Blog

  • Karongi: Abahinzi beretswe impamvu bakwiye guhinga ibihingwa byagenwe na Leta – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa 24 Nzeli 2021, ubwo ubuyobozi bw’aka karere bwatangizaga ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga A.

    Uzabakiriho Cartas, umuhinzi mworozi watejwe imbere n’amaterasi y’indinganire, yavuze ko umusaruro yabonaga wikubye gatatu.

    Yagize ati “Ibyiza by’amaterasi y’indinganire, muri uyu mudugudu wacu ni byinshi. Atuma ifumbire twafumbije idatwarwa n’isuri. Ahantu nakuraga ibiro 50 by’ibigori ubu ndi kuhasarura ibiro 150.”

    Nsabimana Jean, umufashamyumvire mu buhinzi wo mu kagari ka Gatare umurenge wa Rubengera, yavuze ko umusaruro bakura mu materasi y’indinganire wivugira. Ati “Ahantu haciwe amaterasi ntabwo hameze nk’uko kera hari hameze kuko haboneka umusaruro. Mbere ibihungwa byabaga bitameze neza kuko isuri yazaga ikajyana ifumbire, ariko ubu byarahindutse.”

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi, Niragire Theophile, yashimiye abahinzi uko bitwaye muri ibi bihe bya covid-19 ubwo indi mirimo yari yahagaze uretse imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage bagifite umuco wo guhinga icya rimwe ibihingwa bitandukanye mu murima umwe kugirira icyizere ubuyobozi bubahitiramo guhinga igihingwa kimwe.

    Ati “Bajye bagirira icyizere ubuyobozi, iyo tubasaba kuvangura imyaka hari impamvu ikomeye. Icya mbere ntabwo ibihingwa byose bikenera intungagihingwa zimwe, iyo uvanze imyaka uba utumye biriya bihingwa bigiye gucuranwa intungagihingwa. Imyaka ntiyerera igihe kimwe, ntifite ubushobozi bungana bwo kwihanganira icyirere, icyo gihe hari igihingwa kimwe kimira ikindi.”

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere igaragaza ko guca amatarasi y’indinganire byatumye umusaruro w’ibigori uva kuri toni 1.2 kuri hegitari ugera kuri toni 2.5 kuri hegitari. Naho ku bishyimbo umusaruro wavuye ku biro 800 kuri hegitari idaciyeho amatarasi y’indinganire ugera kuri toni 1.5 kuri hegitari iciyeho amatarasi y’indinganire.


    source : https://ift.tt/3oawJp4

  • Abarimo umuhanzi Khalfan bafashwe bizihiza isabukuru y’amavuko barenze ku mabwiriza ya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe tariki ya 24 Nzeri bafatirwa mu nzu ya Mutangana Jean d’Amour w’imyaka 25, bafashwe ahagana saa tanu z’ijoro.

    Ibirori byari ibyo kwizihiza isabukuru y’umuhanzi Nizeyimana Odo bakunze kwita Khalfan w’imyaka 29, nabo bakaba bafatanywe n’iryo tsinda.

    Nizeyimana yavuze ko bafashwe hashize iminota 10 isaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha igeze.

    Yagize ati “Twafashwe buri muntu arimo gushaka uko asubira aho ataha kuko saa tanu zari zirenzeho iminota 10. Ni ubwa mbere mfatiwe muri ibi bikorwa ndetse ndumva binkojeje isoni kuba narenze ku mabwiriza ya Leta.”

    Umulisa Vanessa na we yafatanwe nabo, yavuze ko ubwo Polisi yazaga kubafata bamwe bari mu nzu abandi bari hanze mu busabane.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bose bafashwe barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

    Ati “Turabizi ko kuva mu minsi mike ishize havuguruwe amabwiriza hari abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.Bariya bafashwe bari bateguye ibirori mu rugo batigeze babimenyesha abayobozi mu nzego z’ibamze, nta n’ubwo bari baripimishije COVID-19 kandi bari barenze ku masaha bagombaga kuba bari mu ngo zabo.”

    CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora guhembera ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bikabangamira imbaraga igihugu gishyara mu kurwanya iki cyorezo. Yaburiye abantu ko ku bufatanye n’abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze Polisi itazahwema gufata abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanagarutse ku bantu barimo gukwiza ibihuha ku mbugankoranyambaga bavuga ku mabwiriza yo gufungura utubari.

    Yagize ati “Utubri tugomba gufungura ari uko bene two bafite uburenganzira bahawe n’inzego zibifitiye ububasha ndetse n’amasaha yo gucuruza arasobanutse. Tuributsa abafite utubari gukurikiza amabwiriza ndetse n’ababagana bakayakurikiza abazabirengaho bazabihanirwa.”

    Abafatiwe mu birori bipimishije icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

    Khalfan ni umwe mu bafashwe ubwo hizihizwaga isabukuru ye bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abafashwe basabwe kwipimisha Covid-19 no gucibwa amande

    source : https://ift.tt/2ZCpkEZ

  • Kigali: Gukingira Covid-19 birakorerwa ku bigo nderabuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo Minisiteri kandi yagaragaje ko mu Rwanda abamaze guhabwa inkingo basaga miliyoni 2 barimo abasaga miliyoni 1.6 bamaze guhabwa doze zombi.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko 18% by’abaturage bagomba gukingirwa bangana na miliyoni 7.8 (60% by’Abanyarwanda) bamaze guhabwa dose zombi, bakaba bangana na 10.8% by’umubare w’abaturage bose batuye mu Rwanda uko ari miliyoni 13.

    Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije, avuga ko miliyoni 2 z’abamaze gukingirwa ari intambwe ishimishije gusa ngo urugendo rurakomeje.

    Ati “Leta y’ u Rwanda irakora ibishoboka byose kugira ngo ibone inkingo zikenewe, kandi turanashimira abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gutanga umusanzu wabo mu kubona no gukwirakwiza inkingo ku baturage bacu, dufite intego yo kuzageza kuri 30% by’abaturage bagomba gukingirwa mu mpera z’uyu mwaka”.

    Kuva gahunda yo gutanga no gukwirakwiza inkingo yatangira, mu Rwanda hamaze kwakirwa inkingo zingana na doze 3,658,310 za Covid-19, binyuze mu mahuriro atandukanye arimo Covax , African Vaccine Trust (AVAT), hagendewe ku masezerano y’ibihugu yo kugura inkingo mu buryo butaziguye ku bufatanye na Banki y’Isi.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Leta y’ u Rwanda izakomeza kuzana inkingo kugira ngo hakingirwe abantu benshi bashoboka.

    Imbaraga Leta y’u Rwanda yagiye ishyira muri gahunda zitandukanye zo kwirinda covid-19, harimo no gutanga inkingo zatumye umubare w’abandura icyo cyorezo ugabanuka cyane kuko nko muri Nyakanga na Kanama 2021, bavuye ku kigero cya 10% by’abanduraga bagera kuri 3% muri Nzeri 2021, ari na byo byatumye hafungurwa ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byari bimaze igihe bifunze, gusa ariko ngo ntibikuraho ingamba zari zisanzwe zo gukomeza kwirinda Covid-19.

    Kugeza tariki 25 Nzeri 2021, abamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda ni 1,248 naho ibipimo bimaze gufatwa ni 2,752,985.

    source : https://ift.tt/2Y2zT3B

  • Inkuru itari nziza ku muhanzi Khalifan – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rugo kwa Khalfan hafatiwe abantu basaga 28 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bibereye mu birori batasabye uburenganzura.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Bosco yabwiye RBA ko abantu bagera kuri 28 bafashwe badafite ibyemezo by'uko bipimishije icyorezo cya COVID-19 ndetse batasabye n'uburengazira ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwo gukorera ibirori mu rugo. Abafashwe bose bari bari mu rugo rw'umuraperi Khalfan.

    Yagize ati: 'Ariko noneho banabikoraga nyuma ya Curfew cyangwa se amasaha y'ingendo yemewe nk'uko mubivuze birumvikana rero mu by'ukuri ko abantu barimo kugenda barenga ku mabwiriza mu ikubitiro ndetse nta n'iminsi myinshi yari yanashira asohotse bivuze rero y'uko abantu nibadahinduka bagakomeza kudohoka kuri aka kageni bashobora kuba bakiteza ibibazo.'

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-ku-muhanzi-khalifan/

  • Ntibisanzwe, abaganga baguye mu kantu nyuma yo kubona umwana w' umukobwa , urira amarira akaba ibuye #rwanda #RwOT

    Inkuru twavuga ko idasanzwe ariko iteye agahinda yagaragaye mu mujyi wa Kannauj Uttar Paradesh mu majyaruguru y' ubuhinde yatunguye abantu benshi cyane cyane abaganga aho umwana w' umukobwa w' imyaka 15 y' amavuko yagaragaye arira amarira y' ibuye ava mu ijisho ry' iwe.

    Abaganga bemeza ko iki ari ikibazo cyitoroshye cyo kubona umwana arira hakaza amabuye.

    Umuryango w'uyu mwana wemeje ko kuva yagira imyaka 10 yatangiye kurira amarira y'ibuye mu ijisho rye ry'ibumoso.

    Umuryango w'uyu mwana amakuru avuga ko wutse inabi abaganga nyuma yo kuvuga ko ikibazo cye kigoye babifata nko gushinyagurira umwana wabo.

    Mu mwaka wa 2014, ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cyatangaje inkuru y'undi mukobwa witwa Saadiya Salah utuye muri Yemen nawe wari ufite ikibazo nk'iki, Abaganga bavuze ko batasobonura ikibazo Saleh yari afite aho bavugaga ko bishobora kuba ari ubukorikori buzwi nka 'Magic' yaba yarakuye mu cyaro cy'iwabo yakuriyemo, Icyo gihe uyu mwana yarize amabuye yuzura agakarito birabashobera.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/26/ntibisanzwe-abaganga-baguye-mu-kantu-nyuma-yo-kubona-umwana-w-umukobwa-urira-amarira-akaba-ibuye/

  • Mukobwa, ntuzigere ukundana n'abasore bateye gutya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba nibo basore umukobwa aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda nkuko bitangazwa n'urubuga Elcrema rwandika ku rukundo n'imibanire y'abantu.

    1.Umunyamujinya

    Imico y'umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita, niba umuntu wese umurakaje ahita akubita, byerekana umuntu w'umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.

    2.Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa

    Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba aricyo kiganiro gusa, mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro ahubwo agukundira ko uhaza irari rye ry'umubiri gusa.

    3. Umusore ukundana n'abakobwa benshi ndetse rimwe ukamufata hari abo baryamanye

    Uyu munsi wamufashe yaguciye inyuma, ejo ukamufatana n'undi mukobwa , buri gihe ukamubabarira. Uyu muntu umeze gutya ugomba kumwirinda kuko ingeso ntago ipfa gukira, ahubwo yazanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Munabanye iyi ngeso yazayikomeza maze ukazahora wicuza impamvu wemeye kumubera umugore. Iyo mugeze mu rugo ingeso ye hari igihe ayubura, akajya aguca inyuma noneho ku mugaragaro. Icyo gihe utekereza impamvu wakomeje kumwihambiraho kandi yari yakwiyeretse hakiri kare.

    Mu buzima ibibazo bibera mu rugo abenshi barabyihanganira ariko umuntu uguca inyuma si benshi bamwihanganira.

    4.Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose

    Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, ni uwo kwitonderwa. Uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro niyo yaba atari mukuri.

    Impamvu ukwiriye kumwitondera ni uko urugo rwubakwa n'abantu 2. Nimurwbaka ariwe uyobora urugo muri byose , bishobora kuzakubera umutwaro kuko uzisanga nta ruhare ufite mu kubaka urugo rwanyu.

    5.Umusore utajya yemera amakosa

    Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.

    6.Umusore udafite intego

    Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy'iterambere na we yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro. Mu guhitamo umusore muzabana, si ngombwa ko uhitamo utunze nk'ibya Mirenge ku Ntenyo. Ugomba kureba umusore uzi gushakisha ubuzima. Mwene uwo nimugera mu rugo, azahorana ibitekerezo bibateza imbere, maze nawe umwunganire, urugo rwanyu rube urw'icyitegererezo mu maso y'ababagenderera n'abaturanyi.

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-ntuzigere-ukundana-nabasore-bateye-gutya/

  • Amafunguro wafata niba ushaka guhorana mu kanwa hahumura neza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya hari amafunguro wafata agatuma umuntu ahorana impumuro nziza mu kanwa,kabone nubwo yaba asanzwe agira impumuro mbi,ibi biribwa birayirwanya kugeza ubwo usigara nta kibazo na kimwe cyo guhumura nabi kuko bijya bibaho ko umuntu ashobora kugira icyo kibazo.

    1.Imbuto zimwe na zimwe :
    Hari imbuto zifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ke iyo akunda kuzirya kenshi,ni ukuvuga nibura buri munsi akabasha kubona urubuto rumwe cyangwa kunywa ikirahuri kimwe cy'umutobe w'izi mbuto arizo ; amaronji,indimu,pomme,inkeri

    2.Umudarasini( romarin) : icyirungo gikunze gukoreshwa mu cyayi no mu guteka inyama cyitwa umudarasini nacyo gifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ku muntu ukunda kugikoresha. Icyo kirungo kiba kimeze nka teyi usibye ko cyo kiba gifite utubabi tureture

    3.Yawurute : ubusanzwe yawurute ni ikinyobwa cyiza cy'ingirakamaro ku buzima bw'umuntu kuko gifasha igifu gukora neza,hanyuma ikanasukura mu rwungano ngogozi ku buryo nta mwuka mubi ushobora guturuka mu muntu.

    4.Amazi arimo indimu : nkuko twatangiye tuvuga ko imbuto zisharira ari nziza ku kurwanya impumuro mbi,no kunywa amazi arimo indimu ni kimwe mu bifasha umuntu kuzana umwuka mwiza uturuka mu kanwa ke.

    5.Cocombre ; cocombre nayo iri mu biribwa bituma umuntu azana impumuro nziza mu kanwa ke,cyane cyane ku bantu bakunda kuyikoramo salade,kuko yica udukoko dushobora gutera mu kanwa guhumura nabi ndetse ikanakomeza ishinya,ikayirinda kuba yakwangizwa n'ibibonetse byose kandi burya iyo ishinya ifite ikibazo bituma no mu kanwa hazana umwuka utameze neza.

    6.Persil : icyatsi cyizwi ku izana rya persil cyo mu bwoko bwa sereri nacyo ni ingenzi cyane mu gufasha umuntu kuzana impumuro nziza. Cyane cyane ku bantu bagikoresha nk'ikirungo ariko biba byiza kurshaho iyo uyihekenye,nibwo usanga ufite impumuro nziza ituruka mu kanwa.

    Ibi nibyo bifasha umuntu kugira impumuro nziza yo mu kanwa ku bantu bagira ikibazo cyo guhumura nabi,bigakira burundu ugasigara nta kibazo cy'umwuka utari mwiza uguturukamo.

    Source : https://yegob.rw/amafunguro-wafata-niba-ushaka-guhorana-mu-kanwa-hahumura-neza/

  • Yverry n'umukunzi we barishije umubu abafana babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rugamba Yves wamamaye ku izina rya Yverry n'umukunzi we, Vanessa, barishije umubu abafana babo nyuma yo gushyira hanze ifoto bari kumwe kuri instagram. Iyo foto yashyizwe hanze na Yverry abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/yverry-numukunzi-we-barishije-umubu-abafana-babo/