Blog

  • Rwanda Foam yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside muri Mata 1994 – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Gicurasi 2025 ku Rwibutso rwa Jenoside ruri mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

    Muri iki gikorwa, hibutswe abari abakozi b'ibyo bigo bagera kuri 29 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo ndetse banashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro n'agaciro bambuwe.

    Ni igikorwa cyaranzwe n'ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Foam na AMEGERWA, Makuza Robert, yavuze ko igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka muri ibi bigo ari inshingano zabo mu guha agaciro abazize Jenoside n'imiryango yabo.

    Ati “Iki gikorwa ni ngarukamwaka muri Rwanda Foam na AMEGERWA, ni umwanya wo guha agaciro abari abakozi bacu ndetse n'imiryango yabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twibuka ibikorwa byiza bakoreye ibi bigo.'

    Makuza yasabye urubyiruko gushyira itafari mu kwamagana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Urubyiruko rukwiye gushyira itafari mu kwamagana no kurwanya urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.”

    Yongeyeho ko iyo hataba Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, igihugu kiba kitageze kuri uru rwego, ashimira Inkotanyi zitanze zikarokora igihugu.

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Monique Huss, yibukije urubyiruko ko igihugu cyavuye mu mwijima cyashyizwemo biturutse ku bwitange bw'Inkotanyi zafashe iya mbere zigahagarika Jenoside, arusaba gufata umwanya wo kwiga no gusobanukirwa amateka hagamijwe kubaka igihugu kizira amacakubiri.

    Ati “Urubyiruko reka turwibutse ko iki gihugu cyabonetse ku bw'amaraso y'Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside. Turarusaba kugira uruhare mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside muharanira gutanga amateka nyakuri y'igihugu cyacu.'

    Yasabye abafite imbaraga gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bageze mu zabukuru, ashishikariza buri wese gushishoza no gusesengura neza icyo ari cyo cyose cyabangamira ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Uhagarariye imiryango y'ababuze ababo bakoraga muri Rwanda Foam na AMEGERWA, Kayijuka Claude, yavuze ko uyu ari umwanya wo kongera kwibuka ubugome Jenoside yakoranywe, kugira ngo hafatwe ingamba zo gukomeza guhangana n'abayipfobya, ashimira abarokotse bagize ubutwari bwo kubabarira.

    Ati “Ni umwanya wo kongera kwibuka ubugome Jenoside yakoranywe, ibi biduha umwanya wo gukomeza guhangana n'abayipfobya. Abarokotse turabashimira cyane kuko nyuma yo guca mu bigeragezo, Leta yabasabye kongera kugira ubutwari bababarira ababahemukiye.'

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Foam na AMEGERWA, Makuza Robert, yasabye urubyiruko gushyira itafari mu kwamagana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Monique Huss, yibukije urubyiruko ko igihugu cyabonetse biturutse ku bwitange bw'Inkotanyi

    Hacanwe urumuri rw’icyizere

    Habanje gufatwa umunota wo kwibuka

    Ubuyobozi n'abakozi ba Rwanda Foam na AMEGERWA bibutse ku nshuro ya 31 abakozi bakoreraga ibyo bigo bahitanywe na Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-foam-yibutse-abari-abakozi-bayo-bazize-jenoside-muri-mata-1994

  • Abagore bitabira umugoroba w'imiryango kurusha abagabo – #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi bwakozwe kuva mu Gushyingo 2023 kugeza muri Kanama 2024 ku bijyanye no kwitabira gahunda z'umuryango.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu ngo 150 zo mu turere twa Gasabo na Rubavu, muri rusange abitabira bangana na 34.7%, mu Karere ka Gasabo ni 46% na ho muri Rubavu 12%.

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Manirakiza Evariste, wakoze ubushakashatsi ku muguroba w'imiryango afatanyije na Rurangangabo Jean Paul Roger, yagaragaje ko mu turere twakoreweho ubushakashatsi abagore ari bo benshi ugereranyije n'abagabo ndetse n'urubyiruko.

    Ati “Mu ngo 150 harimo 100 zo mu Karere ka Gasabo na 50 zo mu Karere ka Rubavu twakoreyeho ubushakashatsi byagaragaye ko umubare munini w'abitabira gahunda z'umugoroba w'imiryango ari abagore kurusha abagabo mu gihe urubyiruko rukiri nkene.”

    Manirakiza yakomoje ku mpamvu ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Rubavu na Gasabo, yemeza ko byaturutse ku kuba twaragaragaragamo ibibzo byinshi by'abana b'abakobwa babyarira iwabo n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ati 'Impamvu twahisemo utwo turere nka Gasabo mu 2022 yagaragayemo ibibazo byinshi by'abana b'abakobwa babyariye mu ngo. Rubavu twayihisemo kuko haragagayemo ibibazo by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mubiri ugereranyije n'utundi turere.'

    Umwarimu mu Kigo cyigisha iby'uburinganire muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Josephine Mukabera, wakoze ubushakashatsi mu bigo by'amashuri afatanyije na Heli Habyarimana, yagaragaje ko abahungu hari ibikorwa bimwe na bimwe bihezamo aho usanga bagifite imyumvire iri hasi ku ihame ry'uburinganire ugereranije n'abakobwa.

    Yagaragaje ko gushyiraho gahunda zimakaza uburinganire zihuriweho byatanga igisubizo kuri ibyo.

    Ati 'Ubushakashatsi twakoreye mu mashuri 10 atandukanye yo mu turere twa Gasabo, Gisagara, Ngoma, Gicumbi na Ngororero, bwagaragaje ko abahungu hari ibikorwa bimwe na bimwe bakihezamo. Ibikorwa biha imbaraga abana kugira ngo bitinyuke ntibireba abahungu cyangwa abakobwa gusa.'

    Umuyobozi wa Aegis Trust mu Rwanda, Alphonse Munyantwali, yasobanuye ko impamvu ubu bushakashatsi bwibanze mu muryango ndetse no mu mashuri ari uko kugira ngo igihugu gitere imbere bigomba guhera mu muryango.

    Ati 'Kugira ngo twubake igihugu gifite umutekano n'iterambere bigomba guhera mu muryango niyo mpamvu ubu bushakashatsi bwibanze mu muryango ndetse no mu mashuri hagamijwe kureba aho ibi bikorwa bimaze kugera n'aho kongera imbaraga.'

    Yongeraho ko impamvu ubu bushakashatsi bwahujwe n'ukwezi ko kuzirikana uburere bw'umwana ari uko umuryango ufite uruhare runini ku burere bwe bityo ibyo bwagaragaje bikazafasha mu gufata ingamba.

    Umuyobozi wa Aegis Trust mu Rwanda, Alphonse Munyantwali yasobanuye ko kugira ngo igihugu kigere ku iterambere rihera mu miryango

    Abagore bagaragajwe ko ari bo bitabira cyane umugoroba w’imiryango

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Manirakiza Evariste, yasobanuye impamvu ubushakashatsi bwakorewe mu turere rwa Gasabo na Rubavu

    Abashakashatsi batandukanye bagize uruhare muri ubwo bushakashatsi

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Josephine Mukabera yerekanye ko gushyiraho gahunda zimakaza uburinganire bikwiye gushyirwamo imbaraga

    Hagaragajwe ko hakenewe gutegura abagabo nabo bakajya bitabira umugoroba w’imiryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bitabira-umugoroba-w-imiryango-ni-bo-benshi-ugereranyije-n-abagabo

  • Wellspring Foundation yatangije ubukangurambaga ku burezi budaheza, ikora urugendo rw'ibilometero 13 – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyiswe 'Miles for Education' cyabaye ku nshuro ya mbere aho cyateguwe mu gukora ubukangurambaga ku guteza imbere uburezi budaheza ku bana b'Abanyarwanda.

    Kigamije gufasha abana mu mashuri no mu mibereho myiza binyuze mu kubakuriraho imbogamizi zituma batabasha kwiga neza nk'uko bikwiye haba izishingiye ku bushobozi, amarangamutima ndetse n'ibindi.

    Umuyobozi wa Wellspring Foundation, Libby Karangwa Miles, yavuze ko bateguye icyo gikorwa mu gukora ubukangurambaga no kwishakamo ubushobozi n'ibisubizo, kwita ku myigire y'abana no kureba ibyiza nyaburanga n'imiterere myiza y'u Rwanda.

    Yavuze kandi ko ari n'umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka 20 ishize uwo muryango utangiye, bareba akamaro wagize mu guteza imbere uburezi mu Rwanda no kungurana ibitekerezo ku byo bateganya gukora.

    Yagize ati 'Ibikorwa byose dukora birimo guhugura abarimu, gutanga ubujyanama ku bayobozi b'amashuri n'ibigo bitandukanye nta kindi tuba tugamije uretse gutanga umusanzu mu kubaka uburezi bufite ireme twibanda ku kongera indangagaciro mu burezi no gufasha abarimu n'abayobozi gutanga uburezi bushingiye ku myitwarire myiza.'

    Yakomeje avuga ko bahisemo kuzamuka umusozi wa Jali mu guha agaciro ubwitange n'umuhate by'abanyeshuri n'abarimu bagenda ibilometero byinshi buri munsi bagiye kwiga cyangwa kwigisha.

    Wellspring itanga amahugurwa y'ubuntu ku barimu, abayobozi b'amashuri, abayobozi b'Ibigo ndetse bagahugurirwa kuzahugura abandi.

    Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Wellspring, Dr. Emmanuel Sibomana, yavuze ko mu myaka 20 batanze umusaruro mu guteza imbere uburezi binyuze mu mahugurwa utanga.

    Yavuze ko ku bufatanye n'inzego z'uburezi mu Rwanda batanze umusanzu ufatika mu kunoza uburezi binyuze mu guhugura abarimu, ababyeyi n'abayobozi.

    Ati 'Mu myaka 20 Wellspring imaze ikorera mu Rwanda dufatanyije n'inzego z'uburezi tumaze gukorana n'ibigo by'amashuri 260, twahuguye abayobozi b'ibigo by'amashuri 400, tunahugura abahagarariye ababyeyi bagera kuri 800.'

    Yakomeje ati 'Tumaze kandi guhugura no kongerera ubushobozi abarimu basaga 6000, ndetse byagiriye akamaro abana basaga ibihumbi 270.'

    Sibomana yavuze ko mu guharanira kwigira bari gushishikariza abantu by'umwihariko abari mu burezi kwishakamo ibisubizo bakabyaza umusaruro impano abana bifitemo ariko byose biganisha ku guteza imbere uburezi bufite ireme.

    Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere bateganya ko ibikorwa bya Wellspring bizaba byarageze mu gihugu hose.

    Nubwo hari ku zuba ryinshi ariko ntibyababujije guterera umusozi

    Ibyishimo byari byose kuri bo ubwo bazamukaga umusozi bakanyura no ku kiraro cyo mu kirere

    Ubukangurambaga bugamije gufasha abanyeshuri kugira ubuzima n’imibereho myiza

    Mu rugendo bari bafite imbaraga n’akanyamuneza

    Wellspring Foundation yatangije ubukangurambaga ku burezi budaheza

    Abanyamuryango ba Wellspring Foundation banizihizaga isabukuru y’imyaka 20

    Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko mu myaka 20 uyu muryango umaze ukora, wagize uruhare runini mu guteza imbere uburezi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wellspring-foundation-yatangije-ubukangurambaga-ku-burezi-budaheza-ikora

  • AMAFOTO: Serumogo Omar yongereye amasezerano muri Rayon Sports, Rushema Chris na Tambwe Gloire basinya amasazerano mashya #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yasinyishije abakinnyi bayo batatu barimo Serumogo Omar wongereye amasezerano y'imyaka ibiri akinira Gikundiro.

    Abandi iyi kipe yatangaje ni Tambwe Gloire Ngongo wakiniraga Musongati FC yo mu Burundi na Rushema Chris wavuye muri Mukura Victory.

    Aba bakinnyi bose basinyiye imyaka ibiri, aho bageze ku cyicaro cya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025, ahagana saa Yine n'igice za mu gitondo baje gusinya amasezerano mashya.

    Tambwe Gloire ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga aho afasha mu kohereza imipira igana mu gice cy'imbere, uyu akaba yaragaragaye mu ikipe nziza mu gihugu cy'u Burundi.

    Akimara gusinya amasezerano, Tambwe yagize ati 'Nishimiye kujya muri Rayon Sports. Narayikurikiraga kuko harimo abandi Barundi. Intego yanjye ni ugufasha ikipe gutwara ibikombe.'

    Myugariro wo hagati Rushema Chris, wari umaze igihe ashakwa na Rayon Sports, yamaze gushyira umukono ku masezerano avuye muikipeya Mukura VS yari asojemo amasezerano.

    Aba bose biyongereye kuri Musore Prince wamaze gusinya mbere, mu gihe abandi bashya barimo Drissa Kouyate (umunyezamu), Mohamed Chelly, ndetse na Bigirimana Abedi bategerejwe muri iyi minsi.

    Biteganyikwe ko Rayon Sports izatangira imyitozo ku wa Mbere, tariki 30 Kamena 2025, yitegura umwaka mushya w'imikino wa 2025-2026.

    The post AMAFOTO: Serumogo Omar yongereye amasezerano muri Rayon Sports, Rushema Chris na Tambwe Gloire basinya amasazerano mashya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-serumogo-omar-yongereye-amasezerano-muri-rayon-sports-rushema-chris-na-tambwe-gloire-basinya-amasazerano-mashya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-serumogo-omar-yongereye-amasezerano-muri-rayon-sports-rushema-chris-na-tambwe-gloire-basinya-amasazerano-mashya

  • APACOPE yasoje umwaka w'amashuri 2024/2025, ihemba abanyeshuri bahize abandi – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 27 Kamena 2025 aho wari witabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye zirimo abayobozi, abarimu, abanyeshuri n'ababyeyi bafite abana barererwa muri icyo kigo.

    Umuyobozi wa G.S APACOPE, Indere Serge, yashimye ubwitange bw'abarezi, abanyeshuri n'ubuyobozi bukuru by'ikigo avuga ko ubufatanye bwabo ari bwo butuma intego zigerwaho.

    Yagize ati 'Nshimiye buri wese witanga kugira ngo iki kigo gitere imbere kandi gikomere. Ntabwo ibyo tumaze kugeraho byakoze n'ubuyobozi cyangwa undi muntu ku giti cye ahubwo byagezweho kubera ubufatanye n'ubwitange bwa buri wese. Ni muri urwo rwego nshimiye abarimu, ababyeyi, abanyeshuri, ubuyobozi bukuru bw'ikigo ndetse n'igihugu kidahwema kudufasha kugira ngo dutange uburezi bufite ireme.'

    Yasabye kandi abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri mu byiciro bitandukanye kuzakora neza bagatsinda n'abagiye mu kiruhuko basabwa kuzarangwa n'imyitwarire myiza no kwirinda kujya mu ngeso mbi.

    Morane Emile uhagarariye ababyeyi barera muri APACOPE, yashimye ko abarezi badatanga ubumenyi, gusa ahubwo batanga n'uburere bwuzuye indangagaciro ku bana babo.

    Yasabye abanyeshuri kumva no kumvira abarimu babigisha kuko ari bo bamarana nabo igihe kirekire bityo ko bakwiye gukurikiza ibyo basabwa n'ababarera.

    Yagize ati “Reka nsabe abanyeshuri ikintu kimwe ariko gikomeye, hano ku ishuri muhamara amasaha hafi icyenda kandi abo muba muri kumwe ni abarimu babigisha rero murumva ko mukwiye kububaha no kubumvira kuko na bo ni ababyeyi banyu. Mukwiye kugira uburere kuko ubumenyi butagira uburere bwica nyirabwo bityo ndabasaba kumvira ababarera mukananira abashaka kubayobya.”

    Nkurunziza David Benny wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry'Imibare, Ubatabire, n'Ibinyabuzima (MCB), ni umunyeshuri uhagarariye abandi, yashimiye ubuyobozi bw'ikigo bubahora hafi anashimira by'umwihariko abarimu babigisha n'ababyeyi babo babashyigikira mu myigire.

    Yasabye abanyeshuri bagenzi be bagiye mu biruhuko kuzitwara neza, bakirinda kujya mu ngeso mbi bagakurikiza indangagaciro bahora bigishwa ndetse anifuriza amahirwe masa bagenzi be bitegura gukora ibizamini bya leta.

    Ikigo cya G.S APACOPE cyigamo abanyeshuri 1015 kikagira abiga guhera mu cyiciro cy'inshuke, amashuri abanza n'ay'isumbuye.

    Abanyeshuri bagaragaje n’ubumenyi mu kuvuza ingoma

    Ababyeyi bari bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka w’amashuri ku banyeshuri babo

    Umuyobozi wa GS APACOPE, yasabye abanyeshuri gukomeza kurangwa n’indangagaciro nzima

    Abagiye mu biruhuko basabwe kwirinda kujya mu ngeso mbi

    Abanyeshuri batambukaga ku murongo nta kubusanya

    Umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri iri shuri yashimye umuhate w’abarezi n’ubuyobozi bw’ikigo

    Abana bato bari bayoboye akarasisi baryoheje ibirori

    Akarasisi k’abanyeshuri kari karyoheye ijisho

    APACOPE yigaho abana barenga 1000 mu byiciro bitandukanye

    Abahungu nabo bagaragaje ko bazi umuco nyarwanda

    Abana bato nabo beretse ababyeyi ko bafite n’impano yo kubyina


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/apacope-yasoje-umwaka-w-amashuri-2024-2025-ihemba-abanyeshuri-bahize-abandi

  • Abasoje amasomo muri Wellspring Academy basabwe kutaryamisha ubumenyi bahawe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 74 basoje amashuri yisumbuye kuri uyu wa 28 Kamena 2025, barimo abakobwa 35 n'abahungu 39.

    Rudakemwa yasobanuye ko mu nshingano zabo bafite kwigisha abana kugendera mu ndangagaciro z'ubumana, bakanabatoza kuba abanyamwuga bazagira icyo bimarira bubaka ahazaza.

    Yagize ati “Ubutumwa nabaha ku bijyanye no kubyaza umusaruro ubumenyi mukuye muri iri shuri, ndashingira kuri imwe mu ntego zaryo, yo kubakira ku ndangagaciro z'ubumana no kubyaza umusaruro ubumenyi mwahawe mukiri ku ntebe y'ishuri.”

    Yangeyeho ati “Indangagaciro z'ubumana zizakomeze zibarange no mu bundi buzima, zibayobore mu byo mukora byose, kandi ubumenyi buhambaye mwakuye muri iki kigo buzabyazwe umusaruro mwubake ahazaza heza.”

    Yanavuze ko ishuri ryabo rimaze kubaka izina kuko bakira umubare w'abasaba kuryigamo urenga uwo bakeneye, bikerekana icyizere rikomeje kugirirwa.

    Yasobanuye kandi ko kuba ishuri ryabo rishingiye ku muco wo gusenga bitababuza no kwakira abadasanzwe babikunda, gusa bakwemera kugendera mu mabwiriza y'ikigo.

    Umujyanama muri Minisiteri y'Uburezi, Eng. Gatabazi Pascal, wari uhagarariye Minisitiri w'Uburezi muri uyu muhango, yasabye aba banyeshuri kwitegura ubuzima bwo hanze ariko bakwirinda gutinya guhangana nabwo.

    Ati “Musoje amashuri yisumbuye, ni umugisha utangaje mugize. Mbifuriza amahirwe masa no kugira ubushobozi bwo kuba abanyamwuga no kugera ku nzozi zanyu. Ntimutinye ahubwo mwigirire icyizere.”

    Umushumba Mukuru w'Itorero Christian Life Assembly, Pasiteri Peter Nkunzingoma, yasabye abarangije kwiga kwirinda kwiyangiriza ubuzima, kugira ngo bashobore kugera ku ntego zabo kandi bagahora bitabaza Rurema mu migambi yabo yose.

    Ati “Igihe cyose uzifuza umusaruro mwiza cyangwa ukeneye imbaraga mu buzima bwose, komangira Imana uyisabe kuguherekeza muri byose.”

    Wellspring Academy ni ishuri ryatangijwe n'Itorero rya Christian Life Assembly mu 2007, ryatangiranye abanyeshuri 106. Ryigisha muri porogaramu mpuzamahanga ya Cambridge.

    Rifite intego yo gutanga ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, kurera abayobozi beza b'ahazaza kugira ngo bazabere umugisha u Rwanda, banamenyekanishe ibyiza byarwo ku Isi hose.

    Abanyeshuri basoje amasomo basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe

    Abanyamahanga nabo bakunze kugana Wellspring Academy

    Abo banyeshuri banasabwe kwiragiza Imana mu migambi yabo

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Wellspring Academy, Rudakemwa Stephen, yasabye abanyeshuri basoje amasomo gushyira imbere ibikorwa bigirira akamaro igihugu

    Akanyamuneza kari kose ku barangije amasomo yabo

    Abanyeshuri 74 basoje amasomo muri Wellspring Academy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasoje-amasomo-muri-wellspring-academy-basabwe-kutaryamisha-ubumenyi-bahawe

  • U Burusiya na Iran byasubukuye ingendo zo mu kirere – #rwanda #RwOT

    Ingendo hagati y'u Burusiya na Iraq ndetse na Jordanie na zo zasubukuwe.

    Mu gihe cy'intambara, ibigo bikomeye by'indege ku Isi nka Lufthansa, Emirates, na Air France-KLM na byo byahinduye inzira z'indege, ibindi bihagarika ingendo mu rwego rwo kwirinda kuguruka mu kirere cya Israel, Iran, Jordanie na Iraq kuko umutekano utari wizewe.

    Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kugenzura indege ku Mugabane w'u Burayi, Eurocontrol, watangaje ko ingendo z'indege zigera kuri 650 zahagaritswe mu gihe cy'intambara yahuje ibihugu byombi.

    Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatanu na Rosaviatsia, ikigo gishinzwe iby'ingendo zo mu kirere mu Burusiya, ryavuze ko nyuma yo gusesengura byimbitse ibyago bishobora guhungabanya umutekano w'indege za gisivile, cyongeye gusubukura ingendo.

    Ryakomeje riti “Turakomeje gukurikirana uko ibintu byifashe mu Burasirazuba bwo Hagati. Nibiramuka bihindutse bikomeye, ibigo by'indege bizahita bibimenyeshwa.”

    Indege ya mbere yavuye muri Iran nyuma y'ihagarikwa ry'izi ngendo yageze ku kibuga cy'indege cya Sheremetyevo i Moscow ku wa Gatanu.

    Iyo ndege ya Mahan Air yari ivuye mu Mujyi wa Mashhad uri mu Burasirazuba bwa Iran ni mu gihe indi ndege yasubiye i Mashhad saa Sita z'amanywa.

    Ikigo cya Aeroflot, nacyo cyasubukuye kugurisha amatike ajya i Tehran, aho indege ya mbere iteganyijwe ku wa 4 Nyakanga, ikazajya ikora gatatu mu cyumweru.

    Ku wa 13 ni bwo Israel yagabye ibitero bikomeye byo mu kirere ku birindiro bya gisirikare n'inganda z'intwaro za kirimbuzi bya Iran.

    Ni igitero cyagabwe bivuga ko Israel ishaka kuburizamo gahunda ya Iran yo gukomeza gukora intwaro kirimbuzi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje kwifatanya na yo zirasa ku bigo bitatu bikomeye bya Iran.

    Iran nayo yasubije Israel mu kwihimura, irasa ibisasu mu bice bitandukanye bya Israel ndetse byanaciye intege ubwirinzi bw'icyo gihugu.

    U Burusiya na Iran byasubukuye ingendo zo mu kirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burusiya-na-iran-byasubukuye-ingendo-zo-mu-kirere

  • Banki ya Kigali yeretse abakiliya bayo banini amahirwe y'ishoramari – #rwanda #RwOT

    Ni biganiro byabaye ku wa 27 Kamena 2024 bikabera muri BK Arena, aho abayobozi bakuru muri Banki ya Kigali bahuye n'abakiliya banini bakaganira muri gahunda yatangijwe kandi izajya ikorwa nibura buri gihembwe mu rwego rwo gukomeza gusangira amakuru.

    Mu byagarutsweho muri ibi biganiro ni ukugaragaza aho banki igeze ifasha abakiliya bayo mu bikorwa bitandukanye by'iterambere ndetse n'uburyo BK Group ikomeje gufasha abayigana muri serivisi zayo zose.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya banini, Jacob Mpyisi, yagaragaje ko icyo gikorwa kigamije kugendana n'abakiliya muri ibi bihe, bisaba ko bagendana mu mikorere no gusangira amakuru.

    Yavuze ko abakiliya bahawe amakuru ajyanye n'ishoramari mu Rwanda arimo impinduka ziherutse gukorwa mu bijyanye n'imisoro, impinduka ku ikoreshwa ry'amadolari n'amabwiriza aherutse gushyirwaho na BNR no kugaragaza amahirwe y'ishoramari y'imishinga n'imikorere y'ibindi bigo bishamikiye kuri BK Group birimo BK Capital, BK Insurance n'ibindi.

    Yakomeje ati 'Tubabwira kuri izo serivisi ariko tukanumva uko bakira serivisi bahabwa, bakatubwira ibyo bishimira, ibyo twahindura tukanabasobanurira kuri izo mpinduka nshya ziba zigaragara ku isoko.'

    'Iyo uganiriye n'abakiliya gutya bigira inyungu kuri banki kuko ya mikoranire n'umubano mufitanye irakomera, wa mukiliya agatangira ku kwizera akabona ko banki itamubonamo inyungu gusa ahubwo imutekerezaho.'

    Yerekanye kandi ko ku bakiliya nabo aba ari umwanya mwiza wo guhura no gusangira ubunararibonye n'abandi baba bahuriye hamwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yashimye abakiliya bitabiriye icyo gikorwa abizeza ko kizahoraho mu kurushaho kujya inama no kungurana ibitekerezo ku bijya mbere mu rwego rw'Imari.

    Yakomeje agaragariza abikorera amahirwe ashingiye ku mishinga migari igihugu gifite irimo nko kubaka ikubuga cy'indege cya Kigali mu Bugesera, kubaka icyanya cy'inganda cya Bugesera, amahirwe ari mu bijyanye n'inganda n'ibindi bitandukanye, ashimangira ko ubufatanye ari ingenzi.

    Umuyobozi ushinzwe Imari mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Pierre Kamugasha, yashimye iyi gahunda, yemeza ko yabafashije kurushaho kubona amakuru no kwimakaza imikoranire myiza.

    Ati 'Iki gikorwa ni ibintu byiza cyane, birafasha akenshi iyo abantu badahana amakuru hari ubwo usanga harimo kwibaza ibibazo ukanisubiza. Iyo wisubiza ushobora kwisubiza ibitari byo kandi hari uwakabaye aguha amakuru ya nyayo. Kuza hano ubona amahirwe yo kuganira n'abayobozi ba banki ukaba wababaza n'ibibazo runaka wari ufite.'

    Mu 2024 inyungu ikomoka ku nguzanyo zitangwa na BK yarazamutse, igera kuri miliyari 251,1 Frw, bigizwemo uruhare n'ingamba z'iyi banki mu gushyigikira ibigo by'ubucuruzi n'abantu ku giti cyabo, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yagaragarije abakiliya amahirwe y’ishoramari ashingiye ku mishinga migari igihugu gifite

    Hanatangijwe uburyo buvuguruye bwo gukoresha telefoni mu gusaba serivisi za banki IB 2.0

    Abayobozi batandukanye bagaragarije abakiliya ba banki uko imikoranire ikomeje kugenda neza

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakiliya batandukanye

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya banini muri BK, Jacob Mpyisi, yavuze ko iyi gahunda igamije kongera imikoranire hagati yayo n’abaturage

    Abayobozi batandukanye ba Banki ya Kigali bishimiye kuganira n’abakiliya bayo

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya banini muri BK, Jacob Mpyisi, aramukanya n’abitabiriye iki gikorwa

    Amafoto: Cyubahiro Keys


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yeretse-abakiliya-bayo-banini-amahirwe-y-ishoramari

  • Minijust yahuguye abakozi ba MAJ ku buryo bwo gukoresha ubuhuza mu kugabanya imanza mu nkiko – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyagarutsweho mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y'iminsi itanu ku wa 27 Kamena 2025, yahawe abakozi 45 ba MAJ baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu, agamije kubahugura kuri politiki y'ubutabera bugamije gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko ndetse n'ubuhuza.

    Ni amahugurwa yaberaga mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD).

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubutabera, Ruboya Antoine, yavuze ko politiki yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko yatangiye mu 2022, Leta ikayishyira imbere igamije ko itanga umusanzu uhamye mu kunoza ubutabera bwagaragaragamo imanza nyinshi n'ibindi bibazo.

    Ati “Twifuje guhugura aba ngo nabo bahugure abandi kuko dukeneye ko abakora mu butabera bose babishyiramo imbaraga kugira ngo abaturage babyizere, bityo bigere ku ntego.”

    Yavuze ko muri gahunda ya NST2, urwego rw'ubutabera rusabwa kugabanya 50% by'ibirarane by'imanza ziri mu nkiko, bikazashoboka igihe nta zindi manza nshya zinjiye mu nkiko ndetse n'ubuhuza bukimakazwa.

    Ati 'Aba bakozi ba Minijust bakorera ku rwego rw'uturere bamenyerewe nka MAJ, bazadufasha kumvikanisha iyi gahunda kuko n'ubundi isanzwe mu muco n'amateka by'Abanyarwanda, mu gihe iyo abantu baburanye mu nkiko icyari amakimbirane gihinduka inzigo, ntitube tukigeze ku butabera bwifuzwa.'

    Abahawe aya mahugurwa, bavuze ko bagiye kuba umusemburo w'aho bakorera.

    Harerimana Innocent ni umwe muri bo ukorera mu Karere ka Nyaruguru, ati 'Tugiye kubikoresha tunahugura abandi, kugira ngo tube umusemburo ndetse n'ijwi ry'iyi gahunda.'

    Mukarugira Marie ukora muri MAJ y'Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko aya mahugurwa atumye banononsora neza gahunda yo gukemura amakimbirane hatagombye kwiyambaza inkiko, akabona neza ko bizafasha abaturage kureka gusiragira mu nkiko, kuko bazajya bakemura ibibazo mu buryo bw'ubwumvikane.

    Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD yagize uruhare mu kubahugura, Bangayandusha Viateur, yasabye abahuguwe gufasha mu kuzamura icyizere mu babagana no kubumvisha ko ubuhuza ari bwo buryo bwa mbere bushoboka mu gukemura amakimbirane.

    Ati “Tubatumye kujya guhugura bagenzi babo, kuvugurura imikorere bagatanga serivisi inoze, bagatanga ubutabera bwihuse kandi bwunga.”

    Aba bahuguwe bitezweho kuzahugura abandi mu nzego z'ibanze barimo abunzi, abanyamadini, inshuti z'umuryango ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze, kugira ngo nabo babyigishe abaturage.

    Iyi gahunda irimo uburyo bw'ubuhuza ku bagiranye ikibazo ntibirirwe bagana inkiko, hakaba no kwemera icyaha igihe wageze mu rukiko, aho uhabwa amahirwe yo kugabanyirizwa igihano.

    Abitabiriye aya mahugurwa basobanuriwe uburyo bashobora kugira uruhare mu kugabanya imanza mu nkiko binyuze mu guteza imbere ubuhuza

    Abahuguwe biyemeje kugabanya imanza zitangwa mu nkiko

    Mukarugira Marie ukora muri MAJ y'Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko aya mahugurwa atumye banononsora neza gahunda yo gukemura amakimbirane hatagombye kwiyambaza inkiko

    Abahawe aya mahugurwa bahawe impamyabumenyi

    Hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minijust-yahuguye-abakozi-ba-maj-ku-buryo-bwo-gukoresha-ubuhuza-mu-kugabanya

  • Abakozi ba Jali Group basabwe kurushaho kwihugura ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere Bugesera aho bari bagiye kwifatanya n'Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kunamira inzirakarengane zihashyinguye.

    Baganirijwe amateka y'u Rwanda ndetse n'ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanurirwa ko ari ingenzi kuyamenya kugira ngo bagire uruhare mu guhangana n'abayagoreka.

    Hagarutswe no ku mateka yaranze Akarere ka Bugesera mbere ya Jenoside no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aka Karere kari kamwe mu duce twari twaratoranyirijwe gutoterezwamo Abatutsi aho bahazanwa kugira ngo bazicwe n'inzara ndetse n'icyorezo cyaterwaga n'isazi ya Tsetse.

    Babwiwe kandi uburyo Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama bishwe urw'agashinyaguro, bikozwe n'interahamwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Jali Group, Nkundimana Felix, yavuze ko kumenya amateka bikwiye kuba inshingano za buri wese, ashishikariza urubyiruko kugira ishyaka ryo kuyasobanukirwa.

    Yagize ati “Muhora mwumva bababwira ko urubyiruko ari imbaraga z'igihugu kandi ni ukuri, ariko izo mbaraga mu 1994 zakoreshejwe mu kumena amaraso y'inzirakarengane. Mwebwe mugomba kuzikoresha bitandukanye n'uko zakoreshejwe icyo gihe mukazikoresha mwubaka igihugu kandi muzabifashwamo no kumenya amateka y'ibyabaye.”

    Icyeza Denyse ni umwe mu bakozi ba Jali Group. Yavuze ko nk'abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiriye gufata iya mbere mu kwiga aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Nitwe dukwiye gufata iya mbere tukamenya amateka igihugu cyanyuzemo kugira ngo tuzayasangize abazadukomokaho mu rwego rwo kuyabungabunga no guhangana n'abayagoreka. Kutayamenya ni uguha icyuho abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakabona umwanya wo kuyisakaza.”

    Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi bitanu y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho umubare munini ari uwabiciwe kuri Kiliziya ya Ntarama.

    Abayobozi n’abakozi b’Ikigo cya Jali Group Ltd cyane cyane urubyiruko, basabwe guharanira kumenya amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakozi ba Jali Group bafashe umwanya wo gusobanurirwa amateka yaranze Akarere ka Bugesera mbere ya Jenoside no mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakozi ba Jali Group bahawe umukoro wo kurushaho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakozi ba Jali Group basuye ibice bitandukanye by’uru rwibutso

    Icyeza Denyse ni umwe mu bakozi ba Jali Group, yasabye urubyiruko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-jali-group-basabwe-kurushaho-kwihugura-ku-mateka-yagejeje-u-rwanda