Blog

  • Polisi yasabye abanyeshuri bitegura kujya mu biruhuko kwirinda ingeso mbi n'ibyaha – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro cyahawe abanyeshuri barenga 1000 n'abarezi babo, Ku wa Gatatu tariki 25 Kamena, mu kigo cy'amashuri yisumbuye 'Collège Saint André, giherereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge.

    SP Viateur Ntiyamira, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Mujyi wa Kigali (RCPO), yabibukije ko ibiruhuko ari umwanya mwiza baba babonye wo gusubira mu masomo no gufasha ababyeyi imirimo, birinda uburangare bwatuma bayobera mu ngeso mbi cyangwa ibyaha.

    Ati 'Ibiruhuko mugiyemo si umwanya wo kwifata uko mubonye ngo mwishore mu ngeso mbi, ahubwo ni igihe cyo gusubiramo amasomo yanyu mwiyibutsa ibyo mwize no gufasha imirimo ababyeyi. Ntimugahe umwanya abashaka kubangiriza ubuzima kuko nta kindi baba bagamije usibye kubicira ejo hazaza.'

    SP Ntiyamira yabagaragarije ko ingeso bamwe muri bagenzi babo bishoramo zikabatesha ishuri bitagarukira aho ahubwo bibagiraho n'izindi ngaruka mbi, bityo bikaba ari ibyo kwamaganira kure nk'abanyeshuri bafite icyerekezo.

    Ati 'Usanga hari abanyeshuri bagera mu biruhuko bakajya mu bigare bibashora mu ngeso mbi zirimo; kunywa inzoga, itabi, ibiyobyabwenge nk'urumogi, mugo, cocaine n'ibindi. Zimwe mu ngaruka zabyo ni ukuva mu ishuri, ubuzererezi, ubwomanzi, gutwara inda z'imburagihe, gushwana n'ababyeyi, urugomo, gutakaza icyizere cy'ubuzima n'ibindi; ibyo byose mukwiye kubigendera kure mwirinda ingaruka zabyo.'

    Yabasabye kandi kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amabwiriza ya 'Gerayo Amahoro' cyane cyane mu gihe bagiye kwambuka umuhanda, babanza kureba iburyo n'ibumoso; niba nta kinyabiziga kiri hafi bakabona kwambuka batarangariye kuri telefone, kugendera ibumoso bw'umuhanda aho bareba ibinyabiziga bibaturuka imbere no kudakinira mu muhanda.

    Umuyobozi wa Collège Saint André, Nsabirema Egide, yashimiye Polisi y'u Rwanda kuba yazirikanye abanyeshuri muri iki gihe bagiye gutangira ibiruhuko, yizeza ko bazakomeza kubaba hafi no kubashishikariza kubahiriza inyigisho bahawe, aboneraho n'umwanya wo kubifuriza kuzagira ibiruhuko byiza.

    Yasabye ababyeyi b'abanyeshuri kuzashyiraho akabo bagira uruhare mu gutoza abana uburere mu gihe bari mu biruhuko, banagenzura imyitwarire yabo kugira ngo bibarinde ibishuko bityo bazatangire umwaka utaha bameze neza.

    Ishimwe Kessia, wiga muri iki kigo, yibukije bagenzi be by'umwihariko abakobwa, kuzirinda ibishuko byatuma bishora mu ngeso mbi nk'ubusambayi bigatuma batagera ku ntego zabo zo kuba abanyarwanda beza.

    Kuva tariki ya 27 kugeza ku ya 30 Kamena, nk'uko ingengabihe yatangajwe n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA), biteganyijwe ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo, mu biruhuko bisoza umwaka w'amashuri wa 2024-2025.

    Polisi iributsa abatwara ibinyabiziga, kuba aba mbere mu bazabafasha mu ngendo bataha, birinda amakosa yo mu muhanda arimo; umuvuduko ukabije, bagaca ukubiri no gukorera ku jisho bacunganwa na camera aho kubahiriza ibyapa, kwirinda kuvugira kuri telefone batwaye cyangwa gutwara banyoye no gutwara umubare urenze uwo ikinyabiziga cyemerewe gutwara.

    SP Viateur Ntiyamira yasabye abanyeshuri bitegura kujya mu biruhuko kwirinda ingeso mbi n'ibyaha

    Aba banyeshuri biyemeje kwitwara neza mu biruhuko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasabye-abanyeshuri-bitegura-kujya-mu-biruhuko-kwirinda-ingeso-mbi-n

  • Amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire azatangira gukoreshwa mu Rwanda mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Byavugiwe mu kiganiro n'itangazamakuru giteguza inama izwi nka 'Nuclear Energy Innovation Summit For Africa: NESIA 2025' izabera i Kigali, izahuza inzobere zo mu bihugu 30 higwa ku kubyaza ingufu za nucléaire umusaruro.

    Hashize imyaka hafi irindwi u Rwanda rutangiye urugendo rwo kubyaza ingufu za nucléaire umusaruro, hagamijwe iterambere.

    Mu 2018 ni bwo u Rwanda rwatangiye imikoranire n'u Burusiya igamije gushyira mu Rwanda Ikigo gikora Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry'izi ngufu bizanageza ku ruganda rwazo rwitezweho kugira uruhare mu kongera amashanyarazi.

    Muri Kanama 2024 u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye n'Ikigo cyo muri Amerika gikora ibijyanye n'izi ngufu cya 'Nano Nuclear Energy Inc', hagamije gukorwa ikoranabuhanga rishya rizajya ryifashishwa mu kubyaza Ingufu za Nucléaire amashanyarazi.

    Hari hashize umwaka umwe na none Guverinoma y'u Rwanda isinyanye amasezerano na Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikore igerageza ku ikoranabuhanga ryaganisha ku kuba mu Rwanda hatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

    Byose biganisha ku kubaka inganda nto zitunganya izi ngufu zizwi nka 'Small Modular' na 'Micro Reactors' zidakenera ubuso bunini, zigatanga umusaruro utubutse ndetse zitagira ingaruka ku baturage. Rumwe rukenera nk'abakozi bari hagati ya 220 na 250, bakora mu byiciro bine.

    Mu 2024 byavuzwe ko hari abanyeshuri bo mu Rwanda n'abakozi ba RAEB bafite ubumenyi mu bijyanye n'izo ngufu barenga 200, bari bagiye koherezwa mu mahanga mu guhaha ubumenyi muri urwo rwego.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yavuze ko gutunganya ingufu za nucléaire bigamije amahoro ndetse bari kwibanda ku ikoranabuhanga ritateza ibibazo

    Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Dr. Fidel Ndahayo ati 'Ubu byibuze dufite icyerekezo, aho tuvuga duti 'dukeneye uruganda rwaduha amashanyarazi angana gutya, dushobora kurushyira aha n'ibindi.'

    Yavuze ko mu mbanzirizamushinga bakoze hari amasite menshi yatoranyijwe nk'aho urwo ruganda rwashyirwa, ariko bikaba bikeneye ubundi busesenguzi bwisumbuyeho, bureba ubutaka uko bumeze, ibijyanye n'imitingito, n'ibindi bigaragaza ko aho hantu hujuje ibisabwa.

    Yavuze ko ikoranabuhanga riri gushingirwago ari iry'inganda nto ariko zitanga amashanyarazi menshi, aho rumwe rwajya nko kuri hegitari ziri hagati ya 15 na 50 hitaruye abaturage.

    Ati 'Nubwo u Rwanda rwaturwa cyane ntabwo twabura ahantu hangana na hegitari 50 twakubakaho urwo ruganda.'

    Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE, Dr Ndahayo yakomeje ati 'Dufite intego y'uko mu 2030 uruganda rwatangira gutanga amashanyarazi. Abakozi 234 bazaba bakenewe tuzaba twanabagize mu 2028.'

    Yavuze ko bijyanye n'uburyo ibigo byinshi biri kwibanda ku ikoranabuhanga rishya rijyanye no kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire, u Rwanda rwafatiranye hakiri kare kugira ngo mu gihe ubwo buryo bwagezwa ku isoko ruzabe rufite abantu barwo babusobanukiwe ndetse runafatanye mu kubugurisha ahandi.

    Uyu muyobozi yavuze ko hari abahanga mu by'izi ngufu bamaze gusoza amasomo bari hagati ya 30 na 50, bakora muri RAEB, ndetse abandi 200 bari mu bice bitandukanye mu bihugu byateye imbere muri uru rwego. Bamwe bazasoza umwaka utaha, abandi uzakurikiyeho, gutyo.

    Ati 'Turacyakomeza kohereza n'abandi kuko n'uyu mwaka tuzohereza abarenga 40. Twagiranye amasezerano ameze atyo n'ibindi bihugu nka Hongrie na ho dushaka kuboherezayo abanyeshuri mu mwaka utaha, turi gushaka kuyagirana n'u Bushinwa na Koreya y'Epfo. Turashaka uburyo bwihuse bwo kuba twabona umubare ukwiriye wo kuba twaba dufite abantu bashobora gukoresha iryo koranabuhanga rigatanga amashanyarazi nta kibazo biteje.'

    Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Dr. Fidel Ndahayo yavuze ko mu 2030 u Rwanda ruzaba rufite uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire

    Dr Ndahayo kandi yibukije ko bari gushyira imbaraga n'uburyo bwo gutangiza ayo masomo mu Rwanda. Nko muri Kaminuza y'u Rwanda iyo gahunda yaremejwe ku buryo nta gihindutse mu mwaka utaha abanyeshuri batangira kwiga no mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro.

    Ku bijyanye n'aho uruganda ruzashyirwa, Dr Ndahayo yavuze ko hataramenyekana kuko inyigo zitararangira, ariko akemeza ko u Rwanda rutabura aho gushyira urwo ruganda.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yavuze ko inganda nto (SMRs) bari guteza imbere, zifite umutekano wisumbuye urengeje inganda zisanzwe, yemeza ko ari zo zinajyanye n'ubushobozi bw'u Rwanda haba mu bushobozi bw'imiyoboro y'amashanyarazi n'ibindi.

    Yagaragaje ko muri Afurika imiyoboro y'amashyanyarazi itaratera imbere cyane, ku buryo ibihugu byaho byakwakira inganda nini zitunganya amashanyarazi nini , ni ukuvuga izirengeje MW 1000.

    Ati 'Inganda nto turi kwitaho zikora amashanyarazi angana na MW 100 cyangwa munsi. Ikindi ntizisaba ubutaka bunini kubera ko ziba ari nto ndetse zidashobora no guteza ibibazo kubera ko iyo zigize impanuka biba zizima aho kugira impanuka zishya. Kugira impanuka zishya ni byo biteza ibibazo kubuzima.'

    Mu byo u Rwanda ruri gufatanyamo n'ibigo bizobereye ibijyanye n'ingufu za nucléaire, harimo no kugerageza icyo umuntu yagereranya n'umutima w'uruganda rutunganya ingufu izo ngufu kizwi nka 'nuclear reactor', kuko ari wo ukorerwamo ibintu byose bishoboka.

    Kugira ngo amashanyarazi aturutse kuri nucléaire aboneke hifashishwa ubutare bwa Uranium. Barayifata bakayitunganya, intima (atome) zayo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe (ibizwi nka fission nucléaire).

    Iyo imaze gutanga ubushyuhe ni bwo bifashisha bagashyushya amazi akavamo umwuka, wa mwuka akaba ari wo bayobora mu mashini ugatanga amashanyarazi.

    Aho hashyuhirizwa amazi ni yo 'nuclear reactor', ari na yo Dual Fluid Energy Inc igiye gukora igerageza ryayo mu Rwanda.

    Ni uburyo bufasha cyane kuko budakenera amazi menshi nk'akenerwa mu gukora amashnyarazi akomoka ku ngomero z'amazi n'ibindi.

    Ikindi ni uko garama imwe ya Uranium, ishobora gutanga MW 1 ku munsi, ingufu zingana n'izatangwa na toni eshatu z'amakara.

    Ubaye utunganyije ikilo kimwe cya Uranium, wabona umuriro ungana na MW 1000, umuriro mwinshi kuko mu muri Gasnyantare 2025 u Rwanda rwari rugeze ku bushobozi bwo gutunganya amashyanyarazi anganana na MW 406,4.

    Izindi nkuru bijyanye

    Ivumburamatsiko ku mushinga w'Uruganda rw'Ingufu za Nucléaire mu Rwanda

    Ibisubizo by'ibibazo wibaza ku masezerano aganisha u Rwanda ku mashanyarazi ya nucléaire

    U Rwanda rwinjiye mu mikoranire iganisha ku kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi

    U Rwanda rwinjiye mu bufatanye bwo kubaka ikoranabuhanga rizafasha mu gutunganya Ingufu za Nucléaire

    Perezida w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, r. Lassina Zerbo yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe hakiri kare mu kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire

    Guhera ku wa 30 Kamena 2025 u Rwanda ruzakira inama yiga ku kubyaza umusaruro ingufu za nucléaire

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-itanu-u-rwanda-ruzaba-rwatangiye-gukoresha-amashanyarazi-akomoka-ku

  • Abikorera bakigenda biguruntege ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu kazi bakebuwe – #rwanda #RwOT

    Ibyo ni bimwe mu byavugiwe mu nama yateguwe na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), iy'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango n'izindi nzego yigaga ku iyubahirizwa ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu kazi.

    Umutoni yavuze ko inzego z'abikorera zikwiye gushyiraho uburyo bwazo bushingiye ku ngamba Igihugu cyashyizeho zo kubahiriza uburinganire n'ubwuzuzanye mu kazi mu rwego rwo kubaka iterambere ridaheza.

    Ati 'Turasaba inzego z'abikorera ubwazo ko zashyiraho uburyo bwazo bwiyongera ku ngamba Leta yashyizeho bwo kongera imibare y'abagore haba mu myanya y'ubuyobozi n'ahandi hose. Bagomba kwibaza bati mu bantu nkoresha ni hehe hari umubare muto noneho hakajyaho gahunda zo kongerera ubushobozi ba bandi bake kugira ngo bazamuke.''

    Yakomeje agaragaza ko ku bakoresha bose kandi ibyo bikwiye kujyana no gushyiraho uburyo bunoze bworohereza ab'ibitsina byombi gukora akazi by'umwihariko abagore.

    Ati 'Uyu munsi dufite abagabo n'abagore bakora ariko hari igihe usanga mu mibereho yabo hari amahirwe bamwe babona abandi ntibayabone. Hari n'igihe usanga hari umukoresha utabyitaho ngo abitekereze mbere kuko nk'umugore wari utwite akabyara hari icyo bihindura ku buzima bwe n'uko akora akazi.'

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ku miterere y'umurimo mu Rwanda mu igihembwe cya mbere cya 2025 igaragaza ko mu bantu 4.730.124 bafite akazi mu gihugu abagize ijanisha rya 63% ari abagabo mu gihe abagore ari 49,8%.

    GMO igaragaza ko mu 2024 abantu bari mu myanya y'ubuyobozi muri rusange abagabo bari bagize ijanisha rya 60,4% mu gihe abagore bari 39,6%.

    Muri abo, abakora mu myanya ikomeye y'ubuyobozi abagera kuri 62.4% ni abagabo mu gihe 37,6% ari abgore naho abakora nk'abayobozi mu bigo by'ubucuruzi abagabo ni 58,7% mu gihe abagore ari 41,3%.

    Umutoni Gatsinzi Nadine yavuze ko mu rwego rw'abikorera, abagore bakiri bake nyamara harashyizweho ingamba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abikorera-bakigenda-biguruntege-ku-ihame-ry-uburinganire-n-ubwuzuzanye-mu-kazi

  • Miliyoni 25$ zigiye gushorwa mu kuvugurura Uruganda rw'amazi rwa Nzove – #rwanda #RwOT

    Amazi ari mu by'ibanze abantu bakenera mu Buzima. Imibare igaragaza ko abagerwaho n'amazi meza mu Rwanda bageze kuri 90%.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko inganda 11 zitunganya amazi zikora ku rugero rwa 86% mu gihe 12 zikora ku rugero ruri hagati ya 27% na 77% by'ubushobozi bwazo.

    Muri izi harimo urwa Nzove, ndetse Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza ubwo yisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC), ku wa 26 Kamena 2025, yavuze ko uru ruganda iyo rutanze metero kibe ibihumbi 10 ku munsi habaho gushima Imana.

    Ati 'Mu Nzove buriya tuhagira inganda nshya twamaze kubaka ariko tugira n'uruganda rwa kera mu 2006 rushaje cyane ku buryo rwubakiwe gukora kugera kuri metero kibe ibihumbi 25 ku munsi ariko uyu munsi iyo tugejeje kuri metero kibe ibihumbi 10 dushimira Imana.'

    Munyaneza yavuze ko uru ruganda ruzavugururwa rugasubizwa ubushobozi bwo gutanga amazi menshi.

    Ati 'Tugiye kurusubiza kuri ubwo bushobozi tukaba dufite umufatanyabikorwa [Banki Nyafurika Itsura Amajyambere] waduhaye amafaranga, ni yo tugiye gukorana ku ngengo y'imari ingana na miliyoni 25$.'

    Yongeyeho ko ikigamijwe ari 'ukugira ngo twongere amazi mu Mujyi wa Kigali, dusanzwe dutangamo amazi ariko ugereranyije n'abaturage dufite ntabwo amazi ahagije kuba yakemura ibibazo dufite mu Mujyi wa Kigali.'

    Kuri ubu hari gushakwa umuntu ugomba gufasha gutunganya inyigo y'uru ruganda.

    Prof. Munyaneza yavuze ko uyu mushinga wo kuvugurura uruganda rw'amazi rwa Nzove ugomba kurangira bitarenze mu 2028.

    Magingo aya muri Umujyi wa Kigali ukoresha amazi yiganjemo aturuka ku nganda zitunganye amazi za Nzove zitanga metero kibe ibihumbi 86 ku munsi.

    Ati 'Nitwongeraho izindi hafi 20, urumva ko tuzaba tugeze muri metero kibe 100 ndetse iyo twongeyeho ibituruka ku ruganda rwa Kanzenze metero kibe 30, bigera muri metero kibe ibihumbi 130 birenga, mu gihe mu Mujyi wa Kigali inyigo twakoze twasanze nibura kugira ngo abantu babone amazi twagombye kuba dufite metero kibe ibihumbi 140 ku munsi.'

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza yavuze ko uruganda rwa Nzove nirumara kuvugururwa ruzatuma abo mu Mujyi wa Kigali babona amazi meza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-25-agiye-gushorwa-mu-kuvugurura-uruganda-rw-amazi-rwa-nzove

  • Rutsiro: Ibisigisigi by'ubuharike n'ubushoreke biracyari ingorabahizi ku buyobozi – #rwanda #RwOT

    Imibare itangazwa n'Ubuyobozi bw'aka karere igaragaza ko mu ntangiriro z'umwaka w'ingengo y'imari wa 2024-2025, habarurwaga imiryango 957 yabanaga itarasezeranye.

    Muri iyo miryango, amakuru agera kuri IGIHE ni uko 641 yabashije gusezerana byemewe n'amategeko, nubwo hari indi yabanye idasezeranye itarabarurwa.

    Bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko babangamiwe n'ibibazo by'ubushoreke n'ubuharike mu muryango harimo Nyiramabuye Annonciata w'imyaka 54 ufite umugabo washatse undi mugore.
    Mu kiganiro na IGIHE yagize ati 'Yarabanje akajya ambwira ko yashatse inshuti ahantu hitwa mu Birembo, akajya agenda ajyanyeyo amatekero, umunsi umwe Noheli yegereje tuvuye gusenga afata ishashi yari mu rugo, mubajije aho ayijyanye kuko yari nshya ambwira ko agiye kuyisakaza umusarane imbeba zayiriye, yaragiye arara iyo yagiye agaruka mu gitondo, agaruka ambwira ko yahuye n'ikibazo cyo kuba yasambanye yahise amuzana ubwo babana mu nzu twabanagamo, njye nahisemo kuyibasigamo.'

    Yakomeje avuga ko umugabo we afite imyaka 53, mu gihe uwo mugore wa kabiri yashatse (Inshoreke) afite imyaka 24, ndetse agahamya ko agiye ku mumariraho imitungo ayisahura kandi atabona icyo abikoraho, kandi ariyo atungisha abana.

    Nubwo ibice bimwe bigize aka Karere ka Rutsiro byakunze kurangwamo ubuharike, aho usanga umugabo atunze abagore barenze umwe, amategeko y'u Rwanda yemera ugushyingiranwa gukozwe hagati y'umugabo umwe n'umugore umwe.

    Habinshuti Nyandwi wo mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyoni ni umwe mu bavugwaho ubuharike n'ubushoreke, dore ko ubuyobozi bw'uyu Murenge buhamya ko atunze abagore 12.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel mu kiganiro na IGIHE yahamije ko kuba bagifite imiryango irenga 300 ibana itarasezeranye ari ikibazo kibaraje inshinga, kuko bigira ingaruka ku iterambere ry'imiryango.

    Ati 'Umwaka w'ingengo y'imari utangira twabaruraga imiryango 957 ibana itarasezeranye, urangiye hasezeranye 641, bivuze ko imiryango 316 isigaye itarasezerana n'ubwo hari indi yiyongereho itarabarurwa, n'ikibazo kiduhangayikishije ariko tuzakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bunyuze mu nteko z'abaturage n'umugoroba w'umuryango.'

    Yakomeje avuga ko barimo gutegura ubukangurambaga bwihariye ku makimbirane yo mu ngo, ubuharike n'ubushoreke.

    Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine uheruka mu Karere ka Rutsiro, tariki 9 Kamena 2025 muri gahunda y'Urwego rw'Umuvunyi yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa yavuze ko amakimbirane yo mu ngo ingaruka zayo zigera no ku bana kandi aterwa n'ibirmo ubuharike n'ubushoreke.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-ibisigisigi-by-ubuharike-n-ubushoreke-biracyari-ingorabahizi-ku

  • Inganda zishaje mu byatumye amazi WASAC Group itunganya agabanyukaho metero kibe ibihumbi 850 – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ubwo WASAC Group yisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC), ku wa 26 Kamena 2025, ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2024.

    Iyi raporo igaragaza ko inganda nyinshi zitunganya amazi zikora ku rugero ruto ugereranyije n'ubwo zahawe zubakwa.

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza yasobanuye ko mu mwaka wa 2023/24 hagiye habaho ibibazo byo gucikagurika kw'amashanyarazi bigakoma mu nkokora imikorere y'inganda zayo.

    Ati 'Inganda umunani zagabanyutseho metero kibe ibihumbi 850 z'amazi zitanga, ugereranyije n'umwaka wabanje, ni byo ariko icyabiteye usanga muri uriya mwaka wa 2023/24 twagiye tugira ibibazo byo gucika kw'amashanyarazi inganda zacu zigahagarara igihe kinini ugereranyije n'uko mbere byari byaragenze.'

    Aha kandi hiyongeraho ikibazo cy'imiyoboro y'amazi ishaje ku bituma imirimo yo gutunganya amazi ihagarara.

    Ati 'Ni imiyoboro yacu yagiye icika cyane noneho mu kuyisana ugasanga na byo biradutwara igihe.'

    Urugero ni uruganda rwa Kimisagara rwamanutse ku kigero cya metero kibe ibihumbi 271 kuko ku itariki 20 Mata 2024 habayeho ikibazo, uruhombo runini ruracika, bigorana kuyisana nyamara amazi ari kumeneka.

    Ati 'Icyo gihe rero bidutera ibibazo ku buryo za nganda zacu zikora ku bushobozi buto.'

    Yasobanuye ko mu gihe cy'imvura habayeho ikibazo ku ruganda rwa Shyogwe-Mayaga, na Mata-Nyabimata zahuye n'imbogamizi kubera imvura ku nganda haridutse, ziba zihagaritse gukora.

    Ati 'Iyo turi kubikora amazi tuba twayakuyeho ntwabo tuba turimo gukora.'

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko mu nganda 26 zitunganya amazi harimo 11 zikora ku rugero rwa 86% mu gihe 12 zikora ku rugero ruri hagati ya 27% na 77% by'ubushobozi bwazo.

    Prof. Omar Munyaneza yatangaje ko ikibazo gikomeye bafite ari inganda zimwe na zimwe zishaje.

    Ati 'Inganda 12 bigaragara ko zakoze ku kigero kiri hagati ya 27% na 77%, ni imiyoboro dufite n'inganda zishaje ari na yo mpamvu turi gukora ibishoboka byose kugira ngo tuzivugurure ubu tugiye gusana uruganda rwo mu Nzove.'

    Yavuze ko n'izindi nganda zishaje zizavugururwa kugira ngo amazi arusheho kuboneka mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Ati 'Tugiye gusana uruganda rwa Karenge, na rwo tugiye kurusana kubera ko amapompe yarwo n'ibindi bitandukanye byarashaje netse tunagure dushyireho n'urundi kugira ngo tubashe kongera amazi muri Rwamagana no mu Mujyi wa Kigali hariya dukunda kugira ibibazo cyane za Muyumbu na Masaka.'

    Hari kandi uruganda rwa Mutobo i Musanze ruri kwagurwa ku buryo 'imirimo irimo no kurangira uyu mwaka [2025] turayisoza.'

    Abayobozi ba WASAC Group basobanuye ko ubu ibikoresho byo gutanga amazi bihari ku bantu benshi

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza, yavuze ko inganda zimwe zishaje zikanagira ibikoresho bishaje bikeneye gusimburwa

    Abadepite bagize PAC basabye WASAC Group gushyira imbaraga mu kuzamura ubushobozi bw’inganda zikora ku rwego ruto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inganda-zishaje-mu-byatumye-amazi-wasac-group-itunganya-agabanyukaho-metero

  • Nyanza : Yicishijwe ifuni n'uwo bikekwa ko yamusambanyirizaga umugore – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu masaha y'igicuku cy'ijoro rishyira ku wa 25 Kamena 2025, ubwo uyu mugabo yatagerezaga ko umugore we ataha, akamubura. Byageze Saa Sita z'ijoro yakira amakuru ko umugore we ari kumwe n'undi mugabo, ukekwaho kumusambanya.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo ushinjwa gusambanya umugore w'abandi, atuye mu Karere ka Bugesera nubwo avuka i Nyagisozi, gusa ngo yari amaze iminsi ibiri, yarakodesheje inzu muri aka gace.

    Bivugwa ko uyu mugabo yari asanzwe afitanye ubucuti bw'ibanga n'uyu mugore. Ndetse muri iryo joro aba bombi bari kumwe.

    Nyakwigendera ngo akibasangana habayeho intonganya zikomeye maze uwo mugabo, amukubita ifuni mu mugongo, arapfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Syldio yabwiye IGIHE ko bikiba, inzego z'ibanze n'iz'umutekano zahise zitabara zihanganisha umuryango ndetse zigeza n'umurambo kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.

    Ati ''Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza, gukorerwa isuzuma, naho abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yaba umugore wa nyakwigendera ndetse n'ukekwaho kuba inshoreke batawe muri yombi, kugira ngo bakorweho iperereza.''

    Gitifu yakomeje asaba abaturage kutajya bihererana ibibazo, ahubwo bakabishyira ahabona kugira ngo bishakirwe ibisubizo bidasabye ko bigera ku mfu, kuko zigira ingaruka nyinshi.

    Nyakwigendera n'umugore we bari bafitanye abana bane barimo uw'imfura w'imyaka 20 na ho umuto akaba afite imyaka irindwi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-yicishijwe-ifuni-n-uwo-bikekwa-ko-yamusambanyirizaga-umugore

  • Minisitiri Nkulikiyinka yatunze agatoki ihohoterwa ryo mu kazi ritavugwa – #rwanda #RwOT

    Ibyo ni bimwe mu byavugiwe mu nama yateguwe na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), iy'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango n'izindi nzego, yigaga ku iyubahirizwa ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu kazi.

    Minisitiri Nkulikiyinka yavuze ko aho abantu bakorera hagaragara ihohoterwa ritandukanye rigira ingaruka ku bakozi, ariko ikibazo kikaba ari uburyo abantu barikerensa abandi ntibarivuge uko bikwiye.

    Ati 'Hari ihohoterwa mu kazi n'ikibazo cy'imyumvire aho abantu benshi bagira ngo guhohotera ni ugufata ku ngufu gusa. Umuntu ashobora kuguhohotera atagukozeho kubera amagambo akubwiye uko agufata n'ibindi bituma udatekana ngo ugire amahoro bigatuma n'umusaruro utagenda neza ku kazi.'

    Nkulikiyinka kandi yavuze ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose ari icyaha gihanwa n'amategeko bityo ko abakozi bakwiye guhaguruka ariko nanone ko hari ikigiye gukorwa ku bakoresha.

    Ati 'Dushaka gukangurira ibigo bya Leta n'iby'abikorera gushyiraho akanama gato gashinzwe kujya gakemura ibibazo byose by'uburenganzira butubahirizwa mu kazi n'ubw'umugore n'umukobwa bakagira aho bageza ibyo bibazo. Hazabaho kujya dusuzuma buri mwaka turebe aho tugeze mu kubyubahiriza. Turasaba abakoresha bose kubishyira mu bikorwa kuko bituma umusaruro wiyongera.'

    Imibare yo mu 2022 y'Umuryango Transparency International Rwanda ku bijyanye na ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi igaragaza ko abagera kuri 39,30% bayatswe ariko ntibabiha agaciro ngo bagire icyo babikoraho.

    Abagera kuri 20% mu batswe iyo ruswa y'igitsina ku kazi bo babibwiye abandi bakorana naho 15% mu bayatswe babibwira ubuyobozi bw'inzego bakoramo nanone abandi 15% babibwira abo mu miryango yabo.

    Iyo mibare igaragaza kandi ko abagera kuri 9,40% mu bakwa ruswa y'igitsina ku kazi bo babimenyesheje inzego zirwanya ruswa naho abangana na 1,60% mu basabwe ruswa y'igitsina barabyemeye.

    y'ubuyobozi abagera kuri 62.4% ni abagabo mu gihe 37.6% ari abgore naho abakora nk'abayobozi mu bigo by'ubucuruzi abagabo ni 58.7% mu gihe abagore ari 41.3%.

    Abayobozi bitabiriye iyi nama baganiriye ku guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu kazi

    Inama ku iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kazi yitabiriwe n’ingeri zinyuranye

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Nkulikiyinka Christine yamaganye ihohoterwa rikorerwa mu kazi ntirivugwe nyamara rikagira ingaruka zikomeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nkulikiyinka-yatunze-agatoki-ihohoterwa-ryo-mu-kazi-ritavugwa

  • Abanyamerika binjiye mu mushinga wo kubaka urugomero rwa Ruzizi III – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga wadindijwe n'ibibazo bimaze igihe hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ni umwe mu yo byitezwe ko ishobora kubyutswa mu gihe cya vuba nyuma y'ibiganiro byagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Anzana Electric Group izakorana na Ruzizi III Holding Power Co. Ltd. mu kubaka uru rugomero.

    Ni umushinga uzatwara miliyoni 760$, uzagira uruhare mu guhuza ibihugu no kongera ingufu z'amashanyarazi.

    Anzana yashinzwe mu 2011, ni Sosiyete y'Abanyamerika yashoye imari mu bijyanye n'amashanyarazi. Mbere yitwaga Virunga Power. Iteganya kuba yagura imigabane ingana na 10% muri Ruzizi III.

    Ruzizi III Holding, ni Sosiyete ishyigikiwe n'Ikigega cy'Iterambere cya Aga Khan Fund for Economic Development.

    Uru rugomero ruzaba ari rwo rwa mbere runini mu Rwanda kuko ruzatanga amashanyarazi akomoka ku mazi angana na megawatt 206, mu gihe amashyanyarazi akomoka ku mazi u Rwanda rufite kugeza ubu yose hamwe ari megawatt 140.

    Ibi bihugu uko ari bitatu, u Rwanda, u Burundi na Congo bizatanga amafaranga angana, ndetse n'amashanyarazi azaboneka bizayagabana mu buryo bugana, bivuze ko buri gihugu kizishyura arenga miliyoni 266$ kizajya gihabwa umuriro ugana na megawatt 68,6.

    Biteganyijwe ko imirimo kubaka uru rugomero izatangira muri Mutarama 2026, ukarangira mu 2030.

    Urugomero ruzungura ibihugu bitatu aribyo u Rwanda, RDC n’u Burundi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamerika-binjiye-mu-mushinga-wo-kubaka-urugomero-rwa-ruzizi-iii

  • Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside #rwanda #RwOT

    Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports akanakinira ikipe y'Igihugu Amavubi, ahamya ko kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru mu ikipe ya Rayon Sports yanasohokeye Igihugu mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byamubereye ikiraro cyo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi igihe yari asumbirijwe n'abicanyi. Akazina ka TOTO bamuhimbaga kamukijije Abasirikare bamaze kureba muri Alubumu ye y'amafoto.

    Eugene Murangwa, mu kiganiro kigaruka ku mateka ya Siporo, uko ihuzwa n'Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabwiye abitabiriye irushanwa ryo Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryateguwe na Ruyenzi Sporting Club ko muri Siporo hatabaye umwanya wo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byaba ari icyuho gikomeye cyane.

    Aha ni kuri Sitade ya Ruyenzi aho ikipe y'abakanyujijeho mu Mavubi/FAPA yari ku mukino wa nyuma aho yakuwemo na OLYMPIC FCA mu irushanwa ryo Kwibuka Abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ryateguwe na Ruyenzi Sporting Club.

    Yagarutse ku buryo Siporo ifite imbaraga zirenze izo kujya mu kibuga abantu bagakina gusa. Ahamya ko nyuma y'Ubuyobokamana cyangwa Amadini n'Amatorero asanga Siporo ari hamwe mu hahurira abantu benshi cyane mu buryo butandukanye, ko rero hakwiye kwitabwaho cyane kugira ngo ubutumwa buhanyura bube ari ubwubaka, bukomeza abantu.

    Avuga uburyo Siporo yabaye impamvu ikomeye cyane yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize, ati' Njyewe uhagaze imbere yanyu hano, Siporo yabaye impamvu ikomeye cyane kugira ngo mbashe kurokoka Jenoside'. Akomeza avuga ko mu 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga, yari umukinnyi wa Rayon Sports.

    Akomeza ati' Kugira ngo mbashe kuyirokoka, izina ryanjye nk'umukinnyi wa Rayon Sports mu by'ukuri niryo ryabikoze. Iyo ntaza kuba Murangwa wakiniraga Rayon Sports amahirwe nari mfite yo kurokoka yari make cyane'.

    Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports n'Amavubi.

    Avuga ko tariki ya 07 Mata 1994 aho yari atuye i Nyamirambo hafi ya Sitade yahoze yitwa Regional (PELE Stadium), iwe yatewe n'abasirikare 8 baje kumwica ariko bikarangira ibyo kumwica bibaye inzira ye yo kurokoka ndetse n'uwo bari kumwe n'abandi baturanyi bitewe n'izina rye mu ikipe ya Rayon Sports.

    Agira ati' Binjiye aho nari ntuye icyo gihe, binjira bavuga nabi badutuka batubwira ko aritwe ngo twishe uwo bitaga Umubyeyi icyo gihe( Perezida Juvenal Habyarimana), njye n'umusore twabanaga witwa Athanase, tugerageza kubabwira ko ntaho duhuriye n'ibyo badushinjaga, tubabwira ko turi Abasiporutifu ariko nti babyumva, binjira mu nzu basakasaka baza kugwa ku mafoto(Alubumu) y'igihe nabaga ndi mu kibuga'.

    Ati' Muri icyo gihe, ifoto yari imwe mu byashoboraga gutuma uhita utsindwa n'ibyo abagushakaga bifuzaga kugushinja. Ubwo bari baturyamishije hasi umwe muri abo basirikare yabonye mu mafoto yanjye kuko yari amafoto ya Rayon Sports, arayarebaaa! Ni uko arakebuka arandeba ati niko sha!, uri 'TOTO'( izina bamuhimbaga kuva afite imyaka 12 akunda kuba hafi ya Rayon Sports atoragura imipira) ndavuga nti Ndiwe. Ati nibyo!? Nti Yego! Ati, niba umbeshya ndakwica byihuse. Amaze kumva no kwemera ko ndi TOTO koko nahise mbona mu maso ye ko abaye undi muntu, ahita ambwira ngo haguruka, twicara ku ntebe mu nzu iwanjye dutangira kwiganirira iby'umupira'.

    Aha kuri Sitade ya Ruyenzi, babanje gufata Umunota wo Kwibuka.

    Murangwa, avuga ko ibyumweru bine mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, hari tariki ya 06 Werurwe 1994 ubwo Rayon Sports yari yakinnye umukino n'ikipe yo muri Sudani yitwaga AL HILAL bayitsinda 4 kuri kimwe, ari nabwo bwa mbere ngo ikipe yo mu Rwanda yari igeze kure mu mikino y'amatsinda y'igikombe cya Afurika.

    Akomeza avuga ko uwo Musirikare mu bari baje kumwica yari yararebye uwo mupira, amaze kumenya ko ari TOTO, aho bari bicaye mu ntebe ibyo kumushinja ko ari mu bishe umubyeyi yahise abishyira ku ruhande batangira kwiganirira iby'uwo mukino.

    Amubaza ati' Uribuka igitego Bili yatsinze, uribuka kanaka umupira yafashe gutya, uribuka….!. Icyo kintu mu by'ukuri cyakijije ubuzima bwanjye muri ako kanya n'ubwa mugenzi wanjye twari kumwe ndetse n'abaturanyi kuko twaje gusohoka dusanga babashyize hanze ari umudamu n'abana be, umugabo ntabwo yari ahari, mu by'ukuri iyo uwo musirikare ntaza kumubwira ko ari abantu nzi, ntabwo bari kuva aho ng'aho'.

    Murangwa, avuga ko urwo ari rumwe mu ngero zigaragaza imbaraga za Siporo, ko rero uwo musirikare icyatumye amureka ari nta kindi uretse kuba bari bahuriye kuri Rayon Sports, umwe ari umukinnyi undi ari umufana wayo.

    Akomeza avuga ko na nyuma y'aho Tariki 08 Mata 1994 yagiye mu rugo rwa bamwe mu bakinnyi bakinanaga barimo Munyurangabo Longin, Misiri Ndayambaje ashaka uko yihisha, aho ngo mu minsi yakurikiyeho bamukoreye ibintu bikomeye cyane atajya yibagirwa kuko bamukuye mu maboko y'Interahamwe inshuro zirenze imwe…

    Ati' Ibyo byose nta kindi, ni uko ari abantu twari duhuriye mu ikipe y'umupira w'amaguru, twari twararenze kugira imyumvire y'abantu benshi bari bafite muri icyo gihe yo kumva ko uyu ni Umututsi, uyu ni Umupawa, uyu ni iki….! Oya, twari Abasiporutifu. Iyo uri Umusiporutifu nyabyo nta kindi gishobora kubirenza ingufu'.

    Eugene Murangwa, avuga ko na nyuma ubwo byari bikomeye aba bagenzi be bicaye bakajya inama yo kujya kuri umwe mu Nterahamwe yari izwi cyane yitwaga Mudahinyuka Jean Marie Vianney bakundaga kwita ZUZU!

    Ati' Tujya kwa ZUZU ariko ari ukubura uko umuntu agira! Nageze kwa ZUZU ambonye ikintu cya mbere yavuze, yaravuze ati sha TOTO ngwino ndakubika nitumara gutsinda Inyenzi ejobundi tuzajye kwikinira Match(umukino) yacu muri KENYA…, Tumaze gukuramo Al HILAL twagombaga kujya gukina muri KENYA'.

    Bamwe mu bakanyujijeho mu Mavubi/FAPA.

    Eugene Murangwa, avuga ko izo ari ingero nke muri nyinshi z'ingufu za Siporo, ko irenga ibyo abantu batekereza mu kibuga ahubwo ikabahuza, ikubaka urukundo rurenze gushaka intsinzi mu kibuga. Yasabye Abasiporutifu kutabona Siporo nk'ahantu bajya gusa ngo bakine bishimishe mu kibuga, batware ibikombe n'ibindi bihembo, Oya! Ahubwo ko ari ahantu bakwiye gukura ibirenze ibyo, bakubaka muri bo Ubumuntu. Yabasabye kandi gukoresha Siporo bagamije no guha agaciro Amateka.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/06/26/eugene-murangwa-wakiniye-rayon-sports-yavuze-uko-siporo-yabaye-impamvu-ikomeye-yo-kurokoka-jenoside/