Ku wa 27 Kamena 2026, nibwo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe.
Ni igikorwa cyahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 65 yabonetse mu misozi, hatunganywa imirima yo guteraho icyayi.
Sebiroro Antoine watanze ubuhamya yagaragaje ko Abatutsi bo mu Bisesero birwanyeho imbere y'abicanyi, bayobowe na Birara Aminadab wabigishije kwivanga no kwiroha mu bicanyi, byabafashije gukumira ibitero mu gihe cy'amezi atatu, nyuma Leta izana abicanyi.
Uku kwirwanaho kwatumye Abatutsi bagiye barokoka ibitero mu turere twa Nyamasheke na Karongi bahahungira ari Benshi, gusa bicirwa mu misozi ya Bisesero nyuma yo gutereranwa n'ingabo z'Abafaransa.
Nzabamwita Alex wavuze mu izina ry'abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro yashimye abantu batanga amakuru y'ahari imibiri y'Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro, anenga abagihisha aya makuru.
Ati “Uyu munsi wa none turacyaterwa impungenge n'uko hari imibiri y'abacu tutarabona ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ntabwo tugaya abaduhisha amakuru gusa turanagaya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n'abayipfobya”.
Visi Perezida wa Mbere wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu, Christine Muhongayire, yashimye inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi byananiye ingabo z'Abafaransa.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagaragaje ko mu mateka y'Abanyarwanda ntaho bigaragaza ko higeze haba intambara yabo bapfa ibyaje kwitwa amoko, bityo ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye byatewe n'ubuyobozi bubi.
Ati “Birumvikana ntawagarura abacu twabuze ariko kuba hafi y'abayirokotse ni inshingano kuri twese. Dukomeze kugira uruhare mu ngamba Leta yafashe zo kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo”.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uruhande rw'u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe mu gihe RDC yari ihagarariwe na mugenzi we, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Ni umuhango kandi wayobowe n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio.
Umujyanama wa Trump mu bibazo bya Afurika, Massad Boulos, wagize uruhare mu biganiro byagejeje kuri aya mahoro, yavuze ko ari 'amasezerano y'amateka' kandi ko bitari gushoboka ko agerwaho 'bitagizwemo uruhare na Perezida Trump'.
Marco Rubio yavuze ko hakiri 'akazi ko gukorwa mu bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa' ndetse ko intambwe yatewe uyu munsi itari kugerwaho iyo bitagirwamo uruhare na Leta ya Qatar ndetse n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko amasezerano yasinywe ashingiye ku biganiro byagizwemo uruhare n'abahuza ku ruhande rwa Afurika by'umwihariko Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé.
Ati 'Ipfundo ry'aya masezerano ni umwanzuro wo gushyiraho ingamba z'umutekano zihuriweho n'ibihugu byombi, Joint Security Coordination Mechanism, hagati ya RDC n'u Rwanda. Ikintu cya mbere kizakorwa ni ugutangira gushyira mu bikorwa ibijyanye no gusenya umutwe wa FDLR bigakurikirwa no gukuraho ingamba z'ubwirinzi zashyizweho n'u Rwanda.'
'Ibi bishingiye ku bushake bwagaragajwe hano bw'icyemezo gishingiye ku bimenyetso cyo guhagarika gufasha FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro. Uwo ni wo musingi w'umutekano n'amahoro mu karere kacu.'
Iyi ngingo u Rwanda rwari rwarakunze kuyigarukaho mu biganiro byose rwagize biganisha ku gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu Karere ndetse iri no mu myanzuro y'ibiganiro bya Luanda.
Icyo gihe hari hemejwe ibikorwa bihuriweho n'impande zombi bijyanye no gushyiraho ingamba z'umutekano zihuriweho n'ibihugu byombi.
Nduhungirehe yavuze ko FDLR atari umutwe usanzwe, ahubwo ugizwe n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abarenga miliyoni imwe bishwe. Yavuze ko mu gihe uyu mutwe uzaba wasenywe, bizatuma u Rwanda rubasha kugira uruhare mu bikorwa bigamije gucyura impunzi.
Yavuze ko kandi u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu bikorwa by'ubucuruzi rufatanyije n'abashoramari hamwe na sosiyete z'Abanyamerika.
Ati 'Tugomba kwemera ko hari ugushidikanya gukomeye mu karere kacu no hanze yako kuko amasezerano yabanje menshi atagiye ashyirwa mu bikorwa, nta gushidikanya ko urugendo ruri imbere rutazoroha ariko ku bufasha bukomeje bwa Amerika n'abandi bafatanyabikorwa, twizera ko tugeze ahantu hadufasha guhindura ibintu.'
'U Rwanda rwiteguye gukorana na RDC kugira ngo rushyire mu bikorwa ibyo twiyemeje.'
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko aya masezerano 'ari intambwe nshya itewe', ishimangira ko amahoro ari 'amahitamo n'inshingano'.
Ati 'Abagezweho n'ingaruka cyane bari kutureba, biteze ko aya masezerano ashyirwa mu bikorwa kandi ntitwabatenguha.'
Yavuze ko mu gihe azashyirwa mu bikorwa, biha amahirwe Akarere k'Ibiyaga bigari ko gufata umurongo mushya 'bitari mu magambo gusa ahubwo mu bikorwa', gusa ashimangira ko 'ibikomere bimwe bizomorwa ariko ko bitazasibangana'.
Yakomeje agira ati 'Ku ruhande rwa RDC, twizeye kandi tuzaharanira ko aya masezerano yubahirizwa bitari mu magambo yacu ahubwo mu bikorwa byacu. Uyu munsi twahisemo amahoro, igikenewe ni uko tuyabungabunga, kandi tukereka abaturage bacu n'Isi ko no mu karere karanzwe n'inkovu, agaciro n'ubufatanye bishobora kuganza. Ubu rero, akazi kacu karatangiye.'
Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.
Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.
Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.
Aya masezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro bimaze amezi hagati y’impande zombi
Aya masezerano arimo ingingo yihariye ijyanye n’ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR
Marco Rubio yashimye impande zombi ziyemeje gushyira imbere amahoro muri ibi biganiro
Amerika ivuga ko kugira ngo iyi ntambwe ibe yatewe, byagizwemo uruhare na Trump ushyize imbere amahoro
Marco Rubio yashimye impande zombi ziyemeje gushyira imbere amahoro muri ibi biganiro
Kuri uyu wa 27 Kamena 2025, inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi yateranye yiga ku ngingo zitandukanye zirimo bimwe mu bikorwa byari biteganijwe mu ngengo y'imari ya 2024-2025. Ingingo nyamukuru y'inama yari ishingiye ku kwemeza no gutora ingengo y'imari y'umwaka wa 2025-2026. Mu kuyitora, yavuye Kuri 33,004,598,852 igera kuri 33,534,723,747. Ikinyuranyo cya 530,124,895 ariyo angana na 1,60 ku ijana yiyongereye.
Nk'uko muri iyi nama byatangarijwe abagize Njyanama, Ingengo y'imari y'umwaka ushize wa 2024-2025 yakoreshejwe ku kigero kingana na 91,9%, ayasigaye azakoreshwa mu ngengo y'imari ya 2025-2026.
Nyoni Lambert, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi, yabwiye intyoza.com ko iyi ngengo y'imari yatowe irimo ibice bikuru bibiri aribyo; Igice cy'Ingengo y'imari kizakoreshwa mu bikorwa by'Akarere bisanzwe kingana na 84%, mu gihe igice gisigaye kizakoreshwa mu bijyanye n'ishoramari cyangwa se ibikorwa remezo kingana na 16%.
Nyoni Lambert/Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi.
Akomeza avuga ko muri iyi ngengo y'imari ndetse n'irangiye, ibyinjizwa n'Akarere byiyongereye ndetse ko bizakomeza kwiyongera muri uyu mwaka mushya w'Ingengo y'imari uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga 2025 nkuko byagaragajwe.
Bimwe mu bikorwa byahawe ingengo y'imari itubutse ugereranije n'ibindi mu Karere, harimo; Uburezi bwihariye menshi kurusha ibindi bikorwa mu Karere, hagakurikiraho Ubuzima n'Imibereho myiza y'abaturage,â¦.
Mu bikorwa bishya biteganijwe muri uyu mwaka w'Ingengo y'Imari harimo; Umuyoboro w'Amazi ya Kayumbu, Kubaka Ibyumba by'Amashuri, Kuvugurura bimwe mu biro by'Utugari, Kuvugurura Umurenge wa Kayumbu ariko kandi hakaba n'Ikiraro cya Matengu kimukanwe.
Nyoni Lambert, akomeza avuga ko ibizakorwa byose muri iyi ngengo y'imari ya 2025-2026 biri mu nyungu z'umuturage, ko kandi basabwa kubibamo bakabigira ibyabo ndetse hamwe bikanabazanira inyungu z'ibifatika nk'amafaranga mu bikorwa bisaba imirimo y'amaboko ihemberwa nko kubaka Ikiraro, Amashuri, Umuhanda n'ibindi.
Mu byagarutsweho muri iyi nama, hanenzwe ugutinda kw'ikorwa ry'Umuhanda Gihara nkoto wagombye kuba waruzuye ariko ukaba ngo waradindijwe n'ibibazo birimo kwishyurana hagati ya Rwiyemezamirimo n'Akarere.
Kuri iki kibazo cy'uyu Muhanda, Nyoni Lambert yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko nka Njyanama icyo basabye Akarere ari uko mu mafaranga Akarere kinjiza bazashyira imbere ikorwa ry'uyu muhanda kugira ngo Rwiyemezamirimo yoroherwe no gukomeza imirimo ye.
Hagarutswe kandi kuri Gahunda ya Byikorere, aho imibare yerekenye ko henshi igipimo ki kiri hasi cyane, hasabwa ko hashyirwamo imbaraga mu gukangurira abaturage kwisabira Serivise zimwe na zimwe zisabwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Njyanama, hari umwe mu mirenge igize aka karere ka Kamonyi wateye Abajyanama kuwibazaho kuko mu mihigo itari mike byagaragaye ko ugenda inyuma ugereranije n'ahandi, hasabwa ko Ubuyobozi bw'Akarere butungayo itoroshi bukazagaragaza ibibazo bafite bituma bagaragara inyuma mu mihigo itari mike. Hagarutswe kandi mu bisa n'itekenika mu bakozi mu mirenge aho usanga hari raporo zikorwa zisa n'izivuguruzanya. Munyaneza Théogène
Panafrican Lawyers Union (PALU) ni ihuriro rigizwe n'ingaga eshanu zo mu bice bitandukanye bya Afurika, ingaga 54 z'abanyamategeko ku rwego rw'ibihugu ndetse n'abanyamategeko ku giti cyabo barenga 1000.
Kuva ku wa 25-27 Kamena 2025, abagize PALU bateraniye mu Nteko Rusange ya 15 i Abidjan muri Côte d'Ivoire.
Muri iyi nteko rusange niho Me Nkundabarashi Moïse yatorewe kuba Visi Perezida ushinzwe akarere ka Afurika y'Ibirasirazuba, muri manda izageza mu 2028, ihereye muri uyu mwaka.
Ku mwanya wa Perezida wa PALU hatowe Umunya-Ethiopia, Tewodros Getachew. Uyu mugabo yigeze no kuba Visi Perezida w'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.
Me Nkundabarashi asanzwe ari Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda. Muri Mutarama 2025 nibwo yatorewe manda ya kabiri izarangira mu 2028.
Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, igaragaza ko hari amafaranga arenga miliyari 3 Frw inzego zirimo WASAC, MINICOM, RHA, RTDA, RURA na REB, zagaruje.
Ubwo ubuyobozi bwa RHA, bwisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC), ku wa 26 Kamena 2025, bwagaragaje ko hari ayamaze kugaruzwa binyuze mu kuyakata ku mafaranga atarishyurwa.
Rukaburandekwe yavuze ko nibura 79% by'amafaranga yari yarishyuwe bitari ngombwa yagarujwe.
Ati 'Mu mishinga itandukanye batugaragarije miliyari 2,32 Frw tugomba kugaruza, muri ayo mafaranga tumaze kugaruza agera kuri miliyari 1,83 Frw bingana na 79%.'
Yasobanuye ko ari 'gahunda twiyemeje kugira ngo dukurikize amategeko, ayo mafaranga na yo asigaye twaganiriye na ba rwiyemezamirimo dufatanya, hasigaye gahunda yo kugira ngo na yo agaruke. Muri ayo asigaye ageze kuri miliyoni 487 Frw harimo miliyoni 346,5 Frw yarenze ku bwishyu bw'ubwishingizi.' Rukaburandekwe yagaragaje ko baganiriye na rwiyemezamirimo, amafaranga akazagaruzwa ku yo 'tutari twamwishyura.'
Harimo kandi amafaranga agera kuri miliyoni 2,5Frw yagaragaye ku bintu byanditswe kabiri mu mu gukurikirana umushinga w'i Huye na yo azakatwa ku bwishyu buzatangwa nyuma.
Ati 'Andi agera kuri miliyoni 7,6 Frw y'imirimo yishyuwe itarakozwe ku Bitaro bya Nyabikenke na yo azakatwa ku cyiciro cya nyuma cyo kwishyura.'
Andi mafaranga miliyoni 100,8 Frw y'imirimo yishyuwe ku biciro birenze ibiteganyijwe gusa RHA ivuga ko azagaruzwa na rwiyemezamirimo kuko babiganiriyeho.
Ati 'Navuga ko ntabwo turagera heza cyane kuko hasigaye ayo angana na 21% tugomba kugaruza kandi twiyemeje ko tugomba kuyakurikirana kugira ngo agaruzwe.'
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze bitagakwiye kugera aho amafaranga ajya kugaruzwa yaramaze gutangwa kuko haba hari abakozi babishinzwe.
Ati 'Mufite abakozi bari babibonye cyangwa batari babizi, byagenze bite? Kuko iyo umugenzuzi w'imari ataza ubwo aya mafaranga yari kugenda.'
Rukaburandekwe yavuze ko mu bikorwa by'ubwubatsi iyo umushinga utari warangira burundu biba ari ibisanzwe kubona amafaranga yagenda ari menshi.
Ati 'Mu kubara ibikenewe hari ubwo abashinzwe kubibara ashobora gushyiramo ingano nyinshi kugira ngo tutazagaruka tuvuga ngo ariko ibyo twabaze ntibyagenze neza. Kuri iyi mishinga ntabwo navuga ko abakozi bagize uburangare ahubwo ni ukuvuga ngo uko twishyura tuba tugenda kubibika mu kubara bwa nyuma dusubirayo tukareba ngo ibyakozwe n'ibyishyuwe birahura?'
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse yavuze ko bageze kure bagaruza amafaranga yishyuwe bitari ngombwa
Abadepite bagize PAC banenze uburyo bwo gushyira ku rutonde rw’ibikenewe ibintu byinshi kuko atari ukuzigamira Leta
Ni igikorwa cyabereye kuri ibyo bitaro cyitabirwa n'abahakora na bamwe mu bari kuhavurirwa, ubuyobozi bw'Umuryango IBUKA ku rwego rw'Igihugu n'ubw'inzego z'ibanze.
Umuyobozi w'Ibitaro bya Kacyiru, CP (Rtd) Dr. Nyamwasa Daniel yagararaje ubugome ndengakamere bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ugereranyije n'ahandi hose habaye Jenoside ku Isi.
Yasobanuye ko bigoye kubyiyumvisha uburyo Umuyarwanda yishe undi amuziza ko ari Umututsi, aho wasangaga umugabo cyangwa umugore yica uwo bashakanye, umubyeyi akihekura n'umwalimu akica abo yigishaga.
Yakomeje agaragaza ko ikindi kigayitse ari uburyo n'abaganga bari bashinzwe kuramira abandi ngo ubuzima butazima batatinye kwicana ubwabo bica n'abarwayi bari bashinzwe kuvura bose bazira ko ari Abatutsi.
Yagaragagaje ko ayo mateka ashariye gutyo u Rwanda rutayisanzemo nk'impanuka ahubwo ari urwango rwabibwe kuva mu gihe cy'Ubukoloni ndetse rukomereza nyuma y'Ubwigenge bigeze mu 1994 iba nka karundura y'ibyari bimaze igihe byubakwa.
Ati 'Umuvuduko wo kwica wari ku rwego rwo hejuru kuko hicwaga nibura ibihumbi icumi ku munsi kandi ubutabazi bwari bugoye kuko abari batabaye bari baturutse kure. Ni mu gihe abicaga bari abaturanyi, ababanaga cyangwa abashakanye.'
CP (Rtd) Dr. Nyamwasa nk'umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda yashimiye Umukuru w'Igihugu Perezida Paul Kagame wari uri ku ruhembe.
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yashimangiye impamvu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa ngarukamwaka, agaragaza ko biri mu rwego rwo guhererekana mateka yayo ku bato no gukumira icyo ari cyo cyose cyatuma yongera kubaho.
Yasabye abitabiriye icyo gikorwa kwimakaza umuco w'amahoro ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibikorwa biyiganishaho.
Yaboneyeho no gushimira abakozi b'Ibitaro bya Kacyiru uruhare bagira mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye aho batoranya abo boroza inka 10 buri mwaka.
Kuva batangira icyo gikorwa abakora mu Bitaro bya Kacyiru bamaze koroza inka 90 abarokotse Jenoside bo mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Rwamagana, Nyaruguru, Huye, Karongi na Bugesera mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka.
Muri uyu mwaka abo bakozi bateganya koroza inka abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyanza ndetse bikaba biri no mu mujyo wo gushyigikira gahunda ya Gira Inka.
Umwe mu bari baturiye Ibitaro bya Kacyiru muri Jenoside akanaharokokera witwa Karangwa, yagarutse ku bugome ndetse n'ubwicanyi bwabereye mu Murenge wa Kacyiru hafi y'ibyo bitaro aboneraho gushimira abahagaritse Jenoside.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku bitaro bya Kacyiru
Iki gikorwa cyitabiriwe n’ab’ingeri zinyuranye
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yashimangiye impamvu yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Bacanye urumuri rw’icyizere
Umuyobozi w'Ibitaro bya Kacyiru, CP (Rtd) Dr. Nyamwasa Daniel, yagaragaje ubugome ndengakamere bwaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ugereranyije n'ahandi hose habaye Jenoside ku Isi
Iki kirombe cyagwiriye abaturage kuwa Kane tariki ya 26 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Kagarama mu Murenge wa Musha.
Agace aba baturage bari bagiye gucukuramo gasanzwe gahingwamo na koperative y'abaturage 700.
Mu bapfuye harimo umugabo n'umugore wasize uruhinja rw'amezi ane nk'uko bivugwa n'abaturanyi be, bavuze ko bari barababujije kujya muri iki gice kuko hasanzwe hari ubutaka bworoshye cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yavuze ko abaturage bapfiriye mu kirombe ari abagiye gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.
Ati 'Hari ahantu kompanyi icukura amabuye y'agaciro ya Trinity idakoresha ariko mu butaka bwayo, ihaha abaturage rero bakahingira imyaka ubu harimo ibigori, hari abihisha muri ibi bigori bakajya gucukura mu buryo butemewe. Bagiyeyo rero mu gitondo bagezemo bari gucukura kuko batanabifiteho ubumenyi, igitaka cyabagwiriye babiri twabakuyemo bapfuye umwe aba ariwe uba muzima.''
Gitifu Rwagasana yavuze bafatanyije n'inzego z'umutekano baganirije abaturage babagira inama ko nta muntu ukwiriye kujya mu bucukuzi mu buryo butemewe kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yavuze ko kompanyi isanzwe icukura mu buryo bwemewe ya Trinity Metals iha abaturage babishaka akazi buri munsi ku buryo ubikeneye yajya ajyayo akaka akazi akabikora kinyamwuga kurusha kubikora biyibye.
Kuri ubu imirambo y'abaturage bitabye Imana yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere y'uko babashyingura.
Uyu mwarimukazi yishwe aciwe ijosi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025. Yari atuye mu Mudugudu wa Bacyoro mu Kagari Sibagire mu Murenge wa Kigabiro.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE ko inzego z'umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekane uwishe uyu mubyeyi, ariko ko mu bakekwa cyane harimo n'umugabo we bari bafitanye ibibazo by'amakimbirane.
Yagize ati 'Yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n'umugabo we ku buryo uwo mugabo yari amaze amezi atatu afunze. Twamenye amakuru ko umugabo we yari yarafunguwe ariko ntiyatashye mu rugo, iri joro rero uwo mubyeyi yahamagawe n'abantu babiri baramubwira ngo nakingure, abo bantu bahise bamwicira ku rubaraza.''
Gitifu Rushimisha yakomeje avuga ko bakibimenya bagiyeyo hatangira iperereza.
Ati 'Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kwihanira, Leta yashyizeho inzego kugeza ku Isibo, ku Mudugudu dufite abayobozi, ku Kagari dufite abayobozi ntabwo izo nzego zose zakurangarana abantu nibareke kwihanira. Umuntu ufite ikibazo nagana ubuyobozi.''
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni we aganira na IGIHE yagize ati 'Twamenye ko hari abantu batari bamenyekana batemye uriya mubyeyi ijosi, ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi kandi babihanirwe.''
Umurambo wa nyakwigendera wabonywe n'umwe mu bana be mu rukerera wahise utabaza inzego z'umutekano. Umugore witabye Imana yari asanzwe afite abana bane yabyaranye n'umugabo we bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane.
Ruhago, cyangwa se umupira w'amaguru, ni umukino umaze imyaka myinshi ukinwa mu Rwanda, ugira uruhare runini mu buzima bw'Abanyarwanda. Nk'uko bavuga ko 'Umuntu arapfa ntapfana n'umuhate,' na ruhago y'u Rwanda yagiye izamuka gahoro gahoro kugeza igeze ku rwego rushimishije. Uyu mukino watangiye gukinwa mu Rwanda mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, mu gihe cy'ubukoloni, aho abazungu bari bazanye umukino wa football nk'imwe mu myidagaduro.
By'umwihariko, abamisiyoneri n'abakoloni b'Ababiligi babaga i Nyanza, Butare n'i Kigali nibo batangije ikipe za mbere mu gihugu.
Mu myaka ya za 1930, hagiye havuka amakipe y'abanyarwanda n'abakorera abamisiyoneri, ndetse abana bigaga mu mashuri y'abihaye Imana barimo ab'i Groupe Scolaire Officiel de Butare n'abandi bo mu Iseminari ya Nyundo ni bamwe mu bayatangije.
Umupira wakinirwaga mu bibuga by'icyatsi, abandi bagakinira ku musenyi n'aho hari ibibuga biciriritse. Amakipe atandukanye nk''Étoile de Kigali' cyangwa 'Union Sportive' yaravuzwe cyane icyo gihe.
Ruhago mu Rwanda: Amateka kuva mu myaka ya za 1930 kugeza ubu
Amateka aratwigisha ko 'Ak'imuhana kaza imvura ihise', ariko ruhago yo mu Rwanda yaje gutera imbere cyane mu myaka ya nyuma ya 1960 ubwo igihugu cyari kimaze kubona ubwigenge. Muri icyo gihe, hatangiye kubaho shampiyona y'igihugu yitwaga 'Championnat National' aho amakipe atandukanye aturuka mu duce dutandukanye yitabiraga.
Mu 1975, hashinzwe 'Fédération Rwandaise de Football Association' (FERWAFA), ari na yo n'ubu ireberera iterambere ry'uyu mukino mu gihugu. FERWAFA yagize uruhare rukomeye mu gutegura amarushanwa, guteza imbere abakinnyi, ndetse no kongera ubushobozi bw'abatoza n'abasifuzi.
Mu Rwanda, byahoraga bivugwa ko 'Urucira mukaso rugatwara nyoko,' kuko ikipe z'abaturanyi zari zihora zitwara ibikombe nyamara u Rwanda rutabasha kurenga ijanisha rimwe mu marushanwa ya Afurika.
Mu myaka ya za 1980 kugeza 1990, amakipe nka Kiyovu Sports, Rayon Sports na APR FC yatangiye kuvugwa cyane ku rwego rw'igihugu. Iri rushanwa ryakundwaga n'Abanyarwanda cyane, kugeza n'aho bigaragazaga ko umupira w'amaguru wabaye kimwe mu byubaka ubumwe n'ubusabane mu gihugu.
Â
Mu myaka ya za 1980 kugeza 1990, ikipe nka Rayon Sports na APR FC nibwo zatangiye kuvugwa cyane ku rwego rw'igihugu
Bya bihe byaranzwe n'abakinnyi b'intarumikwa nka Kalisa Azizi, Bizimungu Abedi, na Rwahama. Icyo gihe, Rayon Sports yazamuraga urwego rwayo ku buryo yatangiye kwitabira amarushanwa ya CAF (Confederation of African Football).
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu cyari cyashegeshwe cyane, ariko ruhago yabaye kimwe mu byubakiyeho ubumwe n'ubwiyunge. Ikipe ya APR FC, yashinzwe ku mugaragaro muri 1993, yabaye imbarutso y'ihangana rishingiye ku bushobozi, aho yagiye isinyisha abakinnyi bakomeye kandi inegukana ibikombe byinshi. Rayon Sports, yo ituruka i Nyanza ariko igakinira i Kigali, yakomeje kugaragaza ko ifite abafana benshi kandi bafite umuco wo gukunda ikipe yabo 'n'ubwo bwira bwakwira ntibabure mu kibuga'.
Abanyarwanda bagiye babona amahirwe yo gutwara ibikombe bitandukanye, yaba mu makipe cyangwa se ikipe y'igihugu 'Amavubi.' Mu mwaka wa 2004, ikipe y'igihugu yageze ku nshuro ya mbere mu mateka ku mikino y'igikombe cya Afurika (AFCON), cyabereye muri Tuniziya.
Ibi byari intambwe ikomeye, ndetse bituma abantu benshi batangira kubona ko 'Iyo nyoni itangiye gutera igi, ntabwo iba ikiri isazi.' Amavubi yitwaye neza, itsinda ikipe ya DR Congo, ikanganya na Guinée, ariko ntiyabasha kurenga itsinda.
Imikino ya gishuti, igikombe cya CECAFA ndetse n'amarushanwa ya CAF Champions League yabaye amahirwe yo kwigaragaza ku makipe y'u Rwanda. APR FC, Rayon Sports na Police FC ni zimwe mu zatangiye kwitabira ibi bigaragara nk'intambwe yo kwagura impano no gutuma ruhago y'u Rwanda irushaho kumenyekana. Ariko nanone, hari icyuho cyagiye kigaragara mu miyoborere, amikoro adahagije y'amakipe menshi ndetse no kuba abaterankunga bacye bagikunda kurebera kure.
Kuva mu 2010 kugeza uyu munsi, ruhago yakomeje kuzamuka gahoro gahoro. Hari amahugurwa ku batoza, kongera ibibuga nk'iya Kigali Pele Stadium, ndetse no gushora imari mu mikino y'abagore.
Nk'uko bavuga ngo 'Iyo uvuye i Burayi uhindukirira iwanyu,' ruhago y'u Rwanda igomba kongerwa ubushobozi kugira ngo ihangane ku rwego rw'akarere no ku rwego mpuzamahanga.
Urebye neza, ruhago mu Rwanda si umukino gusa; ni urusobe rw'ubuzima, umuco, ubukungu n'ubusabane. Guhuza abafana mu myambaro ya Rayon Sports cyangwa APR, gukoresha amagambo y'imitoma nka 'Gikundiro,' 'Intare z'igihugu,' cyangwa 'Abanyamujyi,' byose bigaragaza uruhare rukomeye uyu mukino ugira mu buzima bwa buri munsi. 'Iyo imvura iguye ku rutare, igashyira ku musenyi,' ni ko bizagenda ku Rwanda narwo rutangiye gukanguka, rukanazamura impano zarwo. Ruhago ifite ubushobozi bwo kugera kure, ariko bisaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye: leta, abikorera, itangazamakuru, ndetse n'abafana ubwabo.
Uko imyaka yicuma, ni ko rugendo rw'uyu mukino rugenda rugira amabara. Ariko nk'uko bavuga ngo 'Inzovu ebyiri zirwanira mu kibaya, ariko amahoro aturuka ku bwenge,' ni ngombwa ko uruhare rw'abantu bose rugaragarira mu kubaka ruhago idasubira inyuma. Ruhago si igikoresho cy'ibihe, ni ubuzima bw'ahazaza.
Ivan Perisić yasinyiye amasezerano mashya y'imyaka ibiri muri PSV Eindhoven, nk'uko byemejwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu. Uyu mukinnyi w'Umunya-Croatia, wari wararangije amasezerano ye mu yindi kipe, yatekereje amahitamo atandukanye yari afite ariko aza guhitamo gusubira muri Eredivisie, aho agiye gukinira ikipe yahoze imwifuzaho kuva kera.
Amasezerano ye mashya azarangira muri Kamena 2027, bivuze ko azaba ari umwe mu bakinnyi bakuze bitezweho ubunararibonye muri iyi kipe izwiho gutunganya impano z'abato.
Perisić, wamenyekanye cyane akinira Bayern Munich, Inter Milan, ndetse na Tottenham Hotspur, yagize uruhare runini mu makipe yose yanyuzemo, by'umwihariko mu gikombe cy'Isi cya 2018 aho yagize uruhare rukomeye mu gufasha Croatia kugera ku mukino wa nyuma.
Amakuru yizewe avuga ko yari yegerewe n'amakipe nka FC Barcelona yo muri Espagne ndetse n'andi yo mu Butaliyani n'Ubudage, ariko yisunga ubunararibonye bwe agira ati: 'PSV ni ikipe ifite icyerekezo, nifuje kuba igice cy'icyo cyerekezo.'
Abakunzi ba PSV bamwakiriye bishimye, bavuga ko kwinjira kwe mu ikipe bizafasha kuzamura urwego rw'abakiri bato. Umutoza mukuru wa PSV yavuze ko ari intambwe ikomeye bateye mu gushaka igikombe cya shampiyona n'icy'Uburayi.
Ivan Perisić yirengagije amahirwe, asinyira PSV EindhovenIvan Perisić yasinyiye amasezerano mashya y'imyaka ibiri muri PSV Eindhoven, nk'uko byemejwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu