Blog

  • Bwa mbere hagiye gutangwa ibihembo ku bavuga… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, tariki 26 Nzeri 2021, Umukozi ushinzwe kurema udushya muri kompanyi KCN Ltd iri gutegura ibi bihembo, Kalisa Christian, yabwiye itangazamakuru ko batekereje iki gikorwa, mu rwego rwo gushima uruhare rw'abavuga rikumvikana.

    Ati 'Aba 'influencers' , ni abantu bagira uruhare rukomeye mu kumenya ibibera hirya no hino ku Isi. Ni abantu bakoreshwa mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye, by’umwihariko aho imbuga nkoranyambaga zatereye imbere, ni abantu basusurutsa ababakurikira. Turashaka kubibashimira no kubashyigikira.'

    Kalisa yavuze ko bari kunoza neza itangwa ry'ibi bihembo, ku buryo bizajya biba ngaruka mwaka.

    Avuga ko ku nshuro ya mbere, ibi bihembo bizatangwa mu Ukuboza 2021 mu gitaramo cyiswe 'We Share Party'.

    Ibi bihembo bizatangwa mu byiciro bitandukanye, birimo nk'icy'abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga (Social Media Influencers), Abanyamakuru bavuga rikijyana (Journalist Influencers), 'Lifestyle Influencers', 'Content Producer Influencers' na 'Art and Creative Influencers'. 

    Abavuga rikijyana usanga bafite umubare munini ubakurikira, ku buryo icyo bavuze cyangwa banditse gitangwaho ibitekerezo bitabarika, kandi umubare w’abagikunze ukazamuka ubutitsa.

    Bimeze nk’aho batuye mu Isi yabo, kuko ari kenshi bavuguruza ibitekerezo cyangwa ibyakozwe na bamwe, bakagaragaza umurongo byagakozwemo. 

    Aba kandi banabyaza umusaruro izi mbuga, bakamamaza ibikorwa bitandukanye bishyuwe cyangwa batishyuwe.

    Bifashishwa n’ibigo bitandukanye mu kumenyekanisha ibyo bakora, kandi batanga ibitekerezo byubakirwaho na benshi, n’ibindi.



    Abavuga rikumvikana (ugenekereje mu Kinyarwanda) bagiye guhabwa ibihembo byiswe “Influencer Awards”

    Umukozi ushinzwe kurema udushya muri kompanyi KCN Ltd iri gutegura ibi bihembo, Kalisa Christian, yavuze ko bashaka gushima akazi gakorwa n'abavuga rikijyana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109880/bwa-mbere-hagiye-gutangwa-ibihembo-ku-bavuga-rikumvikana-influencer-awards-109880.html

  • André Gromyko ageze kure akora feri izagabanya impanuka zo mu muhanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi bamukunze cyane ubwo yari mu mwuga w’itangazamakuru, abantu bakamukundira urwenya rwarangaga ibiganiro bye. Kuri ubu ni umwe mu bahanga mu bijyanye n’imodoka dore ko afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu byiciro byose bitangwa mu Rwanda.

    Ni n’umwe mu bantu bakurikiranira hafi ibijyanye n’amategeko y’umuhanda ndetse akaba ageze kure umushinga wo gukora feri ahamya ko izagabanya impanuka zo mu muhanda.

    Bikurikire muri iki kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa KT Radio na Kigali Today, Umugwaneza Jean Claude Rusakara.

    source : https://ift.tt/3m5naFr

  • Abana 20 bafite ubumuga bakeneye ba Malayika Murinzi bakwemera kubarera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hope&Homes for Children ukeneye ba Malayika Murinzi barera abana bafite ubumuga
    Hope&Homes for Children ukeneye ba Malayika Murinzi barera abana bafite ubumuga

    Hope&Homes for Children uvuga ko abenshi muri abo bana ari abafite ubumuga bw’amaguru n’ubw’amaboko, ubwo mu mutwe ndetse n’abatumva ntibavuge.

    Umukozi wa Hope&Homes for Children ushinzwe ibijyanye no gusubiza abana mu miryango, Munyaneza Richard agira ati “Hari abana bari mu kigo cy’abana bafite ubumuga muri Kicukiro, turashaka ababyeyi bashobora kubakira kugira ngo na bo babone uburenganzira bwo kurererwa mu miryango”.

    Munyaneza yahuye na ba Malayika Murinzi 20 b’i Kigali ku wa Kane no ku wa Gatanu tariki 22-24 Nzeri 2021, ariko akaba atarabona abamwemerera gutwara abo bana bose, kugira ngo bave mu kigo kibarera nk’impfubyi.

    Munyaneza Richard aganiriza ba Malayika Murinzi
    Munyaneza Richard aganiriza ba Malayika Murinzi

    Abo bana batawe ku mihanda n’ababyeyi babo, inzego za Leta zababona zikabajyana i Gahanga mu kigo, abandi ni abazanywe muri icyo kigo n’abababyaye bakabatamo cyangwa bakabasiga ku irembo.

    Munyaneza avuga ko nibagira amahirwe bazabona ababyeyi 10 bakwemera kwakira bamwe muri abo bana, abandi bakaba bagikeneye kubona ababyeyi b’impuhwe aho baturuka hose mu gihugu.

    Umuryango Hope&Homes wahuje ba Malayika Murinzi ubasaba kwemera kurera abana bafite ubumuga
    Umuryango Hope&Homes wahuje ba Malayika Murinzi ubasaba kwemera kurera abana bafite ubumuga

    Umuryango Hope&Homes uvuga ko utabwira umuntu ko hari icyo uzamugenera mu gihe yaramuka yemeye kurera umwana utari uwe kandi ufite ubumuga, mu rwego rwo kwirinda gutanga umwana ku batekereza kugira inyungu babakuraho.

    Malayika Murinzi witwa Mukamihigo Petronille wareze abana batagira ababyeyi kuva mu myaka irenga 20 ishize, avuga ko kurera abana bimushimisha kandi ngo bituma agira umugisha wo kutabura ibiribwa

    Mukamihigo agira ati “Maze kurera abana barenga 30 babaye iwanjye, nta bushobozi buhambaye nari mfite ariko naravuze ngo ‘aho ikilo kimwe cy’ifunguro gihaza umuntu umwe, cyahaza na batatu bafite amahoro, nta mafunguro nigeze mbura, hari igihe nigeze kurera abana barenga cumi na…,kandi barigaga bose.”

    Mukamazimpaka Mwamini w’i Nyarugenge avuga ko mu bana barindwi yareze hari babiri batari abe kandi harimo n’ufite ubumuga, ngo waje adashobora kunezerwa na rimwe ariko ubu akaba yigirira icyizere akanamuganiriza basabana nk’umwana ku mubyeyi.

    source : https://ift.tt/3lYmfXb

  • Amateka ya Bwanakweri Nathan wo mu itorero Urukerereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwanakweri Nathan
    Bwanakweri Nathan

    Bwanakweri afite ibigwi bitagira ingano mu buhanzi bw’imbyino n’indirimbo gakondo zakunzwe cyane na n’ubu zigikunzwe, ariko ugasanga hari benshi batigeze bamumenya, by’umwihariko ijwi rye nyamukuru ryumvikana mu ndirimbo z’Urukerereza.

    Umwe mu bahungu ba Bwanakweri, Gasimba Athanase w’imyaka 73, na we ni umwe mu baririmbyi n’ababyinnyi batangiranye na Bwanakweri mu itorero Urukatsa.

    Gasimba Athanase
    Gasimba Athanase

    Gasimba na mushiki we Mukamuyenzi Damarse baratuganirira ku mubyeyi wabo Bwanakweri wari ufite ijwi rifatwa nk’ikirango nyamukuru cy’Urukerereza.

    Bikurikire mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio:

    source : https://ift.tt/3AMcph4

  • Kanyombya yavuze ibyamubayeho ubwo yageragezaga gushyira andi menyo mu kanwa he – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayitankore Ndjoli wamamaye ku izina rya Kanyombya  yavuze ibyamubayeho ubwo yagurga amenyo kugirango ayasimbuze aye yari yarakutse.

    Mu kiganiro Kanyombya yagiranye na Inyarwanda Tv yavuze ko igihe yageragezaga gushyira amenyo mu kanwa amenyo yari yaguze yaje kumeneka. Kanyombya yongeyeho ko abantu basomana batazi umwanda uba mu menyo kubera ko we ubwe yawiboneye n'amaso ye.

    Source : https://yegob.rw/kanyombya-yavuze-ibyamubayeho-ubwo-yageragezaga-gushyira-andi-menyo-mu-kanwa-he/

  • Ibyo Alliah wigeze kuvugwa mu rukundo na Platini yamubwiye ku isabukuru ye y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool akaba amenyerewe cyane muri sinema hano mu Rwanda ndetse akaba aherutse no gushyira hanze filime ye yise Alliah, yanditse amagambo akomeye kuri Platini ku munsi we w'amavuko.

    Alliah Cool abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse amagambo agira ati ” Happy birthday my brother may you bring the #afrimaaward home 🙏🏽 i am trying to see which surprise I can @platiniofficial 🤣🤣🤣 “.

    Alliah Cool yigeze kuvugwa mu rukundo na Platini Nemeye gusa aba bombi bahakanye aya makuru.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-alliah-wigeze-kuvugwa-mu-rukundo-na-platini-yamubwiye-ku-isabukuru-ye-yamavuko/

  • Ese Yesu wamugize ubuturo cyangwa wamugize ububuhungiro?-Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

    “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.' Matayo 11:28-30

    Ese Yesu wamugize ubuturo cyangwa wamugize ububuhungiro? Ese Yesu ni ubuturo cyangwa ni ubuhungiro? Uhunze agira igihe asubira yo, ariko uwagize ubuturo ahama aho.

    Dufite ubwoko bw’abakristo 2: Hari abagize Yesu ubuhungiro, n’abagize Yesu ubuturo. Abagize Yesu ubuturo ni bande? Ni abamubamo ku manywa na nijoro, bamubaho mu kazi no mu bushomeri, bamubamo bicamo bitanacamo, bamubaho barwaye cyangwa bakize. Bamubaho bapfushije cyangwa babyaye, bamubaho mu bihe byose!

    Ariko abamugize ubuhungiro, bamwirukankiraho igihe bakeneye ibintu. Yaba akeneye akantu agasenga ukagira ngo agiye gupfa! […Njye nzi abantu basenga baniha, araniha ukabyumva ukiri muri parikingi!] Ariko ubwo aba aheruka uwo muniho, murahura avuga ati” Imana yaradusubije. Haleluya, Imana yaradusubije erega, tugomba kugira ubwenge!”

    Ubwenge buza igihe ibintu byaciyemo ariko bitacamo ukumva yatangiye kuniha” Mana ko untaye, kuki untaye?!” Imana imuta iyo ibintu bye bitaciyemo! Ariko abandi Imana ibana na bo iyo ibintu byaciyemo, bitanaciyemo. Yobu we yaravuze ngo “Nushaka unyice sinzakuvaho!”

    Yesu ntakwiriye kuba ubuhungiro bwacu gusa, ahubwo akwiriye kuba ubuturo bwacu. Kuko ari muri We dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho (Ibyakozwe N’intumwa 17:28).

    Reba hano iyi nyigisho yose: COME TO JESUS, HAVE A REST With Apostle Dr. Paul M. Gitwaza

    Sorce: Dr Paul Gitwaza Official

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-Yesu-wamugize-ubuturo-cyangwa-wamugize-ububuhungiro-Dr-Paul-Gitwaza.html

  • Ibisa birasabirana:Urupfu rw'umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n'ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho inkuru ibereye kimomo ko imperuka Tewonesiti Bagosora yateguriye abatutsi nawe ishyize ikamugeraho, amarangamutima y'abantu banyuranye ubu niyo yuzuye ku mbuga nkoranyambaga.

    Bamwe bati:'Najye gukomereza igihano mu muriro utazima', abandi bati': 'Nyina abuze umwana,natwe tubuze umwanzi', ibi bikaba bigaragaza ko ibikorwa bya Col Bagosora byamugize igicibwa mu bantu bashyira mu gaciro.

    Nyamara ariko hari n'abashenguwe n'urupfu rw'uwo mugizi wa nabi wahekuye u Rwanda n'inyoko-muntu muri rusange. Nta gitangaje ariko kubona abajenosideri n'ababashyigikiye baririra 'intwari' yabo nk'uko bamwitaga. Birumvikana impuzamugambi zifatana mu mugongo iyo imwe muri zo iguye Igihugu igicuri nk'uko bigendekeye Col Bagosora.

    Mu bababajwe cyane n'urupfu rwa'Hitler' w'Umunyarwanda, harimo ba bandi n'ubundi bahora bagaragaza urwango rukomeye ku Rwanda, nka Nadine Kasinge wo muri ya guverinoma ya Padiri Thoma Nahimana.Uyu Kasinge yashimiye Bagosora kuba ' yarahagaze bwuma kugeza ku munota wa nyuma'.

    Hari kandi Umubiligi Peter Verlinden n'umugore we Marie Bamutese, hakaba n' Umunyakanada John Philipot. Aba bo ,'babikuye ku mutima', bihanganishije umuryango wa Bagosora, bavuga ko '..hapfuye intwari n'umugabo witangiye abaturage n'Igihugu cye.'

    Undi ni Umunyamerika Peter Erlinder, we usanga Col Bagosora yaragizwe umujenosideri kandi ari umuziranenge. John Philpot na Peter Erlinder ni bamwe mu banyamategeko baburaniye abajenosideri mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Mu miburanire yabo batsimbaraye ku kwemeza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ko ahubwo mu Rwanda amoko yasubiranyemo, nabyo bitewe na FPR yahanuye indege ya Perezida Habyarimana.

    Wasangaga aho kunganira abakiliya babo mu mategeko, ahubwo baragotomeye ingabitekerezo ya jenoside nk'iy'abo baburaniraga. Nta gitangaje rero bababajwe n'urupfu rw'inkoramutima yabo, yanabafashije kwirira ibifaranga by'Urukiko rw'Arusha, mu rubanza rwamaze imyaka 15 baruhanya ngo bakomeze bisarurire inoti bazagabana n'umuryango wa Col Bagosora.

    Mu batangaje abantu ahubwo, ni abagaragaje ko bababajwe cyane n'urwo rupfu, kandi bitwa ko barokotse Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Col Bagosora na bagenzi be.

    Muri harimo Clarisse Kayisire wiyita'Ariane Mukundente' yiyoberanya ngo abone uko ashyanuka ku mbugankoranyambaga, Etienne Masozera umaze kwamamara mu baharabika u Rwanda, Christophe Shamukiga, mwene Charles Shamukiga wazize ubugome bw'agatsiko ka Col Bagosora, hakabamo n'abandi utatekereza ko baririra uwabahekuye.

    Uyu Christophe Shamukiga wahunze u Rwanda kubera ubwambuzi yakoreye abantu banyuranye, ariko aho kwicuza ubwo buhemu, yahisemo gutatira igihango no gutagatifuza abicanyi.

    Iyo usesenguye neza, usanga abenshi mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bababajwe n'urupfu rwa Col Bagosora ari abayoboke ba cya 'Gicumbi' gicumbikiye ab'imyumvire icuramye. Usanga n'ubundi ari bo babaye intyoza mu gutuka FPR-Inkotanyi yabatabaye, none bageze n'aho basingiza uwabatabye.

    Imitekerereze yabo usanga ipfobya cyane Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bemeza ko'urupfu ari nk'urundi' aka ya ndirimbo yabo na Kizito Mihigo. Kuri bo uwishwe n'urw'ikirago nka Bagosora aba ari kimwe n'inzirakarengane yishwe gusa kuko ari Umututsi.

    Undi watunguranye ni uwitwa, Irena Uwonkunda uherutse no kugirirwa Icyizere akagirwa 'Umuyobozi ushinzwe Imirire Iboneye' mu kigo cyo guteza imbere imirire n'imikurire mu bana, NCD. Kuba Uwonkunda ari umukobwa wa Dr AKINGENEYE wari umuganga wa Perezida Habyarimana, ubundi ntibyamubuza kugirirwa icyizere nk'abandi Banyarwanda bazima.

    Icyakora biraboneka ko ntaho ataniye n'abo muri 'Jambo ASBL',baharanira gutagatifuza ababyeyi babo b'abajenosideri.'Ntayima nyina akabara.' koko! Iyi myitwarire ntikwiye kuranga umuntu uri mu mwanya wa Leta irwanya ingengabiterezo ya jeoside.

    Irene Uwonkunda aracyatekereza nka Christian Nick Mbonampeka, umuhungu w'umujenosideri Stanislas Mbonampeka, nawe wasizoye ku mbuga nkoranyambaga, aririra shitani Bagosora.

    Burya rero biragora guhisha ikikurimo. Hari benshi bajyaga basuka amarira y'ingona ngo bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, none urupfu rwa Bagosora rurabatamaje. Nta bugome burenze gushyigikira no kuririra umugome. Nta gashinyaguro n'agasuzuguro ku barokotse n'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nko kwita'intwari' Bagosora wayiteguye akanayishyira mu bikorwa.

    The post Ibisa birasabirana:Urupfu rw'umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n'ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibisa-birasabiranaurupfu-rwumugome-tewonesiti-bagosora-rwatamaje-nababeshyaga-ko-bababajwe-na-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibisa-birasabiranaurupfu-rwumugome-tewonesiti-bagosora-rwatamaje-nababeshyaga-ko-bababajwe-na-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Polisi iraburira abajya mu tubari bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi imaze iminsi ifata abantu benshi, barenga ku mabwiriza bagatwara ibinyabiziga banyoye ku bisindisha, ndetse ubu bakaba bageze aho babishyira mu rwenya batanga ubutumwa ku mbungankoranyambaga.

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    Ati “Baratanga gahunda ngo yo gufungura utubari, bakageza n’aho bavuga ko hari igihe polisi iri bube ihageze bagasimbuka, ndagira ngo nibutse abantu ko hari igihe abantu bigeze gusimbuka urupangu rwa Hoteli imwe baravunika twarabimenye, nyuma y’abantu twafatiye muri Hoteli na none bari bikingiranye badashaka ko Polisi ibageraho, ariya masaha rero bavuga yo kuvuga ngo ni icupa rya mbere, ni irya kabiri, ni irya gatatu, ni irya nyuma, ndetse bakagera n’aho baza kubazanya niba bagezeyo amahoro, biriya bintu ntabwo ari byo, nyabuneka nibareke kurenga ku mabwiriza, nibareke gukora amakosa, nibareke kuba bakora n’ibyaha”.

    CP Kabera avuga ko hari ingamba zitandukanye kandi zikaba zizakurikizwa ku bantu badashaka kubahiriza amabwiriza.

    Ati “Ba nyiri utubari bazi ibisabwa, barabibonye, bazi ibisabwa kugira ngo akabari gafungure, bazi amasaha yo gusoza ibikorwa byabo, abandi bajya kunywa inzoga muri utwo tubari, bazi neza amabwiriza barayabonye, ikindi bazi n’amasaha y’ingendo yemewe. Polisi rero icyo izakora ni uko izagenzura ibyo ngibyo, utubari dushobora kuba twafunguye tutabyemerewe, utubari dushobora kuba twafunguye tukarenga ku mabwiriza y’uko ba nyiratwo bashobora kuba bitwaye, ikindi ni uko abo bose babirengaho bazabihanirwa, kuko n’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri birabivuga neza ko abaturage bazarenga kuri ayo mabwiriza bazabihanirwa”.

    Polisi irasaba abantu kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko icyorezo kigihari, kandi kudohoka bishobora gutuma hongera gufatwa imyanzuro ikomeye irimo no kuba hakongera kubaho Guma mu rugo, bitewe n’izamuka ry’imibare y’abantu bandura cyangwa bagapfa kubera Covid-19.


    source : https://ift.tt/3lTZMKQ