Blog

  • Gatsibo: Yanitse imyenda ku mugozi urimo amashanyarazi aramwica – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Ruhuha mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yabwiye IGIHE ko urupfu rw'uyu mugore rwaturutse ku myenda yagiye kwanika ku mugozi wari urimo umuriro w'amashanyarazi, na we aza kumufata bituma ahita yitaba Imana.

    Ati 'Mu gitondo nka Saa Moya yameshe imyenda agiye kuyanika ku mugozi umuriro uramufata. Ni ukuvuga ngo urutsinga ruzana umuriro mu nzu yabo rwari rwaravuyeho agashishwa, amashanyarazi yinjira mu mabati noneho impurumpuru bazirikishije igisenge nizo zari zifashe wa mugozi w'imyenda, yagiye kwanika rero amashanyarazi aramufata yikubita hasi ahita apfa.''

    Gitifu Rugaravu yasabye abaturage gukoresha insinga zizewe mu gihe bari kubaka cyangwa bakurura umuriro w'amashanyarazi mu ngo zabo.

    Ati 'Hari abantu bakoresha insinga zitujuje ubuziranenge, iyo zishishutse rero biteza ibibazo nk'ibi, turabasaba gukoresha insinga zemewe kandi zujuje ubuziranenge.''

    Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-yanitse-imyenda-ku-mugozi-urimo-amashanyarazi-aramwica

  • Impungenge ku bana b'abahungu bagenda bagabanyuka mu mashuri y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Intego z'Ikinyagihumbi (MDGs) zasize u Rwanda rwimakaje uburezi kuri bose, bituma abahungu n'abakobwa bafite imyaka itandukanye bashobora kwiga nibura kugera mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye.

    Ubushakashatsi ku mibereho rusange y'ingo bwa karindwi (EICV7) bugaragaza ko abanyeshuri b'abahungu bimuka mu myaka itandukanye y'amashuri abanza ari bake ugereranyije n'abakobwa.

    Abakobwa bimuka mu mashuri abanza ni 76%, bivuze ko nibura abakobwa umunani mu 10 biga mu mashuri abanza bimuka bakajya mu wundi mwaka, na ho abahungu bimuka muri iki cyiciro ni 68%, bivuze ko nibura abahungu barindwi mu 10 biga mu mashuri abanza ari bo bava mu mwaka umwe bajya mu wundi.

    Abana baturuka mu cyiciro cy'imiryango ifite ubushobozi bw'amafaranga bimuka ku rugero rwa 84% mu gihe abakomoka mu miryango ifite ubushobozi buke bimuka ku rugero rwa 66%.

    Imibare igaragaza ko abanyeshuri binjira mu mwaka wa mbere bakazagera mu wa gatandatu mu myaka itandatu ari bake cyane. Nk'urugero mu 2018 abana bagiye mu wa mbere barenga ibihumbi 517, ariko abageze mu wa gatandatu mu 2023/2024 barenga gato ibihumbi 220.

    Abahungu binjiye mu wa mbere mu 2018 barengaga ibihumbi 268 ariko abageze mu mwaka wa gatandu mu 2023/2024 ni 99.639 mu gihe abakobwa barengaga ibihumbi 248, ariko bageze mu wa gatandatu ari ibihumbi 121.126.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi ya 2023/2024 igaragaza ko abo mu mashuri abanza bata ishuri bangana na 5,2% barimo abahungu 6,1% mu gihe abakobwa ari 4,3%. Mu cyiciro rusange abahungu bava mu mashuri ni 4,7% mu gihe abakobwa ari 3,6%.

    Mu cyiciro gisoza ayisumbuye (upper secondary) ho abahungu bavuye mu ishuri mu 2023/2024 ni 5% mu gihe abakobwa ari 4,7%.

    Ubwo Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa byagezweho muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, ku wa 19 Kamena 2025, Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko 'iyo turebye imibare ku mwana w'umuhungu tubona itangiye guhangayikisha'

    EICV7 igaragaza ko abahungu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 24 bazi gusoma no kwandika neza ari 84,5% mu gihe abakobwa bari mu kigero nk'icyo ari 90,7%.

    Depite Mukabalisa ati 'Turebye abashobora kujya mu mashuri yisumbuye cyane turasanga abahungu bari kuri 29%, kwimuka mu mashuri abanza turabona ko abahungu basibira cyane […], ibyo biragenda bikagera no mu guta ishuri ndetse no kwitabira kujya mu ishuri mu by'ukuri ugasanga umwana w'umuhungu ari kugenda asigara inyuma. Guteza imbere uburinganire ni ukureba abana bombi kugira ngo batere intambwe ingana.'

    Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko umubare muto w’abahungu biga, abenshi bakava mu ishuri uteye inkeke

    Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi n'Umuco (UNESCO), yitwa 'The Price of Inaction ya 2024 igaragaza ko abakobwa ari bo bafite ibyago byinshi byo guta ishuri no kutarikandagiramo ariko abahungu bagira ibyago byinshi byo gutsindwa, kutarangiza amashuri iyo bayagezemo no kuyavamo.

    Igaragaza ko abava mu ishuri imburagihe n'abasohoka badafite ubumenyi buhagije benshi ari abahungu. Ikiguzi cyo kwigisha abahungu bavuye mu mashuri muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara kibarirwa muri miliyari 210$ mu gihe abakobwa bataye ishuri batwara miliyari 190$

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko uburezi bw'umuhungu butashyizwe inyuma kuko uburinganire buvuze guteza imbere ibitsina byombi.

    Ati 'Uburezi bw'umwana w'umuhungu ntabwo twabusubije inyuma […] kuri twebwe nka Leta uburinganire ni uguteza imbere umwana w'umuhungu n'umukobwa, buri wese akabona ikimukwiye, buri wese agafatwa neza kuko ngira ngo icyabayeho mbere ni uko umukobwa yari yarasubijwe inyuma habamo imbaraga zo kumuzamura kuko hari byinshi atabonaga ariko ubu aho tugeze nko mu bijyanye n'uburezi umwana w'umukobwa n'umuhungu bakwiye kubona ibintu bimwe, bakajya ku mashuri ahasigaye hagakora umutwe wabo isomo atsinze akaritsinda kandi gutsinda ntabwo bijyana n'igitsina, bijyana n'uko umwana yize.'

    Abahungu bajyanwa mu mirimo y'ingufu

    Dr. Ngirente yavuze ko mu igenzura Leta yakoze yasanze mu bice birimo ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro no mu mirima y'icyayi usanga abahungu bajyanwa mu mirimo kuko ari bo bafite ingufu.

    Ati 'Nko mu turere turimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'imirima y'icyayi, hari uko kuntu abantu batekereza ko umwana w'umuhungu afite imbaraga nyinshi z'umubiri noneho ugasanga agize imyaka nk'icyenda cyangwa 12, iwabo bagatangira kumujyana mu murima w'icyayi kuko afite imbaraga zo gusarura icyayi, twarabibonye mu Ntara y'Iburengerazuba turabirwanya cyane.'

    Imibare ya Mineduc igaragaza ko abanyeshuri bavuye mu mashuri bageze kuri 4,7% mu 2023/24 bavuye kuri 6,8% mu 2022/2023.

    Kugeza mu 2023/2024 u Rwanda rwari rufite abanyeshuri barenga miliyoni 4,7 barimo abahungu barenga miliyoni 2,3 n'abakobwa barenga 2,4.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko uburezi bw’abana b’abahungu butasubijwe inyuma ariko hari byinshi bituma badakomeza amashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-bana-b-abahungu-bagenda-babanyuka-mu-mashuri

  • Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Operation Turquoise ni igikorwa cya gisirikare cyatangijwe n'u Bufaransa kuwa 22 Kamena 1994, nyuma yo kwemezwa n'Umwanzuro wa Loni (United Nations Security Council Resolution) No. 929. Iki gikorwa cyatangajwe nk'igamije gutabara abaturage bari mu kaga mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi.

    Nubwo byavugwaga ko ari igikorwa cya 'humanitaire' (ubutabazi bw'abantu), uburyo cyakozwemo n'ingaruka cyagize ku gihugu bigaragaza ko cyagenze nabi pe, ndetse gishinjwa ko cyafashije abakoze Jenoside guhunga ubutabera no gukomeza umugambi wo gutsemba abatutsi, aho kubuza Jenoside gukomeza byarashobokaga.

    'Zone Humanitaire Sûre' yahindutse ubuhungiro bw'abicanyi kubera ko Operation Turquoise ije gushyiraho 'agace k'umutekano' (Zone Humanitaire Sûre) mu burengerazuba bw'u Rwanda cyane cyane mu cyari Cyangugu, Gikongoro na Kibuye. Icyo gice cyagombaga kuba icy'ubutabazi, ariko cyabaye ubuhungiro bw'interahamwe n'abahoze ari abasirikare ba FAR, baje gukomeza ibikorwa by'ubwicanyi cyangwa bakarindirwa inzira zo guhunga bajya muri Zaire (RDC) icyo twakwita safe corridors.

    Barirengagije Jenoside irarimbanya uko babishaka kuko nubwo Jenoside yakorewe abatutsi yari ikomeje ku mugaragaro, ingabo z'u Bufaransa zazamuye amaboko, zirinda kwivanga aho ubwicanyi bwaberaga. Hari aho zageze zibona imirambo cyangwa abari bagihigwa, ariko ntibagira icyo bakora kugira ngo ziburizemo Jenoside. Ahubwo hari n'abatangabuhamya bavuga ko babujije Inkotanyi gukomeza urugamba rwo kubohora igihugu, bityo Jenoside iraramba ntacyo yishisha kuko yari irinzwe

    Operation Turquoise yashyigikiye mu buryo butaziguye abakoze Jenoside mu Rwanda yewe ntiyasiga n'abarundi bari mu nkambi nka Nyarushishi n'ahandi nabo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Operation Turquoise yagiye ishyirwa mu majwi ku kuba yaratanze ubufasha bw'ubwirinzi, ibiribwa, ndetse n'ubundi bufasha ku barwanyi ba FAR n'interahamwe, aho kubafata nk'abakekwaho ibyaha bikomeye. Ibi byatumye babona umwanya uhagije wo guhunga berekeza muri Zaire, aho bakomeje guhuza ibikorwa by'impunzi zari ziganjemo interahamwe zikomeza  no gutegura ibitero by'iterabwoba byakurikiyeho.

    Kudatanga ubutabazi nyabwo ku batutsi barokotse Jenoside

    Nubwo bavuga ko bari baje kurengera abasivili, ingabo za Operation Turquoise zananiwe gutanga ubufasha bufatika ku barokotse Jenoside. Abagore bafashwe ku ngufu, abana bari baratakaje imiryango, n'abandi bari bakeneye imfashanyo yihutirwa barirengagijwe, nk'uko bamwe mu barokotse babitangamo ubuhamya.

    Gutinza ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi

    Ingabo za RPA (Inkotanyi) zari zimaze kugera hafi yo gufata ibice byinshi by'igihugu, ariko Operation Turquoise yadindije intsinzi yazo kuko yari ikusanyirizo ry'abacengezi bari bakomeje guteza umutekano muke muri zone zitari iza Turquoise, iteza urujijo mu bayobozi mpuzamahanga, ndetse igaragara nk'ishaka kubuza Inkotanyi kubohora igihugu. Iki gikorwa cyazanye impaka ndende ku rwego mpuzamahanga ku ruhare rw'u Bufaransa mu mateka y'u Rwanda.

    Umwanzuro wa Loni No. 929 wemeje iki gikorwa nk'igikorwa cy'ubutabazi (humanitarian intervention), ariko uko cyakozwe byerekanye ko cyaranzwe n'impanuka z'imiyoborere, guhitamo nabi ndetse no kwirengagiza ukuri. Aho gutabara abari barimo bicwa, Operation Turquoise yabaye igikoresho cya politiki cy'u Bufaransa, kinashinjwa kuba cyaragize uruhare mu gukingira ikibaba abakoze Jenoside.

    Ubu, ni igikorwa gikomeje kugibwaho impaka mu mateka, aho abanyarwanda benshi bacyibaza niba nta ruhare Leta y'u Bufaransa yagize mu gutinza ihagarikwa rya Jenoside, ndetse no gufasha abayikoze guhunga.

    Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje kenshi uko iy'u Bufaransa yagize uruhare rukomeye mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1990 n'ishyirwa mu bikorwa ryayo mu 1994.

    Ibi byashimangiwe na Rapport ya Komisiyo yitiriwe Duclert yasohotse muri Werurwe 2021, yagaragaje ko u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterand bwagize uruhare mu gutera inkunga umugambi wo kurimbura Abatutsi n'ishyirwa mu bikorwa rya jenoside.

    Perezida Paul Kagame ubwo yashyikirizwaga iyi raporo yateguwe n'itsinda riyobowe na Prof Vincent Duclert muri Mata 2021, yatangaje ko Leta y'u Bufaransa yahaye inkunga iy'u Rwanda mu gihe yari izi neza umugambi wa jenoside wategurwaga.

    Ati 'Perezida Mitterrand n'abajyanama be ba hafi bari bazi ko jenoside yo kurimbura Abatutsi yategurwaga n'inshuti za Mitterrand, zari n'abajyanama be zo mu Rwanda. Nubwo yari abizi, yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti kuko ngo yumvaga ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu zabwo za politiki.'

    Mu nkunga Leta y'u Bufaransa yahaye iy'u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana Juvénal harimo kohereza intwaro i Kigali no kohereza ingabo mu Rwanda zo kurwanya abasirikare ba RPA bari mu rugamba rwo guhagarika jenoside, zitwikiriye umutaka w'ubutumwa bw'Umuryango w'Abibumbye, UNAMIR.

    Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano tariki ya 8 Ugushyingo 1994 kashyiriyeho u Rwanda urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, i Arusha muri Tanzania, rwari rufite inshingano yo kuburanisha abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi n'abandi bagize uruhare mu byaha bibangamira uburenganzira bw'ikiremwamuntu kuva tariki ya 1 Mutarama kugeza ku ya 31 Ukuboza 1994.

    Uru rukiko rwamenyekanye nka ICTR rwaburanishije abantu bagera kuri 93, rufunga imiryango tariki ya 31 Ukuboza 2015, inshingano yarwo ishyikirizwa urwego rwa Loni rwashyiriweho gukora imirimo y'insigarire y'inkiko mpanabyaha, IRMCT.

    Hashingiwe ku mpapuro zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe hanze n'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, bimwe mu bihugu birimo u Buholandi, Canada n'u Budage byohereje i Kigali Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri jenoside.

    U Bufaransa bwo hari Abanyarwanda bwahisemo kuburanisha barimo Dr Munyemana Sosthène, bwoherereje i La Haye muri IRMCT na Kabuga Félicien, ariko nta Mufaransa n'umwe; yaba uwahoze muri Leta ya Mitterrand cyangwa umusirikare bwigeze bukurikiranaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uruhare rw'u Bufaransa mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi rwashimangiwe na Perezida Emmanuel Macron ubwo yari i Kigali muri Gicurasi 2021, avuga ko 'bwimye amatwi amajwi y'ababuburiye' avuga ko leta yariho icyo gihe yagumye 'ku ruhande rw'abajenosideri'.

     

    Perezida Macron yagaragaje ko yicuza kuba u Bufaransa bwarakomeje gushyigikira Leta y'abajenosideri

    Ntaho u Bufaransa bwahungira uruhare rwabwo

    Prof. Rafaëlle Maison wigisha amategeko muri Kaminuza ya Paris-Saclay mu Bufaransa, mu kiganiro na Jeune Afrique, yagaragaje ko hari impamvu nyinshi zigaragaza uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu munyamategeko yashimangiye ko mu gihe u Bufaransa bwari bukomeje guha Leta y'u Rwanda inkunga zirimo intwaro kuva mu 1990, hashingiwe ku masezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi byari bifitanye, bwari buzi neza ko umugambi wa jenoside wategurwaga.

    Yibukije ko ibiro bishinzwe umutekano wo hanze, DGSE (Direction Générale de la Sécurité Extérieure), byigeze kwandikira ubuyobozi bw'u Bufaransa, bibumenyesha ko ibiri gukorerwa muri 'Opération Turquoise' byongereraga igihugu cyabo ibyago byo gufatwa nk'umufatanyabikorwa wa Leta y'abajenosideri.

    Mu byo DGSE yashingiragaho harimo kuba abasirikare b'Abafaransa bari boherejwe muri iyi 'opération' bararwanyaga abasirikare ba RPA bari mu rugamba rwo guhagarika jenoside, kugira ngo badafata ibice byari bikigenzurwa na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa jenoside.

    Prof. Rafaëlle yagize ati 'Kohereza ingabo zo kugumishaho Leta uzi neza ko iri gukora jenoside, ntabwo mbona ko byatuma ubasha guhunga kwitwa umufatanyabikorwa.'

    Nk'uko u Bufaransa bwari bwarabimenyesheje akanama ka Loni gashinzwe umutekano, icyari cyajyanye abasirikare babwo muri 'Opération Turquoise' cyari ugutabara Abatutsi bicwaga. Bakoze ibihabanye na byo, bajya ku ruhande rw'ingabo za Leta, mu gihe zatsindwaga, bazifasha guhungira muri Congo.

     

    Mitterrand yanze guhagarika inkunga yahaga Leta y'u Rwanda

    Kubera iki u Bufaransa butaryozwa uru ruhare?

    Prof. Rafaëlle yavuze ko bigoye ko u Bufaransa bwaryozwa uruhare bwagize mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho mbere ya tariki ya 7 Mata 1994 kuko mu Ukuboza 1993 bwari bwaracyuye ingabo zabwo zabaga mu Rwanda hashingiwe ku bufatanye bw'ibihugu bibiri.

    Uyu munyamategeko kandi yibukije ko ICTR yari ifite ububasha bwo kuburanisha abagize uruhare mu byaha byakozwe kuva tariki ya 1 Mutarama kugeza ku ya 31 Ukuboza 1994, nubwo u Rwanda rwo rwifuzaga ko uru rukiko rwaburanisha ibyakozwe kuva mu 1990 biganisha kuri jenoside.

    Yavuze ko kuba ICTR itaraburanishije ibyaha byakozwe kuva mu 1990 kugeza mu 1993, byashingiye ku cyifuzo u Bufaransa bwagejeje mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano mu 1994 kuko bwabonaga ko buzagongwa n'izi manza.

    Yagize ati 'Impaka zabereye mu kanama gashinzwe umutekano zatumye abantu babona ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu kugena ubu bubasha bwo kuburanisha ibyaha byakozwe mu 1994 gusa, mu rwego rwo kwirinda ko bwabazwa ibikorwa byabwo mu Rwanda kuva mu Ukwakira 1990 kugeza mu Ukuboza 1993. Nyuma y'impaka zishyushye, umwanzuro wa 995 ushyiraho ICTR wemeje ubu busabe.'

    Uyu munyamategeko yasobanuye ko amasezerano mpuzamahanga ya Geneva yo mu 1948 yashingiweho mu gushyiraho ICTR atahaga uru rukiko ububasha bwo kuburanisha ibihugu, ahubwo ko rwari rufite ubwo kuburanisha abantu ku giti cyabo n'abo mu butegetsi.

    Yavuze ko ariko urukiko rwa Loni, ICJ, rwo rufite ububasha bwo kuburanisha ibihugu bifitanye amakimbirane, kandi rubaye rwemeje ko kimwe cyakoreye ikindi ibyaha, byakurikirwa n'ingaruka nyinshi zirimo gusana ibyangiritse, gusa ngo 'Ntabwo urukiko rwasesa Leta cyangwa ngo ruyifatire ibihano bishingiye ku itegeko mpanabyaha.'

    Ku ruhande rw'u Rwanda n'u Bufaransa, Prof Rafaëlle yagaragaje ko mu gihe ICJ yahamya u Bufaransa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi, na bwo bukabyemera, icyo bwasabwa ni ukuganira na Leta y'u Rwanda ku cyakorwa kigamije gusana ibyangiritse.

     

    Ingabo z'u Bufaransa zafashije Leta, aho gutabara Abatutsi

     

    Prof Rafaëlle yagaragaje ko u Bufaransa bwagerageje gupfukirana uruhare rwabwo

     

    The post Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uko-operation-turquoise-yakamye-ikimasa-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uko-operation-turquoise-yakamye-ikimasa-mu-rwanda

  • U Rwanda rwifatanyije na Qatar yarashweho na Iran – #rwanda #RwOT

    Muri icyo kiganiro cyabaye mu gihe Qatar yari imaze kugabwaho igitero cya misile cyibasiye Al Udeid Air Base, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije na Qatar, anamagana icyo gitero nk'igikorwa cyirengagije ubusugire n'ubwigenge bw'icyo gihugu cy'inshuti.

    Ubutumwa bwatangajwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda bukomeza bugira buti 'Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Qatar.'

    Bukomeje bugira ati 'Muri icyo kiganiro, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije na Qatar, rubashyigikiye kandi rwamaganye igitero cya misile giherutse kugabwa kuri Al Udeid Air Base, cyakozwe mu buryo buvogera ubusugire n'ubwigenge bwa Qatar.'

    U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye w'ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, mu bikorwa by'ubukerarugendo n'ubwikorezi.

    Uwo mubano ushimangira icyerekezo u Rwanda rufite mu guteza imbere dipolomasi y'ubufatanye bushingiye ku bwubahane, amahoro n'iterambere.

    Iran yagabye ibitero ku birindiro by'Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar no muri Iraq, nyuma y'uko icyo gihugu kiyigabyeho ibitero ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.

    Minisiteri y'Ingabo ya Qatar yasohoye itangazo ivuga ko ubwirinzi bwo mu kirere bw'icyo gihugu bwakomye mu nkokora missile zatewe na Iran ku birindiro bya Al-Udeid, bikaba nta we byahitanye.

    U Rwanda rwifatanyije na Qatar yarashweho na Iran


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwifatanyije-na-qatar-yarashweho-na-iran

  • Bull Dogg yasimbuye Kevin Kade muri MTN Iwacu Muzika Festival – #rwanda #RwOT

    Bulldogg yashyizwe mu bahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo nyuma y'uko Kevin Kade yasimbuye ashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba mu gitaramo cya 'Rwanda Convention' kizaba ku wa 4 Nyakanga 2025 muri Amerika.

    Iki kikaba ari nacyo gihe ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizatangira kuzenguruka mu ntara zitandukanye z'u Rwanda, cyane ko icya mbere kizaba ku wa 5 Nyakanga 2025.

    Bulldogg azafatanya n'abandi bahanzi barimo King James, Riderman, Ariel Wayz, Kivumbi King, Juno Kizigenza na Nel Ngabo.

    Ibi bitaramo bizatangirira i Musanze ku wa 5 Nyakanga 2025, bikomereze i Gicumbi ku wa 12 Nyakanga 2025, ku wa 19 Nyakanga 2025 bikazakomereza mu Karere ka Nyagatare.

    Ku wa 26 Nyakanga 2025 bizabera i Ngoma, ku wa 2 Kanama 2025 bibere i Huye, i Rusizi bihagere ku wa 9 Kanama 2025 naho ku wa 16 Kanama 2025 bibere i Rubavu.

    Bull Dogg yasimbuye Kevin Kade muri MTN Iwacu Muzika Festival


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bull-dogg-yasimbuye-kevin-kade-muri-mtn-iwacu-muzika-festival

  • RDB igiye gushyira 'One Stop Center' mu buryo bw'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, werekanye ko bigamije gukomeza gufasha abikorera mu bikorwa byabo bya buri munsi. Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama ya CEO Forum yahuje abayobozi bakuru b'ibigo bitandukanye n'inzego za Leta zinyuranye.

    Jean-Guy Afrika yavuze ko batangiye urugendo rwo gushyira serivisi batangaga zirenga 400 mu buryo bw'ikoranabuhanga binyuze mu rubuga rwa Irembo.

    Ati 'RDB iri mu rugendo rwo kuvugurura uburyo itanga serivisi binyuze muri One Stop Center. Intego ni ukoroshya uburyo bwo kubona serivisi, kugabanya igihe zisaba no kongera ugukorera mu mucyo.'

    Yakomeje ati “Mu minsi mike iri imbere, turatangira gahunda yo gutangiza no guhuzwa kwa serivisi zirenga 460 zitangwa n'inzego 24 zitandukanye. Iyi gahunda ikazageza hagati mu 2026.”

    Yavuze ko ubwo buryo buzafasha mu gutanga ibisubizo byihuse, kugabanya akavuyo, kubika no guhuza amakuru neza no korohereza ishoramari.

    Yavuze kandi ko RDB ikomeje gushyira imbaraga mu gufasha abashoramari basanzwe kongera gushora imari kandi bizajyana no kuborohereza kubona ubutaka, ibikorwaremezo, abakozi bafite ubumenyi, serivisi za nyuma yo gushora imari n'imikoranire yihuse n'inzego za Leta.

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yagaragaje ko mu rugendo rwo gushyira serivisi zitangwa na RDB mu buryo bw'ikoranabuhanga, haherewe ku zikenerwa cyane.

    Ati “Twangiriye kuri serivisi zisabwa cyane mu byiciro bitandukanye nko mu rwego rwo gutunganya umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mu miturire, inganda, ubuhinzi, urwego rw'imari n'ubukerarugendo.”

    Yasobanuye ko Irembo yagerageje gushyiraho serivisi zikenerwa mu buryo byorohera buri wese uyikoresha kuzibona.

    Yemeje ko binyuze kuri urwo rubuga, usaba serivisi bihita bimworohera kumenya icyo asabwa, igihe byatwara ndetse n'abo bireba kuba babyemeza.

    Muri Werurwe 2023 ni bwo RDB yari yatangije One stop Centre ivuguruye yari ihurije hamwe serivisi zose zatangwaga n'ibindi bigo, ikaba ari yo izajya itanga ibyangombwa bikenewe.

    Gushyira izo serivisi mu buryo bw'ikoranabuhanga ni ugukomeza guteza imbere ukwihutisha serivisi no gushyigikira abashoramari nka gahunda u Rwanda rwiyemeje.

    Raporo ya RDB yo mu 2024 igaragaza ko u Rwanda rukomeje kuza imbere mu kureshya abashoramari barugana aho muri uwo mwaka handitswe ishoramari rishya ringana na miliyari 3,2 $, ni ukuvuga arenga miliyari 4.528 Frw avuye kuri miliyari 2,4 $ mu 2023.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko RBD igiye gushyira One Stop Center yayo mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-yashyize-one-stop-center-yayo-ku-buryo-bw-ikoranabuhanga

  • Nyabihu: Abagera ku 8% ntibagerwaho na serivisi z'imari – #rwanda #RwOT

    Ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abagore kwitabira serivisi z'imari hifashishijwe telefoni cyane ko hakirimo icyuho ugereranyije n'abagabo.

    Igerageza ry'iyi gahunda ryatangiriye mu turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Rulindo na Ngoma aho ubu hamaze guhugurwa 35.000. Gagunda yakomereje mu turere twa ka Gakenke na Nyabihu.

    Biteganyijwe ko muri buri karere nibura hazahugurwa abagore 7500 mu turere 17 twiganjemo utwo mu bice by'icyaro ariko bukazagera ku bagore 127000.

    Imibare ya BNR igaragaza ko abagore bakiri hasi mu gukoresha serivisi z'imari zikoreshejwe telefoni kuko bari kuri 72% mu gihe abagabo bari kuri 81%.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2024 bwerekanye ko abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, 74% babashije kubona kandi banakoresha serivisi z'imari.

    Bwanagaragaje ko 8% by'abatuye i Nyabihu nta serivisi n'imwe y'ikigo icyo ari cyo cyose cy'imari bakoresheje, umubare wiyongereye uvuye kuri 7% mu 2020.

    Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyabihu bagaragaje ko imyumvire iri hasi ikiri imbogamizi mu kuzamura umubare w'abakoresha serivisi z'imari.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Murenge wa Jomba, Mukanema Epiphanie ati “Koherezanya amafaranga kuri telefoni biracyari hasi iwacu, kuko ufatwa nk'umurenge w'icyaro, haracyagaragara abagore bamwe badatunze telefoni. Ku bazikoresha umutekano w'amafaranga yacu uba wizewe kuko ntiwayata cyangwa ngo wamburwe n'ibisambo.”

    Ingabire Marie wo mu Murenge wa Rambura yagize ati “Nyuma y'aya mahugurwa nungutse byinshi byiza byo gukoresha telefoni nizigamira, kandi umutekano w'amafaranga abitsweho urizewe, guhera ubu bazajya banyishyura kuri telefoni nanjye mbikore uko, byose byaterwaga n'imyumvire yari ikiri hasi.”

    Guverineri wungirije wa BNR, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko igihugu kitatera imbere umugore atagerwaho na serivisi z'imari.

    Ati “Benshi bumvaga ko telefoni ari iy'umugabo ariko twasanze igihugu kitatera imbere umugore atagerwaho na serivisi z'imari, niho twahereye dufata gahunda yo kugera ku baturage bose.”

    Yavuze ko abagore bazanahugurwa kuri serivisi z'imari ndetse n'uburyo bwo gukora imishinga ibyara inyungu ishobora gutuma bakorana bya hafi n'ibigo by'imari kandi bakoroherwa kugera ku mari.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yashimye ubu bukangurambaga, yerekana ko bazakora ibishoboka byose bugatanga umusaruro kuko buzafasha abagore kuzamura ubukungu, ndetse intego yabwo bazazishyira mu mihigo.

    Abagore bahagarariye abandi mu Karere ka Nyabihu banyuzwe n’inyigisho bahawe, abenshi bashishikarira gukoresha serivisi z’imari

    Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko Igihugu kitatera imbere umugore atagerwaho na serivisi z'imari

    Abagore b’i Nyabihu beretswe ibyiza byo kwitabira serivisi z’imari

    Abafatanyabikorwa batandukanye bitabirye ubukangurambaga bwa BNR bugamije gushishikariza abagore kwitabira serivisi z’imari bwabereye i Nyabihu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-nyabihu-bagera-ku-8-ntibagerwaho-na-serivisi-z-imari

  • Abahanga mu by'ubwubatsi muri Afurika basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Aba bahanga bari mu Rwanda aho bitabiriye Inama nyafurika ku iterambere ry'umwuga w'ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi.

    Ni inama iteganyijwe kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 27 Kamena 2025, izitabirwa n'abagera kuri 300 bo mu bihugu 40 byiganjemo ibya Afurika.

    Ni iya mbere yakiriwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi kuko rumaze igihe gito.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'uru rugaga mu Rwanda, Nyaminani Frédéric, yavuze ko ari iby'agaciro kwakira inama nk'iyi mu Rwanda ariko by'umwihariko abazayitabira bakaba bashishikajwe no kumenya amateka yarwo.

    Ati 'Aba banyamahanga bashaka ko bava mu Rwanda biboneye ko Jenoside yabaye. Bashaka gusubira iwabo barabyiboneye n'amaso yabo, ni na yo mpamvu baje mbere y'uko inama itangira. Barasura ahantu mu Rwanda bafitiye amatsiko harimo no ku Rwibutso rwa Jenoside kugira ngo bamenye amahano yakorewe mu Rwanda.'

    Perezida w'Urugaga rw'Abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi muri Uganda, Robert Wafula, yashimye ubuyobozi bw'u Rwanda bwasigasiye aya mateka, asobanura ko yayigiyeho isomo rikomeye.

    Ati 'Ndashimira Leta y'u Rwanda yasigasiye aya mateka afasha kwibuka ariko anigisha uburyo abantu bakwiye kubana bataryana kandi bakomoka mu moko atandukanye.'

    Yongeyeho ati 'Nasomye byinshi bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi ndi muri Uganda kuko twari tubizi ko yabaye ariko ibyo naboneye hano bimpaye andi makuru. Jenoside ni ikintu kibi cyane, dusenge ngo ntizagire ahandi yongera kuba ku Isi.'

    Georgia Roberta Nirah waturutse muri Ghana yavuze ko ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yahaboneye amateka ashengura umutima cyane.

    Ati 'Ntabwo nari mbizi. Naje nje kureba ariko byansheguye umutima cyane ubwo nageraga mu gice cy'urwibutso rw'abana. Nabonye abana bari bari mu kigero nk'icy'abanjye, binkomeretsa umutima. Mu by'ukuri Jenoside ntikwiye kuba amahitamo. Ntidukwiye kwita ku bwoko ubwo ari bwo bwose umuntu abarizwamo. Turi umuntu umwe, turi ku Isi imwe kandi dufite umutima umwe.'

    Laeeq Hassan waturutse muri Arabie Saoudite yavuze ko ibyo yabonye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byatumye yiga byinshi kandi ko mu minsi ibiri amaze mu Rwanda, yanyuzwe n'uburyo Abanyarwanda bahisemo kuba umwe no kujya imbere.

    Abahanga mu by'ubwubatsi muri Afurika basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abahanga mu by’ubwubatsi muri Afurika bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane zazize Jenoside

    Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Uganda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bizitabira inama y’abahanga mu by'ubwubatsi igiye kubera mu Rwanda

    Bagaragaje ko Jenoside idakwiye kongera kuba ku Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahanga-mu-by-ubwubatsi-muri-afurika-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

  • Perezida Kagame yakiriye Obasanjo wayoboye Nigeria – #rwanda #RwOT

    Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame na Obasanjo bahuye mu masaha y'umugoroba kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025.

    Obasanjo ni umwe mu bahuza bashyizweho n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n'uwa Afurika y'Amajyepfo (SADC) kugira ngo bafashe Abanye-Congo kumvikana, bashakire hamwe icyagarura amahoro n'umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ubu buhuza bwitezwe mu gihe muri Qatar hakomeje ibiganiro bihuza Leta ya RDC n'ihuriro AFC/M23, bigamije guhagarika intambara imaze imyaka itatu ihanganishije impande zombi no gushakira hamwe ibisubizo ku mpamvu muzi zayiteye.

    Obasanjo yayoboye Nigeria inshuro ebyiri, ubwa mbere abikora hagati ya 1976 na 1979 ndetse no hagati ya 1999 na 2007.

    Ni umwe mu bagabo bafite ubunararibonye ku Mugabane wa Afurika, ukunze kwitabazwa mu kumvikanisha ijwi ry'uyu Mugabane ku ngingo zitandukanye.

    Perezida Paul Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria

    Ibiganiro bya Perezida Kagame Olusegun Obasanjo byagarutse ku ngingo zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-obasanjo-wayoboye-nigeria

  • Rulindo: Ingabo z'u Rwanda zigiye kuvura abarenga ibihumbi 10 ku buntu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangirijwe mu Bitaro bya Kinihira muri Rulindo ku itariki 23 Kamena 2025 kikaba kizamara ukwezi aho biteganyijwe ko abaturage barenga ubihumbi 10 bazavurwa.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kinihira, Dr. Ruzindana Wanyoni yavuze ko ubwo buvuzi buzibanda ku ndwara z'amagufwa, indwara zo mu myanya y'ubuhumekero, kubaga mu nda netse n'iz'imbere mu mubiri.

    Bamwe mu bahawe ubuvuzi ku ikubitiro babwiye RBA ko bishimiye uburyo bahawe iyi serivisi nta kiguzi ndetse n'abataragerwaho bafitiye icyizere inzobere zo mu Bitaro bya Gisirikare by'u Rwanda.

    Umwe yagize ati 'Si ubwa mbere baje kutuvura hano ku Bitaro bya Kinihira kandi uwo bavuye wese ataha yishimye avuga ko bamuvuye neze.'

    'Ubushize baraje bavura abantu indwara nyinshi barakira. Njye nari nacikanwe ariko ubu nizeye ko baramvura kuko mfite uburwayi butandukanye burimo ubw'amaso, amenyo n'amatwi.'

    Abaturage bitabiriye iyi gahunda bagera hafi ku 1000 bifuza ko icyo gikorwa cyajya kiba kenshi kikava ku nshuro imwe mu mwaka kikaba nka buri gihembwe kugira ngo bose babashe kugerwaho ndetse n'abahawe ubuvuzi mbere bakomeze gukurikiranwa.

    Kuvura abaturage kw'Ingabo z'u Rwanda ni igikorwa gihoraho mu rwego rwo kwegera abarwayi bo mu bitaro byo mu ntara basanzwe boherezwa mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali bitewe n'indwara zikomeye bafite ariko bakagorwa cyane no kubona amikoro.

    Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abaturage b’i Rulindo ku buntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-ingabo-z-u-rwanda-zigiye-kuvura-abarenga-ibihumbi-10-ku-buntu