Blog

  • Icyiciro cya nyuma cy'ingabo zirenga 500 za SADC cyatashye kinyuze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya mbere cyavuye mu Burasirazuba bwa RDC ku wa 29 Mata 2025 cyari kigizwe n'imodoka 13 zirimo ibikoresho bya gisirikare n'abasirikare 57 babiherekeje.

    Icyiciro cya nyuma cy'abasirikare ba SADC cyahagurutse i Rubavu ku mupaka w'u Rwanda na RDC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ku isaha ishyira saa tatu, tariki 28 Kamena 2025, kigizwe n'imodoka zitwaye abasirikare.

    Kuri iyi nshuro IGIHE yabonye imodoka 15 zitwaye aba basirikare.

    Ingabo za SADC zari mu RDC zatashye zinyuze mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyiciro-cya-nyuma-cy-ingabo-zirenga-500-za-sadc-cyatashye-kinyuze-mu-rwanda

  • Ishuri Ketha ryashimiwe nk'umukoresha mwiza w'umwaka muri Kigali JobNet 2025 – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi barimo abahagarariye Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Minisiteri y'Ubuzima, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, abahagarariye ibigo bitanga akazi ndetse n'urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

    Buri mwaka, Umujyi wa Kigali ukora ubusesenguzi bw'ibigo bitandukanye ku bijyanye n'imirimo yatanzwe ku rubyiruko, ugatanga igihembo ku kigo cyatanze imirimo myinshi ku rubyiruko kurusha ibindi.

    Ni muri urwo rwego Ishuri 'Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy (KETHA)' riherereye mu Karere ka Kicukiro ryashimiwe nk'umukoresha mwiza w'umwaka mu Mujyi wa Kigali, rihabwa ishimwe rizwi nka 'Best Employer 14th Edition JobNet.'

    Iki gihembo cyatanzwe hashingiwe ku musaruro KETHA yagezeho mu gushyira ku isoko ry'umurimo urubyiruko rwinshi binyuze mu bufatanye na hoteli zitandukanye ndetse n'ibigo by'ubukerarugendo.

    Umuyobozi wa KETHA, Dr. Habimana Alphonse, yashimiye ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali kuri iri shimwe, anashimira inzego za Leta n'abafatanyabikorwa barimo Rwanda TVET Board (RTB), NESA, hoteli n'ibigo by'ubukerarugendo.

    Yashimiye n'umufatanyabikorwa Chancen International kuko yishyurira abanyeshuri badafite amafaranga kugira ngo bige amasomo y'igihe gito abaganisha ku isoko ry'umurimo, bakazishyura barabonye akazi.

    Ati “Iki gihembo turagikesha imiyoborere myiza y'igihugu cyacu. Gushyira urubyiruko ku isoko ry'umurimo bisaba ubufatanye, ubwitange no guharanira ireme ry'uburezi. Dufatanyije, tuzakomeza guharanira ko urubyiruko rwacu rujya ku isoko ry'umurimo kandi birashoboka.”

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ibikorwaremezo n'Imiturire mu Mujyi wa Kigali, Dusabimana Fulgence, yavuze ko bishimira uruhare rwa JobNet mu gufasha urubyiruko kubona imirimo.

    Ati “JobNet ni kimenyetso cy'imbaraga zishyirwa mu gushakira ibisubizo ku kibazo cy'ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko, dukoresheje ubufatanye, ikoranabuhanga n'imiyoborere ishingiye ku muturage.”

    Kuva yatangira mu 2014, JobNet imaze gutanga umusaruro ushimishije. Abarenga 4,000 babonye akazi gahoraho mu gihe abandi 5,000 babonye akazi kadahoraho. Hafi 10,000 bahawe amahugurwa mu bijyanye no kwihangira imirimo.

    Ishuri Ketha ryashimiwe nk’umukoresha mwiza w’umwaka muri Kigali JobNet 2025

    Ishuri rya KETHA rigira uruhare mu gufasha urubyiruko kubona akazi

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye, harebwa uruhare rw’ibigo bitandukanye mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona akazi

    Ishuri rya KETHA rimaze gufasha abarenga ibihumbi bine kubona imirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-ketha-ryashimiwe-nk-umukoresha-mwiza-w-umwaka-muri-kigali-jobnet-2025

  • AIMS Rwanda yashyize ku isoko ry'umurimo abagera kuri 44 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2025. Abanyeshuri basoje amasomo ajyanye n'ubumenyi mu by'imibare (Mathematical Sciences) bangana na 44 baturuka mu bihugu 14 bya Afurika. Muri bo, 16 ni abakobwa mu gihe abahungu ari 28.

    Umuyobozi wa AIMS Rwanda, Prof. Dr. Sam Yala, yashimye abanyeshuri ku rugendo rwabo, agaragaza ko uyu ari umusaruro w'umuhate wabo.

    Ati “Uyu munsi ni umusaruro w'imyaka y'ubwitange y'inzozi n'icyizere. Muri mwe harimo abashakashatsi, abayobozi n'abavumbuzi b'ahazaza ha Afurika. Mukomeze kuba intumwa z'ubumenyi n'indangagaciro.”

    Prof. Sam yashimangiye ko AIMS Rwanda atari ishuri gusa, ahubwo ari urubuga rwo guhindura imyumvire n'iterambere ry'umugabane, asaba abasoje guharanira kugira intego mu byo bakora.

    Agira ati “Mujye muharanira kugira intego mu byo mukora byose, mufata iya mbere, mwemere guhinduka no kwisanisha n'ihindagurika ry'ibihe.”

    Abanyeshuri basoje amasomo muri AIMS bavuze ko babifashijwemo n'ubumenyi bahakuye, biyemeje kuba umusemburo w'impinduka mu iterambere ry'ibihugu byabo ndetse no hanze yabyo.

    Arlette Musanabera wahawe igihembo cy'umunyeshuri wahize abandi mu mitsindire, yavuze ko kwiga imibare rwari urugendo rutoroshye ariko abarimu n'abayobozi ari bo batumye barusoza neza, ashishikariza abakobwa bagenzi be kwitinyuka bakiga imibare.

    Cyuzuzo Yvette na we usoje muri AIMS Rwanda, yashimangiye ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha mu buzima bwo hanze cyane cyane mu guhanagana ku isoko ry'umurimo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Claudette Irere, yashimiye abarangije amasomo, abashishikariza gukomeza kwiyungura ubumenyi kugira ngo barusheho gukora neza.

    Ati 'Mukomeze kwagura inzozi, kwiga, kandi ntimuzigere mureka kugerageza guhindura ibintu ngo bibe byiza kurushaho.”

    Yashimye kandi ubwiyongere bukomeje kugaragara mu masomo ya STEM, agaragaza ko ari ikimenyetso cy'imbaraga n'ubushake Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira mu kwimakaza uburinganire n'ubwuzuzanye.

    Abanyeshuri 44 bahawe impamyabumenyi, ni abaturuka mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Ghana, Cameroon, Mauritania, Congo Brazzaville, Nigeria, Kenya, Benin, Zimbabwe, Madagascar, Sudani, Niger, Tanzania na Zambia.

    Abanyeshuri basoje amasomo yabo baturuka mu bihugu 14 byo ku Mugabane wa Afurika

    Imiryango y’abanyeshuri basoje amasomo yabo yari yaje kubashyigikira

    Abagabo 28 ni bo basoje amasomo yabo

    AIMS Rwanda yashyize ku isoko ry'umurimo abagera kuri 44

    Abakobwa basoje amasomo ni 16, abahungu bakaba 28

    Arlette Musanabera (uri hagati) yahawe igihembo cy'umunyeshuri wahize abandi mu mitsindire

    Wari umunsi w’ibyishimo ku banyeshuri 44 basoje amasomo yabo

    Umuyobozi wa AIMS Rwanda, Prof. Dr. Sam Yala, yashimye abanyeshuri ku rugendo rwabo, agaragaza ko uyu ari umusaruro w'umuhate wabo

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Claudette Irere, yashimiye abarangije amasomo, abashishikariza gukomeza kwiyungura ubumenyi kugira ngo barusheho gukora neza

    Iki gikorwa cyaranzwe n’ibyishimo byagaragajwe binyuze mu murishyo w’ingoma, mu rwego rwo kwishimira intambwe aba banyeshuri bateye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aims-rwanda-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abagera-kuri-44-amafoto

  • Ingamba z'ubwirinzi zijyanye n'ikibazo kizwi – Amb Ngoga abwira Akanama ka Loni – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bigaragara muri aya masezerano yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na RDC byemeranyije gufasha MONUSCO no gushyigikira ibikorwa byayo byo kubungabunga umutekano w'abasivili.

    Ibi bihugu kandi byemeye kubahiriza uburenganzira bwa MONUSCO bwo gukorera mu bice bitandukanye no gufata ingamba zose zikwiye, zigamije kubungabunga umutekano w'abari muri ubu butumwa mu burasirazuba bwa RDC.

    Ambasaderi Ngoga ku wa 27 Kamena yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko mu gihe u Rwanda rwabonaga ko umutekano w'abaturage barwo ushobora guhungabanywa n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC, rwashyizeho ingamba z'ubwirinzi, ashimangira ko rubifitiye uburenganzira.

    Ati 'Ingamba z'ubwirinzi zijyanye n'ikibazo kizwi neza n'aka kanama, FDLR, umutwe ukomoka ku ngabo zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje umugambi wawo wa Jenoside ndetse n'ingengabitekerezo.'

    Yasobanuye ko bitewe n'uko FDLR ari ikibazo ku mahoro n'umutekano w'u Rwanda n'amahanga, kuva 2003 kugeza mu 2025, akanama ka Loni gashinzwe umutekano katoye imyanzuro 20 isaba ko isenywa ariko ntibyubahirizwa, ati 'Yose yagaragazaga ko FDLR ari ikibazo ku mahoro, kandi yasabaga MONUSCO kugikemura.'

    Ambasaderi Ngoga yibukije akanama ka Loni ko aho kugira ngo MONUSCO isenye FDLR nk'uko yabisabwe kenshi, yahisemo kujya yibasira cyangwa gusebya uruhande rwose ruyisabye kubahiriza ibiri mu myanzuro.

    Yasabye MONUSCO gusubira ku murongo muzima byihuse, igashyira imbere inshingano ifite zo kurinda abasivili mu buryo butabogamye, ikagira uruhare rwubaka mu gushyigikira ibiganiro, ikanahagarika kwenyeyeza imvugo zisubiza inyuma icyizere mu gihe cy'ibiganiro.

    Ati 'Turahamagarira MONUSCO kugabanya amagambo no kwibasira mu ruhame, ahubwo ikita ku gufatanya no gushyigikira ibikorwa bya dipolomasi biri mu nzira, bitarahama ariko bifite icyizere.'

    Abona ho hari icyizere ko MONUSCO izahindura imikorere nyuma y'aho muri uku kwezi Umuyobozi Mukuru wayo, Bintou Keita, atangira kuganira n'abayobozi b'ihuriro AFC/M23 rigenzura Umujyi wa Goma mu buryo bwubaka.

    Yagize ati 'Ibiganiro bya Keita ni intambwe yubaka ijya mbere, igaragaza ibyo u Rwanda rumaze igihe kinini rusaba: ibiganiro bitaziguye bishyira imbere ubwumvane, bikanakemura byeruye ibibazo.'

    'MONUSCO ishobora gutanga umusaruro gusa mu gihe yabungabunga icyizere ifitiwe n'impande zose, kandi ibikorwa byayo bikwiye kwibanda ku gushyigikira gahunda zose zigamije amahoro.'

    Ambasaderi Ngoga yashimangiye u Rwanda rwizera ko ibiganiro ari igisubizo cya politiki gishobora gufasha akarere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari kubona amahoro.

    U Rwanda na RDC byaraye bigiranye amasezerano y’amahoro, bigizwemo uruhare na Amerika yabihuje

    Ambasaderi Martin Ngoga yasabye MONUSCO guhindura imikorere, igakora neza inshingano yahawe n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwiteze-impinduka-mu-mikorere-ya-monusco-nyuma-y-aho-rugiranye

  • Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n'Ibigarasha birikirigita bigaseka #rwanda #RwOT

    Mu gihe bamwe mu bikorera icengezamatwara rishingiye ku ingengabitekerezo ya Jenoside bakomeje gukwirakwiza ibihuha ko Perezida Paul Kagame atakiriho cyangwa arwariye mu Budage, nyamara mu by'ukuri Perezida Kagame yagaragaye akora inshingano ze nk'ibisanzwe muri Village Urugwiro, aho yakiriye abayobozi b'ibikomerezwa ku rwego rw'Isi barimo: Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria na Dr. Akinwumi Adesina, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD)

    Ibi ni ibimenyetso simusiga ku bantu bayabira ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida ari muzima, ari mu kazi, ari no gufatanya n'abandi bayobozi guteza imbere u Rwanda na Afurika.

    Ibi binyoma by'ibigarasha n'abajenosideri ku mbuga nkoranyambaga bikorwa n'Abantu bamwe bamenyerewe mu gukwirakwiza ibihuha no gusebya igihugu, barimo ababa hanze y'u Rwanda, basubiye muri ya mikino mibi yo kwifuriza urupfu Perezida Kagame, bashaka gutera ubwoba abaturage no guhungabanya icyizere cy'igihugu mu bayobozi bacyo.

    Dore Ingero z'ibihuha byakwirakwijwe kuri X/Twitter mu cyumweru gishize:

    • @SibomanaJean ukorera Channel ya Radio Itahuka:

      'Kagame amaze amezi 2 ataboneka, amakuru yizewe ni uko arwariye mu bitaro bikomeye mu Budage. Abanyarwanda bakwiye kumenya ukuri!'

    • @Habimana_FDLR:

      'Paul Kagame yarapfuye kera. Ni ikinamico gusa Leta y'u Rwanda irimo gukina kugira ngo batiteza umutekano mucye.'

    • @VeritasFrance:

      'Perezida Kagame arwariye cancer ya prostate, akurikiranwa na ba dogiteri b'Abadage. Umwanya w'ubuyobozi ugomba gusimburwamo bidatinze.' n'abandi batari bake

    Ibyo byose ni ibinyoma bidafite ishingiro, byacuzwe n'ababayeho mu buhungiro banga igihugu cyabareze bakomokamo, bashaka gukomeza gupfobya iterambere igihugu kigezeho cyane cyane bashingira ku ntambara z'amagambo zishingira ku moko bonse.

    Mu mateka y'ibinyamakuru Rutwitsi nka Kangura na Radio RTLM ku rugamba bakunze kubika Nyakubahwa Umugaba w'Ikirenga ari we Prezida w'U Rwanda ubu, Abari inyuma y'ibi binyoma si bashya kuko abatari bahari bonse iyo ngengabitekerezo bananirwa gucira kandi birura. Hari n'abasanzwe bazwi nko mu gihe cy'urugamba rwo guhagarika Jenoside, aho batangazaga amakuru y'ibinyoma no gusebya Kagame kugira ngo bace intege Abanyarwanda bari mu rugamba ndetse no mu masezerano y'amahoro.

    Nka Kangura,cyari ikinyamakuru cyari cyarashinzwe n'uwitwa Hassan Ngeze, cyamenyekanye kubera gutangaza amagambo asebya Paul Kagame kuva mu 1990, kikanamushinja ubwicanyi atakoze we n'Inkotanyi yari ayoboye zanageze ku Intsinzi ari narwo rugero dukwiye gufata ntiducike intege mu nzira y'Ubumwe, Kangura yakomezaga gukwirakwiza ibihuha byo kuvuga ko yapfuye mu Ntambara y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside byibura ngo barebe ko Ingirabwoba zatera kabiri kandi koko abahumijwe n'amacakubiri Jenoside barakomeje barayikora, Bakomeje kandi Gukangurira rubanda nyamwishi nkuko biyitaga  kumwanga no kumufata nk'umwanzi w'Abahutu kandi nyamara inzira ye yari iyo guhuza abanyarwanda

    Tugarutse kuri RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines) nayo rero ntiyahwemye kuvuga ko 'FPR iyobowe n'umuzimu witwa Kagame.' ibyo rero FPR yabirengeje amaso ikomeza urugamba rwo guhuza abanyarwanda kugeza none.

    Yigeze gutangaza ko Kagame yapfiriye mu mashyamba ya Byumba, ariko ingabo ze zitifuza kubivuga ngo bitica morale n'umutima w'abarwanyi, ndabaza nti 'None se yarapfuye?'

    Ibi binyamakuru byari bigamije gupfobya ibikorwa by'ingabo z'Inkotanyi no gushishikariza rubanda kwanga abashakaga guhagarika Jenoside.

    Mu gihe abo bose barimo ibigarasha, abajenosideri n'abahezanguni birirwa kuri YouTube, Facebook, X na TikTok bashyiraho ibihuha, u Rwanda rukomeje inzira yarwo yo kwiyubaka.

    Perezida Kagame akomeje kuba: Umuyobozi wubashywe ku Isi, Umurwanashyaka wa demokarasi ishingiye ku mutekano n'iterambere, Igicumbi cy'icyizere cy'abaturage, cyane cyane urubyiruko

    Kuva mu 1990 kugeza uyu munsi, amanyanga, ibihuha, ingengabitekerezo n'amacakubiri, byose byakozwe ngo Kagame atagera aho ari, ariko byose byarabapfubanye dore araganje.

    Kagame yibereye mu Rugwiro, ari mu kazi, ari ku isonga mu kurinda umutekano n'icyerekezo cy'u Rwanda, Uwifuza ko apfa, abe ari we wirarika arwitegure aruvuge ariko yirinde ka karongo gatukura kandi nakomeza guca akagozi k'ubumwe ka bugingo n'ubu bizamugora cyane, bazakomeza guhangayika cyane

    RUSHYASHYA Twivugira Ukuri, Tugaragaza Abagambanira Igihugu tukanababwira ko aho berekeza ari habi kandi hazabakenya.

    The post Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n'Ibigarasha birikirigita bigaseka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yibereye-mu-rugwiro-interahamwe-nibigarasha-birikirigita-bigaseka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yibereye-mu-rugwiro-interahamwe-nibigarasha-birikirigita-bigaseka

  • Abikorera basabwe kugira uruhare muri gahunda yo kwigira ku murimo – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu byo Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, Gahunda y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2), harimo ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura 1.250.000 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

    Ibyo kugira ngo bigerweho harasabwa imbaraga n'imikoranire myiza hagati y'Urwego rw'Abikorera na Leta mu gushaka ibisubizo bikenewe mu iterambere ry'Igihugu.

    U Rwanda rwahisemo kandi guteza imbere amasomo ajyanye na tekinike, imyuga n'ubumenyingiro mu rwego rwo kongera imirimo, guha urubyiruko ubushobozi bwo kuyihanga ndetse no kwiteza imbere.

    Umuyobozi w'Uruganda rwa T-Kay Investment Ltd, rukora ibikorwa bitandukanye birimo imyenda, icapiro n'ibindi, Kayitare Thierry, yagaragaje ko abikorera bakwiye kugira uruhare muri gahunda zo guteza imbere igihugu.

    Ati 'Abikorera nabashishikariza gufasha abana b'Abanyarwanda. Bavuga ko ijya kurisha ihera ku rugo, rero n'udafasha abana b'Abanyarwanda nta wundi muntu uzaturuka hanze ngo aze abafashe. Abikorera bakwiye gukorana n'amashuri yisumbuye ya TVET, na Kaminuza zirera abo bana kuko ni twebwe bo gufasha abo bana, tugafata iya mbere.'

    Binyuze muri gahunda yo gufasha urubyiruko kwigira ku murimo, ku wa 27 Kamena 2025, uru ruganda rwafashije abarenga 110 bari bamaze amezi atatu bahabwa amahugurwa n'ubumenyi bukenewe ku isoko haba mu nganda n'ibindi bitandukanye.

    Muri bo abagera ku 100 bahise bahabwa akazi muri uru ruganda nk'umusaruro wa gahunda yo kwigira ku murimo cyane ko rukeneye kongera umubare w'abakozi bafite ubumenyi.

    Ni gahunda uru ruganda rushyira mu bikorwa ku bufatanye na GIZ, hagafashwa urubyiruko rurangije amashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingoro kwigira ku murimo hakaba n'ubwo bahita babona akazi.

    Yakomeje ati 'Ntabwo ari twe gusa tuba tubigishiriza, ahubwo barangiza bafite ubumenyi n'impamyabushobozi, hari n'ibindi bigo bashobora gufasha kuko bafite ibyo bagenda berekana. Hari inganda nyinshi ziri hano zikeneye abakozi rero, uretse abo tuzafata, tunabafasha kureba uko abandi bagera mu bindi bigo bibafasha kubona akazi.'

    Kayirebwa Adelphine uri mu bahawe amahugurwa, yavuze ko ubumenyi yahawe buzamufasha kwiteza imbere, guteza imbere igihugu n'abandi binyuze mu guhanga imirimo.

    Ati 'Twabonye u bumenyi bwinshi, bigiye kumfasha kuko ubumenyi nahakuye buzamfasha kuba nakwiteza imbere, ngateza imbere n'abandi kandi mfite n'icyerekezo cyo guhanga imirimo.

    Ikundabayo Adrienne we yagaragaje ko urubyiruko narwo rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho, rugaharanira iterambere ku giti cyarwo n'iry'igihugu muri rusange.

    Yasabye ko gahunda yo kwigira ku murimo yakomeza gushyirwamo imbaraga ku buryo igera ku mubare munini w'abanyeshuri kuko ishobora gutanga umusanzu ukomeye muri gahunda yo kwihangira imirimo.

    Umuyobozi w'Uruganda rwa T-Kay Investment Ltd, Kayitare Thierry, yasabye abikorera gufasha Leta muri gahunda yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro

    Gahunda yo kwigira ku murimo ifasha urubyiruko

    Abikorera basabwe kugira uruhare muri gahunda yo kwigira ku murimo

    Abikorera basabwe kugira uruhare muri gahunda yo kwigira ku murimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abikorera-basabwe-kugira-uruhare-muri-gahunda-yo-kwigira-ku-murimo

  • Mutubabarire twarabyibagiwe – REB yatakambiye PAC ku makosa mu masoko – #rwanda #RwOT

    REB yisobanuye imbere ya PAC ku wa 27 Kamena 2025, ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

    Mu bibazo byagaragajwe harimo icyo gutanga inyongera y'amasezerano umunani kuri ba rwiyemezamirimo hatabayeho kunyura muri sisiteme itangirwamo amasoko ya Leta, afite agaciro ka miliyari 2,2 Frw.

    Hari kandi n'isoko ryo gutanga ingwa mu byiciro bine, ryakorewe inyongera inshuro enye na bwo bitanyuze muri sisiteme y'ikoranabuhanga, bikorwa gusa bigeze ku cyiciro cy'amasezerano y'inyongera ya nyuma ya gatanu.

    Ku isoko ryatanzwe rigamije gutanga ibitabo mu mashuri abanza n'ayisumbuye, habayeho kudatanga amahirwe ku bikoresho bikorerwa imbere mu gihugu nyamara amategeko ari byo ateganya.

    Depite Umutesi Liliane ati 'Ibi kuba bitarakurikijwe bitera igihombo ku mutungo wa Leta ndetse n'abakora n'abatunganya ibikorerwa mu gihugu.'

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko habayeho ikibazo mu ikurikirana ry'amasoko.

    Ati 'Habayeho ikibazo cy'uko ari ba rwiyemezamirimo basaba kongererwa igihe nyamara igihe cyo gutanga ibikorwa kigiye kugera bakabikora no ku munota wa nyuma, cyane ko biba bikorerwa muri sisiteme, igihe bitugezeho bitinze ugasanga n'akanama gahari kabikoze nta buryo buhari bwo kubikorera muri sisiteme.'

    Depite Umutesi Liliane yagaragaje ko rwiyemezamirimo adakwiye gushyiraho imikorere muri REB kuko amasezerano umunani atahuza ibibazo.

    Ati 'Nibaza ko twahabwa impamvu-muzi yatumye amasezerano yongererwa hanze kuko amasezerano umunani ntabwo yose nibaza ko yagize ikibazo gisa.'

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa Rusange muri REB, Nkurikiyinka Janvier, yavuze ko ibikorwa byo kongerera amasezerano hanze ya sisiteme y'ikoranabuhanga 'tutabyitwayemo neza' kuko iyo abantu basabye kongererwa bitinze, bijya kugera mu kanama gashinzwe amasomo amasezerano yararangiye.

    Ati 'Hari igihe bigaragara ko ibintu bikenewe kandi rwiyemezamirimo yarabisabye ku gihe ariko bikagaragaramo nk'imbogamizi cyangwa ikibazo kikagaragara muri REB bidahita bikorwa.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko 'ikibazo ntabwo gikwiriye kuba kuri REB, gikwiriye kuba gituruka ahandi ariko kuba gituruka kuri mwe noneho mukumva nta n'igisubizo mufite ni cyo kidutera impungenge.'

    Abashinzwe gutanga amasoko ya Leta bagaragaza ko muri 'Umucyo-eprocurement' yemera ko umuntu yakongera igihe cy'amasezerano n'iyo yaba yararangiye.

    Inzobere mu gutanga amasoko ikorera muri REB yavuze ko bagize intege nke mu mikorere ariko abajijwe impamvu bemeye ko rwiyemezamirimo ari we ubacungira amasoko yagize ati 'ibyo turabisabira imbabazi kandi twafashe ingamba zo kugira ngo bikosorwe.'

    Mutubabarire twarabyibagiwe

    Ku byerekeye amasezerano ataratanze amahirwe ku bikorerwa mu Rwanda, REB yasobanuye ko mu bitabo by'ipigana byari birimo ariko bigeze ku gusuzuma amasoko barabyibagirwa.

    Nsengiyumva Kassim ushinzwe amasoko muri REB ati 'Ikijyanye no gutanga amahirwe ku bikorerwa mu Rwanda ni uko iri soko ryari mpuzamahanga, habayeho kwibagiranwa kuko twari twabiteganyije mu gutanga ibitabo by'ipiganwa ariko tugiye gusuzuma inyandiko habaho kubyibagirwa'

    Depite Muhakwa yagaragaje ko niba byarabereye mu gusuzuma inyandiko 'iryo ntabwo ari ikosa ahubwo mwabakuyemo mubishaka. Iyo wenda muvuga ngo twibagiwe kubashyira mu gitabo gihamagarira abantu ipiganwa hanyuma tugiye gukora isuzuma dusanga twarabyibagiwe…ubwo mwese mwarabyibagiwe?'

    Akanama k'amasoko ka REB kagizwe n'abantu barindwi bose bahamirije PAC ko bibagiwe kwita ku ngingo yo guha amahirwe ibikorerwa mu Rwanda.

    Nsengiyumva ati 'Mu by'ukuri ni ikosa twararikoze kandi turabisabira imbabazi.'

    Abadepite bagize PAC basabye ko amakosa nk'aya adakwiriye kubaho kuko abikorera bo mu Rwanda n'igihugu muri rusange batazashobora gutera imbere.

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko abantu barindwi batakwibagirwa ikintu kimwe bose bageze mu gusuzuma inyandiko z’abapiganiwe amasoko ahubwo byakozwe ku bushake

    REB yaranzwe no gusaba imbabazi ku makosa yose yaregwaga

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Ndayambaye yavuze ko bafashe ingamba zitandukanye zigamije gukosora aya makosa

    Biyemeje ko amakosa yose bazasubira imbere ya PAC barayakosoye

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mutubabarire-twarabyibagiwe-reb-yatakambiye-pac-kubera-amakosa-mu-masoko-arimo

  • Mudasobwa 86 zibwe mu mashuri (Video) – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 27 Kamena 2025, ubwo REB yisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

    Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC) yagaragaje impungenge za mudasobwa zibwe mu mashuri, igaragaza ko bikoma mu nkokora gahunda yatumye zitangwa.

    Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri REB, Sengati Uwasenga Diane, yavuze ko mudasobwa zibwe bagerageza kuzigaruza.

    Ati 'Muri mudasobwa 86 zibwe 14 ni zo zimaze kugaruzwa, ariko twari twarakozwe n'inama zitandukanye n'abayobozi b'amashuri.'

    Muri GS Kayonza bibyemo ebyiri, abazamu bakaba ari bo bategetswe kuzishyura, na ho Mukarange hibwe 24 ariko hishyurwa 11.

    I Nyabihu hibwe mudasobwa 30 ariko hishyuwe mudasobwa ebyiri gusa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mudasobwa-86-zibwe-mu-mashuri-video

  • Aho ruzingiye mu masezerano y'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yasinywe, ntaho ataniye n'ayo ku nshuro nyinshi RDC yagiye yanga gusinya mu biganiro binyuranye byagiye bihuza impande zombi. Gusa azanamo imirongo mishya nk'imikoranire mu by'ubukungu ku mishinga irimo nk'uw'amashanyarazi wa Ruzizi III, ibijyanye na Gaz Methane mu Kivu n'ibindi byari byaremejwe mu myaka yabanje ariko bikadindira.

    Ubwo Umujyanama wa Trump mu bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yasomaga ingingo ku yindi igomba kubahirizwa muri aya masezerano, yagarutse ku mahame ya gahunda y'ibikorwa ihuriweho mu kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi.

    Ayo mahame yari yaremejwe ku wa 31 Ukwakira 2024 n'inzego z'ubutasi z'impande zombi, ni ukuvuga hagati y'u Rwanda na RDC. Usesenguye ni yo pfundo muzi y'amasezerano yasinyiwe muri Amerika.

    Ubwo yemezwaga bwa mbere, RDC yanze kuyasinya, kuri iyi nshuro, yayasinye, icyibazwa ni ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Icyo gihe byari byemejwe ko u Rwanda na RDC hari ibyo bisabwa kugira ngo amahoro agerweho ku mpande zombi.

    Ku ruhande rwa RDC, rwasabwaga gusenya umutwe wa FDLR, gufasha mu gucyura abagize FDLR bakoherezwa mu Rwanda kandi RDC igahanira ko amahoro n'ituze biboneka mu Karere k'Ibiyaga bigari.

    RDC kandi yasabwe ko igomba guharanira ko impunzi n'abavuye mu byabo bongera gutahuka.

    Muri ayo mahame, u Rwanda rusabwa gukuraho ingamba z'ubwirinzi rwashyizeho ku mipaka no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR, ibintu rumaze imyaka irenga 25 rukora.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, mbere yo gusinya yagarutse kuri ayo mahame, asobanura ko ari yo agomba kubanza yashyirwa mu bikorwa muri aya masezerano.

    Ati 'Icy'ibanze kigomba gukorwa ni ugutangira gushyira mu bikorwa amahame agenga ibikorwa yo kurandura FDLR, bigakurikirwa no gukuraho ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwari rwarafashe.'

    RDC yasinye ibyo idakunda

    Mu bindi byasinywe, harimo ko RDC igomba kwita ku biganiro biri gukorwa hagati ya RDC na AFC/M23, biri kuba bigizwemo uruhare n'umuhuza ari we Leta ya Qatar, kandi ko impande zombi [u Rwanda na RDC] zigomba gushyigikira ko bigera ku musozo bigatanga n'umusaruro witezwe.

    Inshuro nyinshi, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwavuze ko nta na rimwe buzigera bugirana ibiganiro n'umutwe wa M23, gusa kera kabaye, ibiganiro birarimbanyije muri Qatar.

    Yasabwe kandi kugira uruhare mu gucyura mu mutuzo kandi ku bushake no mu buryo buhesha icyubahiro impunzi, zigasubira mu bihugu by'inkomoko. Ni ingingo imaze igihe kinini itemerwa na Leta ya RDC cyane ko ivuga ko abaturage bayo bahungiye mu Rwanda, atari Abanye-Congo ba nyabo.

    Mu Rwanda habarirwa impunzi zirenga ibihumbi 80 z'Abanye-Congo. Mu bihe bitandukanye, hagiye hasinywa amasezerano yo kuzicyura hagati y'u Rwanda, RDC na HCR ariko leta ya Kinshasa ntiyubahirize.

    Bwa mbere yasinywe ni mu 2010 aho yashyiriweho umukono i Goma n'i Kigali. Yari akubiyemo ko impunzi zigomba gucyurwa ku bushake bw'ibihugu byombi mu gushyiraho ibituma zitaha ku bushake no kuzakira nta mbogamizi.

    Yarimo kandi ko 'nta ugomba gucyurwa ku ngufu ajyanwa aho umutekano n'ubuzima bwe bishobora kujya mu kaga'.

    Kuba RDC yasinye iyi ngingo isanzwe idakozwa, bifite byinshi bivuze cyane ko bizanamo n'umutwe wa M23 umaze imyaka myinshi urwana uharanira uburenganzira bw'abaturage b'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, by'umwihariko bameneshejwe imyaka myinshi bitwa ko ari Abanyarwanda.

    Donald Trump ubwo yakiraga ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi, yasabye ko amasezerano ya Washington Accord yashyirwa mu bikorwa, bidakozwe gutyo ingaruka zabyo ari nyinshi.

    Ati 'Byaba byiza mukoze ibiri mu masezerano kuko kutabikora, hari ibintu bibi biba. Ndakeka ko mu myaka 30 ishize, mwembi mwaravuze muti twabonye byinshi, ibi birahagije.'

    Perezida Donald Trump yasabye ko aya masezerano ashyirwa mu bikorwa mu buryo bukwiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aho-ruzingiye-mu-masezerano-y-u-rwanda-na-rdc

  • Birantega mu mushinga wa Internet yashyizwe mu mashuri 1500 – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ku wa 27 Kamena 2025, ubwo Minisiteri y'Uburezi yisobanuraga ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, birimo n'amashuri yahawe internet ariko ikagarukira ku byumba bimwe na bimwe.

    Iki kibazo cyagaragaye mu mashuri ya GS Rwamagana, GS Nyarusange, TTC Nyamata n'andi.

    Ni amashuri 1500 yahawe internet binyuze mu mushinga Smart Education, harimo amashuri abanza, amashuri makuru na za kaminuza ndetse n'ibindi bigo by'ubushakashatsi.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y'Uburezi, Bella Rwigamba, yavuze ko internet yatangwaga binyuze mu gushyira mu ishuri ibikoresho bitanga internet ishobora kugera ahantu hatandukanye.

    Ati 'Ukuntu uyu mushinga uteye mu mashuri mato, ni ukuvuga abanza, ayisumbuye na TVET yo hasi, twagombaga gushyirayo internet dukoresheje icyitwa 'Access Point' enye zigashyirwa ku mashuri ahantu tubona hakenewe internet kurusha ahandi, hakabamo icyumba cya mwarimu, icy'ubuyobozi na smart classroom, ariko bitewe n'uko amashuri aba ateye hari amashuri aba ari magari cyane bigatuma hagati y'icyumba cy'umuyobozi cyangwa se icyumba cya mwarimu n'aho dushyira imashini hari intera ndende cyane, bigatera imbogamizi ko ibyo byuma bitanga internet bidashobora kugera kure akaba ari byo mwabonye bakora igenzura ugasanga icyo gikoresho kiri mu cyumba kimwe ikindi cyakagombye kuba kibona murandasi ariko kiri kure.'

    Rwigamba yavuze ko mbere yo gutanga icyemezo cy'uko rwiyemezamirimo yakoze neza habanza gukorwa igenzura ry'ibyakozwe niba bisa n'uko yabisabwe.

    Ati 'Muri ayo mashuri by'umwihariko koko ni byo ikibazo cyarabonetse ariko uko tugenda dukora igenzura tureba igishoboka, niba hazamo kongeramo ibindi, ariko uko umushinga wari umeze wari urimo ibikoresho bike ugereranyije n'uko ishuri ringana. Ushobora kuba uri mu ishuri rimwe ukenera ibikoresho nka bibiri, ariko wajya mu rindi ukeneye nk'umunani ibyo rero iyo turimo gukora buri shuri riba rifite umwihariko.'

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko bitumvikana uko bashyize internet mu mashuri batazi aho izagarukira nyamara ari ibintu bishobora kwigaragaza.

    Ati 'Ibi bikoresho bitanga internet bine mu ishuri rimwe muri TTC Nyamata ni ko mwari mwabiteganyije ku buryo zidaha andi mashuri? Ubu ntabwo mwari kuvuga ngo kimwe kirajya aha ikindi aha ishuri ryose rihabwe internet? Na Dihiro ni kimwe, n'iri ryitwa Nelson Mandela ni kimwe, wanakomeza ugasanga GS Rwamagana na GS Nyarusange, ni ko mwari mwabiteganyije ko muha internet ku gice kimwe mu kigo hanyuma ibindi bigasigara bidafite internet?'

    Rwigamba yavuze ko iyi internet yashyizwe mu mashuri ari iyihariye yayo gusa badasangiye n'ibindi bigo by'ubucuruzi cyangwa abaturage.

    Uyu mushinga washowemo miliyoni 30$ yatanzwe na Exim Bank China, watangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu 2023 kugeza mu 2024.

    Ufasha amashuri kubona internet ifite umuvuduko wa Mbps 15, akishyura ibihumbi 130 Frw ku mwaka mu gihe hari andi mashuri yishyuraga ari hejuru y'ibihumbi 300 Frw kandi ahabwa internet ifite umuvuduko wa Mbps 10 gusa.

    Abadepite bagize PAC basabye ko amashuri ahabwa internet igera mu kigo cyose

    MINEDUC yasobanuye ko uburyo baha amashuri internet bizanozwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/internet-yagombaga-guhabwa-amashuri-1500-hari-aho-igera-ku-gice-kimwe-cy-ikigo