Blog

  • Prime Life Insurance yatangije ubwishingizi 'Nkunganire Shoferi' ushobora kwishyura 3000 Frw ku kwezi – #rwanda #RwOT

    Nkunganire Shoferi yamuritswe ku wa 25 Kamena 2025, ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu (College of Business and Economics).

    Muri ubu bwishingizi, abashoferi bazajya bizigama mu byiciro bine bitewe n'ubushobozi bwabo, aho icyiciro cya make ari 3000 Frw ku kwezi, mu gihe icya menshi ari ibihumbi 10 Frw ku kwezi.

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent, yasobanuye ko ubu bwishingizi buje gukemura ikibazo abashoferi bari bafite cyo gutwara ibinyabiziga bifite ubwishingizi ariko bo ntabwo bagira.

    Yavuze ko iyo umushoferi yakoraga impanuka, byasabaga ko yikora mu mufuka kugira ngo avuze nk'uwo yagonze by'impanuka cyangwa we ubwe yivuze, ibyatumaga impanuka isiga asubiye inyuma mu iterambere yari agezeho.

    Yagize ati 'Hari igihe umuntu akora nk'impanuka akica umuntu, icyo gihe amategeko ateganya ko uwo mushoferi yishyura amafaranga mu isanduku ya Leta ahereye ku bihumbi 500 Frw. Iyo atayafite niho usanga yagurishije umurima we, inzu n'ibindi, ariko ubu bwishingizi buzajya buhita bumwishyurira.'

    Muri Nkunganire Shoferi, uramutse wizigama 3000 Frw ku kwezi, ukagira ibyago ukitaba Imana, umuryango wawe uhabwa ibihumbi 500 Frw mu gihe iyo urwaye ukamara iminsi itanu mu bitaro, uhabwa ingemu y'ibihumbi 25 Frw.

    Igihe wagonze umuntu agapfa, ubu bwishingizi buzajya bukwishyurira bya bihumbi 500 Frw ushyira mu isanduku ya Leta.

    Ni mu gihe uwishyura ibihumbi 10 Frw ku kwezi yitabye Imana, umuntu wo mu muryango wa hafi nk'uwo bashakanye cyangwa umwana ahabwa miliyoni 2,5 Frw.

    Mu kumenyekanisha iyi serivisi, Prime Life Insurance yagiranye imikoranire na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu, maze iha imenyerezamwuga abanyeshuri 78 barangije muri iryo shami.

    Uwayisaba Joseline uri mu bagiye guhabwa imirimo na Prime Life Insurance, yavuze ko aya ari amahirwe bagize kuko ubusanzwe abanyeshuri barangije kwiga bagorwa no kubona imirimo.

    Yagize ati “Twagiye twumva nka bakuru bacu basoje kwiga ariko bamaze imyaka myinshi batabona akazi, gusa twe tugiye gusohoka duhita tujya ku isoko ry'umurimo dufite akazi.”

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu muri iyi Kaminuza, Dr. Nkurunziza Joseph, yahamagariye ibindi bigo gukomeza kugirana ubufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, baha amahirwe abanyeshuri barangije kwiga kuko baba barahawe ubumenyi bwose bakenera ku murimo.

    Yagize ati 'Duhora twifuza ko twabona ibigo byinshi dukorana nabyo kugira ngo duhe abana bacu ubushobozi, bagendeye ku byo twabigishije ariko babone n'aho babikoresha.'

    Ubu bwishingizi bwashyiriweho abamotari by'umwihariko kuko ari bo bagira ibyago byinshi byo gukora impanuka nyamara nta bushobozi buhagije bwo kwikura mu bibazo byose bizana n'impanuka.

    Ushobora kwiyandikisha unyuze ku rubuga www.prime.rw cyangwa ku *177#

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent, yasobanuye ko ubu bwishingizi buje gukemura ikibazo abashoferi bari bafite cyo gutwara ibinyabiziga bifite ubwishingizi ariko bo ntabwo bagira

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu, Dr. Nkurunziza Joseph, yahamagariye ibindi bigo gukomeza kugirana ubufatanye na Kaminuza y'u Rwanda

    Abarimu bagaragaje ko bahoranya icyifuzo cy’uko abanyeshuri babo babona akazi keza

    Abanyeshuri bari bafite ibyishimo kuko bagiye guhita babona imirimo

    Aba banyeshuri babanje guhabwa amahugurwa azabafasha mu mirimo bazahabwa

    Abanyeshuri 78 biga muri Kaminuza y’u Rwanda bahawe amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri Prime Life Insurance

    Amafoto: Ishimwe Alain Kenny


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-life-insurance-yatangije-ubwishingizi-nkunganire-shoferi-ushobora

  • Urugomero rwa Nyabarongo II rugeze kuri 50% – #rwanda #RwOT

    Urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga amashanyarazi angana na megawatt 43,5 ndetse rufiteho 'dam' izafasha kubika amazi kugira ngo rujye rukora ingano y'amashanyarazi imwe mu gihe cyose kandi ayo mazi yifashishwe mu bikorwa byo kuhira.

    Umuyobozi Mukuru wa EDCL, Felix Gakuba, ubwo yasobanuraga ibibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yo mu 2024, ku wa 25 Kamena 2025, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ya PAC ko imirimo igeze kure.

    Ati 'Icyo nabamenyesha ni uko ubu tumaze kugera kuri 50% y'imirimo irimo iri gukorwa, turizera ko uyu mwaka uzarangira tumaze kuzamukaho ikindi gice kinini.'

    Gakuba yasobanuye ko 'Inzu yo kuzakoreramo (power house) yatangiye kuzamuka, irimo kubakwa, igeze ku igorofa rya mbere yubakwa. 'Dam' umusingi wayo wararangiye, ubu barimo gukora ibice byo hejuru bya 'Dam' na byo ni ibindi bizafata andi mezi atanu cyangwa atandatu kugira ngo ibe itangiye kujya hejuru, ariko bafate n'undi mwanya ko kugira ngo bongereho ibindi byiciro, bashyireho n'imihanda yo hejuru.'

    Gakuba yashimangiye ko ibikoresho bizakoreshwa muri uru rugomero byakorewe mu Bushinwa kandi byarangije gukorwa, ubu biri mu nzira ku buryo mu gihe kiri imbere bizaba bitangiye gushyirwa mu nyubako.

    Ati 'Umuyoboro w'amashanyarazi na wo ubu dufite abakozi ba rwiyemezamirimo batangiye kubaka, ibikoresho, ibyinshi ahanini bimaze gukorwa biri mu nzira biva mu Bushinwa aho byakorewe, abakozi bacu ndetse bagiye kubigenzura muri icyo gihe umugenzuzi w'Imari ya Leta yazaga ibi byose twari tutarabigeraho.'

    Yanavuze ko hari 'icyizere ko uyu mushinga urimo kugenda neza kandi nubwo dukomeza kuwuba hafi kugira ngo turebe ko nta cyawusubiza inyuma, turumva nta mpungenge dufite ko umushinga wazasubira inyuma cyangwa ugakorwa nabi kuko tuwushyiramo imbaraga zose zikenewe.'

    Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Nyabarongo II, ruri kubakwa na Sosiyete yitwa Sino Hydro Corporation. Ruri kubakwa ku buso bwa hegitari 600 mu turere twa Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru ndetse na Kamonyi mu Majyepfo.

    Iyi sosiyete yagombaga kuba yamaze kubaka uru rugomero mu Ukuboza 2026 ariko igaragaza ko hari imbogamizi zatumye icyo gihe rutazaba rwuzuye, bigateganywa ko ruzuzura mu 2027/2028.

    Umuyobozi Mukuru wa EDCL, Felix Gakuba, yavuze ko ibikoresho bizakora mu rugomero rwa Nyabarongo II biri mu nzira bigezwa mu Rwanda

    Inzego zishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi zisobanuye imbere ya PAC

    EDCL yasobanuye ko urugomero rwa Nyabarongo II rugeze kuri 50%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugomero-rwa-nyabarongo-ii-rugeze-kuri-50

  • Chryso Ndasingwa yambitse impeta Sharon Gatete – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uko uyu muhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yambitse impeta uyu mukobwa nawe usanzwe ari umuririmbyi, yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025.

    Mu butumwa bugufi Chryso Ndasingwa yanditse nyuma yo kwambika impeta uyu mukobwa, yagize ati 'Naranyuzwe kandi maze gufata icyemezo cyo kumukunda ubuziraherezo.'

    Hari hashize iminsi mike inshuti n'abavandimwe ba Gatete Sharon bitabiriye ibirori byo kumufatira irembo, ndetse icyo gihe, IGIHE yamenye ko uyu mukobwa ari mu myiteguro yo kurushinga na Chryso Ndasingwa.

    Amakuru avuga ko aba bombi bateganya gukora ubukwe mu Ugushyingo 2025.

    Gatete usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na Ndasingwa bari banaherutse guhurira mu ndirimbo zirimo 'Yanyishyuriye' na 'Wera wera wera'.

    Uyu mukobwa ukundirwa ijwi rye ryiza, azwi mu ndirimbo zirimo 'Inkuru nziza' n'izindi nyinshi zatumye yigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Chryso Ndasingwa yambitse impeta Sharon Gatete

    Akanyamuneza kari kose kuri aba bombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chryso-ndasingwa-yambitse-impeta-sharon-gatete

  • Qatar Airways yasubukuye ingendo za Kigali – Doha – #rwanda #RwOT

    Qatar Airways izajya ikora ingendo enye mu cyumweru iva cyangwa ijya i Doha muri Qatar, binatume abagenzi bava mu Rwanda babasha kugera mu byerekezo bitandukanye by'Isi cyane ko Qatar Airways igera henshi ku Isi.

    Umuyobozi wa Qatar Airways mu Karere, Yasser Mohamed Ali, yatangaje ko gusubukura izi ngendo bigamije gukorana na RwandAir mu gihe hitegurwa kwakira ikibuga gishya cy'indege mu 2028.

    Kuva cyangwa kujya i Doha udahagaze bizorohera abavuye mu Burasirazuba bwo Hagati gusura u Rwanda no gukora ibikorwa by'ubucuruzi, kimwe n'abashaka kwerekeza mu bindi bice by'Isi babone amahirwe yo kugenda biboroheye, cyane ko Doha ari igicumbi cy'ingendo zerekeza mu bindi byerekezo byinshi by'Isi.

    Abagenzi baturutse muri Amerika y'Amajyaruguru, Aziya n'i Burayi bashobora kunyura i Doha bakagera mu Rwanda mu buryo bworoshye.

    Qatar Airways imaze iminsi ishyize imbaraga mu kwagura ingendo mu bihugu bya Afurika, ndetse gusubizaho izerekeza mu Rwanda bikubiye muri gahunda yayo y'igihe kirekire yo kwibanda ku kunoza ingendo muri Afurika.

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo (ibumoso) ari kumwe n'abandi bayobozi barimo Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege (ATL), Jules Ndanga (wa kabiri iburyo) bari bitabiriye igikorwa cyo kongera guha ikaze Qatar Airways

    Hari hashize imyaka itatu Qatar Airways idakorera ingendo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/qatar-airways-yasubukuye-ingendo-za-kigali-doha

  • U Rwanda rwemerewe arenga miliyoni 720 Frw azakoreshwa mu nyigo y'umushinga wa 'Cable cars' – #rwanda #RwOT

    Mu 2020 nibwo ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buri mu biganiro n'abashoramari bashaka gutangiza umushinga wo kubaka imihanda y'imodoka nto zinyura mu kirere zizwi nka Cable Car, ashobora kujya yifashishwa cyane cyane n'abakerarugendo.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yatangaje ko yemeye gutera inkunga inyigo y'uyu mushinga.

    Ibihumbi 500$ bizatangwa n'iyi banki bizakoreshwa mu nyigo yo kureba niba uyu mushinga ushoboka, mu cyiciro cya mbere cyo kureba uko izi modoka nto zakoreshwa muri Kigali. U Rwanda nicyo gihugu cya mbere kizaba gitangije ubu buryo bw'ubwikorezi muri Afurika.

    Utu tumodoka tuzaba dufite umuhanda wa kilometero 5,5 ufite agaciro ka miliyoni 100$, ndetse ukaba witezweho kugabanya umuvundo w'abantu n'ibinyabiziga muri Kigali, ndetse n'imyuka ihumanya ikirere.

    Witezweho kandi gutanga umusanzu ukomeye mu gufasha abaturage batuye ahadasanzwe hagera imihanda, kujya ku kazi no mu zindi serivisi z'ibanze.

    Mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga hazubakwa imihanda y'ibyerekezo bibiri, umwe uva muri gare ya Nyabugogo ugera mu Mujyi wa Kigali rwagati, n'undi uva kuri Kigali Convention Centre ugera i Remera, ahafatwa nk'igicumbi cya Siporo mu bice bya Stade Amahoro, BK Arena na Zaria Court.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki cyiciro cya mbere izatangira mu mpera za 2026 ikarangira mu 2028. Mu gihe izaba irangiye izi modoka nto zitezweho gutwara abagenzi barenga ibihumbi 50 buri munsi, mu rugendo ruzajya rumara iminota 15.

    Mu gihe hazaba hamaze gukorwa inyigo, byitezwe ko uyu mushinga uzakurura abashoramari Mpuzamahanga.

    Mu gukora igerageza ry'ikoreshwa ry'izi modoka nto mu Rwanda, hazareberwa ku yindi mishinga isa n'iyi irimo uwo mu Mujyi wa La Paz muri Bolivia ndetse no muri Singapore.

    Mu bo uyu mushinga witezweho kugirira akamaro cyane harimo abafite ubumuga batoroherwa n'ingendo, abagore n'abakobwa binyuze mu kubaha akazi.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina yavuze ko 'uyu mushinga uzana impinduka uhuye neza n'icyerekezo cya banki cy'iterambere rirambye, ibikorwa by'uburyo bw'ingendo burengera ibidukikije, ndetse na gahunda ya banki y'imyaka 10 izibanda cyane ku mijyi n'ubufatanye mu bikorwaremezo birengera ibidukikije muri Afurika.'

    Yakomeje avuga ko 'binyuze mu gutera inkunga gahunda y'u Rwanda y'imodoka nto zigendera ku migozi, turi gushora imari mu bwikorezi butandiza ikirere, bidaheza imijyi yo hirya no hino muri Afurika ishobora kwigiraho.'

    Utu tumodoka tugize umugambi mugari w'Umujyi wa Kigali uzwi nka 'Generation II', uzahindura isura y'ingendo mu Mujyi wa Kigali cyane cyane ingendo rusange, binyuze mu kwinjiza ikoranabuhanga mu rwego rw'ubwikorezi bw'abantu n'ibintu, ku buryo nk'umugenzi uri ku cyapa ategereje imodoka, ashobora kumenya igihe imugereraho, imyanya iza ifite, amasaha iri bumare mu rugendo n'ibindi nk'ibyo.

    Izi modoka nto zigendera ku migozi ni umushinga uri kwaguka ku rwego rw'Isi, kuko uru rwego rwari rufite agaciro ka miliyari zirenga 4$ mu mwaka wa 2020, ariko rukazaba rufite agaciro ka miliyari zirenga 7$ mu mwaka wa 2026.

    Uretse gufasha abanyamujyi koroherwa no gukora ingendo, byitezwe ko utu tumodoka tuzafasha mu kuzamura urwego rw'ubukerarugendo, kuko tuzarema ubundi bwoko bw'ubukerarugendo butari bumenyerewe mu Rwanda, buzajya bwereka abantu ubwiza bw'imisozi n'ibibaya by'u Rwanda bari mu kirere. Ubu bwoko bw'ubukerarugendo buteye imbere cyane mu bihugu nk'u Busuwisi na Singapore.

    U Rwanda rwemerewe arenga miliyoni 720 Frw azakoreshwa mu mushinga w'imodoka nto zigendera ku migozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemerewe-arenga-miliyoni-720-frw-azakoreshwa-mu-mushinga-wa-cable

  • Nyanza: Karasira yireguye ku nkomoko y'umutungo we, avuga ko agorwa no gusobanura buri faranga – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 25 Kamena 2025, uruhande rwa Karasira rwatangiranye inzitinzi ruvuga ko adakwiye kuburana kuri ibi byaha byo kudasobanura umutungo we n'iyezandonke kuko atigeze abibazwaho mu ibazwa ry'ibanze.

    Urukiko rwahise rwibutsa ko ku wa 3 Kamena 2021, Karasira yabajijwe n'ubugenzacyaha iby'amafaranga atunze, bityo rukaba rwumva atari ubwa mbere yaba abibajijwe.

    Ubushinjacyaha nabwo bwasabye ijambo buvuga ko ibyo kuba dosiye yaratangiye hatarimo icyaha cy'iyezandonke bidakwiye gutuma urubanza rutinda, bwibutsa ko bufite uburenganzira bwo kuvugurura ikirego.

    Karasira yahise atangira guhatwa ibibazo, asabwa gusobanura inkomoko y'amafaranga yari afite kuri konti zitandukanye muri banki zo mu Rwanda no hanze yarwo, ndetse no kuri konti ya MoMo. Ayo mafaranga arimo Amafaranga y'u Rwanda, Amadolari ya Amerika n'Amayero.

    Mu kwiregura, Karasira yavuze ko ubushinjacyaha bwivuguruza kuko bumubaza inkomoko y'amafaranga ye kandi hari n'aho bwo bwivugira ko yayakuye mu biganiro byo kuri YouTube yakoraga.

    Ati 'Nemera ko hari amafaranga yavuye mu biganiro binyuranye nakoze na mbere hose kuko nahembwaga na Google ya Irlande ndetse mbifitiye ibimenyetso, nerekanye ko akomoka ku kwamamaza.'

    Yakomeje ati “Kuva mu Ukwakira 2019 nibwo natangiye guhembwa. Shene yanjye ya YouTube ifite abayikurikira barenga ibihumbi 60 na video 244, ndetse zanarebwe n'abasaga miliyoni umunani.”

    Ku bijyanye n'amafaranga asaga miliyoni 3 Frw yasanganywe mu rugo, Karasira yavuze ko yari yarayabikuje kuri banki akayashyira mu rugo byo kuyiyegereza kubera ko ibyo bihe hari icyorezo cya Covid-19.

    Yakomeje avuga ko hari n'akomoka ku nzu ebyiri yasigiwe n'ababyeyi be, imwe ikodeshwa ibihumbi 300 Frw n'indi y'ibihumbi 50 Frw ndetse n'imirima yasigiwe yavamo amafaranga.

    Ati 'Papa umbyara yari agoronome na mama agakora mu isanduku y'ubwiteganyirize, aba bose bari abakozi ba Leta bahembwa, baranteganyirije njye na murumuna wanjye.'

    Karasira yakomeje avuga ko muri ayo mafaranga harimo n'andi atibuka neza inkomoko yayo.

    Ati “Jyewe nabayeho nzi ko amafaranga nakira nkayatangira ibisobanuro ari ayo mpawe ngiye mu butumwa bw'akazi nkikorera Leta, ibi byo gusobanura inoti yose nabonye, sinari nzi ko bizongera kumbaho.”

    Avuga ku nkomoko ya miliyoni 11 Frw yasanzwe kuri MoMo ye, Karasira yasobanuye ko yaje avuye kuri World Remit aturutse ku mugabo w'umuvugabutumwa witwa Mutabaruka Peter kuko kuva muri Kanama 2020 akirukanwa mu kazi, ngo hari abantu bamugiriye impuhwe bakamukusanyiriza ubufasha binyuze muri 'GoFund Me'.

    Icyo gihe ngo bamuremeye umushahara w'ibihumbi 950 Frw buri kwezi kugira ngo ashobora kubaho no kuvuza murumuna we urwaye.

    Karasira akurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y'ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y'umutungo we.

    Iburanisha rizakomeza ku wa 08 Nyakanga 2025.

    Karasira Aimable aracyunganiwe na Me Bikotwa Bruce ndetse na Me Gashema Félicien

    Karasira Aimable ajya kuburana atwawe n’imodoka y’Igororero rya Nyarugenge kuko yanze kuba i Mpanga kuko atahamenyereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-karasira-yireguye-ku-nkomoko-y-umutungo-we-avuga-ko-agorwa-no-gusobanura

  • Nyarugenge: Kigali Serena Hotel yagabiye abaturage inka umunani – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku Murenge wa Kanyinya ku wa 24 Kamena 2025 cyitabirwa n'abayobozi ba Kigali Serena Hotel, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'abaturage.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kigali Serena Hotel, Herman Mwasaghua yavuze ko nk'ikigo cy'ubucuruzi bafite n'inshingano zo kwita ku bagize umuryango mugari mu bikorwa bibateza imbere by'umwihariko abarokotse Jenoside n'abayihagaritse.

    Ati 'Uyu munsi twatanze inka umunani dushaka gufasha abarokotse Jenoside mu mibereho yabo mu bushobozi dufite. Twazirikanye kandi ababohoye igihugu bakarwana kugira ngo uyu munsi tubashe kuba duhagaze hano. Twumva tubafiteho izo nshingano ndetse tuzakomeza gutanga uwo musanzu kandi twishimira kuba dukorera mu Rwanda nk'ahantu horohereza ishoramari.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yashimiye Kigali Serena Hotel uburyo yagabiye abaturage inka kandi bakaba bazitezeho kugira uruhare mu mibereho myiza y'abazihawe.

    Ati 'Ndashimira cyane Serena Hotel uburyo yatugabiye inka nyinshi. Turabizeza ko izi nka baduhaye zizadufasha kwiteza imbere, duhinge, tweze abana bagire imirire myiza. Uguhaye inka mu muco Nyarwanda aba aguhaye byose.'

    Ingangare kandi yaboneyeho gushimira abagize uruhare mu kubohora igihugu ari na yo mpamvu batekerejweho mu kugabirwa inka mu rwego rwo kubitaho ndetse asaba buri wese worojwe gufata neza izo nka bakazabasha koroza abandi.

    Twahirwa Innocent wiciwe abana batatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Leta yari yagerageje kumwitaho uko ishoboye ariko ko ari ubwa mbere yongeye korora nyuma ya Jenoside.

    Ati 'Ngeze mu zabukuru ubu ngiye kubona amata azantunga mu gihe nkiriho. Sinkishoboye guhinga ariko kuva mbonye inka nzashaka umukozi ajye ahinga kuko ifumbire ibonetse. Nzajya mbasha kubona mituweli nkomeze kwiteza imbere.'

    Munyaneza Alfred uri mu basezerewe mu ngabo yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi inka ze baziriye zirashira ku buryo atari yarongeye korora kuva icyo gihe.

    Ati 'Mu 1994 inka zanjye baraziriye barazimara, n'aho mviriye mu gisirikare kongera kwiyubaka ngo ngure inka ndabigerageza birananira. Ndashimira Serena Hotel yatumye nongera gutunga inka.'

    Yakomeje ati 'Amata nayaguriraga abana litiro imwe kuri 600 Frw ariko ubu bagiye kujya bayabona kandi n'ifumbire yo guhingisha ubu irabonetse.'

    Inka umunani zorojwe abaturage inyinshi muri zo zirahaka ku buryo koroza abandi bitazatinda.

    Serena Hotel isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abasezerewe mu ngabo.

    Muri ibyo bikorwa imaze koroza imiryango irenga 36 aho nko mu mwaka ushize na bwo yoroje inka umunani abagore bagize uruhare mu kubohora igihugu.

    Abaturage borojwe inka bishimiye cyane uburyo zigiye kubahindurira imibereho

    Serena Hotel yaroje inka abarokotse Jenoside n’abasezerewe mu Ngabo z’Igihugu bo mu Murenge wa Kanyinya

    Abarojwe inka, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abayobozi ba Kigali Serena Hotel bafashe ifoto y’urwibutso

    Inka zatanzwe ziganjomo izihaka

    Abaturage umunani bo Murenge wa Kanyinya borojwe inka na Serena Hotel

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yashimiye Kigali Serena Hotel uburyo yagabiye abaturage inka kandi bakaba bazitezeho kugira uruhare mu mibereho myiza y'abazihawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-kigali-serena-hotel-yagabiye-abaturage-inka-umunani

  • Inteko yemeje ko u Rwanda ruzakoresha ingengo y'imari ya miliyari 7.032,5 Frw mu 2025/2026 – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga biteganyijwe ko miliyari 4.105,2 Frw azakomoka imbere mu gihugu harimo miliyari 3.628 Frw akomoka ku misoro na miliyari 477,2 azava mu bindi bitari imisoro.

    Hari kandi andi mafaranga ava mu bindi bitari imisoro arimo ajyanye n'inkunga z'amahanga angana na miliyari 585,2 Frw , inguzanyo z'imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 190,3 Frw naho akomoka ku nguzanyo z'amahanga azagera kuri miliyari 2151,9 Frw.

    Muri rusange amafaranga azava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 91,7% by'ingengo y'imari y'umwaka wa 2025/2026 bishimangira ukwihaza kw'igihugu mu ngengo y'imari yacyo.

    Ku bijyanye n'uko amafaranga amafaranga ateganyijwe gukoreshwa, agera kuri miliyari 4.352,9 Frw azakoreshwa mu ngengo y'imari isanzwe naho miliyari 2679,6 Frw azakoreshwa mu mishinga y'iterambere no mu ishoramari rya Leta.

    Mu bijyanye n'uburyo ingengo y'imari izakoreshwa muri uyu mwaka wa 2025/2026, yasaranganyijwe hashingiwe ku nkingi eshatu za Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere NST2.

    Inkingi yo kwihutisha ubukungu byagenewe 4.417,2 Frw bingana na 62.8% by'ingengo y'imari yose y'umwaka wa 2025/2026, iy'imiyoborere myiza yagenewe miliyari 1.088,4 Frw bingana na 15.5%, mu gihe guteza imbere imibereho myiza byagenewe miliyari 1.526,9 Frw bingana na 21.7%.

    Ku wa 18 Kamena 2025, ubwo Komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo bya Leta, yatangiraga gusuzuma umushinga w'itegeko rigena ingengo y'imari, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Kabera Godefrey, yatangaje ko kuba u Rwanda rugeze ku kigero cya 91,7% rwihaza mu ngengo y'imari ari intambwe ishimishije.

    Ati “N'inguzanyo kugira ngo uzibone ni uko igihugu kiba cyagaragaje ko gifite ubushobozi bwo kuba cyazishyura. Icyo bivuze rero ni uko tugomba kwishimira intambwe yatewe ariko turacyafite urugendo rurerure mu iterambere. Turacyafite byinshi twifuza kugeraho bisaba ko dukomeza kongera imbaraga mu gukusanya amikoro.”

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Uwamariya Odette, yagaragaje ko bimwe mu bitaritaweho muri iyi ngengo y'imari bizakomeza kwitabwaho no ku gihe cyo kuyivugurura cyangwa mu gihe giciriritse.

    Biteganyijwe ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku rugero rwa 7,1% mu 2025, bukazazamuka ku rugero rwa 7,5% mu 2026 na 7,4% mu 2027.

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Uwamariya Odette, yagaragaje ko bimwe mu bitaritaweho muri iyi ngengo y'imari bizakomeza kwitabwaho no ku gihe cyo kuyivugurura

    Hagaragajwe ko u Rwanda rukomeje kugenda rwihaza mu ngengo y’imari

    Abadepite bashimye uko u Rwanda rukomeje gutera imbere

    Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Mussa Fazil Harerimana

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Kabera Godefrey, aheruka gutangaza ko kuba u Rwanda rugeze ku kigero cya 91,7% rwihaza mu ngengo y'imari ari intambwe ishimishije

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, ni we wayoboye igikorwa cyo kwemeza itegeko rigena ingengo y’imari

    Inteko yemeje ko u Rwanda ruzakoresha ingengo y'imari ya miliyari 7.032,5 Frw mu 2025/2026

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-yemeje-ko-u-rwanda-ruzakoresha-ingengo-y-imari-ya-miliyari-7-032-5-frw

  • Perezida Kagame yakiriye Adesina usoje inshingano zo kuyobora BAD – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byabo byagarutse ku bufatanye bw'u Rwanda na Banki Nyafurika y'Iterambere n'intambwe yatewe ku buyobozi bwe mu ngeri zitandukanye.

    Akinwumi Adesina yatangiye kuyobora BAD mu 2015, manda ebyiri yemererwa n'amategeko ziri kugana ku musozo, ndetse agomba gusimburwa na Sidi Ould Tah uherutse gutorerwa uyu mwanya.

    Adesina yasimbuye Umunyarwanda Donald Kaberuka wayoboye iyi banki mu gihe cy'imyaka 10 hagati ya 2005 na 2015.

    Hashize imyaka 60 BAD ikorana n'u Rwanda. Ikorana n'u Rwanda mu mishinga igamije iterambere irimo nk'iy'ibikorwaremezo, iyo gukwirakwiza amazi n'amashanyarazi, ubwikorezi n'ibindi.

    Mu myaka 60 ishize, BAD yagize uruhare runini mu iterambere ry'u Rwanda, aho imaze kurutera inkunga ya miliyari 3,1$ mu mishinga 96 itandukanye.

    Nibura 86% by'ishoramari ryayo mu Rwanda byibanda ku bikorwa byo kugeza amazi n'amashanyarazi ku baturage n'ubwikorezi.

    Mu bikorwa remezo, 46% mu mishinga yayo iba mu bijyanye n'ingufu, 28% mu bijyanye n'amazi n'isukura, naho 13% isigaye iri mu bijyanye n'ubwikorezi.

    BAD yafashije u Rwanda mu mishinga itandukanye nka Kivu Belt, hari Carnegie Mellon University – Africa, School of Architecture and Built Environment (SABE), mu kubaka imihanda ya Kagitumba – Kayonza – Rusumo na Base – Rukomo – Nyagatare.

    Harimo kandi umushinga wo mu Kiyaga cya Kivu ujyanye no gucukura gaz methane, mu bwikorezi, cyane mu mushinga w'imodoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi.

    Hari umushinga wo kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, uwo gushyiraho ikigo cy'icyitegererezo mu bijyanye n'indege n'ibindi.

    Iyi banki kandi yabanye n'u Rwanda mu bihe bitandukanye by'amage aho nko mu bihe bya COVID-19, yatanze miliyoni 100$ yo kunganira Guverinoma y'u Rwanda, inafasha mu gushyiraho Ikigega Nzahurabukungu.

    Muri rusange, BAD ikorana n'ibihugu 54 bya Afurika na 27 byo hanze yayo.

    Kuva mu 1964 imaze gutanga miliyari 112,5$ nk'inkunga cyangwa inguzanyo, yakoreshejwe mu mishinga 5588 irimo 239 yemejwe, 1002 iri gushyirwa mu bikorwa na 4130 yasojwe, mu bihugu bitandukanye.

    Ni imishinga ikorwa mu nkingi eshanu zirimo kugeza amashanyarazi kuri bose, kwihaza mu biribwa, guteza imbere inganda n'ibikorerwa muri Afurika, guhuza uyu mugabane ukize ku mutungo kamere no guteza imbere ubuzima bw'Abanyafurika.

    Perezida Kagame ubwo yaramukanyaga na Adesina uri gusoza manda ye ku buyobozi bwa BAD

    Adesina aje mu Rwanda mu gihe mande ye ku buyobozi bwa BAD iri kugana ku musozo

    Ibiganiro bya Perezida Kagame na Adesina byitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Prof Nshuti Mannasseh (ibumoso), Aissa Toure Sarr uhagarariye BAD mu Rwanda na Gatare Francis

    Adesina yashimiwe uruhare yagize mu mikorere ya BAD n’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-adesina-usoje-inshingano-zo-kuyobora-bad

  • Imigano yatanzweho miliyoni 12 Frw yakuruye impaka muri PAC nyuma yo kuyibura (Video) – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo cyagarutsweho ku wa 25 Kamena 2025 ubwo ubuyobozi bw'Ikigega cy'Imari yo Gusana Imihanda (RMF) bwisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2024.

    Depite Mussolini Eugene yagaragaje ko RMF yaranzwe no kwishyura ibikorwa bimwe itabanje kureba ko byakozwe, harimo n'ibiti by'imigano byagombaga guterwa ku muhanda Jambo-Shyira.

    Ati 'Hari masezerano yo gutera imigano ku mpande z'umuhanda yatwaye miliyoni 12 Frw ariko tujya kuhareba nta yari ihari tukibaza uburyo twakwishyura imirimo nta yakozwe.”

    Umuyobozi Mukuru wa RMF, Patrick Emile Baganizi yavuze ko imigano yatewe, igihe cy'izuba kigeze iruma, ubu bakaba barategetse rwiyemezamirimo kuyitera akanayitaho.

    Ati 'Ibijyanye n'imigano na byo, rwiyemezamirimo mu kwakira imirimo imigano yari yarayiteye ariko ayitera mu gihe cy'izuba iruma. Icyo twamusabye ni uko [kuko dufitanye indi mishinga] asubirayo ya migano yose akongera akayitera mu gihe cy'imvura akayibungabunga kugeza wenda ikuze.'

    Ibiti n'ibindi byatsi biterwa hagendewe ku bihe by'imvura kugira ngo bituma.

    Ati 'Kuko wenda imigano hari ukuntu bayitera bajya mu kwakira imirimo ikaba igaragara wenda muri Gashyantare na Gicurasi, wajya kwakira imirimo ikaba igaragara muri Nyakanga na Kanama hava izuba igahita yuma kandi imirimo yakiriwe.'

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yavuze ko n'ubundi izuba rizakomeza kuva ahubwo hakwiye gukorwa ibishoboka ngo amakosa nk'ayo ntazongere.

    Ati 'Ubundi izuba rizakomeza rive. Ubwo ni ukuvuga ngo uko izuba rizajya riva imigano izajya yuma. Kuko niba mwarayibonye imeze neza igahita yumishwa n'izuba rya Kamena na Nyakanga mukavuga ngo mu gihe cy'imvura izaterwa yongere yitabweho, ubwo izuba niriva nanone izongera yume. Ubwo se abantu bazahora muri ubwo buryo?'

    Yongeyeho ko 'Aya mafaranga miliyoni 12 Frw ntabwo ari make, mukwiye kuba muvuga muti dukurikiranye ko ibyo yakoze bihari kuko n'iyo haba habayeho no kuma ntabwo yakuma yose, hakuma mo mike wenda niba hatewe 100 hakuma 20, …mu buryo bwumvikana ntabwo wavuga ngo twateye ibitu 100 byose biruma.'

    Depite Musolini Eugene yavuze ko iyo migano itazize izuba ahubwo ntayo bateye.

    Ati 'Ntabwo ari ikibazo cy'izuba ahubwo ntabwo yatewe.'

    Depite Karinijabo Barthélemy yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe mu gihe imvura yagwaga kandi basanze idahari.

    Ati ' Ubu turimo kwerekeza mu gihe cy'izuba, ubu igiye guterwa muri iri zuba tugiyemo itaratewe mu Ugushyingo igihe ubugenzuzi bwakorwaga ari bwo imigano yagombaga gufata? Aho ahadusobanurire neza.'

    Umuyobozi Mukuru wa RMF, Patrick Emile Baganizi, yavuze ko imigano yumishijwe n’izuba ariko PAC ibitera utwatsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imigano-yatanzweho-miliyoni-12-frw-yakuruye-impaka-muri-pac-nyuma-yo-kuyibura