Blog

  • Nyamasheke: Ubuhamya bwa Mukeshimana watashye mu Rwanda nyuma y'imyaka 31 aba muri Congo – #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Brigitte, ni umwe mu Banyarwanda barenga 1200 baherutse gusubizwa mu miryango yabo nyuma yo gufata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda rwababyaye.

    Babanje kunyuzwa mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi kugira ngo bahabwe amakuru y'aho u Rwanda rugeze mbere y'uko bagezwa mu miryango yabo.

    Mukeshimana avuga ko yavuye mu Rwanda mu 1994, ari umukobwa ahungira i Masisi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ashakirayo umugabo abyarirayo abana bane.

    Muri Congo, avuga ko ibyo kurya bihari kuko bahinga bakeza badafumbiye ariko bakabirya babitamo amarira kubera umutekano muke.

    Ati “Haba ibintu byo kurasagura binjirira abantu babica ku busa, n'umugabo wanjye yabipfiriyemo, hari abatwinjiriye baje gusahura, baramurasa, apfira mu maboko murwaje”.

    Uyu mubyeyi wari ufite restaurant n'akabari muri Congo, avuga ko yabanje gutuma Abanyarwanda bajya kurangura ibicuruzwa i Goma ngo bazagere i Nyamasheke bamubarize niba umuryango we ukiriho.

    Ati “Menye ko bariho kandi mbona dukomeje kubura umutekano, ndavuga nti reka ntahane abana banjye bajye kwiga nabo ejo batazarinda kuhasiga ubuzima”.

    Bahagurutse bafite ubwoba bumva bagiye kwicwa, babona imodoka zabazanye zibahaye amabisi yo mu Rwanda.

    Ati “Tugeze ku Kibuye amabisi yarahagaze baduha ibiryo turarya, baduha ibinyobwa turanywa birangiye barakomeza batujyana mu nkambi ya Nyarushishi, tukaryama tugasinzira, tukibaza ngo ese koko aha hantu turyamye ni mu Rwanda, amatara ari kwakwa, tukibaza ngo iri terambere koko ubu ribaho!”.

    Uyu mubyeyi watahanye n'abana batatu barimo abatoya babiri n'umukobwa w'imyaka 18 yishimiwe n'umuryango we.

    Ati “Umuryango wanjye banyakiriye neza, ngaba turi hamwe nabo, nta kibazo ibyishimo ni byose. Muri Congo nsizeyo abana babiri, bari bafite ubwoba bwo kuza, umukobwa yashakiyeyo ariko umuhungu we ndamuhamagara mubwire ngo mwana wanjye taha iwacu ni amahoro”.

    Ku ivuko rya Mukeshimana Brigitte ni mu Kagari ka Buvungira, Umurenge wa Bukekeli Akarere ka Nyamasheke. Ubwo yahageraga yahasanze abaturanyi benshi baje kumwakira buri wese afite amatsiko menshi.

    Mu bagiye kumwakira harimo na musaza we, Muhawenimana Jacques wahise amuhoberana urukumbuzi rwinshi rw'abadaherukana batangira kubazanya amakuru ari nako amushyashyanira ngo ibikoresho atahukanye bigere mu nzu.

    Ati “Uyu munsi wa none ni ibyishimo kuba yambutse uyu mwanya tukaba turi kumwe”.

    Muhawenimana Jacques yavuze ko nyina na murumuna we bari bafite urugendo, ariko ko bakimenya ko umuvandimwe wabo agiye kuza bahise bahagarinda ibindi byose kugira ngo bamwakire.

    Mukeshimana Brigitte yabanje kunyura ku biro by’Umurenge wa Bushekeli, ubuyobozi bumuha ikaze

    Mukeshimana watahutse aramukanya na musaza we

    Abaturanyi bagiye kumwakira ari benshi

    Mukeshimana abwira abo yasanze mu Rwanda iby’ubuzima bwo muri Congo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ubuhamya-bwa-mukeshimana-watashye-mu-rwanda-nyuma-y-imyaka-31-aba

  • Rubavu: Ibibanza bya Leta bifite ubuso burenga Meterokare 32.000 bipfa ubusa – #rwanda #RwOT

    Ubu butaka bwose bufite umwihariko wo kuba buherereye mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo aho ikibanza kirimo kinini gifite UPI 3/03/04/05/320 kikaba kiri ku buso bwa Meterokare 10.980.

    Ikibanza gito muri byo giherereye kuri UPI 3/03/04/05/1227 kikaba ku buso bwa Meterokare 503.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, mu kiganiro na IGIHE, yagaragaje ko bafite ibibanza icyenda biri mu mutungo wa Leta, bigenewe kubakwamo inzu z'ubucuruzi zitandukanye, ubundi bukubakwaho amahoteli, kandi abashoramari boroherezwa mu kubona ibyangombwa no guhabwa serivisi zihuse binyuze muri One Stop Center ya RDB.

    Ati 'Ni ibibanza biri ahantu hatandukanye, biri ku buso bwa Meterokare ibihumbi birenga 32, hakubakwamo amahoteli, inzu z'ubucuruzi buvanze, byakubakwa bitewe n'icyo igishushanyombonera giteganyiriza aho buherereye, kandi abashoramari nibaza tuzabaha ayo makuru bahitemo bitewe n'ibyifuzo bafite mu ishoramari ryabo.'

    Yakomeje avuga ko gutanga ubu butaka bwa Leta ari ibintu biganirwaho n'inzego zitandukanye, hashingiwe ku cy'itegeko rigenga ubutaka riteganya, ari naho ahera avuga ko hari n'abashoramari bashobora kubutizwa bakabukoreraho imishinga yabo.

    Ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yasuraga byinshi muri ibi bibanza yasanze ibigera kuri bitanu muri byo biherereye ku gice cyagenewe kubakwamo ibikorwa by'ubukerarugendo nk'amahoteli, harimo igiherereye ahahoze hakorera ishami rya Polisi Umurenge wa Gisenyi.

    Ibi bibanza kandi byiyongeraho ikibanza kini cyahoze giparikamo amakamyo gikora ku mihanda yombi yerekeza ku mupaka munini wa 'La Corniche' n'ibindi bibanza bibiri biherereye inyuma y'ibiro by'Akarere ka Rubavu.

    Akarere ka Rubavu ni kamwe mu twunganira umujyi wa Kigali, gafatwa nk'igicumbi cy'ubukerarugendo bushingiye ku kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu.

    Iruhande rw’ibibanza biherereye inyuma y’Ibiro by’Akarere ka Rubavu ni mu cyanya gikomeje kubengukwa n’abashoramari barimo kuhazamura amahoteli

    Ikibanza giherereye ku muhanda ugana kuri Migano Coffee uturutse ahazwi nko ku Gisaha

    Iki kibanza kiri ku muhanda wa kaburimbo uturuka ku biro by’Akarere ka Rubavu werekeza kuri Vision Jeunesse Nouvelle

    Iki kibanza cya Leta giherereye ku muhanda ugana kuri Serena Hotel ni kimwe mu bikeneye abashoramari babibyaza umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ibibanza-bya-leta-bifite-ubuso-burenga-meterokare-32-000-bipfa-ubusa

  • Icyizere gishya ku iyagurwa ry'umuhanda Kigali-Muhanga – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda warangije gusanwa mu 2000, warahawe kuzamara imyaka 20 ukoreshwa, bivuze ko hashize imyaka itanu wararengeje igihe cy'ubuzima bwawo.

    Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda ubwo yasobanuriraga Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC) ibibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, ku wa 25 Kamena 2025, yavuze ko umuhanda Kigali-Muhanga-Akanyaru umaze gukoreshwa imyaka 25 nyamara waragenewe imyaka 20.

    Ati 'Ni umuhanda ugomba gusanwa tugendeye ku iterambere ritandukanye rihari. Inyigo ubu turi kuyikora ariko twibanze ku cyiciro cya mbere tubona kibabaje cyane, ni ukuva hano ku mashyirahamwe (Nyabugogo) ukagera kuri kiriya kiraro cya Ruliba, ukambuka Kamonyi, kugera kuri Muhanga.'

    Yavuze ko mu biteganyijwe harimo gukora umuhanda ukagera kuri Gereza ya Muhanga cyangwa ku Bitaro bya Kabgayi.

    Ati 'Turashaka gukora umuhanda ufite ibice bine mu bice bimwe na bimwe, igice cya mbere cy'umujyi n'igice cyo kuri Muhanga, hanyuma ahandi hantu hazamuka tukagira imihanda ifasha abantu kuzamuka (climbing lane).'

    Uyu muhanda wose (Kigali-Muhanga-Huye-Akanyaru) ureshya na kilometero 160, nyamara umuhanda Kigali-Muhanga ureshya na kilometero 46.

    Ati 'Uyu muhanda rwose ntabwo ari umuhanda ukwiye kujya ukorwaho utuntu duto ni ukureba uburyo haboneka amafaranga tukawusana.'

    Mu 2023 ni bwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abatepite yatoye umushinga w'Itegeko ryemeza amasezerano y'inguzanyo ya 120.471.000$, [asaga miliyari 148 Frw] Leta y'u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y'Ubucuruzi bw'Ibisohoka n'Ibyinjira mu Gihugu, azifashishwa mu kwagura no gusana no gusana muhanda Kigali-Muhanga.

    Igice kizasanwa ku muhanda Kigali-Muhanga ufite igice kizagurwa kikagira inzira enye kireshya na kilometero 12,2.

    Umuhanda ugizwe n'ibice bine uzaturuka Nyabugogo ugere Bishenyi, ahasigaye hakomeze kuba ibice bibiri.

    Gusa bigeze ku Kivumu muri Muhanga gukomeza no mu Cyakabiri ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga kugera ku bitaro bya Kabgayi na ho hazaba hari inzira enye.

    Munyampenda yavuze ko inyigo yo kubaka umuhanda Muhanga-Huye-Akanyaru yarangiye nubwo igifitemo ibibazo ku buryo hatazwi igihe imirimo izatangirira.

    Ati 'Igice gikurikiraho kuva Muhanga kugera i Huye ugakomeza ukagera ku mupaka ntabwo twari twahabonera uburyo bwo kuhakora nubwo dufite inyigo yarangiye ariko na yo ifite ibibazo, ni ukuvuga ingufu nyinshi tuzakora aha ku cyiciro cya mbere duteganya ko uyu mwaka w'ingengo y'imari uzaza, bigenze neza bitarenze muri Mutarama cyangwa Gashyantare [2026] dushobora kuba dufite rwiyemezamirimo tugatangira kuwusana.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yagaragaje ko ibibazo by’imihanda bikwiye kwitabwaho

    Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yavuze ko umuhanda Kigali-Muhanga uzatangira kubakwa muri Gashyantare 2026

    PAC yatangiye imirimo yo kubaza abayobozi ibibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamenyekanye-igihe-umuhanda-kigali-muhanga-uzagurirwa

  • Yiyemeje gufasha abana bo ku muhanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Mugisha Claude ukomoka mu Karere ka Nyabihu, washinze umuryango 'Mhelper Group' ufasha abana bo ku muhanda gusubizwa mu mashuri, ugahugura abiganjemo urubyiruko ku kwita ku buzima bwo mu mutwe, yishimiye umusanzu atanga.

    Mugisha ni umusore ukiri muto wifuza gutanga umusanzu mu kubaka ubuzima bwa benshi ahereye mu burezi n'ubuvuzi.

    Ishyaka n'igitekerezo cyo gushinga uyu muryango Mugisha abikomora ku bibazo yagiye yibonera n'amaso ye. Akiri mu mashuri yisumbuye, yabonaga bamwe mu banyeshuri batameze neza kubera ibibazo by'imiryango bakomokamo, gusa na nyuma yo gusoza amashuri akabona bamwe baryamisha ubumenyi bahawe, yifuza kumenya byinshi n'ukuri kwabyo.

    Reba iki kiganiro umenye inkuru irambuye ya Mugisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yiyemeje-gufasha-abana-bo-ku-muhanda-video

  • Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025 habaye umuhango w'ihererekanabubasha hagati ya Nsengiyumva Richard wabaye umuyobozi wa Musanze FC na Tuyishimire Placide yasimbuye.

    Ni umuhango wabaye ukurikiranye n'itorwa ryabaye mu ntekorusange y'iyi kipe ibarizwa mu Karere ka Musanze ko muntara y'Amajyaruguru, usiga Nsengiyumva Richard abaye umuyobozi w'ikipe.

    Nsengiyumva yinjiye mubuyobozi bwa Musanze FC mu gihe cy'Imyaka itanu ya manda imwe isimbura iya Tuyishime wari umaze imyaka 10 ayobora iyi kipe yambara Umutuku n'umweru.

    Nsengiyumva Richard usanzwe ari umucuruzi mu Karere ka Musanze agiye kuyobora iyi kipe ari kumwe n'abandi batorewe rimwe muri iyo ntekorusange.

    Aho harimo Visi Perezida wa mbere, Uwera Claire, Uwa Kabiri ni Safari Sylivestre Simba ndetse na Hatungimana Celestin.

    Mu nuhango wo kwakira Aba Bayobozi, umuyobozi w'akarere ka Musanze yasabye aba batowe ko bagomba guharanira ko Musanze FC iba ikipe ihora itsinda.

    The post Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tuyishime-placide-uzwi-nka-trump-yakoze-ihererekanyabubasha-na-nsengiyumva-richard-umusimbuye-mu-kuyobora-musanze-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tuyishime-placide-uzwi-nka-trump-yakoze-ihererekanyabubasha-na-nsengiyumva-richard-umusimbuye-mu-kuyobora-musanze-fc

  • Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w'abifuza gusubiza u Rwanda habi #rwanda #RwOT

    Victoire Ingabire Umuhoza, umwe mu biyita abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, yitabye Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo, i Kigali, ku wa 19 Kamena uyu mwaka wa 2025.

    Guverinoma y'u Rwanda imaze igihe kinini ihangana n'ibitero by'amagambo n'igitutu bivuye mu bihugu by'iburengerazuba bishyigikiye Ingabire Victoire mu bikorwa byo kwangisha ubutegetsi bwa Leta y'Ubumwe abaturage, n'ubwo azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane biturutse mu mvugo ze ndetse n'izabamushyigikiye bo bita 'demokarasi' twamubwira ko bidashobora kumuhira kuko bazirunge uyu ububi bwe ku gihugu cy'u Rwanda bwaragaragaye, kandi uyu mushinga wabo wo kumugira igikoresho cyo gusenya u Rwanda wagaragaye nk'uwananiwe burundu nk'amahembe y'imbwa.

    Uyu IVU yahoze afunzwe, arekurwa mu mwaka wa 2018 amaze muri gereza imyaka 8 muri 15 yari yarakatiwe agiriwe impuhwe na Nyakubahwa Perezida Kagame Paul, nk'aho ibyo bidahagije we yahisemo kuba akabaye icwende akomeza gushinga ibikwasi Leta y'Ubumwe maze yongera gutabwa muri yombi ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gushishikariza abaturage kwigaragambya no guhungabanya umutekano wabo. Abamutumira n'abamufasha bo mu Burayi bari mu rungabangabo, abanyamakuru, abashakashatsi n'abiyita abaharanira uburenganzira bwa muntu barimo kurira ayo kwarika, ariko si ku bw'impuhwe kuko ni ya marira y'ingona ni uko igikorwa cyabo kirimo gusenyuka burundu ariko bakaba banabonye ingingo nyamukuru baheraho basakuriza iyo bomonganira ishyanga

    Guverinoma iyobowe na FPR-Inkotanyi yahinduye u Rwanda igihugu kidasanzwe ku isi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100. Ibi byababaje cyane ibihugu by'iburengerazuba bitigeze bishaka ko Afurika yigenga, byifuzaga ko u Rwanda rukomeza kuyoborwa n'ababafasha kubahiriza inyungu zabo.

    Mu mwaka w'1995, Ingabire, yari umwe mu bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside wanabihamijwe n'inkiko gacaca ari we DUSABE Therese wari umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Butamwa ahazwi  nk'i Mageragere, yatoranyijwe rero ngo abe igikoresho cy'abicanyi bari barahunze, bagamije gutegura igaruka yo kurangiza umugambi wo kurimbura Abatutsi maze agirwa umuzindaro wa RDR ndetse ari nayo yaje kuvamo imitwe yose muzi nka FDLR hadasigaye FDU Inkingi yo hakurya iyo aho yifitiye amashami nka Jambo Asbl.

    Nyina wa Ingabire, Thérèse Dusabe, ukiri mu Buholandi, azwi ku izina rya 'Muganga w'urupfu' kubera ubwicanyi yakoze mu gihe cya Jenoside, aho bivugwa ko yabanje kwica abagore batwite b'Abatutsikazi, hanyuma akica n'impinja zabo aho yazikubitaga ku nkuta.

    Imigambi ya Hutu Power n'amahuriro y'iterabwoba

    Ingabire, wari mu Burayi mu gihe cya Jenoside, yagiye atorerwa kuyobora imitwe y'iterabwoba nka RDR, ALiR, na FDLR, yose igizwe n'abahoze ari Interahamwe n'abandi bajenosideri bari muri Zaire mu cyitwaga MAGRIVI. Nyuma, yashinze ishyaka rya FDU-Inkingi, yakomeje gushaka kwandikisha mu Rwanda nubwo atigeze yuzuza ibisabwa.

    Ubwo yitwaga ko atashye mu Rwanda byahe byo kajya, Ingabire ntiyigeze afatwa nk'umunyapolitiki nyawe, kuko yahoraga ashyigikira ingengabitekerezo ya Hutu Pawa, iyo nyigisho yabyaye Jenoside mbese nta tandukaniro hagati mu magambo ye n'aba Nazi yateje Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Ku itariki ya 16 Mutarama 2010, ubwo Ingabire yageraga mu Rwanda avuye mu Buholandi, yahise ajya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Icyatangaje benshi ni uko yahise atangaza ko 'abantu bose bapfuye atari Abatutsi gusa', asaba ko havugwa n'Abahutu bakagira n'Urwibutso,nuko atangira gahunda yo gupfobya Jenoside nyirizina ku mugaragaro.

    Uko abanyarwanda benshi bafata Ingabire ni umwe mu bantu bashyigikiye cyane 'revolusiyo ya 1959', ya Kayibanda n'ingoma ya Habyarimana mbese ni ya politiki y'amacakubiri ishingiye ku moko.

    Abanyaburayi bamushyigikiye uko byagenda kose u Rwanda n'Abanyarwanda ntibazemera ko benemungwe barugira ingaruzwamuheto

    Mu Burayi, Ingabire yakomeje gushyigikirwa nk'igikoresho cya politiki, cyane cyane n'ibihugu nk'Ubuholandi n'u Bwongereza. Aho hose yakirwa nk'intwari itahanye Umuhigo mbese nka Lyangombe rya Babinga mwene Nyundo iyo atahana intumbi y'imbogo y'ihembe rimwe, kandi ari umuntu ushyigikiye abakoze Jenoside. Benshi mu bayobozi n'abanyamakuru b'Abanyaburayi bagiye bamwiyegereza barimo:

    • Abadepite b'u Burayi 42 bashatse kumuha igihembo cya Andrei Sakharov Prize (2012)

    • Umuryango w'Abanya-Espagne APDHE wamuhaye igihembo cyabeshyewe ko ari icy'uburenganzira bwa muntu (2019)

    • Intumwa zaturutse mu Bwongereza, Denmark no mu Buholandi zagiye zimusura aho atuye i Kigali

    Igitangaje, abo bayobozi b'Abanyaburayi ntibigeze bashaka guhura n'inzego z'u Rwanda, ahubwo babogamira ku ruhande rumwe rukomeje guteza ingorane mu miyoborere y'u Rwanda.

    Nubwo yashinze andi mashyaka nka DALFA-Umurinzi kandi nayo atemewe n'amategeko mu Rwanda, Ingabire yakomeje gutera inkunga FDLR, umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abahoze ari Interahamwe-Impuzamugambi. Kuva mu 1994, FDLR yagiye igaba ibitero birenga 20 ku Rwanda maze hitana abaturage inangiza ibikorwa remezo.

    Mu rukiko, ubwo yaregwaga mu 2011 hamwe n'abahoze ari abasirikare ba FDLR nka Lt Col Nditurende, Maj Uwumuremyi Lt. Col. Noel Hitiyaremye, Capt. Jean Marie Vianney Karuta, byagaragaye ko Ingabire yari mu nkorokoro z'abakuru ba FDLR kuko ariwe wakusanyaga amafaranga bise 'Ingemu' mu bihugu by'i Burayi kugira ngo afashe ibikorwa by'iterabwoba byo guhungabanya u Rwanda.

    Nubwo yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika mu w'2018, Ingabire ntiyigeze yerekana ko yahindutse. nubu akomeje kumvikana nk'uwifuza ko Rwanda rugarurwa mu bihe bibi n'ababirushyizemo rugapfa bo barebera, yibanda ku ivanguramoko aho kubaka no guharanira Ubumwe bw'abanyarwanda.

    Kuba ashyigikiwe n'abanyamahanga ntibivuze ko ari hejuru y'amategeko dore ko yafunzwe kubera ko yakoze ibyaha, kandi amategeko agomba gukurikizwa. Naramuka ahamijwe icyaha, azabihanirwa. Naramuka agizwe umwere, azasubira mu buzima busanzwe naho mu kwiringira ko ari igikoresho cy'abanyamahanga mu mikino mibi yo guhungabanya u Rwanda bagane ikuzimu (Go to Hell).

    The post Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w'abifuza gusubiza u Rwanda habi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/victoire-ingabire-yahisemo-kuba-umugaragu-wabifuza-gusubiza-u-rwanda-habi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=victoire-ingabire-yahisemo-kuba-umugaragu-wabifuza-gusubiza-u-rwanda-habi

  • 'Umugabo arigira ntarindira urupfu rwa Real', Modrić yerekeje muri AC Milan! #rwanda #RwOT

    Luka Modrić, umwe mu bakinnyi b'ibihe byose ba Real Madrid, ari hafi gutandukana n'iyi kipe amaze imyaka irenga icumi ayikinira. Amakuru yizewe yemeza ko uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Croatia agiye gusinyira AC Milan.

    Nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru byegereye ikipe ya Real Madrid n'abahagarariye Modrić, amasezerano y'amagambo hagati y'impande zombi yamaze kugerwaho.

    Ibizami by'ubuzima biteganyijwe gukorwa Modrić amaze gusoza irushanwa ari kumwe na Real Madrid. Nyuma yaho, azasinyira AC Milan nk'umukinnyi w'ikirenga witezweho kuyifasha gusubira ku rwego rwo hejuru nk'uko byahoze.

    'Umugabo arigira ntarindira urupfu rwa Real', Modrić yerekeje muri AC Milan!

    Uyu mugabo w'imyaka 39 arangiza amasezerano ye muri Real Madrid muri uku kwezi kwa Kamena 2025, ariko biteganyijwe ko azakomezanya n'umupira w'amaguru muri Serie A, aho agomba kujya ahangana na Juventus, Inter Milan n'izindi kipe zikomeye.

    Mu gihe bamwe bibwiraga ko Modrić agiye guhita asezera ruhago, we yahisemo gukomeza urugendo rwe aho avuga ko 'agifite imbaraga zo kwereka isi ko imyaka ari imibare gusa'.

    Uyu mugabo wanyuze mu makipe nka Dinamo Zagreb na Tottenham Hotspur, yinjiye muri Real Madrid mu 2012, aho yegukanye ibikombe 6 bya Champions League, ndetse na Ballon d'Or mu 2018.

    Ibi byose birerekana ko Modrić ari umugabo ukomeje kwihagararaho, akaba atashatse gutegereza ko Real Madrid imusezerera, ahubwo yifatiye iya mbere yishakira aho akomereza urugendo rwe.

    Bityo koko, nk'uko umugani ubivuga, 'umugabo arigira ntarindira urupfu', Luka Modrić yateye intambwe yo kwiyubakira ejo hazaza, mu gihe bamwe bategereza amaherezo y'igitinyiro.

    Luka Modrić, umwe mu bakinnyi b'ibihe byose ba Real Madrid, ari hafi gutandukana n'iyi kipe amaze imyaka irenga icumi ayikinira

    Source : https://kasukumedia.com/umugabo-arigira-ntarindira-urupfu-rwa-real-modric-yerekeje-muri-ac-milan/

  • Inka zibarirwa muri mirongo z'Umunyamulenge, zanyazwe zigurishwa kuri make make #rwanda #RwOT

    Inka zibarirwa mu mirongo z'Umunyamulenge Pasiteri Gahungu, zari zarahawe umugabo wo mu bwoko bw'Abafulero witwa Mazembe ngo azimurarire, yazihinduye ize, zimwe arazigurisha ku giciro giciriritse, izindi arazitanga.

    Ibi byatangajwe mu ibaruwa ubwanditsi bwa Kasuku Media bwahawe ku manywa w'uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena 2025. Iyo baruwa ikubiyemo ubutumwa bukomeye buvuga ku ihohoterwa rikabije Abanyamulenge bakomeje gukorerwa muri Kivu y'Amajyepfo.

    Nk'uko iyo baruwa ibivuga, igira iti: 'Mazembe waragiraga inka za Pasiteri Gahungu yazimaze. Azigurisha uko yishakiye, izindi akaziha Wazalendo bakazibaga.'

    Barakomeza bagira bati: 'Mu minsi ibiri gusa y'iki cyumweru turimo, amaze kugurisha inka zirindwi. Ikibabaje ni uko imwe muri zo, kandi yari nkuru, yayigurishije $150 nyamara yagombaga kugura $500.'

    Ubutumwa bukubiye muri iyo baruwa bukomeza bugira buti: 'Yageze n'aho asobanurira Wazalendo ko inka ari ize. Ubu zamaze kwitwa ize kandi nyamara yari umwungeri uziragira, ndetse akabihemberwa.'

    Izo nka Mazembe yazigiriye i Luvungi, muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo. Nyirazo, Pasiteri Gahungu, atuye i Kamanyola ahagenzurwa n'inyeshyamba za M23 na Twirwaneho bibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC).

    Mazembe ari gukora ubwo buhemu mu gace ka Luvungi kagenzurwa n'imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai yiyise Wazalendo, aho hanabarizwa ingabo z'u Burundi, iza FARDC ndetse na FDLR.

    Ubwambuzi si ubwa mbere buba. Abanyamulenge bakomeje kunyagwa n'Abanyafurero, nk'uko byabaye no mu bice bya Milimba n'ahandi.

    Muri ibyo bice kandi, umutekano uragenda urushaho kuzamba, cyane cyane kubera igitutu cya Wazalendo bitwaje ko birwanira na M23 na Twirwaneho, bagerageza kugarura umujyi wa Uvira uri hafi y'ahitwa i Luvungi.

    Ibyo bigatuma habaho imirwano idasobanutse, aho Wazalendo barara barasa amasasu ngo M23 yabateye, nyamara bikaba ari urwiyerurutso.

    Inka zibarirwa muri mirongo z'Umunyamulenge, zanyazwe zigurishwa kuri make make

    Source : https://kasukumedia.com/inka-zibarirwa-muri-mirongo-zumunyamulenge-zanyazwe-zigurishwa-kuri-make-make/

  • Abasirikare b'u Burundi bavuye Bibogobogo berekeza i Baraka #rwanda #RwOT

    Abasirikare b'u Burundi bamaze igihe mu Bibogobogo ho muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y'Amajyepfo, bahavuye berekeza ku muhanda munini ugana i Baraka, ahazwi cyane nka Kivu Safaris.

    Amakuru dukesha MCN aturuka ku baturage b'ako gace bavuga ko abasirikare bagaragara bamanuka berekeza i Baraka. Umwe mu baturage yagize ati: 'Ubu tuvugana ni saa kumi n'imwe n'iminota 28 za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Kamena 2025. Baba-soda bo mu ngabo z'u Burundi bari aha mu Bibogobogo bazinguye.'

    Yakomeje agira ati: 'Bikoreye imizigo myinshi, kandi bagiye ari benshi. Ntituramenya niba ari bose bagiye kuko bugacya bitaracya neza.'

    Mu ntangiriro z'icyumweru gishize, izi ngabo zari zavuye i Baraka zigana mu Bibogobogo. Nyuma y'igihe gito, byatangajwe ko zambutse zerekeza mu gace ka Minembwe aho bivugwa ko zagabye ibitero mu mihana ituwe n'Abanyamulenge.

    Nyuma y'umunsi umwe havugwa ibyo bitero, byagabwe muri Mukoko n'utundi duce twa Minembwe nka Nyaruhinga n'ahandi.

    Ibyo bitero byaturukaga kwa Mulima, bigizwemo uruhare n'ingabo z'u Burundi, FDLR, FARDC n'imitwe ya Wazalendo.

    Nyuma y'iminsi ibiri gusa, imitwe ya Twirwaneho na M23 yagiye isubiza inyuma izi ngabo. Nyuma y'ibyo bitero, ingabo z'u Burundi zasubiye mu Bibogobogo. Kuri ubu, amakuru avuga ko zasubiye kumanuka berekeza i Baraka, zifatanyije n'abandi bari basanzwe muri Bibogobogo.

    Mu Bibogobogo hasanzwe hari amakambi abiri y'ingabo z'u Burundi: imwe iri mu gace ka Ugeafi, indi mu Bipimo. Ingabo za FARDC zo ziba ahazwi ku izina rya 'ku Musaraba'.

    Abasirikare b'u Burundi bavuye Bibogobogo berekeza i Baraka

    Source : https://kasukumedia.com/abasirikare-bu-burundi-bavuye-bibogobogo-berekeza-i-baraka/

  • Umujyi wa Kigali uzakoresha arenga miliyari 251 Frw mu kunoza imyubakire mu 2025/2026 – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangarijwe mu Nteko y'Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025. Iyi nteko yitabiriwe n'abayobozi kuva ku rwego rw'umudugudu, igamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu nzego zitandukanye z'iterambere ry'umujyi, imbogamizi zikigaragara ndetse n'ingamba zo kuzikemura.

    Mu byaganiriweho, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko hari umushinga wa RUDP II wo kuvugurura imiturire y'utujagari, aho ku ikubitiro hazubakwa umushinga wa Ramba Hills uzaba uherereye Kacyiru. Uzaba ugizwe n'inyubako ebyiri zigeretse zegeranye, imwe izaba ifite amagorofa 26 indi 24. Imwe izaba igizwe n'inyubako zagenewe ibiro indi ari inzu zo kubamo (apartments).

    Muri uyu mushinga kandi hazubakwa inzu 160 zizaba ziherereye muri Vision City, ibizatuma umusozi wose uba uriho inzu zijyanye n'icyerekezo ndetse zigaragaza isura nziza y'Akarere ka Gasabo.

    Umujyi wa Kigali wagaragaje kandi ko hazubakwa inzu 680 i Nyabisindu zizatuzwamo abaturage mu rwego rwo gukomeza kurwanya akajagari.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko kugira ngo bagere ku ntego bifuza hakenewe kubanza guteza imbere ubukungu butajegajega, asaba buri wese kubigiramo uruhare.

    Ati “Umujyi wa Kigali, kugira ngo tugire icyo tugeraho, tugomba kubanza tugateza imbere ubukungu bwacu butajegajega, nk'abayobozi twese dukomeze dufatanye kugira ngo twubake umujyi utekanye muri Afurika.”

    Dusengiyumva yakomeje avuga ko ibimaze kugerwaho ari byinshi ariko bagifite urugendo cyane cyane mu bijyanye no kuvugurura imiturire idatunganyijwe nk'utujagari.

    Ati “Tumaze kugera kuri byinshi cyane, hari imishinga ijyanye n'ibikorwaremezo turi gukoraho cyane cyane iyo kuvugurura imituririre y'utujagari. Twahereye mu mudugudu wa Mpazi tuhubaka inzu zigamije guhindura imibereho y'abaturage bahatuye, ubu turi gukora muri Nyabisindu, mu minsi iri imbere tuzagera Gatenga, Kimihurura, n'ahandi henshi.”

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yashimye ibikorwa byakozwe n'Umujyi wa Kigali mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025, asaba abayobozi b'inzego z'ibanze guhindura imyumvire y'abo bayobora.

    Ati “Turasaba abayobozi b'inzego z'ibanze gufasha abo bayobora mu guhindura imyumvire no gutanga amakuru cyane cyane ku kwirinda gutura mu kajagari ahubwo bagatura ahabugenewe ndetse bafite n'ibyangombwa.'

    Dr. Patrice yongeyeho ko guteza imbere Umujyi bikwiye kujyana no gutanga serivisi nziza ku baturage, bikajyana n'ubuzima bwiza ndetse n'umutekano.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 uzatangira muri Nyakanga, biteganyijwe ko Umujyi wa Kigali uzakoresha arenga miliyari 251 Frw, azifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo kunoza imyubakire mu duce dutandukanye tw'Umujyi ndetse no kuzamura imibereho myiza y'abatuye mu kajagari.

    inyubako zigeretse ni ingenzi cyane muri gahunda y’Umujyi wa Kigali yo guca utujagari

    Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kunoza imiturire

    Hari imishinga myinshi igamije guteza imbere imiturire mu Mujyi wa Kigali

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yashimye ibikorwa byakozwe n'Umujyi wa Kigali mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko kugira ngo bagere ku ntego bifuza hakenewe kubanza guteza imbere ubukungu butajegajega, asaba buri wese kubigiramo uruhare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-uzakoresha-arenga-miliyari-251-frw-mu-kunoza-imyubakire