Blog

  • Keila, izina ryumukobwa ukunda kubaho mu buz… – #rwanda #RwOT

    Izina Keila rikomoka mu rurimi rw'Igiheburayo, rikaba ryarakunze no gukoreshwa cyane muri Bibiliya rigereranywa n'inyubako nini.

    Iri zina rikunze guhabwa abana b'abakobwa ryamamaye cyane mu 2001, aho ryari irya 989 mu yari akunzwe cyane kurusha ayandi ku Isi. Uko imyaka ishira indi igataha, ababyeyi benshi bahitamo kwita abana babo Keyla aho kuba Keila.

    Ibiranga ba Keila

    Keila arangwa no kwiyitaho cyane, akaba umukobwa w'imbaduko n'umurava, ndetse ahora aharanira kubaho neza mu buzima.

    Ni abantu bakunda ibintu (ubutunzi) no kubaho mu buzima bwiza cyane, ku buryo baharanira kutabura icyitwa ifaranga.

    Mu rukundo, Keila arafuha cyane nyamara atari uko atizera uwo bakundana, ahubwo aba ashaka ko ibyo aha umukunzi we byamugarukira. Yihagararaho, akiyerekana nk'umukobwa ugira umutima ukomeye ariko mu by'ukuri agira amarangamutima menshi.

    Keila akunda kugaragara nk'uworoheje mu mutima iyo umurebye mu maso, ibi akaba abiterwa no kwirinda kugirana amakimbirane n'abandi.

    Ni abantu banga ibinyoma n'akarengane, bakaba abakobwa bifitemo ubushobozi bwo kuyobora abandi kandi bubahiriza inshingano zabo nk'uko ziri. Inshuro nyinshi ba Keila bakunda gukorera kure y'umuryango wabo, kuko bizera ko bizabafasha kubaka umubano mwiza na bagenzi babo babakikije.

    Src:www.behindthename.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109870/keila-izina-ryumukobwa-ukunda-kubaho-mu-buzima-bwiza-109870.html

  • Miss Uwihirwe Yasipi Casmir yegukanye irushanwa rya “Duathron”i Huye #rwanda #RwOT

    Duathlon ni imikino ibiri iba ikomatanyije, irimo gusiganwa ku maguru no ku igare. Iyo hiyongeyemo siporo yo koga ni bwo uyu mukino witwa Triathlon.

    Muri iri rushanwa ryabereye mu Mujyi wa Huye, 25 baryitabiriye mu byiciro bine birimo abagabo n'abagore babigize umwuga, abasheshe akanguhe n'abafite ubumuga, babanje gusiganwa intera y'ibilometero bitanu ku maguru mu nzira ya Stade Huye- Petit Séminaire —Urwibutso- Rond Point- Akarere ka Huye- Stade Huye.

    Nyuma yaho basiganwe intera y'ibilometero 20 ku igare mu nzira ya Stade Huye- Ku Isoko- CHUB- EER- Akarere ka Huye- Stade Huye (ibilometero bitanu byazengurutswe inshuro enye) mu gihe basoje basiganwa ibilometero 2,5 ku maguru mu nzira ya Stade Huye- Akarere ka Huye na Rond Point ugana i Gisagara mbere yo gusubira aho batangiriye.

    Hakizimana Félicien waherukaga kwegukana “Nyanza Culture Duathlon Challenge” yabaye mu ntangiriro z'uku kwezi, ni we wegukanye na 'Huye Duathlon Sprint' mu bagabo babigize umwuga, aho yakoresheje igiteranyo cy'iminota 55, amasegonda atanu n'ibice 71.

    Yakurikiwe na Ngendahayo Gervais wakoresheje iminota 56, amasegonda 19 n'ibice 20 mu gihe Gashayija Jean Claude yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota itanu, amasegonda 42 n'ibice bibiri.

    Mu bagore, irushanwa ryegukanywe na Uwihirwe Yassipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2019. Yassipi waherukaga kwitabira irushanwa ryabereye i Nyagatare muri Kamena, yasiganwe wenyine muri iki cyiciro, aho yasoje akoresheje isaha imwe, iminota 53, amasegonda umunani n'ibice 82.

    Mu bafite ubumuga, hatsinze Rukundo Augustin wakoresheje isaha imwe, iminota 14, amasegonda 22 n'ibice 67 mu gihe mu basheshe akanguhe uwa mbere yabaye Nkubiri Boniface wakoresheje isaha imwe, iminota itatu, amasegonda 50 n'ibice 42, akurikirwa n'abarimo Bayiringire Eramu na Tuyisenge Jean Pierre.

    Mu bagabo babigize umwuga, hahembwe batatu ba mbere hagati y'ibihumbi 50 Frw n'ibihumbi 30 Frw, Miss Yassipi yahembwe ibihumbi 50 Frw, Rukundo Augustin ahembwa ibihumbi 20 Frw mu gihe batatu ba mbere mu bakanyujijeho, bahembwe hagati y'ibihumbi 30 Frw n'ibihumbi 10 Frw.

    Irushanwa ritaha rizaba ari Duathlon izakinirwa i Gicumbi ku wa 16 Ukwakira 2021 mu gihe hazakurikiraho i Rubavu, umwaka ugasorezwa i Kigali. Abakinnyi bazarusha abandi amanota nyuma y'amarushanwa yose uko ari atandatu ni bo bazegukana Shampiyona y'Igihugu muri uyu mukino.



    Miss Yasipi yasiganwe wenyine yegukana irushanwa rya Duathron I Huye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/miss-uwihirwe-yasipi-casmir-yegukanye-irushanwa-rya-duathron-i-huye

  • Santarafurika: Abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abaturage mu muganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu muganda wari ufite intero igira iti “Tugire Bangui icyeye” uyu muganda ukaba warateguwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bangui, hakaba hari uwitwa Guillaume Ngobo waturutse mu buyobozi bw’Umujyi wa Bangui. Igikorwa cyo gusukura uyu Mujyi cyari kitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’ Umuryango w’Abibumbye baba i Bangui, Umunya-Mauritania, Brig. Gen Elyse M’Bareck Elkair.

    Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi ndetse n’abasirikare b’u Rwanda ba batayo ya 8 n’iya 9 bose bakorera mu Mujyi wa Bangui bakoze igikorwa cyo gutoragura imyanda, ndetse no gusibura imiferege, banatemye ibihuru byari bikikije Umujyi wa Bangui.

    Ngobo yashimiye abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba muri uwo mujyi ku nkunga yabo bakomeje gutanga mu kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ba Santarafurika.

    Brig. Gen M’Bareck na we yashimye ubufatanye n’umurava w’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda mu kurinda abasivili.

    Yavuze ko ari ingenzi ku kwita ku buzima bw’abaturage n’ubwo haba hari izindi nshingano zijyanye no kubungabunga amahoro.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3F3jj4r

  • Miss Yasipi Casimir wegukanye “Huye Duathlon Sprint Challenge” arakangurira abakobwa kwitabira uyu mukino (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye habereye irushanwa ryiswe Huye Duathlon Sprint, irushanwa rikomatanya imikino ari yo gusiganwa ku magare ndetse no gusiganwaku maguru.

    Ni irushanwa abasiganwa bahagurutse kuri Stade Huye, banyura Hotel Galileo-Petit Seminaire –Urwibutso, bakomeza mu mujyi wa Huye, banyura ku karere ka Huye aho baje kongera basoreza kuri Stade Huye.

    Hakizimana Félicien wari wegukanye irushanwa nk
    Hakizimana Félicien wari wegukanye irushanwa nk’iri ryabereye mu karere ka Nyanza, yongeye no gutwara irya Huye

    Mu cyiciro cy’ababigize umwuga, ku mwanya wa mbere haje Hakizimana Felicien wakoresheje iminota 55 ’05” 71, akurikirwa na Ngendahayo Gervais akoresheje 56’19″20, naho ku mwanya wa gatatu haza Gashayija Jean Claude wakoresheje 1h05’42”.

    Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, uwa mbere yabaye Nkubiri Boniface wakoresheje 1h03’50” , akurikirwa na Bayiringire Eramu wakoresheje 1h11’48”, naho ku mwanya wa gatatu haza Tuyisenge Jean Pierre akoresheje 1h34′ 31″

    Uwihirwe Yassipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 ni we mukobwa wenyine witabiriye irushanwa
    Uwihirwe Yassipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 ni we mukobwa wenyine witabiriye irushanwa

    Mu cyiciro cy’abakobwa hitabiriye gusa Uwihirwe Casimir Yasipi wakoreshej 1h 53’08”, mu gihe mu cyiciro cy’abafite ubumuga ku mwanya wa mbere haje Rukundo Augustin wakoresheje 1h14’22”

    Rukundo Augustin ufite ubumuga nawe yasiganwe
    Rukundo Augustin ufite ubumuga nawe yasiganwe

    Hakimana Feleicien wegukanye irushanwa ry’uyu munsi yavuze ko kuba yari yegukanye irushanwa riheruka byatumye akina yumva yifitiye icyizere

    Yagize ati “Ntabwo byantunguye kuko naragiye nitoza neza, ariko na bagenzi banjye bari baritoje, nari nifitiye icyizere nk’umukinnyi wakinnye ubwa mbere ngatsinda, navuze nti reka nongere nkine ndebe ko byongera gukunda igare niritanteguha”

    Mbaraga Alexis Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda, yavuze ko bishimiye imihanda mishya iri mu karere ka Huye, aho bateganya no kuba bazayikiniramo amarushanwa mpuzamahanga.

    “Huye ni ahantu heza mwabonye ko hari n’imihanda mishya twifuzaga gukoreramo, ni ahantu heza ubutaha twifuza ko byazanaba mpuzamahanga.”

    Yashimiye kandi Miss Uwihirwe Yassipi Casimir wabashije kwitabira iri rushanwa mu gihe ubushize mu ryabereye I Nyanza nta bakobwa bari bitabiriye, anavuga ko ubu barimuri gahunda yo gukangurira abari n’abategarugori kwitabira uyu mukino

    Ati “Abakobwa bari kugenda baza ndetse turi no kubatinyura, si siporo yoroshye abakobwa baracyatinya ariko mu rwego rwo guteza imbere siporo y’abagore na byo turashaka gushyiramo ingufu ngo abakobwa bayitabire ari benshi”

    Miss Uwihirwe Yassipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, ni we wegukanye igihembo cy’umukobwa wabaye uwa mbere, aho ari nawe wenyine wabashije kwitabira muri iki cyiciro. Yavuze ko atari ubwa mbere yitabiriye irushanwa nk’iri, anakangurira abandi bakobwa gutinyuka bakitabira uyu mukino.

    Yagize ati “Siporo nsanzwe nzikora, nari naritabiriye n’indi yabereye i Nyagatare, n’iyi ngiyi ndavuga nti ngombakuyizamo nta kibazo. Ibanga ni uguhozaho ukumva ko utagomba kuyikora rimwe gusa, ukumva ko ari ubuzima bwa buri munsi”

    “Mboneyeho n’umwanya wo gushishikariza abandi bakobwa kumva ko nabo babishobora mu gihe bafite uwo mutima ubishaka. Federasiyo igomba gushyira imbaraga mu gushishikariza abandi bakobwa, nanjye mbonye abandi nshobora gushishikariza nabikora”

    Nyuma y’amarushanwa atatu amaze kuba mu karere ka Nyagatare, Nyanza ndetse na Huye, iyi shampiyona izakomereza mu karere ka Gicumbi tariki 16/10, bakurikizeho akarere ka Rubavu, ubundi bazasoreze mu mujyi wa Kigali.

    Andi mafoto yaranze iri rushanwa

    source : https://ift.tt/3zTnvjr

  • Ibibi byo kunywa inzoga ku rugero rukabije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Omary Ubuguyu nk’inzobere mu by’ubuzima, asobanura urugero rw’inzoga umuntu atagombye kurenza ku munsi, kugira ngo yirinde gushyira ubuzima bwe mu kaga ataretse n’ubw’abandi, kuko hari ubwo umuntu anywa inzoga ku rugero rukabije ingaruka zikagera no ku bandi.

    Yagize ati “Umugore ntiyagombye kurenza icupa rimwe rya byeri (beer) ku munsi, mu gihe umugabo atagombye kurenza amacupa abiri ya byeri ku munsi. Ku bagore bakunda Divayi (wine) ngo umugore yagombye kunywa Divayi itarenze mililitiro 125 ni ukuvuga ikirahuri kimwe kiringaniye cya divayi ku munsi, naho umugabo ntarenze mililitiro 250, ni ukuvuga ibirahuri bibiri biringaniye ku munsi ”.

    Dr. Ubuguyu avuga ko kunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero, byangiza umubiri w’umuntu muri rusange, cyane cyane bihereye mu nda, bishobora guteza ibisebe byo mu nda, ikindi kandi ngo byangiza uburyo umubiri wisukuramo.

    Yagize ati “Inzoga nyinshi zishobora kwangiza mu muhogo ugasanga umuntu araruka, zishobora kandi kwangiza imikorere y’imisemburo ya ‘insulin’ ubundi ifasha mu gusya isukari, kandi iyo uburyo bwo gusya isukari mu mubiri buhuye n’ikibazo, nibwo umuntu arwara indwara ya diyabete”.

    Dr. Ubuguyu yasobanuye ko kunywa inzoga nyinshi byangiza ubwonko bw’umuntu, ibyo bikajyana no kuba yagira ikibazo cyo kwibagirwa cyane.

    Yagize ati “Ku bwonko, inzoga hari ibyo igabanya, harimo cyane cyane ‘folic acid’, kandi iyo ‘folic acid’ igabanutse byangiza ubwonko bigatuma umuntu akunda kwibagirwa cyane”.

    Dr. Ubuguyu yavuze ko igituma inzoga nyinshi abantu bikorera mu buryo bwa gakondo, zifatwa nk’izitemewe ngo ni uko ziba zirimo uburozi bwinshi, ku buryo umubiri w’umuntu udashoboye guhangana na bwo.

    Uretse izo ngaruka zigera ku buzima bw’unywa inzoga ku buryo bukabije, ngo hari n’izigera ku bandi harimo kuba utwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga ku buryo bukabije agasinda ashobora guteza impanuka zo mu muhanda.

    Muri izo mpanuka zo mu muhanda hari abazimugariramo ndetse n’abazipfiramo. Iyo ngo hagize abazigwamo, hari abana basigara ari imfubyi, n’ibindi bibazo bivuka mu muryango bitewe no kunywa inzoga ku rugero rukabije.

    source : https://ift.tt/3zHiuua

  • Amateka ya Kirusu Thomas wasigiye inganzo umukobwa we Nzayisenga Sophie #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kirusu Thomas
    Kirusu Thomas

    Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo ‘Mugoyi na Mugore, Ikigwiti, Igiseke, Ingoboka n’izindi.

    Kirusu Thomas ukomoka ahahoze ari muri Komine ya Kigoma perefegitura ya Gitarama (ubu ni mu Karere ka Nyanza), yavutse mu 1930 atabaruka muri 2010 ariko inganzo ye ntiyigeze izima kuko yagize igihe cyo kwigisha umukobwa we kuvuza inanga no kuririmba none ubu ageze ku rwego mpuzamahanga.

    Nzayisenga Sophie
    Nzayisenga Sophie

    Uwo ntawundi ni Nzayisenga Sophie, akaba afite umwihariko wo kuba yaravutse Kirusu ari hafi kugira imyaka 60.

    Kurikira amateka ya Kirusu Thomas mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio:

    source : https://ift.tt/3AL07pg

  • Ruharwa Bagosora apfuye bamaze kumubaga umutima inshuro zirenze eshatu aho yari afungiye muri Mali #rwanda #RwOT

    Guhera ku munsi w'ejo hacicikanye amakuru ko Col Theoneste Bagosora, ruharwa ufatwa nk'umucurabwenge wa Jenoside yapfuye azize indwara. Ibi byatangajwe bwa mbere n'umuhungu we Achille Bagosora.

    Amakuru aturuka muri Mali aravuga ko Bagosora yapfuye azize umutima dore ko bari bamaze kumubaga inshuro zirenze eshatu akaba kandi yari arengeje imyaka isaga 80.

    Nta murozi wabuze umukarabya, na Bagosora yabonye abamuririra harimo abiyita abanyamakuru , abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n'abarwanashyaka b'ishyaka rya Ingabire Victoire FDU Inkingi.

    Colonel Bagosora yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka 35 nyuma yo guhamwa n'icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungurwa akarangiriza igihano cye hanze nk'uko yari yabisabye.

    Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk'umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kimwe mu bintu yibukirwaho na benshi ni uko tariki ya 9 Mutarama 1993, ubwo Arusha muri Tanzania, hemerezwaga igice cy'amasezerano y'amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na FPR Inkotanyi n'andi mashyaka, yavuyeyo arakaye cyane.

    Bagosora yari mu Ntumwa z'u Rwanda muri iyo nama ya Arusha, ntiyemeye ibyavuyemo. Uyu mugabo yasohotse arakaye aravuga ngo 'Ndatashye ngiye gutegura imperuka', (yakoresheje ijambo ry'Igifaransa, Apocalypse).

    Bagosora yatawe muri yombi tariki ya 9 Werurwe 1996 afatiwe muri Cameroon ahita yoherezwa muri ICTR ku wa 23 Mutarama 1997. Ubwo yitabaga urukiko ku nshuro ye ya mbere ku wa 7 Werurwe 1997, yahakanye ibyaha byose yashinjwaga.

    Ku wa 18 Ukuboza 2008, ICTR yahamije Bagosora icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n'ibindi bikorwa birenze kamere muntu). Yahise akatirwa igifungo cya burundu.

    Ku wa 14 Ukuboza 2011, yaje kujuririra uwo mwanzuro w'urukiko maze igihano cyo gufungwa burundu gikurwaho akatirwa gufungwa imyaka 35. Mu mwaka wakurikiyeho ku wa 1 Nyakanga 2012, yoherejwe kurangiriza igihano cye muri Mali.

    Ku wa 6 Werurwe 2019, yasabye ko yafungurwa mbere y'uko igihano cye kirangira, avuga ko mu gihe ubusabe bwe bwakwemerwa, yifuza koherezwa mu Buholandi cyangwa se akaba yakomeza gutura muri Mali.

    Amategeko y'uru rukiko, agena ko umuntu ufunzwe 2/3 by'igihano cye, ashobora gusaba gufungurwa mbere y'igihe. Bagosora ni umwe mu bari bemerewe ibiteganywa n'iryo tegeko kuko icyo gihe yakimaze muri gereza.

    Umucamanza ashingiye ku buremere bw'ibyaha Bagosora yahamijwe n'imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka, yavuze ko akwiye gukomeza gufungwa ari nako ahindura imyitwarire.

    Col Théoneste Bagosora yavukiye mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941, yinjira mu gisirikare arangije amashuri yisumbuye muri Seminari Nto ya Nyundo mu 1962, asohoka ari Sous-Lieutenant mu 1964. Yakoze mu mitwe myinshi y'ingabo, aza gukora muri Minisiteri y'Ingabo, aba Umuyobozi w'Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege).

    The post Ruharwa Bagosora apfuye bamaze kumubaga umutima inshuro zirenze eshatu aho yari afungiye muri Mali appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruharwa-bagosora-apfuye-bamaze-kumubaga-umutima-inshuro-zirenze-eshatu-aho-yari-afungiye-muri-mali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruharwa-bagosora-apfuye-bamaze-kumubaga-umutima-inshuro-zirenze-eshatu-aho-yari-afungiye-muri-mali

  • Kigali : Urubyiruko 28 rurimo Umuraperi ukomeye mu Rwanda rwafatiwe mu birori by’isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Aba bantu 28 bafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri ahagana saa tanu ubwo bari mu nzu y’uwitwa Mutangana Jean d’Amour w’imyaka 25 iherereye mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

    Ibiro byari ibyo kwizihiza isabukuru y’uwitwa Nizeyimana Odo bakunze kwita Khalfan w’imyaka 29,uyu ndetse na Mutangana nabo bafatanwe na ririya tsinda.

    Nizeyimana yavuze ko bafashwe hashize iminota 10 isaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha igeze.

    Yagize ati “Twafashwe buri muntu arimo gushaka uko asubira aho ataha kuko saa tanu zari zirenzeho iminota 10. Ni ubwa mbere mfatiwe muri ibi bikorwa ndetse ndumva binkojeje isoni kuba narenze ku mabwiriza ya Leta.”

    Umulisa Vanessa nawe yafatanwe na bariya bose yavuze ko ubwo Polisi yazaga kubafata bamwe bari mu nzu abandi bari hanze mu busabane.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bose bafashwe barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

    Ati “Turabizi ko kuva mu minsi mike ishize havuguruwe amabwiriza hari abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.Bariya bafashwe bari bateguye ibirori mu rugo batigeze babimenyesha abayobozi mu nzego z’ibamze, nta n’ubwo bari baripimishije COVID-19 kandi bari barenze ku masaha bagombaga kuba bari mu ngo zabo.”

    CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora guhembera ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bikabangamira imbaraga igihugu gishyara mu kurwanya iki cyorezo. Yaburiye abantu ko ku bufatanye n’abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze Polisi itazahwema gufata abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanagarutse ku bantu barimo gukwiza ibihuha ku mbugankoranyambaga bavuga ku mabwiriza yo gufungura utubari.

    Yagize ati “Utubri tugomba gufungura ari uko bene two bafite uburenganzira bahawe n’inzego zibifitiye ububasha ndetse n’amasaha yo gucuruza arasobanutse. Tuributsa abafite utubari gukurikiza amabwiriza ndetse n’ababagana bakayakurikiza abazabirengaho bazabihanirwa.”

    Abafatiwe mu birori bipimishije icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Urubyiruko-28-rurimo-Umuraperi-ukomeye-mu-Rwanda-rwafatiwe-mu-birori-by-isabukuru-ye

  • Rwamagana : Umugabo yafashwe ari gusambanya Ihene saa munani z’ijoro ayibwira ngo ituze ubu arafunze #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uture mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana aho amakuru yo gusambanya ihene yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tari ya 25 Nzeri 2021.

    Uyu mugabo yatahuwe ubwo hari mu gicuku ahagana saa munani z’ijoro abanyerondo bumvise ihene ihebeba isa nk’itabaza bakagira ngo ni abajura bayibye ariko bajya kumviriza kuri urwo rugo yahebereragamo bumva umugabo ayiturisha.

    Ngo bwacyeye ba banyerondo bajya kureba iyo hene basanga yabyibye inda y’amaganga ni ko kubaza uwo mugabo ibyabaye kuri iyo hene yiyemerera ko yayisambanyije.

    Mfitumukiza Kanimba Samuel uyobora Akagari ka Nkungu, ati 'Bamubajije icyo yabaye yemera ko yayisambanyije. Nanjye namubajije arabyemera, ikindi hari umuntu wari warayimuragije mu gitondo ashaka kuyimwambura undi ashaka kumuha amafaranga kugira ngo ayigumane.'

    Ubwo uyu mugabo bakomezaga kumuba icyabimuteye, yavuze ko umugore we amaze iminsi adahari ku buryo yumvaga umubiri wamurembeje.

    Uwingeneye Grace uyobora Umurenge wa Munyaga, avuga ko nubusanzwe uriya mugabo yavugwagaho ubushurashuzi kuko yajyaga asinda agashaka gufata ku ngufu abagore bahuriye mu nzira.

    Uyu mugabo ubu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruri kumukoraho iperereza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umugabo-yafashwe-ari-gusambanya-Ihene-saa-munani-z-ijoro-ayibwira-ngo-ituze-ubu-arafunze

  • ADEPR yabonye abayobozi bashya yitoreye bayobowe na Isaïe wari washyizweho by’agateganyo na RGB #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari washyizwe ku mwanya w’Umuyobozi w’inzibacyuho, yari amaze umwaka ayobora iri torero by’agateganyo dore ko yashyizwe na RGB tariki 08 Ukwakira 2020.

    Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuyobora iri torero muri manda y’imyaka itandatu.

    Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba Umushumba Mukuru, Pasiteri Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije, Pasiteri Budigiri Herman yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa ; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi ni Gatesi Vestine, Uwizeyimana Béatrice yatorewe kuba Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga hashyizweho asimbuye Umuhoza Aurélie.

    Uretse Uwizeyimana, abandi bari bari muri komite yashyizweho na RGB umwaka ushize.

    Inama Nkuru y’Abashumba yanatangaje Inama Nkuru y’Itorero iyobowe na Sindayiheba Phanuel nka Chairman wayo mu gihe yungirijwe na Nsanzabozwa Pascasie.

    Mu zindi mpinduka zabaye ni uko inyito Umuvugizi w’Itorero yasimbujwe Umushumba Mukuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/ADEPR-yabonye-abayobozi-bashya-yitoreye-bayobowe-na-Isaie-wari-washyizweho-by-agateganyo-na-RGB