Blog

  • NDABIMENYE LIVE CONCERT: Lorie Ishimwe yashyize hanze uruhererekane rw’indirimbo z’amashusho #rwanda #RwOT

    Lorie Ishimwe umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zikanahimabaza Imana, yamenyekanye mu zakunzwe n’abatari bake nka: Yesu yaratsinze, Umva Ijwi, Ndi Umwana mu rugo, Ndabimenye, n’izindi, bigaragarira ku rubuga rwe rwa YouTube (https://www.youtube.com/channel/UCbcP4rldZVqnGVYYtw7Xa1A). Kuri ubu yamaze gushyira hanze uruhererekane rw’indirimbo z’amashusho yitiriye imwe mu ndirimbo ze “NDABIMENYE LIVE CONCERT”

    Uko yari yabisezeranyije, ni ko abisohoje nkuko twabibatangarije mu nkuru yabanje. Zimwe mu ndirimbo yaririmbye muri iyi konseri(Concert), ni nka: Ndabimenye, Umva Ijwi, Ndi Umwana mu rugo, n’izindi. Kureba iki gitaramo gikubiyemo izi ndirimbo byagusaba kwicara imino 41 n’amasegonda 36(41:36), nk’uko uburebure bungana.

    Ubwo yaganiraga na Agakiza.org, Ishimwe Lorie yavuze ko gukora indirimbo muri ubu buryo bw’uruhererekane kandi ari amashusho bifasha mu gukomeza kwagura ubutumwa bwiza no ku rwego mpuza mahanga. Icyo yiteze muri izi ndirimbo ngo ni “Ukubaka imitima yacitse intege”

    “NDABIMENYE LIVE CONCERT” biragaragara ko yakiriwe neza n’abakurikiranira hafi ibikorwa by’uyu muhanzi kazi, dore ko yanakoze ku mitima y’abahanzi bagenzi be nka BIGIZI GENTIL OFFICIAL wamusabiye gukomera mu muhamagaro agira ati” Gwiza imbaraga mushiki wacu. Imigisha myinshi kuri wowe”(Courage my sister. Blessings!!).

    Ntitwabasha kuvuga kuri bose bishimiye iki gitaramo, ariko abandi bagaragaje ko bahembuwe nacyo ni nka: Umulisa Marie Rose wagize ati” Oooh Mana yanjye, nkunze iki gitaramo kandi nongeye ku gushimira!!!”. Uwitwa Jimmy 250 TV we yagize ati” Mana weee!!! Nsubijwemo imbaraga, Imana ikomeze ikwagure”

    Iyi Concert, Lorie yayikoze afashijwe na ‘Abanyembaraga band’, itsinda ryakoze ku bijyanye no gucuranga no kumufasha kuririmba. Aha kandi ntitwakwibagirwa uruhare rwa ‘WAY-AFRICA TV PRISENT’ ireberera inyungu z’uyu muhanzikazi muri iki gitaramo.

    Ishimwe Lorie Imana yahamagaye imukuye mu mwuga w’uburaya nk’uko by’umvikana mu buhamya atanga hirya no hino mu biterane, mu itangazamakuru, mu bigo ngororamuco nka IWAWA yavuzeyo ubutumwa bwiza, n’ahandi, ashimira Imana yamuhamagariye kuyikorera dore ko azi n’inyungu zabyo. Ngo impano ye yabashije kuzana iminyago myinshi kuri Yesu Kristo, na byo ni ishimwe rikomeye byibura nawe kuba hari umusanzu arimo gutanga mu kwagura Ubwami bw’Imana.

    Iyi ni yo mpamvu akoje gusaba abantu kumusengera no kumushyigikira mu buryo bwose, nkuko yabibwiye Agakiza.org ati” Icyo nifuza ni ukunsengera bansabira imbaraga muri uyu murimo”

    Reba hano “NDABIMENYE LIVE CONCERT By ISHIMWE Lorie”

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/NDABIMENYE-LIVE-CONCERT-Lorie-Ishimwe-yashyize-hanze-uruhererekane-rw-indirimbo-8406.html

  • Ibyabereye muri Afuganisitani ngo bishobora gutuma intagondwa zirushaho gutoteza abakristo muri Irac #rwanda #RwOT

    Kuba Abatalibani barigaruriye Afuganisitani biri gutera ingufu intagondwa z’abayisilamu muri Irake, bigatuma “Barushaho gutoteza” Abakristo, nk’uko umwe mu basenyeri bakuru b’Abagatolika bo mu Burasirazuba bwo Hagati yabitanzemo impuruza.

    Bashar Warda, Arkiyepiskopi wa Kiliziya Gatolika y’Abakaludaya(Chaldean Catholic Church), yabitangarije Aid to the Church in Need (ACN).

    Arkiyepiskopi Warda ubarizwa mu murwa mukuru wa Kurdistan Erbil, muri Irake yatangarije umuryango utabara imbabare ko ibintu biherutse kubera muri Afuganisitani byateye imbaraga intagondwa muri Irake.

    Ati: “Afuganisitani na Iraki ni ahantu hatandukanye cyane. Ariko kwigarurira igihugu n’abatalibani rwose biratera inkunga abashyigikiye ubutegetsi nk’ubwo”.

    Arkiyepiskopi yaburiye ko intagondwa zigendera ku matwara akazi ya cy’Islamu, ko zikomeje gukora muri iki gihugu kandi ko zishobora gusubira ku butegetsi muri Irake na Siriya.

    Arkiyepiskopi Warda yagize icyo avuga ku itangazo rya Perezida Joe Biden ko muri Nyakanga azavana ingabo za America ziri mu ntambara muri Irake mu mpera z’uyu mwaka, akavuga ko umutekano muke ushobora kugira ingaruka mbi ku bakirisito no ku yindi mirya ya gikristo.

    Ati “Icyo amateka yacu yatwigishije, cyane cyane amateka yacu ya vuba, ni uko mu gihe icyo ari cyo cyose cy’umutekano muke n’amakimbirane Abakristo ari bo baba bababaye mbere y’abandi.”

    Arkiyepiskopi akomeza agira ati: “Rero, ku mpinduka zose z’uruhare rw’Amerika igira muri Irake, zitera kwiyongera mu guhungabana kw’abakristo, rwose dufite impungenge ko ibyo byatuma abantu batotezwa bakomeza gutotezwa kurushaho.”

    Abagiraneza, benedata bab’Abakristo batotezwa, ‘Open Doors’ na bo bagaragaje ko ibintu byifashe nabi ku bakristo bo muri Irake.

    Ishami ry’abagiraneza ry’Ubwongereza ryibajije ku busabe bwa Minisitiri w’intebe wa Irake, Mustafa al-Khadhimi, uvuga ko hari umutekano ku bakristo b’abanyayirake, bityo ko miliyoni(y’abakristo) bahunze iki gihugu mu myaka yashize bashobora gusubira mu rugo nta mpungenge!

    Umufatanyabikorwa wa ‘Open Doors’ ukorera muri Irake yatangaje ko muri iki gihugu hakiri akaga gakomeye ku bakristo, kandi ko bafite amahirwe make.

    Padiri Behnam Benoka yagize ati:”Ni gute abakristo bashobora gusubira muri Irake, mu gihe benshi bakiri mu bihe bigoye kandi bahura n’itotezwa riturutse ku mitwe y’Abasuni n’Abashiya?”

    ‘Open Doors’ ivuga ko nyuma yo gutsindwa kwa Leta ya Kisilamu mu 2017 abakirisito bamwe basubiye muri Irake, ariko bakabona bike mu buryo bwa serivisi z’ibanze, akazi, cyangwa umutekano.

    Raporo ikagaragaza ko hakiri Leta ya kisilamu (IS) ndetse n’inyeshyamba zikiri kurwanira ubutegetsi. Umuryango utabara imbabare uvuga ko rimwe na rimwe abakristo batahuka basanga ingo zabo zidafite umutekano, kandi bagasanga zaratuwe n’abantu batazi.

    Raporo ya ‘Open Doors’ igira iti: “Imyaka myinshi y’intambara n’amakimbirane byatumye abakristo bo muri Irake bagera kuri 90 ku ijana by’abakristo baho bava mu gihugu cyabo: Ubwo ni abaturage bagera kuri miliyoni 1.5, naho 175.000 mu 2021 bo uyu mwaka uzashira ari bo bahunze igihugu”.

    Source: ChristianToday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibyabereye-muri-Afuganisitani-ngo-bishobora-gutuma-intagondwa-zirushaho.html

  • Nyabihu yanenzwe kugenda gahoro mu kurwanya imirire mibi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha Ikinyamakuru The New Times, ivuga ko PAC yihanagirije ubuyobozi bw’ako Karere nyuma y’uko bugaragaje ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyabatindije mu gutanga inkunga yari igenewe kuzamura imirire myiza mu bana bari munsi y’imyaka itanu ndetse n’abagore batwite n’abonsa baturuka mu miryango ikennye.

    Abayobozi b’Akarere ka Nyabihu bari bitabye PAC kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021, kugira ngo basobanure ikibazo cy’imicungire mibi y’imari cyagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu myaka y’ingengo y’imari 2019/2020.

    Raporo yakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku bushakashatsi bwakozwe mu 2014-15 bwiswe ‘Rwanda Demographic and Health Survey 2014-15 (2014-15 RDHS)’, yagaragaje ko ikibazo cy’igwingira kiri hejuru cyane mu Karere ka Nyabihu, aho mu 2015, 59 % by’abana bo mu Karere ka Nyabihu bari bafite ikibazo cy’igwingira, mu gihe ku rwego rw’igihugu ikibazo cy’igwingira cyari kuri 38 %.

    Gusa mu bigereranyo byakozwe, byagaragaje ko ikigero cy’igwingira mu Karere ka Nyabihu cyaje kugabanuka mu 2019, kigera kuri 46 %, mu gihe ku rwego rw’igihugu cyari kuri 33%. Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kandi,byagaragaraga ko mu bindi bibazo ako Karere ka Nyabihu gafite, harimo no gutinda gutanga inkunga y’ibiribwa iba igenewe kuzamura imirire myiza, ku basanzwe bayihabwa (Nutrition Sensitive Direct Support ‘NSDS’).

    Iyo raporo igaragaza ko ubundi iyo nkunga ya ‘Nutrition Sensitive Direct Support (NSDS)’ ihabwa abagore batwite n’abakimara kubyara bakomoka mu miryango ikennye n’abana bato, kugira ngo bashobore kubona indyo yuzuye, byityo n’imibereho yabo ihinduke.

    Urebye ku mabwiriza aganga ibyo gutanga iyo nkunga ya ‘Nutrition Sensitive Direct Support’ yashyizweho na ‘LODA’ tariki 28 Ukuboza 2018, gutanga iyo nkunga ku bayigenewe on December 28, 2018, byagombye kutarenga mu minsi 10 ibanza kuri Kalindari.

    Ariko ngo byagaragaye ko inkunga ya ‘NSDS’ yakererewe kugera ku bagenerwabikorwa ingana na 84.7 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yarakererewe iminsi iri hagati ya 56 na 81 ukurikije igihe kuyitanga byari kubera.

    Depite Muhakwa Valens, umuyobozi wa PAC yagize ati “ Tubona ko habayeho uburangare no gutinza iyo inkunga, kandi gutinda kuyitanga bituma abagenerwabikorwa bakomeza guhur an’ikibazo cy’imirire mibi”.

    Abayobozi b’Akarere ka Nyabihu babwiye PAC ko ibyo byatewe n’ingorane Akarere kahuye na zo bitewe n’icyorezo cya Covid-19, mu gukoresha ikoranabuhanga ry’abafatanyabikorwa bako muri iyo gahunda barimo ‘LODA’ na ‘RBC’ kugira ngo bashobore kugira ku bagenerwabikorwa.

    Sibo Mutwarangabo, Umuyobozi ushinzwe kubungabunga imibereho myiza mu Karere ka Nyabihu yagize ati“ Inkunga isanzwe itangwa ku bagenerwabikorwa bayo, hishashishijwe ‘systems’ imwe ya ‘LODA’ indi ya ‘RBC’. Amahugurwa yari gutuma abantu bagira ubumenyi mu kuzikoresha yadindijwe n’icyorezo cya ‘Covid-19′ by’umwihariko, gahunda ya ‘guma mu rugo’ “

    Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, muri raporo yavuze ko gutinda gutanga iyo nkunga ku bagenerwabikorwa byagira ingaruka mbi ku mibereho myiza yabo ndetse n’intego zifuzwaga kugerwaho ntizigerweho uko bikwiye.

    Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko Akarere ka Nyabihu, kari mu turere dufite ikigero cy’igwingira n’imirire mibi kiri hejuru mu gihugu hose, kari kagize amahirwe yo kubona inkunga kugira ngo icyo kibazo gikemuke, ariko ntikayabyaje umusaruro.

    Depite Mukabalisa ati “ Nimutubwire niba imirire mibi nayo ijya mu kirihuko cyangwa se niba nayo yarashyizwe muri ‘guma mu rugo’”. Ibyo Depite Mukabalisa yabijije ashaka, kugaragaza ko intege nkeya z’Abayozi b’ako Karere ari zo zatumye bagomwa abana amahirwe yo kubona inkunga ifasha mu kurwanya igwingira.

    Depite Uwineza Beline, umuyobozi wa PAC wungirije, yagize ati “ Mu by’ukuri, ibyo bibazo byo gutinza inkunga y’ibiribwa ntibyakabaye byumvikana mu Karere ka Nyabihu, kandi ari ko ka mbere mu kugira umubare munini w’abafite ikibazo cy’imirire mibi”.

    Ikindi kibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta muri ako Karere ka Nyabihu, ni uko inkunga gahabwa kagashobora kuyikoresha yose, muri Miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda kahawe mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019, hari miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda yasigaye adakoreshejwe.

    source : https://ift.tt/3zHHilM

  • Croix Rouge y’u Rwanda igiye gutanga asaga miliyoni 160 mu kwigisha impunzi imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko ruturutse i Mahama rwinjira muri IPRC Ngoma
    Urubyiruko ruturutse i Mahama rwinjira muri IPRC Ngoma

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, uru rubyiruko rwagejejwe mu bigo ruzigiramo aho ikigo cya AMITE kiri mu karere ka Kayonza cyakiriye 90 baziga gukora imisatsi naho abandi 210 bagezwa muri IPRC Ngoma bakaziga ibijyanye no gukora amazi no kuyageza ku bayashaka (Plumbing), ubudozi n’ubwubatsi.

    Iyi myuga bazayiga mugihe cy’amezi atatu ndetse hiyongereho n’ukundi kwezi ku imenyerezamwuga.

    Umuyobozi wa Croix rouge y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’arc avuga ko gutoranya abazigishwa iyi myuga harebwaga mbere na mbere abafite ibibazo, nk’abana bibana, impfubyi n’abasize imiryango yabo bahuzwa n’urubyiruko rutishoboye rutuye hafi n’inkambi ariko bose bakaba batarengeje imyaka 30 y’amavuko.

    Avuga ko nk’intego ya Croix rouge yo guhuza abantu bakaba umwe no kutarobanura ku butoni, gukunda ikiremwamuntu no kukigirira impuhwe ariyo mpamvu bahuje urubyiruko rwo hanze y’inkambi n’urwo mu nkambi hagamijwe kuzamura imyumvire n’ubumwe n’ubwiyunge.

    Umwe mu bagiye kwiga imyuga aherekejwe n
    Umwe mu bagiye kwiga imyuga aherekejwe n’umuryango we

    Avuga ko abafite ibibazo bitandukanye babanje guhurizwa mu mashyirahamwe none hakaba hiyongereyeho kubahuriza mu kubigisha imyuga hagamijwe kubongerera ubumenyi kugira ngo baziteze imbere.

    Ati “Twabanje kureba abafite ibibazo mu nkambi tubahuza n’urubyiruko rwo hanze y’inkambi narwo rufite ibibazo by’ubushobozi bucye tubahuriza mu mashyirahamwe none tugeze igihe cyo kubigisha imyuga kugira ngo bongere ubushobozi bwabo babashe kwigira.”

    Muhawenimana avuga ko ikigamijwe ari ugukura uru rubyiruko mu kiciro cy’abafashwa abakajya mu kiciro cy’abafatanyabikorwa bijyanye na gahunda ya Croix rouge y’u Rwanda yo kunganira Leta mu gufasha abatishoboye no kuzamura imyumvire n’imitekerereze by’urubyiruko bityo igihugu kirusheho kuzamuka.

    Ikindi ariko guhuza urubyiruko rw’impunzi ruba mu nkambi n’urw’Abanyarwanda baturiye inkambi byongereye imibanire myiza kuko kenshi ibibazo biba mu nkambi bigira ingaruka ku bayituriye.

    Agira ati “Tumaze kubahuza bagiye batwigiraho umuco mwiza, tunabafasha kuva muri rya hungabana ry’ibibazo baba bafite bitandukanye. Yaba ari mu Rwanda cyangwa subiye mu gihugu cye wa muco mwiza, bwa bumuntu azagenda bumugirire akamaro ndetse afashe n’abandi.”

    Akomeza agira ati “Tuba twubaka igihugu cyacu na Afurika muri rusange ndetse n’Isi yose.”

    Imodoka zabatwaye
    Imodoka zabatwaye

    Irakoze Nicole wo mu nkambi ya Mahama avuga ko kwiga umwuga bizamufasha kwiteza imbere ndetse no kubasha kurera umwana we.

    Avuga ko icyambere ari ukugira ubumenyi, igisigaye bagiye gushyiraho umuhate kugira ngo badapfusha ubusa amahirwe babonye.

    Ati “Sinavuga ngo bingirire akamaro iwacu ntashye, bizakangirira hano, u Rwanda ni umugisha, mwarakoze kutwakira. Kuba twabonye amashuri ntitwareka kwiga, tuzarangwa n’ikinyabupfura n’ishyaka, tukamenya ko tutaje kurangara cyangwa kurangazwa n’ibindi.”

    Uru rubyiruko uko ari 300 kwiga no gukora imenyerezamwuga ruzatangwaho amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 160, Croix rouge y’u Rwanda yatewemo inkunga n’iy’u Bubiligi.

    Bapimwe Covid-19
    Bapimwe Covid-19


    source : https://ift.tt/3i4y6Sr

  • Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa agaciro mu mashuri #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no kukirinda.

    Bavuga ko kuba isomo ry’iyobokamana hari igihe kigera abaryigisha bakaritesha agaciro rimwe na rimwe ugasanga isaha yaryo ntibayikoreshe igapfa ubusa, abana bakayikinamo. Ngo ibi ni bimwe mu bigaragaza ko isomo riba ryateshejwe agaciro, akaba ariho bahera basaba ko ibi byakosorwa.

    Ukizemwabo Vincent ati” Mu mashuri ntibiga neza isomo ry’iyobokamana kandi njye mbona ari kimwe mu byafasha abana gukura bafite ubumenyi busanzwe ariko bakamenya n’Imana bikabafasha kumenya ikibi n’ikiza ndetse no kwirinda ikibi. Iri somo baryongeremo imbaraga kuko na ryo rifite akamaro kanini ku bana bacu, hari igihe ujya kubona ukabona nko mu isaha yaryo nta mwarimu uje, abana bakikinira.”

    Nzamukosha Judith ati” Ubu se isomo ry’iyobokamana riracyahabwa agaciro mu mashuri, reka da! Kera wasangaga ryigishwa neza ariko ubu ntakigenda, iri somo na ryo ryagakwiye gushyirwamo imbaraga, kubera ko rifasha abana gukurana imico myiza.”

    Mukanyandwi Gorethe we avuga ko iri somo ryigishwa, ariko ikibazo ari uko usanga ridashyirwamo imbaraga ndetse n’abaryigisha hakaba harimo ababa batabisobanukiwe batabiha n’agaciro cyangwa bakaba na bo ubwabo batabera abo bana urugero rwiza.

    Ati” Mu mashuri isomo ririgishwa, ariko ikibazo abaryigisha nabo hari igihe uba usanga ari babandi badaha agaciro ibintu byo gusenga, cyangwa ukabona nk’umwarimu waryo nawe ubwe atabera abo aryigisha urugero rwiza. Burya umwana aba afata umwarimu we nk’umuntu ukomeye cyane ku buryo icyo amubonanye nawe yumva ko agikoze byaba ari byiza.

    Ubwo se niba umwarimu wigisha iyobokamana ashobora kujya mu nzira yasinze ahirima, cyangwa atukana uwo mwana namubona ntazabona ko nawe yabikora ntakibazo.”

    Mukanyandwi akomeza asaba ko iri somo ryajya rihabwa abarimu basobanukiwe neza, iby’iyobokamana kandi bafite imyitwarire myiza no mu buzima busanzwe.

    Ati” Iri somo rikwiye kujya rihabwa abarimu basobanukiwe neza iby’iyobokamana kandi bafite imyitwarire myiza, bakirinda kujya batakaza umwanya waryo ugakoreshwa icyo wagenewe, ndetse bakarishyira ku isaha nziza abana bashobora kuryigaho, bagataha bakibuka ibyo bizemo.”

    Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kumenya icyo minisiteri y’uburezi (Mineduc) ibivugaho batubwira ko bireba ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB), tuvugishije abo bireba ntibagira icyo badutangariza. Igihe baba bagize icyo badutangariza twazabibatangariza.

    Source: Urugero.rw

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Bamwe-mu-babyeyi-barasaba-ko-isomo-ry-iyobokamana-ryahabwa-agaciro-mu-mashuri.html

  • Abaganga bayamanitse, amasengesho y’abera yarakoze! Ubuhamya bwa Nathan Imana yasubije ubuzima #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 28 Mata umwaka w’2018, Nathan w’imyaka 21 ubwo yari atwaye imodoka atashye avuye gukina, imodoka ye yataye icyerekezo bitewe n’urubura rwari rwinshi. Ako kanya imodoka yahise igarama! Yari yangiritse cyane kuko umutwe we wari wakubise ku kirahure cy’imbere mu modoka. Mbere yuko Nathan agobotorwa muri yo, yari amaze hafi amasaha 5 ari aho.

    Umuhinzi witwa Jim Bomberg aravuga uko yabonye Nathan ati' Abapolisi barambwiye ngo ningende ndebe ko yaba agihumeka, ndibuka ko numvishe ahumeka gahoro. Ndababwira nti “Ntekereza agihumeka umwuka w’abazima!' Nathan yari akonje cyane, ijosi ryari ryangiritse kandi yari yabyimbye ubwonko.

    Aho yari yajyanywe kuvurirwa bahise bamwohereza ku bitaro byisumbuyeho mu gihe cy’iminota 20 yari amaze aho. Ku bitaro bahise bahamagara ababyeyi be, nk’uko mama we abisobanura muri aya magambo ati' Nabyukijwe na terefone yari irimo gusona, umwana yari mu cyumba cy’indembe! Mbere yuko nsohoka mu cyumba, nabanje kwinjira mu masengesho mbwira Imana nti’ Wahisemo ko bimera kuri ya, nanjye ndemera icyo ari cyo cyose wahisemo!'

    Ise wa Natan avuga uko yashenguwe akimara kumva iyo nkuru y’inshamugongo, abisobanura muri aya magambo ati' Narapfukamye ndaboroga nkabo nta kiza nabonye mu buzima bwanjye!'

    Terry na Lori, ababyeyi ba Nathan bahagurutse mu rugo berekeza ku bitaro muri Califonia mu majyepfo ya Dakota. Lori umuforomokazi w’imyaka 30, yambwiye uwari ushinzwe gukurikira igikorwa cyo kubaga Nathan kubawiza ukuri niba umuhungu wabo agifite amahirwe yo kubaho!

    Lori ati' Yatubwiye ko umuhungu atameze neza, ko nibaramuka bamubaze kugira ngo ubwonko bwe bugaruke ku murongo ashobora gupa! Ni nk’aho yambwiye ati’Ntacyo ndibubashe kumarira umuhungu wawe' Icyo gihe yatubwiye ko atatwizeza niba Nathan ari bubeho iryo joro. Ise wa Nathan we byari byamurenze nk’uko abivuga ati' Nabwiye Imana ko ntabasha kwakira ibyo bintu, nti ntabwo namenya icyo gukora ni yo mpamvu nkwinginze unkirize umuhungu'

    Mama we yongeye ati 'Nazamuye ikiganza cyanjye ngishyira ku wari kubaga Nathan, ndamubwira nti wibagiwe ikintu kimwe, arambaza ati ni iki? Nti'Hari Imana yonyine!'

    Amakuru yarasakaye mu mujyi ndetse n’ahandi ku isi hose ko Nathan yakoze impanuka, ibyatumye abantu bose bamusengera baba abo hirya no hino ku isi cyangwa abo hafi aho mu mujyi.

    Mu gihe Nathan yari akiri muri Koma, mukuru we Justin yamuririmbiye indirimbo za gikristo, ari byo byakomezaga gutera imbaraga ko ibisubizo bya Nathan biri bube bizima. Uko yamuririmbiraga niko umuvuduko bwonko wagendaga ugabanuka ku kigero kiza, byari ibintu bitangaje! Nyuma y’ibyumweri bike, Lori yizeye Imana yiyumvamo ko akwiye kubwira abaganga bagakura Nathan ku byuma bimwongerera umwuka.

    Ati'Mu byukuri njye nari nizeye ko Imana ishobora gukiza umwana wanjye, ariko abaganga bo bumvaga ko ubwonko budafite ubwo bushobozi bwo gukira ndetse no kuba yahumeka wenyine. Ubwo yavanwaga ku cyuma cyamwongereraga umwuka, icyo twabonye twese twaratunguwe tubonye Nathan yeguye umutwe ku gitanda agakorora, tubona ko azanzamutse! Yaravuze ngo ' Ndagukunda!'

    Papa wa Nathan ati' Twese twari twizeye ko Yesu ashobora kumukiza, kandi birya byari igitangaza kuko abaganga ntibizeraga ko yazava mu byuma'. Nyuma y’ibyumweru byinshi, Nathan yavuye muri koma, ibintu byatunguye benshi kumubona yongeye kuvuga. Nyuma y’ameze menshi ari kwa muganga, Nathan yasubiye iwabo. Buri muntu wese yazaga kureba uwo muhungu wari upfuye ubu akaba ari muzima.

    Ababyeyi ba Natha, ndetse na Nathan ubwe barashima Imana yo yumvise gusenga kw’abatagira shinge na rugero. Nathan agira ati' Ubwo nasubiraga mu rugo, ubwo natemberaga mu mujyi nahuraga n’abantu benshi banyirukankaho bampobera, barira, bashima Imana ko amasengesho yabo yasubijwe, nanjye ibyo ndabishimra Imana kuko yandokoye kubw’umugambi yari mfiteho ngomba kuzasohoza'.

    'Mu mwijima mwinshi burya Imana iba igenzura byose, kandi yumva amasengesho y’abayubaha ikayasubiza kubw’ubuntu bwayo' Lori niko avuga. 'Buri munsi mpora nshima Imana yo yatugaruriye umuhungu wacu, mpora mbyishimira buri munsi' Papa wa Nathan ni ko avuga.

    Imana igihe cyose ni yo iba izi byose bitubaho, tugomba kuyizera dufite imitima iciye bugufi, tukamenya ko ari umubyeyi udukunda.

    Source: The 700 Club

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Abaganga-bayamanitse-amasengesho-yarakoze-Ubuhamya-bwa-Natan-Imana-yasubije.html

  • Perezida Kagame yashimiye u Bushinwa, ashishikariza abaturage babwo gusura u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu ijambo yavuze ubwo hatangizwaga Inama igamije ishoramari n’ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Bushinwa izwi nka ‘China-Africa Economic and Trade Expo’.

    Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri itegurwa na Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa n’Intara ya Hunan, igahuza abashoramari n’abacuruzi baturutse ku Mugabane wa Afurika n’u Bushinwa.

    Ubwo hatangizwaga iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ishimangira ubufatanye Umugabane wa Afurika ufitanye n’u Bushinwa bigizwemo uruhare na Perezida Xi Jinping.

    Yavuze ko u Rwanda na Afurika byamaze kubona inyungu y’iyi nama kuko hari Abanyarwanda bakuye amahirwe y’ubucuruzi mu nama iheruka.

    Ati “Twamaze kubona agaciro k’iki gikorwa. Mu nama yabaye bwa mbere mu 2019, ibigo by’Abanyarwanda byageze ku mahirwe y’ubucuruzi, by’umwihariko mu bijyanye n’isoko ryo kugurisha ibikomoka ku buhinzi ku isoko ry’u Bushinwa.”

    “Ibi byafashije mu kuzamura intego zacu mu bijyanye n’urwego ubucuruzi bw’ikomoka ku buhinzi kandi turishimira uko abakiliya bacu b’Abashinwa bakiriye urusenda, Icyayi n’ikawa by’ubwiza buhebuje.”

    Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 50 ishize hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati yarwo n’u Bushinwa.

    Ati “Uyu mwaka ni uwa 50 habayeho amasezerano y’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Intego yacu ikomeye ni ukurushaho gushimangira umubano wacu no mu kindi gice cy’ikinyejana cy’ubufatanye kiri imbere.”

    Yashimye abategura iyi nama yose ndetse asaba Abashinwa gusura u Rwanda kuko bashyiriweho uburyo bwo guhabwa Visa bageze mu gihugu.

    Ati “Ndashimira abazakira iri murikagurisha uyu mwaka: ubuyobozi bw’Intara ya Hunan. Umujyi wa Kigali n’Intara ya Hunan biri kuganira ku bufatanye mu by’ubukungu n’uburezi kandi twiteguye gukorana namwe.”

    “Ndashaka kubabwira ko rufite uburyo bwo guhera Visa mu gihugu abaturage bose b’u Bushinwa, ku bw’ibyo munyemerere mpe ubutumire ba mukerarugendo b’Abashinwa bwo gusura u Rwanda no kwibonera ibyiza byihariye brimo iinyamaswa zo mu gasozi n’uburyo bwiza bwo kwakira abantu bw’Abanyafurika.”

    Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bwa Xi Jinping bukwiriye gushimirwa kubera uburyo bukomeje gukorana na Afurika no muri ibi bihe bya COVID-19.

    Ati “Nashakaga gusoza nshimira Perezida Xi Jinping kubera uburyo butandukanye bw’ubufatanye n’ubufasha u Bushinwa bwahaye u Rwanda na Afurika mu bijyanye n’icyorezo cya COVID-19. Ibi bikorwa ni gihamya cy’imbaraga z’umubano ukomeye uri hagati ya Afurika n’u Bushinwa n’akamaro ko guhora duharanira kunoza ibyo dukora dufatanyije.”

    Mu by’ingenzi biganirwaho muri iyi nama harimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga mu buhinzi, inganda, ibikorwaremezo, imari n’ingufu.

    Ifatwa nk’amahirwe ku bacuruzi b’Abanyarwanda kuko mu iheruka babashije kubona amasoko atandukanye. Urugero ikigo gihinga kinacuruza urusenda cya ‘Gashora Farms’ cyasinye amasezerano ya miliyoni 500$ yo kugera urusenda mu Bushinwa.

    Perezida Kagame yashimiye umusanzu w’u Bushinwa mu iterambere rya Afurika, asaba Abashinwa gusura u Rwanda

    source : https://ift.tt/3o8LuIZ

  • UCI yashimye u Rwanda mu maso y’abashakaga kuvanga amagare na Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Ni amahirwe rwahawe nyuma y’uko tariki 11 Nzeri 2019 aribwo abahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), bagejeje ubusabe mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), basaba ko Umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi ya 2025.

    Ku wa 24 Nzeri 2021 ubwo hateranaga Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yanemerejwemo u Rwanda ku mugaragaro nk’igihugu kizakira iri rushanwa, umunyamakuru wa ‘Cyclingnews’ yabajije Perezida wa UCI, David Lappartient uko u Rwanda ruhabwa kwakira iyi shampiyona mu gihe ruregwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.

    Uyu munyamakuru mu kuvuga ko u Rwanda rushinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu yifashishije ingero zitandukanye zirimo, ibyo amahanga yavuze ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina n’igifungo yahawe cy’imyaka 25 ndetse na Raporo za Human Rights Watch.

    Mu kumusubiza, David Lappartient yavuze ko we ubwe yisuriye u Rwanda kandi icyo yabashije kubona ari Guverinoma yabashije kunga abantu aho kuba ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

    Ati “Nagiye Nkunda kubivuga, ingingo ijyanye n’uburenganzira bwa muntu ni ingenzi kuri twe, ariko nabashije kujya mu Rwanda, nahuye n’Abanyarwanda benshi, icyo nabonye ni Guverinoma yavuye mu bibazo bikomeye kandi yabashije kunga abaturage.”

    Yavuze ko iyo urebye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bigaragaza ko rufite ubuyobozi bushoboye, anibutsa ko buri gihe abantu badakwiye kurebera Isi mu ndorerwamo z’ibikorerwa i Burayi.

    Ati “Iyo urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho ruri ubu, ntekereza ko byabasha kugerwaho gusa igihe hari ubuyobozi bukwiye. Rimwe na rimwe, ntidukwiye kurebera Guverinoma zose zo ku Isi mu ndorerwamo z’uburyo Abanyaburayi bakora ibintu. Mu by’ukuri ntekereza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bushyigikiwe cyane, kubera ibyo bwakoze mu bijyanye n’ubuzima no kunga abantu.”

    David Lappartient yavuze ko ku Isi nta hantu na hamwe ushobora gusanga Demokarasi ari nta makemwa ndetse yemeza ko u Rwanda ari igihugu gifite umuyobozi ufitiwe icyizere.

    Ati “Sinzi niba hari ahantu haba Demokarasi nta makemwa kuri iyi Si, ariko icyo mbona mu Rwanda, ni abantu bazi kongera kubyuka bagahaguruka, abantu bagizweho ingaruka na Jenoside yabaye mu 1994. Kugira ngo ubashe kurenga ibintu nk’ibi, ukunga abaturage, si akazi koroshye.”

    Yakomeje agira ati “Hari umugabo ufite intumbero, wabashije kubikora. Navuga ko kandi Perezida w’u Bufaransa aherutse kujya guhura na Perezida Kagame. Yatowe nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

    “Ibyo byose ni ukuvuga ko iki ari Igihugu kizwi kandi cyemewe mu ruhando mpuzamahanga. Mu buryo kamere buri gihugu gifite uko cyagera ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Ndatekereza ko ibyinshi byamaze gukorwa.”

    Yavuze ko guha u Rwanda Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare bizafasha Abanyarwanda kurushaho kwiyunga kuko ariko kamaro ka siporo.

    Ati “Siporo ifite uburyo ifasha abantu kubona ibintu kimwe. Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu buryo budashidikanywaho ni uburyo bwo gukomeza gufasha Abanyarwanda kwiyunga.”

    Siporo ni siporo na politike ni politike

    Muri iyi Nteko Rusange ikibazo nk’iki kandi cyabajijwe Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah.

    Mu gusubiza, Murenzi Abdallah yavuze ko Politike idakwiye kuvangwa na siporo. Ati “Ibi ni ibintu udashobora kuvanga, kubera ko siporo ari siporo na politike ari politike”.

    Yavuze ko abavuga ko u Rwanda rutubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu ntacyo bashingiraho.

    Ati “Abavuga ko hari ikibazo mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, bashobora kuvuga ibyo bashaka ariko mu Rwanda buri wese aratekanye, buri wese ameze neza, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Reba umubare w’abakerarugendo baza mu Rwanda. Ku bijyanye na politike naho duhagaze neza, ubushize Perezida Macron yari ari mu Rwanda. Dufitanye umubano mwiza na buri umwe, na buri gihugu nka Amerika, ariko aha twibande kuri siporo.”

    U Rwanda na Maroc ni byo bihugu byari bihanganiye kuzavamo kimwe kizakira iryo rushanwa. U Bubiligi buzakira iry’uyu mwaka, hakurikireho Australia (2022), Écosse (2023) n’u Busuwisi (2024).

    U Rwanda ruhawe aya mahirwe nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka, David Lappartient yitabiriye Tour du Rwanda 2021 ndetse ni we watangije iri siganwa ku wa 2 Gicurasi 2021, ubwo hakinwaga etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana.

    Icyo gihe David Lappartient yashimye uburyo Tour du Rwanda 2021 yateguwe.

    U Rwanda rwahawe kuzakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izaba mu 2025

    Perezida wa UCI, David Lappartient yavuze ko u Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona y’abasiganwa ku magare ku Isi rubikwiye

    source : https://ift.tt/39CdYCj

  • RCS igiye gushyiraho umurongo wa telefoni utishyurwa uzajya ukoreshwa n’imfungwa n’abagororwa – #rwanda #RwOT

    Mbere ya Covid-19 nta buryo rusange bwabagaho bwo guhamagara muri gereza cyangwa ngo abarimo babashe guhamagara hanze. Ubwo iki cyorezo cyibasiraga Isi n’u Rwanda imfungwa ntizasurwaga mu kwirinda ikwirakwira ryacyo gusa bashyiriweho uburyo bwo kuvugana n’ababo binyuze kuri telefoni.

    RCS yashyizeho amatelefoni buri wese agahabwa iminota itanu yo guhamagara akagura ikarita akabasha kuvugana n’umuryango we uri hanze.

    Ni igikorwa abafunzwe n’imiryango yabo bashimye bavuga ko nubwo batabashaga kubonana ariko byibuze babashaga kumenya amakuru yabo bitabagoye.

    Gasangwa Constant ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge yagize ati “Guma mu rugo yabayeho tugira impungenge zo kumva amakuru y’imiryango yacu, nabo bifuza kutwumva kuko ntabwo batubonaga, ariko kuva iyi telefoni yajyaho ku minota itanu baduha ngo tujye tuvugana n’imiryango yacu, tubona hari ikintu kinini bidufasha.”

    Ibi bahuje na Mukeshimana Jeaninne, uvuga ko kwirinda Covid-19 byari ngombwa ariko baba bakeneye kumenya uko imiryango yabo imerewe.

    Yagize ati “Kurinda abantu byari kimwe ariko na none kumenya amakuru y’imiryango yacu byari ikindi, iyi telefoni yaje ari igisubizo muri ibyo bibazo byari bibaye bisa n’ibitunguranye.”

    Ku ruhande rw’abafite ababo bafunzwe, bavuga ko iki gikorwa ari cyiza kuko babasha kumenya amakuru y’ababo niyo agize ikibazo abasha kubitabaza. Bavuga ko imbogamizi isigaye ari iy’uko bo igihe bashakiye batabasha kuvugana n’abari muri gereza.

    Iki kibazo Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye Televiziyo Rwanda ko kigiye gukemuka mu munsi mike hashyirwaho imirongo itishyurwa abari hanze bazajya babasha gukoresha bahamagara ababo bari mu magereza.

    Yagize ati “Ubuyobozi bukuru bwa RCS bwaboneyeho gushaka ubundi buryo, butekereza ku gushaka ya mirongo migufi ihamagarwaho ku buntu, ubwo buryo bushyirwaho kugira ngo na ya miryango itishoboye igire uburyo bwo kuvugana n’ababo bamenye uko babayeho.”

    Yakomeje avuga ko mu magereza hakomeje igikorwa cyo gukingira Covid-19 imfungwa n’abagororwa ku buryo mu gihe kidatinze uwipimishije iki cyorezo azajya abasha gusura.

    Mu magereza hagiye gushyirwaho imirongo itishyurwa abari hanze bazajya bahamagaraho imfungwa n’abagororwa

    source : https://ift.tt/39BmHoB

  • Centrafrique: Abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abaturage mu muganda – #rwanda #RwOT

    Uyu muganda wari ufite intero igira iti “Tugire Bangui ikeye” wateguwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bangui. Hari hitabiriye kandi Guillaume Ngobo waturutse mu buyobozi bw ’Umujyi wa Bangui.

    Igikorwa cyo gusukura uyu Mujyi cyari kitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by ’abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye baba i Bangui,Umunya-Mauritania, Brig. Gen Elyse M’Bareck Elkair.

    Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi ndetse n’abasirikare b’u Rwanda ba batayo ya 8 n’iya 9 bose bakorera mu Mujyi wa Bangui bakoze igikorwa cyo gutoragura imyanda, ndetse no gusibura imigende, banatema ibihuru byari bikikije Umujyi wa Bangui.

    Ngobo yashimiye abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba i Bangui ku nkunga yabo bakomeje gutanga mu kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ba Centrafrique.

    Brig. Gen M’Bareck na we yashimye ubufatanye n’umurava w’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda mu kurinda abasivili.

    Yavuze ko ari ingenzi ku kwita ku buzima bw’abaturage n’ubwo haba hari izindi nshingano zijyanye no kubungabunga amahoro.

    Uyu muganda waranzwe no gutema ibihuru, gutoragura imyanda n’ibindi

    Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’abatuye Bangui mu muganda

    Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bashimiwe uburyo hejuru y’inshingano zo kurinda umutekano, banakora ibikorwa birengera imibereho myiza y’abaturage

    source : https://ift.tt/3CSchNZ