rye rizakurikiraho. Amasezerano y'iminwa yarangiye neza, hasigaye gusa ko ashyirwa mu nyandiko.

    Uyu mukinnyi w'umuhanga w'Umunya-Suwede w'imyaka 19 yamaze no kumvikana n'iyi kipe y'i Catalonia ku masezerano y'igihe kirekire, aho azahita yinjizwa mu ikipe nkuru ya Barça aho kuzajya abanza mu ikipe y'abato nk'uko bisanzwe bigenda ku bakinnyi bashya.

    Ibi bishimangira icyizere ikipe ifite ku bushobozi bwe n'ubuhanga yagaragaje muri shampiyona y'u Buholandi.

    Amakuru yizewe atangazwa n'inararibonye mu bijyanye no guhererekanya abakinnyi, umwe mu banyamakuru bakomeye Fabrizio Romano, yemeza ko amasezerano yanditse azasinywa ku cyumweru, nk'uko impande zombi zabihurijeho.

    Bivugwa ko impande zombi zagaragaje ubushake bwo kurangiza iyi dosiye vuba, kugira ngo umukinnyi atangire umwiherero w'igihembwe gishya ku by'amasezerano.

    Roony Bardghji ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe bareberwaho icyerekezo cy'ahazaza h'umupira w'amaguru. Afite imikinire inogeye ijisho, ubushobozi bwo gutsinda ibitego ndetse no gutanga imipira ivamo ibitego, ibintu bituma abafana ba Barça bamwitezeho byinshi.

    Yatangiye kwamamara cyane mu myaka ibiri ishize ubwo yatangiraga kubaka izina rye muri FC Copenhagen, aho yagaragaje ko afite ubushobozi bwo guhangana n'abakinnyi bakuze.

    Kugurwa kwa Bardghji n'ikipe ya Barça ni ikimenyetso cy'uko ikipe ikomeje gushora imari mu bakinnyi bakiri bato bafite ubushobozi bwo kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga. Kuri ubu, abafana ba FC Barcelona bategereje kureba uburyo azitwara mu myitozo ya mbere ndetse no mu mikino ya gicuti izaba mbere y'uko shampiyona ya La Liga itangira.

    Barcelona yemeye gusinyisha Roony Bardghji mu masezerano yihariye

    Source : https://kasukumedia.com/barcelona-yemeye-gusinyisha-roony-bardghji-mu-masezerano-yihariye/

  • Ibyihariye kuri E.S St Louis de Montfort, ishuri ryatangiriye mu nyubako za Rudahigwa ryareze abasaga 7000 – #rwanda #RwOT

    Urugero rwa hafi ni ishuri ryitiriwe Mutagatifu Louis de Montfort (Ecole des Sciences Saint Louis De Montfort) ryatangiye muri 1965, rishinzwe na Diyoseze Gatolika ya Butare.

    Amateka agaragaza ko inzu ryatangiriyemo yari amashuri yigishirizwagamo gatigisimu, gusoma, kwandika no kubara, abenshi bitaga 'ibibeho' yari yarubatswe n'Umwami Mutara III Rudahigwa.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'iri shuri, Padiri Niyomugabo Egide, yavuze ko nyuma y'uko Umwami Yuhi V Musinga aciriwe mu Rwanda, Umuhungu we Rudahigwa yayobotse abazungu yinjira muri Kiliziya Gatorika, arabatizwa, anatura u Rwanda Kirisitu Umwami.

    Ibi byanatumye mu 1946 Rudahigwa afata ubutaka bwa Se Musinga, abwubakamo ishuri ryigishaga abakirisitu bo mu bice by'Amayaga, Ubufundu, Ubunyambiriri na Kabagali, gatisimu n'andi masomo kuko amashuri yari make mu gihugu.

    Mu 1956 haje igitekerezo cyo kurigira ishuri ry'ubwarimu, ariko ntibyakunda, ahubwo hatangirira Collège du Christ Roi ritahatinze kuko mu 1965 ryari ryujuje inyubako zaryo nshya ririmuka.

    Mgr Gahamanyi Jean Baptiste wayoboraga Diyoseze Gatolika ya Butare yageraga no muri Gikongoro, yagize umushinga wo kubaka ishuri ryisumbuye ryafasha abakirisitu ba Gikongoro batagiraga amashuri, maze ahita afata izo nyubako, atangirizamo icyiciro rusange.

    Icyo gihe ryiswe 'Collège Inférieur de Nyanza', riyoborwa n'Umupadiri wo mu Muryango w'Abapadiri Bera witwaga Etienne Levi.

    Mu 1967-1968 ryahawe Abafurere ba Mutagatifu Gabriel riyoborwa na Furere Arthur Miron, mu 1969 rifata irindi zina rya Collège des Humanités Modernes de Nyanza, rinatangiza icyiciro cya kabiri cy'Imibare na Siyanse.

    Mu 1982 ryiswe Ecole des Sciences de Nyanza, mu 2000 riza kuragizwa Mutagatifu Louis Marie Grignion de Montfort ari na ko ricyitwa kugeza ubu.

    Abarinyuzemo ku ikubitiro, bavuga ko ryabahaye impamba ihamye y'ubuzima, aho batanga umusanzu mu kubaka igihugu.

    Dr. Muderevu Alexis wahize kuva mu 1965 kugeza mu 1971, yavuze ko batangiye ari 33 hasoza ari 11, abagera ku 10 bagahita bakomereza i Burayi, we ajya muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR).

    Dr. Muderevu ntiyabashije gukomeza muri UNR, ahubwo yahungiye i Burundi mu 1973 azira kuba ari Umututsi , ariko nyuma y'myaka itatu ajya mu Butaliyani aminuza mu buvuzi, ubu ni umuganga w'inzobere mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

    Mu gikorwa cya 'Garuka Ushime' cyo ku wa 22 Kamena 2025, cyateguwe n'abahize, Dr. Muderevu yasabye abakihiga gukunda ishuri bakigana intego, kuko aho wajya hose udafite intego ntacyo wageraho.

    Ati 'Nko mu Burayi, uhageze ntiwakwicwa n'inzara, ariko iyo udafite umuhate n'intego ntacyo ugeraho, birangira utanashoboye kongera gutaha.'

    Mu bandi bazwi baryizemo harimo Kanimba François wabaye Guverineri wa Banki NKuru y'u Rwanda, Umuhanzi Israel Mbonyi n'abandi.

    Umuyobozi w'abize muri iri shuri Dr. Ev. Habiyaremye Augustin, yavuze ko baterwa ishema no kuba barahize, ari na yo mpamvu ribahora ku mutima bikanatuma baza gusura barumuna babo, baniyibutsa amateka, bikabafasha no kunga ubumwe.

    Ati 'Twifuza ko uwahize wese yiyumva muri uyu muryango uduhuza, kugira ngo dukomeza kunga ubumwe.'

    Kugeza ubu iri shuri rimaze kwigamo abakabaka 7.500 mu gihe abakiryigamo basatira 800.

    Padiri Niyomugabo Egide, uyobora Ecole des Sciences Louis de Montfort Nyanza, avuga ko iri shuri ritirukanye Abatutsi mu 1973 ubwo bahigwaga

    Ubuyobozi bw’ishuri bwahawe impano zitandukanye zirimo n’ifoto ya komite y’ihuriro ry’abahize ndetse n’abakoze

    ‘Garuka Ushime’ muri Ecole des Sciences Saint Louis De Montfort yabaye umunsi w’ubusabane ku bakiga n’abaharangije

    Ishusho ya Kirisitu Umwami iri i Nyanza, ihagaze mu Marembo ya Ecole des Sciences Louis de Montfort de Nyanza

    Dr. Muderevu Alexis, wahize mu ba mbere, yashyikirije ishimwe umunyeshuri w’umukobwa witwaye neza mu masomo

    Abize n’abacyiga Ecole des Sciences Saint Louis De Montfort bakinnye umupira w’amaguru

    Abiga muri Ecole des Sciences Saint-Louis De Montfort berekanye ko bifitemo n’ubuhanga bwo guhimba imideli

    Imwe mu nyubako zubakishijwe n’Umwami Rudahigwa iri mu zisigaye, ubu ni ho hari ibiro by’ubuyobozi bwa Ecole des Sciences Saint Louis De Montfort

    Abato n’abakuru mu bize muri Ecole des Sciences Saint Louis De Montfort bagize umwanya wo kwicara baraganira

    Abanyeshuri bakiri ku ntebe y’ishuri bakiranye ubwitonzi impanuro bahawe na bakuru babo bababoneye izuba

    Abize muri Ecole des Sciences Louis de Montfort Nyanza, basanzwe banunganira ishuri mu gutangira amafaranga y’ishuri batishoboye bahiga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-kuri-e-s-st-louis-de-montfort-ishuri-ryatangiriye-mu-nyubako-za-231304

  • Nyaruguru: Hagaragajwe icyuho cya 86% ku mbuto y'ibirayi abahinzi bakeneye – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere duhinga ibirayi ku buso bunini kuko nko muri uyu mwaka wa 2024/2025, hegitari 9,236 zahinzwe ibirayi vuye ku 9000.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko bishingira ku kuba ubuso bwariyongereye biturutse ku materasi y'indinganire yagiye akorwa hirya no hino mu karere, bigatuma abaturage bose biyumvamo ibirayi.

    Ati 'Impamvu imbuto igenda ishakwa cyane, ni uko ibirayi bisigaye bihingwa mu mirenge yose uko ari 14 igize akarere, mu gihe mbere abantu bibwiraga ko byera mu mirenge itanu yo mu nkengero za Pariki ya Nyungwe gusa.''

    'Aho dukoreye amaterasi tukanatunganya ibishanga, byatumye abaturage basobanukirwa n'ubwiza bwo guhinga ibirayi.'

    Meya Dr. Murwanashyaka, yakomeje avuga ko abatubuzi b'imbuto bahari kuri ubu ari babiri gusa babikorera muri 'greenhouse' mu gihe hakenewe inzu z'ubutuburiro icyenda.

    Yavuze ko mu bufatanye n'abafatanyabikorwa mu buhinzi, akarere gateganya kubona ahandi hantu hane ho gutuburira imbuto, bagasaba n'abandi bafatanyabikorwa gukomeza kuzamura uru rwego rw'ubuhinzi.

    Ati 'Duhora tubwira abafatanyabikorwa ko igihingwa cy'ibirayi kitakiri ngandurarugo gusa ahubwo cyanabaye ngengabukungu kuko kizana amafaranga, kuko cyera mu bihembwe bibiri mu mwaka, ndetse twe hari n'aho tubihinga gatatu mu mwaka nko mu bishanga, ni yo mpamvu.''

    Mu rugendo rwo guteza imbere igihingwa cy'ibirayi, haranatekerezwa gahunda yo kubaka amakusanyirizo y'ibirayi arimo irizubakwa mu Murenge wa Ruheru, muri gahunda yo kunoza imicururize yabyo, kugira ngo bikomeze guteza imbere ababihinga.

    Kugeza ubu, ubuhinzi bw'ibirayi bumaze gutezwa imbere aho byibura kuri hegitari imwe hashobora kwera ibirayi biri hagati ya toni 24 na 27, hakaba n'aho bishobora kugera kuri toni 29 mu materasi y'indinganire.

    Kuri ubu, bijyanye n'ubuso buhingwaho, imbuto y'ibirayi ikenerwa mu gihembwe cy'ihinga kimwe ni toni 18.472, mu gihe ibasha gutuburirwa mu karere imbere ari toni 2.148 gusa.

    Imbuto y’ibirayi ituburirwa i Nyaruguru ni 14% gusa by’ikenewe

    Ibirayi bihingwa mu mirenge 14 yose y’Akarere ka Nyaruguru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-hagaragajwe-icyuho-cya-86-ku-mbuto-y-ibirayi-abahinzi-bakeneye

  • Jeanine Munyeshuli wahoze muri Guverinoma agiye gutangiza 'Podcast' – #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yashyize hanze, Jeanine Munyeshuli yavuze ko iki kiganiro cye kizaba cyitwa 'Kitchen Summits'.

    Ati 'Ikiganiro cyanjye Kitchen Summits ni ahantu ho kuganirira, gutekereza byagutse, gutekereza byisumbuyeho no gutanga umwanya wo kuganira byimbitse. Ndi umunyeshuri by'iteka ryose, ndi Jeannine Munyeshuli.'

    Nta makuru arambuye Munyeshuli yatanze kuri iki kiganiro, bijyanye n'igihe kizajya gisohokera, niba azajya agikora wenyine cyangwa azagira abatumirwa.

    Muri Kanama mu 2023 nibwo Jeannine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, muri MINECOFIN.

    Ni umwanya yavuyeho mu 2024 nyuma yo kwirukanwa muri Guverinoma. Ntabwo hatangajwe impamvu yihariye yatumye Munyeshuli akurwa mu nshingano.

    Mbere yo kujya muri izo nshingano, Jeanine Munyeshuli, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y'Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y'Ubutegetsi yayo. Munyeshuli yabaye Umuyobozi Wungirije w'Inama y'Ubutegetsi ya Cogebanque Plc.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminza mu bijyanye n'ubukungu [Masters in Economics and Statistics], yakuye muri Kaminuza y'i Genève mu Busuwisi.

    Kuva mu 2017, yakoreye ikigo cya SouthBridge Rwanda nk'umugishwanama ndetse aba n'umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa.

    Kuva mu 1998, Munyeshuli yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo Picket Group na Unigestion mu bijyanye n'imari.

    Reba integuza y'ikiganiro 'Kitchen Summits' cya Jeanine Munyeshuli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jeanine-munyeshuli-wahoze-muri-guverinoma-agiye-gutangiza-podcast

  • Imihigo y'abarenga 1200 basubiye mu miryango nyuma y'igihe baragizwe ingwate na FDLR – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za Gicurasi 2025, ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yatangiye kwakira Abanyarwanda batashye ku bushake bwabo bava mu bice bitandukanye bya Kivu y'Amajyaruguru aho bari baragizwe ingwate na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Bafashe umwanzuro wo gutaha nyuma y'aho umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo ubohoye agace bari batuyemo.

    Mushimiyimana Pelagie wo mu Karere ka Nyabihu yavuye mu Rwanda afite imyaka itanu, akurira muri Congo ashakirayo umugabo.

    Uyu mubyeyi w'abana batatu ni umwe baherutse gutaha mu Rwanda, bakaba bamaze ukwezi berekwa impinduka n'ibyiza u Rwanda rwagezeho.

    Mu kiganiro na IGIHE Mushimiyimana wahawe ibikoresho bisimbura ibyo yatakaje n'amafaranga yo gutangira ubuzima yashimye Leta y'u Rwanda.

    Ati “Navuye muri Congo nta kintu mfite. Tugeze hano baratwigishije, baratugaburira, baduhaye n'amafaranga n'ibikoresho. Ngiye gushaka inzu yo kubamo, asigaye nzayajyana mu bucuruzi. Aya mafaranga nizeye ko azamfasha kwiteza imbere ko nzaba nkorera mu gihugu gifite umutekano.'

    Assinath Mukandoli wagiye muri Congo mu 2003 agiye gushakisha ubuzima mu buhinzi bw'ibireti, agezeyo ubuzima buba bubi, ku bw'amahirwe abona agarutse mu Rwanda.
    Ati “Twageze mu Rwanda batwakira neza. Baduhaye n'iminsi yo kujya tuva hano mu kigo tukajya gutambagira hose. Nasanze u Rwanda rumeze neza, twagiye rusa nabi kuko nta terambere ryari ryakarugeramo.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Philippe yavuze ko aba Banyarwanda bamaze ukwezi baganirizwa kugira ngo berekwe igihugu uko giteye, bagendere kuri gahunda zihari.

    Ati “Tukazakomeza gufatanya n'ubuyobozi bw'ibanze aho bakomoka kugira ngo binjire mu bikorwa by'iterambere.”

    Aba Banyarwanda 1200 bakomoka mu turere 11 tw'u Rwanda bakaba biganjemo abo mu Karere ka Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Huye na Gicumbi.

    Habinshuti yabasabye kurangwa n'indangagaciro zo gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda no gukorera hamwe bagatezanya imbere n'abo basanze.

    Abatashye bahabwa 188$ ku bantu bakuru na 113$ ku bana. Mbere yo guhaguruka mu nkambi basubizwa mu miryango, bahabwa 20% andi bakazayohererezwa barageze mu miryango.

    Abanyarwanda 1209 bari barafashwe bugwate na FDLR bahawe bisi ziberekeza mu mirenge bakomokamo

    Abanyarwanda 1209 bari barafashwe bugwate na FDLR, biyemeje gufatanya n’abo basanze mu iterambere ry’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imihigo-y-abarenga-1200-basubiye-mu-miryango-nyuma-y-igihe-baragizwe-ingwate-na