Blog

  • Umusore yakoreye ibidasanzwe inkumi yaguriye ibiryo zikamutenguha(Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yihimuye ku nkumi azambura ibyo yari yaziguriye ,kubera ko zanze ko azitahana iwe mu rugo.

    Uyu musore utatangajwe amazina ariko ukomoka muri Nigeria yagaragaye mu mashusho yirukanwa inyuma y'abakobwa bari bahuriye mu isoko abagurira ibyo kurya bifunze mu bikopo bamwizeza kumuherekeza iwe mu rugo.Abakobwa bamaze kubona ibyo bari bakeneye bahise batega iyihuse batubahirije amasezerano bari bagiranye nuyu musore.

    Aba bakobwa bari bizeye ko bamucitse batazi ko atari umusore wo gukinisha.uyu musore yahise ahamagara bagenzi be batangira guhiga ba bakobwa.

    Amashusho agaragaza abo basore bahagarika imodoka yarimo ba bakobwa maze babambura ibyo bari babaguriye bahita bisubirira muri rya soko.Bamwe mu babonye aya mashusho bagaye igikorwa aba basore bakoze nubwo hari ababashyigikiye bati:' kurya ni ukwishyura'.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yakoreye-ibidasanzwe-inkumi-yaguriye-ibiryo-zikamutenguhavideo/

  • CP Kabera yatangaje ko abagera kuri 28 bafati… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Bosco yabwiye RBA ko abantu bagera kuri 28 bafashwe badafite ibyemezo by’uko bipimishije icyorezo cya COVID-19 ndetse batasabye n’uburengazira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo gukorera ibirori mu rugo. Abafashwe bose bari bari mu rugo rw’umuraperi Khalfan.

    Yagize ati: “Ariko noneho banabikoraga nyuma ya Curfew cyangwa se amasaha y’ingendo yemewe nk’uko mubivuze birumvikana rero mu by’ukuri ko abantu barimo kugenda barenga ku mabwiriza mu ikubitiro ndetse nta n’iminsi myinshi yari yanashira asohotse bivuze rero y’uko abantu nibadahinduka bagakomeza kudohoka kuri aka kageni bashobora kuba bakiteza ibibazo.”

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu cy’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yemeje ko bataye muri yombi abagera kuri 28 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19

    Abatawe muri yombi bose basanzwe mu rugo rw’umuraperi Khalfan bari bakoze ibirori batatse uburenganzira inzego z’ibanze ndetse badafite n’ibyangombwa byo kwipimisha COVID-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109865/cp-kabera-yatangaje-ko-abagera-kuri-28-bafatiwe-kwa-khalfan-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirin-109865.html

  • Miss Yasipi Casmir yegukanye irushanwa rya Du… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, mu karere ka Huye habereye irushanwa rya 'Huye Duathlon Sprint Challenge' ryegukanwe na Hakizimana Félicien mu cyiciro cy'abagabo, naho Miss Uwihirwe Casimir Yasipi aba uwa mbere mu cyiciro cy'abagore.

    Duatron ni urukomatane rw'imikino ibiri ihurijwe hamwe, igakinirwa rimwe, aho abakinnyi babanza kwiruka n'amaguru basoza intera yagenwe, ako kanya nta kuruhuka bagahita bafata amagare bakanyonga, hakaza kubarwa ibihe bakoresheje.

    Miss Yasipi yari umwe mu bitabiriye irushanwa ry'uyu munsi ryabereye mu karere ka Huye, ndetse bikaba byamuhiriye aranaryegukana mu cyiciro cy'abagore.

    Miss Yasipi wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2019, ndetse akaba yaranitabiriye Miss Africa Calabar 2020, ni umwe mu bakobwa b'abanyarwanda bakunda gukora siporo ndetse bikaba byafashe urundi rwego kuko yatangiye guhatanira ibihembo.

    Muri Mutarama 2021, Yasipi Casmir yagizwe Ambasaderi wa Leta ya Cross River muri Nigeria.

    Amagare bakoresheje nyuma yo kwiruka

    Abarushanwa babanje kuruka n’amaguru

    Miss Yasipi anyonga igare

    Miss Yasipi Casmir yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagore

    Hakizimana Felicien yabaye uwa mbere mu bagabo


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109864/miss-yasipi-casmir-yegukanye-irushanwa-rya-duatron-ryabereye-i-huye-amafoto-109864.html

  • Yanga Africans yegukanye igikombe kiruta ibin… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, ku kibuga Uwanja wa Mkapa cyari cyakubise cyuzuye abafana, habereye umukino wa nyuma w'igikombe kiruta ibindi byose muri Tanzania 'Super Cup 2021' warangiye cyegukanwe na Younga Africans yatsinze Simba SC 1-0.

    Simba SC yarangije umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma yuko Taddeo Lwanga ahawe ikarita itukura ku munota wa 90+3' nyuma yo gukinira nabi Feisal Salum Abdallah.

    Uretse kuba Simba yaratakaje bamwe mu bakinnyi bayifashije cyane muri uyu mwaka barimo Jose Luis Miquisonne na Clatous Chota Chama bose bayisohotsemo, yaje kuvunikisha myugariro wayo Joash Onyango Auchieng asohoka mu kibuga asimburwa na Kennedy Juma Wilson, bikomeza kugora iyi kipe yashakaga ikindi gikombe nyuma yo kwegukana shampiyona y'uyu mwaka.

    Yanga Africans yayoboye iminota myinshi y'umukino, ndetse biranayihira itsinda igitego hakiri kare ku munota wa 11, ntiyirara cyangwa ngo icike intege kuko yakomeje gushaka aho yamenera ngo itsinde icya kabiri ari nako yugarira neza, bituma isoza umukino itsinze mukeba.

    Iyi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Yanga itsinze Simba, nyuma yuko yaherukaga kuyitsinda muri shampiyona igitego 1-0.

    Yanga iheruka gusezererwa na Rivers United yo muri Nigeria mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, abakinnyi batandukanye itakoresheje kubera ibyangombwa bya CAF, bari babazanye muri uyu mukino wa Super Cup bayifashije cyane.

    Simba SC izatangira gukina imikino ya CAF Champions League 2021/22 ikina ijonjora rya kabiri kuko yageze muri ¼ umwaka w'imikino ushize.

    Feisal Salum yigaragaje cyane muri uyu mukino

    Banda agerageza gucenga abakinnyi ba Yanga

    Mugalu yagerageje ibishoboka byose ngo yishyure igitego ariko biranga

    Wari umukino w’indyankurye ku mpande zombi

    Yanga yegukanye igikombe cya Super Cup 2021 itsinze Simba 1-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109862/yanga-africans-yegukanye-igikombe-kiruta-ibindi-muri-tanzania-itsinze-mukeba-wayo-simba-sc-109862.html

  • Mutesi Jolly yavuze ibyiza bya Diamond, Nyina… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Mutesi Jolly yari mu kiganiro n'abanyamakuru bamenyerewe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda Phil Peter na Irene Murindahabi yatunguwe na nyina wabo umupasiteri n'umuririmbyi, Diana Kamugisha. Ubwo yari abonye uyu mubyeyi, yahise ahaguruka yihuta ajya kumuhobera ati: 'Muraho Aunt, urasa neza'. Byabaye nk'ibitungura aba banyamakuru babaza Jolly bati se ni Aunt wawe bya nyabyo, Jolly abasubiza agira ati: 'Ni murumuna wa Mama.'

    Diana Kamugisha ahita asobanura ko bishimira kuba bamufite kandi bakaba bamukunda. Yagize ati:'Mu muryango turamukunda cyane.' Asobanura impamvu agira ati: 'Icya mbere umwana wawe uramukunda, nta mubyeyi udakunda umwana icyo ni cyo kandi tuzi ko aho ari kugana ari heza.'

    Abajijwe niba batajya bagira ikibazo kubera abantu bakunze bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga, Diana asubiza agira ati:'Imbuga nkoranyambaga ntabwo zimuteera igihunga kuko ni ibintu amenyereye, ndabizi ko afite ubushobozi bwo gucungana nabyo ndamwizera kandi mwizereramo.'

    Avuga kandi ko ibyo bamuvuga bimubabaza ariko icyo aha agaciro ari abantu bakunda Jolly. Ati:'Turahari ariko mpita ntujugunya ku ruhande, ikibazo cyanjye sinjya nibuka ibibi, ibyiza gusa kuri we ni byo nibuka n'abantu bamukunda.' Avuga ko kugeza ubu abantu bizerera muri Jolly ari benshi atabarondora ariko by'umwihariko igihugu. Diana ati: 'Ni benshi cyane bamukunda ariko nzi ko kuko cyane ari umukobwa wiha agaciro, igihugu kiramukunze.'

    Diana Kamugisha yemeza ko nk'umuryango bahora basengera Miss Jolly. Agira ati: 'Dufite umuryango munini usenga, ukunda Imana. Rero tuba tumufite mu biganza. Mama we anduseho gato cyane.' Abajjwe niba yarabonye amafoto y’uko Jolly yahuye na Diamond, yasubije agira ati: 'Narayabonye menshi.'

    Ubwo bamubazaga niba umuryango washyingira Diamond Platnumz umukobwa wabo Miss Jolly, yasubije mu gatangaro kenshi agira ati: 'Kumushyingira Diamond.' Gusa yirinda kugira ibindi yongeraho. 

    Mutesi Jolly aritegura kwerekeza na none muri Tanzania mu bikorwa bya kompanyi abereye Visi Perezida n'umunyamigabane ya Miss East Africa ndetse izanakorana hafi na Wasafi ya Diamond Platnumz.

    N’ubwo mu biganiro byinshi yagiye atanga yagaragazaga ko nta bindi bintu baganiye na Diamond Platnumz nyamara ubwo yahuraga na Irene na Phil Peter, batumye atanga amakuru yandi atari yaratanze mbere.

    Akaba ari amakuru agaragaza ko ibiganiro bagiranye bitabereye mu biro gusa ahubwo hanabaye n'umusangiro muri Resitora bakanabasha kumvana imiziki y'abanyarwanda. Miss Jolly yagize ati: 'Diamond yakinnye indirimbo ya Davis D ‘Ifaranga’ ahita anayipostinga.'

    Akomeza agaragaza ko atigeze abona Diamond anywa inzoga, ati: 'Sinigeze mubona anywa inzoga kabisa, anywa Pepsi.' Jolly akomeza avuga ko Diamond ari umuntu mwiza, agira ati: 'Ku byo nahamya ni uko hanze ya camera Diamond Platnumz ari umuntu usanzwe uciye bugufi simubeshyera kuko nta kazi ndi kumusaba cyangwa iki.'

    Jolly yongeraho ati:'Ntabwo nabeshya akunda u Rwanda rurimo abakobwa beza, ubuyobozi bwiza, ni byo yambwiye kandi birazwi utabivuze byaba ari ugusuzugura ahubwo avuga ko anashaka umugore w'umunyarwandakazi.'

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2016, umukobwa ukiri wenda kuzuza imyaka 25, nk’uko yabitangaje agiye gusubira muri Tanzania mu bikorwa byo gukomeza gutegura Miss East Africa yamaze no gutangira. Kubifuza kwiyandikisha banyura ku rubuga rw'irushanwa.


    Mutesi Jolly na Diamond Platnumz bagiye gukorana bya hafi mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Miss East Africa

    Diana Kamugisha nyina wabo wa Mutesi Jolly yirinze kugira byinshi avuga ku kuba Diamond bamushyingira Jolly n’ubwo yagaragaje kugwa mu gatangaro

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘PARTY’ YA DIANA KAMUGISHA NYINA WABO WA MISS MUTESI JOLLY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109858/mutesi-jolly-yavuze-ibyiza-bya-diamond-nyina-wabo-diana-kamugisha-yirinda-kugira-icyo-avug-109858.html

  • Dore amagambo meza 50 wabwira umukobwa mukund… – #rwanda #RwOT

    Mbere na mbere, menya ko nta buryo bwiza bwo kugaragazamo urukundo buhari, ntabwo rwose. Kwita ku muntu uko wabikora kose ubikuye ku mutima bimubera ibirenze kuko biba bikozwe n'umuntu akunda. Umwanditsi w'igitabo cyitwa 'The 5 Love Languages' witwa Gary Chapman yasobanuye uburyo abakobwa bakira urukundo binyuze mu magambo babwirwa n'abo bakunda.

    Ubu ushobora kuba uhise wibaza uti 'Ese ubwo ayo magambo nakoresha ni ayahe?'.

    DORE IBINTU USHOBORA KUBWIRA UMUKUNZI WAWE

    1.      Sinshobora guhagarika kugutekereza.

    2.      Uzahora uri uwo nkunda.

    3.      Kuva ku munsi wa mbere duhura, ubuzima bwanjye ntibwigeze buba uko nari meze. Warampinduye wese, wanteretse ku isi nzima.

    4.      Nkunda iyo ngusetsa.

    5.      Nkukunda kurenza ibyiza byose bitatse isi, uri uwa mbere kuri njye.

    6.      Ni wowe nzozi zanjye.

    7.      Ni wowe ntereye ho, niyo mpamvu nshibuka buri munsi.

    8.      Uri ururabo rwiza ruhora mu mutima wanjye.

    9.      Nzagukurikira aho uzajya hose.

    10.  Iyo turi kumwe buri kimwe kiba cyiza.

    11.  Nzagukunda kugeza mpfuye

    12.  Iyo turi kumwe nta kindi kibazo kibaho cyangeraho.

    13.  Ese ubwo waba uzi neza ingano nkukunda? Ahari ntayo uzi.

    14.  Urukundo ni rwiza ariko urwacu ni rwiza cyane.

    15.  Kubera ko uri mu buzima bwanjye, ubu noneho nzi neza ko urukundo rw'ukuri rubaho

    16.  Unzanira ibyiza gusa.

    17.  Twembi tumeze nk'amashaza abiri ataratonorwa

    18.  Mbega ukuntu uri mwiza!

    19.  Nkukunda uyu munsi. Nzagukunda ejo. Kandi nzakomeza kugukunda na nyuma y'iyi minsi.

    20.  Ntabwo nemeraga ko abakobwa nkawe babaho. Ni impamo ndi umunyamahirwe kuko nakwiboneye.

    21.  Kuri njye, uri miseke igoroye, habe n’ikosa na rimwe rikurangwa ho.

    22.  Uzi n’ikindi? Aho ubuzima bwatwerekeza hose, uzahora uri uwa mbere kuri njye.

    23.  Igihe cyiza mu buzima bwanjye, ni cyo marana nawe

    24.  Iyo abandi bantu bari kuvuga uburyo bateye imbere, bagaragaza uko bahiriwe, njye ikintu kinza mu mutwe ni wowe.

    25.  Nkunda kukubona useka, umeze neza wishimye. Uruku, nkunda kukubona unsekeraaa!

    26.  Ni wowe wenyine ushobora kumpa ibi byiyumviro.

    27.  Ndagukumbuye cyane urukundo.

    28.  Kuko nakubonye rero, ntabwo uzigera umvaho nzagukunda mpaka.

    29.  Ni wowe mukobwa mwiza nabonye ku isi yose.

    30.  Iyo ndi kubara imigisha mfite, ni wowe uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwanjye.

    31.  Ungira udasanzwe. Utuma mporana akanyamuneza

    32.  Ni njye musore wa mbere wishimye mu bakiri bazima kubera ko nkwita uwanjye.

    33.  Iyo turi kumwe, nta kindi kiba gihari.

    34.  Nta bindi bintu bihura neza cyane, nkanjye na we.

    35.  Nzagukurikira aho uzajya hose.

    36.  Nta wundi muntu unyumva nkawe ni impamo.

    37.  Uzi, mu gitondo nakangutse njya hanze nitegereza ikirere. Ndavuga nti 'Mana warakose kurema iyi isi kuko wayishyizemo umuntu urema ibyishimo muri njye'.

    38.  Wowe ushyire mu mutwe ko unyuzuza mu buryo bwawe kandi bwihariye. Wumve ko nta wundi wabikora nkawe.

    39.  Wowe ujya ubasha kumenya ibyo nshaka ntaranabivuga.

    40.  Ijwi ryiza ku isi nkunda kumva ni ijwi ryawe.

    41.  Ntabwo nkukundira uwo uri we gusa, ahubwo nkukundira n'uwo nabaye we, n'uwo mbawe iyo turi kumwe.

    42.  Sinjya nkurambirwa

    43.  Kukugira mu buzima bwanjye, binyemeza ko iteka mfite umuntu nzahora nishingikirijeho, kabone n'ubwo waba utari kumwe nanjye. Nzi neza ko inshuro imwe nguhamagaye ihagije ngo tuvugane.

    44.  Uri mwiza. Ese wanyemerera nkakugumana iteka?

    45.  Guca mu buzima bugoye njye nawe, nibyo bidukomereza urukundo.

    46.  Nategereje igihe kinini, kugira ngo mbone umuntu umeze nkawe.

    47.  Ni wowe mugore nahoze nifuza.

    48.  Byose byawe ndabikunda.

    49.  Mfite gahunda ikomeye ku hazaza hacu no ku bwacu.

    50.  Abasore benshi bashakisha ibyubahiro, abandi bagashakisha amafaranga, ariko uruku, icyo njye nshaka n'uko wowe uhora iruhande rwanjye.

    Niba ufite ikibazo cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru twandikire ahatangirwa ibitekerezo cyangwa unyure kuri Email yacu. [email protected] 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109843/dore-amagambo-meza-50-wabwira-umukobwa-mukundana-uyu-mwanya-akazagukunda-iteka-ryose-109843.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Aurore Mutesi mu isura nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 twabazengurikiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iy Miss Aurore Mutesi akaba ari ifoto yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-aurore-mutesi-mu-isura-nshya/

  • Amashusho ya Miss Ingabire Grace arimo kubyina indirimbo ya Meddy yahuruje imbaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amashusho ye arimo kubyina indirimbo Queen of Sheba ya Meddy. Ni amashusho yagiye agarukwaho na benshi bitewe n'imibyinire y'uyu mukobwa.

    Tubibutse ko Miss Ingabire Grace watorewe kuba Miss Rwanda 2021 asanzwe anafite umushinga wo guteza imbere ibijyanye n'imbyino.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-miss-ingabire-grace-arimo-kubyina-indirimbo-ya-meddy-yahuruje-imbaga/

  • Umugeni ukiri muto yapfuye nyuma yo gukora ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni ukiri muto yitabye Imana nyuma y'igihe yari amaze arushinze ,bivugwa ko yazize cancer y'ibere.Ni inkuru yababaje cyane abantu bo mu Bwongereza

    Ku ya 19 Kanama, 2021 nibwo byari ibyishimo byinshi ubwo  Sinead Richards  yashyingiranwaga n'umukunzi we  Liam McDonagh w'imyaka 33 bari bamaranye imyaka 12 bakundana.

    Uyu mugeni akaba yaraje kwitaba Imana ku ya 10 Nzeri afite imyaka 31 gusa, hashize umwaka urenga ibizamini bigaragaje ko afite kanseri y'ibere  yari yarakwirakwiriye ku mubiri we.

    Umwe mubababaje n'urupfu rw'uyu mugeni yagize ati: 'Abantu bose  baramwenyuraga ku munsi wubukwe bwe. Ntiyari ameze neza ariko byerekanaga rwose uko yari ameze, yarahatirije kugirango agereyo yagize ubutwari.'

    Source : https://yegob.rw/umugeni-ukiri-muto-yapfuye-nyuma-yo-gukora-ubukwe/

  • Bigoranye REG BBC yatsinze APR BBC, Patriots BBC itungurwa na RP IPRC Huye(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona ya Basketball yari yakomeje aho uyu munsi ku wa Gatandatu habaye imikino itandukanye, ikipe ya Patriots BBC yaje gutungurwa itsindwa RP-IPRC Kigali ni mu gihe mu gihe REG byayisabye ifurumbi ya nyuma kugira ngo yizere intsinzi.

    Amakipe arimo gukubana kugira ngo arebe ko yazamuka mu itsinda azakine imikino ya kamarampaka, cyane ko ubu habura imikino ibiri kugira icyiciro cy’amatsinda gisozwe.

    Mu itsinda A, Patriots BBC yakinaga na RP IPRC Kigali, ni umukino wabereye muri Kigali Arena ukaba utoroheye ikipe ya Patriots.

    Yatunguwe ubwo yatsindwaga agace ka mbere ku manota 15-14, agace ka kabiri Ptariots niyo yagatsinze ku manota 18-16, amakipe yagiye mu karuhuko Patriots iyoboye na 32 mu gihe IPRC Kigali yari ifite 31.

    Amakipe yagarutse Patriots iri hejuru ndetse itwara aka gace ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 7 kuko byari 24 kuri17. Ntabwo Patriots BBC yaje koroherwa n’agace ka nyuma kuko RP-IPRC Kigali yabahindukiranye maze ibatsinda nta kubabarira, yatwaye agace ka nyuma ku kinyuranyo cy’amanota 15(28-13), yahise inegukana umukino ku manota 76-69 ya Patriots.

    Amisi Saidi wa Patriots ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 25, ni na we wakoze rebound nyinshi aho yakoze 13, Ndizeye Dieudonne wa Patriots ni we wamukurikiye aho yatsinze amanota 23 anakora rebound 12.

    Hagumintwari Steve wa Patriots ni we watanze imipira myinshi yavuyemo amanota, yatanze 6 akurikirwa na Nyamwasa Bruco wa RP-IPRC Kigali watanze 5.

    Muri iri tsinda rya A, Shoot 4 Stars yatsinzwe na Tigers BBC amanota 70-58, UR Huye yatsinzwe na RP — IPRC Musanze amanota 85-70.

    Hagumintwari Steve ashaka gucika Nijimbere Benit

    Nyamwasa Bruno agerageza kubuza Sedar gutambuka

    Wari umukino utoroshye na gato

    Mu itsinda B hari hategerejwe umukino ikipe ya REG BBC yagombaga gukinamo na APR BBC, ni umukino REG BBC yegukanye biyigoye n’ubwo yatsinze uduce dutatu twa mbere mu buryo bworoshye.

    REG BBC yinjiye mu mukino mbere ya APR BBC yagiye igorwa no kunaga umupira mu nkangara, byatumye REG itsinda agace ka mbere ku manota 20-16, agace ka kabiri nako yagatsinze byoroshye ku manota 17-12. Bagiye kuruhuka REG iri imbere na 37 kuri 28 ya APR BBC.

    Amakipe yagarutse mu gace ka gatatu n’ubundi abona abasore ba APR BBC batakaza imipia bya hato na hato, gushyira mu nkangara nabyo imipira ibangira, byatumye nako REG igatsinda kuri 16-14.

    Abasore ba APR BBC baje ari bashya mu gace ka nyuma, bakina gupfa no gukina, REG nabwo yabanje kubagora mu minota ya mbere ya gace ka nyuma aho bashyizemo n’amanota agera muri 13 y’ikinyuranyo.

    Amanota 3 ya Sangwe Armel utari mu bihe bye, amanota ya Kubwimana Ally na Manga Pitchu yagaruye APR BBC mu mukino, baza gukuramo ikinyuranyo cyose, amakipe yombi yageje amanota 58-58, arazamuka bagera kuri 60-60, APR yatakaje umukino mu masegonda ya nyuma aho REG yatsinze amanota 4 nta na rimwe iratsinda, yaje kwishyuramo 1, agace ka nyuma karangiye ari amanota 19 ya APR kuri 11 ya REG, REG yahise yegukana umukino ku manota 64-61.

    Manga Pitchu wa APR ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 19 anakora rebound 13, Beleck Bell wa REG ni we wamukurikiye aho yatsinze amanota 13 anakora rebound 10, Kubwimana Kazingufu Ally wa APR ni we watanze imipira myinshi yavuyemo amanota aho yatanze 8.

    Muri iri tsinda kandi 30 Plus yatsinze UR CHMS 80-70 ni mu gihe RP-IPRC Huye yatsinze Rusizi BBC 82-71.

    Mu minota ya nyuma wari umukino urimo ishyaka ryinshi

    Filet Jovon Adonis umwe mu bakinnyi bafashije REG kwitwara neza imere ya APR BBC

    Niyonkuru Pascal[Kaceka] wahoze muri APR, ubu ari muri REG, aha yageragezaga gutsinda amanota 3

    Dogget Quinton Meddrick(ufite umupira) yagoye APR BBC

    Ally na Adonis umwe abwira mugenzi we gukina neza

    Dogget Quinton yazamutse gutsinda, Manga Pitchu ashaka uko amubuza

    Zulu wa APR FC arimo abara Nshobozwa ngo amwambure umupira

    Kaje Elie wa REG ashaka gutsinda amanota 3

    Mu bagore REG WBBC, iyi yahoze yitwa Ubumwe WBBC, yatsinze itababariye APR WBBC amanota 70-36, The Hoops Rwa itsinda RP-IPRC Huye 70-48.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-reg-bbc-yatsinze-apr-bbc-patriots-bbc-itungurwa-na-rp-iprc-huye-amafoto