Blog

  • Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake-Pst Habyarimana Desire #rwanda #RwOT

    “Arababwira ati 'Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” Luka 10:

    Mu bwami bw’Imana iyo utari umusaruzi uba uri igisarurwa, nta hagati habaho. Niba umaze imyaka myinshi mu rusengero ukaba nta muntu mushya urazana kuri Kristo Yesu nturamenya icyo waremewe, ukwiye kwigishwa ugahinduka umusaruzi.

    Pasiteri Habyarimana Desire, Ubutumwa bukiza

    Wareba hano n’iyi nyigisho: Imbaraga z’uburyo 4 zizanwa n’ubutumwa bwiza iyo bugeze mu muntu // Pastor Desire H.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibisarurwa-ni-byinshi-ariko-abasaruzi-ni-bake-Pst-Habyarimana-Desire.html

  • Pasiteri Ndayizeye Isaïe yahawe kuyobora ADEPR muri manda y’imyaka 6, Inyito ‘Umuvugizi’ ikurwaho #rwanda #RwOT

    Itorero rya Pentekote ry’u Rwanda, ADEPR, ryasohotse mu nzibacyuho y’umwaka, Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari uyiyoboye atorerwa kuba Umushumba Mukuru waryo muri manda y’imyaka itandatu.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nzeri 2021, nibwo Inama Nkuru y’Abashumba yateraniye i Kigali muri Dove Hotel ku Gisozi yatoye Biro Nyobozi nshya izayobora ADEPR.

    Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba Umushumba Mukuru [inyito nshya kuko uyu mwanya uwuriho yitwaga Umuvugizi]; mu gihe Pasiteri Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije.

    Mu bandi batowe, Pasiteri Budigiri Herman yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi ni Gatesi Vestine mu gihe ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga hashyizweho Uwizeyimana Béatrice. Uyu ni na we mushya wayinjiyemo asimbuye Umuhoza Aurélie wari uwumazeho imyaka isaga ine.

    Inama Nkuru y’Abashumba yanatangaje Inama Nkuru y’Itorero iyobowe na Sindayiheba Phanuel nka Chairman wayo mu gihe yungirijwe na Nsanzabozwa Pascasie.

    Itangazo rya ADEPR rishyiraho abayobozi bashya b’itorero ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Ivugabutumwa n’Abanyamuhamagaro n’Ubuyobozi, Pasiteri Ndayishimiye Tharcisse.

    Rikomeza riti 'Igihe cyo kwimika ku mugararagaro Umushumba Mukuru n’Umushumba Mukuru Wungirije muzakimenyeshwa mu minsi iri mbere.”

    ADEPR yakoze impinduka mu bajyanama bayo no mu nyito nshya

    Mu mategeko shingiro mashya ya ADEPR, hari amavugurura yakozwe ndetse hashyirwaho inzego zirimo Inama Nkuru y’Itorero, Inama Nkuru y’Abashumba ari nayo ifite ububasha bwo gutora Umushumba Mukuru n’uwungirije no gushyiraho abandi bayobozi bagize Komite barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa, Ushinzwe Imari n’Imishinga n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.

    Inama Nkuru y’Abashumba igizwe n’abashumba b’indembo [uko ari icyenda], Umushumba Mukuru n’uwungirije. Umuyobozi Nshingwabikorwa n’abandi ni abanditsi muri iyi nama ariko nta ruhare bagira mu gufata ibyemezo.

    Iyi nama ifite Komisiyo zitandukanye ziyifasha mu kugera ku nshingano zayo, zirimo ishinzwe Ivugabutumwa ndetse ni nayo ishinzwe amatora no kuyategura ndetse no gushaka abujuje ibisabwa.

    Iyo abakandida bamaze gushakwa bashyikirizwa aka kanama, kakaganirwaho harebwa aho itorero rigana, icyarifasha, hanyuma igafata icyemezo kiri mu murongo w’imyizerere n’intego z’itorero.

    Pasiteri Ndayizeye yagize ati 'Mu mavugurura twabonye ko habaho urwego rw’abashumba bakuru, bashobora gufasha itorero kubona abayobozi mu buryo butandukanye.” Yongeyeho ati 'Mu mategeko mashya, Komite izajya igira manda y’imyaka itandatu.” Ubusanzwe abayobozi ba ADEPR batorerwaga kuyobora manda y’imyaka itamu.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye yagize ati 'Impinduka zabaye mu rugendo rwo gufasha itorero, twasanze mu nzego zitandukanye hakenewe Umushumba. Ubusanzwe Umuyobozi wa ADEPR yitwaga Umuvugizi cyangwa Uhagarariye itorero mu mategeko ariko ibyo twashimye ko biba inshingano. Ni we ufite inshingano zo kurivugira, twabonye icyo itorero rimukeneyeho ari ukuba Umushumba Mukuru.'

    Biro Nyobozi nshya yashyizweho nta n’umwe wiyamamaje ahubwo abashumba bakuru bagize Inama y’Abashumba ni bo bahitamo abakwiye.

    Ati 'Nta muntu wiyamamaza, iyo nama yashimye ko Uwizeyimana ari we ufata inshingano Aurélie yari afite. Ndakeka bararebye ku itorero aka kanya n’igihe kizaza.”

    Yavuze ko mu byo yishimira byagezweho mu mwaka w’inzibacyuho harimo ko itorero ririho kandi rifite abakirisito barikunda.

    Ati 'Icyerekezo cy’itorero ni ukugendera muri ya ntego y’ivugabutumwa, igamije guhindura abantu abigishwa ba Yesu, kuzana impinduka zuzuye mu bafatanyabikorwa, mu buzima, mu burezi no mu bindi bikorwa bizana iterambere. Igikenewe ni uguharanira za mpinduka.”

    Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuyobora ADEPR isohotse mu nzibacyuho y’umwaka

    ADEPR yasohotse mu nzibacyuho yinjiyemo ku wa 2 Ukwakira 2020, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwakuragaho inzego z’ubuyobozi zirimo na Biro Nyobozi ya ADEPR nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi biyugarije.

    Biro Nyobozi ya ADEPR yari iyobowe na Rev Karuranga Ephrem nk’Umuvugizi; Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije; Umuhoza Aurélie wari ushinzwe Imari n’Ubutegetsi; Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul wari Umunyamabanga Mukuru na Pasiteri Ntaganda Jean Paul wari Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu

    Mu mwaka bamaze mu nzibacyuho, abayobozi ba ADEPR hakozwe amavugurura mu ngeri zitandukanye ahereye ku nzego zitandukanye n’ibindi.

    ADEPR imaze imyaka 81 ikorera mu Rwanda. Iri torero rifite insengero 3.280, abadiyakoni 82.000, korali 6.318, abahanzi basaga 200, imiryango 41 y’abanyeshuri biga muri za kaminuza, abavugabutumwa 2.460 n’abapasiteri 1.240.

    Source: Igihe.Com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Pasiteri-Ndayizeye-Isaie-yahawe-kuyobora-ADEPR-muri-manda-y-imyaka-6-Inyito.html

  • Gufuha kwatumye umugore amenagura imodoka y'umugabo we #rwanda #RwOT

    Umugore yafushye cyane ahita agenda yangiza imodoka y'umugabo we nyuma yo gukeka ko yamuciye inyuma asambana n'undi mugore.

    Hari abakundana batajya babasha kwihangana iyo bafashe abo bashakanye cyangwa abakunzi babo bababeshya.Ibi bivamo kurwana, bamwe bagakubita bagenzi babo abandi bagahitamo gusenya.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, umugabo yagaragaye ashwana n'umukunzi we kubera ko yangije imodoka ye ihenze,umugore we utavuzwe amazina yavuze ko ari ukubera ko yamuciye inyuma avuye mu rugo ahagana mu ma saa kumi z'umugoroba nyuma yo kwakira ubutumwa.

    Uyu mugore yabwiye umugabo we ko yahisemo kumenagura imodoka ye nyuma yo kubona inyandiko ivuga iti; 'Ngwino ufate izi cakes.'

    Uyu mugore yavuze ko yamubonye agiye kandi nijoro kubera ko yagiye gushaka imigati yashakaga gukoresha kugira ngo atungure ihabara rye ku isabukuru yaryo.

    Yagiye rwose acecetse nyuma yo guhishurwa kandi turakeka ko amashusho namara guhagarara, azakomeza gusaba imbabazi umugabo we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/gufuha-kwatumye-umugore-amenagura-imodoka-y-umugabo-we

  • Umugore yaciye ibintu kubera amagambo yabwiye umugabo we washakaga kumwirukana bamaranye imyaka 10 #rwanda #RwOT

    Umugore yigometse ku mugabo we washakaga kumwirukana nyuma y'imyaka 10 babana amubwira ko adateganya kugenda, nubwo atamushaka.

    Umugore wo muri Ghana wirukanwe n'umugabo we yavuze ko atagenda kuko umugabo we amaze imyaka 10 baryamana

    Muri videwo yakwirakwijwe hose, uyu mukobwa ukiri muto avuga ko ntaho afite ho kujya.

    Yagaragaje kandi ko umugabo we yamubeshye kubera ko yari afite undi mugore kandi ko kuba yagerageje guhagarika umubano wabo kubera ko batashyingiranywe byatumye yifuza gushyira byose hanze.

    Ati'Amaze imyaka icumi aryamana nanjye; aryamana nanjye mu gitondo, nyuma ya saa sita na nimugoroba. None ubu ari kumbwira ngo nsubire kwa mama, sinshobora kugenda. Subiza ibintu byanjye mu cyumba cyacu. '

    Uyu mugore wo muri Ghana uzwi nka Jennifer yabwiye umuturanyi we ko adafite aho ajya kuko yumva akoreshwa n'umugabo we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yaciye-ibintu-kubera-amagambo-yabwiye-umugabo-we-washakaga-kumwirukana

  • Davido yapfushije gafotozi wihariye bari bama… – #rwanda #RwOT

    Davido, umwe mu bahanzi bakomeye muri Africa umaze no kwigarurira imitima ya benshi ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu ari mu kababaro ko gupfusha gafotozi we wihariye witwa Fortune Umname, wari umaze imyaka 12 akorana na Davido ariwe umufotora. Uyu gafotozi Fortune yitabye imana kuwa 2 w’iki cyumweru, ubwo yarohamaga mu mazi bikarangira ahaburiye ubuzima.

    Kuva Fortune Umname yakwitaba Imana ibyamamare byinshi birimo Wizkid, Tiwa Savage, Don Jazzy,… byagaragaje agahinda byatewe n’urupfu rwe dore ko yari ari muri bagafotozi bashoboye bitabazwaga n’abahanzi benshi, nk'uko ikinyamakuru Daily Africa cyabitangaje. Nyuma y’iminsi Davido ari mu gahinda ko gupfusha gafotozi we yafataga nk’umuvandimwe we nkuko yabivuze, yagize ubuhamya atanga anamushimira kubyo yamukoreye mu myaka 12 bari bamaranye.

    Gafotozi Fortune Umname witabye Imana.

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Davido yagize ati: ”Fortune, ntabwo nakwizera ko wagiye, kuva twahura ntiwigeze umva iruhande n’umunsi n'umwe. Wavuye ku kuba umuntu ntazi w’umukozi, uhita uba umwe mu bantu banjye ba hafi mu gihe gito cyane. Wamaze igihe cyawe cyose unkorera witanga cyane. Sinakwizera ko ndikwandika ibi ngusezera, twari dufite ibintu byinshi tugomba gukora njyewe nawe, mbabajwe n'uko ugiye ntagukoreye ibyo nagusezeranije byose”.

    Davido yakomeje agira ati: ”Umutima wanjye urababaye cyane ku buryo ntabasha kubisobanura, gusa nishimiye ko nakumenye, ko twakoranye, rwose wari umuntu mwiza. Nishimiye ko twatemberanye isi turi kumwe, inzozi zanjye zabaye impamo turikumwe, ntawe uzagusimbura. N'ubwo ugiye ntabwo nzatuma wibagirana”.

    Umuhanzi Davido kandi, yasoje ashimangira ko gafotozi Fortune Umname yari nk’umuvandimwe we, kandi ko azakora ibishoboka byose agasohoza ibyo yamusezeranije. Yagize ati: ”Sinzatuma wibagirana, kandi nzasohoza ibyo nagusezeranije byose. Ruhukira mu mahoro muvandimwe, ndagukunda by’iteka”. Ibi yabitangaje hashize iminsi ine Fortune Umname wari gafotozi we apfuye, azize kurohama mu mazi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109872/davido-yapfushije-gafotozi-wihariye-bari-bamaranye-imyaka-12-109872.html

  • Musanze: Bishimiye urukingo rwa Johnson & Johnson #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye guhabwa urukingo rwa COVID-19
    Bishimiye guhabwa urukingo rwa COVID-19

    Bamwe muri bo, byagaragaraga ku maso ko bishimiye urwo rukingo, aho bari bafite n’amakuru ko rudasanzwe aho ngo urutewe atagaruka gufata urwa kabiri, ibyo bituma ubwitabire bwari ku rwego ruri hejuru.

    N’ubwo urwo rukingo rugenewe abageze mu zabukuru barengeje imyaka 50, ntibyabujije n’urubyiruko kwitabira icyo gikorwa, uciye mu rihumye abacungaga umutekano biganjemo urubyiruko rw’abakorerabushake, agataha akingiwe.

    Abaganiriye na Kigali Today, bagaragaje ko bamaze kumenya akamaro ko gufata urukingo, ariko bakongeraho ko urwa Johnson & Johnson rufite akarusho ko kuba uwo bakingiye atagaruka gufata urwa kabiri nk’uko bagiye babyumva mu makuru.

    Umukecuru witwa Muteteli Margueritte, ati “Gukingirwa ni ingenzi, murabona ibi byorezo byaduteye utikingije ntiwaba utekereza, numvise ko n’uru rukingo baduteye ari rwiza cyane, ngo ruterwa rimwe gusa, ubu ntabwo tuzagaruka”.

    Ndoriyomva Jacques ati “Naje kwikingiza nirinda COVID-19, ubu ubuzima bwanjye nta kibazo bufite ndabusigasiye, Leta yagize neza kuduha urukingo, batubwiye ko ari rwiza cyane aho umuntu bamukingira rimwe gusa, ubu ndatashye nta tariki bampaye yo kuzagaruka gufata urundi”.

    Uwitwa Nyirakamana ati “Kwikingiza bifite akamaro, bizadufasha kurama ku buryo hatazagira uburwayi butumugaza, ubu ntegereje ko bantera ako gashinge kandi ngo ni rimwe gusa nta kugaruka”.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, burishimira uburyo abantu bakomeje kugaragaza ko banyotewe urukingo, aho bakomeje kwitabira ari benshi, ariko kandi bibutswa gukomeza kwirinda n’abatarakingirwa basabwa kwitabira gufata urukingo, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Kamanzi Axelle Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage bishimiye urukingo kuko bamaze kumenya akamaro karwo, uwakingiwe iyo ahuye n’icyorezo cya COVID-19 ntabwo azahazwa, bazi agaciro k’urukingo, ni nayo mpamvu ubona babyishimiye cyane, urabona ko baje gufata urukingo ari benshi cyane, ni igihamya cy’uko bajijukiwe akamaro karwo”.

    Arongera ati “Abataraza nababwira kudacikanwa n’iyi gahunda niba bari mu cyiciro turi gukingira, n’abandi bazakomeza gukurikira amakuru y’inkingo zigenda zitangwa bitewe n’icyiciro barimo, kugira ngo badacikwa n’aya mahirwe kuko urukingo ni ubuzima, COVID-19 irahari ni icyorezo kandi irica, iyo wakingiwe ukagira ibyago byo kuyandura ntabwo uzahara, ukira vuba ugasubira mu mirimo”.

    Ubuyobozi bw’ibitaro bikuri bya Ruhengeri, bikomeje gusaba abaturage barengeje imyaka 50 y’amavuko batakingiwe, kujya gufata urukingo rwa COVID-19 bagana ibigo nderabuzima kibegereye.

    source : https://ift.tt/3m4rbd9

  • Grace Ingabire yagarutse kubyo amaze gukora a… – #rwanda #RwOT

    Mu gutangira ikiganiro cy'umwihariko Miss Grace Ingabire yagiranye na RBA, umunyamakuru yatangiye amubaza uko urugendo rwe kugeza none ruhagaze nka Nyampinga w'igihugu.

    Umunyamakuru wamwakiriye yagize ati: 'Urabizi ni wowe Nyampinga w'u Rwanda wihariye, urumva icyo ndikuvuga, kuva wakambikwa ikamba kugera none ni gute urugendo rwawe rwagenze? Ese byabaye nk'ibyo wari witeze wari wateguye ubwo watsindaga?'

     

    Miss Grace Ingabire mu kumusubiza yagize ati: 'Ntabwo nigeze menya uko bizaba bimeze, ariko ni inararibonye nungutse twakoranye umushinga na Empowering African Food, ni umushinga wari uwo gufasha abakora mu nzego z'ubuzima mu by'ukuri gufasha EAF mu kugeza ibyo bakora kubo bigenewe.'

     

    Akomeza agira ati: 'Icyumweru gitaha dufite imyiyereko ku rwibutso. Ni umushinga wa Mashilika, nzaba ndi umwe muriwo muzaze murebe.' Mu gutangira, Miss Grace Ingabire yabanje kuvuga imwe mu nkuru zijyanye n'ihindagurika ry'ikirere nk'umunyamakuru, agaruka k'uburyo ubushyuhe bukomeje kwiyongera akaba ari ikintu kitari cyiza ku buzima bw'ikiremwamuntu.

    Grace Ingabire yegukanye kandi yambikwa ikamba mu ijoro ryo kuwa 20 Werurwe 2021, mu birori byabereye mu Intare Conference. Ari muri ba Nyampinga bambaye ikamba bafite ubumenyi buhambaye bushingiye ku mashuri, kuko afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


    Miss Grace Ingabire ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga cyo gutangiza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva

    Ku bufatanye na IAF bakomeje ibikorwa byo gufasha abakora mu nzego z’ubuzima hirya no hino ndetse aherutse no guha abaturage ingurube zo korora

    Miss Grace Ingabire yashimwe na Brig John Peter Bagabo kubera umuhate n’umurava akomeje kugaragaza by’umwihariko kubwo kuzirikana abamugariye k’urugamba

    KANDA HANO UREBE MISS GRACE INGABIRE UBWO YAGIRANAGA IKIGANIRO KIHARIYE NA RTV MU MAKURU Y’ICYONGEREZA







      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109866/grace-ingabire-yagarutse-kubyo-amaze-gukora-anakangurira-ababyifuza-kuzitabira-ibikorwa-by-109866.html

  • Ronaldo arashaka kuba umutoza wa Manchester U… – #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo w’imyaka 36 y’amavuko, yahinduriye ibitekerezo bye mu mwuga w’ubutoza mu gihe yaba  ashoje gukina umupira w’amaguru. Cristiano Ronaldo uherutse gusinya amasezerano y’imyaka ibiri ndetse ashobora kongerwa ikaba imyaka itatu, yifuza ko mu gihe yaba ashoje gukina yahita yinjira mu mwuga w’ubutoza.


    Ronaldo arashaka kwinjira mu mwuga w’ubutoza 

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru the Sun cyandikirwa mu Bwongereza, Ronaldo ashaka kujya mu itsinda ry’abatoza ba Manchester United, ndetse agatangira gukurikirana umwana we uzaba ari muri iyi kipe.

    Umutoza wa Manchester United Ole, aherutse kuvuga ko atazatungurwa no kubona Ronaldo azageza imyaka 40 agikina. Yagize ati: 'Sinzatungurwa no kubona Ronaldo azaba akiri mu kibuga ku myaka 40. Yakoresheje imbaraga zose zishoboka kugira ngo agere kubyo yagezeho, niyo mpamvu akwiye icyubahiro kubera imbaraga yakoresheje.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109869/ronaldo-arashaka-kuba-umutoza-wa-manchester-united-109869.html

  • Igitekerezo: Abakoresha abantu amanywa n’ijoro, muba mubizeyeho ubushobozi bungana bute? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu miryango imwe itandukanye yaba minini, cyangwa mito hari aho usanga bafite umukozi ukora akazi ko ku manywa, nyamara nijoro hagera akaba umuzamu. Bivuga ko uyu urebye neza ubwo aba akora amasaha 24 kuri 24, ukurikije akazi umukoresha we amuha.

    Ubundi amasaha umuntu mukuru aba agomba kuryama abarirwa hagati y’atandatu (6) n’umunani (8) buri munsi. Ariko ubona abakoresha bamwe ibi batabyibazaho, gusa akumva ko we agomba kuyubahiriza, ariko umukozi we kuruhuka bitamureba kandi ikibabaje akumva ko yizeye ko umutekano w’ibyo yamurindishije usesuye, nyamara akirengagiza ko n’uwo mukozi we ari umuntu ufite umubiri nk’utwe na we aba agomba kuruhuka.

    Ujya kubona ukabona uwo mukoresha yirirwanye n’uwo mukozi we, amukoresha n’indi mirimo yose ya ku manywa, iyo aho akorera Atari ho ataha ukumva nka 16h cyangwa 17h aramusezeye ngo uramuke ndarushye ndatashye kuruhuka. Agasiga amubwiye ati “ujye ucunga ibi bintu neza utazasinzira bakatwiba.”

    Ibi kandi abivuga akomeje, kuko iyo agize nk’ibyago abajura bakamucunga agatotsi kamutwaye agasinzira, ashyikirizwa inzego z’umutekano akaryozwa ibyibwe ngo yari asinziriye baramwiba ndetse akenshi bikitwa ubufatanyacyaha.

    Aha bintera kwibaza aba bakoresha niba baba bumva iki kiremwa kigizwe n’inyama n’amaraso cyazabaho gikora ubutaruhuka, kandi we iyo yakabije akageza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yinubira akazi ngo yananiwe atashye kuruhuka.

    Nyamara uyu asize ngo amuraririre ibikoresho, aba yabyutse mbere ye, akora amasuku kugira ngo umukoresha aze hasa neza, amanywa yose akirirwa amukoresha, ati “Kora aka na kariya ubundi umpereze kano, nyuma ujye hariya kuzana bya bindi unakore isuku….” Nyuma we yataha kuruhuka agasiga amubwiye kurarira ibikoresho bye!

    Iyi ni imirimo akenshi ikorwa n’abagabo, ushobora kubona inyuma ukagira ngo arakomeye, kubera umubiri wabo ugaragaza imbaraga, ariko byanze bikunze kuko ari uko umuntu aremye, bigera aho akananirwa , kuko biba ari ibintu byisubira, umubiri we ugacika intege burundu.

    Akenshi aba bantu iyo baje gusaba akazi abakoresha babo babereka ko ku manywa ari utuntu duke bazajya bakora wenda nk’amasuku ya mugitondo ubundi bakaryama kugira ngo baze kubona uko barara ijoro. Nyamara uzasanga bamukoresha ku manywa no kurusha nijoro, bamara gutaha bakamwereka ko ahubwo akazi ke aribwo gatangiye!

    Aba bakozi akenshi baba binuba ndetse bagaragaza ko bagowe (hirya umukoresha we atamwumva). Ariko kubera imibereho iri hanze aha, agatinya gusezera mu kazi bitewe n’inshingano abenshi baba bafite, akumva yapfa gukomeza guhanyanyaza, akenshi akazahava ari indembe umubiri we nta mbaraga ugifite nta n’icyo agishoboye kuba yakwikorera.

    Ariko se niba ubuzima bwe butanareba wa mukoresha wenda, cyane cyane ko iyo yamaze kugira ubumuga agenda ukishakira undi mukozi, ariko se nibura kuki mu gihe akigukorera utakwibaza imbaraga yaba afite ku buryo yakora amanywa n’ijoro kandi ukiringira umutekano w’ibikoresho byawe?

    Umuntu ni umuntu, Imana yamuremanye imbaraga zo gukora, ariko bisaba igihe cyo gukora no kuruhuka kugira ngo n’umunsi ukurikiyeho atangirane imbaraga nshya. Uyu muntu utamuhaye umwanya wo kuruhuka ntumwizereho uburinzi bw’ibyawe, cyangwa umurimo unoze, kuko byanze bikunze umubiri uzamwereka ko unaniwe kandi ukeneye kuruhuka. Rero kuko akenshi ibi biba nijoro. Ubwo utashye uzi ko mwiriwe mukorana umunsi wose, utahe wizeye neza ko nta mutekano usize inyuma kandi mugize ibyago bikangirika cyangwa bikibwa, uzibuke imbaraga z’umuntu wahasize ngo abirindire umutekano.

    source : https://ift.tt/39F8oiM